Category: Uncategorized

  • Guverineri w’Amajyaruguru n’uw’Iburasirazuba baganiriye ku gukumira ibyaha byambukiranya umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama ije ikurikira iyabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, iyi ikaba ibereye mu Majyaruguru kugira ngo harebwe uko umutekano w’umupaka wifashe.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko barebeye hamwe aho imyanzuro yafashwe ubushize igeze ishyirwa mu bikorwa, kungurana ubumenyi ku mikorere n’imikoranire byatuma bashobora gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

    Mu myanzuro y’ubushize bari biyemeje guhugura Inkeragutabara ndetse na bamwe mu rubyiruko kugira ngo bafashe mu kurinda ahantu hari ibyuho hakunze guca magendu ndetse n’abantu bagenda nijoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kureba ahantu hari ibyambu bitemewe kugira ngo hategurwe abantu bahabwe amahugurwa ndetse banahabwe ubushobozi bwo kurinda ibyo byambu.

    Mu byaganiriwe uyu munsi rero harimo kureba umusaruro wabyo kuko abarinzi b’ibyambu bashyizweho mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Majyaruguru mu turere dukora ku mupaka.

    Ikindi kwari ukureba ahakiri ibyuho cyane mu gukurikirana abantu bagura ibicuruzwa n’inzoga zitemewe kuko ari bo batuma ababyinjiza mu gihugu batabivamo.

    Guverineri Gasana ati “Bariya bantu bakora magendu cyangwa abakoresha inzira zitemewe n’abaca muri ibyo byambu hari abantu bashyira ibintu bakomeye, turagira ngo rero dukurikirane kugera kuri wa muntu ubigura uba watumye abo bantu babikora.”

    Banarebye ku mikorere y’amaguriro yagiye ashyirwa mu turere twegereye imipaka niba koko abaturage bayitabira cyangwa bakijya gushakira muri Uganda ibidafite ubuziranenge.

    Banarebye aho umuhigo w’umudugudu utarangwamo icyaha abaturage basinyanye n’abayobozi aho ugeze weswa.

    Guverineri Gasana avuga ko banarebye niba hashobora gushyirwaho abantu bihariye bagenzura magendu n’ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu mu muhora wa kabiri mu turere twa Gatsibo na Kayonza kuko hari ibishobora kunyura mu rihumye abarinzi b’ibyambu bakabijyana muri utwo turere.

    Kuva abarinzi b’ibyambu bashyirwaho mu Karere ka Nyagatare, kuva muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2021, abantu 232 bashyikirijwe inkiko nyuma yo gufatwa binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

    Hari kandi abantu 98 bashyikirijwe inkiko kubera kwinjiza magendu mu gihugu, naho abantu 962 bafashwe banyura mu nzira zitemewe n’amategeko.

    source : https://ift.tt/3lWDYPn

  • Arteta yagiriye inama ikomeye Aubameyang uri ku rwego rwo hasi muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yagiraye inama kapiteni we, Pierre-Emerick Aubameyang,yo kutirakarira kubera umusaruro mubi afite muri iyi minsi.

    Kapiteni wa Arsenal ari mu bihe bibi cyane kuko ataratsinda igitego mu mikino itandatu iheruka ndetse asigaye ahusha ibitego cyane birimo n'ibyabazwe asigaranye n'zamu gusa.

    Aubamayeng w'imyaka 32 y'amavuko yabanje ku ntebe y'abasimbura ku mukino ikipe ye iheruka gutsindwa na Everton 2-1. Yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 ahusha amahirwe ya zahabu yari gutuma ikipe ye iganya ku munota wa nyuma w'inyongera.

    Kuri uyu wa gatandatu, uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Gabon yizeye ko azagaruka mu kibuga bakiriye Southampton.

    Abajijwe niba rutahizamu ari kurwana n'icyizere,Arteta yagize ati: 'Iyo umukinnyi atari gutsinda ibitego, bigira ingaruka ku cyizere cye, bigira ingaruka ku myumvire ndetse wenda no kwiyizera.

    Ariko ibi nibyo ugomba kugerageza gukora – ntukabyemere kandi wumve wifitiye impuhwe.

    'Umukinnyi wese agira ikibazo. Iyo umukinnyi atsinze ibitego,agerageza kubigumana igihe kirekire gishoboka kandi akagerageza kugabanya igihe atabikora. '

    Muri uyu mwaka w'imikino,Aubameyang afite ibitego 4 gusa mu mikino yose amaze gukinira Arsenal muri uyu mwaka w'imikino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arteta-yagiriye-inama-ikomeye-aubameyang-uri-ku-rwego-rwo-hasi-muri-shampiyona

  • Bruce Melodie ari gutegura indirimbo yakoranye Harmonize #rwanda #RwOT

    Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, niwe wasangije abamukurikira amashusho ari muri studio yarimo na Bruce Melodie bigaragara ko bari gukorana indirimbo.

    Nta magambo menshi yumvikanaga mu mashusho Harmonize yasangije abamukurikira.

    Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Harmonize mu gihe hadaciyeho iminsi myinshi The Ben akoranye na Diamond.

    Harmonize muri iyi minsi ubona ko ahanganye na Diamond agerageza gukora ibishoboka byose ku buryo atamusiga.

    Ibi bimeze nk'ibyabaye kuri aba bahanzi ubwo mu minsi ishize Diamond yakoranaga indirimbo na Koffi Olomide, mu gihe bari bakimara kuyikora Harmonize nawe agahita akorana na Awilo Longomba.

    Harmonize mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo abahanzi bo muri aka karere batere imbere bibasaba ubufatanye no gukorana.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yatanze urugero ku kuba yakorana indirimbo na Bruce Melodie.

    Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Harmonize nyuma y'aho mu minsi ishize yifuje gukorana na Koffi Olomide ariko bikarangira bidakunze.

    Bivugwa ko indirimbo ya Harmonize na Bruce Melodie iri gukorwaho n'aba producer barimo na Madebeats uri no mu bakoreye The Ben na Diamond.

    Madebeats si ubwa mbere akoranye na Harmonize, kuko ari we wakoze indirimbo nka Love you ya Marina na Harmonize na Ina million Safi Madiba yakoranye n'uyu muhanzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-ari-gutegura-indirimbo-yakoranye-harmonize

  • Ikanzu irengeje ibihumbi 500 Frw yaserukanywe… – #rwanda #RwOT

    Aya mashusho n'aya mafoto yahagurukije abatari bake ndetse bamwe bababazwa n'imyambarire y’uyu mwali ugaragara yambaye ikanzu ubona isa nk’iyamubayeho nini maze amarangamutima ya bamwe ashirira kuri Twitter.

    Nubwo hari abamuhaye inkwenene ariko si bose kuko hari n'abanenze abahaye urw’amenyo uyu mukobwa bavuga ko isi igeze kure niba umukobwa usigaye yambara akikwiza asigaye atukwa kakahava.

    Muri ayo mashusho abenshi bayataramiyeho ndetse aba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'ikanzu uyu mukobwa yambaga itamukwira ubona ko uburyo inadozemo itari ijyane nawe n'uko angana, ibintu byababaje bamwe.

    Ikanzu Miss Ingabire Grace yari yambaye yavuzweho mu buryo butandukanye

    Mbabazi Shaddia wamamaye nka Shaddyboo yifashishije konti ye ya Twitter maze yibaza umuntu uri kwambika Miss Grace, ati: ''Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.''

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112451/ikanzu-irengeje-ibihumbi-500-frw-yaserukanywe-na-ingabire-grace-yabaye-igitaramo-ku-mbuga–112451.html

  • Lassina Zerbo wari ukuriye inama y’ubutegetsi ya RAEB yagizwe Minisitiri w’Intebe Burkina Faso #rwanda #RwOT

    Zerbo, w’imyaka 58 y’amavuko yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga ugamije gukumira igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi aho ari ho hose ku Isi (Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty Organization).

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021, ni yo yemeje abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) barimo, Dr Lassina Zerbo n’Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Stephane Wenceslas Sanou, yatangaje ko Lassina Zerbo yashyizweho hisunzwe iteka rya Perezida, hakaba hategerejwe guverinoma nshya mu minsi iri imbere.

    Uyu mugabo ntiyari azwi cyane mu gihugu cye ariko afite izina rikomeye mu mahanga kubera uruhare rwe mu kurwanya igeragezwa ry’intwaro z’ubumara nk’uko ikinyamakuru Ajazeera cyabitangaje.

    Mu nkubiri y’impinduka, Perezida Kaboré yirukanye Minisitiri w’Intebe Christophe Dabire ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza. Izo mpinduka ni zo za vuba aha zitunguranye zirimo n’izakozwe mu nzego nkuru za gisirikare.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri leta bagaragaje inshuro nyinshi ko batishimiye imyitwarire ya guverinoma mu kibazo cy’umutekano, bajya mu mihanda bigaragambya basaba Kaboré kuva ku butegetsi.

    Mu mpera z’Ugushyingo, abantu 10 barakomeretse, barimo umwana ndetse n’abanyamakuru babiri, ubwo abapolisi bakoreshaga imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga babarirwa mu magana mu Murwa Mukuru Ouagadougou.

    Burkina Faso ni izingiro ry’amakimbirane yibasiye ibice byinshi byo mu Karere ka Sahel yahitanye abantu ibihumbi abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.

    Nubwo hashyizwemo ingufu z’ingabo z’akarere n’iz’u Bufaransa bwakolonije iki gihugu n’ubu ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na ISIL (ISIS) na al-Qaeda birakomeje bituma abaturage baho Babura epfo na ruguru.

    Source : https://imirasire.com/?Lassina-Zerbo-wari-ukuriye-inama-y-ubutegetsi-ya-RAEB-yagizwe-Minisitiri-w

  • Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu Rwanda rivuga ko hari aho uburenganzira bwa muntu bwahungabanye #rwanda #RwOT

    Gusa hari ibyakozwe na Leta bishimwa cyane na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu harimo gushyiraho ikigega nzahurabukungu, gahunda yo kugarura abana ku mashuri n’ibindi. Ibindi bishimwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ni uburyo Leta y’u Rwanda yitaye kuri ba nyakabyizi mu bihe bya Covid-19, bagahabwa ibyo kurya, ndetse serivisi z’ubuvuzi n’ubuhinzi ntizihungabane cyane.

    By’umwihariko, Fodé Ndiaye, umuhuzabikorwa w’amashami ya LONI akorera mu Rwanda, yashimye ko mu bihe bya Covid-19, Leta y’u Rwanda yitaye ku bijyanye no kubona uburenganzira ku buvuzi, abaturage bahabwa inkingo.

    Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 73, hasohotse itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti 'Kureshya: kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa muntu'.

    Mukasine Marie Claire, Uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu

    Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Mukasine Marie Claire, yavuze ko Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, isanga mu Rwanda haratewe intambwe ishimishije mu bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

    Yagize ati: “Byakozwe mu buryo butandukanye, u Rwanda rwemera amasezerano mpuzamahanga yashyizweho ajyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu, amategeko yo mu gihugu duhereye ku itegeko nshinga,inzego zose zagiye zishyirwaho harimo na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu. Hari kandi za porogaramu nyinshi zigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ariko guteza imbere uburenganzira bwa muntu ni urugendo, tugomba guhora tugendamo buri munsi, rero mu magenzura tujya dukora, hari aho dusanga hari ibikwiye kwitabwaho,tukabiganiraho, tugasanga ibyinshi biri muri gahunda Leta yateganyije. Ariko birumvikana ko intambwe igenda iterwa bitewe n’ubushobozi igihugu kiba gifite.”

    Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu avuga, ko icyo iyo Komisiyo ishima cyane,kitigeze kibaho na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko ubu, u Rwanda rufite ubushake bwinshi bwo kugira Leta igendera ku mategeko. Ibyo rero ngo bitanga icyizere, kuko naho ikibazo kigaragaye, haba hari ubushake bwo kugikemura.

    Uwo muyobozi avuga ko mu igenzura bakoze basanze nubwo, mu bijyanye n’uburenganzira bw’umugore, hari byinshi byiza byakozwe n’ingamba zagiye zifatwa, ariko ngo babona hari intambwe ikeneye guterwa.

    Yagize ati: “Ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore mu bukungu, kugira ngo agere ku rwego rushimishije, akore ibikorwa binini, kuko usanga ubu abagore bakiri mu bikorwa bito bito, nko gukoresha ikoranabuhanga kuko ngo risigaye rifasha mu bintu byinshi, dusanga ubumenyi muri iryo koranabuhanga ritaragera ku rwego rushimishije,kwitabira amashuri abafasha kumenya umwuga no gukora imirimo ituma babona inyungu… kuko nubu usanga hari abantu bagifite imyumvire y’uko hari imirimo abagore badashoboye, cyane cyane mu rwego rw’abikorera. Aho rero ni ahantu twabonye hakenewe inama.”

    Ku bijyanye n’uburyo bwo kugabanya ubusumbane nk’uko biri munsangamatsiko y’uyu mwaka, Mukasine Marie Claire avuga ko, icya mbere ari uko abantu bamenya ko bafite uburenganzira, kuko abantu bose mu bice byose barimo, no mu mirimo barimo bafite uburenganzira kuko babwemererwa n’amategeko, nubwo gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu hakirimo ikibazo.

    Yagize ati: “Iri tangazo twizihiza uyu munsi, nyuma y’imwaka 73, ni ihame ko umuntu ari umunyagitinyiro,afite uburenganzira, kubera ko ari umuntu byonyine,bimuhesha bwa burenganzira bungana n’ubw’undi.Ibyo rero dukeneye kubyumva neza twese, tukagira urwego rushimishije rw’imyumvire.”

    Source : https://imirasire.com/?Ihuriro-ry-imiryango-itari-iya-Leta-mu-Rwanda-rivuga-ko-hari-aho-uburenganzira

  • Rutahizamu wa APR FC ni we washimishije umutoza Abdou Mbarushimana #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Bugesera FC, Mbarushimana Abdou avuga ko umwe mu bakinnyi yatoje beza ari rutahizamu wa APR FC, Bizimana Yannick.

    Bizimana Yannick yatojwe na Abdou Mbarushimana ubwo yakinaga muri AS Muhanga.

    Muri 2019 ubwo AS Muhanga yakinaga APR FC mu mukino wa shampiyona yaje gutsinda iyi kipe y’ingabo z’igihugu 2-0 bya Yannick Bizimana, byatumye APR FC ihita inatakaza amahirwe ku gikombe.

    Umutoza Abdou Mbarushimana watozaga iyi kipe ya AS Muhanga icyo gihe, yavuze ko Yannick Bizimana ukinira APR FC bazahura ku munsi w’ejo muri shampiyona ari umwe mu bakinnyi beza yatoje.

    Ati “mu bakinnyi navuga ko Yannick Bizimana wantsindiye APR FC ari umwe mu bakinnyi beza natoje.”

    APR FC na Rayon Sports zizahura ku munsi w’ejo muri shampiyona bakina umunsi wa 8.

    Yannick Bizimana wavuye muri AS Muhanga yerekeza muri Rayon Sports 2019, ayivamo 2020 ajya muri APR FC ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo.

    Ubwo yari muri AS Muhanga yatsinze APR FC ibitego 2 byayibujije igikombe

    Abdou yavuze ko uyu mukinnyi ari umwe mu beza yat

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-ni-we-washimishije-umutoza-abdou-mbarushimana

  • Biravugwa: Rose Muhando agiye kuza mu Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku InyaRwanda ni uko umuhanzikazi Rose Muhando yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gutaramira mu Rwanda mu birori bya nyuma bizahuriza hamwe abahanzi bose bari muri iki gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.

    Andi makuru aravuga ko kandi aho ibi birori byari kubera (Kigali Arena) hahindutse bikaba bizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero ku mpamvu z’uko itariki yari yaremejwe mbere y’umunsi umwe hari ikindi gitaramo kizaba cyahabereye bityo imyiteguro yabo bakabona itazagenda neza nk’uko babyifuza.

    N’ubwo hataramenyekana itariki nshya ibi birori bizaberaho ariko biravugwa ko taliki 16 Mutarama 2022 ari bwo ibirori nyirizina bizaba bibere kuri Canal Olympia ku Irebero. Andi makuru aravuga ko amatike n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bizamenyekana vuba.

    Rose Muhando ugiye gutaramira mu Rwanda, yubatse izina rikomeye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y'Uburasirazuba. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nibebe, Nipe Uvumilivu, Nibariki n'izindi.

    Rwanda gospel stars live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y’abikorera ari yo Metts Rwanda Service. Abahanzi bari mu gikora cya Rwanda Gospel Stars live ni 15, buri umwe akaba afite umushinga uzagirira akamaro abanyarwanda yaba mu byo aba bahanzi bakora umunsi ku munsi bibafasha cyangwa bifasha abanyarwanda muri rusange, harimo gufasha abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana, gusubukura ibikorwa bari baratangiye bikabura ubushobozi n'ibindi.

    Abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live

    Umuhanzi uzaba ahiga abandi kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa Miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we kubera ko nta muhanzi uzataha amaramasa bitewe n'uko iyo umushyigikiye amafaranga ajya ku mufuka we.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112462/biravugwa-rose-muhando-agiye-kuza-mu-rwanda-mu-gitaramo-cya-rwanda-gospel-stars-live-kizab-112462.html

  • Umunyamahirwe atsindiye Televiziyo ya 'pouce' 55 muri StarTimes #rwanda #RwOT

    Nduwamungu Donath atsindiye televiziyo nini ya 'pouce' 55 muri Poromosiyo 'STARTIMES WISHEYA' y'ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo StarTimes cyashyizeho ya Noheli n'Ubunani.

    Ni poromosiyo igikomeza izafasha abatabuguzi bashya n'abasanzwe gutsindira ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyoni 100 Frw mu mpera z'uyu mwaka kugeza tariki ya 15 Mutarama 2022.

    Nduwamungu utuye mu karere ka Kicukiro avuga ko amaze imyaka irenga icumi akoresha ifatabuguzi rya StarTimes, yabwiye FLASH ko yishimiye cyane kuba ariwe wegukanye iyi televisiyo, avuga ko iyi myaka amaze akorana n'iyi sosiyete icuruza amashusho ya Televiziyo yungutse byinshi cyane birimo ibyishimo by'umuryango.

    Ati 'Nabyakiriye neza cyane nk'umuntu uyimazeho imyaka myinshi, numva ko amafaranga tubaha tugura 'abonement', cyangwa se tugura ibikoresho natwe batuzirikana, bakibuka ko bagira impano batugenera nk'iyi muri ibi bihe by'impera z'umwaka.'

    Nk'umuntu umaranye na StarTimes imyaka irenga icumi, Nduwamungu avuga ko abatarakoresha StarTimes yabashishikariza kwihutira kuyikoresha kubera ko ibahishiye byinshi byiza.

    Ati ' Iyi sosiyete igerageza kugaragaza amashusho neza, kandi n'iyo ugize ikibazo baragufasha yaba kuri telephone cyangwa abatekenisiye, ikindi ni uko badushimishirije abana bongera amashene ya 'Cartoon'.'

    Majyambere Jean Damascene utuye i Gatsibo mu ntara y'Iburasirazuba we yatsindiye ibihumbi 200.000 Frw muri poromosiyo ya 'STARTIMES WISHEYA'; aganira n'itangazamakuru yavuze ko icyatumye atsinda ari ukugura 'abonement' ya buri kwezi gusa.

    Ati ' Natangiye ngura 'abonement' ya buri kwezi… StarTime igira amashusho meza, kandi n'iyo umuntu agize icyibazo urabahamagara kuri telefone hanyuma ikibazo bakagikemura, mu minota micye ikibazo kiba kirangiye.'

    Nyuma yo kongera amashene no kugabanya ibiciro bya dekoderi, muri ibi bihe bya Noheri n'Ubunani, StarTimes yahise ishyiraho poromosiyo irimo na tombola yiswe 'StarTimes we Share (STARTIMES WISHEYA)' yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2021, ikazasozwa tariki 15 Mutarama 2022.

    Billie Zhanga Umuyobozi Ushinzwe kumenyakanisha Ibikorwa muri StarTimes avuga ko impamvu bahisemo 'WISHEYA' ari uko n'ubusanzwe bahora baha ibyishimo Abanyarwanda.

    Ati ' Ndatekereza ko ari ibintu twakoze mu myaka myinshi tumaze mu Rwanda, kubera ko 'WISHEYA' ni ibyishimo abantu bakura mu kureba televiziyo, 'WISHEYA' ni ibiciro bya macye by'ifatabuguzi mu Rwanda; none kuri ubu turi gutanga ibiciro byacu, televiziyo n'amafaranga dufasha abantu kugira iminsi myiza isoza umwaka.'

    Amashene mashya arimo MAGIC Sports yatangiye kwerekana imikino ya Shampiyona ku wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021, iri kuri DTH (Igisahane) shene ya 251;DTT (Antene y'udushami) shene ya 265.

    Ubuyobozi bwa StarTimes bwavuze ko abanyamahirwe bazatsinda muri tombola bazajya bahamagarwa kuri 'Call Center' yayo kuri 0788156600 ndetse inabatangaze ku mbuga nkoranyambaga zayo ari zo Facebook @startimesrwanda, Instagram @rwandastartimes na Twitter @startimesrwanda.

    Ku bafatabuguzi batuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bagiraga ikibazo ku bijyanye n'amashusho hamwe na hamwe (signal), StarTimes yavuze ko kuri ubu umunara wa Rebero wamaze gutunganywa, ikibazo cyakemutse, ukaba ukora neza.

    StarTimes imaze imyaka 30, yageze mu Rwanda mu 2007 mbere yo kwagura imbibi igera mu bihugu 30 bya Afurika ndetse kuri ubu ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 25 mu gihe abakoresha application ya StarTimes ON bagera kuri miliyoni 14.

    The post Umunyamahirwe atsindiye Televiziyo ya 'pouce' 55 muri StarTimes appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/11/umunyamahirwe-atsindiye-televiziyo-ya-pouce-55-muri-startimes/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamahirwe-atsindiye-televiziyo-ya-pouce-55-muri-startimes

  • Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’ yatangijwe ku mugaragaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Yves Bernard Ningabire, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier n’abanyamakuru batandukanye.

    Minisitiri wa Siporo, yavuze ko tombola y’Igihugu ije kunganira Leta mu kubona ubushobozi busanzwe bugenerwa inzego za siporo by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abakiri bato.

    Umuyobozi wari uhagaragriye Komite Olempike y’u Rwanda, Gakwaya Christian, yavuze ko siporo, ishoramari n’amikoro ari ibintu bisigaye bigendana. Bityo Kuba habonetse ahandi hantu ubushobozi bwaturuka ari ibintu byo kwishimira kandi bizeyeko bizatanga umusaruro.

    Ibihembo bizajya bitsindirwa ni uguhera ku bihumbi bibiri kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Hari uburyo butandukanye bwo gukina muri iyi tombola y’igihugu, harimo gusura urubuga rwa Inzozilotto.rw cyangwa se ugakanda *240# cyangwa ukagana umu-agent wa inzozi lotto.

    Ukina amafaranga make ashobora kwishyura 300 frw mu gihe yakinnye quick Lotto ndetse na 500 frw ku wakinnye Jackpot Lotto.

    source : https://ift.tt/3GxNlwX