Category: Uncategorized

  • Afghanistan:Abagiraneza bafashe umwanzuro ukomeye kubera abaturage #rwanda #RwOT

    Abaterankunga bo mu mahanga bemeye kohereza mu bikorwa bya ONU by'ibiribwa n'ubuvuzi muri Afghanistan miliyoni 280 z'amadolari y'Amerika (miliyari 280 mu mafaranga y'u Rwanda) yo mu kigega cyafunzwe, nkuko banki y'isi ibivuga.

    Afghanistan yugarijwe n'ibibazo bikomeye bijyanye n'imibereho n'ubukungu, byahuhuwe no gukurirwaho ubufasha bwo mu rwego rw'imari nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani.

    Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) riburira ko abarenga kimwe cya kabiri cy'abaturage ba Afghanistan bugarijwe n'ibyago byo kugira inzara yo ku rwego rwo hejuru.

    Abana babarirwa muri miliyoni eshatu bafite ikibazo cy'imirire mibi.

    Uko ibintu bimeze kwatewe n'amapfa (izuba ryinshi) yabayeho mu gihugu, yangije cyane umusaruro w'ingano ndetse agatuma ibiciro by'ibiribwa byiyongera cyane, n'amakuba yo mu rwego rw'ubukungu yongerewe n'icyemezo cy'ibihugu by'i Burayi n'Amerika cyo guhagarika imfashanyo y'amafaranga nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi.

    Ibihugu bikomeye by'i Burayi n'Amerika byanze kwemera ku mugaragaro leta y'aba Taliban. Amerika n'ibindi bihugu byafatiriye agera hafi kuri miliyari 10 z'amadolari y'Amerika y'imari ya Afghanistan, mu gihe banki y'isi n'ikigega cy'isi cy'imari (FMI/IMF) na byo byahagaritse iki gihugu ku kugera ku mari zabyo.

    PAM igereranya ko abantu bagera hafi kuri miliyoni 23 muri Afghanistan bacyeneye imfashanyo yihutirwa y'ibiribwa, muri iki gihe hatangiye igihe cy'ubukonje bwinshi muri iki gihugu gicungira cyane ku mfashanyo. PAM ivuga ko aya ari yo “makuba ya mbere mabi cyane y'imibereho ku isi”.

    Amafaranga yo muri banki y'isi agenewe ikigega cyari icyo kongera kubaka Afghanistan (Afghanistan Reconstruction Trust Fund) azoherezwa muri PAM no mu ishami ryita ku bana (UNICEF), aya yombi ni amashami ya ONU.

    Banki y'isi yavuze ko ayo mashami yombi afite “aho gukorera mu gihugu n'ubushobozi bw'ibikoresho” bwo gutanga serivisi mu buryo butaziguye ku Banya-Afghanistan, bijyanye “na gahunda bwite n'imikorere byayo”. UNICEF izahabwa miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika yo gutuma itanga serivisi z'ingenzi cyane zo mu rwego rw'ubuvuzi, naho PAM ihabwe miliyoni 180 z'amadolari y'Amerika.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/afghanistan-abagiraneza-bafashe-umwanzuro-ukomeye-kubera-abaturage

  • Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bumushinja uruhare muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umugore wa Claude Muhayimana bakaza gutandukira mu Bufaransa yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo umugabo we, amushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo uwahoze ari umugore we, akaba yaranarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu Rukiko, Umugore yasabye uwahoze ari umugabo we kuvugisha ukuri, kugirango n'abarokotse Jenoside batazi aho imibiri y'ababo yajugunywe babashe kumenya aho iri bayishyingure.

    Uyu mugore yemeza ko yabonye uwari umugabo we atwaye interahamwe. ati 'Namubonye atwaye Interahamwe zirimo kuririmba indirimbo zaririmbwaga n'abagiye kwica, zagendaga zisakuza cyane kandi ari imodoka nyinshi zishoreranye ndetse na bisi zari zifite abantu  imbere n'abandi babaga bitendetse inyuma bagiye kwica abantu mu Bisesero.'

    Perezida yabajije  uyu mugore niba yarigeze abaza umugabo we aho aba agiye n'ibyo yabaga agiyemo, cyane ko mbere yari yatangarije urukiko ko akazi kose kari karafunze muri icyo gihe, nawe asubiza ko umunsi amubona atwaye izo nterahamwe zajyaga kwica mu Bisesero yamubwiye ati 'Nta soni ufite zo kujya kwica abantu? Nawe ansubiza ko akazi ke ari ako gutwara abantu, ariko yabivuze arakaye cyane.'

    Yakomeje avuga ko hari abantu benshi bazaga kureba uwari umugabo we harimo na konseye wa Segiteri, uyu akaba yarashinjwe na benshi ko ariwe washishikarizaga interahamwe kujya kwica, ibyo bitaga kujya mu kazi.

    Abajijwe icyo Muhayimana yabaga avugana na Konseye, yavuze ko atabimenyaga.

    Muhayimana we avuga ko uyu mugore yatumwe kumwicira mu Bufaransa

    Ati: Kigali yohereje umugore wanjye kunyica, azana n'abacuti be. Aransatira muri (couloirs), ariko umuturanyi ahamagara Police iraza irabafata.

    Umugore: Ni umubeshyi[…]yaratureze ngo njye na Delphine na Odette turi 'escadron de la mort' ngo dukorana na Leta ya Kigali[…]namugira inama yo kuvugisha ukuri, n'ababuze ababo bakabona uko babashyingura.

    Uyu mugore ariko ngo niwe washakiye uwahoze ari umugabo we indangamuntu mu 1998, ayimushyira muri Kenya aho yari yarahungiye.

    Ibi ngo yarabifungiwe, arabiburana ntibyamuhama; ariko bimuteranya na bamwe mu baturanyi barimo n'uwari Burugumesitiri witwa  'JMV'.

    Umugore ati 'JMV yanshinjaga kuba narashakiye umugabo wanjye indangamuntu mu buryo bwa 'fraude' akajya muri Kenya,  ariko namubwiye ko nasezeranye kurinda umugabo wanjye nk'uko nawe yandinze muri Jenoside'.

    Umucamanza: Ibi urabyemeza warafunzwe mu 1998 kubera gushakira umugabo wawe indangamuntu mu buryo bw'amanyanga?

    Umugore: Yego,  ariko ntibyampamye. Navuze ko nta bushobozi mfite busabira  indangamuntu umuntu utari mu gihugu.

    Uyu mugore yaboneyeho no kwishinganisha ngo kuko hari agatsiko karimo abitwa Karengera, Gwizinkindi n'abandi benshi bavuga ko ari abahutu bivugira ko bazica umuntu bagafungwa imyaka 10. Ati 'Bavuga ko bazabikora Muhayimana nakatirwa. Nubu iyo mparitse imodoka nsanga yangijwe kandi iri mu zindi, naba ndi muri transport en commun bakantuka'.

    Mu biganiro uyu mugore yakoze kuri telefoni yumvirizwa rwihishwa, hari aho yavuze ko umugabo we yavuze ko 'atagishaka inyezi'.

    Ahandi ngo uyu mugore yumvirijwe abwira umuntu ko Claude (uwari umugabo we, uregwa) ko yangaga abatutsi n'umutima we wose, ngo yaravuze ati 'Uriya ni mubi kurusha[…]Sinumva n'ukuntu yemeye kubyarana nanjye'.

    Twabibutsa ko Muhayimana Claude  w'imyaka 61 y'amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa 'Guest house' ya Kibuye (icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi).

    Akurikiranweho icyaha cy'ubufatanyacyaha (kuba icyitso), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashinjwa gutwara abicanyi, abasirikare n'abasiviri (interahamwe) abajyana ahitwa mu Bisesero, hiciwe Abatutsi batari bacye no mu bindi bice bitandukanye bya Kibuye.

    Kuva mu mwaka wa 2007, Muhayimana yakoraga nk'umukozi w'Umujyi wa Rouen mu Bufaransa, aho yagiye gutura nyuma ya Jenoside ndetse agahabwa n'Ubwenegihugu mu 2010; mu kazi ke yari ashinzwe isuku yo mu muhanda.

    Iriba.news@gmail.com

     

     

     

     

    The post Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bumushinja uruhare muri Jenoside appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/uwahoze-ari-umugore-wa-muhayimana-yatanze-ubuhamya-bumushinja-uruhare-muri-jenoside/

  • Hari Abapadiri batanze ubuhamya bushinjura Claude Muhayimana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo Padiri Canisius Niyonsaba uba mu Bufaransa na Padiri François Kayiranga uba mu Butaliyani bombi bakaba bagaragaje ko mu gihe bamaranye n'uregwa batamubonye atwaye interahamwe cyangwa ajya mu bitaro byishe Abatutsi.

    Padiri Canisius Niyonsaba yavutse mu 1968. Yamenye Muhayimana muri mata 94,yahamagajwe na perezida w'Urukiko ku bubasha ahabwa n'amategeko..

    Yavuze ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Kivu hazengurukaga ubwato bw'abicanyi buhiga abagerageza guhunga Nyamishaba, hatewe n'abitwaje intwaro gakondo Ntiyabonye Claude Muhayimana i Nyamishaba yamubonye iwe gusa.

    Yemeje avuga ko kandi ubwo Turquoise yazaga mu mpera za Kamena 1994, atigeze Claude Muhayimana akorana nayo.

    Perezida aramubaza ati 'Wabonye Claude akorera Caritas igihe wari uhari?

    Padiri Canisius: Oya ni padiri Kayiranga wabimbwiye nyuma ya 94 ko maze kugenda yahaye akazi Claude Muhayimana.

    Perezida: Cardinal Echigaray aza wari uhari?

    Padiri Canisius: Simbyibuka.

    Perezida:Hari abapadiri b'abahutu bahaniwe ibyaha bya jenoside ibi ubivugaho iki?

    Padiri Canisius: Njye mpora n'ishinja ko nta cyo nakoze. Ni gute ibintu byageze hariya? Ni culpabilité y'abapadiri.

    perezida: Hejuru ya 90% bari abakristu ni gute bishe?

    Padiri Canisius: Hano i Bulayi habaye intambara zingana iki? ntihari abakristu benshi? Ikibazo ni uko abantu babatizwa ariko batarahindutse. N'iwacu ni ko byagenze. Abo bantu rero sekibi abinjiramo bagakora ishyano (l'innommable).

    Perezida: Hari icyo wongeraho?

    Padiri Canisius: Ukuri n'ubutabera ni byo byonyine bizadukiza ibikomere bitubohore.

    Padiri François Kayiranga aba Italy

    Kayiranga François 1962, atuye mu Butaliyani, yavuze ko azi Muhayimana Claude guhera mu 1992 yari inshuti y'umuryango we ndetse ngo yabaye umukozi we  guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu Ukuboza 1994 atwara ikamyo ya Caritas.

    Padiri Kayiranga: Claude namumenye mu 1992 ariko mu 1993 nibwo twavuganye bwa mbere twashyinguraga muramu wanjye. Muri 94 nibwo nageze ku Kibuye mpahungiye ariko ndi no mu butumwa. nahageze tariki 15 Gicurasi 1994. Ubwo Claude ndibuvuge ndibuvuge ni uwo nzi guhera kuriyo tariki.

    Kuri Accension tariki 15.05 navuye i Nyange njya gusoma misa ku Kibuye mpura n'abakristu bake. Abayobozi ba perefegitura bansabye niba nahaguma mbasubiza ko ntabaha igisubizo ntagize abayobozi ba Kiliziya mbaza

    Musenyeri wacu Kalibushi sinashoboraga kumugeraho kubera ikibazo cy'umutekano yari afite kimwe natwe twese.

    Nasubiye i Nyange bukeye njya i Kabgayi ahari abasenyeri batatu na perezida w'inama y'abepisikopi. Ndabibabwira baransubiza bati niba udafite ubwoba kdi ukaba wiyemeje kujya mu butumwa bwa kiliziya wajyayo.

    Claude Muhayimana

    Bampaye ibyashoboraga kumfasha kubayo kuko ibyanjye byose bari babinsahuye mu ntangiriro za Mata 94. Diocese ya Kabgayi yampaye ibihumbi 30 na Musenyeri Vincent ampa ibihumbi . Bukeye le17 njya ku Kibuye natuye mu nzu yabagamo ababikira, bo bari baragiye muri ETF(ecole technique feminine) aho bari bafite umuryango mugari, aho rero hari hafi yo kwa Claude muri -100m nyuma y'iminsi nk'ibiri ndi muri iyo nzu, kwa Claude bantumyeho ko batewe muri icyo gitondo.

    Bambwira ko barimo kubaca amafaranga nibatayabona bari kubica. nahise nitabira njya kwa Claude. Mvugana nabo bantu bari bafite Claude mvugana nabo bantu mbaha ibihumbi bitanu ngo batamwica.

    Bamaze kugenda ninjiye mu nzu yo kwa Claude. Yari afitemo murumuna w'umugore we, musaza we, abana 2 b'umugabo wari utuye i Rubengera nari nzi neza kuko twari duturanye. Niyo mpamvu bashakaga kumwicana nabo bantu.

    Abo bana b'i Rubengera n'ubu bariho kuko mu rugo rwa Claude babambukije ku Ijwi bakahakirira nyuma yaho najyaga kwa Claude nk'abantu nzi, nubwo ntajyagayo buri gihe namenyaga amakuru yabo bigeze mukwa 6 amatariki ntibuka neza, mission ya Turquoise yarahageze.

    Umu col. wari ubakuriye yaje kumbaza ukuntu batanga amatangazo bakamenyesha abantu mu gace bagenzuraga ka Kibuye, dusoza twandikanye agatangazo gatoya kavuga 'Ingabo z'Abafaransa zageze mu Rwanda nta bwicanyi bugomba gukomeza mu gace bayoboye kdi abantu baba bafite ubwoba bihishe bashobora kujya aho ingabo z'Abafransa zikambitse'

    Amubaza uko batanga iri tangazo mubwira ko bajya Rubengera, Birambo? Mukungu (muri Mwendo) na Kibuye, ambaza uwamenya aho hantu hose, mupropoza Claude wari umushoferi wanjye ajya kuhabayobora.

    Namubahaye kuko nabonaga ari umuntu uzi aho hantu kandi utanateye ikibazo nkurikijd ibihe twarimo. Twakomeje kubana gutyo umutekano ugenda ugaruka kugeza Abafaransa bagiye.

    Bamaze kugenda, kuva mu kwa 9 nahawe ikamyo ya Caritas ngo dutange imfashanyo muribyo bice twari turimo. nashatse umuntu w'umushoferi mbura ufite categorie y'ikamyo, nyuma uwari yayinzaniye ivuye i Bujumbura yagombaga gusubirayo musaba ko yabanza agakorana tour nibura umunsi 1 kugira ngo Claude ayimenyere azasigare ayitwara.

    Aha ni ho yatangiye kumbera umushoferi tukajyana aho dutanga imfashanyo zose. Yagakoze kugera mu ntangiriro z'ukuboza ubwo namuburiraga irengero ngashaka undi chauffeur.

    ku bwanjye kuva mukwa gatanu ndi ku Kibuye kugeza igihe Claude muburiye, nta kibazo nigeze mubonaho cyatuma uyu munsi yaba ashyirwa imbere y'ubucamanza ashinjwa ibyo nasomye niba koko ari ko bimeze.

    Yakomeje asaba perezida w'urukiko ko iby'Abanyarwanda bajya babisuzumana ubushishozi.

    Padiri: Wambajije icyo niba nifuza kugira icyo nongera ku rubanza rwa Muhayimana. Ntangira narahiye kandi mvuga ko mbabwira ukuri niyo mpamvu nabwiye perezida n'abacamanza kwitondera ibyo mu Rwanda. Claude nababwiye ni uwo namenye guhera kuri 15.05.94. Nkiza kwiga i Bulayi mu 2001 kugera mu 2006 Claude twaravuganaga. Claude naje kubabwira imibanire yanjye nawe yarahindutse guhera mu 2006 mu sinzi niba nawe ihahamuka ryaba ritaramugezeho nk'abandi banyarwanda

    Mu rukiko kandi hatangarijwe ko ibizami byakozwe n'abaganga b'inzobere byagaragaje ko Claude Muhayimana nta burwayi bwo mu mutwe afite cyangwa ikindi kibazo cy'imitekerereze, bityo aramutse ahamwe n'ibyaha yaba yarabigizemo uruhare nta kindi kibimuteye.

    Twabibutsa ko Muhayimana Claude w'imyaka 61 y'amavuko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa 'Guest house' ya Kibuye (icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi).

    Akurikiranweho icyaha cy'ubufatanyacyaha (kuba icyitso), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashinjwa gutwara abicanyi, abasirikare n'abasiviri (interahamwe) abajyana ahitwa mu Bisesero, hiciwe Abatutsi batari bacye no mu bindi bice bitandukanye bya Kibuye.

    Kuva mu mwaka wa 2007, Muhayimana yakoraga nk'umukozi w'Umujyi wa Rouen mu Bufaransa, aho yagiye gutura nyuma ya Jenoside ndetse agahabwa n'Ubwenegihugu mu 2010; mu kazi ke yari ashinzwe isuku yo mu muhanda.

    [email protected]

     

     

    The post Hari Abapadiri batanze ubuhamya bushinjura Claude Muhayimana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/11/hari-abapadiri-batanze-ubuhamya-bushinjura-claude-muhayimana/

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange amafoto atandukanye.

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1. Miss Mutesi Jolly

    2. Miss Uwase Muyango

    3.Miss Vanessa Raïssa Uwase



    4.Kate Bashabe


    5.Butera Knowless


    6.Umunyana Shanita


    7.BIANCA BABY

    8.Isimbi Alliance (Alliah Cool)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-59867

  • Abakinnyi b’abanyarwanda 10 ba ruhago bagiye gusoza umwaka wa 2021 bakurikirwa cyane kuri Instagram #rwanda #RwOT

    Abana bamwe uzumva bavuga ngo ninkura nzaba Messi, Ronaldo n’abandi, ni ikigaragaza uburyohe bwa ruhago, akaba ari na wo mukino ukunzwe mu Rwanda kurusha izindi siporo zose ndetse ikaba inakurikiranwa n’abantu batari bake hano mu Rwanda kandi b’ingeri zose, ari na yo mpamvu usanga abakinnyi bayikina baba bakurikiranwa umunsi ku munsi yaba mu mibereho yabo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Instagram.

    Instagram ni urubuga nkoranyambaga rurimo gukoreshwa cyane muri iyi minsi, ibyamamare binyuzaho amakuru yabyo ya buri bunsi, ibyo bakora, uko biriwe, ikintu kidasanzwe cyababayeho mu buzima uzasanga ariho bazihutira kukinyuza mbere y’ahandi.

    Uyu munsi tugiye kubagezeho urutonde rw’abakinnyi ba ruhago 10 b’abanyarwanda bagiye gusoza ubwaka wa 2021 bakurikirwa cyane kuri Instagaram.

    Uru rutonde twarukoze twifashishije inkuta za Instagram z’aba bakinnyi. Aha twarebye buri mukinnyi w’umunyarwanda yaba ukina mu Rwanda cyangwa se akina hanze yarwo.

    Kagere Meddie ni we uyoboye uru rutonde aho yenda gukuba inshuro 2 umukurikiye ari we Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima.

    Dore urutonde rw’abakinnyi 10 bakurikirwa cyane

    1. Meddie Kagere — Simba SC (Tanzania)

    Meddie Kagere ni rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, aza ku mwanya wa 1 mu bakinnyi b’abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram aho akurkirwa n’abantu ibihumbi 646.

    2. Haruna Niyonzima — AS Kigali (Rwanda)

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima, ukinira ikipe ya AS Kigali ni uwa kabiri mu bakinnyi b’abanyarwanda ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibimbi 335.

    3. Yannick Mukunzi — Sandvikens IF(Sweden)

    Ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba aza ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi ba ruhago b’abanyarwanda bakurikiranwa cyane kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 129.

    4. Kimenyi Yves — Kiyovu Sports

    Umunyezamu wa Kiyovu n’Amavubi, Kimenyi Yves aza ku mwanya wa 4 mu bakinnyi b’abanyarwanda bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 78.9.

    5. Usengimana Faustin — Police FC (Rwanda)

    Myugiriro ukina mu mutima w’ubwugarizi, Usengimana Faustin, akinira ikipe ya Police FC mu Rwanda, akaba ari no mu bakinnyi bamaze kumva uburyohe bw’umwenda w’ikipe y’igihugu inshuro nyinshi aza ku mwanya wa 5 mu bakinnyi bakurikiranwa cyane kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 53

    6. Rwatubyaye Abdul — FC Shkupi (Macedonia)

    Rwatubyaye Abdul myugariro w’Amavubi ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe FC Shkupi muri Macedonia, aza ku mwanya wa 6 aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 49.

    7. Sugira Ernest — AS Kigali (Rwanda)

    8. Jacques Tuyisenge — APR FC (Rwanda)

    Jacques Tuyisenge ni rutahizamu w’ikipe ya APR FC. Mu gukurikiranwa ku rubuga rwa Instagram uyu mukinnyi araza ku mwanya wa 8 aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 40.7

    Rutanga Eric — Police FC (Rwanda)

    Myugariro w’ibumoso w’ikipe ya Police FC, Rutanga Eric bakunze kwita Kamotera, aza kumwanya wa 9 mu bakinnyi bakurikirwa cyane aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 39.7.

    10. Iradukunda Jean Bertrand — Township Rollers (Botswana)

    Iradukunda Jean Bertrand rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Township Rollers ni we ufunga uru rutonde aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 30.5

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-abanyarwanda-10-ba-ruhago-bagiye-gusoza-umwaka-wa-2021-bakurikirwa-cyane-kuri-instagram

  • Dominic Ashimwe yasoje icyiciro cya kabiri cy… – #rwanda #RwOT

    Ku bazi amateka n'urugendo rwo kuza gushaka ubuzima muri Kigali avuye i Rubavu aho avuka, bibuka ko Dominic atigeze ahisha kuvuga ko kwiga kwe atabibonaga na gato kubera inshingano z'umuryango we zitamworohereje kuba yakomeza amasomo ye.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021, Dominic Ashimwe ni umwe mu banyeshuri 444 barangije muri Kaminuza ya Mount Kenya, akaba asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru n'itumanaho (Mass Media and Communication).

    Asoje kaminuza ari mu bafite amanota menshi (First Class) ibintu avuga ko yarI afite nk'intego n'inzozi agitangira kwiga ariko akabona kubigeraho ari nko guterera umusozi uhanamye.

    Yabwiye INYARWANDA ati 'Sinabashije gukomeza Kaminuza mu gihe nari mbikeneye kubera impamvu z'ubushobozi buke ndetse n'uruhuri rw'inshingano z'umuryango wanjye nari mpetse ku mugongo wanjye, wenda bitari ngombwa ko nzibwira abantu.'

    'Nyuma y'igihe Imana iciye inzira, nagiye kwiga ariko binsaba kwiyishyurira buri kimwe cyose kuko ntawe nari mfite ubimfasha. Ibi byatumye niha intego yo kwiga nshyizeho umwete nk'umuntu wiyishyurira, kuko nabaga nzi imvune byansabye ngo mbone amafaranga y'ishuri.'

    Uyu muhanzi avuga ko 'Uyu munsi kwibona nsoje kaminuza muri 'First Class Honours' nkibuka uko kwiga byari inzira z'ibizigu kuri njye, bituma mpamya ko Imana yacu ari Imana ikora ibikomeye umutima ubabaye ikawuremera ibiwunezeza biwukwiriye.'

    Yavuze ko atabona inyunguramagambo ikwiye ngo atangarize Isi yose gukomera kw'Imana ariko 'ndagira ngo mbwire umuntu wese uri guca mu bibazo atazi aho bimuganisha, yaburiye izina abyita, atabona aho igisubizo kizava, yumva gupfa bimurutira kubaho n'ibindi bibabaza umutima nk'ibyo.'

    Akomeza ati 'Dufite Imana ifite ubushobozi bwo guhindukiza amateka y'umuntu mu kanya gato cyane agahinduka ubuhamya bushya kandi bikemera pe.'

    Dominic avuga ko atariyumvisha ko yasoje Kaminuza. Akavuga ko intambwe yateye mu buzima ikwiye no kubera abandi urugero, ko 'Ni Imana iceceka kandi iri gukora'.


    Umuhanzi Dominic Ashimwe yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza afite amanota menshi 'First Class'

    Dominic ni umwe mu banyeshuri 444 barangije muri Kaminuza ya Mount Kenya

    Dominic yavuze ko yatinze kurangiza Kaminuza kubera impamvu z'ubushobozi buke ndetse n'uruhuri rw'inshingano

    Dominic agaragaza ubuhangange bw'Imana agira ati 'Ni Imana yitamurura mu gihe bose babona ko byanze. Ni Imana izi aho ikora uwariraga akaririmba'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112461/dominic-ashimwe-yasoje-icyiciro-cya-kabiri-cya-kaminuza-afite-amanota-menshi-112461.html

  • Bimwe mu bikorwa by'ubushotoranyi Perezida Museveni yakoreye u Rwanda mu myaka 10 ishize, ariko bitamuhiriye #rwanda #RwOT

    Mu by'ukuri ubushotoranyi Perezida Yoweri K.Museveni akorera u Rwanda byatangiye intambara yo kubohora u Rwanda ikirangira. Intandaro ni uko yashakaga guha abayobozi bashya b'u Rwanda amabwiriza y'uko bafata ibyemezo,nabo bamubwira ko u Rwanda atari intara ya Uganda, urwango rutangira ubwo.

    Irimbi ry'ahashyinguye abasirikare baguye Kisangani.

    Murabyibuka ubushotoranyi abasirikari ba Uganda bakoreye ingabo z'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,bikavamo intambara zabereye mu mujyi wa Kisangani, zanaguyemo abasirikari ba Uganda batabarika. Gutakaza abasirikari benshi nabyo byateye ipfunwe Perezida Museveni, bishimangira urwango afitiye u Rwanda.

    Ibikorwa by'ubushotoranyi bya Perezida Museveni n'ibyegera bye ntibibarika, ariko muri iyi nyandiko turibanda gusa kuri bike byabaye muri iyi myaka 10 ishize.

    Mu mwaka wa 2001, umugore witwa Winnie Byanyima, icyo gihe wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amatgeko ya Uganda, akaba n'inkoramutima ya Perezida Museveni, yasabye Museveni kureka gushyigikira umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ariko Museveni amwima amatwi. Uburyarya, ruswa n'igitugu biri mu byatumye Winnie Byanyima ashwana na Museveni, nyamara barafatanyije mu ntambara yatumye Museveni afata ubutegetsi.

    Si Byanyima gusa wagiriye Museveni inama yo kureka gushotora u Rwanda, kuko hari n'abandi benshi bagerageje, arabananira. Kugeza n'uyu munsi Museveni aracyari umufatanyabikorwa w'abo bajenosideri bashaka kugaruka gusoza umugambi mubisha wa jenoside.

    FDLR iri ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba rwashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse n'Umuryango w'Abibumbye.

    Muw' 2005, u Rwanda rwagaragarije isi yose ko umujenosideri Ignace Murwanashyaka yakoraga ingendo hirya no hino ku isi akoresheje pasiporo yahawe na Leta ya Uganda. Uyu Ignace Murwanashyaka yabaye umuyobozi wa FDLR, ndetse akaba yaranashakishwaga ngo aryozwe ubunyamaswa bwa FDLR. Nyuma yaje gutabwa muri yombi, bishengura cyane Perezida Museveni, wakoze uko ashoboye ngo Murwanashyaka adafatwa, ariko birananirana.

    Hagati y'umwaka wa 2007 na 2010, abanyabyaha banyuranye barimo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, bahunze u Rwanda babifashijwemo na Perezida Museveni, babanza gutura muri Uganda, bimaze gusakuza abohereza mu bihugu binyuranye, birimo Afrika y'Epfo.

    Nyamwasa na Karegeya bahise batangiza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ndetse babifashijwemo n'ubutegetsi bwa Uganda bashingwa umutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Kugeza n'ubu muri Uganda RNC ivuna umuheha ikiyongeza undi nk'umwana uri iwabo. Muri Uganda niho RNC ishakira abayoboke, ikanahatoreza abarwanyi, mbere y'uko bohereza mu mashyamba ya Kongo.

    Mu mwaka wa 2017, RNC yakajije umurego mu bikorwa byayo muri Uganda, birimo gushaka abayoboke n'imisanzu, no gutoza abarwanyi.

    U Rwanda rweretse amahanga ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Perezida Museveni ubwe akorana n'abayobozi ba RNC, maze akozwe n'ikimwaro yandikira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, arimanganya ngo yakiriye abayobozi ba RNC 'by'impanuka'! Twakwibutsa ko yari yakiriye mu biro bye, Eugene Gasana na Charlotte Mukankusi, uyu Mukankusi we akaba yaranagenderaga kuri pasiporo ya Uganda.

    Muw'2018, Akanama k'Amahoro n'Umutekano mu Muryango w'Abibumbye kasohoye icyegeranyo kivuga ko hari ikiguri cyitwa 'P5' gikorera muri Kongo, kikaba giterwa inkunga na Uganda. Mu Kuboza uwo mwaka kandi, nibwo Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo ba FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda. Aba bombi bari mu maboko y'ubutabera bw'uRwanda, bakaba biyemerera ko bafashwe bavuye i Kampala muri Uganda, mu nama n'uwari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Akarere k'Afrika y'Uburasirazuba, Philemon Mateke, inama yateguraga ibitero ku Rwanda.

    Muw'2019, RUD-Urunana, umwe mu mitwe igize ikiguri cya 'P5', wagabye igitero mu Kinigi, mu Majyaruguru y'u Rwanda, uhica abantu 15 abandi 14 barakomereka. Ingabo z'u Rwanda zakubise ikibatsi abo bagome, abatarahasize agatwe barafashwe, abasigaye bahungira muri Uganda.

    Abatawe muri yombi, n'ubu bakiburana, bavuga ko umuhuzabikorwa w'icyo gitero yari Ministiri Philemon Mateke. Ibi binashimangirwa na telephone zafatanywe abo bantu ba RUD-Urunana, zirimo ubutumwa bugaragaza ko mu gutegura icyo gitero bavuganaga na Philemon Mateke, umunsi ku wundi.

    Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza uyu munsi, ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje guhohotera bikomeye Abanyarwanda bagenda cyangwa batuye muri Uganda, harimo kubica, kubahondagura bagakomereka cyane, kubacuza utwabo no kubafungira ahantu hatazwi. Uwitwa Abel Kandiho utegeka urwego rw'ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, ashinja abo Banyarwanda kuba intasi z'u Rwanda, nyamara nta n'umwe wigeze agezwa imbere y'ubutabera ngo hagaragazwe icyo akurikiranyweho. Iyo bamaze gukorerwa iyicarubozo abo Banyarwanda, barimo abana n'abagore, bajugunywa ku mupaka w'u Rwanda, ubuhamya bwabo bukaba buteye agahinda.

    Muri uyu mwaka wa 2021, Uganda yohereje abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo, hitwajwe ko bagiye'guhashya'inyeshyamba za ADF. Nyamara hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyegera bya Perezida Museveni, birimo murumuna we Salim Saleh, bikorana ubucuruzi na ADF, amafaranga avuye muri ubwo bucuruzi akanyuzwa muri banki zo muri Uganda.

    Abasesenguzi bavuga ko kohereza abasirikari muri Kongo, ahubwo bihishe indi migambi y'ubutegetsi bwa Museveni, irimo gusahura umutungo wa Kongo, no kurushaho gufasha imitwe irwanya Leta y'u Rwanda. Mu minsi mike ishize kandi, Museveni yagerageje gusaba FDLR kwihuza na FLN ya Paul Rusesabagina, ariko FDLR irabyanga kuko ngo ifata FLN nk'abagambanyi n'abaswa mu by' intambara.

    Ibikorwa by'ubushotoranyi n'ubugambanyi Museveni akorera u Rwanda ni byinshi, ariko nta na kimwe cyamuhiriye. Kujya muri Komgo gutegurira inzira abashaka gutera u Rwanda nabyo ntibizamugwa neza, kandi amateka yagombye kuba amwigisha.

    URwanda ruratera ntiruterwa!!

    The post Bimwe mu bikorwa by'ubushotoranyi Perezida Museveni yakoreye u Rwanda mu myaka 10 ishize, ariko bitamuhiriye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bimwe-mu-bikorwa-byubushotoranyi-perezida-museveni-yakoreye-u-rwanda-mu-myaka-10-ishize-ariko-bitamuhiriye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bimwe-mu-bikorwa-byubushotoranyi-perezida-museveni-yakoreye-u-rwanda-mu-myaka-10-ishize-ariko-bitamuhiriye

  • Rubavu: Abuzukuru ba Shitani bateye urugo rw'umuturage bamukatisha inzembe mu rwego rwo kwihimura #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abiyise abuzukuru ba shitani ryayogoje abantu mu karere ka Rubavu ryaraye riteye umugabo witwa Habimana mu rugo rwe rimukatisha urwembe baramukomeretsa we n'umugore we.

    Umuryango wamenye ko aba buzukuru ba shitani bafashwe bagafungwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu kari karahiye kubahagarika,ariko bamwe ngo bafunguwe bahita batera uriya muturage witwa Habimana bamukata mu maso bakoresheje inzembe.

    Mu mafoto yagiye hanze ariko Umuryango utashatse gushyira hanze,yagaragaje uyu mugabo Habimana n'umugore we bari kuvirirana cyane nyuma yo gukomeretswa n'aba bagizi ba nabi bari bitwaje inzembe.

    Umuryango w'UMURYANGO yavuze ko aba buzukuru ba shitani basa nk'abigize ibyihebe kuko badatinya polisi n'izindi nzego zishinzwe umutekano iyo bari gukora ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Ikibabaje kurusha ibindi n'uko batangiye gukwirakwira mu mirenge y'indi yegereye umujyi wa Gisenyi irimo Cyanzarwe na Nyamyumba.

    Ni kenshi abaturage baturiye umujyi wa Gisenyi bagiye basaba inzego zishinzwe umutekano kugira icyo bakora.

    Bamwe muri aba baturage bagiye babwira itangazamakuru ko inzego zishinzwe umutekano zabarasa bagashya ubwoba kuko urugomo rwabo rukomeje kwiyongera.

    Aba buzukuru ba shitani bagizwe n'urubyiruko,bitwaza ibyuma n'inzembe mu guhohotera abaturage no kubambura utwabo ndetse ngo ubu bamaze no gucirira imbwa zo kubafasha mu kazi.

    Aba ntibibasaba kwitwikira ijoro kuko no ku manywa y'ihanga basigaye batera abantu mu ngo zabo bakabambura.

    Mu minsi ishize,Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwavuze ko bwamaze gufata ingamba zo guhangana n'aba bagizi ba nabi burundu ngo kuko bakomeje gukorera urugomo abatuye aka karere ndetse n'abagasura.

    Ibi byaje nyuma y'aho abaturage benshi barimo na bamwe mu banyamakuru bakorewe urugomo nabo bitwa abuzukuru ba shitani

    Mu bahohotewe harimo umunyamakuru wa Radio&TV10,Gasigwa Danton na Mugenzi we wa Kigali Today,Syldion Sebuharara.

    Gasigwa yavuze ko yakubiswe akanamburwa ibyo yari afite birimo amafaranga na terefone n'aba biyita abuzukuru ba shitani.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier,yemeje ko aba basore bazwi ndetse bagiye guhangana nabo.

    Yagize ati“Abo biyita iryo zina turabazi ariko ubu bamwe muri bo bagera kuri 80 bamaze gufatwa n'inzego zibishinzwe kandi turarangiza icyumweru bose twabafashe.Nta numwe ukibarizwa muri aka karere kuko twarabahagurukiye tugomba Kubaca mu karere kacu.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abuzukuru-ba-shitani-bateye-urugo-rw-umuturage-bamukatisha-inzembe-mu

  • Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w'Umutekano #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Bwana Alfred Gasana.

    Gasana wagizwe Minisitiri mushya w'Umutekano, yigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko, umwanya yavuyeho ahabwa inshingano mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS.

    Muri NISS yari akuriye umutekano w'imbere mu gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yashyizeho-minisitiri-mushya-w-umutekano

  • Imodoka itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports yakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali.

    Iyi mpanuka yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmus ubwo imodoka ya Kiyovu Sports yari ivuye kuri Stade Mumena, igana kuri Stade ya Kigali.

    Uwari uhari ubwo ibi byabaga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko 'Imodoka yagonze umunyamaguru agakomereka ukuguru.'

    Yakomeje avuga ko polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera igakurikirana uko byagenze mu gihe umunyamaguru yajyanywe kwa muganga.

    Kiyovu Sports yahise ikomeza kuri Stade ya Kigali aho iri gukorera imyitozo yitegura umukino w'umunsi wa munani wa Shampiyona izakiramo Gasogi United ku Cyumweru saa Sita n'igice.

    Nyuma y'mikino irindwi imaze gukinwa, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 16, irusha rimwe AS Kigali ya kabiri.

    Imodoka ya Kiyovu Sports yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali

    Uwagonzwe yakomeretse ukuguru ndetse yajyanywe kwa muganga.

    Hashushanyijwe uko imodoka ya Kiyovu Sports yagonze ihagaze mu muhanda mbere y'uko bayireka ngo ikomeze urugendo

    Kiyovu Sports yari igiye ku myitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imodoka-itwara-abakinnyi-ba-kiyovu-sports-yakoze-impanuka