Category: Uncategorized

  • Taylor Swift agiye kujyanwa mu nkiko ku bwin… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Taylor Swift watwaye ibihembo bitandukanye bikomeye harimo na Grammy Award, kuri uyu wa Gatanu urukiko rwanze ubusabe bwe bwo guhagarika ikirego yarezwe n'itsinda ry'abakobwa baririmba injyana ya R&B rizwi nka 3LW rimushinja gukoresha amagambo yo mu ndirimbo yabo, maze akayifashisha mu ndirimbo ye yaciye uduhigo ku isi.

    Umucamanza wo muri leta ya California witwa Michael Fitzgerald yatangaje ko izi ndirimbo ebyiri, Playas Gon' Play y’iri tsinda ndetse na Shake It Off ya Taylor Swift hari ibimenyetso bihagije bigaragaza ko hari aho zihuriye, bityo rero ikirego kikaba kigomba kujyanwa mu nkiko.

    Taylor Swift muri Shake It Off aririmba ati: 'Abakora bazakora, bazakora, bazakora, bazakora, bazakora, abanzi nabo bavuge, bavuge, bavuge, bavuge, bavuge.'

    Mu gihe mu ndirimbo Playas Gon' Play yasohotse muri Gicurasi 2001, bagira bati: 'Abakora, bazakora, abanzi nabo, bavuge.'

    Sean Hall na Nathan Butler abanditse Playas Gon' Play bavuze ko muri izi ndirimbo zombi amagambo abiri yakoreshwejemo ariyo 'Abakora ndetse n'ijambo abanzi' uburyo yakoreshejwe mu ndirimbo zombi bimeze kimwe.

    Nyuma yo kwanga ubusabe bw'uyu muhanzi bwo guhagarika iki kirego, abahagarariye Taylor Swift ntacyo baratangaza kuri iki kirego.



    Taylor Swift arashinjwa kwiba indirimbo

    Iyi ndirimbo 'Shake It Off' yasohotse mu mwaka wa 2014, magingo aya ikaba imaze kurebwa n'abagera kuri Miliyari eshatu na miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube. Muri Nzeri 2014, iyi ndirimbo yageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100 ndetse imara ukwezi kose ariyo iyoboye izindi. Si ibyo gusa kuko yanamaze ibyumweru 50 byose ikiri kuri uru rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe muri Amerika.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112469/taylor-swift-agiye-kujyanwa-mu-nkiko-ku-bwindirimbo-ye-yaciye-uduhigo-ku-isi-ashinjwa-kwib-112469.html

  • PSG igiye kugurisha abakinnyi 7 barimo abakomeye mu kwezi kwa mbere #rwanda #RwOT

    Mauricio Pochettino afite itsinda rinini ry'abakinnyi i Paris, aho abakinnyi 33 bari muri iyo kipe bahawe iminota yo gukina ndetse abataritwaye neza bagiye kurekurwa muri iyi kipe yuzuyemo ibyamamare.

    Uyu mutoza w'Umunya Argentine yifuza gukorana n'abakinnyi bake,ariyo mpamvu ikinymakuru L'Equipe kivuga ko umuyobozi wa siporo Leonardo hamwe n'umuyobozi w'ikipe Nasser Al Khelaïfi bafite ubushake bwo gukora ibyo umutoza wabo asaba ku isoko.

    Umukinnyi ukomeye muri aba bakinnyi bagiye kurekurwa ni rutahizamu w'umunya Argentine Icardi. Uyu musore w'imyaka 28 y'amavuko yananiwe kwigaragaza i Paris, kubera ahanini imibanire ye n'umugore we uzwiho imyitwarire idahwitse.

    Icardi n'amahitamo ya gatanu kuri Pochettino inyuma ya Neymar, Kylian Mbappe, Lionel Messi na Angel di Maria kandi ikipe ivuga ko ishaka kurekura abakinnyi barimo uyu musore kuri miliyoni 50 € (42.7m).

    Myugariro Abdou Diallo nawe ari mu batabona umwanya muri PSG kubera kuza kwa Nuno Mendes ariyo mpamvu nawe ashobora kurekurwa.

    Umukinnyi wo hagati Rafinha nawe yakinnye iminota mike muri iyi shampiyona kandi ashobora kurekurwa muri Mutarama.

    Layvin Kurzawa yasinye amasezerano kugeza mu 2024 ariko ari mu bakinyi babuze amahirwe yo gukina ku bwa Pochettino.

    Biteganijwe ko uwahoze ari umunyezamu wa Fulham Sergio Rico,Colin Dagba hamwe n'umukinnyi ukina hagati Éric Junior Dina-Ebimbe nabo bazashyirwa ku isoko muri uku kwezi kwa mbere.

    Hari amakuru avuga ko Giorgino Wijnardum nawe ashobora gutizwa mu kwezi kwa mbere kubera kubura umwanya.

    PSG yazanye amazina menshi y'ibyamamaye kugira ngo ishake hampions League arimo Messi, Sergio Ramos na Gianluigi Donnarumma bose bifatanije mu gihe cyizuba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-igiye-kugurisha-abakinnyi-7-barimo-abakomeye-mu-kwezi-kwa-mbere

  • Sobanukirwa ingingo 9 wasuzuma ukamenya niba umukobwa mukundana agukunda by'ukuri #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibimenyetso bahuriraho, umusore ashobora kumenyeraho umukobwa umukunda by'ukuri:

    1.Agukunda uko uri ?

    Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugunda by'ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw'ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n'iki unkunda atankundiye ibyo mfite ?

    Ni ikibazo cyiza ariko kiroroshye kukibonera umuti. Kugira ngo umenye neza ikimugenza,bisaba igihe gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mumarana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije n'icyo agukurikiyeho. Ashobora kukwishushanyaho ukwezi kumwe ariko nimumarana igihe gihagije nk'umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.

    2.Ntagusaba ibya mirenge ?

    Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo, n'ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by'ukuri.

    3.Aragukebura ?

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by'ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

    4. Agushyira muri gahunda ze z'ejo hazaza?

    Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. N'ubwo mutarabana ariko atangira kukugufata nk'umutware we.

    5.Biragorana ko muryamana ?

    Nubwo muri iki gihe urubyiruko rwagize gukora imibonano mpuzabitsina nk'umukino ,umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigeze basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by'ukuri icyo abikorera ni uko aba yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyu nk'uko twabibonye mu ngingo ibanza.

    Iteka kuri we aba yifuza ko wazamubere umutware. Kuba mwaryamana igihe kitaragera(Mutarasezerana),aba abona ushobora kudohoka cyangwa kuva mu rukundo/umubano mwari mufitanye. Wowe uba ubonye icyo ushaka, we akabona azasigara arira mu myotsi kubera icyemezo kigayitse yafashe akareka mukaryamana. Si ukuvuga ko adafite umubiri nkuw'abandi cyangwa ngo abe agira ubushyuhe mu mubiri,ahubwo atekereza cyane ku ngaruka z'icyo gikorwa yaba yishoyemo imburagihe.

    6. Aguhishurira amateka y'ubuzima bwe ?

    Umukobwa ugukunda by'ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y'ubuzima bwabo, ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo, iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

    Ntiwabwira umuntu utizeye ubuzima bwawe cyangwa amateka yawe yahahise. Icyo ugomba kugenzura ni ukureba niba akubwira byose. Kukubwira byose hakubiyemo no kukubwira amakosa n'ingeso mbi zagiye zimuranga mu hahise he. Umukobwa ukubwira ibyiza gusa yagiye akora cyangwa byamubayeho, uzamugireho ikibazo, utangire no kumukemanga.

    7. Kukugirira ishema

    Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by'ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.

    8.Kukubaha

    Umukobwa ugukunda by'ukuri arakubaha. Guca bugufi k'umukobwa /umugore imbere y'igitsinagabo ni ikimenyetso cy'urukundo. N'ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y'umugabo.

    9.Kukugaragariza urukundo n'amarangamutima nta mbereka

    Kuba ukunda umuntu ntibihera mu magambo. Ugomba kubimwereka no mu bikorwa. Iyo umukobwa ateye intambwe akakwereka ko ataria amagambo gusa ahubwo akagira n'ibikorw agukorera,fata ukomeze umukobwa ni uwo. Ibyo bikorwa harimo:Kukugenera impano,kuzirikana amataliki y'ingenziy'ubuzima bwawe,kukuba hafi igihe uri mu byishimo ndetse no mu byago mukaba muri kumwe.

    Refe::www.lovetips.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ingingo-9-wasuzuma-ukamenya-niba-umukobwa-mukundana-agukunda-by

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGWIZE N'AMAZU AHEREREYE NYARUGENGE #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'AMAZU AHAREREYE NYARUGENGE-GITEGA-KORA-KORA.

    IPIGANWA RYA CYAMUNARA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATAGIRA TARIKI YA 12/12/2021 SAA MOYA ZA NIMUGOROBA (17:00) KUGEZA 19/12/2021 SAA MOYA ZA NIMUGOROBA (17:00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI: 0786061728

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugwize-n-amazu-aherereye

  • Kayonza: Yatewe icyuma n'indaya nyuma yo kubura ayo kuyishyura #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 36 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yaraye atewe icyuma n'umukobwa ukora umwuga w'uburaya nyuma yo kumusambanya akabura ubwishyu bari bumvikanye.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Buhondi mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yegereye uyu mukobwa ukiri muto bemeranywa ibiciro, umugabo ngo yararanye na we aho akodesha mu gitondo yisatse abura amafaranga yo kwishyura bararwana birangira umugabo akomerejejwe anatabarwa n'abaturanyi b'aho uyu mukobwa aba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkruu ko koko ibi byabayeho ariko ngo umugabo yakomeretse mu buryo bworoheje.

    Yagize ati 'Ni umukobwa w'imyaka 22 ukora uburaya, yakiriye umukiliya w'umugabo w'imyaka 36, bagira ibyo bumvikana, amaze kugira ibyo akora yanga kumwishyura, bahise barwana uyu mukobwa amutera icyuma gusa amukomeretsa mu buryo bworoheje.'

    Uyu muyobozi yavuze ko abaturanyi bumvise barwana bahita baza kumutabara atarongera kumujomba icyuma, ngo bahise bahamagara irondo ry'umwuga riratabara, umugabo ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima kuvurwa mu gihe uwo mukobwa yahise ajyanwa kuganirizwa.

    Yavuze ko abantu badakwiriye kwihorera mu gihe hari ubahemukiye ahubwo bakwiriye kwegera ubuyobozi bukabafasha gukemura ikibazo.

    Abakora uburaya mu Karere ka Kayonza abenshi babarizwa muri koperative bise indatwa nyuma yo kwanga kwitwa indaya, abakuze bayibarizwamo batangiye kwiga imyuga nyuma yo kuvuga ko abakiri bato bari kuza muri uyu mwuga babatwara abakiliya.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kayonza-yatewe-icyuma-n-indaya-nyuma-yo-kubura-ayo-kuyishyura

  • Mu mukino wabanjirijwe n’impaka z’imyambaro, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 1-1 mu mukino watinze gutangira bitewe n’uko amakipe yombi yari yazanye imyenda isa.

    Rayon Sports yaherukaga guhagarika umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke, yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie.

    Gorilla FC nayo yashatse uburyo yishyura iki gitego iza kubigeraho ku munota wa 75 gitsinzwe na Mohamed Camara warangije neza akazi gakomeye kari kakozwe na Duru Merci Ikena wahinduye umupira imbere y’izamu nyuma yo gucenga Iranzi Jean Claude. Umukino warangiye ari 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 12 iri ku mwanya wa 4, Gorilla FC yagize amanota 3 yose yakuye mu kunganya aho itaratsinda umukino n’umwe iri ku mwanya wa 15.

    Kimwe mu bintu byaranze uyu mukino ni uko wakerereweho iminota igera kuri 19 yose, byatewe n’uko Gorilla FC yisanze yazanye imyenda isa n’iya Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino.

    Ubusanzwe aya makipe yambara ubururu n’umweru, Gorilla yaje guhura n’ikibazo cy’uko Rayon Sports yateguye gukina yambaye imipira y’umweru ifite ubururu ku maboko, amakabutura y’ubururu n’amasogisi y’umweru.

    Nk’uko umutoza mushya w’iyi kipe, Soganya Hamisi yabibwiye itangazamakuru, yavuze ko basabye Rayon Sports kuborohereza ariko ikanga.

    Yagize ati 'Dufite imyenda ibiri, ubururu n’umweru. Rayon Sports yatugoye ikora ibintu bitari ibya aba-sportifs. Twababwiye ko bakwambara umweru gusa baranga. Hari hasigaye iminota 13 gusa, byarangiye dushatse ukundi tubigenza. Bari bafite ukuri kuko ari bo bakiriye ariko ntibyari ngombwa.”

    Gorilla FC ikaba yahise ijya gushaka indi myambaro aho yakinnye yambaye imyenda y’umutuku.

    Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsindiye Espoir FC i Rusizi igitego 1-0, Marines FC yatsindiye Gicumbi FC iwayo igitego 1-0. Ku munsi w’ejo Police FC yatsinze Musanze FC 2-1 na Rutsiro itsinda Etoile del’Est 1-0.

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    11 ba Gorilla FC babanjemo

    Nizigiyamana Karim Mackenzie watanze umupira wavuyemo igitego cya Rayon Sports

    Rudasingwa Prince yishimira igitego cye

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin hagati y’abakinnyi ba Gorilla FC

    Youssef ashaka kunyura muri 2 ba Gorilla FC

    Mico Justin agerageza gucenga

    Lomami Marcel watozaga umukino we wa mbere asaba abakinnyi be gutuza

    Kishi yanganyije umukino we wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wabanjirijwe-n-impaka-z-imyambaro-rayon-sports-yanganyije-na-gorilla-fc-amafoto

  • Yatawe muri yombi nyuma yo kwiba miliyoni 80 ayakoresha mu gutanga inkwano #rwanda #RwOT

    Kuwa 12 Ugushyingo 2021,agatsiko kinjiye mu nzu y'umukire ukomeye mu gace ko muri Cameroon bamwiba miliyoni 80 z'amadolari. Umwe muri bo yakoresheje ayo mafaranga y'ubujura kugira ngo yishyure inkwano y'umukobwa yakundaga.

    Itsinda ry'abagizi ba nabi bibye miliyoni 80 z'amfaranga akoreshwa muri Cameroon mu rugo rw'umuntu mu karere gaherereye mu murwa mukuru Yaoundé.

    Abagizi ba nabi binjiye mu rugo rw'uyu mukire bakoresheje imbunda zabo. Kugira ngo bagere ku gikorwa cyabo cyo kwiba miliyoni 80, babanje kwikiza abashinzwe umutekano.

    Nyuma yo kwiba,bahise bagabana ayo bibye kugira ngo bakore imishinga yabo. Mu gihe abandi bahisemo kubaka amazu, kugura imodoka, no gutera inkunga imishinga yo guhinga, umwe yahisemo gukwa umukunzi we. Yakoresheje umugabane we kugira ngo atange inkwano.

    Aba bajura uko ari batanu,bafite hagati y'imyaka 29 na 38 baje gutabwa muri yombi na polisi yakoze iperereza.

    Colonel Jean Marie Ebiketie, umuyobozi wa Polisi muri ako gace, yerekanye ko bamaze kwemera ibyaha. Nyuma y'ifatwa ryabo, hakozwe iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bose bari inyuma y'ubwo bujura.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kwiba-miliyoni-80-ayakoresha-mu-gutanga-inkwano

  • Manchester United yateshejwe agaciro mu rugamba rwo kugura Haaland #rwanda #RwOT

    Ushakira Erling Haaland amakipe, Mino Raiola, yatangaje ko uyu mukinnyi wa Borussia Dortmund yahitamo kwerekeza muri Manchester City mu mpeshyi itaha kuko ariyo kipe nini kurusha kujya muri United.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Noruveje, ufite imyaka 21, n'umwe mu mari ishyushye mu mupira w'amaguru,ishakwa na buri wese.

    Manchester United na Chelsea niyo makipe 2 I Burayi avugwaho gushaka cyane uyu rutahizamu gusa yiyongeraho Real Madrid, Liverpool, Bayern Munich, Paris Saint-Germain na Barcelona.

    Benshi baremeza ko Haaland ufite amasezerano yo kumurekura ya miliyoni 63 z'amapawundi azatera intambara ku isoko ryo mu mpeshyi 2022.

    Uyu mukinnyi wavukiye mu mujyi wa Leeds, birashoboka cyane ko azava muri Dortmund umwaka utaha nyuma y'uko inaniwe kuva mu itsinda ryayo rya Champions League,ahubwo ikamanuka muri Europa League.

    Umuhagarariye Raiola yemeje ko City ifite umwanya mwiza wo kwegukana uyu rutahizamu utsinda ibitego byinshi.

    Raiola yabwiye Sport 1: “Man City yegukanye igikombe cya shampiyona inshuro eshanu mu myaka yashize, irusha United.

    “Tumaze imyaka ibiri dutekereza.”

    “Dufite ibitekerezo bisobanutse neza aho Haaland igomba kujya. Ntabwo isoko ryatuyobya.

    “Dushobora guhindura ibintu hamwe n'umukinnyi nka Haaland.”

    Raiola yavuze amazina y'andi makipe make – ariko yanga kuvugamo Chelsea cyangwa United.

    Yakomeje agira ati: “Azatera intambwe ikurikira. Bayern, Real, Barca, City – aya ni amakipe akomeye ashobora kujyamo.

    “Ryari? Ahari muri iyi mpeshyi, wenda ubutaha. Ariko hari amahirwe menshi ko azagenda muri iyi mpeshyi.

    Raiola yakomeje avuga ko umuyobozi wa siporo ya Dortmund, Michael Zorc – ahora yiteguye 'kujya ku rugamba' ku bakiriya be.

    Ati: “Mfitanye umubano mubi cyane na Zorc – ariko ubu baranyubaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yateshejwe-agaciro-mu-rugamba-rwo-kugura-haaland

  • 11 beza batojwe n’umutoza Abdou Mbarushimana #rwanda #RwOT

    Umutoza Mbarushimana Abdou wa Bugesera FC, ni umwe mu batoza bamaze igihe batoza umupira w’amaguru mu Rwanda aho amaze imyaka 20, akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports.

    Uretse kuba ari umutoza yanakinnye umupira akinira amakipe atandukanye aho yakiniye abato ba Rayon Sports, akinira Miroplast, Mukungwa asoreza muri Volcanic Gorillas.

    Yahise atangira akazi ko gutoza, yatoje amakipe atandukanye arimo Volcanic Gorillas, Electorgaz, Kibuye, AS Muhanga, Rayon Sports na Bugesera FC.

    Uyu mutoza agaruka ku bakinnyi 11 beza mu bo yatoje bose, yagize ati 'Harimo abatagikina, kubibuka bose byangora ariko nagerageza ariko sinzi ko ndibugere kuri 11.'

    11 beza yatoje

    Umunyezamu: Mvuyekure Emery (Electrogaz)

    Ba Myugariro: Nizigiyimana Karim Mackenzie, James Tubane (Rayon Sports) Abbas Kiwarabye na Papy Makara (Kibuye)

    Abakina Hagati: Target (iri ni izina ngo bari baramuhimbye ntiyibuka izina rye, ngo yari umukwe wa Runuya), Kibangila Simon na Bosanja Fidele (yabatoje muri Electrogaz)

    Ba Rutahizamu: Bokota Kamana Labama, Hamisi Cedric (Rayon Sports) na Olisalue

    Umunyezamu Emery Mvuyekure ni we munyezamu mwiza yatoranyije mu bo yatoje bose

    Abdou avuga ko Karim ari mu bakinnyi beza yaba yaratoje

    Cedric Hamis, ni umurundi wabiciye muri Rayon Sports

    Tubane James ni umwe mu bakinnyi beza yatoje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-batojwe-n-umutoza-abdou-mbarushimana

  • Gorilla FC yahagamye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutenguha abakunzi bayo kuko yananiwe gutsinda Gorilla FC iri kurwana no kugira ubunararibonye muri shampiyona,banganya igitego 1-1.

    Nyuma yo guhagarika Masudi Djuma,Rayon Sports yakomeje kwitwara nabi inganya na Gorilla FC igitego 1-1.

    Rayon Sports niyo yari yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira yahawe na Nizigiyimana Makenzi.

    Gorilla yaje kwishyura Iki gitego mu minota ya nyuma y'umukino gitsinzwe na Mohamed Camara.

    Rayon Sports yitwaye nabi Nyamara igiye guhura nabo AS Kigali mu mukino Ukurikira.Mu manota 24 imaze gukinira ifite 8.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gorilla-fc-yahagamye-rayon-sports