Category: Uncategorized

  • Ibyihariye ku ikipe ya Youvia yazanye ubusirimu igatangira kwibazwaho na benshi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’abagore ikina mu cyiciro cya kabiri ya Youvia WFC, ni imwe mu makipe atangiye kwigarurira imitima y’abantu benshi bitewe n’uburyo ikoramo ibintu byayo neza kurusha n’amwe mu makipe y’abagabo yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo, ubuyobozi bwayo buvuga ko intego ari ukuba abanyamwuga.

    Burya ngo ibihe bigenda n’ibyabyo, ubu tugeze mu Isi ya murandasi, ubu abantu basigaye bamenya amakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Youvia WFC abantu benshi bamaze kuyibonamo bitewe n’uburyo irimo gukoramo ibintu byayo.

    Ubu amakuru yayo yose y’umunsi k’umunsi bayanyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo Twitter na Instagram.

    Uburyo iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri mu bagore ikoramo, irusha amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo aho kugira ngo umenye amakuru yayo bigusaba kwiyuha akuya.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umuyobozi w’iyi kipe, Ndarama yavuze ko ubu intego yabo ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere kandi bakazamuka begukanye igikombe cya shampiyona, iyi kipe bashaka kuyihindura inyamwuga.

    Ati 'Intego nyamukuru ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere no gutwara igikombe Imana idufashije, kuko urumva tugeze ku mukino wa nyuma twahatana ku buryo tugitwara, ikindi ni uko tugomba guhindura ikipe ikaba iy’ababigize umwuga nubwo bitoroshye kubivuga kuko turi muri shampiyona y’abatarabigize umwuga.'

    'Birashoboka ko mu mibereho y’ikipe imbere babikora nk’akazi nk’ababigize umwuga. Turimo kubikoraho ku buryo umukinnyi wa Youvia yaba atunzwe no gukina umupira gusa, akora ahembwa buri kwezi, afite amasezerano ku buryo yajya anasaba konji.'

    Akurikije uko shampiyona ihagaze uyu munsi, bizera ko intego bafite yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’abagore bazabigeraho.

    Ati 'Icyari cyarabuze, uko umuntu aba mu kintu kenshi agenda abona ibyo yakosora, intego twari dufite mbere twazigezeho twiha iza kabiri, nta kintu cyabuze kidasanzwe ni uko twahinduye intego, ni ukuvuga ngo nkanjye nk’umuyobozi wa Youvia ndi no muri komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagore mu Rwanda.'

    'Twaricaye turavuga ngo niba hari impinduka dushaka mu iterambere ry’umupira w’abagore bigomba guhera kuri twebwe tukaba intangarugero, dufata icyemezo, dushaka abatekenisiye batandukanye, tugisha inama tureba uburyo ikipe yahindura imibereho yayo.'

    Bavuze ko bahereye ku kuba bashaka ikibuga kiri ahantu heza kandi gifite ibyangombwa byafasha umwana w’umukobwa ushobora kubona ibyo yifuza byose, baje kubona ikibuga Rulindo i Masoro, ubu gahunda bagezeho ni ugushaka abaterankunga bazajya bafasha ikipe aho avuga ko ku makipe y’abagore bigoye ariko bafite icyizere aho hari na bamwe bamaze kubona n’ubwo abatanga amafaranga bataraboneka ariko ababafasha mu buryo bw’ibikoresho bababonye.

    Youvia (Young Victory Athletics) ni ikipe yatangiye muri 2012 ikaba imaze imyaka 9, yatangiye ari abahungu n’abakobwa. Muri 2014 nibwo ikipe y’abakobwa yatangiye kwitabira shampiyona y’igihugu, icyo gihe nta cyiciro cya kabiri cyari cyakabayeho mu bagore, muri 2017 nibwo yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ubu ikaba yifuza kugaruka mu cyicro cya mbere.

    Youvia WFC imaze gukundwa na benshi, aha bakinnyi bari kumwe n’umutoza (ufite igitabo), Ndarama perezida wayo(wa kabiri uturutse iburyo) na Mazimpaka Jean Pierre, umuyobozi wa Vifostock umwe mu baterankunga b’iyi kipe

    Intego ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere

    Imaze kugira abakunzi benshi

    Buri kantu kose kabaye bakamenyesha abakunzi babo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ibyihariye-ku-ikipe-ya-youvia-yazanye-ubusirimu-itangira-kwibazwaho-na-benshi

  • Muhanga: Umukobwa arashinjwa kwikuramo inda uruhinja akaruta mu musarani #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 25 y'amavuko wo mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, ukurikiranyweho gukuramo inda agata uruhinja mu musarani, yisobanura avuga ko yagiye mu musarani yakwikanira akumva umwana yituyemo.

    Dosiye y'Ikirego cy'uyu mukobwa ukurikiranyweho icyaha cyo kwikuramo inda, yashyikirijwe Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga mu cyumweru gishize tariki 08 Ukuboza 2021.

    Iki cyaha akekwaho, cyabaye tariki 04 Ukuboza 2021, bigakekwa ko cyaba cyarabereye mu Mudugudu wa Nyanza Akagali ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga.

    Uyu mukobwa ukekwaho gukora iki cyaha, yari yaratashye iwabo muri aka gace nyuma yo gutererwa inda mu Mujyi wa Kigali aho yari asigaye aba.

    Inkuru dukesha urubuga rw'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, ivuga ko uko umunyeyi w'ukekwaho kwivanamo inda yari avuye kuguza amafaranga ngo azabone uko umufasha agiye kubyara, yageze mu rugo asanga ukekwa ntari mu cyumba cye, asohotse asanga ahagaze iruhande rw'umusarani ari gutitira.

    Umubyeyi yarebye umukobwa we abona inda yabaye nto kandi yarabonaga ikuze, ahita akeka ko yaba yayivanyemo, ahita atabaza abaturanyi baraza babona uruhinja mu musarani.

    Ukekwa we avuga ko yashatse kujya mu musarani agaruka mu nzu, yumva mu nda hari kumurya asubirayo arikanira yumva umwana yituyemo.

    Bivugwa ko uyu mukobwa yari yaranze kujya kujya kwipimisha, akaba kandi avuga ko inda ye yari imaze amezi 4, ariko abamubonaga bakaba barabonaga ko ikuze yaba yari yaragejeje igihe cyo kubyara.

    Ukekwa aramutse ahamwe n'icyaha cyo kwikuramo inda ku bushake, yahanishwa igifungo cy'imyaka 3 n'ihazabu ingana n'ibihumbi magana abiri y'u Rwanda, nk'uko biteganywa n'ingingo y' 123 y'Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    RADIO&TV10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/muhanga-umukobwa-arashinjwa-kwikuramo-inda-uruhinja-akaruta-mu-musarani

  • Koffi  Olomidé yabaye umwere #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku mazina ya Koffi  Olomidé , ukomoka muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo, yagizwe umwere ku byaha byo gusambanya ababyinnyi be bane.

    Koffi Olomidé waherukaga kwitaba urukiko ku itariki ya 25 Ukwakira, icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka umunani y'igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gusambanya ababyinnyi be ku ngufu.

    RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa mbere tariki 13/12/2021 mu Rukiko rwa Versailles mu Bufaransa, Umucamanza yavuze ko kubera ko ubuhamya bw'abashinja Koffi kubasambanya bwagaragayemo kwivuguruza, Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugira umwere.

    Nubwo Koffi  yabaye umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu, Urukiko rwamuhamije  ibyaha byo kubuza ababyinnyi be uburenganzira no kubafungirana, akatirwa gufungwa imyaka itatu isubitse, ategekwa no kuriha indishyi  y'akababaro y'ibihumbi birindwi by'ama euro kuri buri umwe muri abo babyinnyi be bane.

    Koffi Olomide

    Mu 2019, Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwamukatiye imyaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w'imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abandi bagore batatu.

    Uyu muhanzi yaregwaga ibyaha birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.

    Iri hohoterwa ababyinnyi ba Koffi Olomidé bavugaga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw'ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z'urugendo na telefoni zabo byari yarabifatiriye.

    Aba babyinnyi bavugaga ko bategetswe gusambana n'uyu mugabo wabakubitaga mu buryo bukomeye iyo bagerageza kumwereka ko batabishaka. Bavugaga ko yabasambanyaga bari mu rugo, mu bwogero bw'iguriro ndetse hari n'igihe yabasambanyaga bajyanye kuri studio gutunganya indirimbo.

    Igihe cyarageze ababyinnyi bane batoroka Koffi Olomidé muri Kamena 2006, ariko batinya gusubira iwabo kubera ko nta byangombwa bari bafite.

    Tariki ya 4 Ukuboza 2021, uyu muhanzi w'imyaka 65 y'amavuko yakoreye igitaramo mu Rwanda, ariko mbere yacyo abatari bacye bari bacyamaganye bivuye inyuma ariko biba iby'ubusa. Nyuma yo kuva mu Rwanda yagombaga kujya kuririmbira i Nairobi muri Kenya, ariko ntibyakunze kuko Leta y'iki gihugu yaburijemo igitaramo yari ahafite.

    iriba.news@gmail.com

     

    The post Koffi  Olomidé yabaye umwere appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/13/koffi-olomide-yabaye-umwere/

  • Etincelles FC yasabiye ibihano abasifuzi bayisifuriye na AS Kigali bongeye iminota 10 kuri 90 #rwanda #RwOT

    Etincelles yasabye FERWAFA gufatira ibihano abasifuzi bayisufuriye mu mukino baraye bakinnye na AS Kigali bakanganya igitego 1-1 ariko abafana b'iyi kipe bagashaka guhohotera umusifuzi.

    Muri iyi baruwa,Etincelles FC yashinje abasifuzi kubogama cyane bakayiha amakarita 11 yita ko adasobanutse arimo n'ayahawe n'abatoza.

    Yakomeje iti “Nyakubahwa igitangaje nuko iminota isanzwe y'umukino 90 umusifuzi wo hagati agasaba uwa 4 kongeraho iminota 10…Nyakubahwa iyo minota 10 nayo yongeweho iminota 2 ari nabwo AS Kigali yabonyemo igitego cyishyura icyo twari twayitsinze hanyuma umusifuzi agahita asoza umukino.”

    Etincelles FC yasabye ibisobanuro byimbitse by'amakarita 11 yahawe abakinnyi bayo n'umutoza ndetse n'iyi minota 12 idasanzwe yongerewe ku mukino nta kintu kidasanzwe cyabaye.

    Amakuru avuga ko uyu musifuzi yavugaga ko yongeyeho iyo minota yose kubera ko abakinnyi ba Etincelles batindije cyane umukino.

    Nyuma y'umukino,abapolisi bahise bajya gutabara umusifuzi washoboraga gusagarirwa n'abafana bari binjiye mu kibuga ndetse anyuzwa mu nzira yihariye cyane ko yari yatezwe n'abafana ngo bamwihimureho.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etincelles-fc-yasabiye-ibihano-abasifuzi-bayisifuriye-na-as-kigali-bongeye

  • Cristiano na Messi batandukanye! PSG ihabwa Real Madrid, Man United na Atletico Madrid #rwanda #RwOT

    Tombola ya 1/8 cya UEAFA Champions Leagues yasubiwemo, yasize ikipe ya Paris Saint Germain igomba guhura na Real Madrid ni mu gihe Manchester United yatomboye Atletico Madrid.

    Tombola yari yabanje, yari yahuje Manchester United ya Cristiano Ronaldo na Paris Saint Germain ya Lionel Messi, UEFA yaje gutangaza ko bayisheshe kubera amakosa ya 'Software’ bakoresheje yakoze.

    Kwibeshya kwa mbere kwabayeho ni uko Villareal yo muri Espagne yatomboye Manchester United yo mu Bwongereza byari kumwe mu itsinda F, byateshejwe agaciro maze Villareal tombola Manchester City n’aho Manchester United itombola PSG.

    Irindi kosa ni uko ubwo Atlético Madrid yatomboraga, Manchester United yakuwe mu makipe bishobora guhura, birangira itomboye Bayern Munich mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yisanze izahura na Paris Saint-Germain.

    Iyi tombola yabaye saa 16h zo kuri uyu wa Mbere n’ubundi ibera i Nyon mu Busuwisi, yasize Manchester United noneho itomboye Atletico Madrid ni mu gihe Paris Saint Germain.

    Imikino ya 1/8 iteganyijwe tariki ya 14&15 na 22&23 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iza tariki ya 8&9, 15&16 Werurwe 2022.

    Uko tombola yose yagenze

    FC Salzburg vs FC Bayern Munichen
    SC Portugal vs Manchester City
    SL Benefic ava AFC Ajax
    Chelsea vs Lille
    Atletico Madrid vs Manchester United
    Villareal vs Juventus
    Inter Milan vs Liverpool
    Paris Saint Germain vs Real Madrid

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-na-messi-batandukanye-psg-ihabwa-real-madrid-man-united-na-atletico-madrid

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri Mushya aboneraho kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 ubwo yakiraga indahiro za Gasana Alfred uherutse kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu.

    Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yifuza kwifuriza Abaturarwanda gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no kuzatangira neza utaha wa 2022.

    Ati 'Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.'

    Perezida Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rugeze ahashimishije mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo nko gukingira abaturage benshi ariko iki cyorezo kigikomeje guhangayikisha.

    Ati 'Ku isi hose bigenda bigaruka, bisa n’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka. Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura.'

    Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Minisitiri Mushya amwifuriza imirimo myiza kandi ko mu nshingano ze harimo no kwirinda ku bijyanye n’umutekano ariko n’ubuzima bihuriza hamwe inzego zitandukanye.

    Avuga ko Minsitiri w’Umutekano mushya asanzwe ari mu nzego z’umutekano ariko ko inshingano ziyongereye.

    Ati 'Byasumbyeho uko byari bimeze mbere ariko birubakira ku byo asanzwe azi asanzwe akora ubwo uzarushaho gukora kandi gukora neza twese Igihugu kubyungukiramo.'

    Perezida Kagame yizeje Minsitiri mushya ubufatanye bw’abagize Guverinoma ndetse n’izindi nzego kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-indahiro-za-Minisitiri-Mushya-aboneraho-kwifuriza-Abanyarwanda-umwaka-mwiza

  • Bugesera: Meya Mutabazi arashimira Abaskuti umusanzu batanga mu burere bw'urubyiruko #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi ashimira umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, uruhare ugira mu gutanga uburere buboneye ku rubyiruko ndetse n'ibikorwa by'ubugiraneza bakorera abaturage bagamije kubakura mu mibereho mibi.

    Meya Mutabazi, ibi yabitangaje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2021, ubwo yasuraga ingando y'Abaskuti yabereye muri aka karere mu murenge wa Rilima, ku cyiyaga cya Kidogo. Ni ingando yahuje Abaskuti bakuze bari mu nshingano z'Umuryango haba muri Kaminuza, mu Turere tw'Ubuskuti no muri Komisiyo z'abakoranabushake ku rwego rw'Igihugu ndetse n'abakozi b'umuryango.

    Meya Mutabazi iburyo.

    Yagize ati' Ndashimira Umuryango w'Abaskuti kuko ni umuryango uhamye kandi mufite uruhare rukomeye mutanga mu burere bw'urubyiruko rw'u Rwanda. Mubigisha byinshi byabafasha gutera imbere bo ubwabo, bakanahindukira bagafasha abaturage bacu hagamijwe kunoza imibereho n'imyitwarire by'abaturage muri rusange.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abaskuti mu Rwanda, Uzabumugabo Virgile avuga ko bishimiye kongera guhurira mu ngando bagamije kurebera hamwe uko bakomeza gufasha abanyamuryango, banateza imbere uburere n'inyigisho bikwiriye ndetse no kubibutsa gukomeza gukorera abaturage ibikorwa by'ubugiraneza.

    Yagize ati' Turishimye cyane kandi turashimira Abaskuti bitabiriye iyi ngando. Kurebera hamwe imigambi y'Ubuskuti nuko twarushaho kunoza ibyo dushinzwe, byose biba  bigamije kunoza uko inyigisho zihabwa abanyamuryango bacu zibageraho, tunagamije kubibutsa ko ibikorwa bakorera abaturage bikomeza gushingira ku bugiraneza n'ubwitange duharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze'.

    Yongeyeho ko kandi buri Muskuti akwiye kurangwa n'ibikorwa by'ubugiraneza biteza imbere imibereho y'abaturage abana nabo, no kubibutsa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari, ibikorwa byabo bigakomeza mu bukangurambaga bwa buri munsi bakora.

    Umuhoza Magnifique, umwe mu bitabiriye iyi ngando avuga ko nubwo hashize imyaka ibiri ibikorwa bihuza abantu benshi bitaba, baticaye gusa ahubwo bagiye bafasha abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID -19 no gufasha abaturage kuva mu mibereho mibi yatuma babura n'ubuzima bwabo; bakagira isuku, uturima tw'igikoni, na kandagira ukarabe. Yongeraho ko uburere bahererwa mu muryango w'Abaskuti buzabaherekeza kugera mu busaza bwabo bakanga umugayo bakaba abaturage beza banogeye igihugu.

    Umuryango w'Abaskuti ni umuryango ureba abana n'urubyiruko ndetse ukabakira utagize icyo ureberaho haba; Igihugu, ubwoko, idini, ibara ry'uruhu n'ibindi bitandukanye byatuma abantu bagirana amakimbirane kubera kutabyumva kimwe. Ni umuryango kandi ufasha abawurererwamo guteza imbere ubushobozi bifitemo mu bwenge, imibanire n'abandi, imbaraga, imibanire n'Imana, n'imbamutima bikabatoza kuba ingirakamaro aho batuye hagamijwe kugira isi nziza kandi ituwe n'abaturage babanye neza bose baharanira kwiteza imbere.

    Iyi ngando y'Abaskuti, yashojwe kuri iki cyumweru yabereye ku kiyaga nyaburanga cya Kidogo. Abayitabiriye bavuga ko inama n'impanuro bahakuye zigiye kubafasha kurera neza abakiri bato mu buskuti.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/bugesera-meya-mutabazi-arashimira-abaskuti-umusanzu-batanga-mu-burere-bwurubyiruko/

  • Europa League 1/8: FC Barcelona izaterera umu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/8 muri UEFA Europa League yasize umushyitsi muri iri rushanwa, FC Barcelona itomboye Napoli yo mu Butaliyani mu mukino uvuze byinshi ku makipe yombi.

    Nyuma yo kwandagazwa mu mikino y'amatsinda muri Champions League, bikarangira ikipe ibaye iya gatatu mu itsinda ndetse ntibone amahirwe yo gukomeza muri iryo rushanwa, ahubwo ikerekeza muri Europa League, intego ya FC Barcelona ni ukwegukana iki gikombe gikomeye i Burayi.

    Umukino ubanza uzabera I Camp Nou muri Espagne tariki ya 17 Gashyantare 2022, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Butaliyani tariki ya 24 Ukuboza 2022.

    Indi mikino ikomeye izaba muri iri rushanwa harimo uzahuza RB Leipzig na Real Sociedad, Porto na Lazio, Atalanta na Olympiacos ndetse na Dortmund na Rangers.

    Ikipe izegukana igikombe cya Europa League izamenyekana tariki ya 18 Gicurasi 2022, uyu mukino ukazabera muri Espagne ku kibuga cya Sevilla cya Ramón Sánchez Pizjuán.

    FC Barcelona na Napoli mu mukino utoroshye wo gushaka itike ya 1/4 cya Europa League

    Uko tombola ya Europa League yagenze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112521/europa-league-18-fc-barcelona-izaterera-umusozi-wi-naples-uko-tombola-yagenze-112521.html

  • Kamonyi : Impanga y’Umuhungu n’Umukobwa zakoreye ubukwe umunsi umwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Gakuru Christine na Gatoya Sebastien, ni abo mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi bombi bavukiye umunsi umwe.

    Ubukwe bwabo by’umwihariko ubwo gusaba no gukwa bwabereye umunsi umwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021. Biteganyijwe ko no gusezerana imbere y’Imana ubukwe buzabera rimwe.

    Gakuru Christine yasabwe anakobwa na Dushimiyimana Jacques mu gihe Gatoya Sebastien yasabye anakwa Yamuragiye Alphonsine.

    Nk’uko bikorwa mu mihango yo gusaba no gukwa, imiryango yombi [usaba umugeni n’usabwa umugeni] iba yahuriye mu rugo rw’umukobwa, hakaba hateguwe abasaza babiri barimo uwaje gusabira umusore n’utanga umugeni.

    Kuba aba bana bari impanga byatumye umusaza wasabiye Gatoya ari na we watanze Gakuru.

    Photos © Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Kamonyi-Impanga-y-Umuhungu-n-Umukobwa-zakoreye-ubukwe-umunsi-umwe-AMAFOTO

  • Tombola ya 1/8 cya UEFA Champions League yateshejwe agaciro #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi 'UEFA’ yamaze gutangaza ko tombola ya 1/8 ya UEFA Champions League yasheshwe kubera amakosa y’ikoranabuhanga yabaheyo.

    Iyi tombola ikaba yashyizwe saa 16h zo kuri uyu wa Mbere n’ubundi ikabera i Nyon mu Busuwisi.

    UEFA ibinyujije kuri Twitter yagize ati 'Habayeho amakosa bitewe na 'software’ yifashishwa muri tombola. Tombola yabaye yateshejwe agaciro, irasubirwamo saa 15:00 CET (saa Kumi z’i Kigali)'.

    Tombola ya mbere yari yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UEFA, Giorgio Marchetti wakoraga mu gakangara k’amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda, yari kumwe n’Umurusiya Andrey Arshavin nka Ambasaderi w’irushanwa ry’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22 rizasorezwa i St Petersburg wakoraga mu gakangara k’amakipe yabaye aya mbere mu matsinda.

    Kwibeshya kwa mbere kwabayeho ni uko Villareal yo muri Espagne yatomboye Manchester United yo mu Bwongereza byari kumwe mu itsinda F, byateshejwe agaciro maze Villareal tombola Manchester City n’aho Manchester United itombola PSG.

    Irindi kosa ni uko ubwo Atlético Madrid yatomboraga, Manchester United yakuwe mu makipe bishobora guhura, birangira itomboye Bayern Munich mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yisanze izahura na Paris Saint-Germain.

    Ibi byatumye amwe mu makipe asaba ko tombola yasubirwamo kuko byafashwe n’ubujura.

    Tombola ya mbere yateshejwe agaciro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tombola-ya-1-8-cya-uefa-champions-league-yateshejwe-agaciro