Category: Uncategorized

  • Kigali:Abarimo n'abatinyaga urukingo bahawe andi mahirwe yo gukingirwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abatari barahawe urukingo na rumwe rwa Covid-19 nibo bagize umubare munini w'abitabiriye igikorwa cyo gukingira mu buryo rusange cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, mu mujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa kiri kubera muri Gare eshatu zo mu mujyi wa Kigali, zirimo iya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge,iya Kimironko na Kabuga zo mu karere ka Gasabo.

    Muri gare ya Nyabugogo yo mu Karere ka Nyarugenge, ni hamwe muri site eshatu ziri gutangirwamo urukingo rwa Covid-19 rwa mbere, kubatarakingirwa na rimwe ariko bafite hejuru y'imyaka 18.

    Urwa kabiri kubari barahawe urwa mbere ndetse n'urukingo rwiswe urushimangira arirwo rwa gatatu kubafite imyaka uhereye kuri 50 kuzamura, n'abarwaye indwara za karande.

    Imirongo y'abitabiriye iri kingira ntabwo ari miremire cyane ugereranije n'uko byari, igihe mu mujyi wa Kigali habaga ikingirwa mu buryo rusange nk'ubu mu mezi ashize.

    Gusa kuri iyi nshuro abiganje ni abafata urukingo rwa mbere kandi bakiri bato.

    Itangazamakuru rya Flash ryababajije abitabiriye iki gikorwa, icyatumye batinda gufata urukingo n'icyatumye kuri iyi nshuro bitabira.

    Devota w'imyaka 19 yagize ati 'Numvaga mfite ikintu cy'ubwoba muri njye, kuba wenda rwangiraho ingaruka, ariko kubona ari wowe wenyine usigaye utarikingije kandi abandi bari kujyayo, uba wumva ufite ubwoba muri wowe.'

    Uwimana Clemence w'imyaka 34 we yagize ati 'Ndi umukozi wo mu rugo, ba mabuja na ba databuja baba bafite akazi kenshi cyane, ntabwo bakunda kuboneka. Ubu nibwo Mabuja ampaye uruhushya, gusa ubwoba bwo narabugize ngira n'ubushake bucye bwo kwaka uruhushya.'

    Icyakora mu bitabiriye guhabwa urukingo rwa Kabiri hari abo mudasobwa zagaragaraje nk'abafite ibibazo, biganjemo abafatiye urukingo rwa mbere hanze ya Kigali.

    Uyu musore w'imyaka 21 yagize ati 'Muri sisiteme ngo basanze nararufashe kandi ntararufashe. Ntabwo nigeze ndufata urwa kabiri, barambwiye ngo nararufashe kandi ntararufashe.'

    Mugenzi we ati'Ubundi urukingo rwa mbere nikingije barwita Sinaphame, naje uyu munsi banshyize muri siisteme barambura, barambwira ngo ntabwo biri gukunda.'

    Hari kandi n'abesheshakanguhe barengeje imyaka 50, bari baje gushaka urukingo rushimangira inkingo ibyiri bahawe.

    Hamdan w'imyaka 70 ati 'Twebwe twarwitabiriye kubera ko ari urukingo rushimangira. Ufashwe na Corona ntushobora kuremba, nta kindi dukurikiye kuri uru rukingo.'

    Nahayo Francois w'imyaka 72 yagize ati 'Batubwiye ko urwa 3 rushimangira iza mbere.'

    Itangazamakuru rya Flash ryabajije Nkunda Evariste, umuhuzabikorwa w'iki gikorwa cy'ikingira kiri gukorerwa mu mujyi wa Kigali muri gare 3, uko ubwitabire mu buryo rusange buhagaze n'icyo bafasha abari gusanga nta myirondoro yabo iri muri mudasobwa.

    Yagize ati 'Urabona ko ubwitabire bushimishije, ubundi sisiteme ni sisteme nk'uko ubivuze, hashobora kubaho kwibeshya ariko nabyo biragenzurwa.'

    Minisiteri y'Ubuzima yo ishimangira ko intego y'u Rwanda yo kuba rwakingiye 70% by'abaturage barwo bitarenze Ukuboza kwa 2022 izagerwaho.

    Dr Ngamije Daniel Minisitiri muri iyo minisiteri yemeza ko ibyo bizagerwaho ,ashingiye kukuba ibisabwa byose Igihugu kibifite, kandi n'abaturage bakaba bagaragaza ubushake bwo kwitabira.

    Hari mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru rya leta.

    Yagize ati 'Ibikenewe byangombwa byose, ari inkingo zirahari, ari abakozi n'ibindi byose bikenewe ku bikoresho ndetse n'abaturage ku kwitabira iki gikorwa, twe tubona uyu muhigo wa 70% tuzawesa  mbere y'uko Ukuboza kwa 2022 kugera.'

    Imibare yo kugera tariki 12 Ukuboza igaragaza ko abaturage bagera kuri  Miliyoni enye n'ibihumbi 123 aribo bari bamaze kubona urukingo rwa covid-19 mu buryo bwuzuye, naho abagera hafi kuri miliyoni  7  bari bamaze guhabwa nibura doze imwe y'urukingo.

    Tito DUSABIREMA

    The post Kigali:Abarimo n'abatinyaga urukingo bahawe andi mahirwe yo gukingirwa Covid-19 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/13/kigaliabarimo-nabatinyaga-urukingo-bahawe-andi-mahirwe-yo-gukingirwa-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigaliabarimo-nabatinyaga-urukingo-bahawe-andi-mahirwe-yo-gukingirwa-covid-19

  • Bamporiki yagize icyo avuga ku banenze imyambarire ya Miss Grace #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho n’amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kumurika imideli gakondo mu irushanwa rya Miss World 2021 riri kubera muri Puerto Rico.

    Benshi mu bagarutse kuri iyi kanzu, barimo uzwi cyane ari we Mbabazi Shaddia wamamaye nka Shaddyboo yifashishije konti ye ya Twitter maze yibaza umuntu uri kwambika Miss Grace, ati 'Umuntu uri kwambika Miss wacu, yivuge hakiri kare, narangiza adusabe imbabazi twese.'

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uruyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko igikwiye kwibandwaho atari uriya mwambaro wambawe na Miss Ingabire Grace.

    Bamporiki yagize ati 'Ngira ngo buriya ikibazo si n’ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza.'

    Bamporiki yavuze ko abambika abantu bakwiye kubikora neza gusa akavuga ko hari abashobora kuba barabonye iriya kanzu itanogeye ijisho mu gihe hashobora kuba hari n’abayishima.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bamporiki-yagize-icyo-avuga-ku-banenze-imyambarire-ya-Miss-Grace

  • Itangazo: KAMANZI Emmanuel yasabye guhindura amazina akitwa KAMANZI Jacques #rwanda #RwOT

    Uwitwa KAMANZI Emmanuel yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KAMANZI Jacques mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuli.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kamanzi-emmanuel-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kamanzi-jacques

  • U Rwanda rwavuze ku byatangajwe n’Ibinyamakuru ko Busingye yavanywe ku Buminisitiri kubera ibya Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bikomeye birimo Daily Mail byagarutse ku busabe bw’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongerezam Chris Bryant wavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye idakwiye kwemera ko Johnston Busingye ahagarararira u Rwanda muri kiriya Gihugu ngo kubera uruhare yagize mu ishimutwa ryakorewe Rusesabagina Paul.

    Ibyatangajwe n’iyi Ntumwa ya Rubanda, byuririweho n’Ibinyamakuru nka Dail Mali na The Times, byongeye gushinja Guverinoma y’u Rwanda ibinyoma byo kuba yarashimuse Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Daily Mail yatangaje ko kuba yari Minisitiri w’Ubutabera yakurwa kuri uyu mwanya akagirwa Ambasaderi, ari ukumumanura mu nteta kubera kuba yaremeye ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye Indenge yagejeje Paul Rusesabagina.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanyujije kuri Twitter ubutumwa bwamagana ibi byatangajwe n’ibi binyamakuru.

    Yagize ati 'Daily Mail na The Times birayobya rubanda mu gihe byoroshye kugenzura bikamemya ukuri. Johnston Busingye wagenwe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yitwaye neza mu kazi ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva muri 2013.'

    Yolande Makolo yagarutse ku ifatwa rya Rusesabagina, avuga ko ryanyuze mu mucyo ndetse ko byagizwemo uruhare n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rukurikiranye Paul Rusesabagina nk’umuntu wari ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

    Ati 'Guverinoma y’u Rwanda yabitanzeho umucyo inshuro nyinshi kuva muri Nzeri 2020 uko n’impamvu Paul Rusesabagina yanyurishijwe mu nzira zihishe kugira ngo agezwe mu Rwanda.'

    Yolande Makoro yasoje ubutumwa bwe avuga ko Paul Rusesabagina yaciriwe urubanza runyuze mu mucyo we n’abandi bantu 20 baburanaga hamwe mu rubanza ruregwamo ibifitanye isano n’umutwe wa FLN.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/U-Rwanda-rwavuze-ku-byatangajwe-n-Ibinyamakuru-ko-Busingye-yavanywe-ku-Buminisitiri-kubera-ibya-Paul-Rusesabagina

  • Igitaramo cyasubitswe kubera P Fla yimwe ibiryo #rwanda #RwOT

    Umuraperi nyarwanda, P Fla yanze gutaramira abaturage b’i Rusizi kubera ko yimwe ibiryo bituma igitaramo cyose gihagarikwa.

    Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 11 Ukuboza abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Javanix, Fireman, MC Tino, P Fla, Fax Rapper na Nessa bari bataramiye i Rusizi kuri Motel Rubavu.

    Bukeye bwaho tariki ya 12 Ukuboza aba bahanzi bakomereje igitaramo mu Bugarama muri Prince House Motel.

    Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa 18h cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma, ni nyuma y’uko umuraperi P Fla yivumbuye ngo ntaririmba nyuma y’uko yivumbuye kubera ko yimwe ibiryo.

    Uyu muraperi amakuru avuga ko yahise anigendera, abahanzi bagenzi be bakamubura, abateguye iki gitaramo bakaba bahisemo guhita bahagarika iki gitaramo kubera kubura k’uyu muhanzi.

    P Fla yabuze mu gitaramo kubera ibiryo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igitaramo-cyasubitswe-kubera-p-fla-yimwe-ibiryo

  • Icyemezo cya Rharb Youssef cyibajijweho byinshi #rwanda #RwOT

    Ibyo rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Maroc, Rharb Youssef yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, byashimangiye ko koko uyu musore yaba atishimye muri iyi kipe, ndetse bikavugwa ko yasabye gusubira iwabo.

    Rharb Youssef yinjiye muri rayon Sports mu mpera za Nzeri 2021 nk’intizanyo ya Raja Casablanca y’iwabo muri Maroc.

    Uyu musore mu mezi make amaze muri iyi kipe, amakuru avuga ko yaba yarasabye ikipe ye kumukura muri Rayon Sports, bivugwa ko atishimiye imitoreze n’uburyo iyi kipe iyobowe.

    Ibi bikaba byaratijwe umurindi n’igikorwa yakoze mu mpera z’icyumweru ishize tariki ya 11 Ukuboza 2021 ubwo Rayon Sports yakinaga na Gorilla FC, umukino warangiye 1-1.

    Uyu musore yabanje mu kibuga aza gusimburwa mu gice cya kabiri ku munota wa 68 yaje gusimburwa na Manace Mutatu Mbedi.

    Uyu mukinnyi ntabwo yishimiye gusimbuzwa, yahise afata icyemezo cyo kujya mu rwambariro aho kwicara ku ntebe y’abasimbura nk’abandi nk’uko bisanzwe.

    Iki gikorwa cyakozwe n’uyu mukinnyi ntabwo cyemeranyijwe na benshi aho cyafashwe nko gusuzugura abatoza bamukuyemo, aho bamwe bavuze ko n’iyo yari kuba atishimiye gusimbuzwa yari kwicarana n’abandi ku ntebe y’abasimbura nk’uko bisanzwe aho kubata akajya mu rwambariro.

    Rharb Youssef yari yabanje mu kibuga aza gusimburwa mu gice cya kabiri ariko ntiyabyishimira

    Yahise yikomereza ajya mu rwambariro, aha yarimo afata agafunguzo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyemezo-cya-rharb-youssef-cyibajijweho-byinshi

  • “AS Kigali siyo ifite abakinnyi beza yonyine”-Umutoza Nshimiyimana #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali,Eric Nshimiyimana,yabwiye abanyamakuru ko aribo bafite ikibazo cyo kumva ko ikipe ye igomba gutsinda buri wese kandi ngo nta kipe iratwara igikombe idatsinzwe cyangwa ngo inganye.

    Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w'ejo hashize bisabye ko umusifuzi yongeye ku mukino iminota 10 nayo ikarenga, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo kuba rimunenga umusaruro muke.

    Ati “Ikibazo ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe?(umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”

    Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n'abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.

    Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n'abandi bafite abakinnyi beza n'ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”

    AS Kigali yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka,ikomeje kwereka abayita ikipe ikomeye ko bibeshye kuko ikomeje kunganya kenshi ndetse mu buryo butavugwaho rumwe.

    Yanganyije imikino irimo uwa Marines FC na Etincelles FC byari byitezwe ko izatsinda byoroshye ariko yatakaje amanota.

    AS Kigali ubu iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyoma n'amanota 16 inganya na Police FC ni mu gihe shampiyoma iyobowe na Kiyovu Sports ifite 17.

    Nyuma y'umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-siyo-ifite-abakinnyi-beza-yonyine-umutoza-nshimiyimana

  • Perezida Museveni yashyizeho Ambasade mushya wa Uganda mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yashyizeho ba ambasaderi bashya ba Uganda mu bihugu bitandukanye barimo na Maj Gen Robert Rusoke watangajwe nk'uhagarariye iki gihugu mu Rwanda.

    Itangazo rishyiraho aba ba ambasaderi ryashyizweho umukono kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021.

    Perezida Museveni yavuze ko aba ba ambasaderi boherejwe mu bihugu bisanzwe by'ibivandimwe na Uganda.

    Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke yagizwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

    Oliver Wonekha yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva mu 2017, umwanya yagezeho avuye guhagarira igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2013 na 2017.

    Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda nyuma y'uko muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).

    Uyu mugabo n'abandi 37 ni bo bagizwe ba ambasaderi mu gihe abandi bane bagizwe abungirije ambasaderi.

    Uganda yahinduye Ambasaderi wayo mu Rwanda nyuma y'uko ku wa 6 Gicurasi 2021, Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Rtd Col Joseph Rutabana, yashyikirije Perezida Yoweri Museveni, inyandiko zimwemerera guhagararirayo igihugu.

    Imyaka ine irashize umubano w'u Rwanda na Uganda urimo agatotsi. Byatangiye mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga gutotezwa muri Uganda bikozwe n'inzego z'umutekano, bamwe bagafungwa cyangwa bagatoteza binyuranyije n'amategeko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-museveni-yashyizeho-ambasade-mushya-wa-uganda-mu-rwanda

  • Ivumburamatsiko ku ibanga ryihishe mu gushyingirana kabiri k’umuryango wa Habyarimana n’uwa Kabuga – #rwanda #RwOT

    Nubwo bidakunze kubaho, ibi byagaragaye mu muryango wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda n’uw’umunyemari, Félicien Kabuga ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuhungu wa Habyarimana witwa Jean‐Pierre Habyarimana yarongoye umukobwa w’uyu munyemari witwa Bernadette Uwamariya, nyuma y’aho undi mukobwa wa Kabuga witwa Françoise Mukanziza arongorwa n’umuhungu wa Habyarimana witwa Léon Habyarimana.

    Hari abakeka ko kuba iyi miryango ibiri yarashyingiranye ubugira kabiri byaba byaraturutse ku bucuti busanzwe, ariko si ko bimeze kuko uhereye no mu bwana bw’aba bagabo bombi ntaho bari baziranye.

    Kugira ngo wumve neza umubano w’aba bagabo bombi birasaba ko duca mu mateka avunaguye ya buri umwe. Juvénal Habyarimana yabonye izuba ku wa 8 Werurwe 1937, avukira muri komine Rambura ho muri Gisenyi. Se yari Jean‐Baptiste Ntibazirikana, umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika nyina akaba Suzanne Nyirazuba.

    Ku rundi ruhande Kabuga we yavukiye mu yahoze ari Komine Mukarange, Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru mu 1935.

    Nyuma y’aya mateka igirukiraho ni ukwibaza uburyo aba bagabo bavukiye mu bice bitandukanye baje kuba inshuti magara kugeza n’aho Kabuga ashyigikira umugambi wa Jenoside wateguwe na Leta ya Habyarimana wari waramushyingiye abakobwa babiri.

    Kabuga yateye inkunga politiki mbi y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Yabaye Perezida wa Komite y’agateganyo yiswe Fonds de Défense Nationale (FDN), anaba Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM yamamaje umugambi wo kurimbura abatutsi mu 1994.

    Zimwe mu ngero zibigaragaza ni uko, Kabuga, ari umwe bantu, bashyizeho Ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira mu rwego rw’imari n’ibikoresho ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

    Byagizwemo uruhare n’umugore wa Habyarimana

    Abakurikiraniye hafi ubutegetsi bwa Habyarimana bavuga ko ibyakorwaga byose byagirwagamo uruhare n’umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana.

    Agathe Kanziga yarushijeho kwigaragaza cyane muri Repubulika ya kabiri ubwo umugabo we yari amaze guhirika Kayibanda, umuryango we awinjiza mu nda y’ingoma bashinga ‘Akazu’ kaje kuba inzira yo kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu, kwikiza abashakaga kwitambika imigambi y’ubutegetsi no gutegura umugambi wa Jenoside.

    Muri uku gushinga akazu, Agathe Kanziga yari akeneye abantu bafite amafaranga bazajya batera inkunga ubucuruzi bwabo. Uku niko Agathe Kanziga yaje guhura na Kabuga. Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba bombi bahujwe na Joseph Nzirorera wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

    Umwe mu bazi neza amateka y’umuryango wa Habyarimana n’uwa Kabuga waganiriye na IGIHE, yavuze ko umugore wa Habyarimana yahuye na Kabuga ataraba umucuruzi ukomeye cyane.

    Ati “Kabuga yari umucuruzi usanzwe nk’abandi bose ariko biza kugaragara ko Agathe Habyarimana ari kubaka akazu, agakenera rero abantu b’abacuruzi bazajya babona amasoko ya Leta. Kabuga yari aziranye na Nzirorera wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, niwe wamugejeje ku mugore wa Habyarimana.”

    Bakimara kumenyana, umugore wa Habyarimana ngo yatangiye kujya aha Kabuga amasoko yose ya Leta. Ibi yabikoraga afatanyije na Colonel Elie Sagatwa wari musaza we.

    Ati “Kabuga yazamutse kuko bamuhaga amasoko yose, urumva ko ufite amasoko ya Leta ntabwo uriha imisoro na we rero yamenya ko umugore wa Habyarimana akeneye amafaranga yihutirwa, akabwira Kabuga akayamuha.”

    Mu masoko Kabuga yagiye ahabwa harimo ajyanye no kugemurira abasirikare ibyo kurya, kuva ku cyayi cya mu gitondo kugeze ku ifunguro rya nijoro. Kabuga kandi yahawe isoko ryo kugurira abasirikare imyambaro n’inkweto.

    Uretse aya masoko mu bijyanye n’igisirikare, Kabuga abifashijwemo n’umugore wa Habyarimana yagiye ahabwa n’andi masoko arimo ayo kugura ibyuma byakoreshwaga na Electrogaz mu kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage.

    Imvano yo gushyingirana ubugira kabiri

    Nyuma yo kubona ko Kabuga ari kugenda arushaho gutera imbere, umugore wa Habyarimana yashatse uburyo yarushaho kumwiyegereza kugira ngo azanabafashe gusohoza umugambi wa jenoside wari urimo utegurwa na Akazu.

    Agathe Habyarimana abigiriwemo inama na basaza be, yeretswe ko nta buryo ibi yabigeraho atari ugushyingira abahungu be abakobwa ba Kabuga.

    Uyu mutangamakuru yakomeje agira ati “Kabuga yabaye umukire ukomeye cyane, kugira ngo Agathe Habyarimana amwiyegereze, abahungu ba Kabuga barongora abakobwa ba Habyarimana.”

    Ubukwe bwa Jean‐Pierre Habyarimana na Bernadette Uwamariya, ababubonye bavuga ko ari bumwe mu bw’igitangaza bwigeze buba mu Rwanda. Bwabereye mu Mujyi wa Kigali bwitabirwa n’abantu bakomeye barimo n’umuryango w’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, n’uwa Zaïre, Mobutu Sese Seko.

    Boniface Rucagu yigeze kuvuga ko mbere y’uko umuhungu wa Habyarimana arongora umukobwa wa Kabuga, uyu mugabo yari umucuruzi usanzwe.

    Ati “Mbere umuhungu wa Habyarimana ataraza gusaba umukobwa wa Kabuga, muri iki gihugu abantu beza abantu bavugaga b’intama z’Imana bavugaga Kabuga. Yari umucuruzi ufite amafaranga ucisha make kandi wiyoroshya. Ibintu byahindutse aho ashyingiriye kwa Habyarimana, nibwo yatangiye kujya mu mabanga y’Akazu, aninjira muri politike.”

    Yavuze ko uku gushyingirana kwatumye imiryango yombi irushaho gushyigikirana ndetse Kabuga yinjizwa mu mugambi wa Jenoside atangira no kwerekwa uko azawutera inkunga.

    Ati “Igihe bakeneye gutera inkunga Interahamwe Kabuga niwe watanze amafaranga, bashatse gushinga RTLM Kabuga niwe watanze amafaranga.”

    Yamaze umwaka acumbikiye Agathe

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Agathe Habyarimana yahungiye mu Bufaransa, ariko amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko yagiye akomeza kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye birimo Gabon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubwo hatangiraga intambara yo guhirika Mobutu ku butegetsi, Agathe Habyarimana wari muri Congo yahise ahungira muri Kenya, aho bivugwa ko Kabuga yabaye igihe kinini.

    Avuga kuri ibi, uyu mutangamakuru yagize ati “Kiriya gihe cya Kabila atera Congo yagize ubwoba ajya kuba muri Kenya, Kabuga niwe wamwakiriye amuha inzu yo kubamo. Ni we wamuhaye ibikenewe byose amutunga umwaka wose, kandi bari bafitanye icyo gihango cyo kuba abana bararongoranye, Kabuga yari azi ko uriya mugore ariwe wamukijije.”

    Yakomeje avuga ko no mu gihe Agatha Habyarimana yari amaze kujya i Burayi yakomeje kujya yohererezwa amafaranga na Kabuga.

    Nubwo umugambi wo kongera gushyingirana nawo wari waratangiye gutegurwa mbere ya 1994 waje kugerwaho mu 1995 maze Françoise Mukanziza, undi mukobwa wa Kabuga arongorwa na Léon Habyarimana. Ubukwe bwabo bubera muri Kenya.

    Bernadette Uwamariya, umukobwa wa Kabuga ubwo yasohokaga mu rubanza rwa se i Paris

    Umuhungu wa Habyarimana witwa Léon Habyarimana yashyingiranywe na Françoise Mukanziza, umukobwa wa Kabuga

    Abana babiri ba Habyarimana bashatse mu muryango wa Kabuga

    Kabuga yari yarubatse ubushuti bukomeye hagati ye n’umuryango wa Habyarimana kubera amafaranga yari umukire

    source : https://ift.tt/31ZDqB6

  • Hon Bamporiki yasabye ikintu gikomeye urubyiruko ruri mu Itorero #rwanda #RwOT

    Hon Bamporiki Edouard yabitangaje ubwo yatangizaga iri Torere ry’Inkomezamihigo ryitabiriwe n’Urubyiruko 550 ruteraniye i Nkumba mu Karee ka Burera.

    Bamporiki yagaragarije uru rubyiruko icyo Igihugu cyabo kibakeneyemo, abibutsa ko inyigisho bazahabwa muri iri Torero zizabafasha kuzasohoza ibyo u Rwanda rubategerejemo.

    Ati 'Iyo mugeze igihe cyo gutumwa icyo ukora ni ukwitaba kare, kandi mwitabye kare u Rwanda rwemerewe kubatuma kure, mureke babatoze kandi mureke babatoranye kandi mureke babatume.'

    Bamporiki yavuze ko ibyo bazakora bizatuma u Rwanda rwabo rugira ejo hafite icyizere bikazatuma imbuto zabyo zizagera no ku bazabakomokaho.

    Yababwiye ko ibyo bakora byose bigomba kubakira ku ndangagaciro Nyarwanda zinabumbatiye izina ry’iri torero ryabo ry’Inkomezamihigo.

    Yagize ati 'Kuba Inkomezamihigo harimo amagambo abiri akomeye. Irya mbere ni ugukomeza, irya kabiri ni imihigo, iyo wamaze gusobanukirwa imihigo wiyemeza ko ugiye gukomeza, wihanganira ingorane uhuriramo na zo muri urwo rugendo kuko ntizibura'.

    Bamporiki yeretse uru rubyiruko ibintu bine rukwiye guharanira ari byo 'Gutozwa, gutora, gutoranwa no gutumwa. Ntawitoza umuntu baramutoza, ntawitoranya umuntu baramutoranya.'

    Yababwiye ko iyo umuntu yamaze gutozwa haba hasigaye akazi k’uwatojwe kandi ko na we aba agiye mu ngamba agashyira mu bikorwa ibyo yatojwe.

    Ati 'Twemere kuba abahizi, twemere gukorera u Rwanda. Twemere u Rwanda rudutume kugira ngo abo mubereye bakuru bazasange u Rwanda rutaragwingiye, abatozwa none ni abatoza b’ejo, iyo utojwe, ntabwo utozwa nk’upfuba ngo bongere bagutoze. Mwaje mwitwa abatozwa muzataha mwitwa abatoza, mukwiye kwibaza ngo natoye iki nzatoza iki, iyo utatoye ntacyo utoza.'

    Iri Torere ry’Inkomezamihigo ryitabiriwe n’urubyiruko 550 rurimo abakobwa bagera ku 120, ryatangiye tariki 11 Ukuboza rikazasozwa tariki 18 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Hon-Bamporiki-yasabye-ikintu-gikomeye-urubyiruko-ruri-mu-Itorero