Category: Uncategorized

  • 'Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba' Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) ariwe Serge Brammertz yari imbere y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi aho yatangaga raporo y'akazi yashinzwe.

    Yavuze ko gushakisha ba ruharwa bagize uruhare mu kurimbura ubwoko Tutsi mu Rwanda bigeze kure nubwo harimo imbogamizi aho ibihugu bimwe na bimwe bidafasha uru rwego mu gukora iperereza ngo bamenyekane aho bari.

    Kuri ruharwa Protais Mpiranya, Serge Brammertz yavuzeko yagiriye urugendo mu gihugu cya Zimbabwe mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka akaba yarabonanye na Visi Perezida w'icyo gihugu Constantino Chiwenga ndetse n'abandi bayobozi batandukanye bakaba baramwemereye ubufasha ubwo aribwo bwose kugirango ruharwa Major Protais Mpiranya abashe gufatwa.

    Ku bijyanye na ruharwa Fulgence Kayishema bivugwa ko ari mu gihugu cy'Afurika y'Epfo, Serge Brammertz yavuze ko igihugu cy'Afurika y'Epfo kigaragaza ubushake buke mu bufatanye bwo gushakisha uyu ruharwa. Yasabye Akanama gashinzwe amahoro ku isi ubufasha kugirango ibi bigerweho.

    Ku bijyanye n'urubanza rwa Kabuga Felesiyani, Umushinjacyaha Mukuru wa IRCMT Brammertz yavuze ko itsinda rishinzwe uru rubanza ryarangije dosiye ndetse bakaba barasubije ibibazo bitandukanye byabazwaga n'umuryango we aho basabaga kurekura imitungo yafatiriwe. Tubibutse ko IRCMT yafatiriye imitungo ya Kabuga kugirango batazayikoresha kugura abatangabuhamya nkuko byagenze mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware.

    Yongeyeho ko urubanza rwa Kabuga Felesiyani ari ingenzi cyane mu guha ubutabera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gusoza Brammertz yagarutse ku bikorwa bitandukanye byo guhakana no gupfobya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu bikorwa n'amatsinda y'Abanyarwanda baba hanze.

    Yagize ati 'Nyuma y'imyaka isaga 25 haracyari abantu bahakana, bagapfobya ibyemejwe n'inkiko bigaragaza ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu. Guhakana Jenoside no gusingiza abayikoze bikurura urwango'

    Brammertz yasabye urubyiruko kutikorera umusaraba w'amateka. Ubu butumwa busa n'ubugenewe Jambo asbl nubwo atabavuze mu izina. Tubibutse inkingi za mwamba za Jambo asbl

    Placide Kayumba: Ni we washinze Jambo Asbl ndetse yigeze kuyibera Umuyobozi. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su-Perefe wa Gisagara mu Majyepfo y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 2010, Ntawukuriryayo yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 n'Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Ni we wayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.

    Natacha Abingeneye: Ni we uyoboye Jambo Asbl muri iki gihe.Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w'Ubucuruzi, wanabaye umunyamuryango w'imena w'ishyaka MRND ryari irya Perezida Juvénal Habyarimana.

    Mu 2005, Urukiko rwa Arusha rwari rukurikiranye Uwiringiyimana ku byaha bya Jenoside ariko yapfuye ataraburanishwa. Muri icyo gihe ariko yafashaga Ubushinjacyaha bwarwo gutanga ubuhamya ku bo bashinjwaga hamwe.

    Ruhumuza Mbonyumutwa: Ni umunyamuryango wa Jambo Asbl akaba mwene Shingiro Mbonyumutwa, umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda.

    Mbonyumutwa yashyigikiye anatera ingabo mu bitugu ingengabitekerezo y'urwango ku Batutsi yanakomeje gushimangirwa n'abamusimbuye kugeza muri 1994.

    Shingiro Mbonyumutwa yahoze mu ishyaka MDR-Power, ishyaka ry'abahezanguni. Yabaye Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w'Intebe, Jean Kambanda, mu gihe cya Jenoside.

    Uyu Kambanda yari abereye umukozi, yahagarikiye Jenoside, ashishikariza abaturage gufata intwaro bakajya ku 'kazi' nk'uko bitaga ubwicanyi.

    Liliane Bahufite: Ni umukobwa wa Col. Juvénal Bahufite wahoze ari Umuvugizi w'ingabo z'abajenosideri bari barashinze Leta i Bukavu mu yahoze ari Zaïre (RDC) nyuma yo gutsindwa uruhenu n'ingabo za FPR Inkotanyi.

    Abagize Jambo Asbl bafite ijambo ry'ibanga ryo gushingira ku bwoko ndetse biyita 'Diaspora y'Abahutu'. Ni ingengabitekerezo yaranze amashyaka nka CDR yakwirakwije urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jambo Asbl ifite imbuga za internet ndetse n'imbuga nkoranyambaga ikoresha ikwirakwiza imigabo n'imigambo by'inyeshyamba za FDLR zirimo abasize bahekuye u Rwanda.

    Bivugwa ko abagize aka gatsiko bajya bagirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka ubuhamya bwa bamwe mu bagize FDLR , bavayo bakabicisha kuri Youtube.

    Jambo Asbl ifite n'abandi banyamuryango batigaragaza, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    The post 'Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba' Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-protais-mpiranya-ashobora-gufatwa-mu-minsi-ya-vuba-umushinjacyaha-mukuru-wa-irmct-serge-brammertz/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-protais-mpiranya-ashobora-gufatwa-mu-minsi-ya-vuba-umushinjacyaha-mukuru-wa-irmct-serge-brammertz

  • FERWAFA yafatiye ibihano Abasifuzi bane barimo uwanze igitego cya Muhadjiri #rwanda #RwOT

    Aba basifuzi bane bahanishijwe guhagarikwa mu bihe bitadukanye ; ni Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim.

    Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wa Mukura na Marines w’ikirarane cy’umunsi wa 3, uyu musifuzi yaje kwanga igitego cya Mukura cyatsinzwe na Opoku avuga ko habayemo kurarira, akaba yahagaritswe amezi 3.

    Undi musifuzi wo ku ruhande wahanwe ni Simba Honore wahaniwe amakosa yakoze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza ku mukino wahuje Musanze FC na Police FC i Musanze.

    Uyu musifuzi yanze igitego cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri avuga ko yaraririye. Yahagaritswe mu gihe cy’amezi 3.

    Ugirashebuja Ibrahim, umusifuzi wo hagati wasifuye umukino wa Etincelles na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza, ni umukino utaravuzweho rumwe kuko iminota 90 y’umukino yarangiye akongeraho iminota 10 ibintu byatunguye abantu, iyi minota nayo yararangiye ntiyasifura irinda igera muri 13 ari nabwo AS Kigali yaje gutsinda igitego cyo kwishyura. Ugirashebuja Ibrahim yahanwe amezi 4.

    Umusifuzi wa 4 wahagaritse yitwa Kwizera Fils wakoze amakosa ku mukino w’icyiciro cya kabiri wahuje Intare FC na Winners FC. Yahagaritswe amezi 4.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/FERWAFA-yafatiye-ibihano-Abasifuzi-bane-barimo-uwanze-igitego-cya-Muhadjiri

  • US yanze guhana abagabye igitero cya drone cyishe abantu muri Afghanistan #rwanda #RwOT

    Icyo gitero cyabaye mu minsi ya nyuma y'ibikorwa by'Amerika byo guhungisha abantu ibakura mu murwa mukuru Kabul, nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi.

    Umukozi utanga imfashanyo n'abantu icyenda bo mu muryango we, barimo abana barindwi, bapfiriye muri icyo gitero.

    Ubutasi bw'Amerika bwibwiraga ko imodoka y'uwo mukozi utanga imfashanyo yari ifite aho ihuriye n'umutwe w'intagondwa wa IS-K, uyu ukaba ari ishami ryo muri Afghanistan ry'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

    Ariko nyuma yaho, Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ibikorwa by'ingabo z'Amerika yavuze ko icyo gitero cyo ku itariki ya 29 y'ukwezi kwa munani cyari “ikosa ribabaje”.

    Igenzura ry'imikorere ryo ku rwego rwo hejuru ryo mu kwezi gushize, ryanzuye ko bidacyenewe ko hatangwa igihano cy'imyitwarire, kuko nta tegeko ryahonyowe, kandi hakaba nta gihamya igaragaza imyitwarire mibi cyangwa uburangare.

    Ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika byatangaje ko iryo genzura ryemejwe ku wa mbere na Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin.

    Icyo gitero cya drone cyabaye hashize iminsi umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu akica abaturage b'abasivile bagera ku 170 n'abasirikare 13 b'Amerika hanze y'ikibuga cy'indege cya Kabul.

    Icyo gitero cya drone cy'ingabo z'Amerika cyabaye ubwo imodoka y'uwo mukozi utanga imfashanyo – witwa Zamarai Ahmadi – yageraga mu nzira inyuramo imodoka yo mu rugo rwe, ruri kuri kilometero 3 uvuye ku kibuga cy'indege.

    Imodoka y'uwo mugabo yari yabonywe mu rugo rufite aho ruhuriye n'umutwe wa IS-K, kandi ingendo zayo zifite aho zihuriye n'andi makuru y'ubutasi ajyanye n'imigambi y'uwo mutwe ku kindi gitero.

    Iturika ryateje igiturika cya kabiri, mbere abategetsi bo muri Amerika bari bavuze ko cyari gihamya ko iyo modoka yari itwaye ibiturika. Ariko iperereza ryasanze ko bishoboka cyane ko icyo cyaturitse bwa kabiri cyaba cyari itanki (tank) irimo ikinyabutabire cya propane yari iri muri iyo nzira.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/us-yanze-guhana-abagabye-igitero-cya-drone-cyishe-abantu-muri-afghanistan

  • Bwa mbere Miss Muyango yerekanye isura yumwa… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ya Instagram ye Miss Muyango yifashishije amafoto abiri y'umwana wabo bise Kimenyi Miguel Yanis amugaragara neza ubona ko yashakaga kwerekana isura y’uyu mwana, maze yandika avuga ko ari emoji ye akunda.

    Nyuma y'iyo foto mu gihe kitageze no ku masaha abiri yari imaze gukundwa n'abarenga ibihumbi bitanu babyerekanye bakanze utumenyetso tw'umutima bamwe bikabarenga bagatangaho ibitekerezo kuko hari hamaze kujyaho ibirenga 300.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'abazwi ubona ko bari bishimiye uyu muhungu wa Kimenyi na Miss Muyango maze batangira kwerekana amarangamutima yabo barimo Miss Nimwiza Meghan wabyerekanishije utumenyetso tw'umutima na Tidjara Kabendera wagize ati''Ako Kokoooo twakuje Mana weeeeee ndagaruka niruka peeeee”.

    Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y'umuhungu bakayita Kimenyi Miguel Yanis. 

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.


    Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.


    Kimenyi Yves na Miss Muyango bateruye umwana wabo


    Mama Kimenyi Muguel Yanis

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112534/bwa-mbere-miss-muyango-yerekanye-isura-yumwana-we-yabyaranye-na-kimenyi-yves-amafoto-112534.html

  • Da Promota yashyize hanze indirimbo nshya ‘IS… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Da Promota yavuze uko yagize igitekerezo cyo gukora iki gihangano. Ati “ISENGESHO ni umushinga nagize hari kuwa Gatandatu ndi mu rugo ubwo natangiraga gusenga ngira ibihe byiza, nza gutekereza kuba nahita nkoramo indirimbo ariko kandi nkabikora mu buryo butamenyerewe kuko akenshi njye nkunda guhimba ikintu gishya abantu batarumva cyane mu matwi. Ni bwo naje kuyandika nza kumva ko haburamo irindi jwi ryiza riryoshye kugira ngo ISENGESHO ryanjye ryumvikane neza ari na bwo naje kwifashisha umwe mu basore b’abahanga mu Rwanda uzwi ku mazina ya Sean Brizz”. 

    Yavuze ko afite indirimbo nyinshi cyane yamaze gutunganya, ubu igisigaye akaba ari ugufata amashusho yazo, akagenda azishyira hanze. Ati “Muri Gahunda mfite gusohora indirimbo nyinshi cyane aho zimwe zarangiye hasigaye kugenda nkora amashusho yazo nkanazishyira hanze indirimbo ku buryo bw’amajwi”. Yakomeje ati “Yakozwe n’umusore umfasha hano witwa Big Boy ndetse ikorwaho na Sean Brizz ari na we wanayiririmbyemo, ku bijyanwe n’amashusho, yafashwe n’umusore uzwi nka Kavoma hamwe na BJC official”.

    Da Promota yageneye impano ya Noheli abakunzi b’ibihangano bye

    Da Promota yashimiye cyane ab basore bamufashije gutunganya iyi ndirimbo, ati “Ni abantu nshimira cyane kuko nababonyeho ubuhanga ndetse na Discipline cyane mu byo bakora kuko ntibigeze bandushya”. Yagize icyo asaba abakunzi b’umuziki we n’abandi bose, ati: “Nkaba nsaba abantu kuntega amatwi kuko ngiye kubaha ibintu byiza byinshi bakanakora ‘Subscribe’ kuri channel yanjye nshya ariho nzajya nyuza ibihangano byanjye”.

    Da Promota, ni izina ryamenyekanye kuva mu myaka yashize ubwo uyu musore yari agituye mu Rwanda, ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Da Promota wanabayeho umunyamakuru, yagize uruhare mu kuzamura impano z’abahanzi banyuranye barimo Mandela n’abandi benshi. Indirimbo yakoze zikanyemekana cyane harimo ‘Ndagushima’ Ft Mandela yatumbagije izina rye, ‘Ingabire’ Ft All Starss, ‘Ucyakora Mana’ yakoranye na Mandela & Yvan, ‘Ngerina’ Ft Mandela & Kamikazi, n’izindi.

    Sean Brizz ari mu bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda

    Indirimbo ‘Isengesho’ ya Da Promota na Sean Brizz iri ku mbuga zikomeye ku Isi mu zicuruza umuziki

    REBA HANO ‘ISENGESHO’ YA DA PROMOTA FT SEAN BRIZZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112523/da-promota-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-isengesho-yakoranye-na-sean-brizz-video-112523.html

  • Koffi Olomide uherutse kuzamura impaka mu Rwanda yagizwe umwere ku byo gufata ku ngufu #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwamugize umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu, rumuhamya icyaha cyo kubuza ubwinyagamburo ababyinnyi be.

    Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gusambanya umwe mu babyinnyi be bane igihe yari afite imyaka 15 y’amavuko, yaregwaga kandi kubuza uburenganzira ababyinnyi be harimo kubabuza gusohoka aho bari bacumbitse.

    Urukiko rumaze kumva impande zombie, Koffi Olomidé yahise agirwa umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu n’urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa, maze rumuhamya icyaha cyo kubangamira uburenganzira bw’ababyinnyi be.

    Icyaha cyo gufata ku ngufu yashinjwaga byavugwaga ko yagikoze mu mwaka wa 2019, gusa icyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be ari nacyo yahamijwe n’urukiko yagikoze mu mwaka wa 2002 na 2006 abikorera i Paris mu Bufaransa.

    Nyuma yo guhamya icyaha cyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be, Koffi Olomidé, yakatiwe n’urukiko gufungwa igifungo gisubitse cy’amezi 18 ndetse ategekwa no kwishyura indishyi kuri aba babyinnyi be, aho yategetswe ku ishyura ibihumbi 11$ by’amadorari ku buri mubyinnyi nk’indishyi.

    Umunyamategeko wunganiraga batatu muri aba bakobwa, David Desgranges, mu rukiko yavugaga Koffi Olomidé, yagiye abafata ku ngufu aho babaga bari muri hoteli, mu modoka ndetse no muri sitidiyo. Gusa ibi birego byaburiwe ibimenyetso.

    Gusa icyaha cyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be, urukiko rwasanze aba bakobwa babiri muri bo yarabafungiranye mu cyumba ababuza gusohoka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Koffi-Olomide-uherutse-kuzamura-impaka-mu-Rwanda-yagizwe-umwere-ku-byo-gufata-ku-ngufu

  • Umutoza Lomami Marcel yavuze impamvu yasimbuje Youssef wahise wivumbura #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports w’agateganyo, Lomami Marcel yavuze ko impamvu yasimbuje umunya-Maroc ku mukino banganyijemo na Gorilla FC ari uko yakinaga ashaka gushimisha abafana mu gihe bo bari bakeneye intsinzi.

    Wari umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22, wabaye tariki ya 11 Ukuboza 2021.

    Uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 68, Lomami Marcel yafashe umwanzuro akuramo rutahizamu w’umunya-Maroc wakinaga asatira anyura ku mpande, Rharb Youssef yinjizamo Manace Mutatu.

    Uku gusimbuzwa nta kibazo cyarimo ariko uburyo uyu rutahizamu yitwaye nyuma yo kugera hanze, ni byo byatumye itangazamakuru ribaza umutoza Lomami Marcel impamvu yamukuyemo cyane ko n’umukinnyi atabyishimiye.

    Lomami Marcel yavuze ko impamvu yakuyemo uyu mukinnyi ari uko yakinaga ashaka gushimisha abafana kandi bo bakeneye gutsinda ikindi gitego.

    Ati 'Twifuzaga ko tubona igitego, we yakinaga akina kugira ngo ashimishe umufana, twe ntabwo twakinaga kugira ngo dushimishe abafana, twakinaga kuko dushaka kujya imbere dusatire tubone igitego, niyo mpamvu twamusimbuje dushyiramo Mutatu kuko afite umuvuduko.'

    Uyu mukinnyi yagaragaje imyitwarire itarashimwe na benshi, yageze ku ntebe y’abasimbura (bench) ahita ahaguruka yerekeza mu rwambariro, aroga arangije agaruka kureba umukino nk’abandi.

    Youssef yarasimbujwe ntiyabyumva kimwe n’umutoza

    Lomami Marcel avuga ko Youssef yakinaga ashaka gushimisha abafana kandi bo bakeneye intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-lomami-marcel-yavuze-impamvu-yasimbuje-youssef-wahise-wivumbura

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'UBUTAKA BUNINI BURIMO N'INZU BIHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA BUNINI BURIMO N'INZU BIHEREREYE KICUKIRO-MASAKA-CYOMO-URUGWIRO.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 15/12/2021 SAYINE ZA MUGITONDO (10H00) KUGEZA TARIKI YA 22 /12/2021 SAYINE ZA MUGITONDO (10H00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788478006

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ubutaka-bunini-burimo-n

  • Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru bazirikana na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 nibwo Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Alfred Gasana wahawe izo nshingano mu mpera z'icyumweru gishize.

    Perezida Kagame yifurije abanyarwanda gusoza neza uyu mwaka ndetse abibutsa ko bagomba kwizihiza iminsi mikuru bazirikana ko Covid-19 igihari.

    Ati “Reka abe aribyo ntangiriraho aho kubisorezaho,kubifuriza gusoza neza uyu mwaka tugiye gusoza ari nako dutangira umushya tugiyemo wa 2022.Twizera ko umwaka uza uzarushaho kuba mwiza kurusha uwo turangije n'uwo twarangije mbere y'aho.Ubwo ndavuga ingorane isi yagiye ihura nazo za Covid-19.

    Nubwo tumaze kugera ku byiza mu buryo bwo kuyirwanya ari ugukingira umubare w'abantu benshi no kugabanya umubare w'abagiye barwara.Ubona ko ku isi yose niko bigenda bimera,bijya kumera neza bikagaruka.Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda.

    Yakomeje agira ati “Tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w'abandura birumvikana.Abantu iyo bahuye ari benshi bakanezerwa hari ubwo bivamo kwbagirwa kwirinda uko bikwiriye. “

    Perezida Kagame yabwiye Minisitiri mushya w'Umutekano ko “tumwishimiye” kandi tumwifuriza imirimo myiza ndetse ko mu by'umutekano wo mu gihugu agomba kwita nibyo byo kwirinda yaba ku buzima bwacu aho yamusabye kuzuzanya n'izindi nzego.

    Perezida Kagame yavuze ko nta gishya kuri Minisitiri Gasana kuko yari asanzwe akora mu by'umutekano ndetse arubakira ku bunararibonye abiftemo igihugu kibyungukiremo.Yamwijeje ubufatanye ati “Natwe tuzakunganira ushobore gukora imirimo yawe natwe iyacu ibintu birusheho kugenda neza.”


    Minisitiri mushya w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana yarahiye

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-abanyarwanda-kwizihiza-iminsi-mikuru-bazirikana-na