Category: Uncategorized

  • Bugesera: Ingimbi n'Abangavu barata amashuri bakajya gushakana #rwanda #RwOT

    Hari  abana b'ingimbi n'abangavu bata ishuri bakajya gushakana nk'abagore n'abagabo, mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Mbyo, muri Santere ya Kopera.

    Bamwe muri bo bavuga ko biterwa n'ubuzima bubi, ababyeyi bakabashinja kunanirana.

    Umwe yagize ati 'Njye ni ubushobozi bucye, navuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa Gatatu w'amashuri abanza. Ku myaka 14 bantera inda mbyarira mu rugo nabwo igihe kitageze kubera ubushobozi bucye n'ubukene. Mu rugo baranyanga barambwira ngo genda nta bagore babiri mu rugo.'

    Mariya izina ryahawe  umwe mu bana baganiriye n'itangazamakuru bya  Flash, yatangaje ko ' kuba yaravuye mu ishuri akanatwara inda ku myaka 14 yonyine byamuteye kubihirwa n'ubuzima .

    Ati 'Bitewe n'imibereho mibi ubwo mva mu ishuri  nshakisha ubundi buzima bwambera bwiza ariko nabwo narahebye.'

    Nubwo kandi abo bana bahitamo gushakana ntibamarana kabiri bari kumwe  nk'uko bitangazwa na bamwe mu babyeyi.

    Umwe ati  'Niba akoze imibonano mpuzabitsina n'agasore kagenzi ke ntasubira mu ishuri kuko ni ipfunwe. Kudasubira mu ishuri kubera iryo pfunwe rero niho bigeraho umwe akabeshya undi ngo dushakane, ukumva bagiye gutyo, ejo bundi muri uyu mudugudu wacu, hari umwana washatse afite imyaka 15 ashakana n'undi ufite imyaka 17. '

    Undi mubyeyi nawe ati 'Iyo bashakanye ari abana igihe kitageze nta n'igituma badashwana.'

    Adeline umubyeyi  w'umwe mu batwaye inda, we avuga ko kuba abana bava mu ishuri bagahitamo gutwara inda ari ukunanirana.

    Ati 'Nk'ubu mfite nk'umwana ufite imyaka 18  afite umwana w'umwaka, ndamufie yigagaga hano ku Kagoma agenda yagera hariya wowe umuhannye  kanaka agakanda telephone baziranye agahita acaho,umwana rero naramuhanaga ahubwo agashaka kunkubita na Se yavuga ntagire ijambo avuga, ubu yafashe umugabo w'umushumba ubu niwe bari kumwe. Abana b'abakobwa rero bafite ubushyuhe.'

    Nubwo ibi byose byabaye kuri uyu mwana twahaye izina rya  Mariya ngo haricyo asaba ubuyobozi.

    Mariya ati 'Icyo nasaba ubuyobozi, , ubu kujya mu ishuri ntabwo byakunda  ariko umuntu abonye  nubwo bushobozi wenda bakamufasha yakongera n'igishoro nuwo mwana akabasha no kubaho.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi yatangaje ko ari ikibazo bagomba guhagurukira bose, akaba asaba abatwaye inda ko basubira mu nzira y'ubuzima bari baratangiye, bagasubira mu ishuri bagafashwa.

    Ati 'Ni ikibazo tugomba guhagurukira twese, icya mbere navuga nti ni ukongera kwibutsa umwana uburenganzira bwe no kumwigisha, abahuye nicyo kibazo ni uko basubira mu nzira y'ubuzima bari baratangiye, ni ugusubira mu ishuri bagafashwa.'

    Ikibazo cy'abana bata ishuri si umwihariko mu karere ka Bugesera, nubwo leta ihora ikangurira ababyeyi kubagarura mu mashuri.

    Umwihariko muri aka karere ni uko bo barita, bakajya gushaka ingo zitamara kabili.

     Ibi biraza bisanga ikibazo cy'abangavu baterwa inda kigihangayikishije Igihugu.

    Ali Gilbert Dunia

    The post Bugesera: Ingimbi n'Abangavu barata amashuri bakajya gushakana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/13/bugesera-ingimbi-nabangavu-barata-amashuri-bakajya-gushakana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-ingimbi-nabangavu-barata-amashuri-bakajya-gushakana

  • Nyagatare: Abafite ubumuga bishimira ko batagisabiriza ibiribwa ahubwo basaba amajwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite ubumuga ntibagisabiriza ibiribwa ahubwo basigaye basaba amajwi n
    Abafite ubumuga ntibagisabiriza ibiribwa ahubwo basigaye basaba amajwi n’akazi

    Akarere ka Nyagatare gatuwe n’abaturage 643,108, abafite ubumuga bakaba ari 18,983 bangana na 3% by’abaturage bose b’akarere.

    Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare, Badege yavuze ko hari ibyo kwishimira byinshi.

    Avuga ko utangira kwizihizwa mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 1997, batigeze bahabwa umwanya ahubwo habaye icyo agereranya n’inama yo kubigaho.

    Ashima ko ubu bahabwa uruhare runini mu kwizihiza umunsi wabo kandi hakaba hari byinshi Leta imaze kubakorera kuko batagihezwa muri byose, umusaruro ukaba ari imibereho myiza batangiye kugira.

    Ati “Mutekereze ba bantu nababwiye bari mu Kiyovu hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga 1997, basaba ibiceri, basaba ibyo kurya, bakaba bavuyemo abantu basaba amajwi ku rwego rw’Igihugu, bakaba bavuyemo abayobozi.”

    Akomeza agira ati “Kera nka 80% cyangwa 100% abantu bafite ubumuga bari batunzwe n’imiryango yabo ariko uyu munsi Meya araparika imodoka n’umuhuzabikorwa agaparika indi. Ni ikintu dukwiriye gushimira ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida Kagame.”

    Avuga ko ubu kugira ubumuga bitakiri ikibazo kandi ko batagitewe ikibazo n’inyito bamwe mu bantu babita ahubwo igisigaye ari uko abafite ubumuga babona amafaranga ubwabo badategereje gutungwa n’abandi.

    Abana bafite ubumuga barifuza ko ababita amazina abatesha agaciro bakwiye guhanwa
    Abana bafite ubumuga barifuza ko ababita amazina abatesha agaciro bakwiye guhanwa

    Urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo rufite uburezi budaheza ni ho kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga wabereye ku rwego rw’akarere.

    Mugisha Steven, umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, akaba afite ubumuga bw’uruhu n’ubwo kutabona neza, avuga ko akiga mu mashuri abanza yagorwaga no kureba ku kibaho ndetse n’akato yahabwaga na bagenzi be kuko yicaraga ku ntebe wenyine.

    Kuri ubu ngo yiga neza kandi ntagihabwa akato na bagenzi kuburyo ubu buri wese yifuza kwicarana nawe.

    Yasabye abafite ubumuga bagenzi be kwigirira ikizere, ubunyangamugayo no kwihangana ariko na none yifuza ko abakibita amazina abatesha agaciro bahanwa kuko bagihari.

    Yagize ati “Ndasaba bagenzi banjye kwigirira ikizere, bakaba inyangamugayo ariko by’umwihariko bakihangana kuko hari abantu hanze aha bakitwita amazina adutesha agaciro ariko nkasaba ko bakwiye kujya bahanwa kuko amategeko ahari.”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare, Ngoboka James, yavuze ko n’ubwo bamaze kuzamuka mu iterambere ariko na none hari abagifite ikibazo cy’inyunganirangingo n’insimburangingo, kujya bahabwa inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto, gutizwa ubutaka cyane ubw’ibishanga bagakorera imishinga ibateza imbere n’ibindi.

    Badege Sam avuga ko mu bafite ubumuga hamaze kwiga benshi ku buryo bagabanyiriza umutwaro imiryango yabo na Leta
    Badege Sam avuga ko mu bafite ubumuga hamaze kwiga benshi ku buryo bagabanyiriza umutwaro imiryango yabo na Leta

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko inyunganirangingo n’insimburangingo ziri hafi kubageraho kuko hari umufatanyabikorwa wemeye kuzibaha.

    By’umwihariko ariko yizeje ubuvugizi ku kubakira icumbi abana bafite ubumuga kugira ngo abataha kure bagere ku ishuri bitabagoye ndetse n’abaturuka mu mirenge ya kure babuze uko bakwiga babone uburyo bwaborohereza.

    Ati “Ikifuzo natwe dufite ni uko aba bana icyaborohera ni uko bakwiga baba hano mu kigo, nibura hakubakwa uburyamo bakitabwaho nk’uko baba bari mu ngo iwabo kuko barakora ingendo kandi kubona ugusunika mu kagare ni ikibazo ndetse hari n’uwo mu kandi karere wakwifuza kuza kwiga hano akabona ayo mahirwe.”


    source : https://ift.tt/3IMfceQ

  • Burera : Umusore yafatanywe Ibilo 1.200 by’amabuye y’agaciro ya magendu yakuye muri Uganda #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Masengesho Isaac w’imyaka 20 y’amavuko, yafatiwe mu Kagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko Masengesho yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi ko ayo mabuye ayakura mu gihugu cya Uganda.

    Yagize ati 'Abaturage bari bafite amakuru ko Masengesho ajya mu gihugu cya Uganda agakurayo amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Baje guha amakuru Polisi ijya iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Kigote mu birometero 3 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Abapolisi basatse mu nzu ye basangamo umufuka urimo ariya mabuye yari yawuhishe mu mwobo muremure yari yaracukuye mu nzu yo mu gikari.'

    Masengesho amaze gufatwa yavuze ko ayo mabuye ari ay’umuntu witwa Christophe utuye mu Karere ka Rubavu, yemera ko yayamukuriye mu gihugu cya Uganda ayazenye mu buryo bwa magendu.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yibukije abaturage ko ibikorwa byose bijyanye n’ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bigomba kuba bifitiwe ibyagombwa bitangwa n’inzego z’Igihugu zibishinzwe. Yaburiye abantu bishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko ababwira ko abazajya bafatwa bazajya babihanirwa.

    SP Nkundineza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Masengesho afatwa asaba n’abandi kudahishira abakora ibinyuranijwe n’amategeko.

    Masengesho n’amabuye yafatanwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hakorwe iperereza ku bandi bafatanije ubwo bucuruzi bwa magendu.

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Umusore-yafatanywe-Ibilo-1-200-by-amabuye-y-agaciro-ya-magendu-yakuye-muri-Uganda

  • Gisagara na UVC zahigitse REG na APR zegukana igice cya mbere cya 'Forzza Volleyball Tournament 2021′ #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo hasojwe igice cya mbere (phase) cya 'Forzza Volleyball Tournament 2021′ aho mu bagabo Gisagara VC yatsinze ku mukino wa nyuma REG VC ni mu gihe mu bagore UVC WVC yahigitse APR WVC.

    Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro 4, igice cya mbere ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, rikaba ryateguwe na kompanyi yo gutega (betting) ya Forzabet.

    Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gukomeza gufasha amakipe n’abakinnyi kuzamura urwego mu gihe u Rwanda rukiri mu bihano by’agateganyo rwahawe kubera gukinisha abakinnyi mu gikombe cy’Afurika batujuje ibisabwa, gusa nk’uko umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Rafael yabivuze bizeye ko bashobora kubabarirwa.

    Ati 'Ni ibyo kwishimira. Turashimira kompanyi ya Forzza iba yatekereje iri rushanwa, ntabwo ari iri gusa kuko n’andi atatu azakurikira ni bo bazayategura kuko basabye ane turayabemerera. Abakinnyi barakomeza bitoza, barakomeza bakine. Uzatwara aya marushanwa ashobora kuzitabira amarushanwa Nyafurika mu gihe twaba dukurikiweho ibihano kandi turizera ko bizakurwaho.'

    Iki cyiciro cya mbere gisize Gisagara VC ibaye iya mbere mu bagabo nyuma yo gutsinda REG VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1 (25, 20, 25-20, 23-25, 25-17) n’aho APR VC iba iya gatatu itsinze UVC amaseti 3-0 (25 -16, 25-21, 25-23).

    Kirehe VC yabaye iya 5, IPRC Ngoma VC iya 6, KVC iya 7 na IPRC Musanze VC ya 8.

    Mu bagore, UVC ni yo yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda bigoranye APR WVC amaseti 3-2 (25-18, 11-25, 22-25, 25-18, 15-9) mu gihe RRA VC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze KVC amaseti 3-0 (25-12, 25-23, 25-13).

    IPRC Kigali WVC yabaye iya 5, Ruhango WVC iya 6, IPRC Huye WVC iya 7 na St Aloys itaritabiriye.

    Mu mpera z’iki cyumweru hazakurikiraho icyiciro cya 2 kizabera Gisagara, ni mu gihe ibindi byiciro 2 bya nyuma bizabera i Kigali. Uko amakipe yatwaye muri iki cyiciro cya mbere akaba ari cyo kizagenerwaho haba tombala y’icyiciro cya kabiri, ni mu gihe hazateranywa amanota yose yo mu byiciro 4 iyagize menshi akaba ari yo yegukana umwanya wa mbere.

    Gasongo na Mahoro bazamutse kuzibira Muvara Ronald

    Gisagara yabaye iya mbere mu bagabo

    Ni umukino Gisagara yatsinze byoroshye

    REG ntiyahiriwe n’iri rushanwa

    UVC bigoranye yatsinze APR

    UVC mu bagore yahuye na APR WVC ku mukino wa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gisagara-na-uvc-zahigitse-reg-na-apr-zegukana-igice-cya-mbere-cya-forzza-volleyball-tournament-2021

  • APR FC yabonye amanota atatu, AS Kigali inganya na Etincelles FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR Fc yabanje mu kibuga
    APR Fc yabanje mu kibuga

    Ikipe ya APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1, aho ku munota wa 27 ku mupira wari uvuye kwa Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert yarobye umuzamu wa Bugesera FC, Nsabimana Jean de Dieu Shawulini, ariko akawugaruza ikiganza myugariro wa Bugesera FC, Muhinda Brian, ananirwa gukuraho umupira wahise usubizwa mu izamu na Mugunga Yves akabonera APR FC igitego cya mbere.

    Nyuma y’iminota 2 gusa, ku munota wa 29 w’umukino ikipe ya Bugesera FC ibifashijwemo na Ishimwe Ganijuru Elie watwaye umupira Byiringiro Lague ku ruhande rw’iburyo rwa APR FC ahagana ku izamu, maze ahinduye umupira asa nushakisha ba rutahizamu umupira uruhukira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira ariko ku mupira wari uturutse kuri Ruboneka Jean Bosco hagati mu kibuga, wakinwe neza hagati ya Mugunga Yves na Mugisha Gilbert wahise atera ishoti mu izamu rya Bugesera FC, abonera iyo kipe y’Ingabo z’igihugu igitego cy’intsinzi.

    Icyo gitego cyari icya kabiri kuriyo, ari na cyo cya nyuma kuko mu gice cya kabiri nta cyigeze gihinduka uretse uburyo butandukanye bwagiye bugeragezwa n’amakipe yombi ariko ntibubyare umusaruro.

    Mbere y’uyu mukino saa sita n’igice ikipe ya Kiyovu Sports kuri iyi sitade yari yakiye Gasogi United, aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, igitego cya Kiyovu Sports cyabonetse ku munota wa 30 gitsinzwe na Bigirimana Abed ku mupira yari ahawe na Ismael Pichou mu gihe cyishyuwe na Hassan Djibrine ku munota wa 36, ku mupira wari uhinduwe na Nkubana Marc.

    Bugesera yabanje mu kibuga
    Bugesera yabanje mu kibuga

    Kuri stade Umuganda i Rubavu mu mukino wabayemo impaka nyinshi kubera iminota 10 y’inyongera yongewe ku minota isanzwe y’umukino, Ikipe ya AS Kigali yongeye gutakaza amanota inganya na Etincelles FC igitego 1-1, aho ku munota wa 50 Akayezu Jean Bosco yatsindiye Eteincelles FC igitego cyishyuwe ku munota wa 102 na Sugira Ernest watsindaga igitego cye cya kabiri muri AS Kigali muri uyu mwaka w’imikino, As Kigali yuzuza imikino 3 inganyije mu mikino 4 iheruka gukina itsindamo umwe.

    Umunsi wa 3 wa shampiyona hinjijwe ibitego 15 ku mpuzandengo y’igitego 1.87 ku mukino, umunsi wa 9 wa shampiyona ukazakinwa hagati ya tariki 17 na 19 Ukuboza 2021.


    source : https://ift.tt/3m0aDUq

  • Abasifuzi bari bagiye gukubitwa iz’akabwana bakijijwe na Polisi i Rubavu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya AS Kigali na Etincelles FC, abafana ba Etincelles biraye mu kibuga basagararira abasifuzi bari basifuye uyu mukino bakizwa na polisi.

    Etincelles FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 8 washampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22.

    Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ntabwo warangiye neza kuko abasifuzi bawusifuye batabawe na Polisi yari yaje gucunga umutekano.

    Abasifuzi basifuye uyu mukino bari bayobowe na Ugirashebuja Ibrahim wasifuye hagati, Bwiriza Nonathe na Ndayishimiye Dieudonne na Akingeye Isham wari umusifuzi wa 4.

    Etincelles FC niyo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu Jean Bosco.

    Iminota y’umukino 90 yarangiye AS Kigali itarishyura iki gitego, benshi batunguwe no kubona umusifuzi wa 4, Akingeneye Isham yazamuraga iminota 10 y’inyongera ni mu gihe nta kintu gikomeye cyari cyabaye.

    Sugira Ernest yaje kwishyurira AS Kigali ku munota wa 102′, umukino warangiye ari 1-1.

    Ibi bikaba byababaje cyane abafana ba Etincelles bahise binjira mu kibuga bashaka gukubita abasifuzi kubera kutishimira imyitwarire yabo.

    Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha izi mvururu no gucungira umutekano abasifuzi.

    Abafana basohotse bajya gutegerereza abasifuzi hanze ya Stade, amakuru avuga ko n’imyenda y’abasifuzi bari basize mu rwambariro bayitumyeho bakayibazanira mu kibuga, ni mu gihe polisi ari yo yabasohoye muri Stade.

    Umukino warangiye bose bashaka kwirundira mu kibuga ngo bakubite abasifuzi

    Polisi yahise itabara, isohora abafana muri Stade isagara icungiye umutekano abasifuzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bari-bagiye-gukubitwa-iz-akabwana-bakijijwe-na-polisi-i-rubavu

  • Ikibazo ni mwe banyamakuru – Eric Nshimiyimana mu magambo akomeye yikomye itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yifatiye ku gahanga abanyamakuru avuga ko ari bo kibazo, ni nyuma yo kumunenga umusaruro muke.

    AS Kigali yatangiye shampiyoma ya 2021-22 ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyoma kubera uburyo yiyubatse.

    Nyuma y’umunsi wa 8 iyi kipe igenda igaragaza umusaruro utari mwiza kuko mu mikino 8 imaze gutsinda 4, inganya 4.

    Nyuma yo kunganya na Etincelles FC 1-1 ku munsi w’ejo hashize, umutoza Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru avuga ko ari ryo kibazo.

    Ati “Ikabazo cyawe ni wowe ufite ikibazo, ni mwebwe banyamakuru, ibyari byitezwe ni ibiki? AS Kigali ni iya kangahe?(umunyamakuru yahise umusubiza ko ari iya 2), yamaze iminsi ingahe ari iya mbere? Mbwira ahantu shampiyoma iba ngo ikipe itware igikombe itanganyije cyangwa ngo itsindwe, mwebwe banyamakuru reka mbabwire mureke kuba abafana mukore akazi kanyu.”

    Yakomeje avuga ko AS Kigali atari yo ifite abakinnyi beza gusa n’abandi babafite kuko ngo bibaye ari AS Kigali gusa ibafite bazayihe igikombe idakinnye.

    Ati “Niba mutekereza gutya ngo AS Kigali ifite abakinnyi beza, ifite ubuyobozi bwiza, muzane igikombe mukiyihe idakinnye shampiyoma, n’abandi bafite abakinnyi beza n’ubuyobozi bwiza, ni uguhatana.”

    Yavuze ko muri shampiyona habamo gutsinda no gutsindwa ndetse ko nta n’ikibazo kirimo, ngo niba hari umutoza bazi utazatsindwa bazamuzane.

    Ati “Murebe n’abandi hose ku Isi muri shampiyoma baratsindwa, n’ikipe ya mbere ntayiratakaza munsi y’amanota 9, twe tumaze gutakaza 8, ikibazo kirihe? Mushaka ko dutsinda imikino yose? Niba ari byo mushaka muzaze muzane uwo utsinda iyo mikino.”

    Yasabye abanyamakuru kuba abanyamwuga aho kuba abafana, n’aho AS Kigali ngo iratuje nta kibazo kirimo.

    Ati “Mureke tuvugishe ukuri tube abanyamwuga, tureke amarangamutima, kuvuga ngo byacitse, twe turatuje tuzakomeza dukine kugeza igihe mu mibare tubona ko bidashoboka.”

    AS Kigali ubu iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyoma n’amanota 16 inganya na Police FC ni mu gihe shampiyoma iyobowe na Kiyovu Sports ifite 17.

    Eric Nshimiyimana yikomye itangazamakuru ko ari ryo rifite ikibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikibazo-ni-mwe-banyamakuru-eric-nshimiyimana-mu-magambo-akomeye-yikomye-itangazamakuru

  • Inzego z’ibanze zirasabwa kujya zigaragaza aho uburenganzira bw’abaturage bwahutajwe #rwanda #RwOT

    Abafashe ijambo muri rusange bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi igira iti : cyangwa KURESHYA 'Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu' EQUALITY ″ Reducing inequalities, advancing human rights'.

    Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zasabwe kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.

    Abaturarwanda nabo basabwe kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.

    Hon Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yatangarije abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango ko kuva mu 1999 Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yashingwa, uyu munsi ngarukamwaka uhora wizihizwa hasuzumwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu harebwa amatsinda y’abantu atandukanye, kandi yizeza ko ibi bizakomeza.

    Mu ijambo rye, Hon Mukasine yavuze kandi ko by’umwihariko kuva muri 2020 kugeza muri uyu mwaka wa 2021, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yakoze ubushakashatsi bwari bugamije gusesengura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore ku mutungo, uburenganzira bw’abana ku bijyanye no guhabwa uburezi n’ubuvuzi, hanyuma banasuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ababana na Virusi itera SIDA.

    Ibi birori byitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga

    Kwizihiza uyu munsi byanabayemo gucinya akadiho no kumva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za Mani Martin hamwe n’itsinda rya Kesho Band, abitabiriye uyu muhango bakaba baryohewe n’umuziki banumva ubutumwa bwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-z-ibanze-zirasabwa-kujya-zigaragaza-aho-uburenganzira-bw-abaturage-bwahutajwe