Category: Uncategorized

  • UCL: Ronaldo Vs Messi ? UEFA igiye gusubiramo… – #rwanda #RwOT

    Amategeko avuga ko mu mikino ya 1/8 nta kipe ziva mu gihugu kimwe zitomborana, cyangwa se ngo amakipe yari mu itsinda rimwe yongere ahure. Ubwo tombora yabaga Ikipe ya Villarreal yatomboye ikipe ya Manchester United kandi zari mu itsinda rimwe bivuze ko zari zashyizwe mu dukangara dutandukanye.

    Nyuma yaho babonye bitakunda, agapapuro ka Manchester United ntabwo kongeye gusubizwamo, ubundi Manchester United ihita itombora Atletico Madrid kuko ariyo yahise ifatwa bwa kabiri. Giorgio Marchetti wari uyoboye tombora ubwo Atletico Madrid yajyaga gutombora, yavuze ko itemerewe gutombora Liverpool kuko bari mu itsinda rimwe ndetse na Manchester United kuko yo yatombowe.

    Amakuru ducyesha The Mirror avuga ko ubuyobozi bwa UEFA bwamaze gusabwa ibisobanuro ku mitegurire mibi yaranze iyi tombora. UEFA yamaze gutangaza ko iyi tombora igiye gusubirwamo kubera ikibazo cya tekinike cyabaye muri tombora ya mbere.


    Iyi tombora igiye gusubirwamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112520/ucl-ronaldo-vs-messi-tombora-ishobora-gusubirwamo-112520.html

  • Ikibumbano cyashyizwe ku cyicaro cya UN, bamw… – #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga batari bacye hirya no hino ku isi batangariye ikibumbano cyiswe 'A Guardian for International peace and security' giherutse gushyirwa ku nyubako iri ku cyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye mu mujyi wa New York, aho bamwe bavuga ko gifite ishusho y'inyamaswa ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy'ibyahishuwe.Iki kibumbano gikozwe mu ishusho y'inyamaswa ebyiri harimo imwe izwi nka Jaguar ndetse n'igisiga cyo mu bwoko bwa kagoma.

    Mu butumwa buherutse gushyirwa ku rukuta rwa Twitter rwa UN harekanwa ifoto y'iki kibumbano hariho amagambo agira ati: 'Umurinzi w'amahoro ndetse n'umutekano ku rwego mpuzamahanga ari ku nyubako y’abasura icyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye. Uyu murinzi yakozwe mu ishusho y'inyamaswa ya Jaguar n'igisiga cyo mu bwoko bwa kagoma akaba yaratanzwe ku nkunga y'ubuyobozi bw'umujyi wa Oaxaca muri Mexique. Yakozwe n'abanyabugeni Jacobo na Maria Angeles.'

    Ubwo ubu butumwa bwageraga ku rukuta rwa Twitter, abantu batandukanye batangiye gutanga ibitekerezo aho bamwe bavugaga ko ishusho y'iki kibumbano isa nk’iy'inyamaswa yanditswe n'umuhanuzi Daniyeli mu isezerano rya kera ndetse bikongera kwandikwa n'intumwa Yohani/Yohana mu gitabo cy'Ibyahishuwe, mu isezerano rishya mu gitabo cya Bibiliya.

    Muri Daniyeli 7: 3-4 haragira hati: 'Muri iyo Nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko. Iya mbere yasaga n'intare, ifite amababa nk'ay'ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk'umuntu kandi ihabwa umutima nk’uw'umuntu”. Mu Ibyahishuwe 13: 2 naho hagira hati: 'Iyo nyamaswa nabonye yasaga n'ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya Aruko, akanwa kayo kasaga n'ak'intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n'intebe yacyo y'ubwami, n'ubutware bukomeye.'




    Ikibumbano cyiswe “A Guardian for International Peace and Security ”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112517/ikibumbano-cyashyizwe-ku-cyicaro-cya-un-bamwe-baravuga-ko-gifite-ishusho-nkiyinyamaswa-ivu-112517.html

  • Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Min… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko kuwa 10 Ukuboza 2021 Perezida Paul Kagame asubijeho Minisiteri y’Umutekano agashyiraho Bwana Alfred Gasana kuyiyobora, nk'uko kandi biteganwa n’Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe muwa 2015 mu ngingo yaryo 118 ivuga irahira ryabagize guverinoma;

    Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya, Alfred Gasana mu muhango uri kubera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.

    Gasana warahiriye kuba Minisitiri w’Umutekano ni umwe mu bagabo b’inararibonye mu bijyanye n’umutekano, umwanya ashyizweho avuye mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano (NISS), aho akaba yari akuriye Agashami Gashinzwe Iperereza ry’imbere mu gihugu, umwanya yari amazeho imyaka isaga icumi kuko yawuhawe mu mwaka wa 2011 nyuma kandi y'uko yari mu bagize Inteko ishingamategeko.

    Si iyo mirimo yonyine yakoze kuko yagiye akora no mu zindi nzego zinyuranye z’igihugu mu bihe bitandukanye.

    Bwana Alfred Gasana yarahiriye inshingano zo kuba Minisitiri muri Minisiteri y’Umutekano, Indahiro yakiriwe na Perezida Paul Kagame nk'uko bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

    Itangazo ryo kuwa 10 Ukuboza 2021 rishyiraho Minisitiri mushya w’Umutekano, Bwana Alfred Gana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112530/perezida-paul-kagame-ari-kwakira-indahiro-ya-minisitiri-mushya-wa-minisiteri-yumutekano-al-112530.html

  • Tombora ivuguruye, Real Madrid izahura na PSG… – #rwanda #RwOT

    Messi agiye gusubira muri Espagne nyuma yaho PSG itomboye Real Madrid. RB Salzburg yatomboye Bayern Munich, Sporting CP itombora Manchester City, Benfica itombora Alax, Chelsea itombora Lille, Atletico Madrid itombora Manchester United, Villarreal itombora Juventus naho Inter Milan itombora Liverpool.

    Imikino ibanza izaba hagati ya tariki 15/16 na 22/23 Gashyantare 2022 naho imikino yo kwishyura izabe hagati ya tariki 8/9 ndetse na tariki 15/16 Werurwe 2022.

    Tombora uko yari yagenze mbere y’uko ivugururwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112528/tombora-ivuguruye-real-madrid-izahura-na-psg-ronaldo-na-we-asubire-muri-espagne-112528.html

  • Umulisa Charlotte uvukana na Miss Tina arahat… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru twasoje, abakobwa 200 bitabiriye ijonjora ryo guserukira Umujyi wa Warsaw mu irushanwa rya Miss Poland 2021.

    Mu bakobwa 200 bitabiriye havuyemo 18 bageze mu cyiciro cya nyuma barimo n'Umunyarwandakazi Umulisa Charlotte, umuvandimwe na Miss Tina.

    Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya WSG mu ishami ry'Ubukerarugendo Mpuzamahanga n'amahoteli [International Tourism and Hospitality Management]. Ndetse asanzwe ari umunyamakuru kuri TV Bet.

    Umulisa Charlotte avuga ko yishimiye kuboneka mu bakobwa 18 bazavamo Miss Warszawy 2022 uzahatana muri Miss Poland 2022.

    Tina avuga ko afite icyizere cy'uko murumuna we azitwara neza. Ati 'Uyu agomba gutsinda Miss Poland niyo gahunda.'

    Aba bakobwa 18 batoranyijwe bazongera guhatana, hanyuma uzatsinda ni we uzahagararira Umujyi wa Warsaw muri Mis Poland.

    Tina yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2018, aba igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020. Uyu mukobwa areshya na 1.70m.

    Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Poland abasha kwitabira Miss World, Miss Grand International, Miss Intercontinental na Miss Charm pageants.


    Umulisa Charlotte yabonetse mu bakobwa 18 bazavamo uzahagararira Umujyi wa Warsaw muri Poland


    Umulisa avukana na Tina wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2018


    Umulisa yiga muri Kaminuza ya WSG muri 'International Tourism and Hospitality Management'


    Tina yavuze ko afite icyizere cy'uko murumuna we azegukana ikamba rya Mis Poland


    Irushanwa rya Miss Poland uyu mukobwa ashaka kwitabira ryatangiye gutegurwa kuva mu 1972


    Uwase Clementine [Tina] wabaye igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112522/umulisa-charlotte-uvukana-na-miss-tina-arahatanira-kujya-muri-miss-poland-112522.html

  • Etincelles FC yatanze ikirego cyumusifuzi wa… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi binyuze mu buryo bw’inyandiko, ubuyobozi bwa Etincelles bandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribasaba kumva akarengane bahuye Nako ku kibuga cyabo ubwo bakiraga ikipe ya As Kigali. Ni umukino waranzwe no kutavuga rumwe by'umwihariko ku misifurire, aho Etincelles FC yavuze ko yasifuriwe nabi bigendeye ku minota y’inyongera bahawe, ndetse n’amakarita yatanzwe kuri uyu mukino.

    Etincelles FC ivuga ko abasifuzi bayoboye uyu mukino, batanga ubusobanuro mu nyandiko ku buryo batanze amakarita agera kuri 11 ku ikipe ya Etincelles FC, ndetse bakanatanga impamvu ku minota isanzwe y'umukino bongeyeho iminota 10 byanabaye intandaro yo gutsindwa igitego.

    Uyu mukino, iminota 90 yari yarangiye Etincelles ifite igitego kimwe ku busa, gusa bongeyeho iminota 10 As Kigali yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 102.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112525/etincelles-fc-yatanze-ikirego-cyumusifuzi-wabakinishije-iminota-irenga-100-112525.html

  • “Ngira ngo buriya ikibazo si nikanzu – Mini… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo ikanzu Miss Ingabire Grace yari yambaye ihenze cyane dore ko igura 530,000 Frw, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bagaragaje ko uwamwambitse iyi kanzu yamuhemukiye cyane. Hari n’abifashishije inkuru ya InyaRwanda.com yakozwe mu bihe bishize kuri Mashami Vincent utoza Amavubi yavugaga iti “Mashami Vincent, Abanyarwanda baramubonye ntababonye“, maze na bo batangaza ko uwambitse Miss Ingabire Grace iyi kanzu, abanyarwanda bamubonye atababonye.

    Minisitiri Edouard Bamporiki udakunze kuripfana dore ko inshuro nyinshi akunze kugaragaza ukuri kwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’izifite aho zihuriye n’umuco ndetse n’urubyiruko, yavuze ko ikibazo atari ikanzu Miss Grace Ingabire yari yambaye, kuko aramutse abonye ikamba, abantu bakwibagirwa ko bigeze kumubona yambaye nabi. Icyakora yanakebuye abambika ba Nyampinga abasaba kujya babambika neza kurushaho.

    Ubwo yaganiraga na Kigali Today ducyesha iyi nkuru, Minisitiri Edouard Bamporiki yagize ati '(Aseka), Ngira ngo buriya ikibazo si n'ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza. (…) Ngira ngo ni ukubwira ababambika bakajya babambika neza kurushaho, ariko kandi ibyo ni ibintu abantu babona mu buryo butandukanye, abategura ni bategure neza byimazeyo'.

    Minisitiri Bamporiki yageneye ubutumwa abambika ba Nyampinga

    Irushanwa rya Miss World 2021 rimaze iminsi riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Miss World yo muri uyu mwaka, ni ku nshuro ya 70 iri kuba, ikaba yaritabiriwe n’abakobwa 116 barimo n’umunyarwandakazi Ingabire Grace. Icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa (Final) kizaba mu mpera z’iki cyumweru turimo tariki 16 Ukuboza 2021. Umukobwa uzegukana ikamba, azaba asimbuye Toni-Ann Singh w’imyaka 25 wo muri Jamaica wabaye Miss World 2019 akaba asanzw ari n’umuririmbyi.

    INKURU WASOMA: Ikanzu irengeje ibihumbi 500 Frw yaserukanywe na Ingabire Grace yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga-AMAFOTO

    Tariki 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Minisitiri Edouard Bamporiki yahaye Miss Ingabire Grace ibendera n’impanuro ubwo yiteguraga kujya muri Miss World. Minisitiri Bamporiki yabwiye Misss Grace ko akiri muto, akaba umusaruro w'urugamba rwari ngombwa, ko ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza. Yabwiye Miss Ingabire Grace kuzabwira abategura Miss World kumuha ikamba, kuko ari ukwiha agaciro ubwabo.

    Ibikubiye mu mpanuro Minisitiri Bamporiki yahaye Miss Grace Ingabire

    Minisitiri Bamporiki yagize ati 'Namubwiye ko akwiye kubabwira ko kumuha ikamba, ari bo byungura cyane kurusha we. Kubera ko u Rwanda rwari Igihugu umuntu wese adashaka kumenya. U Rwanda rwari Igihugu kitabarwa, ariko ubu u Rwanda ni Igihugu gitabara, u Rwanda ni Igihugu cyishimiwe, u Rwanda ni Igihugu gisurwa, u Rwanda ni Igihugu gifite imiyoborere myiza ducyesha umukuru w'u Rwanda.'

    Akomeza ati '…Namubwiye ko akwiye kuzabwira n'abatanga iryo kamba ko kuriha u Rwanda, kurimuha nk'Umunyarwandakazi ari ukwiha agaciro bo ubwabo. Kubera ko igihugu cy'u Rwanda gifite abana beza, bafite umuco, bafite ubumenyi, bafite ubwiza mu by'ukuri nasoje mubwira ko ni mwiza uvuye mu beza. Abanyarwanda ni beza agiye kubahagararira…'

    Minisitiri Bamporiki yakomeje asaba Miss Ingabire Grace kuzakoresha neza igihe azamara muri Miss World, akiga kandi akamenya impamvu ari muri Miss World. Akomeza ati '…Gutata ukamenya aho ugiye niyo ntsinzi. Iyo hajeho uwo mutsindo noneho ni nk'umutemeri uba ushyize kuri kwa kwimana u Rwanda.'

    'Ariko ibyo abandi bajyamo twe tutajyamo, ibirangaza abandi twe tutarangariramo, iyo akomeje guhagarara ku muco w'u Rwanda, aba arwimana. Ariko kandi nanone amarushanwa agiyemo akamenya ko ari amarushanwa y'ubwiza. Ntabwo ari amarushanwa yo kujya guhisha ubwiza, ni amarushanwa y'ubwiza. Kandi arabufite, afite umuco, afite n'ubuhanga n'ubumenyi.'

    Ikanzu Miss Grace Ingabire yaserukanye yavugishije benshi

    Minisitiri Bamporiki ubwo yashyikirizaga Miss Grace ibendera akamuha n’impanuro

    ABANDITSI: Yvonne Mukundwa & Mupende N. Gideon

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112512/ngira-ngo-buriya-ikibazo-si-nikanzu-minisitiri-bamporiki-yavuze-ku-ikanzu-miss-ingabire-gr-112512.html

  • P-Fla yakoreye amateka mabi mu gitaramo cy’i… – #rwanda #RwOT

    Tariki 11 Ukuboza 2021 ni bwo abahanzi batandukanye barimo P-Fla, Fireman, Javanix, Mc Tino, Nessa na Fax Rapper bataramiye i Rusizi ahazwi nka Motel Rubavu. Kuri uwo munsi abahanzi bose bitwaye neza cyane aho batanze ibyishimo ku bafana benshi bari baje kwihera ijisho. Cyari igitaramo cy’amateka mu karere ka Rusizi.

    P-Fla yarishimiwe bikomeye muri Rusizi ahazwi nka Motel Rubavu nubwo yaje kubabaza abafana be muri Bugarama yitwaje ko ibiryo byatinze kuboneka

    Bukeye bwaho tariki 12 Ukuboza 2021, aba bahanzi bakomereje mu murenge wa Bugarama gukorera igitaramo ahazwi nko kwa Ncogoza mu nyubako ya Prince House Motel, gusa ntabwo Fireman we yari ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmbira kwa Ncogoza.

    Igitaramo cyari giteganijwe gutangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Abahanzi bari biteguye baza, gutenguhwa na mugenzi wabo P-Fla wanze kuririmba. Umunyamakuru wa InyaRwanda.com wari mu Karere Rusizi muri iki gitaramo, yakurikiranye aya makuru, yegera P-Fla amubaza impamvu yatengushye abafana, maze uyu muraperi amusubiza ko batamugaburiye. Iki kibazo cyamubujije kuririmba, abandi bahanzi nta cyo bari bafite.

    Mc Tino na Javanix bashimishije abafana mu gitaramo cya mbere muri Motel Rubavu

    P-Fla wananiwe no kwihangana gutegereza ibiryo, yahisemo guhita yigendera asiga abahanzi bagenzi be. Kubura kwa P-Fla byatumye igitaramo gisubikwa. Abafana bari baguze amatike yabo barababaye cyane kubera isubikwa ry’iki gitaramo, gusa ku bijyanye n’amafaranga bari bishyuye habayeho ubwumvikane babavunjiramo icyo kunywa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112503/p-fla-yakoreye-amateka-mabi-mu-gitaramo-cyi-rusizi-nyuma-yuko-bamwimye-ibiryo-112503.html

  • Seraphim Day 2021: Korali Seraphim Melodies y… – #rwanda #RwOT

    Seraphim Day yo muri uyu mwaka izaba tariki 24 Ukuboza 2021. Saa Tatu za mu gitondo hazaba igikorwa cyo gutanga amaraso, Saa Munani z’amanywa bajye gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK, hanyuma saa Kumi n’imwe z’umugoroba habe igitaramo cya Noheli cyo kwizihiza Ivuka rya Yesu Kristo no kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2022. Muri iki gitaramo cya Noheli kizabera kuri AEBR Kacyiru, hazaririmba Seraphim Melodies choir na Narada Worship Team nayo yo muri iri torero.

    Seraphim Day, Buri mwaka! Ni indamukanyo y’abaririmbyi n’inshuti za Korali Seraphim Melodies ikorera umurimo w’Imana muri AEBR Kacyiru. Jean Claude BAKURIKIZA Umuhuzabikorwa wa Seraphim Day, yabwiye InyaRwanda.com byinshi kuri iyi ndamukanyo yabo. Ati “Kwikiriza ngo buri mwaka bisobanuye intego yagutse yacu y’uko uko umwaka utashye tugomba gushima Imana kubyo tuba twaragezeho, kandi tukabikora twifatanya n’abababaye”. Yasobanuye ibikorwa by’ingenzi bizanga Seraphim Day 2021. Ati:

    Kuri iyi nshuro rero ya 8 dukora umunsi wa Seraphim Day, ibikorwa bitatu by’ingenzi biwuranga kandi bigeze imbumbe y’amashimwe yacu aribyo 1. Gutanga amaraso ahabwa indembe 2. Gusura abarwayi mu bitaro tukabashyira ubufasha tukabahumuriza 3. Gutaramira Imana ku itorero ryacu; ibi byose tuzabikora le 24/12/2021 nk’uko bisanzwe. Nubwo Covid-19 itarashira burundu ariko ntitwigeze dusiba na rimwe, n’ubu  twiteguye gukurikiza ingamba zose zo kuyirinda tukizihiza umunsi mukuru wacu wa Seraphim Day. 

    Yavuze ko bifuza ko “buri wese ufite umutima wo gufasha yakwifatanya natwe tukaba twizeye ko bikingije ngo batazarata ayo mahirwe. Amaraso ahabwa indembe ni impano idasanzwe kandi impano y’ubuzima kuko nta handi twayakura mu gihe hari indembe, imbagwa, abazahajwe na Malaria ndetse n’inkomere ziba ziyakeneye. By’umwihariko iyo utanze impano irengera ubuzima uba ukoze umurimo w’Imana nyawo kuko ari ibintu ukora udategereje igihembo”. 

    BAKURIKIZA yavuze yasabye abantu bafite umutima wo gufasha kuzifatanya nabo mu gikorwa cyo gutanga amaraso kizabera kuri AEBR Kacyiru kuwa Gatanu tariki 24/12/2021. Yagize ati “Mu ngaruka za Covid-19 rero harimo no kuba abatanga amaraso bagabanuka kuko hari ubwo n’abayatanga bamwe iba yarabagizeho ingaruka. Kuri iriya taliki ya 24 saa Tatu RBC izaba iri kuri AEBR Kacyiru muzaze dufatanye, nyuma tuzerekeza CHUK saa 13:00 naho saa 17:00 tugaruke ku rusengero dutarame, dushime Imana”.

    Yavuze ko mu gitaramo cya Noheli bazaba basengera igihugu, itorero n’imiryango yabo. Yongeyeho ati “Ni igitaramo twaherukaka haciye imyaka 2 yose kubera Covid-19. Seraphim Day si umunsi w’abashumba bacu n’abakirisitu ba AEBR Kacyiru gusa, ni ibikorwa turarikira buri wese ufite umutima wo gufasha kandi nk’uko iyi myaka yose ishize benshi bagiye bitabira turabasaba ko n’utwumva cyangwa usomye ubutumwa bwacu abugeza ku bandi. Cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali ntimuzabure”.

    Seraphim Melodies choir yateguye ku nshuro ya 8 igikorwa yise ‘Seraphim Day’

    Seraphim Melodies choir ibitse igikombe cya Sifa Reward yahawe mu 2017 mu kuyishimira igikorwa cy’urukundo ‘Seraphim Day’ ikora buri mwaka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112500/seraphim-day-2021-korali-seraphim-melodies-yateguye-ku-nshuro-ya-8-igikorwa-cyo-gutanga-am-112500.html

  • Paris: Urukiko rwagize umwere Koffi Olomide(Grand  Mopao) ku byaha byo gufata ku ngufu #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ubujurire rwa Versailles mu Gihugu cy'Ubufaransa, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 rwagize umwere umuririmbyi w'Umunyekongo-DRC, Antoine Christophe Agbepa Mumba, uzwi cyane nka Koffi Olomide, bamwe bita Grand Mopao nkuko nawe abyivugira kenshi mu ndirimbo ze. Rwamugize umwere ku byaha byo gufata ku ngufu ababyinnyikazi be bane, ariko rumuhamya icyaha cyo kubuza uburenganzira abakobwa be mu kwidegembya, abafungirana.

    Urukiko, zimwe mu mpamvu rwatanze mu guhanagura ho Koffi Olomide ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa 4 bamubyiniraga, ni uko mu batangabuhamya bari mu rukiko bamushinja byagaragaye ko ubwabo bavuguruzanyaga, bituma urukiko nta kuri rubabonamo.

    Nubwo Koffi Olomide ubu w'imyaka 65 y'amavuko urukiko rwamugize umwere ku byaha byo gufata ku ngufu bariya babyinnyikazi be, rwamuhamije icyaha cyo kubuza ababyinnyikazi be kwidegembya akabafunga mu buryo butemewe n'amategeko mu myaka ya 2000. Kuri iki cyaha, urukiko rwamuhanishije igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu isubitse.

    Uru rubanza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rwibanze kubyo yashinjwaga ko hagati y'imyaka ya 2002 na 2006 mu gihe yarimo gukoresha ibitaramo mu Gihugu cy'Ubufaransa, yafungiranye ababyinnyi be bane mu inzu i Paris, hanyuma ngo rimwe na rimwe akajya anabategeka kuryamana nawe, ibyo urukiko rwasoje rumugizeho umwere.

    Mu rubanza yaherukaga kuburana mu myaka ibiri ishize, Koffi Olomide yashinjwaga gusambanya umwe mu babyinnyi be bivugwa ko atari bwageze imyaka 18 y'amavuko. Icyo gihe, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri isubitse.

    Uru rukiko, rwategetse ko Koffi Olomide aha buri muririmbyi muri bariya 4 yahamijwe ko yababujije uburenganzira bwo kwidegembya, akabafungira mu nzu ko buri umwe amuha ibihumbi birindwi by'ama Euro, asaga Miliyoni zirindwi uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/paris-urukiko-rwagize-umwere-koffi-olomidegrand-mopao-ku-byaha-byo-gufata-ku-ngufu/