Category: Uncategorized

  • MTN yamuritse imodoka 10 zikoreshwa n’amashan… – #rwanda #RwOT

    Umahango wo kumurika izi modoka wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021, ubimburirwa no gusuzuma imikorere y’izi modoka nshya mu rugugendo rwazo rwa mbere  rwavaga i Rmera kuri MTN Innovation Center rwerekeza ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. 

    Umuyobozi Mukuru za MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi wari muri izi modoka zikoreshwa n’amashanyarazi mu rugendo rwo kuzisuzuma, yavuze ko ashimishijwe cyane n’imikorere yazo ashimangira ko uko zigenda ari nta makemwa.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda ubwo yaganiraga n’itangazamakuru 

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu muyobozi yagaragaje ko bahisemo gukoresha ibi binyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gufatanya na Leta muri gahunda yihaye yo kugera ku ntego yo kurwanya ibihumanya ikirere muri 2050. Yagize ati: 

    Uyu munsi twamuritse ku mugaragaro “MTN Project Zero” ikaba igiye gutanga umusanzu mu buryo bwagutse muri gahunda itari iya Leta gusa hamwe na MTN twese hamwe dufatanyije turifuza kugera ku ntego ya leta yo kubungabunga ikirere muri 2050.

    Yakomeje avuga ko ubu nibura bagize mirongo itanu ku ijana by’imodoka zidahumanya ikirere ndetse akaba ari intamwe bishimiye kandi igomba gukomeza mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo kurwanya ibihumanya ikirere. Yagaragaje ko bafite ingamba zo kurushaho gukoresha ibidahumanya ikirere nka moteri zikoresha imirasire y’izuba n’ibindi. Yashimiye byimazeyo umufanyabikorwa wabo, Greenleaf Autofast Rwanda Ltd kompanyi yabagurishije izi modoka.

    Muri ibi birori Umuyobozi Mukuru wa MTN yagaragaje ko yishimiye gukata Cake yakozwe mu ishusho y’izi modoka bamuritse. Iyi Cake yakozwe na Bakers Nation.

    Juliette Kabera Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) witabiriye uyu muhango, yagaragaje ko intambwe MTN yateye yerekana ko bishoboka kugira imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda ibihumanya ikirere. Yagize ati”:

    Uyu mushinga wo ubwawo ntabwo wadufasha kugera aho twifuza ariko biratwereka ko bishoboka ko dushobora gukoresha imodoka zidakoresha ibikomoka kuri peterori. Kubera iki, kubera ko ibinyabiziga bikoresha izo ngufu za peterori bizana imyuka myinshi, bihumanya ikirere, bituma habaho ubuhamane mu kirere bwinshi ibi bikaba bifite ingaruka nyinshi.

    Juliette Kabera Umuyobozi Mukuru wa REMA 

    Yakomeje agira ati: “Iyo ibinyabiziga bikoresha peterori bibaye byinshi harahumana noneho bikatuviramo indwara zitandukanye z’ubuhumekero, noneho abafite indwara za asima n’izindi bo bakamererwa nabi cyane kurushaho. Ubu rero uyu mushinga uje kwerekana ko bishoboka ko bikwiye kuba twava ku modoka zisanzwe tukajya kuri izi ngizi z’amashanyarazi”. Yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwuka mwiza wangizwa ahanini n’ibinyabiziga. N’ubwo yagaragaje ko izi modoka z’amashanyarazi zikiri nkeya, yashishikarije abantu kuba ari zo bakoresha.

    Izi modoka Leta yazikuriyeho umusoro wa VUT na Imput tax mu rwego rwo gushishikariza abantu kuzigura  no kuborohereza, ubu zikaba zitangiye kwiyongera. 

    Michela Kiza uri mu bayobozi ba Greenleaf Autofast Rwanda Ltd  yagurishije MTN Rwanda izi modoka ziri kwirahirwa na benshi barimo Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije, yasobanuye imikorere yazo ijyanye n’uko zikoresha amashanyarazi. Yavuze ko izi modoka zo mu bwoko bwa Mitsubishi zikoranye batiri ari na yo itanga umuriro uzifasha kugenda. 

    Micheal Kiza

    Yongeyeho ko izi modoka zamuritswe zifite moteri itanga umuriro igasharija bateri mu gihe ishizemo umuriro ku buryo nta kibazo wagirira mu nzira. Izi modoka zifite sharigeri ebyiri, iyo ushobora kurazaho imodoka n’iyindi yagufasha kuzuza bateri mu mu minota 20 gusa, ubundi ugafata urugendo. Izi sharijeri biteganyije ko zizashyirwa ahantu henshi ku buryo bizajya byorohereza abagura izi modoka.

    Iyi Cake y’agatangaza ikozwe mu ishusho y’izi modoka yakozwe na Bakers Nation (yahoze yitwa PetersBakers), bakaba bakorera i Remera iruhande rwa Zigama CSS. Ukeneye ko nawe bagukorera cake yose ushaka, wabahamagara kuri izi nimero 0786048392 ku batuye muri Kigali cyangwa se ukabahamagara kuri 0789944444 mu gihe uri i Rubavu.

    MTN Rwanda yamuritse imodoka zikoreshwa namashanyarazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112540/mtn-yamuritse-imodoka-10-zikoreshwa-namashanyarazi-muri-mtn-project-zero-ijyanye-na-gahund-112540.html

  • Muhanga : Abashinzwe irondo baratungwa agatoki ku rupfu rw’umugabo basanze yapfuye #rwanda #RwOT

    Rukundo Célestin, yari afite imyaka 34 y’amavuko, umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi.

    Nyakwigendera witwa Rukundo Célestin yari asanzwe ari umukarani mu Mujyi wa Muhanga, abari kumwe na we bavuga ko mu ijoro ryakeye, ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Rutenga yamuhamagaye amuha abashinzwe irondo bamukubita inkoni mu mutwe arakomereka.

    Mukansonera Rose umwe mu babonye uko byagenze yagize ati 'Njye nabonye ushinzwe Umutekano ari we wamuteje irondo kuko yabahaye uburenganzira bwo kumukubita kubera ko yasinze. Urupfu rwe ni aho rwaturutse.'

    Nyiransabimana Louise, avuga ko Maniraguha Jean Marie ushinzwe Umutekano asanzwe ahohotera abaturage kuko hari abana aheruka kubeshyera ko bahungabanyije umutekano kandi ari ibinyoma.

    Ati 'Aho yafatiye uwo mugabo Rukundo niho nkorera, ibyabaye byose nabirebaga ni we wamuhaye irondo riramukubita, gusa yaje gupfa nyuma ageze aho yaraye.'

    Habimana Antoine yavuze ko Rukundo yaje iwe azanywe n’ushinzwe Umutekano, ngo amusaba kumucumbikira undi arabyemera amwereka icyumba araryama.

    Ati 'Byabaye saa kumi za mu gitondo, ambwira ko ashaka kujya kwihagarika nategereje ntiyagaruka.'

    Gusa Habimana avuga ko mbere y’uko Rukundo aryama, yabanje kuvuga ko yakubiswe. Ati 'Bwakeye bambwira ko babonye umurambo we.'

    Manidaguha Jean Marie Vianney ushinzwe Umutekano yabwiye UMUSEKE ko urwego ahagarariye rutamwemerera kuvugana n’Itangazamakuru, ko yabanza akabihererwa uburenganzira na Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye.

    Ati 'Kuba mwavuganye na Gitifu njye ntabwo nemerewe kuvugana namwe, keretse mbiherewe uruhushya n’Ubuyobozi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko amakuru afite ari uko atarakorera igenzura avuga ko nyakwigendera yaba yakubiswe n’uwitwa Kananga.

    Cyakora akavuga ko inzego z’ubugenzacyaha ari zo zifite iperereza mu nshingano ku buryo zizatangaza ibyavuye muri iryo perereza.

    Abazi ibibera muri uyu Mudugudu, bavuga ko hakunze kugaragara ibikorwa by’urugomo, bamwe bakavuga ko gushinja ushinzwe Umutekano ari inzira yo kumwikiza kuko ari we utungira agatoki abo baturage bavugwaho imyitwarire mibi.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abashinzwe-irondo-baratungwa-agatoki-ku-rupfu-rw-umugabo-basanze-yapfuye

  • FERWAFA yakubise akanyafu Abasifuzi 4 bamaze… – #rwanda #RwOT

    FERWAFA ibinyuijije muri Komisiyo y'imisifurire, yahagaritse abasifuzi bane nyuma y'inama yabaye kuri uyu wa Mbere, bagasanga mu minsi umunani ya shampiyona itambutse yaragaragayemo amakosa y'abasifuzi cyane ndetse rimwe na rimwe bikanateza imvururu ku kibuga.

    Ugirashebuja Ibrahim wayoboye umukino Etincelles yanganyije na AS Kigali tariki ya 12 Ukuboza 2021, wanagaragayemo amakosa menshi y'imisifurire, yahagaritswe gusifura mu gihe cy'amezi ane, nyuma yuko muri uyu mukino yari ayoboye wabereye kuri Stade Umuganda hongeweho iminota 10 ariko igitego kigatsindwa ku munota wa 12 w'inyongera, bigatuma Etincelles itakaza amanota atatu yari yizeye mu buryo budasobanutse.

    Uyu mukino wakurikiwe n'imvururu z'uburakari bw'abafana ba Etincelles FC bashaka gukubita abasifuzi, byanatumye iyi kipe y'i Rubavu yandikira FERWAFA ku wa Mbere, isaba kurenganurwa.

    Simba Honoré usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, yahagaritswe gusifura mu gihe cy'amezi atatu. Yazize ko tariki 10 Ukuboza 2021 yanze igitego cya Hakizimana Muhadjiri ubwo Police FC yatsindaga Musanze FC 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane y'i Musanze.

    Uyu musifuzi wari umwungiriza wa mbere, yagaragaje ko habayeho kurarira ubwo Muhadjiri yatsindaga igitego cyo ku munota wa 90+1', nyamara yari anyuze hagati ya ba myugariro ba Musanze FC nyuma y'umupira muremure wari utewe mu rubuga rw'amahina na Nduwayo Valeur.

    Gakire Patrick uzwi nka Mazembe yahagaritswe gusifura mu gihe cy'amezi atatu. Yazize ko tariki 8 Ukuboza 2021 mu mukino Marines FC yanganyije na Mukura VS 0-0, yanze igitego cya William Opoku Mensah ku ruhande rw'iyi kipe y'i Huye, avuga ko habayeho kurarira.

    Umusifuzi wa Kane wahagaritswe ni Kwizera Fils usifura mu Cyiciro cya Kabiri. Yahagaritswe gusifura mu gihe cy'amezi ane, aho yazize amakosa yakoreye mu mukino wahuje Intare FA na The Winners FC tariki 12 Ukuboza 2021 muri IPRC-Kigali.

    Aba bose baje biyongera ku bandi barindwi baherutse guhagarikwa gusifura barimo Mulindangabo Moïse, Nsabimana Célestin na Muneza Vagne n'abandi nabo bagaragaweho amakosa mu mikino basifuye mu bihe bitandukanye bikinubirwa na benshi bakurikiye iyo mikino.

    FERWAFA n'inzego bishinzwe bahagurukiye iki kibazo kigaragara mu basifuzi kuko bisubiza inyuma urwego rw'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho biyemeje kujya bacisha akanyafu ku wagaragaweho amakosa mu mukino.

    Ugirashebuja Patrick yahagaritswe amezi ane adasifura kubera amakosa yakoze ku mukino Etincelles yanganyije na AS Kigali 1-1

    Simba Honore wanze igitego cya Muhadjiri i Musanze yahagaritswe amezi atatu adasifura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112547/ferwafa-yakubise-akanyafu-abasifuzi-4-bamaze-iminsi-banduza-ruhago-nyarwanda-112547.html

  • Itangazo rya Cyamura y'umutungo utimukanwa uherereye mu Karere ka Bugesera #rwanda #RwOT

    Kugira ngo harangizwe urubanza rw'ubutane, Umuhesha w'Inkinko w'Umwuga aramenyesha abantu bose ko hateganyijwe cyamurana y'umutungo utimukanwa ugizwe n'isambu uherereye mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Ngeruka Akagari ka Kibungo umudugudu wa Nyakayenzi.

    Gupiganwa bizatangira tariki ya 15/12/2021 saa Tanu zamanywa(11h00) binyuze kurubuga rwa www.cyamunara.gov.rw risozwe tariki ya 22/12/2021 saa Tanu zamanywa(11h00).

    Uwifuza ibindi bisobanuro yasoma Itangazo riri hano hasi cyangwa se agahamagara kuri : 0788420923.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamura-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-mu-karere-ka-bugesera

  • Amerika ntikozwa ibyo kugira umusirikare wayo iziza igitero cya drone cyahitanye abantu barimo abana 7 i Kabul #rwanda #RwOT

    Amerika yavuze ko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazaryozwa igitero cy'indege ntoya itarimo umupilote (izwi nka drone) cyishe abantu 10 muri Afghanistan mu kwezi kwa munani.

    Icyo gitero cyabaye mu minsi ya nyuma y'ibikorwa by'Amerika byo guhungisha abantu ibakura mu murwa mukuru Kabul, nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi. Umukozi utanga imfashanyo n'abantu icyenda bo mu muryango we, barimo abana barindwi, bapfiriye muri icyo gitero.

    Ubutasi bw'Amerika bwibwiraga ko imodoka y'uwo mukozi utanga imfashanyo yari ifite aho ihuriye n'umutwe w'intagondwa wa IS-K, uyu ukaba ari ishami ryo muri Afghanistan ry'umutwe wiyita Leta ya kisilamu (IS).

    Ariko nyuma yaho, Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ibikorwa by'ingabo z'Amerika yavuze ko icyo gitero cyo ku itariki ya 29 y'ukwezi kwa munani cyari 'ikosa ribabaje'.

    Igenzura ry'imikorere ryo ku rwego rwo hejuru ryo mu kwezi gushize, ryanzuye ko bidacyenewe ko hatangwa igihano cy'imyitwarire, kuko nta tegeko ryahonyowe, kandi hakaba nta gihamya ihari igaragaza imyitwarire mibi cyangwa uburangare.

    Ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika byatangaje ko iryo genzura ryemejwe ku wa mbere na Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin.

    Icyo gitero cya drone nkuko BBC ibitangaza, cyabaye hashize iminsi umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu akica abaturage b'abasivile bagera ku 170 n'abasirikare 13 b'Amerika hanze y'ikibuga cy'indege cya Kabul.

    Icyo gitero cya drone cy'ingabo z'Amerika cyabaye ubwo imodoka y'uwo mukozi utanga imfashanyo — witwa Zamarai Ahmadi — yageraga mu nzira inyuramo imodoka yo mu rugo rwe, ruri kuri kilometero 3 uvuye ku kibuga cy'indege.

    Imodoka y'uwo mugabo yari yabonywe mu rugo rufite aho ruhuriye n'umutwe wa IS-K, kandi ingendo zayo zifite aho zihuriye n'andi makuru y'ubutasi ajyanye n'imigambi y'uwo mutwe y'ikindi gitero.

    Iturika ryateje igiturika cya kabiri, mbere abategetsi bo muri Amerika bari bavuze ko cyari gihamya ko iyo modoka yari itwaye ibiturika. Ariko iperereza ryasanze ko bishoboka cyane ko icyo cyaturitse bwa kabiri cyaba cyari itanki (tank) irimo ikinyabutabire cya propane yari iri muri iyo nzira.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/amerika-ntikozwa-ibyo-kugira-umusirikare-wayo-iziza-igitero-cya-drone-cyahitanye-abantu-barimo-abana-7-i-kabul/

  • Uko ruswa ihagaze mu Rwanda : Muri Polisi yo mu muhanda yavuye kuri 12% igera kuri 15% #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bushyirwa hanze n’Umuryango, Transparency International Rwanda Urwanya Ruswa n’Akarengane buri mwaka, bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

    Ubu bushakashati bugaruka ku gipimo cya ruswa mu ngeri zinyuranye, igaragaza ko mu itangwa rya Serivisi, Ruswa yiyongereye ugereranyije n’uko yari ihagaze umwaka ushize wa 2021.

    Inzego z’abikorera ni zo ziza ku isonga muri ruswa yatanzwe mu mitangire ya Serivisi aho uru rwego ruri ku gipimo ya 20,4% naho mu nzego z’ibanze za Leta ho ruswa iri ku kigero cya 10,1% mu gihe mu mwaka ushize yari 6,9%.

    Mu nzego z’uburezi na zo zagarayemo izamuka rinini rya ruswa aho nko muri Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo gishinzwe Uburezi umwaka ushize yari 3,6% ubu ikaba ari 8,2% naho mu bigo by’amashuri yisumbuye hagaraye igipimo cya 7,4% mu gihe umwaka ushize yari 1,8%.

    Ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bugaragaza ko mu mezi 12 y’umwaka wa 2021, Abanyarwanda 23% batswe ruswa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ubwo babaga bari gushaka serivisi mu nzego.

    Transparency International Rwanda ivuga ko iki gipimo cyazamutseho 4% mbere y’uko COVID-19 yaduka.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali mu Turere 11 twatoranyijwe, bukaba bwarakozwe ku bantu 2 420 barimo abagore bagizwe na 46,45% n’abagabo 53,55%.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-ruswa-ihagaze-mu-Rwanda-Muri-Polisi-yo-mu-muhanda-yavuye-kuri-12-igera-kuri-15

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama mu nama z'uturere kwirinda ikimenyane #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutegetsi w'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abatorewe kwinjira mu nama njyanama z'uturere kwirinda ibyo aribyo byose byatuma habaho ikimenyane mu guha serivisi abo bari basanzwe baziranye birengagije ibikurikizwa mu gutanga serivisi runaka.

    Ibi, Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuwa 11 Ukuboza 2021 mu kiganiro yahaye intyoza.com, ashimangira ko aba batowe biyemeje gukorera abaturage, bityo ko bakwiye kwirinda gukora ibyo amategeko atabemerera. Yababwiye asa n'ubaha ubuhamya ko we ubwe yakoze ikizamini inshuro 105 ntibicemo, ndetse hamwe bigacamo ariko akazi ntakajyemo kubera ibibazo bitandukanye.

    Yagize ati' Ndabashimira ko mwiyemeje gukorera abaturage mugamije gutanga ibitekerezo by'uko bashobora gufashwa kuzamurwa bakagera ku iterambere nyaryo. Ibyo mukorera abaturage, mwirinde ibyatuma habaho inzira za bugufi hagamijwe kurenganya abandi, hagamijwe gutanga serivisi kuko nakoze ibizamini by'akazi inshuro 105 hamwe ngatsinda ariko sinkajyemo kubera impamvu izi n'izindi kandi zitandukanye'.

    Yongeyeho ko buri wese watowe yari afite inshuti ze, ko kandi zitagomba kumukoresha amakosa kugirango arenge inshingano zo guteza imbere abaturage. Abasaba kutagira uwo bahutaza bitwaje intege bafite mu buyobozi.

    Yagize ati' Buri wese watowe afite inshingano zo gutanga igitekerezo ku byihutirwa byakorwa kugirango umuturave atere imbere, ariko muramenye mutazagwa mu mitego y'abazifuza kubakoresha mugahutaza abaturage mukoresheje intege mufite mu buyobozi n'icyubahiro kuko byatuma inshingano mufite zidakorwa'.

    Minisitiri Gatabazzi, yagarutse kubyakwangirika mu gihe bakoresha ikimenyane n'intege bafite mu buyobozi, avuga ko hari byinshi bitandukanye bishobora gutuma ubujyanama buhinduka gufasha abakora ubitemewe bigatuma haboneka icyuho cya Ruswa.

    Ati' Ni muramuka mwemeye ibyo abashaka amasoko ndetse n'ibindi mu karere mubereye abajyanama, bakabibakoresha mwimika ikimenyane muzaba murimo guha icyuho Ruswa kuko ntabwo muzaba mukorera abaturage, muzaba mukorera abandi batabatumye kandi muzaba mwatangiye guta icyubahiro cyo kuba abajyanama ba nyabo baharanira iterambere'.

    Akomeza ati' Nibyo umujyanama akwiye gukora akazi ke neza nubwo ataba akunzwe n'abamwaka serivisi, ariko unibuke ko ushinzwe kureberera

    abaturage kandi umuntu muzima akwiye kujya Imbere ntasubire inyuma. Nimuramuka mukoresheje ikimenyane bizabagora, nyuma muzajya munyura imbere yabo babasekera, kuko umuyobozi mushya agomba kuba azanye impinduka. Ibyo muzakora bizatange akazi ku baturage kurusha imiryango yanyu kuko igizwe n'imibare micye ugereranyije n'abo muhagaririye'.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/minisitiri-gatabazi-yasabye-abajyanama-mu-nama-zuturere-kwirinda-ikimenyane/

  • U Rwanda ntiwumva uko Abanyarwanda 8 bari barakatiwe na ICTR boherejwe muri Niger #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda umunani bari mu icyenda bari barasigaye i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Aba bantu umunani bakatiwe na ICTR basanzwe bazwi mu kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ari bo Gratien Kabiligi, Anatole Nsengyiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerome Bicamumpaka na André Ntagerura.

    Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru y’iyoherezwa ry’aba bantu.

    Yagize ati 'Tuzishimira kumva ibisobanuro by’abayobozi b’urwego (MICT) mu nama rusange, ku bijyanye n’iyoherezwa ryabo, niba harabayeho ubwumvikane, n’ibizabatangwaho byo kubaho niba biri mu igenamigambi y’urwego.'

    Niger ubu ni cyo Gihugu kiyoboye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro kuva mu Ukuboza.

    Yakomeje agira ati 'Ntitwigeze tumenyeshwa yaba ari urwego cyangwa igihugu boherejwemo ibyerekeye iyoherezwa ry’aba Banyarwanda bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.'

    Rugwabiza yakomeje avuga ko u Rwanda rwizeye ko Niger idashobora kwemera ko ku butaka bwayo bwaba igicumbi cy’ibikorwa cy’abagize uruhare mu bikorwa by’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga Bigari mu myaka yatambutse.

    Yavuze ko hari ibimenyetso simbusiga ko aba Banyarwanda bagize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano na nyuma y’uko bakatiwe n’icyahoze ari ICTR.

    Aba bantu, barimo abahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi bari bamaze igihe i Arusha nyuma y’uko ibihugu binyuranye byanze kubakira birimo n’ibisanzwe bicumbikiye imiryango yabo.

    U Rwanda ruherutse gutangaza ko abo bantu bashobora kugaruka mu gihugu cyabo mu gihe baba babyifuza.

    Gusa mbere y’uko Rugwabiza atangaza ibi, Perezida w’Urwego UNIMICT, Carmel Agius, aherutse gutangaza ko iyoherezwa ry’aba Banyarwanda ryashingiye ku masezerano yasinywe mu kwezi gushize hagari ya UN na Niger.

    Carmel Agius yatangaje ko aya masezerano y’ubwumvikane areba abantu icyenda nubwo umwe ataroherezwa.

    Rugwabiza kandi yanagarutse ku itinda rikabije ryo gutangira urubanza ruregwa mo Felicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka myinshi akomeje kwihishahisha ubutabera.

    Yagize ati 'Umwaka urenga urashize urubanza rwe rutaratangira.'

    Yakomeje yibutsa akanama gashinzwe Umutekano ko abagizweho ingaruka na Jenoside Yakorewe Abatutsi bakeneye guhabwa ubutabera bityo ko ruriya rwego rukwiye gutanga ubutabera kuko ari cyo rwashyiriweho.

    Perezida w’Urwego UNIMICT, Carmel Agius yatangaje ko itinda ry’urubanza rwa Kabuga w’imyaka 85 ryaturutse ku bibazo by’ubuzima bwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/U-Rwanda-ntiwumva-uko-Abanyarwanda-8-bari-barakatiwe-na-ICTR-boherejwe-muri-Niger

  • Ingabire Grace yongeye kubura amahirwe mu cyiciro muri Miss World 2021 #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace kandi aherutse kubura amahirwe mu cyiciro kiswe Head to head challenge cyo kugaragaza impano no kumurika imideri.

    Uyu munyarwandakazi wanagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikanzu yarimbye mu kugaragaza imideri, yongeye kudahirwa mu cyiciro cya siporo cyegukanywe na Karolina Vidales Valdovinos waturutse muri Mexique.

    Miss Ingabire nta nubwo yagaragaye mu bakobwa 10 ba mbere bagaragaje ubwiza bufite intego.

    Aba batoranywa hagendewe ku bikorwa baba barakoze mbere yo kwitabira irushanwa rya Miss World.

    Abakurikirana iby’iri rushanwa, bavuga ko kuba Ingabire Grace ari gutsindwa ibi byiciro by’iri rushanwa rya Miss World, bimugabanyiriza amahirwe kuko uko abantu batsinda ibi byiciro bizamura amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ryenda guhumuza.

    iri rushanwa rizahumuza tariki 16 Ukuboza 2021, ubwo abakobwa bahatanye bazamenya uwahize abandi.

    Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda, ubwo yari agiye guhaguruka mu Rwanda yerecyeza i Puerto Rico, yari yashyikirijwe ibendera ry’u Rwanda n’Umunyamabagana wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki wanamuhaye impanuro z’uburyo agomba kwitwara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ingabire-Grace-yongeye-kubura-amahirwe-mu-cyiciro-muri-Miss-World-2021

  • Bobi Wine yongeye gufungirwa iwe nyuma y’uko abapolisi n’abasirikare bagose urugo rwe #rwanda #RwOT

    Hon. Robert Kyagulanyi usanzwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mutarama 2021.

    Ubwo aya matora yabaga, urugo rwa Bobi Wine nabwo rwari rwagoswe n’abasirikare n’Abapolisi bari bamufungiye iwe ngo adasohoka akajya guteza imidugararo muri rubanda.

    Aba bashinzwe umutekano muri Uganda, bahavuye nyuma y’uko bitegetswe n’Urukiko Rukuru mu gihe bari bahamaze iminsi irenga 10.

    Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, abashinzwe umutekano muri Uganda bongeye kuzindukira ku rugo rwa Bobi Wine bararugota ku buryo atemerewe gusohoka.

    Abasirikare n’Abapolisi babujije Bobi Wine kuva iwe mu gihe byari biteganyijwe uyu munsi aramuka ajya mu bikorwa byo gushyikira umukandida wo mu ishyaka rye uri guhatanira kuyobora Akarere ka Kayumba.

    Bobi Wine ukunze kwita Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Umunyagitugu, yazindutse agaragaza aka karengane yakorewe ko gufungirwa iwe.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Bobi Wine yagize ati 'Igisirikare cyongereye abasirikare bagota urugo rwanjye. Nta muntu wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira.'

    Yakomeje agira ati 'Museveni ibi ni ikimwaro gikabije. Yamfungiye mu nzu ubundi abuza abantu kujya i Kiyunga. Ibi ni byo bizatuma tudacika integer kugeza igihe Uganda izigenga.'

    Ubu butumwa bwa Bobi Wine buherekejwe n’amafoto agaragaza inzego z’umutekano zagose urugo ndetse zifite ibikoresho bihambaye zanashyize mu nzira ibyuma bishinze bibuza ibinyabiziga gutambuka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Bobi-Wine-yongeye-gufungirwa-iwe-nyuma-y-uko-abapolisi-n-abasirikare-bagose-urugo-rwe