Category: Uncategorized

  • Abakerensa COVID-19 baributswa ko imaze guhitana abantu 1316 #rwanda #RwOT

    Abakerensa n’abatarikingiza COVID-19 baributswa ko ari icyorezo kibi kandi kimaze guhitana abagera ku 1316 nyuma y’umwaka n’amezi asaga 7 kigaragaye mu Rwanda.
    Imibare y’uko COVID-19 ihagaze mu Rwanda ikaba itangazwa buri munsi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, hagamijwe kwerekana ubukana bw’iki cyorezo,no gushishikariza buri wese guharanira kukirinda. Nubwo RBC na Minisiteri y’ubuzima batangaza iyi mibare buri munsi,bamwe mu baturage baracyakerensa iki (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4411

  • Akari ku mutima wa Ish Kevin nyuma yo kugarag… – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde Ish Kevin aruhuriyeho n’abandi baraperi b’ibyamamare muri Afurika nka Sarkodie, Ladipoe n'abandi. Ni urutonde ngarukamwaka rw'ikinyamakuru 'The Native Magazine', rukaba ruriho abahanzi b’abaraperi bahize abandi muri Africa yose.

    Mu kiganiro na InyaRwanda,Ish Kevin yavuze ko ari iby’agaciro kubona atoranywa kuri uru rutonde ndetse ko ari ishema ku muziki w’u Rwanda. Nk’uko akunze kubivuga, yatangaje ko abantu bakwiye guha agaciro iyi njyana ubundi abaraperi bagakora amateka.

    Yagize ati”Ni ibyishimo ndetse ni iby’agaciro ku njyana ya Hip Hop kuko ibi ntibyabagaho ariko ni iby’agaciro ku muziki wacu ndetse no ku njyana ya Hip Hop muri rusange, bigaragaza ko ibyo turi gukora hari ababikurikirana, baduhe umwanya gusa.”

    Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bagaragaye ku rutonde rw’abaraperi beza muri Afurika

    Ni urutonde ruriho n'abandi baraperi nka Zilla Oaks, Buruklyn Boyz, Sgawd, Swow Dem Camp, Yaw Tog , Ladipoe, Jay Bahd, A-Reece, Blxckie, Psychoyp ndetse na Sarkodie.

    Iyi ntera uyu muraperi ayigezeho abikesha Ep ye yise 'Kagacuku' yasohoye mu ntangiriro z'uyu mwaka yaje gukurikirwa n’indirimbo zirimo 'Vayo' 'Toto Mtoso' na 'Amakosi' yaje gukundwa n'abatari bake. Uku gukundwa byashimangiwe n'indirimbo 'No Cap' yakoze azikurikiza maze agakundwa cyane.

    Sarkodie uherutse mu Rwanda nawe yagaragaye kuri uru rutonde

    Iyi ndirimbo 'No cap' yaje no gushyirwa ku mwanya wa karindwi mu ndirimbo zikunzwe mu Bwongereza ku kinyamakuru GRM Daily. Ish Kevin kandi amaze iminsi agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ibi akaba yarabyerekanye mu bitaramo aherutse kugaragaramo ari byo 'Trappish Concert na Kigali Fiesta'.

    Ish Kevin ari ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112551/akari-ku-mutima-wa-ish-kevin-nyuma-yo-kugaragara-ku-rutonde-rwabaraperi-beza-muri-afurika–112551.html

  • Umugore yarumye igitsina cy'umugabo we bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakimbirane y'abashakanye, umugore yarumye igitsina cy'umugabo we kugeza ubwo aguye muri koma arapfa.

    Amakimbirane y'aba bombi yatumye uyu mugore afata iki gitsina cy'umugabo we aramuruma aramwica.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, mu gace ka Darou Salam 6 gaherere muri komine Yeumbeul Nord, muri Senegal.

    Umugabo wiswe A. Nd ufite imyaka 70 niwe wishwe n'umugore we A.Th. w'imyaka 30. nyuma y'amakimbirane bagiranye yahereye kuri televiziyo, yo mu cyumba cyabo.

    Nk'uko amakuru abitangaza, A.Nd. uwo munsi yaraye mu rugo rw'umugore we wa kabiri.

    Uyu mugabo yashatse gusinzira amasaha akuze,asaba uyu mugore kuzimya televiziyo kuko urumuri rwamubuzaga amahwemo.

    Uyu mugore yigize nk'utumva,hanyuma uyu mugabo we yongera gusubiramo inshuro nyinshi aramusuzugura.

    Uyu mugore yarahagurutse ngo abwira uyu mugabo we ko arazimya televiziyo n'amatara igihe abishakiye.

    Iki gisubizo cyarakaje umugabo we cyane ahita amufata batangira kurwanira ku buriri.

    Uyu mugabo ngo yafashe umugore we mu muhogo agerageza kumuniga hanyuma uyu nawe agerageza kwirwanaho ari nabwo yafashe imyanya y'ibanga y'umugabo we atangira kumukanda.

    Uyu mugore wari warakaye ngo yarumye uyu mugabo mu gituza arangije aramanuka amuruma igitsina.

    Kubera gutaka k'umugabo, abaturanyi baje biruka basanga umusaza ahumeka insigane,nyuma y'iminota mike ahita ata ubwenge. Uyu mugabo yajyanwe kwa muganga igitaraganya ariko birangira apfuye. Umugore we yahise afatwa ajya gukorwaho iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yarumye-igitsina-cy-umugabo-we-bimuviramo-urupfu

  • Ntibisanzwe!!! Ahoberana n'intare nk'uhoberana n'umugore we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyafurika ushinzwe kubungabunga ibidukikije, Valentin Gruener w'imyaka 34, yarokoye intare yise Sirga y'imyaka icyenda ubwo yatereranwaga na nyina ifite iminsi icumi gusa.

    Amamiliyoni y'abatuye isi akomeje gutangazwa n'amashusho uyu mugabo ashyira hanze ari guhoberana n'iyi ntare mu mushinga wo kubungabunga inyamanswa muri Botswana.

    Umubano utangaje w'uyu mugabo n'iyi nyamaswa wavuzweho cyane kuri interineti kw'isi yose, nyuma ya videwo yo guhoberana kwabo.

    Aba bombi babana mu mushinga wa Modissa Wildlife Project mu butayu bwa Kalahari bwo Botswana na Afurika yepfo,aho Valentin abana n'umugore we Sarah w'imyaka 33.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-ahoberana-n-intare-nk-uhoberana-n-umugore-we-amafoto

  • Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y'igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 26 ngo imikino y'igikombe cya Afurika CAN2022 itangire mu gihugu cya Cameroon, kugeza ubu ibihugu bibiri muri 16 byabonye itike yo gukina iyi mikino byamaze gutangaza ko bizakorera umwiherero mu rw'imisozi igihumbi.

     

    Ikipe y'igihugu ya Senegal niyo yabanje gutangaza ko izakorera umwiherero hano mu Rwanda bitangajwe n'umutoza wayo Aliou Cisse, nyuma yaho kuri uyu wa mbere nibwo umutoza mushya wa Guinée Conakry Kaba Diawara nawe yemeje ko nabo bazakorera umwiherero mu Rwanda.

     

    Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byabyanditse birimo na Depeche Afrique, yatangaje ko impamvu ikipe ya Senegal izaza gukorera umwiherero mu Rwanda baje gusanga imiterere y'umujyi wa Bafoussam bazakiniramo imikino y'amatsinda ijya kumera nk'iyo mu Rwanda. Ni Intara y'imisozi miremire n'ubutumburuke nk'ubwo mu Rwanda.

     

    Muri iyi nkuru bagize bati 'Witegereje umujyi wa Bafoussam umujyi Senegal izakiniramo imikino y'igikombe cya Afurika uteye kimwe n'igihugu cy'u Rwanda harimo imisozi nk'iyaho, bityo umutoza Aliou Cissé ndetse n'abo bafatanya bahisemo gukorera umwiherero mu gihugu kimeze nk'umujyi bazakiniramo.'

    Ku rundi ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Guinée Conakry, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo umutoza mukuru w'iyi kipe y'igihugu Kaba Diawara yari mu Kiganiro Talents d'Afrique kinyura kuri Canal+ yemeje ko nabo bazaza mu Rwanda kuhakorera umwiherero bitegura igikombe cya Afurika kizaba muri Mutarama 2022.

    Aya makipe yombi agiye kuza gukorera umwiherero mu Rwanda mu gihe yitegura iki gikombe cya Afurika kizakinwa guhera tariki ya 9 Mutarama 2022 kugeza ku ya 6 Gashyantare 2022.

    Aya makipe kandi aherereye mu itsinda rimwe rya B aho Senegal, Guinée Conakry barikumwe n'andi makipe abiri ariyo Malawi na Zimbabwe.

    Ku bijyanye niba aya makipe azakina imikino n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, twagerageje kubaza mu buyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru FERWAFA ntibatwitaba ku murongo wa telefone ngendanwa.

    Gusa hari amakuru avuga ko ikipe y'igihugu ya Guinée Conakry ishobora kuzakina n'Amavubi imikino ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon.

    Kugeza ubu kandi ntuharamenyakana itariki nyayo aya makipe azagerera mu Rwanda, gusa bitewe n'igihe irushanwa rizatangirira aya makipe azagera mu gihugu hakiri kare kugirango itariki ya 9 Mutarama 2022 izasange yaramaze kugera muri icyo gihugu.

    The post Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika 2022, ikipe y'igihugu ya Senegal na Guinée Conakry bazakorera umwiherero mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwego-rwo-kwitegura-igikombe-cya-afurika-2022-ikipe-yigihugu-ya-senegal-na-guinee-conakry-bazakorera-umwiherero-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwego-rwo-kwitegura-igikombe-cya-afurika-2022-ikipe-yigihugu-ya-senegal-na-guinee-conakry-bazakorera-umwiherero-mu-rwanda

  • Paris: Ubuhamya bw'Abapadiri mu rubanza rwa Muhayimana Claude bwanenzwe na Me Gisagara #rwanda #RwOT

    Mu rubanza rukomeje kubera i Paris mu Gihugu cy'Ubufaransa, ruregwamo Umunyarwanda Muhayimana Claude w'imyaka 62, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamategeko Gisagara Richard, akurikije ibyavuzwe na Padiri Niyonsaba Canisius na Padiri Jean Francois Kayiranga bashinjura uregwa, asanga bombi bagoreka nkana amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko Kiliziya gatolika igifite urugendo rurerure mu kugenzura abayikorera.

    Aganira n'umunyamakuru uri i Paris, Saro Francine Andrew woherejwe n'umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press gukurikirana uru rubanza, Me Gisagara Richard uhagarariye inyungu z'abaregera indishyi muri uru rubanza, yagaragaje impungenge yatewe n'ibyo aba bapadiri bavuga, aho kuri we abona ko birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka yayo.

    Me Gisagara, avuga ko isano aba ba Padiri bafitanye n'urubanza ari uko bose bageze aho ibyaha biregwa Muhayimana Claude byakorewe (Kibuye), ko umwe ariwe Padiri Niyonsaba Canisius yahamagajwe ku bushake mu rukiko na Perezida w'iburanisha, mu gihe undi ariwe Padiri Jean Francois Kayiranga yahamagajwe biturutse ku busabe bw'abunganira uregwa ngo aze gutanga ubuhamya.

    Me Gisagara, agaruka cyane kuri Padiri Jean Francois Kayiranga n'ubuhamya yatanze, aho avuga ko kuri we atari inshuro ya mbere ahamagawe mu rukiko kugira ngo aze gushinjura abantu baba bakurikiranyweho Jenoside. Avuga ko yigeze anahamagarwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha mu rubanza rwa Padiri Seromba waburanye agahamwa n'ibyaha ndetse akanakatirwa n'uru rukiko.

    Avuga ko uyu Padiri Jean Francois Kayiranga, I Paris mu rukiko rwa Rubanda yabwiye urukiko ko rukwiye kwitondera abantu baza gutanga ubuhamya baturutse mu Rwanda, ko kandi kubwe asanga Muhayimana Claude arengana, ko rero akwiye kurenganurwa akarekurwa.

    Amakenga ya Me Gisagara, ashingiye ahanini ku magambo y'ubuhamya bw'uyu Padiri Jean Francois Kayiranga, aho asanga ngo yaritandukanije no kuvuga ukuri ku byo azi, yabonye bikorwa cyane ko ngo yari ku Kibuye igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Avuga ko arenga ku kugaragaza ukuri azi kandi yabonye ubwe, ahubwo ngo agahita imbere y'urukiko yanzura asaba ko uregwa arengana, ko yarenganurwa. Me Gisagara ashimangira ko ibi bihita byerekana uruhande ahagazeho.

    Mu rukiko, kimwe mu bisubizo Me Gisagara Richard yahawe na Padiri Jean Francois Kayiranga ku kibazo yari amubajije ku rwandiko Abapadiri (nawe arimo) bandikiye Cardinal Echigaray waje mu Rwanda mu Gihe cya Jenoside, avuga ko iki gisubizo atari icyo kwihanganirwa, kuko ngo kimwe muri ibyo babwiye Cardinal Echigaray ni uko ngo kuva Perezida Habyalimana yapfa, abantu bahungiye mu ma Eglises( insengero) ngo ariko kubera ko bamwe mu ba Padiri harimo abari ibyitso bya FPR ngo bari bafite n'intwaro n'inzandiko zigaragaza yuko ari ibyitso, byateye uburakari abaturage bituma bica abantu bose bari barimo batitaye k'uwari icyitso cya FPR cyangwa utari cyo'.

    Me Gisagara Richard, avuga ko aya ari amagambo yakoreshejwe cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kumvisha abantu ko iyo ari impamvu yo kwica abo bamaze kwita ibyitso bya FPR. Ashimangira ko iyi ari imvugo yakoreshejwe hategurwa Jenoside, kandi yanatumye ibyakozwe bishoboka, bikitabirwa. Ibi ngo n'imbere y'urukiko, Padiri Jean Francois Kayiranga yarongeye arabishimangira.

    Kubwa Me Gisagara Richard, asanga ibi bikorwa na Padiri Jean Francois Kayiranga ari ibintu bibabaje kandi bikomeje kugaragara, akavuga ko ' Urwishe yanka ruracyayirimo'. Avuga ko Kiliziya Gatolika ikwiye kwikorera ubushakashatsi ku bantu bayo ikoresha, ikareba mu bantu ikoresha niba ntabakomeza kuvanga ibintu no gutoba Amateka, bayagoreka ku bushake. Aha niho kuri we ahera ahamya ko hakiri byinshi Kiliziya ikwiye gukosora.

    Muhayimana Claude yavutse mu 1961, urubanza rwe ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n'interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Munyaneza Theogene / intyoza. com

    Source : https://www.intyoza.com/paris-ubuhamya-bwabapadiri-mu-rubanza-rwa-muhayimana-claude-bwanenzwe-na-me-gisagara/

  • Umunya Australia yemeje ko yaciwe amaguru yombi nyuma yo kurumwa n'umubu ari muri Afurika #rwanda #RwOT

    Umugore ukomoka muri Australia w'imyaka 52, Stephenie Rodriguez, yavuze uburyo yaciwe amaguru yombi nyuma y'uburwayi yamaranye amezi 18,bwaturutse kuri malariya idasanzwe yatewe n'umubu igihe yasuraga Lagos, muri Nijeriya.

    Muri raporo ya Sydney Morning Herald, uyu mubyeyi usanzwe ari rwiyemezamirimo yavuze ko yagiye i Lagos mu 2019 kugira ngo atange ijambo mu nama y'ubucuruzi.

    Yavuze ko muri iyo nama, we n'abandi bashyitsi batumiwe guteranira hanze kugira ngo bafatwe ifoto y'urwibutso gusa ngo hari iruhand rw'ikidendezi kirimo amazi mabi.

    Yavuze ko akiri aho ariho yarumwe n'imibu inshuro eshatu ku kaguru k'ibumoso.

    Rodriguez wai witwaje imiti yica udukoko, yavuze ko yahise yitera umuti wirukana imibu ariko ko atigeze afata imiti ya malariya bitewe n'uko yamuguye nabi ubwo yigeze kuyifata.

    Ati: 'Abateguye amahugurwa bansabye gusohoka ngo badufotore hamwe n'abandi bashyitsi. Bari bafite drone.Hafashwe amashusho turi iruhande rw'amazi mabi. Hari izuba ryari rirenze. Ntekereza ko muri uwo mwanya aribwo narumwe inshuro eshatu n'umubu ku kaguru k'ibumoso.”

    Hashize iminsi, nyuma yo guhaguruka yerekeza mu Buhinde, Rodriguez yavuze ko yatangiye kumva ananiwe kandi atamerewe neza, ariko agabanya kwiheba. Nyuma yo kugera i Boston ni bwo byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro nyuma yo kurwarira ku kibuga cy'indege no kugira ikibazo cyo kunanirwa kurya no kunywa.

    Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Massachusetts aho inzobere mu ndwara zandura yemeje ko Rodriguez afite malariya yo mu bwonko. Icyo gihe yahise ajya muri koma. Abaganga bavuze ko Rodriguez yari afite amahirwe yo kubaho 2% gusa nyuma yuko ahawe Artesunate – imiti ikoreshwa mu kuvura malariya ikabije – yatumye arwara mu mitsi no kunanirwa kw'ingingo.

    Mu gikorwa cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwe, abaganga bakoresheje imiti ya vasopressor kugirango bohereze amaraso mu bice by'umubiri atageragamo.

    Nyuma y'aho uyu mugore yagiye acibwa ingingo zirimo amano kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo kumuca amaguru kubera uburwayi bukomeye yari afite.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunya-australia-yemeje-ko-yaciwe-amaguru-yombi-nyuma-yo-kurumwa-n-umubu-ari

  • Umwarimukazi yatamajwe n'amashusho ari gusambana n'umwana muto yigisha #rwanda #RwOT

    Ayanna Davis, ufite imyaka 20,wari wasimbuye umwarimu w'icyongereza mu ishuri ryisumbuye rya Lakeland muri Floride, muri Amerika, yashyize kuri Snapchat amashusho ari gusambana n'umwana muto wo mu mashuri yisumbuye.

    Nyuma yo kumuhata ibibazo ku wa gatanu, abapolisi bashinjaga uyu mugore icyaha cyo gusambana n'umuzamu w'ikigo ndetse n'ibyaha byibasiye abanyeshuri bato.

    Ikinyamakuru New York Post cyatangaje ko Davis yemeye ko yaryamanye n'uyu munyeshuri inshuro enye zitandukanye – kabiri iwe na kabiri iwabo w'uwo mwana w'umuhungu.

    Gushidikanya byatangiye kwiyongera ubwo amashusho yatangiraga gukwirakwira aturutse mu ikipe y'ikigo y'umukino wa Football Americain , bituma hatangira iperereza.

    Abayobozi b'ikigo bavuze ko Davis atari umukozi wabo, ahubwo yigishije mu ishuri ryisumbuye rya Lakeland nk'umwarimu usimbura ku masezerano na Kelly Education Services.

    Abashinzwe uburezi bijeje ababyeyi ko uyu mwarimukazi yabujijwe kuzongera kwigisha mashuri yose yo muri ako karere.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwarimukazi-yatamajwe-n-amashusho-ye-y-urukozasoni-n-umwana-muto-yigisha

  • Hashyizweho ibiciro bishya bya Gaz #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest yaraherutse ruherutse gutangaza ko izamuka rya Gaz rishingiye ku kuba ikenerwa na benshi hirya no hino ku isi, bitewe n'ibihe kandi ngo mu Rwanda naho abayikenera bagenda biyongera:

    Yagize ati ''Uko ibihugu bigenda biva muri Guma mu rugo, uko ubukungu bugenda busubirana ibikomoka kuri peteroli na gaz bigenda bikenerwa kurushaho. Ikindi ni uko mu bihugu byinshi by'i Burayi muri aya mezi biba byatangiye kujya mu bukonje bukabije bigakenera gaz mu gushyushya aho batuye. Ikindi ni uko ubwitabire mu gukoresha gaz gihugu cyacu bwagiye bwiyongera.''

    Mu ntangiriro z'Ukuboza Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko leta iri gukurikirana ikibazo cy'izamuka rikabije ry'ibiciro bya gaz, ndetse yizeza ko mu minsi 10 igisubizo kizaba cyabonetse.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2021, hatangajwe ibiciro bishya bizajya bikoreshwa mu bucuruzi bwa gaz.

    Guhera ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2021, icupa rya gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3 780Frw, irya 6Kg rigurishwe 7 560 Frw, irya 12Kg ryo rizajya rigurishwa 15 120 Frw, irya 15Kg ryashyizwe kuri 18 900 Frw, irya 20Kg rishyirwa ku 25 200 Frw, mu gihe irya 50Kg rizajya rigurishwa 63 000 Frw.

    Ibi biciro bishya byagenwe hashingiwe ku giciro fatizo cya 1 260 Frw ku kilo. Iki giciro gishya kizajya gikurikizwa mu gihugu hose.

    Umuyobozi Mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana yabwiye RBA ko uyu mwanzuro wafashwe mu gihe hari hashize iminsi igiciro cya gaz kizamutse.

    Ati 'Igiciro kimaze igihe kizamuka cyane ku buryo iyo urebye kugeza uyu munsi mu gihugu hose wasangaga n'ibiciro bigiye bitandukanye cyane, urebye wasangaga ikilo kiri ku mafaranga 1500 Frw hari aho ushobora kugera nka Nyagatare ugasanga kiri ku mafaranga 1600Frw cyangwa wajya Rusizi ugasanga kiri ku mafaranga 1650Frw. Urumva hari n'aho byageraga umuntu akishyiriraho igiciro yishakiye.'

    Yakomeje avuga ko iki giciro gishya cyagenwe nyuma y'ibiganiro by'inzego zitandukanye ndetse n'ubushakashatsi bwakozwe ku isoko.

    Hashingiwe ku mpuzandego y'igiciro cya 1500 Frw iyi gaz yari isanzwe igurishwaho mu gihugu, izi mpinduka mu giciro zivuze ko gaz ya 3 Kg yagabanutseho 720 Frw, kuri 6Kg havuyeho 1 440 Frw, ku icupa rya 12kg havuyeho 2280 Frw, kuri 15 Kg havaho 3 600 Frw, ku bilo 20 havaho 4800 Frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/hashyizweho-ibiciro-bishya-bya-gaz

  • Bwa mbere Miss Muyango yagaragaje mu maso h’umugungu we na Kimenyi #rwanda #RwOT

    Miss Muyango Claudine yashyize ifoto kuri Instagram ye igaragaza uyu mwana w’Umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis no mu maso mu gihe amafoto yagaagaje bwa mbere atamugaragazaga mu maso.

    Aya mafoto abiri, Miss Muyango yashyizeho ubutumwa agira ati 'Akarangabyiyumviro byanjye nkunda cyane.'

    Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo n’ibyamamare binyuranye birimo abasanzwe bakora mu itangazamakuru nka Tijala Kabendera wahise agira ati 'Kokoooo twakuje Mana weeeeee ndagaruka niruka peeeee.”

    Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine bibarutse tariki 29 Kanama 2021 nyuma y’igihe bari bamaze bitegura kwakira iyi mpfura yabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bwa-mbere-Miss-Muyango-yagaragaje-mu-maso-h-umugungu-we-na-Kimenyi