Category: Uncategorized

  • Abantu 6 basanganwe Covid-19 ikomeye ya Omicron mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye virusi yihinduranyije ya COVID19 izwi ku izina rya Omicron. Abo bantu ni abagenzi ndetse n'abahuye nabo.

    Minisiteri y'Ubuzima yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bari hejuru y'imyaka 12, gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingira kuko ari bwo buryo burambye mu kwirinda ubu bwoko bushya bwa Covid-19.

    Kugeza ubu, abamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo ni 6.925.192 mu gihe abamaze guhabwa dose ya kabiri y'urukingo ari 4.259.242. Abamaze guhabwa dose ishimangira ni abantu 27.220.

    Ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa cumi na kumwe ni bwo OMS yamenyeshejwe bwa mbere iby'ubu bwoko bwa “Omicron” mu makuru yavuye muri Afurika y'epfo, bukaba bwaranatahuwe muri Botswana, mu Bubiligi, muri Hong Kong no muri Israel.

    Ibihugu bimwe ubu byamaze gufata icyemezo cyo guhagarika cyangwa kugabanya ingendo z'indege ziva mu bihugu byo muri Afurika y'amajyepfo.

    Abagenzi bavuye mu bihugu 7 byo mu majyepfo ya Afrika nka Afurika y'epfo, Namibia, Zimbabwe, Botswana, Lesotho,Eswatini n'ibindi bakumiriwe henshi.

    Abategetsi bo muri Amerika bafashe iya mbere bavuga ko indege ziva muri Afurika y'epfo, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Lesotho, Eswatini, Mozambique na Malawi zitazemererwa kwinjira muri Amerika, bihuye n'ingamba mbere zari zarafashwe n'Amerika kuri ibyo bihugu.

    Ibihugu byo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) hamwe n'Ubusuwisi, na byo byabaye bihagaritse ingendo zerekeza cyangwa ziva muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika y'amajyepfo.

    Ni ibintu bisanzwe ko virusi yihinduranya uko igihe kigenda gishira. Ubwoko bushya bwa virusi buba ubwoko buhangayikishije iyo ubwo bwoko yihinduranyijemo bushobora kugira ingaruka ku buryo yanduramo, ubukana cyangwa uko inkingo zihangana n'iyo virusi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-basanganwe-covid-19-ikomeye-ya-omicron-mu-rwanda

  • Guinea ya Naby Keita wa Liverpool izabimburir… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, nibwo Guinea yemeje ko imyiteguro ya CAN 2022 izabera muri Cameroun guhera muri Mutarama, izayikorera mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu mujyi wa Bafoussam, aho itsinda ryabo rya kabiri rizakinira.

    Guinea ibaye igihugu cya kabiri cyemeje ko kizakorera imyiteguro ya CAN 2022 mu Rwanda, nyuma ya Senegal yo yabitangaje mu byumweru bibiri bishize.

    Impamvu nyamukuru yatumye ibi bihugu bihitamo gukorera imyiteguro y'igikombe cya Afurika mu Rwanda ni uko ikirere cyo mu Rwanda kimeze neza nk'icya Bafoussam ibi bihugu bizakinira, ikindi u Rwanda akaba ari igihugu gituje kandi gifite umutekano wizewe.

    Guinnea ifite inyota yo kwegukana ku nshuro ya mbere iki gikombe, niyo izagera mu Rwanda mbere ya Senegal, kuko izagera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2021, ikazakina imikino ya gicuti n'Amavubi tariki ya 02 -06 Mutarama 2022.

    Kure Guinea yageze mu gikombe cya Afurika (CAN) ni ku mukino wa nyuma mu 1976, kure iherka kugera ni muri ¼ aho yabikoze mu 2015.

    Abakinnyi bazaba bahanzwe amaso muri iri rushanwa ku ruhande rwa Guinea, bayobowe na Naby Keita ukinira Liverpool, Saïdou Sow wa St Etienne, Ibrahima Sory Conté ukinira Bnei Sakhnin, Amadou Diawara wa Roma, Sory Kaba wa OH Leuven n'abandi.

    Guinea iherereye mu itsinda rya kabiri muri CAN 2022, aho iri kumwe na Senegal, Malawi na Zimbabwe.

    Biteganyijwe ko Senegal izagera mu Rwanda tariki ya 30 Ukuboza 2021, nayo ikaba iteganya imikino ya gicuti n'Amavubi, mbere yo kwerekeza muri Cameroun gushaka igikombe cya mbere vcya Afurika mu mateka y'iki gihugu.


    Naby Keita na bagenzi be bakinana muri Guinea bazasesekara i Kigali nyuma ya Noheli bitegura CAN 2022

    Guinea izakina imikino ya gicuti n’Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112559/guinea-ya-naby-keita-wa-liverpool-izabimburira-senegal-kugera-i-kigali-kwitegura-can-2022-112559.html

  • Ibitangaje ku mbwa ya Lewis Hamilton ikurikir… – #rwanda #RwOT

    Iyi mbwa yitwa Roscoe, ni imperumwe ikunda gutembera mu bice bitandukanye by'Isi iri kumwe na Sebuja Hamilton, ndetse ikaba inakunda umukino wa Tennis.

    Roscoe ikurikirwa n'abantu ibihumbi 417 ku rubuga rwa Instagram, ndetse ikanakurikirwa n'abantu 2426 kuri Twitter.

    Iyi mbwa ihorana uruhushya rwo kujyana na Sebuja, aho agiye hose, mu gihugu icyo aricyo cyose, ntabwo ijya ikumirwa kurira indege.

    Hamilton aba ari kumwe n'iyi mbwa mu myitozo, aho nayo imufasha ndetse nayo igakora imyitozo.

    Iyo Hamilton yagiye gukina, iyi mbwa iba yagiye gukurikira uko umukino umeze ndetse kenshi igenda yambitswe umupira ushyigikira Sebuja.

    Iyo Hamilton yagiye gutembera, haba mu bwato, mu ndege no ku butaka aba ari kumwe n'imbwa ye Roscoe, ndetse n'aho aruhukira hose, amafunguro afata baba bari kumwe, mbese ni inshuti ye magara.

    Ntaho Lewis Hamilton ajya ngo asige inshuti ye Roscoe. Iyo iyi mbwa yarwaye, Hamilton ahangayika kurusha umuntu w'inshuti ye iyo yagize ikibazo, ubuzima bwa Hamilton buba bwuzuye iyo abona Roscoe iruhande rwe, batemberana.


    Kuri Twitter imbwa ya Hamilton ikurikirwa n’abantu ibihumbi 417

    Kuri Instagram imbwa ya Hamilton ikurikirwa n’abantu 2426

    Roscoe iba iri mu birori bitandukanye Hamilton yitabiriye

    Inshuti magara ya Hamilton ni imbwa ye Roscoe

    Roscoe ijya inyuzamo ikajya no koga

    Hamilton n’imbwa ye Roscoe bafitanye amateka akomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112561/ibitangaje-ku-mbwa-ya-lewis-hamilton-ikurikirwa-nabarenga-ibihumbi-400-kuri-instagram-amaf-112561.html

  • Aubameyang yambuwe igitambaro cyubukapiteni… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, Arsenal yasohoye itangazo rivuga ko Pierrre Emerick Aubameyang yambuwe igitambaro cy'ubukapiteni kubera imyitwarire mibi yagaragaje. Yagize iti: 'Kubera imyitwarire mibi yamuranze mu cyumweru gishize, Pierre-Emerick Aubameyang ntakiri kapiteni wa Arsenal ndetse ntari mu bakinnyi bazakina umukino wa Westham United kuri uyu wa Gatatu'.

    Aubameyang yambuwe iki gitambaro nyuma y’uko umutoza Arteta atamushyize mu bakinnyi batsinze Southampton ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, abajijwe n'itangazamakuru nyuma y'umukino impamvu atakinishije Aubameyang, yavuze ko byatewe n'ikibazo cy'imyitwarire mibi yamuranze.

    Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko Mikel Arteta yamukuye mu ikipe yakinnye umukino wa Southampton nyuma yo kugaruka akererewe ku ruhushya yari yahawe rwo kujya mu Bufaransa gusura nyina wari urwaye.

    Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mukinnyi yarengeje umunsi umwe ku ruhushya yari yahawe birakaza cyane umutoza Arteta wahisemo kumushyira ku ruhande mu mukino ikipe ye yatsinze Southampton ibitego 3-0.

    Uyu mukinnyi yahawe uruhushya ku wa Gatatu rwo kujya mu Bufaransa kuzana nyina urwaye, gusa akaba yaragombaga kugaruka mu ijoro ryo ku wa Gatatu ariko yabirenzeho agaruka mu gitondo cyo ku wa Kane.

    Ibi byatumye Aubameyang asiba imyitozo kuko yagombaga gutegereza ibisubizo by'ibipimo bya Covid-19 bizwi nka PCR.

    Kubera iyo mpamvu, Aubameyang yasabwe kutagera ku kibuga cy'imyitozo, London Colney ku wa gatanu ahubwo ashishikarizwa kwitoreza mu rugo.

    Nyuma yo gutsinda Southampton ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, umutoza Mikel Arteta yanze inshuro nyinshi kuvuga ibyabaye. Yagize ati: 'Ikibabaje ni uko Aubameyang yashyizwe hanze kubera kutubahiriza amategeko”.

    Uyu mukinnyi n'ubundi wari umaze igihe kitari gito adatanga umusaruro muri iyi kipe kugeza n'ubwo ashyirwa ku ntebe y'abasimbura, byarangiye yambuwe igitambaro cy'ubukapiteni muri iyi kipe.

    Nubwo hataratangazwa uzasimbura Aubameyang, Granit Xhaka arahabwa amahirwe yo kongera gusubirana iki gitambaro.

    Aubameyang yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni muri Arsenal kubera imyitwarire mibi

    Arteta yatangaje ko imyitwarire mibi yatumye yambura igitambaro cy’ubukapiteni Aubameyang

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112557/aubameyang-yambuwe-igitambaro-cyubukapiteni-muri-arsenal-112557.html

  • Elayono Choir y’abiganjemo urubyiruko yashyiz… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi korali nyinshi zikomeje gusohora indirimbo nshya zifasha abantu mu gihe hari hashize igihe kitari gito abatuye Isi bari mu bihe bigoye bya Covid-19 bitari byoroheye benshi gukora indirimbo. Nubwo n’ubu Covid-19 itaracika burundu, ariko uko biri si nka mbere mu bihe bya ‘Guma mu rugo’ aho abantu bose birirwaga mu ngo zabo, ariko kuri ubu imirimo myinshi yarakomorewe ari na ho n’abaririmbyi basubukuye ibikorwa by’uburirimbyi ariko bakabikora mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera, Umudugudu wa Remera. Ni korali ibitse igikombe yahawe na Isange Corporation nka korali ikoresha cyane kandi neza imbuga nkoranyambaga. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho bise “URAHAMBAYE”. Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo, InyaRwanda.com twahamagaye Mutoni Josiane Umutoza Mukuru wa korali Elayono atubwira ko bashima Imana cyane yabashoboje mu bihe byari bigoye. Mu magambo ye yagize ati:

    Ni byo koko twasohoye indirimbo, uwayishaka yayisanga kuri channel yacu ya YouTube (Elayono Choir Remera Official). Ni urugendo rurerure kuko twatangiye muri Gashyantare 2020 dukora Audio, murabizi hahise haza icyorezo cya Covid-19 turahagarara nyuma ya Guma mu Rugo yabaye mu kwa gatatu ndetse bemereye ibikorwa bimwe na bimwe gukora twakomeje gukora Imana iradufasha, Audio irarangira dukomerezaho no gufata amashusho.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘URAHAMBAYE’ YA ELAYON CHOIR

    Josiane Mutoni yakomeje ati “Ubu rero ni bwo indirimbo yacu igiye hanze, ndashimira abaririmbyi, baritanze bishoboka ndetse ndashimira n’abaterankunga bacu muri rusange”. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko intego y’iyi ndirimbo ari ugushishikariza abantu kumenya gukomera kw’Imana bagashima Imana kuko ari yo yonyine ikora ibyo umuntu atakwishoboza. Ati “Mu bihe bitoroheye igihugu cyacu ndetse n’isi yose, babone ko Imana ikomeye kuko iri kugenda icogoza iki icyago”.

    Ntabwo ari iyi ndirimbo nshya gusa Korali Elayono ishyize hanze, ahubwo aba baririmbyi bavuga ko vuba cyane bafite izindi ndirimbo nshya bari gutunganya, bakaba bateganya nazo kuzazishyira hanze bidatinze, ati “Mushonje muhishiwe”. Iyi ndirimbo ya Elayono choir ije ikorera mu ngata izindi bashyize hanze mu gihe gishize zirimo: Umwami w’amahoro, Abiringiye Uwiteka, Sinzapfa, Imirimo y’Imana, Umusaraba, Ineza n’izindi zitandukanye.

    AMAFOTO YA ELAYONO CHOIR IRI MU ZIKUNZWE CYANE MURI ADEPR

    Elayono Choir yateguje abakunzi bayo ibyiza byinshi kandi byiza

    REBA HANO INDIRIMBO ”URAHAMBAYE” YA ELAYONO CHOIR

    AMAFOTO: Elayono Choir Remera – Flickr

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112552/elayono-choir-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-urahambaye-ishishikariza-abantu-kumenya-gukom-112552.html

  • Uko byari byifashe i Rusizi: P Fla, Fireman n… – #rwanda #RwOT

    Iki gitarmo cyabaye kuwa Gatandatu cyari nk’amateka akomeye muri Rusizi muri uyu mwaka. Abafana berekanye ko bafite inyota n’urukundo rwinshi bakunda muzika banagaragaza ko batagezwaho ibitaramo kandi nabo bashoboye gushyigikira muzika nyarwanda ikagera kure. Javanix ufatwa nk’umuhanzi ukomeye muri Rusizi niwe wari wagize uruhare mu gutegura iki gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 10.

    Javanix yerekanye ko ari umuhanzi wo kwitega mu minsi iri imbere

    Abahanzi bose baritanze bishoboka kuri uriya munsi, biza kuba akarusho ku bami ba Hip Hop nyarwanda, P-Fla na Fireman bahuriye ku rubyiniro. Iki gitaramo cyabereye muri Motel Rubavu, kikaba cyaritabiriwe ku bwishi amatike agera aho abura. Javanix niwe wabanje ku rubyiniro ahereza ikaze abahanzi baje kumushyigikira. Yabanje kuririmba indirimbo ze zikunzwe zirimo: Sepera yakoranye na Bulldog, Venti Venti, Kore yakoranye na Nessa n’izindi, abafana bamufasha kuziririmba.

    P Fla yishimiwe cyane n’abafana

    Nyuma ya Javanix, abafana batangiye gusaba P Fla na Fireman ko bagera ku rubyiniro. P Fla yabanjirije  Fireman, abantu benshi bahita bava mu byicaro basimbukira mu bicu ibintu bihindura isura. Fireman wageze ku rubyiniro nyuma, ubwo yageraga kuri stage yisanga ari nk’umwami wa Hip Hop aho umutekano wahise ukazwa kugira ngo abafana batamusanga ku rubyiniro kumuhobera kubera amarangamutima.

    Mc Tino nawe yarisangaga mu Karere ka Rusizi

    Mc Tino, yakiriwe neza n’abanya-Rusizi dore ko yabaye muri aka Karere amezi 3 akorera Radio Country Fm iri mu mujyi wa Rusizi rwagati. Mc Tino ntabwo yakoze nk’umushyushya rugamba gusa ahubwo yanakoze nk’umuhanzi aho yaririmbye indirimbo zitandukanye ze n’izo yaririmbanye na bagenzi mu itsinda rya TBB.

    Fireman yahatambutse gitore muri iki gitaramo 

    Umuraperikazi uri mu bagezweho muri iyi minsi, Nessa wahoze muri Ladies Empire ya Oddy Paccy itarasenyuka, yakoze amateka muri iki gitaramo aho we n’umugabo we Fax Rapper bari bambaye bitangaje bigatangaza abafana.

    Nessa umuraperikazi uri gukora ibidasanzwe muri Hip Hop

    Imiririmbire ya Fax Rapper umugabo wa Nessa yanyuze benshi

    Abafana bari bitabiriye ku bwinshi kwihera ijisho

    Twabibutsa ko ibi byose twavuze haruguru byabaye Tariki 11 Ukuboza 2021 bikakirwa neza cyane, ariko bukeye bwaho Tariki 12 Ukuboza 2021, hari ikindi gitaramo cyagombaga kubera mu Murenge wa Bugarama ahazwi nka kwa Ncogoza, cyari kuririmbamo P-Fla, Javanix, Nessa na  Fax Rapper, birangira cyo kitabaye nyuma yaho P-Fla agaragaje imyitwarire idahwitse.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112553/uko-byari-byifashe-i-rusizi-p-fla-na-fireman-banyeganyeje-urubyiniro-javanix-na-nessa-bara-112553.html

  • Nta kudohoka COVID-19 ntizi iminsi mikuru #rwanda #RwOT

    Mu gihe iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani yegereje,imvugo isaba Abanyarwanda kutirara no kutadohoka ikomeje kugarukwaho n’inzego z’umutekano,iz’ubuzima n’iz’ubuyobozi.
    Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ubuzima hatanzwe ubutumwa bugira buti 'sindohoka nambara neza agapfukamunwa,nubwo nakingiwe nkomeje kwirinda no kurinda abandi COVID-19,nsiga intera ya metero hagati yanjye n’abandi nirinda ahantu hateraniye abantu kandi hafunganye.' Izi nzego kandi zikangurira abantu kutirara kuko (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4407

  • MINECOFIN:Abifuza inguzanyo nzahurabukungu hakumirwa ingaruka za Covid-19 bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’imari n’igenamigambi irashishikariza abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kugana ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu mu Rwanda kikabafasha kubona inguzanyo ngo bazahure imishinga yabo.
    Byatangajwe na Dr Uziel Ndagijimana Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, ubwo yaganiraga n’abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri uku kwezi k’Ukuboza 2021. Minisitiri Dr Uziel Ndagijimana yagize ati 'iki kigega cyashyizweho muri Kamena 2020, ni gahunda ngari yashyizweho mu rwego rwo (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4408

  • Kuzamuka kw’abandura kongeye kugaragara muri Kigali kwateye abo mu ntara impungenge #rwanda #RwOT

    Imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka mu mujyi wa Kigali ikomeje guhangayikisha abatuye mu ntara muri izi mpera z’umwaka,kuko bikunze kugaragara ko abakora mu mujyi wa Kigali,bakunze kujya kwizihiriza iminsi mikuru no gusoreza umwaka mu ntara.
    Ibi bikaba biteye impungenge ko byazaba nyirabayazana mu kurushaho gukwirakwiza Covid-19 mu ntara bikaba byatuma naho imibare naho yiyongera.
    Imibare yo kuwa 13 Ukuboza 2021, igaragaza ko mu banduye covid-19 bashya 79 mu Rwanda, harimo 62 bo mu (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4412

  • Hari abagaragara nk’abakeneye ubukangurambaga bagifite urujijo ku kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bavuga ko bafite urujijo ku cyorezo cya Covid-19 ndetse amakuru bayumvaho,ayo basoma ndetse n’ibigenda biyivugwaho kuri murandasi n’ibihuzwa na Bibiliya, bibatera impungenge, bamwe bakaba bumva batakwikingiza. Umwe mu bagabo batashatse ko amazina yabo atangazwa wahuriye n’umunyamakuru w’agasaro.com I Kabgayi, yatangaje ko yumvise anasoma amakuru menshi kuri internet, muri yo akaba yarumvise bavuga ingaruka mbi zizagera ku muntu wikingije COVID-19 yaba ku buzima ndetse no ku (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4409