Category: Uncategorized

  • Bahavu Jannet y'ibarutse imfura ye na Ndayirukiye Fleury[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Bahavu na Ndayirukiye bibarutse imfura ye gusa amakuru yamenyekanye none kuko uyu muryango utifuje gushyira hanze iby'iyi nkuru nziza. Amakuru UMURYANGO Ufite Nuko Bahavu yabyariye ku bitaro bya La Croix du Sud kuwa 11 Ukuboza 2021.

    Urukundo rwa Bahavu n'umugabo we rumaze igihe kirekire kandi nk'uko bakomeza kubisangiza aba bakurikira bakaba bakiryohewe n'ubuzima. Kuwa 17 Nyakanaga 2020 nibwo Bahavu yambitswe impeta na Ndayirukiye Fleury bari barahuye mu 2015 kuri Hoteli ya Scheba iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali baza gusezerana kubana akaramata kuwa 27 Werurwe 2021.

    Bahavu yamamaye muri filimi City Maid yaje gusozamo inshingano nubwo bwose yari akunzwe ahita atangira gukina muri filime ye yitwa Impanga. Ni mu gihe umugabo we Ndayirukiye Fleury unamufasha mu buzima bwa buri munsi bujyanye no gukina filime, asanzwe ari umuyobozi wa filime unazitunganya akanatunganya amashusho y'indirimbo.


    Iminsi itanu irashize Bahavu yibarutse imfura ye na Ndayirukiye

    Urukundo rwa Bahavu na Ndayirukiye rwatangiye mu 2016 nyuma gato y'uko bamenyanye mu 2015

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahavu-jannet-y-ibarutse-imfura-ye-na-ndayirukiye-fleury-amafoto

  • Alain Mukurarinda na Emma Claudine bazwi mu myidagaduro bahawe akazi na Guverinoma #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umunyamategeko Alain Mukurarinda, wigeze no kuba Umushinjacyaha n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda mu gihe Umunyamakurukazi Emma Claudine Ntirenganya yagizwe umusesenguzi mu bijyanye n'itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

    Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021,habaye Inama y'Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye mu kurwanya Covid-19 ndetse inaha abantu imyanya itandukanye.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi wa Libiya Ibrahim Sidy Ibrahim Mattar, uwa Repubulika ya Chile, Maria Alejandra Guerra Ferras de Andrade, uwa Repubulika ya Philippine, Marie Charlotte G. Tang, n'uwa Ghana, Damptey Bediako Asare.

    Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Beatrice Mukamurezi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire.

    Uyu Beatrice Mukamurenzi yari asanzwe ari Umucamanza mu Rugerero rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya imipaka akaba azwi mu nteko yaburanishije urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ndetse n'urubanza rwaregwamo Dr Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Kayumba yagizwe Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda muri Repubulika ya Central African (Minisiter Counsellor) naho Didier Rugina agirwa umujyanama wa kabiri.

    Mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda.

    Mukurarinda usanzwe ari n'umuhanzi ndetse agafasha abahanzi mu cyo yise “Boss Papa”, yaherukaga mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu mu 2015 nyuma y'uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.

    Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.

    Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken gusa nyuma baje kwerekeza muri Cote d'Ivoire ariko ubu umuryango we wagarutse mu Rwanda.

    Mu bandi bahawe imyanya kandi harimo Emma Claudine Ntirenganya wagizwe umusesenguzi mu bijyanye n'itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

    Emma Claudine Ntirenganya yamenyekanye nk'Umunyamakuru wa mbere mu Rwanda wibanda ku buzima bw'inyororokere ndetse bituma amenyekana cyane ubwo yari kuri Radio Salus.Uyu kandi n'inzobere mu nyigisho z'imibanire ikwiye mu muryango.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/alain-mukurarinda-na-emma-claudine-bazwi-mu-myidagaduro-bahawe-akazi-na

  • Diane wamamaye muri City Maid n’umugabo we bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid n’umugabo we, Ndayikengurukiye Fleury bibarutse imfura yabo.

    Tariki ya 11 Ukuboza 2021 nibwo uyu muryango wakiriye uyu muziranenge wari umaze amezi 9 ategrejwe, bivugwa ko yavukiye mu bitaro bya La Croix du Sud.

    Mu minsi ishize nibwo Fleury bakunze kwita Legend na Bahavu bahishuye ko bitegura kwibaruka imfura yabo, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu abajijwe igitsina cy’umwana we yararuciye ararumira.

    Bahavu Jeannette watangiye gukina filime ye bwite yise ‘Impanga’ aho akina yitwa Kami, ikaba iyoborwa n’umugabo we Fleury umenyerewe mu gufata no gutunganya amashusho, bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020 basezeranye imbere y’amategeko.

    Mu ibirori byahuriranye n’isabukuru ya Bahavu Jeannette, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Legend nibwo yasabye Bahavu ko yazamubera umugore, ni ibirori byabereye Scheba Hotel mu Kiyovu.

    Bahavu na Fleury bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diane-wamamaye-muri-city-maid-n-umugabo-we-bibarutse-imfura-yabo

  • Omicron yamaze kugaragara mu Rwanda…Abaturarwanda barasabwa iki ? #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

    Iri tangazo ritangira rigira riti 'Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko binyuze mu gusuzuma byimbitse ibizamini by’abagenzi binjira mu Gihugu, mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye Virus yihinduranyije ya COVID-19 izwi ku izina rya Omicron.'

    Iri tangazo rivuga ko aba bantu ari abagenzi ndetse n’abo bahuye na bo, rikomeza rivuga ko iyi Virusi yihinduranyije ya Omicro izwiho gukwiriakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse igasaba abantu gukaza ingamba zo kwirinda bubahiriza ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

    Rikomeza rigira riti 'Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abaturarwanda bose bafite kuba ku myaka 12 ko ari ngombwa kwikingiza iyi virusi [COVID-19] mu buryo bwuzuye no gufata doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 ku muntu wese ubarizwa mu cyicirio cy’abayigenewe.'

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje iby’iyi virusi yihinduranyije yageze mu Rwanda mu gihe ingamba nshya zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri zakajijwe kuko abagenzi bose bavuye hanze y’Igihugu bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi itatu.

    Izi ngamba kandi zahagaritse ibitaramo by’umuziki no kubyina birimo inzu z’utubyiniro [Night Clubs] ndetse na Karaoke naho konseri zateguwe zikazajya zibanza kwemezwa na RDB.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Omicron-yamaze-kugaragara-mu-Rwanda-Abaturarwanda-barasabwa-iki

  • Emma Claudine wakoreye Radio Salus yahawe umwanya n’Inama y’Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Emma Claudine Ntirenganya wamamaye mu itangazamakuru nka Emma Claudine ubwo yakoraga kuri Radio Salus yahawe umwanya n’Inama y’Abaminisitiri aho yashyizwe mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.

    Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, yigaga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bakaba banahaye abantu inshingano nshya.

    Emma Claudine akaba yaje gushyirwa mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma (OGS) nk’umusesenguzi mu itumanaho muri Guverinoma.

    Emma Claudine akaba yarabaye umunyamakuru kuri Radio Salus yatangiranye nayo, yamenyekanye mu kiganiro ‘Imenye Na we’, yakoze kandi n’ibindi biganiro birimo ‘Mu Rubohero’.

    Yaje kuhava muri 2014 agiye gukora muri ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru n’ikiganiro Ni Nyampinga.

    Uyu mugore yamenyakanye cyane kandi mu ruganda rw’imyidagaduro aho yagize uruhare mu guteza imbere muzika, akaba yaranabaye umuyobozi wa Ikirezi Group yateguraga ikanatanga ibihembo bya Salax Awards.

    Uretse Emma Claudine kandi, umuhanzi Alain Mukuralinda [Alain Muku] na we yahawe umwanya mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma aho yagizwe umuvugizi wungirije.

    Emma Claudine yahawe umwanya mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma

    Alain Muku na we yagizwe umuvugizi wungirije

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/emma-claudine-wakoreye-radio-salus-yahawe-umwanya-n-inama-y-abaminisitiri

  • Ibitaramo n’utubyiniro byahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye mu ijoro ry'uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Iyi nama yateranye mu gihe u Rwanda rumaze kurenza intego rwari rwihaye yo kuba rwakingiye mu buryo bwuzuye nibura 30% by'abaturage barwo.

    Mu byemezo byafashe bigamije gukomeza kwirinda Covid-19 harimo ko 'Ibitaramo by’umuziki no kubyina (night clubs/live bands/karaoke) bibaye bihagaritswe.'

    Kandi ko ibitaramo/konseri bizajya bitegurwa bizajya bibanza kwemeza n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

    Iyi nama y'Abaminisitiri ifashe icyemezo cyo gufunga ibitaramo n'utubyiniro mu rwego rwo kwirinda Covid-19, mu gihe hari ibitaramo byari byitezwe mu mpera z'uyu mwaka birimo nk'igitaramo cya Chorale de Kigali cyari kuba ku wa 19 Ukuboza 2021.

    Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu ntangiriro z'Ukwakira 2021. Kuva, icyo gihe abashoramari mu muziki bateguye ibitaramo bikomeye abantu bongera kwishima.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112563/ibitaramo-nutubyiniro-byahagaritswe-112563.html

  • Yakoze ubukwe adakarabye! Kuba umukinnyi byari bimukozeho, impano idasanzwe bahanye – Urukundo rwa Bashunga na Cyuzuzo #rwanda #RwOT

    Kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru byari bikoze k’umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Bashunga Abouba kuko byari bitumye abura amahirwe yo kwibanira akaramata n’umugore we Cyuzuzo Djamila ubu bamaranye imyaka 4 bahiemo kubana akaramata.

    Mu kiganiro cyihariye aba bombi bahaye ikinyamakuru ISIMBI, bahishuye byinshi k’urukundo rwabo kuva k’umunsi wa mbere kugeza uyu munsi aho bafite umwana w’umukobwa, Bashunga Umwali Ghania wavutse muri 2018.

    Bashunga Abouba avuga ko we ahura bwa mbere na Cyuzuzo Djamila hari muri 2011, gusa ngo ntibyahise bikunda ko bakundana kuko yabanje kumugora, gusa aza kubyemera batangira kuryoherwa n’urukundo muri 2013 maze 2017 bakora ubukwe.

    Bavugana yari yaramuhishe ko ari umukinnyi yumva ari iturufu azakoresha, gusa ahubwo yaje kumugarika isubiza ibintu irudubi.

    Ati 'urumva njye nagiye kumutereta nk’umuntu usanzwe nk’uko na we wabona umukobwa ukajya kumutereta, ntabwo nari naramubwiye ko ndi umukinnyi, numvaga ari iturufu nibikiye nzakoresha bigahita birangira, ahubwo ni yo yari ingaritse kuko byahise bisubira irudubi.'

    Cyuzuzo we ngo icyabiteye ni isura abakinnyi bafite hanze, kuvuga ko akundana n’umukinnyi yumvaga abantu na we bazamufata ukundi, gusa ahamya ko atari bose.

    Ati 'urabizi ukuntu abakinnyi babafata, yego si bose ariko akenshi iyo uvuze ngo ukundana n’umukinnyi hari indi sura bigaragaramo, nyine kumva ngo nkundana n’umukinnyi, gusa uko twabanaga naje gusanga atandukanye n’indi shusho njya numva bahawe(…) akimara kumbwira ko ari umukinnyi hari icyahindutseho ariko akomeza kunyereka isura nziza birangira dukundanye.'

    Muri 2015 baje gusa n’abahagarika urukundo rwabo ahanini bitewe n’uko Abouba yari umukinnyi, iwabo wa Cyuzuzo batumvaga uburyo akundana n’umukinnyi ariko nyuma aza guhura na mama we, na we asanga ari umwana mwiza abaha umugisha.

    Ati 'Byigeze kugera turanabihagarikamo gake, ariko nabwo ni uko ari umukinnyi, mu rugo ntabwo babyakiraga neza ngo bumve ngo umukinnyi, yaje kumenyana na mama wanjye baraganira, aza kumubona aravuga ngo ni n’umwana mwiza uko mubona iby’ubukinnyi ntimugaragaraho, tuza kwisubiranira.'

    Bashunga Abouba avuga ko muri icyo gihe bitari byoroshye ariko mama we amugira inama yo kudacika intege, byamuhaye imbaraga zo kujya kuvugana n’iwabo wa Cyuzuzo ndetse nabo baza kubona ko na we nta kibazo cye baramwemerera.

    Igihe cyaje kugera muri 2017 amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore undi na we arabyemera, bidatinze mu Kuboza 2017 bakora ubukwe, aho yavuze ko ikintu cyatumye anakora ubukwe ari uko igihe cyose yabaga ari kumwe n’umukunzi we amasaha yihutaga, ahitamo ko yamuzana iruhande rwe bakajya bahorana.

    Ku munsi w’ubukwe bwe kandi, Bashunga yahishuye ko yabukoze adakarabye bitewe na stress yari afite icyo gihe.

    Ati 'uzi ko nakoze ubukwe ntoze mu gitondo? Urumva nari mfite stress ndara noze, mu gitondo ndabyuka noza amenyo, mpamagaye Coordinator (umuyobozi wa gahunda zose z’ubukwe) nsanga telefoni ye yavuyeho, njya kumureba iwe, njyezeyo nsanga yari akiryamye, ndamuzana tugeze hano ahita ambwira ngo ambara tugende.'

    Djamila ikintu ngo yari afitiye amatsiko ni ukwibona ari umugore mu rugo kuko ngo yakururaga iyo shusho ntize neza mu maso ye.

    Ati 'ikintu nari mfitiye amatsiko ni ukwibona ndi umugore mu rugo, nari mbifitiye amatsiko cyane, ntekereza ukuntu tuzajya duhorana, mubaza ko watinze gutaha, kubana n’undi muntu nk’umugore n’umugabo, mufite imico itandukanye, gusa naje gusanga ari ibisanzwe.'

    Ikintu Bashunga we ngo yari afitiye amatsiko ni ukureba niba urukundo akunda umugore we ari narwo azakunda umwana we, aho ahamya ko yaje gusanga ari byo kuko n’umwana we amukunda cyane.

    Mu ijoro rya mbere ry’ubukwe bwabo baricaye barasenga bashima Imana ko bataruhiye ubusa ndetse ko Imana yabayoboye kugeza ku munsi wa nyuma.

    Cyuzuzo Djamila avuga ko nta kintu cyamutunguye kuri Abouba Bashunga kuko byose yasanze ibyinshi yari abizi, gusa Abouba we avuga ko ikintu cyamutunguye ku mugore we ari uko ari umuntu uzi gucunga umutungo, nk’iyo yakoresheje amafaranga aba agomba gutanga raporo y’icyo yayakoresheje.

    Yakomeje kandi avuga ko gushaka umugore bifasha cyane umukinnyi kuko nk’iyo mu kazi byagenze nabi umugore akakwakira, akakuganiriza si kimwe n’uko iyo uba wenyine biba bimeze, ikindi ngo mu gihe cy’intsinzi bimurinda kuba yajya mu bidafite akamaro ahubwo akishamana n’umuryango we ubuzima bugakomeza.

    Djamila yasabye abantu bagifata abakinnyi mu ishusho nk’iyo yabafatagamo bakwiye bukireka ahubwo niba hari ufite umukunzi w’umukinnyi cyangwa ushaka ko bakundana, yafata igihe akamwigaho.

    Ati 'ku bantu batekerezaga nkanjye kuko ndabizi ni benshi, ikintu nababwira ni uko babanza kwiga ku muntu kuko abantu bose si kimwe, iyo mico bavuga ku bakinnyi hari n’abandi bayifite kandi batari abakinnyi, kandi benshi pe, ni kwa kundi bavuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose.'

    Kimwe mu bintu byabaye mu mpera za 2018 mu Kuboza ubwo APR FC yatsindaga Rayon 2-1, Bashunga Abouba ari mu izamu, abantu batamenyekanye bateye amabuye mu rugo rw’uyu munyezamu biza kuvugwa ko ari abafana ba Rayon Sports, umufasha wa Bashunga avuga ko byamuhungabanyijeho gato ariko akabwirwa ko ari ibisanzwe.

    Ati 'Biriya bintu nyine uhita igiramo aga stress, nkanjye biba atari akazi kanjye, ukavuga ngo nk’ubu aba bafana baba bari mu biki, ntabwo kabura akambwira ngo ibi ni ibintu bisanzwe, Rayon Sports ni ikipe y’abafana ngo ibi byose ngomba kubimenyera.'

    Uyu muryango urishimye aho umaranye imyaka 4, bombi bahurije ku kuba impano umwe yahaye undi ikamushimisha ari umwana w’imfura bafitanye, Bashunga Umwali Ghania.

    Mu rukundo rwabo nta ngorane nyinshi bigeze bahuramo nazo

    Kuba umukinnyi byari bigiye gutuma abura amahirwe yo kwibanira na Cyuzuzo Djamila

    Ni umuryango umeze neza kandi wishimye

    Ngo we n’umukobwa we bafitanye umubano wihariye

    Imfura yabo Ghania niyo mpano ahamya ko umugabo we yamuhaye iruta izindi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yakoze-ubukwe-adakarabye-kuba-umukinnyi-byari-bimukozeho-impano-idasanzwe-bahanye-bashunga-abouba-n-umugore-we

  • Ibitaramo, utubyiniro n’utubari byongeye gufungwa #rwanda #RwOT

    Inama y’Abamanisitiri yaraye iteranye yiga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yafashe umwanzuro ko ibitaramo, utubari n’utubyiniro bihagarikwa.

    Ni inama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021.

    Mu mpinduka zakozwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo ko ibitaramo by’umuziki, utubyiniro, live bands, Karaoke byabaye bihagaritswe.

    Gusa harimo ingingo itarasobanurwa neza ivuga ko Konseri zateguwe zizajya ziba zabanje kwemeza n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere.

    Bihagaritswe mu gihe hari ibitaramo byari biteganyijwe kuba muri iyi minsi harimo icya Chorale de Kigali cyari kuzaba tariki 18 Ukuboza 2021.

    Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu ntangiriro z’Ukwezi k’Ukwakira 2021.

    Ibitaramo bihagaritswe mu gihe abanyakigali bari bamaze gusogongera ku buryohe bwabyo, hari nk’ibyabaye bihuruza imbaga harimo icya Omah Lay, Rema, Koffi Olomode, Imyaka 10 ya Bruce Melodie mu muziki n’ibindi.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021 pic.twitter.com/CwdEWutTmZ

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) December 14, 2021

    Ibitaramo byahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibitaramo-utubyiniro-n-utubari-byongeye-gufungwa

  • Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Izi ngamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yayobowe na Perezida Paul Kagame.

    Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo ko abagenzi bose baturutse hanze y’Igihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’iminsi itatu.

    Ingingo ya kane y’ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ivuga ko ibitaramo by’umuziki no kubyina [Night Clubs, Live bands, Karaoke] byahagaritswe naho konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB.

    Izi ngamba zitangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza, bivuga kandi ko 'Abakozi ba Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi, ariko ntibarenge 30% by’abakozi bose.'

    Naho ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi batarenze 50 by’abakozi bose kandi na bo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Imihango y’ubukwe nko gusaba, gukwa n’ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero, yakunze kwibandwaho kuva hatangira gushyirwaho amabwiriza yo kwirinda COVID-19, izakomeza ariko ikitabirwa n’abatarenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye na none umubare wabo nturenge 100.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Guverinoma-y-u-Rwanda-yakajije-ingamba-zo-kwirinda-COVID-19