Patient na Gentille bageze i Masoro mu rusengero rwa Restoration Church, aho bagiye gusezeranira imbere y’Imana. Aha hteraniye abantu ba hafi b'aba bombi, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Isezerano ryabo ribimburirwa no kuramya no guhimbaza Imana, mu ndirimbo zaririmbwe n’abarimo Patient Bizimana waririmbye indirimbo ye iri muri nyinshi zakunzwe, ‘Ubuntu’.
Akorerwa mu ngata n’abandi basanzwe ari ibyamamare mu muziki barimo Simon Kabera umwe mu baramyi b'abanyabigwi, Gaby Kamanzi waririmbye indirimbo zinyuranye harimo n'iyo yahamije ko yasabwe na Patient kuzayimurimbira ku munsi w’ubukwe.
Ni indirimbo igaruka ku ishimwe ry’Imana itajya iterarana abayikorera, igatanga ishimwe mu gihe gikwiriye, kandi itsinda ry’abaramyi rizwi nka Shakina Worship Team naryo ryaserutse ku ruhimbi mu bihangano by’umwuka binyuranye.
Patient aha yari ari kumwe na Simon ategereje Gentille
Gentille ari kumwe na musaza we agiye kumushyikiriza uwo yaremewe
Patient Bizimana na Gentille Karemera
Patient na Gentille basabwe kwegera ku ruhimbi
Shakina Worship Team niyo yaje gushyigikira Patient Bizimana
Simon Kabera yaririmbiye abitabiriye isezerano rya Patient Bizimana
Mu muhango wayobowe na Pasiteri Umulisa Lydia, Patient Bizimana yasezeranye kubana akaramata na Gentille Karamira. Bari basezeranye kubana imbere y’amategeko mu mwaka wa 2019.
Muri iki gitondo, Patient yari yasabye anakwa Gentille mu muhango wabereye muri Romantic Garden, ari aho umuryango mushya ugiye bwa mbere kwakirira imiryango n’inshuti.
Patient Bizimana yaririmbiye kandi umukunzi we indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi, bamwe baranarira na Pasiteri ahamya ko ari indirimbo nziza.
Ni indirimbo Patient aba ashima Imana imwituye urukundo ati:”Ya mpano yangezeho umunsi uruta indi yose, unyituye urukundo wankunze kuva cyera koko urakiranuka.”
Ubukwe bwa Patient Bizimana bwari bwarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, ariko igihe nyacyo kibaye kuwa 19 Ukuboza 2021 bakaba babaye umwe, ndetse barazwe umuryango wa Simon Kabera kuzababa hafi.
Polisi yo mu majyepfo y'umujyi wa Bari yafashe telefoni nyinshi na memory cards z'uyu mugabo, nyuma yo gukurura telefoni ye bitewen'ibirego byinshi by'abahohotewe yakiriye.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo yahamagaye abagore bari barwariye mu ivuriro yibyemo amadosiye , kugira ngo ababwire ko yasanze barwaye infections mu myanya yabo y'ibanga,hanyuma abasaba kumwereka ibitsina byabo bakoresheje ikoranabuhanga.
Polisi yagize ati“Hanyuma yabashishikarije gukoresha ikizamini cy'abagore kuri interineti.Abagore barenga 400 mu Butaliyani baribasiwe, kuva Lazio kugera Lombardia na Calabria.
Ikinyamakuru Repubblica kivuga ko umwe mu bahohotewe yagize ati: “Yiyerekanye nk'umuganga. Yari azi itariki yanjye y'amavuko n'aho navukiye maze ambaza niba mu mezi ashize narakoze isuzuma ry'imyanya yanjye y'ibanga.”
Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w'agateganyo w'ikipe ya AS Kigali,asimbuye Eric Nshimiyimana waraye wirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona.
Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije muri AS Kigali akaza kuva kuri uwo mwanya mu ntangiriro z'uku kwezi,yatekerejweho n'abayobozi ba AS Kigali agirwa umutoza w'agateganyo w'iyi kipe y'umujyi wa Kigali.
Mulisa yasigaranye na Higiro Thomas utoza abazamu cyane ko Nshimiyimana yirukanwe we n'umwungiriza we Mutarambirwa Djabil.Aba bombi bagiye gutegura umukino na Gasogi United uzaba ku wa Kane.
Jimmy Mulisa yabaye umutoza mu Rwanda aho yatoje amakipe arimo Sunrise FC na APR FC, yatangije Umuri Foundation irimo na Umuri Academy aho agenda ashaka abana bafite impano akabahuriza hamwe.
Icyiciro yari agezeho ni icyo gukura ku mihanda abana bafite impano yo gukina umupira w'amaguru bakaba bayibyaza umusaruro.
Muri Nyakanga 2021 nibwo Jimmy Mulisa yari yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ariko aza kubivamo nyuma.
Umwarimu witwa Ntawiheba Osée wigisha mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, yandikiye ubuyobozi bw'Umurenge abumenyesha ko atiteguye gufata urukingo rwa Covid-19 kubera ko Imana yamubujije.
Uyu mwarimu abinyujije mu ibaruwa yanditse neza yagize ati “Mpagaze ku burinzi bw'Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose.”
Ntawiheba yanditse iriya baruwa ku itariki 10 Ukuboza 2021, avuga ko ashingiye ku cyo Bibiliya ivuga adashobora kwikingiza COVID-19.
Ati ' Imana yanyemeje ko ntakwiriye kwiteza uru rukingo kubera ko utarwemera wese hari imiyoboro myinshi y'ubuzima atazemererwa. Ku bw'ibyo mpagaze mu burinzi bw'Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose.'
Ntawiheba n'umugore we ngo babwiye ubuyobozi ko badashobora gufata urukingo rwa Covid-19 kubera imyizerere yabo.
Amakuru avuga ko Ntawiheba n'umugore we bahoze basengera mu Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi ariko ngo kuri ubu barivuyemo basenga Imana ubundi bakanasoma Bibiliya gusa.
Umusirikare w'ingabo z'u Rwanda (RDF) yafashwe n'agatsiko karakaye k'abaturage mu ntara ya Butanda, mu karere ka Kabale ashinjwa kuba yarinjiye ku butaka bwa Uganda yitwaje imbunda.
Uyu musirikare wamenyekanye nka 112574 Ndagijimana, ari muri Alpha Taskforce ya Batayo ya 17, brigade 501 iba ahitwa Nyamicucu mu karere ka Burera, intara y'Amajyaruguru yafashwe n'abaturage ubwo yari ku butaka bwa Uganda I Kekubo mu ntara ya Butanda mu masaha ya saa kumi nimwe n'umugoroba.
Godfrey Nyakahuma, Komiseri w'Akarere ka Kabale yemeje ko Ndagijimana yakijijwe na Mathias Arineitwe uzwi ku izina rya Matiya,ushinzwe umutekano nyuma y'aho yari aamaze gukomeretswa ku jisho hejuru.
Nyakahuma avuga ko Arineitwe yabanje kurasa amasasu mu kirere kugira ngo yirukane abaturage baho bashakaga kwica uwo musirikare wari wambaye imyenda y'ingabo z'u Rwanda.
Nyakahuma avuga ko uyu musirikare yari yitwaje imbunda ya AK 47 n'amasasu 27. Nyakahume avuga kandi ko Ndajijimana ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabale,ari kubazwa impamvu yinjiye muri Uganda yitwaje imbunda.
Amafoto yagiye hanze yerekana Ndagijimana bivugwa ko yafashwe yambaye impuzankano ya RDF ndetse yanakomeretse hejuru y'ijisho.
Ikipe ya FC Barcelona iri gutegereza uko yakwiyubaka muri uku kwezi kwa mbere kugira ngo irebe ko yazarangiza mu makipe 4 ya mbere ariyo mpamvu yatangiye kureba abakinnyi batabona umwanya wo gukina mu makipe ngo ibegukane.
Rutahiza wa Manchester United, umunya Uruguay Edinson Cavani w'imyaka 34, ari gushakishwa cyane na Barcelona muri uku kwezi kwa mbere ariko iyi kipe ngo ikeneye kubanza kubona icyemezo cy'uko yakize imvune ye imbere y'uko bagiranira amasezerano
Ikinyamakuru Sport cyo muri Espagne cyemeje ko iyi kipe ishaka ko uyu rutahizamu yaza kubunganira mu busatirizi butari hejuru.
Iyi kipe kandi ntiyarekeye aho kuko ishaka Juan Mata w'imyaka 33 nawe ukinira United afasha ba rutahizamu ariko wabuze umwanya burundu nubwo akunze kuza mu bakinnyi 18.
FC Barcelona iri gushakisha abakinnyi batayigora mu biciro cyane ko muri iki gihe ifite ubukene itabasha kugura abakinnyi bo ku rwego rwayo.
United irashaka kugurisha bamwe mu bakinnyi badakina nka Martial,Lingard,Cavani na Mata kugira ngo ibone amafaranga yo kugura myugariro wa Sevilla witwa Jules Kounde.
FC Barcelona kandi bivugwa ko ishaka kugarura Alexis Sanchez wigeze kuyikinira mbere y'uko yerekeza mu ikipe ya Arsenal yagiriyemo ibihe byiza.
Umunyamakuru akaba n'umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, yunze mu ry'abandi batahwemye kwerekana ko ibivugwa na Paul Rusesabagina ari ukurashya imigeri, maze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ashyira ahagaragara ubushakashatsi bucukumbuye amaze igihe akora ku binyoma Paul Rusesabagina n'abamuri inyuma bakomeje gukwiza.
Bwana Gatete N. Ruhumuliza
Aya makuru makuru atangajwe mu gihe umuryango wa Rusesabagina na bamwe mu banyamahanga bavuza induru ngo arekurwe, dore ko batarahagarika kubeshya ko ari intwari n'impirimbanyi y'uburengazira bwa muntu yashimuswe! 1. Paul Rusesabagina ntiyigeze ahisha Abatutsi bari banungiye muri 1000 Collines
Iperereza ryimbitse rya Gatere Nyiringabo Ruhumuriza rirashimangira ubuhamya bw'abahungiye muri 1000 Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko Rusesabagina yabishyuje ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n'icumbi. Abatari bafite amafaranga basinyiye ideni, abandi Rusesabagina abashumuriza abicanyi. Gatete Nyiringabo yibukije ko ubu buhamya buri no mu Gitabo'Inside the Hotel Rwanda' cya Edouard Kayihura, umwe mu bahungiye muri iyo Hotel yategekwaga na Rusesabagina.
Umunyamakuru Gatete yanagaragaje ikiganiro Paul Rusesabagina yagiranye na CNN, tereviziyo y'Abanyamerika, yiyemerera ubwe ko yishyuje abahungiye muri 1000 Collines, kandi ko atabibonamo igitangaza. 2. Paul Rusesabagina si impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu
Ubucukumbuzi bwa Gatete Nyiringabo Ruhumuriza burerekana uburyo aho kuba impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, ahubwo Rusesabagina ari umwicanyi mu bandi, kuko yashinze akanashyigikira imitwe y'iterabwoba. Ibi biragaragazwa n'impapuro z'aho yagiye yoherereza amafaranga umutwe wa FDLR, abinyujije muri Western Union no muri banki ya BANCOBU yo mu Burundi. Ibi byanavuzwe kandi mu buhamya bwa Col. Noheli Habiyaremye wahoze muri FDLR, akaza gufatirwa mu Burundi agiye kuzana ayo mafaranga, mbere y'uko yoherezwa Rwanda.
Ubwo mu rugo rwe i Buruseli mu Bubiligi hasakwaga, mu maso ya polisi y'icyo gihugu, ibimenyetso byahatahuwe birerekana uburyo Rusesabagina ari Bin Laden w'Umunyarwanda. Amajwi n'ashusho bya Paul Rusesabagina yigamba ko afite 'urubyiruko rwafashe intwaro rukajya ku rugamba rw'impinduramatwara mu Rwanda', nawe ubwe iyo ayabonye ibikoba biramukuka, kuko yumva agomba kuryozwa ubugome 'urubyiruko' rwe rwa FLN rwakoreye Abanyarwanda. Ntiwaharanira uburenganzira bwa muntu uri n'umwicanyi icyarimwe! 3. Paul Rusesabagina ntiyashimuswe.
Ubwo Paul Rusesabagina yageraga mu Rwanda, abamushyigikiye barasakuje ngo yarashimuswe. Nyamara Rusesabagina yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku bushake bwe, anyura i Dubai mbere yo gufata indege yamuzanye mu Rwanda, ntawe ubimuhatiye.
Ubushakashatsi bwa Gatete Nyiringabo bwatangaje ko Ibihugu Byunze Ubumwe by'Abarabu byamenyesheje abategetsi b'Amerika ko Rusesabagina atigeze atabwa muri yombi i Dubai ngo ajyanwe mu ndege ku ngufu, ko rero mu rugendo rwe nta muntu uwo ari we wese wamutegetse gufata icyerekezo adashaka. Ibi ngo n'ubutasi bwa Amerika bwarabigenzuye, bwemeza ko Rusesabagina yarushijwe ubwenge yibona ageze mu Rwanda, ko rero bitakwitwa 'gushimutwa'.
4. Paul Rusesabagina nta yicarubozo yakorewe
Umunyamakuru Gatete Nyiringabo avuga ko Paul Rusesabagina akigera mu Rwanda, inzego z'ubutabera zagize impungenge ko ashobora kugira ubwoba bukabije bikaba byanamuviramo urupfu cyangwa uburwayi bw'umutima. Byatumye abayobozi banyuranye bamuba hafi baramuhumuriza, bagira bati:' Shyira umutima hamwe, aha uri ni iwanyu mu Rwanda, ntawe uzakugirira nabi'.
Abakozi bo muri Hoteli Lemigo yamutekeraga batanze ubuhamya bavuga ko yahabwaga ifunguro yihitiyemo, yewe akarenzaho umuvinyo, ibintu ubundi bitamenyerewe ku mfungwa ikurikiranyweho ibyaha bikomeye nk'ibya Rusesabagina.
Ubwo yaganiraga na New York Times ndetse na The East African akimara gufatwa, Rusesabagina yivugiye ko yakiriwe neza cyane, ndetse anahabwa uburyo bwo kuvugana n'umuryango we. Ibyo gukorerwa iyicarubozo abo mu muryango we bavuga, nabo bazi ko ari ukuremekanya ibitarigeze bibaho. 5. Paul Rusesabagina ntiyimwe abanyamategeko yihitiyemo
Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga, ngo yari afite amadolari y'Amerika 2.000. Ubugenzacyaha bwumvaga yakwiyishyurira abanyamatego nibura mu gihe cy'ibazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha. Babikojeje Rusesabagina arabyanga, avuga ko ayo madolari ari'agahamba' atapfa gukoraho. Byahawe agaciro, hemezwa ko azahabwa abamwunganira nk'umuntu'utishoboye', maze yohererezwa abanyamategeko 3 ngo yihitiremo uwo ashaka. Umunyamakuru Gatete Nyiringabo Ruhumuriza yashyize ahagaraga ibaruwa(yandikishije intoki) Paul Rusesabagina ubwe yandikiye Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, amushimira 'byimazeyo' kuba yamwoherereje abanyamategeko akihitiramo 2 yifuza. Muri iyo baruwa Rusesabagina avuga ko yaganiriye n'abo bavoka, agahitamo Me Nyembo Emeline na Me Rugaza David.
Iyo urebye ukuri kwacukumbuwe na Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, ndetse n'abandi bantu bagiye berekana uburyo Rusesabagina ari rusisibiranya ukaze, wibaza impamvu abashyigikiye Rusesabagina binangira, bagakomeza guha agaciro no gukwirakwiza ibinyoma, kandi hari ibimenyetso bivuguruza amatakirangoyi ye.
Icyakora abasesenguzi babwiye Rushyasha ko abo bari inyuma ya Rusesabagina atari uko bayobewe ukuri, ko ahubwo bakwirengagiza nkana, kubera urwango basanzwe bafitiye uRwanda n'abayobozi barwo. Abo basesenguzi kandi banavuga ko abarwanirira Rusesabagina intambara idashoboka n'ubundi aribo bamushyigikiye mu migambi ye mibisha, bagaterwa isoni no kumva amahano y'inkoramutima yabo yaragiye ahabona.
Bararushywa n'ubusa ariko, burya ukuri ni nk'inkorora, n'iyo wasisibiranya ute kugera aho kukigaragaza. Rushyashya iboneyeho gushimira umunyamakuru akaba n'umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, ku kazi k'indashyikirwa yakoreye abakunda ukuri.
Kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kumenya ubuzima bw’imyororokere ku bana ni ingingo ubuyobozi mu karere ka Nyanza busaba amashuri n’ababyeyi kujya bakangurira abana. Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana,hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku birebana no gukangurira abana kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kajyambere Patrick umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu yakanguriye ababyeyi kurushaho (…)
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yasabye anakwa umugore we Karamira Gentille.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Patient yasabye anakwa Uwera Karamira Gentille mu muhango wabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi.
Patient Bizimana yari agaragiwe n’abaramyi barimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.
Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, barasezeranira mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro aho basezeranira imbere y’Imana.
Patient Bizimana yasezeranye na Gentille Uwera mu 2019, ubukwe bwabo bwagombaga kuba mu mwaka washize ariko burasubikwa bitewe n’icyorezo cya COVID-19.