Category: Uncategorized

  • Kicukiro : Abasore n’inkumi benshi bafatiwe mu rugo banywa inzoga banabyina umuziki #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko uru rubyiruko rwinshi rwafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

    Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwanyujije kuri Twitter, buvuga ko uru rubyiruko rwinshi rwafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Nshimiye Donatien.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, buvuga ko aba basore n’inkumi bafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’Inzego z’Umutekano.

    Ubu butumwa buvuga ko uru 'rubyiruko rwinshi rwahakoreye igitaramo kirimo inzoga n’imiziki, batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Bukomeza bugira buti 'Ntibigeze kandi babimenyesha Ubuyobozi bubegereye nk’uko amabwiriza abigena.'

    Amabwiriza yagenderwagaho kugeza mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ni ayafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2021.

    Ibyemezo by’iyi Nama y’Abaminisitiri bivuga ko ibitaramo by’umuziki no kubyina (Nights Clubs/Live bands/Karaoke) bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kicukiro-Abasore-n-inkumi-benshi-bafatiwe-mu-rugo-banywa-inzoga-banabyina-umuziki

  • Ubushakashatsi bwerekanye uko biba bimeze mbere y'umunota umwe ngo umuntu apfe #rwanda #RwOT

    Urupfu ruhishe amabanga menshi cyane kuko nta n'umwe uzi ibikurikiraho iyo umuntu amaze gupfa yewe ndetse ntawamenya uko biba bimeze iyo umuntu arimo gupfa, icyo ni cyo gituma abenshi mu bashakashatsi bihatira kugira icyo bamenya kuri ibi bintu, ariko byibuze hari ababashije kugira icyo bamenya ku bijyanye n'uko biba byifashe mbere y'urupfu ho gatoya.

    Ese waba warigeze wibaza uko uzaba umeze habura umunota umwe urupfu rukagutwara? Cyangwa se icyo uzaba utekereza mu gihe uzaba urimo gupfa? Ibi ni ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza ubwabo ariko hari n'abandi batajya bafata umwanya wo kubyibaza!

    Itsinda rigizwe n'abahanga muri Chimie n'abaganga muri Amerika bakoreye amagenzura n'ubushakashatsi bwagutse ku bantu babaga barimo gupfa cyangwa bava mu rupfu, bagaragaje ko mu gihe cyo gupfa n'iminota mike mbere y'urupfu, umuntu aba afite ibyiyumviro nk'iby'umuntu urimo kureba filimi iteye ubwoba.

    Muri ako kanya, ubwonko buba bugaragaza imikorere isa nk'iyo buba bufite mu gihe umuntu arimo kureba filimi iteye ubwoba.

    Ubwoba buza mu bwonko bw'umuntu ugiye gupfa cyangwa urimo gupfa buva he buturuka kuki?

    Hagendewe ku byagaragajwe n'iryo tsinda, ubwoba ni bwo mpamvu y'ingenzi kuri iyi ngingo kuko iyo umuntu yikanze ibyago n'akaga gashobora kumugwirira ahita asagukwa n'ubwoba bugatangira kumuyobora, maze muri ako kanya agace k'ubwonko kazwi ku izina rya 'Thalamus' kakavubura imisemburo n'ibindi binyabutabire bituma umuntu ahangayika.

    Bavuga ko mu gihe umuntu arimo gupfa aba yiyumva nk'urimo kuguruka cyangwa ugonganye n'ikintu, muri aka kanya 'hypothalamus' ikavubura umusemburo wa 'Adrenaline' utuma mu mubiri witegura kugira imikorere ikwiye.

    Ubu bushakashatsi bwerekanye ko umuntu urimo gupfa aba afite ibyiyumviro nk'iby'umuntu urimo kureba  filimi iteye ubwoba asa nurimo avuza induru ariko ijwi rye ntaba abasha kuryumva kandi nta muntu n'umwe uba amwumva kuko umwuka uba wahagaze kandi ubwonko bwe burimo gutakaza ubushobozi bwo gukora.

    Musinga C.

    The post Ubushakashatsi bwerekanye uko biba bimeze mbere y'umunota umwe ngo umuntu apfe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/19/ubushakashatsi-bwerekanye-uko-biba-bimeze-mbere-yumunota-umwe-ngo-umuntu-apfe/

  • Papa Francis yavuze amagambo akomeye ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo, ati' ni hafi irya Shitani' #rwanda #RwOT

    Papa Francis yamaganye ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore, avuga ko ari 'hafi irya Shitani', aya akaba ari amwe mu magambo akakaye cyane akoresheje kuri iki kibazo.

    Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivugiye mu kiganiro kuri iki cyumweru cyaciye kuri televiziyo TG5 yo mu Butaliyani. Yavuganye n'itsinda ry'abantu bane banyuze mu bibazo, barimo n'umwe warokotse ihohoterwa ryo mu rugo. Yinubiye umubare uri 'hejuru cyane' w'abagore 'bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo'.

    Papa Francis yagize ati: 'Ikibazo ni uko, kuri jyewe, ari hafi icya Shitani kuko kirimo gufatirana umuntu udashobora kwirwanaho, ushobora gusa [kugerageza] kwikinga ibyo akubitwa. Bitesha agaciro. Bitesha agaciro cyane'.

    Yavuganye n'umugore witwa Giovanna wavuze ko yatorotse urugo rurimo urugomo akajyana n'abana be bane.

    Papa Francis nkuko BBC ibitangaza, yongeyeho ko abagore bakorewe ihohoterwa batatakaje agaciro kabo. Yabwiye Giovanna ati: 'Ndabona agaciro muri wowe kuko iyo uba udafite agaciro, ntiwari kuba uri hano. Rangamira Bikiramariya ubundi ugumane iyo shusho y'ubutwari'.

    Kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira, Papa Francis amaze kuvuga kenshi ku ihohoterwa ryo mu ngo.

    Ibikorwa by'ihohoterwa ryo mu ngo byariyongereye mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe abantu benshi basigaranye imuhira n'ababahohotera mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo.

    Raporo y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yakorewe ku bihugu 13 igaragaza ko kimwe cya kabiri cy'abagore bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko hari urugomo runaka bakorewe kuva iki cyorezo cyatangira.

    Mu Butaliyani, imibare ya Polisi yatangajwe mu kwezi gushize igaragaza ibikorwa bigera kuri 90 by'urugomo rukorerwa abagore buri munsi — 62% by'ibyo bikorwa by'urugomo bikaba ari iby'ihohoterwa ryo mu ngo.

    Abwira Giovanna, Papa Francis yavuze ko bishoboka gukomeza kugira icyizere, haba no mu gihe cy'icyorezo. Yagize ati: 'Urimo gutanga urugero rwo kwirwanaho, isomo ryo kwirwanaho ku makuba. Urimo kuyasohokamo umeze neza cyane kurusha mbere'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/papa-francis-yavuze-amagambo-akomeye-ku-ihohoterwa-rikorerwa-abagore-mu-ngo-ati-ni-hafi-irya-shitani/

  • Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by'agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ikipe ya AS Kigali itandukaniye na Eric Nshimiyimana nk'umutoza mukuru ndetse na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije, iyi kipe y'abanyamujyi yamaze gutangazako Jimmy Mulisa ariwe ugiye gutoza iyi kipe ndetse akazafatanya na Mwambali Serge nk'ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.

    Mwambari Serge

    Binyuze ku rubuga rwa Twittwer rw'ikipe ya AS Kigali, kuri iki cyumweru nibwo iyi kipe yemeje ko Jimmy Mulisa ariwe wahawe iyi kipe ngo ayitoze mu gihe cy'agatateganyo.

    Bagize bati 'Ikipe ya AS Kigali iboneyeho gutangaza ko Jimmy Mulisa ari umutoza wacu by'agateganyo'.

    Bakomeje bemeza ko kandi azakorana na Mwambali Serge, bati 'Tuboneyeho kubatangariza ko Mwambali Serge ariwe mutoza wacu akaba ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga'.

    Aba bombi bahawe gutoza iyi kipe yitegura gukina umunsi wa 10 wa shampiyona y'u Rwanda aho bitegura gukina n'ikipe ya Gasogi United, ni umukino uzaba ku wa kane w'iki cyumweru ukazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Jimmy Mulisa na Mwambali Serge basimbuye Eric Nshimiyimana na Mutambirwa Djabil basezerewe kuri iki cyumweru nyuma yaho ikipe ya AS Kigali itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

    Uko imikino y'umunsi wa 9 wa shampiyona wagenze:
    Bugesera FC 0-0 Etoile de l'Est FC
    Gasogi United 0-1 Gorilla FC
    Rutsiro FC 2-2 Espoir FC
    Marine FC 1-2 APR FC
    Mukura VS&L 1-2 Kiyovu Sports Club
    AS Kigali 1-2 Rayon Sports FC
    Police FC 3-0 Etincelles FC
    Gicumbi FC 0-0 Musanze FC

    The post Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by'agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jimmy-mulisa-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-as-kigali-byagateganyo-mwambali-serge-agirwa-ushinzwe-kongerera-imbaraga-abakinnyi-bayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jimmy-mulisa-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-as-kigali-byagateganyo-mwambali-serge-agirwa-ushinzwe-kongerera-imbaraga-abakinnyi-bayo

  • Patient Bizimana yakoze ubukwe aririmbira umugore we bombi baririmbirwa na Gaby Kamanzi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro aho basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu.

    Mu bahazni baririmbye muri ubu bukwe, barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana na we yaririmbiye umugeni we.

    Umuhano wo gusezerana wabimburiwe n’indi mihango yo gusaba no gukwa yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yabereye muri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Photos : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Patient-Bizimana-yakoze-ubukwe-aririmbira-umugore-we-bombi-baririmbirwa-na-Gaby-Kamanzi-AMAFOTO

  • Nyanza : Babiri bakurikiranyweho guhimba ubutumwa ko bipimishije COVID-19 bafatiwe mu bukwe #rwanda #RwOT

    Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana Francois bakurikiranweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19, afatiwe mu mihango yo gusaba no gukwa mu bukwe bwa Uwimana bwari bwaberereye mu Murenge wa Ntyazo Akagari ka Katarara, Umudugudu wa Gasharu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Yagize ati “Abapolisi bari mu kazi bisanzwe bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 baza kugera mu kagari ka Katarara bahasanga abantu benshi bari mu bukwe bwo gusaba no gukwa. Bagenzuye ibyangombwa by’abo bantu bari batashye ubukwe, baje gusanga ibyangombwa by’umusangiza w’amagambo ariwe Hategekimana Joseph afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko nta bwandu bwa COVID-19 yanduye (Negative). Byaje kugaragara ko ubwo butumwa atari umwimerere w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC),ako kanya yahise afatwa.”

    Hategekimana amaze gufatwa yavuze ko ubwo butumwa yabwohererejwe n’uwarongoye ariwe Uwimana.

    SP Kanamugire yibukije abantu ko COVID-19 itarangiye bityo bagomba kubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye, yabasabye kwirinda kunyura mu nzira zose zibaganisha mu byaha harimo kuriya guhimba ubutumwa bugaragaza ko uri muzima nyamara utaripimishije.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Uwimana Francois
    Hategekimana Joseph

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Babiri-bakurikiranyweho-guhimba-ubutumwa-ko-bipimishije-COVID-19-bafatiwe-mu-bukwe

  • Imodoka zitwara abagenzi bajya n'abava mu ntara zizajya zitwara abikingije Covid-19 gusa,imihango yo kwiyakira yasubitswe i Kigali #rwanda #RwOT

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko imodoka zitwara abagenzi mu ntara zizajya zitwara abikingije Covid-19 gusa ndetse muri Kigali imihango y'ubukwe yo kwiyakira bibujijwe.Mu ntara iyo mihango ntigomba kurenza abantu 75.

    Itangazo ryasohotse kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 rivuga kandi ko ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi, mu nsengero no gusaba ritagomba kurenza abantu 40.

    Mu gihe kandi dusatira iminsi mikuru isoza umwaka, 'ibirori no kwiyakira' bijyanye nayo nabyo byahagaritswe.

    Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gukora kandi zitware abantu 100% bicaye gusa amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo hinjiremo umwuka.

    Ku bagenzi bajya n'abava mu Mujyi wa Kigali, abemerewe kugenda mu modoka rusange ni abikingije Covid-19 gusa.

    Utubari two tuzakomeza gufungura mu byiciro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko tutakira abarenze 50% by'ubushobozi bw'aho dukorera. Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Tugomba gufunga saa mbili z'ijoro kandi abakiliya bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye'.

    Mu nsengero, ho imihango yose ihabera igomba kwitabirwa n'abantu batarenze 30% by'ubushobozi bw'izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye'.

    Abafite ibikorwa by'ubucuruzi bakanguriwe gushishikariza abakozi babo kwikingiza Covid-19 byuzuye.Minisiteri y'Ubuzima yemerewe gufunga ibigo bya leta n'ibyigenga by'agateganyo igihe habonetse umubare munini w'abanduye cOVID-19.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/imodoka-zitwara-abagenzi-bajya-n-abava-mu-ntara-zizajya-zitwara-abikingije

  • Hasohotse amabwiriza mashya abaye aya gatatu mu cyumweru kimwe : Ibirori by’iminsi mikuru birabujijwe #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza yatangajwe akurikira andi yari yatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021. Aha umwihariko Umujyi wa Kigali nk’ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko muri Kigali mu mihango y’ubukwe kwiyakira bibujijwe. Ni mu gihe kandi ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi, mu nsengero no gusaba ritagomba kurenza abantu 40.

    Mu gihe kandi dusatira iminsi mikuru isoza umwaka, 'ibirori no kwiyakira' bijyanye nayo nabyo byahagaritswe.

    Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gukora kandi zitware abantu 100% bicaye gusa amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo hinjiremo umwuka.

    Ku bagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali, abemerewe kugenda mu modoka rusange ni abikingije Covid-19 gusa.

    Utubari two tuzakomeza gufungura mu byiciro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko tutakira abarenze 50% by’ubushobozi bw’aho dukorera. Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Tugomba gufunga saa mbili z’ijoro kandi abakiliya bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye'.

    Mu nsengero, ho imihango yose ihabera igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Hasohotse-amabwiriza-mashya-abaye-aya-gatatu-mu-cyumweru-kimwe-Ibirori-by-iminsi-mikuru-birabujijwe

  • Umutoza Lomami Marcel yinginze abafana ba Rayon Sports, abaha isezerano #rwanda #RwOT

    Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel yinginze abafana b’iyi kipe abasaba kugaruka ku kibuga gufasha ikipe yabo bakayiba hafi kuko kuyitererana atari wo muti, abasezeranya ko n’umukino ukurikira bazawutsinda.

    Bigendanye n’umusaruro iyi kipe yarimo itanga muri iyi minsi, abafana ba Rayon Sports bari baracitse intege zo kuza ku kibuga gushyigikira ikipe yabo kugira ngo yegukane intsinzi.

    Kuva iyi kipe yatsindwa na Kiyovu Sports muri shampiyona, nibwo abafana batangiye kubura ku kibuga, umukino banganyijemo na Gorilla FC ndetse n’uwo baheruka gutsinda AS Kigali, abafana ubwitabire bwabo bwari ku rwego rwo hasi.

    Nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali, umutoza Lomami Marcel yasabye abafana b’iyi kipe kugaruka gushyigikira ikipe yabo kuko kubireka atari wo muti w’ikibazo, abizeza ko abakinnyi bameze neza bagiye kujya babaha ibyishimo.

    Ati 'Abakinnyi bacu bakunda intsinzi, wabonye ko twamaze gutsinda ibitego 2 bagatangira kudutera ingabo mu bitugu, yego uyu munsi kimwe no mu mukino uheruka ntabwo babonetse, icyo nasaba abafana bacu ni uko bagaruka ku kibuga.'

    'Ikipe ni iyacu, ni iyabo kuko kureka kuza ku kibuga si wo mwanzuro icyiza ni uko bagaruka bagatera ingabo mu bitugu abakinnyi bacu, yego twatsinze harimo abafana na bo turabashimira, nibagaruke ku kibuga ibyishimo byatangiye kuza, n’imikino itaha bazajya bataha bishimye.'

    Yakomeje avuga ko badakwiye kwiheba kuko igihe umuntu agihumeka ibintu biba bigishoboka, abasezeranya ko n’umukino wa Police FC bazatahana ibyishimo.

    Ati 'Buriya umuntu ntazajye yiheba mu buzima, buriya iyo Imana iguha guhumeka, ukaba ureba, ukaba uvuga, icyo nasaba abafana bacu baze ku kibuga, ntibagire ikibazo, abakinnyi bameze neza, abayobozi bari hafi y’ikipe, nibaze ari benshi umukino wa Police FC tuzabashimisha nk’uko twabashimishije.'

    Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza, Rayon ikaba izakina na Police FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, ni umukino yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bazatahukana intsinzi.

    Lomami Marcel arasaba abafana kugaruka ku kibuga mu gihe amabawiriza mashya ya Coroavirus yasohowe na Minisiteri ya Siporo, avuga ko guhera uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021 nta mufana wemewe kuza gufana.

    Abafana ba Rayon Sports bari bamaze iminsi baradohotse baza ari bake

    Lomami Marcel yabasezeranyije ko n’umukino utaha bazawutsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-lomami-marcel-yinginze-abafana-ba-rayon-sports-abaha-isezerano

  • Ubukwe bw’umukinnyi Djihad Bizimana bwasubitswe #rwanda #RwOT

    Ubukwe bw’umukinnyi w’umunyarwanda ukinira KMSK Deinze mu Bubiligi, Djihad Bizimana yagombaga gukorera mu Rwanda bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Tariki ya 15 Gicurasi nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bose baba.

    Dalda Simbi na Djihad Bizimana basezeranye imbere y’idini ya Islam (Kufunga Ndoa) bizwi nka “Nikkah” mu rurimi rw’Icyarabu.

    Indi mihango yose y’ubukwe yari iteganyijwe kuzabera mu Rwanda, aho uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yagombaga kuza mu Rwanda azanye umugeni akamwereka inshuti n’abavandimwe.

    Ubu bukwe bwari buteganyijwe tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021, bamaze gusohora itangazo ribusubika.

    Bagize bati “Bitewe n’ibihe bitunguranye, ubukwe bwa Dalda na Djihad bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza bwimiriwe ku yandi matariki. Dusabye imbabazi ku ngorane ibi bishobora guteza, twizeye ko tuzishimana mu bukwe bwacu mu minsi iri imbere.”

    Bafashe umwanzuro nyuma y’uko amabwiriza mashya ya Coronavirus avuga ko mu bukwe abantu batagomba kurenga 75, ariko ubu bageze kuri 40, ni mu gihe uyu mukinnyi we yifuzaga abantu benshi.

    Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuza mubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

    Mu minsi ishize, Djihad Bizimana yabwiye ISIMBI ko uyu mukobwa bamenyanye mbere gato y’uko ajya gukina mu Bubiligi ubu bamaranye imyaka 3.

    Ati”umukunzi wanjye tumaranye imyaka irenga 3, twamenyanye mbere gato y’uko nza mu Bubiligi, kandi abantu baba hafi yanjye basanzwe bamuzi, basanzwe bamuzi.”

    Ku kijyanye n’icyo yamukundiye, yavuze ko mu rukundo umuntu agenda areba utuntu twinshi kandi akaba ari umusore udakundanye bwa mbere hari byinshi yanyuzemo, Dalida rero akaba yarasanze bahuje byinshi.

    Ubukwe bwa Bizimana Djihad bwasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubukwe-bw-umukinnyi-djihad-bizimana-bwasubitswe