Category: Uncategorized

  • Umwiza Phionah wari uhagarariye u Rwanda muri… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi isaga 15 abakobwa bitegura kandi ari nako banyura mu bizamini binyuranye, hashakishwa abakobwa bakwiye amakamba anyuranye muri Miss University yatangiye kuwa 03 Ukuboza 2021 yasojwe mu ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2021.

    Umunyarwandakazi wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phionah yaraye yongeye kwerekana ko azobereye n'ibijyanye n'amarushanwa y'ubwiza yegukana ikamba ry'Igisonga cya 4.

    Mu butumwa Miss Umwiza yashize hanze yishimira ikamba yegukanye yagize ati:'Turabikoze ndishimye birenze ko nabaye Igisonga cya 4 muri Miss University 2021. Ishimwe kuri buri umwe wamfashije, ibi bivuze ibirenze kuri njye kandi mukomeze kugira imigisha myinshi.'

    Miss Umwiza abaye umwe mu banyarwandakazi bacye bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga bakitwara neza, by'umwihariko bakaboneka muri 5 ba mbere, ikamba rya Miss University rikuru rikaba ryegukanwe n'umunya-Somalia.

    Aya marushanwa yanyuze mu buryo bw'akokanya (live) ku mbuga zirimo Facebook na Instagram, yari ahuriyemo abakobwa baturuka mu bihugu binyuranye bya Africa birimo u Rwanda, Misiri, Guinea, Eswatini, Ethiopie, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Malawi.

    Kimwe na Mali, Mauritania, Mauritius, Maroc, Mozambique, Namibia, Niger, Nigeria, Sao Tome & Principe, Sénégal, Seychellles, Sierra Leone, Somalia, Afurika y'Epfo, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    Umunya-Somalia niwe wegukanye ikamba rya Miss University Africa

    Abakobwa babanje kwiyerekana mu buryo bunyuranye


    Umwiza Phionah yabaye Igisonga cya 4 muri Miss University AfricaUmunya Somalia niwe wegukanye ikamba rya Miss University

    Umwiza Phionah asanzwe ari Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112729/umwiza-phionah-wari-uhagarariye-u-rwanda-muri-miss-university-africa-yabaye-igisonga-cya-4-112729.html

  • Nyaruguru: Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bahawe miliyoni 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Ayo mafaranga bayahawe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika binyuze mu mushinga ‘Mupaka Shamba Letu’ ugamije gufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

    Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika ku bufatanye na Alert International ku nkunga ya Swedish International Development Cooperation Agency (SIDA) na Cooperation Swisse.

    Koperative yitwa Shirinyota yorora inkoko ikanacuruza ibiribwa nduhurabagenzi yahawe inkunga ya miliyoni 6 Frw naho Koperative Kungahara icuruza amatungo n’ibiyakomokaho yahawe miliyoni 4 Frw.

    Bayahawe nyuma yo kugaragaza imishinga bazakora, bahigika izindi koperative enye bari bahuriye mu marushanwa.

    Kizima Emmanuel uhagarariye Koperative Shirinyota yavuze ko inkunga bahawe igiye kubafasha kwagura ibikorwa bakora.

    Ati “Tugiye kwagura isoko kuko ubusanzwe ntabwo twahazaga iry’imbere mu gihugu, nk’izo nkoko zacu tuzazigira nyinshi cyane cyane ko ari zo tubona abaturage bakunze.”

    Uwimbabazi Laëtitia uhagarariye Koperative Kungahara we yavuze ko bagiye kubaka ibagiro rigezweho.

    Ati “Kubera ko twakoraga ubucuruzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho tugiye guhita twubaka ibagiro ryiza kugira ngo tujye tubaga inyama tunazicuruze.”

    Abagize koperative zombi bavuze ko n’ubwo umupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi umaze igihe ufunze, basigaye bacururiza imbere mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko ubucuruzi bwabo buhagarara.

    Padiri Kwitonda Gilbert wari uhagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika, yavuze ko mu Karere ka Nyaruguru batera inkunga abagore 100 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abagabo babo 60.

    Ati “Icya mbere tubigisha ni ukubana mu mahoro mu ngo zabo, ayo mahoro akazasakara aho batuye, hanyuma nyuma umupaka wafungurwa bakayasangiza n’abo hakurya.”

    Yavuze ko babatoza no gukorera mu makoperative ndetse no gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo ibikorwa byabo byaguke.

    Yakomeje avuga ko ikindi babigisha ari ukwirinda amakimbirane kuko yari yaratangiya kugaragara mu ngo zabo.

    Yagize ati “Twahereye ku bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, hagaragaraga amakimbirane mu ngo zabo kubera ko abagore babaga bagiye bakirirwa muri ubwo bucuruzi, hanyuma bataha abagabo babo bagakeka ko bari bagiye mu bindi bikabyara amakimbirane. Kugira ngo turandure ayo makimbirane byasabye ko tubashyira hamwe tukabigisha.”

    Yavuze ko bigoye kwigisha umuntu kubaho nta makimbirane akennye, yemeza ko ariyo mpamvu babafasha mu iterambere babatoza gukunda umurimo kandi bakabatera n’inkunga.

    Munyampenda Damien ukuriye umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza nk’uko babigaragaje mu mishinga yabo, abizeza ko bazababa hafi.

    Ati “Icya mbere tubasaba ni uko abakwiye gukoresha amafaranga twabahaye icyo bayateganyirije, ikindi akabaha ubushobozi bwo gukora ubucuruzi bukozwe mu mahoro bukarushaho kubabyarira ubuvandimwe aho kugira ngo buteze urwango ahati yabo.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyaruguru, Bucyana Pierre, yashimiye umushinga watanze iyo nkunga avuga ko ari igikorwa kigamije gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Mu Rwanda hose uwo mushinga ukorana n’abagore 400 kuko ukorera ku mipaka ya Akanyaru, Rubavu, Rusizi na Bugarama aho buri hamwe ukorana n’abagore 100.

    Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka w’Akanyaru batewe inkunga ya miliyoni 10 Frw

    Koperative yitwa Shirinyota yorora inkoko ikanacuruza ibiribwa nduhurabagenzi yahawe inkunga ya miliyoni 6 Frw

    Koperative Kungahara icuruza amatungo n’ibiyakomokaho yahawe miliyoni 4 Frw

    Munyampenda Damien ukuriye umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza

    source : https://ift.tt/3GU06lE

  • Rubavu: Babana nubumuga bwo kutavuga no kut… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kirambuye n'aba bana bavugirwaga cyane n'uyu musore ubafasha kumenya kubyina, batangaje ko ubuzima babayemo bwari bubi gusa ngo aho bageze ni heza kandi buri umwe muri bo arifuza kugera kure abikesha impano ye. Ishimwe Dorcas mukuru wabo ugerageza no kuvuga no kumva gake cyane, yatangaje ko bifuza kumenya kubyina cyane kugira ngo bizamufashe kubona ibintu byose yabuze akiri muto, ndetse azabashe no kwiyitaho. Dorcas n'abavandimwe be batangaje ko mu ndirimbo babyina bifashisha cyane indirimbo z'umuhanzi Nel Ngabo kubera uburyo bamukunda. Mu magambo make Dorcas yagize ati

    'Mu by'ukuri dukunda kubyina cyane, njye na barumuna banjye dukunda kubyina cyane kubera ko twabikunze tukiri bato kandi tubikunda tutitaye ku bumuga dufite. Turifuza kumenya kubyina tukamenyekana ku buryo umunsi umwe twazajya tubona amafaranga binyuze mu marushanwa, tukabyina mu bukwe cyangwa se haba hari nk'umuhanzi wadusabye kumubyinira mu ndirimbo akatwishyura. Kubera ko twabikunze kuva kera cyane turifuza no gukomeza kubikora cyane, kandi tuzagera kubyo twifuza'.

    Umusore ubatoza kubyina, Niyobuhungiro Aboubakar usanzwe atoza abandi bana yahurije hamwe akabita 'Hope Dance', yatangaje ko yahisemo gushyiramo n'aba bakobwa kugira ngo yereke abanyarwanda kimwe n'abandi bana, kimwe n'ababyeyi ko umwana wese ashoboye kabone n'ubwo yaba afite ubumuga. 

    Aboubakar yagize ati: 'Njye nakoreraga ku kigo cyigisha abafite ubumuga hano mu mujyi wa Gisenyi ntoza abandi bana, ubwo rero umunsi umwe nafashe icyemezo cyo gutoza abana benshi ariko harimo n'abakobwa , kubw'amahirwe mbona aba bana , mbabaza icyo bazi n'impamvu bashaka kumenya kubyina numva duhuje intego kandi bashaka kumenya batitaye kubumuga bafite ndabafasha none kugeza ubu hari aho bageze'.

    Kubijyanye n'ubuzima babayemo , aba bana b'abakobwa ngo babayeho nabi cyane, gusa ngo barabirenze batekereza kuzaza habo kandi ngo intumbero yabo ni uko bamenyekana , bakifasha kandi bagafasha n'umuryango wabo. Aboubakar yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kujya babareka bakayobora impano zabo ndetse bakanabafasha kugera ku rwego bifuza ngo na cyane ko buri wese aba afite icyo ashoboye.

    Niyobuhungiro yatangaje ko ashaka no guhuza abandi bantu babana n'ubumuga bw'amaguru, kuburyo nabo bamenya neza ko bashobora gukoresha ibindi bice by'umubiri bakaba babasha kumenya kubyina kandi bikabatunga.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABA BANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112730/rubavu-babana-nubumuga-bwo-kutavuga-no-kutumva-ariko-bazi-kubyina-cyane-twabasuye-bahishur-112730.html

  • Kayonza: Abangavu basaga 80 babyaye bafashijwe gutangira imishinga iciriritse – #rwanda #RwOT

    Ibi batangiye kubikora nyuma y’amahugurwa y’umwaka umwe bahawe na Women for Women agamije kubigisha imyuga irimo uw’ubudozi bw’inkweto, amasakoshi n’imikandara bikoze mu ruhu, kudoda imyenda n’ibindi, bose bakaba banahawe imashini zizabafasha mu kazi kabo.

    Bamwe muri aba bakobwa babyaye imburagihe bavuze ko bishimiye imyuga bigishijwe bavuga ko bigeye kubafasha mu kwiteza imbere bikanabarinda kongera gushukwa.

    Mukamana Jeanette wize gukora inkweto, imikanda n’amasakoshi bikozwe mu ruhu, yavuze ko agiye kwifashisha uyu mwuga mu bikorwa bimuteza imbere.

    Ati “Ngiye guteza umuryango wanjye imbere hamwe n’umwana wanjye, mbere wasangaga nirirwa mu rugo nta kazi kuburyo byakorohera n’undi muhungu kunshuka ariko ubu mbonye aho nzajya nirirwa nshakisha icyanteza imbere.”

    Ufitamahoro Anitha we yavuze ko uretse gukora inkweto yanamenye gukora amasakoshi akoze mu ruhu ndetse n’imikandara byose bikaba bigiye kumufasha mu kwiteza imbere akabona amafaranga yo kwishyurira umwana we ishuri.

    Ati “Gukora inkweto bigiye kumfasha kwiteza imbere njye n’umuryango wanjye, ubu uretse gukora inkweto nzi no gukora imikandara, ndifuza kuzashinga ahantu nzajya nzikorera kuburyo hamenyekana cyane kandi zabigeraho.”

    Uwimpuhwe Jeovanis watewe inda afite imyaka 18 we yavuze ko yize kudoda kandi ngo yanatangiye kubibyaza umusaruro.

    Ati “Ubu natangiye kudoda imyenda y’abanyeshuri nk’imipira n’iyindi, ubu naguze amatungo magufi natangiye umushinga wo kuyorora kugira ngo azangirire umumaro mu minsi iri imbere.”

    Uwimpuhwe yavuze ko nyuma yo kwigishwa kudoda kuri ubu ubuzima buri kugenda neza bitandukanye na mbere aho yaburaga amafaranga yo kwishyurira umwana we ubwisungane mu kwivuza ndetse no kumugurira imyenda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, yasabye aba bakobwa kwigirira icyizere amahirwe babonye yo kwiga imyuga bakayakoresha neza.

    Ati “Turabasaba kugira ikinyabupfura mu byo bagiye gukora byose bahatane ku isoko ry’umurimo kandi bakoreshe neza amahirwe babonye.”

    Kuri ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 280 batewe inda muri uyu mwaka, ubuyobozi bukaba buvuga ko buri gushakisha ababateye inda kugira ngo babikurikiranweho.

    Abangavu babyaye batangiye imishinga iciriritse irimo no gukora inkweto

    source : https://ift.tt/3qg4ZyW

  • Umukirisitu utazikingiza ntazaza muri Misa kuri Noheli -Musenyeri Hakizimana Célestin – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye IGIHE nyuma y’uko hari bamwe mu baturage banga kwikingiza bitwaje imyemerere n’ubuhanuzi bakavuga ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rukomoka kwa Satani cyangwa abarukoze hari ibindi bintu bibi bagamije kugirira ikiremwamuntu.

    Diyoseze ya Gikongoro ayoboye igizwe n’Akarere ka Nyamagabe, igice kimwe cy’uturere twa Nyaruguru, Nyanza na Huye.

    Musenyeri Hakizimana yagize ati “Ibyo kwikingiza tubikangurira abantu dufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kuko inkingo ziza bwa mbere Musenyeri na Meya twagiye kwikingiza dutanga urugero, no ku rukingo rwa kabiri ni ko twabigenje kandi tukabibwira n’abapadiri n’abakirisitu.”

    Yakomeje avuga ko batanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bagiye mu misa bakingirwe mu buryo bworoshye.

    Ati “Twatanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bahakingirirwe ndetse baduha n’itangazo turitanga mu Kiliziya kugira ngo abantu nibava mu misa bajye kwikingiza aho ngaho.”

    Musenyeri Hakizimana yavuze ko hari n’Abapadiri banze kwikingiza bigera aho babafatira ibyemezo.

    Ati “Mbere wabonaga bafite ubwoba bwo kwikingiza n’Abapadiri bangaga kwikingiza rwose, ariko ndababwira ngo utazikingiza ntazasoma Misa, kandi umukuriyeho misa nta kindi aba asigaranye, bahise bajya kwikingiza.”

    Yavuze ko bateganya gukora inama n’Abapadiri kuri iki Cyumweru no ku wa Mbere kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19 bashishikariza abakirisitu kwikingiza hakiri kare.

    Ati “Hanyuma vuba aha tuzakora inama n’Abapadiri yo kurushaho kubikangurira abakirisitu no kugira ngo dushyireho agashya muri Gikongoro. Numva dushaka ko umuntu azajya aza mu misa azajya atwereka ko yikingije, utazikingiza tuzamubwira ko kuri Noheli atazaza mu Misa kandi tuzabigeraho.”

    Hari bamwe mu baturage bo muri Diyoseze ya Gikongoro babwiye IGIHE ko hari amakuru bagiye bumva avuga nabi urukingo rwa Covid-19 batinya kwikingiza.

    Mukantwari Agnes wo mu Karere ka Nyaruguru ati “Abantu baravugaga ngo urushinge urwiteje arapfa, abandi bakavuga ibihuha bitandukanye ku buryo nanjye natinye kwikingiza. Gusa ubuyobozi bwaratwigishije ndetse no mu rusengero batugira inama noneho turemera turikingiza kandi ntacyo twabaye. Naho ubundi twari twabanje kugira ubwoba.”

    Musenyeri Hakizimana yabibukije ko kwikingiza birinda abantu icyorezo cya Covid-19 kandi udashaka kwirinda atagomba kwanduza abandi, agira inama abaturage ko bakwiye kumvira abayobozi kuko bugamije ineza yabo.

    Musenyeri Hakizimana yavuze ko bashyize imbaraga mu gukangurira abakirisitu kwikingiza icyorezo cya Covid 19 kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze

    Musenyeri Hakizimana asaba abakirisitu kwitabira kwikingiza kuko urukingo rufasha mu guhangana na Covid 19

    Abapadiri bari banze kwikingiza muri Diyosezi ya Gikongoro bagiriwe inama bahindura imyumvire

    Umukirisitu utazakingiza ashobora kutazemererwa kujya mu misa kuri Noheli

    Kuri za Kiliziya, nta bantu bari bamerewe kugendagenda hanze nk’uko mbere byabaga bimeze

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3qbQV9o

  • As Kigali yongeye guhambiriza Eric Nshimiyima… – #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa Eric Nshimiyimana rugeze ku iherezo muri As Kigali nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa Shampiyona wari wabereye i Nyambirambo kuri uyu wa Gatandatu.

    Eric Nshimiyimana yeretswe umuryango 

    Rwari uruhererekane rw’umusaruro mubi kuri uyu mutoza ndetse n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil kuko mu mikino 6 ya Shampiyona iheruka basaruye amanota 7.

    Aba batoza baherukaga guhabwa amasezerano y’umwaka muri Nyakanga 2020, gusa ibyo bari biyemeje bagiye batabigezeho. Eric Nshimiyimana bibaye ubwa kabiri yirukanwa na As Kigali nyuma yo kwirukanwa mu 2018 azize umusaruro mucye, dore ko yari yageze muri iyi kipe mu 2014.

    Eric Nshimiyimana yaje kugaruka muri As Kigali mu 2019 nabwo aje gutwara igikombe cya Shampiyona ariko agiye ntacyo atwaye. As Kigali izagaruka mu kibuga tariki 23 Ukuboza ikina na Gasogi United aho igomba kuza ifite Umutoza mushya nyuma yo kwirukana abatoza bose. Amakuru ahari avuga ko Mashami Vincent usanzwe utoza Amavubi ashobora guhabwa iyi kipe.

    Mutarambirwa Djabil Wari wungirije na we yeretswe umuryango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112727/as-kigali-yongeye-guhambiriza-nshimiyimana-eric-bwa-kabiri-azize-umusaruro-udashinga-112727.html

  • Iserukiramuco Mashariki ryasojwe hahembwa fil… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye muri Century Cinema ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021. Witabiriwe n'abakinnyi ba filime, abazitunganya, abitabiriye amaserukiramuco atandukanye ya Cinema muri Afurika, abayobozi n'abandi.

    Ryasojwe mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19, byatumye buri wese witabiriye uyu muhango yasabwaga kuba yarikingije iki cyorezo kandi yipimishije Covid-19 nibura mbere y'amasaha 24. Uretse gutanga ibihembo kuri filime zahize izindi hanerekanwe filime yitwa 'Soeurs’ ya Yamina Benguingui.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yavuze ko bishimiye kuba iri serukiramuco risojwe mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19.

    Avuga ko bitwararitse ku ngamba zashyizweho mu kwirinda iki cyorezo. Uyu muyobozi yavuze ko filime yegukanye igihembo muri iri serukiramuco 'yari ibikwiriye'.

    Kuko ngo Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abahanga barimo abifashishijwe mu iserukiramuco rya Cinema 'Fespaco' ribera muri Burkina Faso n'abandi bumva neza imitegurire ya filime.

    Tressor ariko avuga kubera Covid-19 bari biteze abashyitsi bo muri kompanyi ya Netflix [Ikigo rurangiranwa mu kwerekana filime kuri internet] basubika urugendo bitewe n'ingamba zakajijwe mu bihugu byabo.

    Muri ibi bihembo hifashishijwe Akanama Nkemurampaka katanze amanota buri cyiciro. Mbere y'uko hatangazwa abatsinze, abagize Akanama bavugaga ko kari akazi katoroshye kuri bo kwemeza filime ihiga izindi, ariko ko byabahaye ishusho y'intera Cinema yo muri Afurika igezeho.

    Hari n'abagiye bavuga ko bakunze inkuru zikubiye muri izi filime, ku buryo abatuye umugabane wa Afurika bagiye byinshi byo kubwira Isi binyuze mu Indanga Ndangamuco.

    Iri rushanwa ryasojwe, ryari ryubakiye ku insanganyamatsiko igira iti 'Kagire inkuru.'

    Bamwe mu bakinnyi begukanye ibihembo ntibashishije kubona muri uyu muhango. 

    Bamwe bohereje amashusho yafashwe bavuga ko bishimiye ibihembo begukanye, abandi ibihembo byabo byakirwa n'abakinnyi bo mu Rwanda barimo Niyitegeka Gratien, Nkota Eugene wamenyekanye muri Kayumva Vianney [Manzi] wamenyekanye muri filime yitiriwe 'Fabiola' n'abandi.

    Mu banyarwanda begukanye ibihembo barimo Kantarama Gahigiri wegukanye igihembo 'Avant-Garde Award' abicyesha filime ye yise 'Ethereality'.

    Kantarama Gahigiri yigeze kubwira INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma y'amarushanwa yitabiriye mu Busuwisi ahagarariye u Rwanda, agahurirayo n'abandi bo muri Sudan, Burkina Faso, Aligeria na Afurika y'Epfo.

    Akavuga ko bakoreye umwiherero kuri Hotel yitwa 5*5*5, bahabwa ibyumweru bitanu, buri umwe asabwa gutekereza filime ngufi imwe ashobora gukora ifite umwihariko. Bari bahawe igihe gito, igitutu ari cyinshi, ariko bazirikanaga ko filime izatsinda izerekanwa imbere y'abantu barenga 700

    1.BEST SHORT RWANDAN FILMS:

    1— ENTANGLEMENT by Karambizi Patrick

    2— THE TALENT By MWENEDATA Caleb

    3 — A STORY TO TELL by MUKANYANDWI Sylverie

    2.Best Actor: ENTANGLEMENT

    3.Best Actress: Akamuntu Gloria abicyesha filime 'A story to tell'. Uyu mukobwa afite imyaka 13 y'amavuko, ndetse igihembo cyatanzwe ari ku ishuri.

    4.Best Director: ENTANGLEMENT

    5.SPECIAL MENTON FOR ACTING ENSEMBLE

    Filime 'Awa' ya Déborah BASA — Democratic Republic of Congo

    6.AVANT-GARDE AWARD

    Ethereality ya Kantarama Gahigiri wo mu Rwanda

    7.BEST SHORT FILM:

    Filime 'Sixteen Rounds' ya Sixteen Rounds ya Loukman Ali (Uganda)

    8.LONG FEATURE DOCUMENTARY

    Filime 'Garderie Nocturne-Night Nursery ya Moumouni Sanou wo muri Burkina Faso

    9.WEB-TV SERIES

    Rawhay's Safe Heaven ya Mohmed Fathi (Egypt)

    10.LONG FEATURE FICTION

    Filime 'Aloe Vera' ya Peter Sedufia wo muri Ghana

    Filime 'Juju Stories' ya CJ Obasi, Abba Makama, Michael Omonua wo muri Nigeria

    11.THE BEST DIRECTOR AWARD:

    Amjad Abou Alala wo muri Sundan abicyesha filime ye 'You will die at 20'

    12.BEST FILM AWARD:

    Filime 'Tug war vute n'kuvute ya Amil Shivji's (Tanzania)- Iyi filime niyo yerekanwe ku munsi wa Mbere wo gutangiza iri serukiramuco, mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.


    Bamwe mu bagize Akanama Nkemurampaka bemeje  filime zatsinze mur Mashariki African Film Festival

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor avuga ko bishimiye uko iri serukiramuco ryagenze

    Canal+ yahembye filime zitwaye neza muri Mashariki African Film Festival

    Iri serukiramuco ryasojwe hahembwe filime zitwaye neza

    Manzi yakiriye igihembo cya filime yitwaye neza muri iri serukiramuco rigamije guteza imbere Cinema

    Byari ibyishimo ku bayobozi banyuranye bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo

    Abitabiriye ibi birori banyuraga ku itapi itukura

    Kantarama Gahigiri avuga ko filime ‘Etherelity’ yakunzwe mu buryo atari yiteze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112722/iserukiramuco-mashariki-ryasojwe-hahembwa-filime-zahize-izindi-zirimo-iya-kantarama-gahigi-112722.html

  • Rayon Sports yihimuye kuri AS Kigali, Kiyovu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ku bibuga bitandukanye hakomezaga imikino y'umunsi wa Cyenda muri shampiyona y'u Rwanda 2021-22, aho amakipe amwe yatunguwe agatakaza amanota atatu andi akihorera.

    Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yakinaga na AS Kigali mu mukino ukomeye amakipe yombi ahataniye igikombe cy'uyu mwaka yashakagamo amanota atatu.

    Uyu mukino kandi wanakomezwaga n'umusaruro Rayon Sports yaherukaga kubona ku makipe abiri bahataniye igikombe cya shampiyona, ariyo APR FC na Kiyovu Sport, yombi yatsinze Rayon ibintu byababaje abakunzi b'iyi kipe.


    Rayon Sports yasabwaga kudakora ikosa na rimwe ryo gutsindwa na AS Kigali, yinjiye neza mu mukino hakiri kare ibona ibitego bibiri, harimo icyatsinzwe na Rharb Youssef ku munota wa 8', mu gihe nyuma y'umunota umwe gusa Manace Mutatu yatsindiye Rayon igitego cya kabiri.

    Rayon Sports yayoboye iminota 45 y'igice cya mbere, ntiyagira ikindi gitego yinjiza ariko nayo ntiyagira icyo yinjizwa.

    AS Kigali yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ishaka kwishyura, biza kuyihira ku munota wa 60, ubwo Bishira Latif yishuraga igitego kimwe muri bibiri bari batsinzwe mu gice cya mbere.

    Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka gutsinda ariko iminota 90 y'umukino irangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'ibitego 2-1.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 15 mu mikino 9, ikaba iri ku mwanya wa kane ku rutonde rusange.

    Undi mukino utari woroshye na gato, wahuje Mukura na Kiyovu Sport, maze Mukura itsindwa ibitego 2-1 itakaza amanota atatu.


    Mukura yari yatangiye neza umukino, inayobora igice cya mbere cyose ku gitego cyatsinzwe na Opoku.

    Mu gice cya kabiri, Kiyovu yaje yariye karungu maze isatira izamu rya Mukura karahava, yishyura igitego ndetse inashyiramo icy'intsinzi cyayihesheje amanota atatu.

    Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Ngendahimana Eric ndetse na Bigirimana Abedi.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sport ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 20 mu mikino 9.


    Undi mukino wakinnwe, wahuje APR FC na Marines FC, urangira ku ntsinzi ya APR FC y'ibitego 2-1, ibitego bya APR FC byatsinzwe na Mugunga Yves na Bizimana Yannick, mu gihe Marines yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

    Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 16 mu mikino 6 imaze gukina muri shampiyona y'u Rwanda 2021-22.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112723/rayon-sports-yihimuye-kuri-as-kigali-kiyovu-ikura-amanota-atatu-mu-biganza-bya-mukura-112723.html

  • Abasore batangiye kwiyandikisha bahatanira ik… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, abasore bujuje ibisabwa batangiye kwiyandisha muri Mr Rwanda binyuze ku rubuga rwa www.misterrwanda.rw.

    Umusore wiyandikisha asabwa kwandika amazina ye yombi, itariki y'amavuko, Email, Nimero za telefoni, aho atuye n'Intara abarizwamo cyangwa ashaka kuziyamamarizamo.

    Mr Rwanda ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo ku basore bitwa 'Imanza Ltd' biyemeje kuritegura.

    Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza ikizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari rudasambwa mu bandi.

    Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 cyabereye kuri Century Park Hotel, cyagarutse birambuye kuri iri rushanwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses yavuze ko batekereje gutegura iri rushanwa nyuma yo kubona ko hari amarushanwa menshi ateza imbere abakobwa ariko abahungu ntibahabwe umwanya.

    Moses avuga ko iri rushanwa riri no mu murongo wo gufasha abasore bajyaga baserukira u Rwanda ariko 'ugasanga nta kintu na kimwe bafashijwe'.

    Uyu muyobozi yanavuze ko iri rushanwa rigamije kubahiriza ‘uburinganire’ aho umusore n’umukobwa babona amahirwe angana.

    KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MR RWANDA

    Ibyo umusore asabwa kugira ngo yitabire irushanwa rya Mister Rwanda:

    1.Kuba ari umunyarwanda.

    2.Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30.

    3. Kuba atarakatiwe n’inkiko.

    4.Kuba yarangije amashuri yisumbuye cyangwa se kuzamura.

    5.Kuba asa neza bigaragarira buri wese (Physical Appearance)

    6.Agomba kuba ari umuntu ufite umuco Nyarwanda.


    Uhereye ubumoso: Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Tom Transfer, Ngirawonsanga Jean Damascene bazatanga imodoka ya miliyoni 10 Frw izahabwa Rudasumbwa n'Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112717/abasore-batangiye-kwiyandikisha-bahatanira-ikamba-rya-mr-rwanda-112717.html