Category: Uncategorized

  • Ibibazo mu miyoborere ya Vatican byatumye Umu… – #rwanda #RwOT

    Tariki 18 Ukuboza 2021, nibwo ibinyamakuru bitandukanye byatangiye gutangaza amakuru ya Karidinali Peter Turkson, bamwe babonaga ko ari umukandida wazaba Papa wa mbere w'umunyafurika, yatanze icyifuzo cyo kwegura ku ishami rikuru rya Vatikani, nk’uko Reuters ibivuga.


    Uyu musaza w'imyaka 73 y'amavuko akomoka muri Ghana. Yabaye umujyanama w'ibanze wa Papa Francis  ku bijyanye n''imihindagurikire y'ikirere n'ubutabera, akaba kandi n'umunyafurika rukumbi  wayoboraga ishami rya Vatikani.


    Karidinali Peter Turkson ishami  rya Dicastery for Integral Human Development akoramo, rikubiyemo ibintu bine  birimo amahoro, ubutabera, abimukira, n'abagiraneza nk'uko amakuru aturuka muri Vatikani abivuga. Amakuru akomeza ashimangira ko icyatumye Karidinali Peter asaba kwegura ku mirimo ye ahanini ni ibitari kugenda neza mu miyoborere ya Vatican.

    Ubwegure bwa Karidinali Peter ntabwo Papa Francis arabushyiraho umukono. Ibi bije nyuma y'aho mu minsi ishize Musenyeri w'umupadiri mukuru w' i Paris, Michel Aupetit  yeguye kubera atareka kugirana ubushuti n'umugore bakundanye imyaka isaga 10. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112748/ibibazo-mu-miyoborere-ya-vatican-byatumye-umukaridinali-wumunyafurika-wahabwaga-amahirwe-y-112748.html

  • Kigali: Ibirori byo kwiyakira mu bukwe (Recep… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amabwiriza yo gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 yatangajwe kuwa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima, Guverinoma yavuguruye ayo mabwiriza hagamijwe kurushaho gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru yo mu mpera z’umwaka.

    Itangazo ryateweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, rivuga ko izi ngamba zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa uhereye kuwa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, zikazamara ibyumweru bitatu, ariko zikaba zishobora kongera kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa hashingiwe ku isesengura y’Inzego z’Ubuzima. Ni ingamba ziganjemo izatagajwe kuwa Gatanu ushize, gusa harimo ingingo nke zagiye zivugururwa.

    Iri tangazo riributsa abantu bose ko “Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00Pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00AM). Ibikorwa byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa tatu z’ijoro (09:00Pm). Ibi bizakurikizwa mu gihugu hose”.

    INGAMBA ZIZUBAHIRIZWA MU MUJYI WA KIGALI:

    -Imihango y’ubukwe: Kwiyakira bijyanye n’ubukwe (Wedding related receptions) birabujijwe. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 40. Imihango y’ubukwe ibereye mu rugo ntigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20. Abateguye iyo mihango bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze iminsi 7 mbere y’uko iba. Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bikingije mu buryo bwuzuye kandi bipimishije Covid-19 mu masaha 24 mbere y’uko biba. Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

    -Ibirori no kwiyakira bijyanye n’Iminsi Mikuru byose birabujijwe.

    -Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza, Bisi zizajya zitwara abantu bicaye gusa bangana na 100% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo imodoka zinjiremo umwuka uhagije. Ibi bizakurikizwa mu gihugu hose.

    -Abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali barasabwa gutwara gusa abagenzi bikinjije Covid-19.

    -Utubari: Tuzakomeza gufungura mu byiciro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko tukakira abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho twakirira abantu. Utubari tugomba gufunga saa mbiri z’ijoro (8:00PM). Abakiriya bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    Insengero: Imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    INGAMBA ZIZAKURIKIRWA MU GIHUGU HOSE:

    -Abagenzi bose binjira mu gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’iminsi 3 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa. Abagenzi bose bapimwa Covid-19 (PCR Test) bakigera mu gihugu, bakongera gupimwa ku munsi wa 3 n’uwa 7, biyishyuriye ahanu hagenewe gupimirwa Covid-19. RDB izatanga amabwiriza yihariye ajyanye n’ubukerarugendo.

    -Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije covid-19 (PCR Test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda Covid-19.

    -Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (Tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    -Abakozi b’inzego za Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi, ariko ntibarenge 30% by’abakozi bose.

    -Ibiro by’inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    -Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu hose bagomba gukora ku buryo abakozi babo bose baba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye. Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufunga by’agateganyo inyubako zaba iza Leta cyangwa iz’Abikorera mu gihe bigaragaye ko habonetsemo umubare munini w’abanduye Covid-19.

    -Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kuba barikingije byuzuye kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 24 mbere y’uko inama iterana.

    -Uretse mu mujyi wa Kigali, imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    -Uretse mu mujyi wa Kigali, imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero no kwiyakira bijyanye n’ubukwe ndetse n’andi makoraniro ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 75. Ibirori bibera mu ngo ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 20. Abateguye ibyo birori bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze iminsi 7 mbere y’uko biba. 

    Abitabiriye ibyo birori bagomba kwerekana ko bikingije mu buryo bwuzuye kandi bipimishije Covid-19 mu masaha 24 mbere y’uko biba. Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije. Abategura ibyo bikorwa bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    -Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (Night clubs/live bands/karaoke and concerts) n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose bibaye bihagaritswe.

    – Resitora zizakomeza kwakira abakiriya ariko ntizirenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira 75% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Abakiriya bagomba kuba bicaye kandi bagahana intera. Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abakiriya bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    -Utubari tuzakomeza gufungura mu byiciro mu gihugu hose, ariko tukakira abatarenze 50% bw’ubushobozi bw’aho twakirira abantu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu Mujyi wa Kigali ndetse n’Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, abakiriya bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    -Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    -Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.

    -Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms and Fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira siporo ikorewe mu nzu bagomba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18) kandi berekanye ko bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kubyitabira.

    -Koga muri za pisine (Swimming pools), abakorerwa Sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro. Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye (Uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kubyitabira nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya RDB.

    -Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 20 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 50. Abitabiriye iyo mihango bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 24.

    -Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungura mu byiciro hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,

    -Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi, kandi barakangurirwa gukorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

    Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri iki Cyumweru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112752/covid-19-ibirori-byo-kwiyakira-mu-bukwe-reception-nibindi-byose-byiminsi-mikuru-byahagarit-112752.html

  • Chorale de Kigali yanyuze abantu mu gitaramo… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe n'umubare munini. Cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena, aho abakunzi b'iyi korali bari babucyereye kwihera ijisho korali bari bakumbuye nyuma y'igihe kinini.

    Cyitabiriwe n'abakomeye barimo Antoine Cardinal Kambanda wateye isengesho n'indirimbo, Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ndetse na Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard n'umugore we, abayobozi mu nzego zinyuranye, abahiye Imana n'abandi banyurwa n'umuziki w'umwimerere.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga yashimye abitabiriye iki gitaramo, avuga ko ari igitaramo ngarukamwaka biyemeje gukora, kandi ko bitewe n'ukuntu iyi korali ifite benshi bayishyigikira biyemeje guhozaho mu gutegura iki gitaramo.

    Yavuze ko bakoze iki gitaramo mu bihe bitoroshye bya Covid-19, ashima Rwanda Convention Bureau n'ubuyobozi bwa Kigali Arena bahuje imbaraga mu kubaka inyubako nk'iyi y'imyidagaduro, anashima Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyabahaye uburenganzira bwo gukora iki gitaramo.

    Yashimye ababateye inkunga mu gutegura iki gitaramo, asaba buri wese gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19; anaboneraho kubifuriza umwaka mushya muhiri wa 2021.

    Iki gitaramo cyari kigizwe n'ibice bitatu by'indirimbo. Igice cya mbere cyubakiye ku ndirimbo za Noheli nka 'Twelve days', 'God rest ye Merry gentleman', 'Christmas Mosaic Set CCC2021', 'Noel', 'Gloria in excelsis Deo', 'Noheli umukiza wacu yavutse', 'Nzakwitura iki?' na 'My soul's been anchored in the Lord'.

    Mbere y'uko banzika n'igice cya kabiri cy'indirimbo bateguye, bahaye umwanya Simbi na Gilbert baririmba indirimbo 'Heure exquise' barishimirwa mu buryo bukomeye, bakurikirwa na Eric baririmbye indirimbo 'Fugaro' yizihiye benshi bitewe n'uburyo yagiye ahinduranya amajwi aririmba.

    Nyuma, Germaine na Rosine bafatanyije kuririmba indirimbo 'Belle nuit' korali ibikiriza.

    Mu gice cya kabiri, iyi korali yaririmbye indirimbo 'Halleluah Christ from the mountains of olives' ya Ludwig Van Beethoven, 'Fix'd in his everlasting seat' ya  G. F. Haendel, 'Ijuru n'isi nibirangurure', 'Araje umucunguzi', 'Agnus Dei' ya Smith.

    Basoreje mu gice cya Gatatu gikundwa na benshi baririmba indirimbo 'Bella Ciao' yumvikana muri filime yabiciye bigacika ku Isi yitwa 'La Casa del Papel'.

    Iyi ndirimbo yaririmbwe mu ntambara y'Isi. Muri filime, Professor agaragara ayiririmbana n'umuvandimwe we Berlin, abajura nabo barayiririmba iyo bari muri Banki. 

    ‘Bella Ciao’ rero ikomoka mu ntambara ya kabiri y'isi, ikaba yararirimbwaga n'abigaragambya barwanya ubutegetsi bw'igitugu mu Butaliyani.

    Iyi ndirimbo bayiteye, hafi y'abantu bari muri iki gitaramo barahagaruka bafatanya nabo kuyiririmba. Ni indirimbo ifite umuziki wizihira amatwi n'amagambo bitakorohera buri wese kuyafata mu mutwe. Bayisoje abantu bavugije akaruru k'ibyishimo, banabakomera amashyi.

    Uretse 'Bella Ciao', banaririmbye indirimbo 'Baba Yetu', 'Nnamugereka Katonda', 'Halleluah' (Cohen), 'Nje gushima', 'Oye Asem Papa' ya Varrick James, 'Dieu va faire encore' na 'Tuzabyina neza birenze ibi'. 

    Iki gitaramo cyasojwe n’isengesho rya Karidinali Kambanda ryubakiye ku gusaba Imana kurengera ubwoko bwayo, anifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire. Umurishyo wacyo uvuzwa saa tatu n’iminota 30′.


    Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga yashimye buri wese wabashyigikiye muri iki gitaramo ngaruka mwaka


    Abacuranzi ba Chorale de Kigali batanze umuziki mwiza wizihira benshi



    Abaririmbyi ba Chorale de Kigali barushinze, Ndikubwimana Gilbert na Ndizihiwe Simbi Yvette bakoze ku mitima ya benshi bitabiriye iki gitaramo


    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Chorale de Kigali 



    Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakoresheje imbaraga nyinshi mu kunyura abitabiriye iki gitaramo 

    Ni uku baserutse bambaye muri iki gitaramo


    Aba baririmbyi baririmbye abitabiriye igitaramo barahaguruka bafatanya nabo

    Ubwitabire bw’abantu muri iki gitaramo bwari hejuru 




    Karidinali Kambanda yateye isengesho ryumvikanisha ubuhangange bw'Imana

    Kambanda yasabye Imana gufasha Abanyarwanda gusoza neza umwaka w'2021


    Kambanda yateye indirimbo 'Te Deum (Mama Yacu Turagusingiza) abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomerezaho

    Abaririmbyi barindwi ba Chorale de Kigali binjije abantu mu gitaramo cy'uburyohe

    Baririmbye indirimbo zizwi muri Kiliziya Gatolika zirimo 'Jingle Bells' n'izindi

    Dieudonne Murengezi, ni we wayoboye iki gitaramo bahera ku ndirimbo 'Locus Iste' ya Anton Brukner


    Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari bacyereye gushimisha abakunzi b'iyi korali irambye mu muziki

    Ibyishimo ni byose ku bakunzi b'iyi korali bumvishijwe umuziki w'umwimerere

     

    Abihayimana bitabiriye iki gitaramo cy’umuziki w’umwimerere


    Inshuti n’abavandimwe ntibacitswe n’iki gitaramo cy’amateka

    Igice cya mbere cy’iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo za Noheli

    N’abanyamahanga bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali


    Chorale de Kigali yakoze igitaramo ngarukamwaka yise 'Christmas Carols Concert' cyinjiza Abanyarwanda mu byishimo bya Noheli n'Ubunani

    Abaririmbyi ba Chorale de Kigali babanje gukora imyitozo

    Abaririmbyi batanze ibyishimo mu gitaramo cyubakiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n'izindi abantu bakunda

    Chorale de Kigali yahisemo ko amagambo y'indirimbo baririmba azajya aba agaragara ku nyakira-amashusho ziri muri Kigali Arena


    Abaririmbyi baririmbye indirimbo ziri mu ndimi zikoreshwa mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba
    Kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, abantu bageraga ahabereye iki gitaramo

    Buri wese witabiriye iki gitaramo yagaragazaga ko yikingije Covid-19

    Washoboraga kureba iki igitaramo cya Chorale de Kigali wishyuye amadorali 10

    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112746/chorale-de-kigali-yanyuze-abantu-mu-gitaramo-kitabiriwe-na-karidinali-kambanda-na-minisiti-112746.html

  • Karidinali Kambanda yitabiriye igitaramo cya… – #rwanda #RwOT

    Kiri mu bitaramo bicye Karidinali Kambanda yitabiriye kuva yahabwa inshingano. Cyatangiye ahagana saa kumi n'imwe n'iminota 40' gitangijwe n'abaririmbyi b'iyi korali bahereye ku ndirimbo z'amajwi ahanitse.

    Uko basozaga kuririmba niko buri wese yabakomeraga amashyi abashimira. Igice cya mbere cy'iki gitaramo cyaririmbwe n'abaririmbyi barindwi bari bambaye nk'abamarayika.

    Baririmbye zimwe mu ndirimbo zizwi zirimo 'Jingle Bells' zinjiza abantu muri iki gitaramo. Iyi ndirimbo iri mu zizwi muri Kiliziya Gatolika inyura benshi.

    Ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 30' nibwo abaririmbyi bose ba Chorale de Kigali baserutse muri iki gitaramo. Abaririmbyi baririmbye bayobowe n'umucuranzi Murengezi Dieudonné [Mure Dieudonné].

    Mure Dieudonné asanzwe ari umucuranzi ukomeye wa Chorale de Kigali, umuririmbyi n'umwalimu wa muzika. 

    Mbere y'uko batangira kuririmba, Antoine Cardinal Kambanda yahawe umwanya atera isengesho abakristu bose bahagarutse. 

    Ni isengesho ryubakiye ku kumvikanisha ubuhangange bw'Imana rurema, ineza n'ubuntu bwayo ku bwoko bwayo.

    Cardinal Kambanda yumvikanishije ko Yezu aruta kure umuntu, kuko 'umuntu ari ubusa busa'. Ko Yezu yemeye kwicisha bugufi no 'kuvukira muri twe'.

    Muri isengesho, yasabye Imana 'kuduha umugisha kandi twakire umukiro wawe utuzanira.

    Yasabye Imana 'kuturinda ikibi cyose, cyane cyane muri ibi bihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19'. Ati 'Udufashe ukiturinde'.

    Kambanda yasabye Imana guherekeza Abanyarwanda muri iyi minsi Mikuru. Ati 'Uduherekeza muri iyi minsi mikuru y'ibyishimo utwinjize no mu mwaka utaha…Udutoze guhora tugushimira kugira ngo uhore uhabwa ikuzo.'

    Nyuma yo kuvuga isengesho, Karidinali Kambanda yateye indirimbo yitwa Te Deum (Mana Yacu Turagusingiza)' hanyuma abaririmbyi ba korali baramwikiriza.

    Umusangiza w'amagambo, Muyumbu Innocent yavuze ko iyi ndirimbo bahisemo ko ari yo baheraho kugira ngo binjize neza Abanyarwanda muri iki gitaramo. Kandi ko iri mu rwego rwo kumvikanisha urukumbuzi bari bafitite abakunzi babo nyuma y'igihe kinini batabataramira. 

    Igice cya mbere cy’iki gitaramo cyari kigizwe n’indirimbo za Noheli. Zirimo nka 'Twelve days', 'God rest ye Merry gentleman', 'Christmas Mosaic Set CCC2021', 'Noel', 'Gloria In excelsis Deo', 'Noheli umukiza wacu yavutse', 'Nzakwitura iki?' na 'My soul's been anchored in the Lord'.


    Karidinali Kambanda yateye isengesho ryumvikanisha ubuhangange bw'Imana

    Kambanda yasabye Imana gufasha Abanyarwanda gusoza neza umwaka w'2021


    Kambanda yateye indirimbo 'Te Deum (Mama Yacu Turagusingiza) abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomerezaho

    Abaririmbyi barindwi ba Chorale de Kigali binjije abantu mu gitaramo cy'uburyohe

    Baririmbye indirimbo zizwi muri Kiliziya Gatolika zirimo 'Jingle Bells' n'izindi

    Dieudonne Murengezi, ni we wayoboye iki gitaramo bahera ku ndirimbo 'Locus Iste' ya Anton Brukner


    Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bacyereye gushimisha abakunzi b'iyi korali irambye mu muziki


    Ibyishimo ni byose ku bakunzi b'iyi korali bari kumvishwa umuziki w'umwimerere 


    Abihayimana bitabiriye iki gitaramo cy’umuziki w’umwimerere



     

    Inshuti n’abavandimwe ntibacitswe n’iki gitaramo 

    Igice cya mbere cy’iki gitaramo cyaranzwe n’indirimbo za Noheli



    N’abanyamahanga bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali



    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112743/karidinali-kambanda-yitabiriye-igitaramo-cya-chorale-de-kigali-asaba-imana-gufasha-abantu–112743.html

  • PATIENT NA GENTILLE: Ubukwe bwahumuje! Ibyama… – #rwanda #RwOT

    Gaby Kamanzi ni we wafunguye ibirori byo kwiyakira mu bukwe bwa Patient Bizimana na Gentille Karamira, bwitabiriwe n’ibyamamare binyuranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana birimo Simon Kabera wanagaragiye abageni akanaragizwa urugo rwabo mu bihe byose.

    Hari kandi n’abandi banyuranye barimo Israel Mbonyi, Aimé Uwimana, Joshua Ishimwe, James na Daniella, bafatanije kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwinshi uhereye kuri Gaby Kamanzi mu ndirimbo nziza igira iti:”Uri inshuti nziza ndagukunda ntacyo nzakuburana Yesu.” 

    Ubundi bafatabije bose bati:”Wandemanye umutima wo kuramya umwuka wawe, uyu munsi ibimvamo biramvura bigatembera mu bwoko bwawe bigahembura imitima.” Bakomeza bagira bati:”Ubutsinzi bufitwe kandi n’ubw’Imana.”Serge Iyamuremye na Papi Clever 

    Abahanzi bafatanirije gususurutsa abitabiriye ubukwe bwa Patient na Gentille

    Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James na Danille ni bamwe mu byamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Patient na Gentille 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112745/patient-na-gentille-ubukwe-bwahumuje-ibyamamare-binyuranye-byasusurukije-abashyitsi-amafot-112745.html

  • Nyanza: Abagore bakanguriwe gusezerana byemewe n’amategeko #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gusezerana byemewe n’amategeko ni kimwe mubyo abagore bo mu karere ka Nyanza bashimira uburyo gikorwa n’inzego z’ibanze bigatuma basobanukirwa n’uburenganzira bwabo cyane ku mutungo.
    Mukeshimana ni umugore w’i Nyanza. Avuga ko aho avuka nyina na se batari barasezeranye byemewe n’amategeko ariko ko yakuze abona ingaruka zabyo cyane cyane mu kuvutswa uburenganzira ku mutungo nyina yakorerwaga na se. Ati 'twezaga imyaka myinshi tukanorora ariko papa yashoboraga kugurisha iyo myaka (…)

    – Mu muco

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4414

  • “Imibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato mu bashakanye ntikwiriye” #rwanda #RwOT

    Imibonano mpuzabitsina ikozwe ku gahato cyangwa mu buryo butumvikanweho ni kimwe mu bihanwa n’amategeko kuko byitwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rikaba ritemewe.
    Uwiringirimana Josee akorera mu murenge wa Kibagabaga akagari ka Kinyinya mu karere ka Gasabo. Avuga ko kuvutswa uburenganzira ku bagore, bakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye ku gahato biriho,ariko bidakwiye.
    Nk’umugore asanga imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cyumvikanwaho ku bashakanye, kigategurwa kuko (…)

    – Urugo

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4415

  • PATIENT NA GENTILLE: Minisitiri Bamporiki Edo… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki ni umwe mu bitabiriye ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Karamira, ku munsi w’itariki ya 19 Ukuboza 2021 winjiye mu mateka y’abageni n’abakunzi b’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

    Wabimburiwe no kuba Patient Bizimana yasabye anakwa Gentille Karamira mu muhango witabiriwe n’imiryango n’inshuti, zirimo ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana harimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Ishimwe Joshua; nyuma abageni bakomereza mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro aho  bahamirije isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu.

    Muri aka kanya abantu banyuranye bakaba bateraniye kuri Romantic Garden ahantu hateguye neza, hateguriwe bwa mbere mu mateka ya Patient Bizimana na Gentille  Karamira nk’umuntu umwe kwakira abashyitsi.

    Ubukwe bwa Patient Bizimana bukaba bubaye nyuma y’imyaka ibiri ari umugabo n’umugore imbere y’amategeko, ariko bukaba bwaragiye busubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri Bamporiki Edouard ari mu bitabiriye ubukwe bwa Patient na Gentille 

    MTN CSR, Alain Numa na Raoul Rugamba mu bitabiriye ubukwe bwa Patient Bizimana 

    Ni benshi bateraniye kuri Romantic Garden ahagiye kubera kwiyakira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112742/patient-na-gentille-minisitiri-bamporiki-edouard-ni-umwe-mu-bitabiriye-ubukwe-amafoto-112742.html

  • Amafoto ya mbere yaho Chorale de Kigali igiy… – #rwanda #RwOT

    Ni kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, mu gitaramo kigiye kubera muri Kigali Arena aho Chorale de Kigali yiteguye kwemeza Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo cyiswe “Christmas Carols Concert 2021” kibinjiza mu byishimo bya Noheli.

    Kuva saa cyenda z'amanywa iyi korali yageragaje ibyuma igomba kuririmbiraho. Ni mu gihe abantu bari bataremererwa kwinjira muri Arena.

    Ni igitaramo kibaye mu gihe Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwasohoye itangazo 'bizubahirizwa mu bigo by'ubukerarugendo n'amahoteli, iby'imikino n'imyidagaduro ndetse n'iby'amakoraniro (inama, amateraniro n'amamurikabikorwa) guhera ku itariki ya 20 Ukuboza 2021.'

    Iri tangazo rikubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19, rivuga ko 'ibitaramo bibaye bihagaritswe.'

    Bamwe mu bari bafite ibitaramo mu mpera z'uyu mwaka bafashe umwanzuro wo kubisubika, ndetse bamenyesha abari kuzabyitabira ko bitakibaye.

    Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byinshi ku Isi, buri gihugu gifata ingamba zitandukanye zo gukumira iki cyorezo.

    Kwinjira mu gitaramo cya Chorale de Kigali byasabaga ko umuntu aba yarikingije Covid-19, kandi yipimishije Covid-19 nibura mu gihe cy'amasaha 72 cyangwa 24.

    Iki gitaramo cyiswe “Christmas Carols Concert 2021” ni ngaruka mwaka. Ni kimenyabose mu bakirisitu Gatolika, n'abandi bafatanyiriza hamwe kwinjira mu byishimo bya Noheli.

    Byitezwe ko muri iki gitaramo, iyi korali iza kuririmba mu bice bitatu, aho buri gice gifite nibura indirimbo 10.

    Buri muririmbyi ku rubyiniro ahagaze ahantu handitse izina rye. Ibi bifasha mu gutuma abaririmba amajwi amwe bahuza, n'umutoza wabo akamenya uko abatwara.

    Chorale de Kigali yatekereje ku bantu bashobora kubura uko bagera muri Kigali Arena, ishyiraho shene ya Youtube umuntu yakwifashisha areba igitaramo cyabo aho yishyura amadorali 10.

    Umuyobozi wa Tekiniki muri Chorale de Kigali, Shema Patrick aherutse kubwira INYARWANDA, ko iki bagihaye umwihariko kuko gitandukanye n'ibindi byabanje bakoze. Avuga ko buri mwaka bakora igitaramo barushaho 'kuzamura amarangamutima y'abakunzi ba Chorale de Kigali'.

    Ati 'Ku buryo buri wese ukunda Chorale de Kigali witabira ibitaramo bya Chorale de Kigali yiyumva muri iyo konseri.'

    Uyu muyobozi avuga ko bakunze kubona ibitekerezo by'abakunzi babo babasaba ko babaririmbira n'izindi ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, bityo ko kuri iyi nshuro batekereje kuri abo bose, bategura indirimbo ziri mu ndimi zose zikoreshwa mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Patrick avuga ko bahisemo indirimbo nziza zose. Ati 'Ntabwo twapfuye guhitamo indirimbo tubonye yose.'

    Anavuga ko muri iki gitaramo batekereje ku bakunzi babo bakunda kuramya, ku buryo kuri iyi nshuro bateguye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazafatanya kuririmba n'abakunzi babo.

    Ati 'Mu ndirimbo twateguye, nta muntu n'umwe uzaba uri Arena uzasohoka atumvisemo ebyiri cyangwa eshatu turirimbana.'

    Ikindi, uyu muyobozi avuga ko batekereje ku bantu baba batazi neza amagambo y'indirimbo, ari nayo mpamvu amagambo ya buri ndirimbo yose bazaririmba muri iki gitaramo azaba atambuka ku nyakira mashusho ziri muri Kigali Arena. 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IGITARAMO CYA CHORALE DE KIGALI


    Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo ngarukamwaka yise 'Christmas Carols Concert' cyinjiza Abanyarwanda mu byishimo bya Noheli n'Ubunani

    Kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakoze imyitozo

    Abaririmbyi biteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cyubakiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n'izindi abantu bakunda 

    Chorale de Kigali yahisemo ko amagambo y'indirimbo baririmba azajya aba agaragara ku nyakira-amashusho ziri muri Kigali Arena


    Abaririmbyi biteguye kuririmba indirimbo ziri mu ndimi zikoreshwa mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba
    Kuva ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, abantu bageraga ahabera iki gitaramo

    Buri wese witabiriye iki gitaramo asabwa kugaragaza ko yikingije Covid-19


    Ushobora kureba igitaramo cya Chorale de Kigali wishyuye amadorali 10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112741/amafoto-ya-mbere-yaho-chorale-de-kigali-igiye-gukorera-igitaramo-ushobora-kureba-wishyuye–112741.html

  • Imirimo abagore bakora mu rugo igomba guhabwa agaciro #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bavuga ko ahanini uruhare rwabo mu iterambere ry’ingo rudahabwa agaciro bitewe n’imbogamizi z’imyumvire n’umuco zituma hari imirimo iharirwa abagore gusa mu ngo nayo idahabwa agaciro n’abagabo. Kuri iki kibazo kinagarukwaho na Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ivuga ko uretse imirimo ishingiye ku miterere karemano y’umugore cyangwa uugabo indi yose umugabo n’umugore bayifatanya.
    Rosette ni uwo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Burega,akagari ka Butangampundu. Avuga (…)

    – Urugo

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4416