Category: Uncategorized

  • As Kigali yabonye umutoza mushya usimbura Eri… – #rwanda #RwOT

    Jimmy Mulisa wakinanye na Eric Nshimiyimana mu ikipe ya APR FC na Amavubi ya 2004, niwe wahawe imirimo yo gutoza As Kigali n’ubwo yari amaze iminsi micye ayivuyemo.

    Ku mugoroba washize nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe, As Kigali yafashe umwanzuro wo kwirukana Eric Nshimiyimana ndetse n’umwungiriza we, Mutarambirwa Djabil.

    Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n’umuyobozi wa As Kigali, Shema Fabrice yadutangarije ko n’ubusanzwe Jimmy Mulisa yari umutoza wabo, bivuze ko agomba gukomezanya ikipe. yagize ati” Jimmy Mulisa yari asanzwe aba muri As Kigali, ejobundi yavuyemo nk’umutoza ariko hari izindi nshingano yari afite mu ikipe.”

    Jimmy Mulisa yabaye no mu Mavubi

    Kubijyanye no kuba umutoza mukuru, umuyobozi yadutangarije ko Jimmy Mulisa yabemereye gutoza imikino bafite vuba aha. Ati” ni umwanzuro w’agateganyo twafashe, kuko tugomba gukomeza shampiyona, dukeneye umutoza, niyo mpamvu Jimmy Mulisa yabaye agizwe umutoza mukuru w’agateganyo.”

    'Ntabwo turafata igihe azamara mu ikipe kuko tuzashaka umutoza, ariko yemeye kuba adutoza muri iyi mikino iri imbere hanyuma ibiganiro bindi tukazabijyamo ari mu kazi'.

    Jimmy Mulisa ari kuganira na Eric Nshimiyimana wirukanwe

    Muri Nyakanga 2021, Jimmy Mulisa yari yagizwe umutoza wungirije wa As Kigali ubwo biteguraga imikino ya CAF Confederation, kuko Mutarambirwa Djabil nta byangombwa CAF ishaka yari afite. Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mutoza yaje gusezera muri iyi kipe ariko akomezanya inshingano zo gushaka impano z’abana bakiri bato bashobora kuzakinira iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

    Si As Kigali Jimmy Mulisa agiye gutoza nk’umutoza mukuru, kuko yanatoje ikipe ya APR FC na Sunrise FC ubu ikina ikiciro cya kabiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112735/as-kigali-yabonye-umutoza-mushya-usimbura-eric-nshimiyimana-112735.html

  • PATIENT NA GENTILLE: Joshua na Siboyintore ni… – #rwanda #RwOT

    Patient Bizimana agiye gusaba no gukwa umukunzi we Gentille Uwera mu muhango uri kubera muri Romantic Garden, mu gihe abashyitsi barimo batambuka bajya mu byicaro byabo, abahanzi bari kurubyiniro bakora mu mirya y’inanga.

    Mu ndirimbo zibaha ikaze bati:”Twaje ducyenyeye twambaye inkindi tumarane irungu.” Mu bari ku rubyiniro harimo Siboyintore umukirigita nanga byagumye, usanzwe ari n’umubyinnyi n’umutoza mu matorero anyuranye hirya no hino n’umusangiza w’amagambo mu bukwe bunyuranye, na Joshua umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ishimwe Joshua na Siboyintore nibo bafunguye umuhango wo gusaba no gukwa kwa Patient Bizimana

    Abitabiriye bafite ibyishimo ku maso kandi babucyereye mu myambaro myiza

    Ihema riri kuberamo umuhango wo gusaba no gukwa Gentille Uwera, umukunzi wa Patient Bizimana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112731/patient-na-gentille-joshua-na-siboyintore-nibo-bafunguye-umuhango-wo-gusaba-no-gukwa-112731.html

  • Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n'ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda wasize ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana asezerewe n'ubuyobozi bw'iyi kipe nk'uko amakuru atugeraho abitangaza, uyu mutoza ashobora gusimburwa na Jimmy Mulisa cyangwa Mashami Vincent.

    Gusezererwa kwa Eric Nshimiyimana byaturutse ku mukino ikipe ye ya AS Kigali yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali, ikipe ya Rayon Sports ikaba yatsindiwe na Yussef Rharb na Manasse Mutatu Mbedi naho kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Bishira Latif.

    Nubwo nta ruhande rw'ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje aya makuru, ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko Eric wari umutoza mukuru yungirijwe na Mutarambirwa Djabil baraye bahawe amabaruwa abasezerera ku gutoza ikipe y'abanyamujyi.

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru kandi andi makuru ahari aravuga ko ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangiye ibiganiro na Jimmy Mulisa wahoze mu batoza ba AS Kigali ariko akaza gusezera kuri uyu mwanya kubwo kuba yari afite imirimo myinshi.

    Andi makuru kandi aravuga ko umutoza Mashami Vincent usanzwe ari umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, biravugwa ko nawe ashobora kuba umwe mu batoza ikipe ya AS Kigali yifuza guha akazi ko gukomeza kuyobora iyi kipe y'abanyamujyi.

    Eric Nshimiyimana waraye asezerewe kuri uyu mwanya assize ikipe y'abanyamujyi iri ku mwanya wa gatatu, aho mu mikino 9 ya shampiyona ayisigye amanota 16.

    Muri iyo mikino Eric yatsinze imikino 4 anganya indi 4 atsindwa umukino umwe, yatsinze ibitego 16 atsindwa 9 ubu izigamye ibitego birindwi.

    The post Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n'ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hagati-ya-mashami-vincent-na-jimmy-mulisa-umwe-ashobora-gusimbura-eric-nshimiyimana-wasezerewe-nubuyobozi-bwa-as-kigali-ni-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayon-sports-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagati-ya-mashami-vincent-na-jimmy-mulisa-umwe-ashobora-gusimbura-eric-nshimiyimana-wasezerewe-nubuyobozi-bwa-as-kigali-ni-nyuma-yo-gutsindwa-na-rayon-sports-2-1

  • Ubwiza n’ikimero bya Akhona umusifuzi Kazi uk… – #rwanda #RwOT

    Akhona Makalima yavukiye mu muryango ukennye ariko aza kumenyekana mu gace yari atuyemo nk’umukobwa wari uzi kwiruka, aho yakinaga umupira w’amaguru ndetse n’indi mikino itandukanye. 

    Kubera ibikoresho bicye by’imikino byabaga mu gace k’iwabo, Akhona yahisemo kujya mu busifuzi, aho ku myaka 23 yazengurukaga igihugu asifura imikino itandukanye. Mu 2018, Akhona yasifuye imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Ghana ari naryo rushanwa rikomeye yari ayoboye.

    Mu 2016, uyu musifuzi yatunguye ishuri ryigisha ibijyanye n’ubusifuzi aho yigishaga abana bafite imyaka 7 kuzamura, amategeko y’umupira w’amaguru.

    Akhona Makalima akunze gukoresha ubwiza afite ndetse n’izina rye mu gushishikariza abakobwa bakiri bato kwihangira umurimo, ndetse no gutinyuka kujya mu bikorwa bya Siporo hakiri kare.

    Akhona hanze y’ikibuga amurika n’imyenda

    Akhona yatangiye akina umupira w’amaguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112734/ubwiza-nikimero-bya-akhona-umusifuzi-kazi-ukomoka-muri-afurika-yepfo-amafoto-112734.html

  • Lacazette yahishuye abakinnyi 4 abona bavamo usimbura Aubameyang ku bukapiteni muri Arsenal #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Alexandre Lacazette yatangaje bagenzi be bane abona bujuje ibisabwa ku buryo havamo umwe uba kapiteni Arsenal.

    Mikel Arteta yambuye ubukapiteni Pierre-Emerick Aubameyang mu cyumweru gishize nyuma yo 'kutubahiriza amategeko.'

    Lacazette wayoboye bagenzi be mu mukino Arsenal yanyagiyemo Leeds ibitego 4-1 ku munsi w'ejo yavuze ko mu ikipe ya Arsenal harimo abakinnyi benshi bavamo umuyobozi.

    Lacazetteari mu bahaba amahirwe yo gusimbura Aubameyang nka kapiteni mushya wa Arteta.

    Uyu mufaransa ashimangira ko nka Gabriel, Albert Sambi Lokonga, Ben White na Kieran Tierney nabo badashobora kwirengagizwa.

    Lacazette ati: “Yego harimo abatari bake.” 'Big Gabi [Gabriel] yabonye umwanya munini wo gukina ndetse ayobora neza mu bwugarizi.

    'Ntekereza ko azi neza icyongereza yafasha ikipe kurushaho.

    'Ben White, nawe ni umuyobozi inyuma. Birashoboka ko acecetse cyane ariko ukuntu akina ashobora kuba umuyobozi mwiza kandi ndatekereza ko imyaka ye izamufasha kubaka byinshi.

    'Na none [Albert] Sambi Lokonga yabaye kera [muri Anderlecht],rero ibyo ntibitangaje.

    'Ndatekereza ko Kieran Tierney yabaye kapiteni mu bihe byashize, mu ikipe y'igihugu murumva ko dufite abayobozi benshi muri iyi kipe.'

    Irindi zina rivugwa gusimbura Aubameyang ku bukapiteni, ni Martin Odegaard ndetse na Arteta aherutse kumushimira ko ari 'umunyamwuga wuzuye. “

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lacazette-yahishuye-abakinnyi-4-abona-bavamo-usimbura-aubameyang-ku-bukapiteni

  • AS Kigali yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Jimmy Mulisa ni we wahawe inshingano z’umutoza mushya wa AS Kigali usimbura Eric Nshimiyimana waraye wirukanywe.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza, AS Kigali nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, ubuyobozi bwahise bufata umwanzuro wo guseserera umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we, Mutarambirwa Djabir.

    Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice akaba yarabwiye ISIMBI ko bazize umusaruro mubi, uyu munsi ku Cyumweru ko ari bwo bari butangaze umutoza mushya.

    Abakinnyi baraye babwiwe ko uyu munsi saa 10:00′ bafitanye inama n’ubuyobozi bwa AS Kigali aho baribwerekerwe umutoza mushya.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama yabanjirijwe n’iyo ubuyobozi bwa AS Kigali bwagiranye Jimmy Mulisa ari na we wahise afata iyi fata iyi kipe, nyuma bajya harakurikiraho inama y’abakinnyi berekwa umutoza mushya.

    Si ubwa Jimmy Mulisa aje muri AS Kigali kuko Muri Nyakanga 2021 yagizwe umutoza wungirije w’iyi kipe yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Mu ntangiriro y’uku kwezi k’Ukuboza, Jimmy Mulisa yaje gusesera kuri iyi mirimo ariko ubuyobozi bwa AS Kigali bwari bwabwiye ISIMBI ko ari uguhindura imikorere aho agiye kujya ashaka abana bajya mu irerero ry’iyi kipe.

    Jimmy Mulisa uheruka gusezera ku mwanya wo kungiriza muri AS Kigali, ni we ugiye kugirwa umutoza mukuru w’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/as-kigali-yabonye-umutoza-mushya

  • Isaha n’isaha Jimmy Mulisa aremezwa nk’umutoza wa AS Kigali #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse mu masaha make ari imbere, Jimmy Mulisa aratangazwa nk’umutoza mushya wa AS Kigali usimbura Eric Nshimiyimana waraye wirukanywe.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza, AS Kigali nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, ubuyobozi bwahise bufata umwanzuro wo guseserera umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we, Mutarambirwa Djabir.

    Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice akaba yarabwiye ISIMBI ko bazize umusaruro mubi, uyu munsi ku Cyumweru ko ari bwo bari butangaze umutoza mushya.

    Abakinnyi baraye babwiwe ko uyu munsi saa 10:00′ bafitanye inama n’ubuyobozi bwa AS Kigali aho baribwerekerwe umutoza mushya.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama yatinze gutangira kuko ubuyobozi bwabanje kuvugana n’umutoza Jimmy Mulisa ari na we bivugwa ko agomba gufata iyi kipe, nyuma nibamara kuvugana harakurikiraho inama y’abakinnyi berekwe umutoza mushya.

    Si ubwa Jimmy Mulisa aje muri AS Kigali kuko Muri Nyakanga 2021 yagizwe umutoza wungirije w’iyi kipe yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Mu ntangiriro y’uku kwezi k’Ukuboza, Jimmy Mulisa yaje gusesera kuri iyi mirimo ariko ubuyobozi bwa AS Kigali bwari bwabwiye ISIMBI ko ari uguhindura imikorere aho agiye kujya ashaka abana bajya mu irerero ry’iyi kipe.

    Jimmy Mulisa uheruka gusezera ku mwanya wo kungiriza muri AS Kigali, ni we ugiye kugirwa umutoza mukuru w’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isaha-n-isaha-jimmy-mulisa-aremezwa-nk-umutoza-wa-as-kigali

  • Muhanga: Barifuza ko hashyirwaho abajyanama b'ihame ry'Uburinganire n'ubwuzuzanye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi b'Imidugudu yo mu karere ka Muhanga, barasaba ko hashyirwaho abajyanama b'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye kuko babona ko byagabanya amakimbirane akenshi akunze kugaragara mu miryango.

    Abajyanama b'Ubuzima, ibi bavuga babihera ku kuba hari bimwe mu bibazo byagabanutse mu miryango bitewe nuko hashyizweho zimwe mu nzego zirimo; Inshuti z'Umuryango n'Abajyanama b'Ubuzima, aho buri rwego usanga mu nshingano zarwo bafasha abaturage kandi koko wareba ukabona impinduka zigaragara.

    Mukamusoni Agnes, Mudugudu wa Kinyami, Akagali ka Kinini mu murenge wa Shyogwe, avuga ko benshi mu bagore bo muri uyu mudugudu batarabasha kumva ihame ry'uburinganire kuko usanga umugabo agenda n'umugore akagenda. Avuga ko nka ba Mudugudu iyo bageze mu ngo ahabaye amakimbirane basanga abagore akenshi aribo mbarutso. Ahamya ko babagira inama, ariko kandi ngo' hari bagenzi bacu bakwiye kuganirizwa ku itegeko kuko iri hame benshi baryumva kuri radiyo gusa'.

    Yagize ati' Bamwe mu bagore bo muri uyu mudugudu wacu usanga batarabasha kumva neza icyo ihamwe ry'uburinganire risaba abashakanye ndetse n'abenda kubana kuberako usanga umugabo agiye mu kazi cyangwa mu kabari nabo bakava mu ngo, ugasanga bahuriye mu kabari. Iyo hari uwatunze agatoki ahari amakimbirane, usanga abagore aribo bafite amakosa, aribo batuma amakimbirane akomeza kwiyongera, bakabikora bitwaje ko bahawe agaciro, ariko dukwiye kuganirizwa neza kuri iri tegeko kuko benshi muri twebwe tubyumva mu maradiyo'.

    Akomeza avuga ko hari abakwiye guhugurwa bityo bakaba abafashamyumvire biri hame kandi bigahera mu mudugudu.

    Yagize ati' Nibyo turaganira mu nama ariko ntibisobanurwa neza ahubwo tujya mu zindi gahunda. Dukwiye guhugurwa cyangwa hagashyirwaho abafashamyumvire kuri iri hame bakajya begera zimwe mu ngo zirangwamo amakimbirane nkuko abajyanama b'ubuzima bakora inshingano zabo'.

    Tuyizere Jean Bosco, nk'Umukuru w'Umudugudu avuga ko kubahiriza ihame ry'Uburinganire bitangirira mu muryango hagati y'abashakanye, ariko ngo usanga hari abagirana amakimbirane kubera kutanagira ubumenyi buhagije bagahora mu guhohoterana. Asaba abashakanye kubahana no guca bugufi bakajya inama. Gusa asanga hakwiye kujyaho Abajyanama bihariye ku bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Umugenzuzi Mukuru w'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose avuga ko ibishoboka byose bazabikora hagamijwe kumvisha abatarasobanukirwa neza ibijyanye n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi, hagamijwe gushakira ineza 'abagize imiryango yacu' kuko ntitwifuza icyo aricyo cyose cyahungabanya umuryango. Tuzagerageza gufatanya n'inzego z'ibanze tugamije kwibutsa abagize umuryango ibyo bagomba kwitondera byabaviramo ibyaha kuko twifuza ko umugabo n'umugore bagomba kuzuzanya muri byose.

    Rwabuhihi Rose

    Mu bihe bitandukanye, hagiye humvikana bamwe mu bashakanye bicana, abandi bagata ingo kugirango amahoro aboneke ndetse rimwe na rimwe ugasanga ibituma batandukana ari ukutumva kimwe ibijyanye n'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye biyobora ku makimbirane atuma imiryango ibaho nabi ndetse imwe muri yo igasaba ubutane.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-barifuza-ko-hashyirwaho-abajyanama-bihame-ryuburinganire-nubwuzuzanye/

  • Amakimbirane yo mu miryango yagaragajwe nk’intandaro y’igwingira ry’abana – #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari ikibazo gihangayikishije kuko ari intandaro y’ibindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

    Ati “Ntabwo urugo umugabo n’umugore baraye barwana, abana bazajya kwiga, abo bana nibo usanga bataye ishuri bakajya mu muhanda, nibajya no kwiga baraye mu nduru ntibazafata, nibwo uzasanga abana batitaweho barwaye bwaki, barwaye amavunja, harimo ibintu byinshi by’ibibazo bishamikiye kuri iki kibazo.”

    Umuyobozi w’Ubushinjacyaha mu Ntara y’Iburengerazuba, Rusanganwa Augustin, avuga ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kiganje mu byaha bigaragara muri iyo Ntara, kandi kikaboneka cyane mu bashakanye.

    Yasobanuye ko ikindi gitera ibi bibazo ukutumva neza ireme ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ikoreshwa ry’umutungo, asaba ko mu mashuri hongerwamo isomo ry’indangagaciro.

    Ati “Amashuri yigisha ubumenyi ariko ntabwo yigisha ubwenge. Ubwenge buva mu muryango no mu madini kandi kubera imiterere y’akazi muri iyi minsi, ababyeyi ntibakibona umwanya wo kuba hamwe n’abana babo. Umwanya munini abana bawumara ku mashuri. Amadini nayo asa nk’ayataye inshingano, ahanini yigisha ibitangaza aho kwigisha indangagaciro.”

    Umuyobozi mu Idini ya Islam muri iyo ntara, Sheikh Mugabonake, yavuze ko ari ngombwa ko abagiye gushinga imiryango bigishwa kandi bakaganirizwa.

    Ati “Nasanze abana benshi bagwingira baboneka muri ya miryango ifitanye amakimbirane. Icyo mbona cyakorwa ni uko abagiye gushinga imiryango bajya bigishwa bakanaganirizwa indangagaciro kuko abenshi usanga bajya gushinga imiryango bari bagikeneye kurerwa.”

    Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’iburengerazuba, Kayitesi Dative, asanga gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bibangamira indangagaciro n’imyifatire mbonezabupfura.

    Ati “Amabanga yo mu rugo, mu buriri ntakwiye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga”.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba, abana 40% bafite ikibazo cy’igwingira. Mu karere ka Ngororero abana bagwingiye ni 50,5% bavuye kuri 59% mu 2015, Nyabihu bakaba 49,5%, Rubavu bakaba 42%, naho Rutsiro bakaba 44,4%.

    Mu Karere ka Nyamasheke abana bagwingiye bariyongere kuko mu 2015 bari 34%, ubu bakaba ari 37,7%.

    Muri Karongi abana bagwingiye baragabanutse bava kuri 49,1% bagera kuri 32,4% mu gihe mu Karere ka Rusizi abana bagwingiye bavuye kuri 34% ubu bageze 30,7%.

    Guverineri Habitegeko François, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari intandaro y’ibindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

    source : https://ift.tt/3J14CAE

  • AS Kigali yavuze igihe irashyiriraho umutoza mushya usimbura Nshimiyimana #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali irarara itangaje umutoza mushya usimbura Eric Nshimiyimana waraye wirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona.

    AS Kigali yaguze abakinnyi benshi bakomeye, yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo Eric Nshimiyimana n'abamwungirije bitewe n'umusaruro utari mwiza bamaranye iminsi wazambye cyane nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports.

    Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade Regional i Nyamirambo,Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, bya Rharb Youssef na Manace Mutatu nibo mu gihe Bishira Latif yatsindiye AS Kigali.

    Nyuma yo gutsindwa,ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza Eric Nshimiyimana n'umwungiriza we, Mutarambirwa Djabil.

    Perezida wa AS Kigali yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko batandukanye n'aba batoza kubera umusaruro muke, uyu munsi haza kumenyekana umutoza ufata iyi kipe.

    Ati “nibyo twatandukanye nabo. Nta kindi ni ukubera umusaruro muke. Ejo saa 10:30' muzamenya umutoza mushya wa AS Kigali. “

    AS Kigali iragira inama kuri iki Cyumweru mu gitondo, aho haganirwa ku mutoza mushya uhabwa akazi.

    Eric Nshimiyimana yirukanywe nyuma y'uko mu mikino 9 ya shampiyona yatsinzemo Espoir FC, Gorilla FC, Kiyovu Sports na Gicumbi ni mu gihe yanganyije na Police FC, Etincelles FC, Musanze FC na Marines FC batsindwa na Rayon Sports.

    Eric Nshimiyimana asize AS Kigali ku mwanya wa 3 n'amanota 16 inganya na APR FC ya kabiri ni mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 20.

    Amakuru ahari nuko umutoza Mashami Vincent ashobora guhabwa amahirwe yo gutoza AS Kigali nubwo ibye mu ikipe y'igihugu bitarasobanuka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-iratangaza-umutoza-mushya-usimbura-nshimiyimana-wirukanwe