Category: Uncategorized

  • Babiri mu bakekwagaho gukorana na ADF barekuwe by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, aba bafashwe mu bihe bitandukanye bakekwaho gushaka gutegura ibitero by'iterabwoba mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwihimura ku Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique guhangana n'imitwe y'iterabwoba yari yugarije icyo gihugu.

    Mu iburanisha ryabaye ku wa 15 Ukuboza 2021, Mucyo Eurade na Singirankabo Idrissa bagaragaje ko nta ruhare bagize mu bikorwa by'iterabwoba bakurikiranyweho.

    Mucyo Eurade yemeye ko yari inshuti na Ndoli Ismail, umwe mu bashakaga abajya muri uyu mutwe, kandi ko bakunze no kuganira ku idini ya Islam mu Rwanda.

    Yahakanye ibyaha byose akekwaho cyane ko atigeze afatirwa mu bikorwa by'iterabwoba kuko yari yarafashe icyemezo cyo kubivamo.

    Urukiko rwasanze ibyavuye mu iperereza bidahagije ku buryo byatuma akurikiranwa ibyaha akekwaho afunze.

    Singirankabo Idrissa yemeje ko umwana we yagiye mu 2012 kandi akaba atagaruka. Uyu mugabo asanzwe ari umurinzi w'igihango kandi afite abana 20 bavuyemo umwe wigaga i Goma, ari nawe wagiye muri ADF.

    Yavuze ko atari kujya mu mitwe y'iterabwoba kandi iyo abo barwanyi baza nawe batari kumusiga kuko ari umurinzi w'igihango.

    Uyu muhungu we yagiye yamwibye inka kubera ko hari amadorali 50$ yigeze kumusaba ntiyayamuha, ibyatumye nta muntu wo mu muryango uwo muhungu w'imyaka 22 yongera kuvugisha.

    Urukiko rwasanze atabazwa ibyo umwana we yakoze kuko icyaha ari gatozi kandi no kuba nta kimenyetso cy'uko hari amafaranga yoherezaga umuhungu mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

    Urukiko rwavuze ko nta mpamvu ikomeye yatuma we na Mucyo bakurikiranwa bafunze, ahubwo ko bakwiye gukurikiranwa bari hanze. Gusa rwategetse ko abandi 11 bakurikiranwa bafunze.

    Uko iburanisha riheruka ryagenze

    Ku wa 15 Ukuboza 2021, nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha abantu 13 ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Icyo gihe bireguraga ku byaha bashinjwa birimo kugira umugambi mu bikorwa by'iterabwoba, bamwe barabyemeye abandi barabihakana.

    Bagiye bagaragaza ibyo bakoze n'inshingano bari bafite mu mugambi wo gutegura ibikorwa by'iterabwoba bashakaga gukora.

    Bavuze ko mu bantu bashyirwaga imbere kubanza gutera ari Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, n'Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Mubaraka Muganga ariko ngo basanga bigoye.

    Aba bantu 13 barimo umugore umwe bafashwe mu bihe bitandukanye muri Nzeri 2021 bafite umugambi wo kugaba ibitero by'iterabwoba ku magorofa maremare y'i Kigali no muri Gare nka Nyabugogo.

    Iperereza ry'inzego z'umutekano ryagaragaje ko bakorana n'umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y'Amajyaruguru, uwo mutwe ukaba ufitanye imikoranire na ISIS uzwi cyane mu bikorwa by'iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.

    Niyonshuti Ndoli Ismail wari wahawe gahunda yo gushaka abandi Banyarwanda mu rwego rwo gukomeza umugambi wo gutera u Rwanda, binyuze mu gutera ibisasu kuri Kigali City Tower no kuri sitatiyo ya lisansi ya SP Nyabugogo.

    Ndoli yemeye ko hari bamwe mu bayobozi b'imitwe y'iterabwoba baganiriye kandi yemera ko ari we wafashije bagenzi be gutegura ibyo bikorwa.

    Yemera ko bashakaga uko bica Gen. Mubaraka Muganga na CP John Bosco Kabera, ariko bakabona bigoye cyane.

    Yemeye ibyaha byose akekwaho ariko ahakana ko yashishikarije abandi kwinjira mu mitwe y'abagizi ba nabi kuko ngo iyo mitwe itabaho.

    Abamwunganira bavuze ko kuba yemera bimwe mu byo aregwa akwiye gufungurwa by'agateganyo.

    Urukiko rusanga Ndoli Ismail atarabashije gusenya inyubako, ariko habayeho ubwinjiracyaha mu bikorwa byo gusenya inyubako.

    Bagire Salim wari umuyobozi wabo, yemeye ko yagiye mu nama zitandukanye z'imitwe y'iterabwoba kandi ari we wagiriye bagenzi be inama z'aho bazakura ibisasu.

    Yemera ko yafatiwe kwa Omar, Umunyakenya wari woherejwe na ADF ngo aze kubaha imyitozo ya nyuma kuko indi bayihabwaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Undi uregwa ni Iraturera Anicet Abdoulbast wari wahawe inshingano zo guteranya ibikoresho byagombaga guturitsa inyubako zo mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo yemera ibyaha aregwa akabisabira imbabazi.

    Undi ni Gatore Justin Yussuf, yemera ko ari we wazanye Mbaraga Hassan muri iryo tsinda, yemera kandi ko hari ibikoresho yaguze byagombaga gukoreshwa mu gutunganya ibisasu.

    Mbaraga Hassan na we yemeye ko yari yahawe inshingano zo kugeza ibisasu aho bizaturikira ndetse ko yagombaga kubanza kwimura umuryango we mu Karere ka Rubavu.

    Yemera bimwe mu byo aregwa ariko agahakana ibyo gushishikariza abandi kujya mu mutwe w'iterabwoba.

    Hari kandi Mussa Ally Nizzar washinjwe na Ndoli Ismail kuba ataramenyekanishije umugambi wo gutera u Rwanda.

    Mussa ahakana ibyaha aregwa ariko akaba yari afite amakuru y'uko umukobwa bakundanaga yagiye muri ADF ariko ntiyabimenyesha inzego z'Ubuyobozi.

    Muhawenimana Eric Adri, yari yasabwe na Ndoli Ismail kubika ibikoresho byo kuzakoreshwa mu bikorwa by'iterabwoba. Aburana ahakana ibyaha byose akurikiranyweho ndetse akavuga ko n'abo bafunganywe atabazi.

    Nyamara ubwo yabazwaga ku bijyanye n'igihe yatangiriye kujya mu bikorwa by'iterabwoba, yavuze ko atibuka neza umwaka ariko ari hagati ya 2016 na 2017.

    Uwayo Farida Ibrahim, ni umwe mu bashishikarizaga abantu kujya mu mutwe w'iterabwoba, yari yemeye kujya muri ADF nyuma yo kugurisha utwe twose akajyana n'umuryango we.

    Yemera ko azi neza Abanyarwanda baba muri ADF barimo na Sibomana Abdoulazac. Yemeje ko Sibomana ari we wamushishikarije kujya mu mutwe wa ADF.

    Ubwo yabazwaga, yavuze ko nawe yari kujya arwanira amahoro kandi yari mu nzira yo gusanga abandi barwanya igihugu.

    Hari kandi Nsengiyumva Saidi ubushinjacyaha bugaragaza ko yohereje abana be bane mu mutwe wa ADF, kandi akomeza kuvugana nabo. Uyu mugabo ntiyagarukiye aho kuko yatwaye n'abana ba mushiki we batatu ndetse n'abana b'abaturanyi bagera kuri 18.

    Aba bana bari barimo n'umwe w'imyaka 10. Nsengiyumva avukana na Nikuze Afissa nawe bareganwa.

    Mu kwisobanura kwe, yavuze ko abana yabohereje kwiga muri Sudan kuko ngo bigiraga ubuntu ariko ntagaragaze impapuro abana bambukiyeho bajya kwiga iby'Idini ya Islam muri icyo gihugu.

    Yavuze ko akimara kumenya ko abana be bari muri ADF, yabimenyesheje ubuyobozi ariko nta kintu yerekanye kibigaragaza.

    Mushiki we, Nikuze Afissa, yemeje ko abana be batatu batwawe mu 2012 ariko batagarutse, aburana ahakana ibyaha byose akekwaho.

    Yasabye imbabazi ko yagize ubujiji ntatange amakuru ku gihe, nyuma yo kumenya ko abana be bagiye mu mutwe w'iterabwoba.

    Hari kandi Hemedi Suleiman, wemeje ko yagiye avugana n'abarwanyi ba ADF ndetse yemera ko yahuje abana bagiye muri ADF n'ababyeyi babo bakongera kuvugana kuri telefoni (Whatsapp).

    Ubushinjacyaha buvuga ko bakurikinwa bafunze kubera impanmvu z'ibyaha by'ubugome, bukavuga ko basohotse bakica iperereza ndetse abandi bagatoroka ubutabera.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/babiri-mu-bakekwagaho-gukorana-na-adf-barekuwe-by-agateganyo

  • Rayon Sports yahagaritse abakinnyi babiri #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika abakinnyi bayo babiri bakina mu mutima w’ubwugarizi, Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto’o kubera imyitwarire mibi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y’ihagarikwa ry’aba bakinnyi yamenyekanye.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye ISIMBI ko ayo makuru ari yo koko.

    Ati “Bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse. Ubuyobozi buba burimo gukurikirana ngo barebe uko ikibazo cyakemuka kare.”

    Nubwo yirinze kuvuga icyo aba bakinnyi bazize, amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bazize imyitwararire bagaragaje mbere y’umukino wa AS Kigali aho nyuma yo kumenya ko batari mu rutonde rw’abakinnyi bari bukoreshwe kuri uyu mukino bahise basohoka mu nama itegura uyu mukino (reunion technique).

    Amakuru avuga ko Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama umutoza Lomami Marcel yamugarura akanga, ni mu gihe Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine wa AS Kigali. Ni umukino Rayon Sports yaje gutsinda 2-1.

    Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

    Mitima Isaac yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC, ni mu gihe Habimana Hussein we aheruka kongera amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Habimana Hussein Eto’o yahagaritswe kubera imyitwarire mibi

    Mitima Isaac na we yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yahagaritse-abakinnyi-babiri

  • Goma-DRC : Biraye mu mihanga bakora imyigaragambyo bamagana ko Polisi y’u Rwanda yazajyayo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 nibwo ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Goma byahagaze, abaturage bajya mu myigaragambyo yo kwamagana Igipolisi cy’u Rwanda bivugwa ko kigiye koherezwa muri uriya Mujyi urangwamo umutekano mucye ukorwa n’amabandi yitwaje intwaro.

    LA LUCHA ivuga ko bateguye iyi myigaragambyo kugira bakangure Leta ya Congo isa nk’iyatereranye iki gihugu ikigabiza abanyamahanga, bavuga ko RD Congo imeze nk’iyagurishijwe.

    Bavuga ko Polisi ya RD Congo n’iy’u Rwanda kuwa 13 Ukuboza 2021 basinyanye amasezerano arimo ko Polisi y’u Rwanda izajya gufasha gucunga umutekano mu Mujyi wa Goma ibintu bafata nko kugurisha igihugu.

    Polisi ya RD Congo (PNC) yahakanye aya makuru itangaza ko batarenga ku Itegeko Nshinga ngo bazane Abapolisi b’amahanga kuza gucungayo umutekano, ihakana ko ayo masezerano atabayeho.

    Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana ibikorwa by’imyigaragambyo iri kubera muri uriya mujyi wa Goma.

    Abiraye mu mihanda, bashyiraga ibintu binyuranye mu muhanda nk’amabuye bayifunga ngo hatagira utambuka.

    Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yaturutse ku mujinya w’abatuye mu Mujyi wa Goma nyuma batewe n’uruzinduko Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize.

    Nyuma ya ruriya ruzinduko, hari amakuru yavuzwe ko hari itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bazajya i Goma gufatanya n’Abapolisi ba kiriya Gihugu gucunga umutekano.

    Abamagana iby’uko Polisi y’u Rwanda ijya gutanga umusada i Goma bavuga ko byaba ari ukugurisha Igihugu cyabo.

    Umwe mu bari muri iyi myigaragambyo, yagize ati 'Mu Gihugu cyacu dufite Igisirikare n’Igipolisi bikomeye ariko ntitwumva impamvu Abanyarwanda bagiye kuza kuducungira umutekano.'

    Gusa Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne aherutse kwamagana iby’ariya makuru y’uko Polisi y’u Rwanda izajya muri DRC.

    Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagize ati 'Mu masezerano twagiranye na Polisi y’u Rwanda ntiharimo kuzana itsinda ry’abapolisi babo mu mujyi wa Goma kuko sinjye usinya ayo masezerano kuko ntabifitiye ububasha.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/Goma-DRC-Biraye-mu-mihanga-bakora-imyigaragambyo-bamagana-ko-Polisi-y-u-Rwanda-yazajyayo

  • Papa Francis yinubiye umubare uri 'hejuru cyane' w'abagore 'bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Papa Francis yamaganye ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagore avuga ko ari 'hafi irya Shitani', aya akaba ari amwe mu magambo akakaye cyane akoresheje kuri iki kibazo.

    Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivugiye mu kiganiro ku cyumweru cyaciye kuri televiziyo TG5 yo mu Butaliyani.

    Yavuganye n'itsinda ry'abantu bane banyuze mu bibazo, barimo n'umwe warokotse ihohoterwa ryo mu rugo.

    Yinubiye umubare uri 'hejuru cyane' w'abagore 'bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo'.

    Papa Francis yagize ati: 'Ikibazo ni uko, kuri jyewe, ari hafi icya Shitani kuko kirimo gufatirana umuntu udashobora kwirwanaho, ushobora gusa [kugerageza] kwikinga ibyo akubitwa'.

    'Bitesha agaciro. Bitesha agaciro cyane'.

    Yavuganye n'umugore witwa Giovanna wavuze ko yatorotse urugo rurimo urugomo akajyana n'abana be bane.

    Papa yongeyeho ko abagore bakorewe ihohoterwa batatakaje agaciro kabo.

    Yabwiye Giovanna ati: 'Ndabona agaciro muri wowe kuko iyo uba udafite agaciro, ntiwari kuba uri hano.

    'Rangamira Bikira Mariya ubundi ugumane iyo shusho y'ubutwari'.

    Papa Francis

    Kuva iki cyorezo cya coronavirus cyatangira, Papa Francis amaze kuvuga kenshi ku ihohoterwa ryo mu ngo.

    Ibikorwa by'ihohoterwa ryo mu ngo byariyongereye mu bihugu bimwe na bimwe, mu gihe abantu benshi basigaranye imuhira n'ababahohotera mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko raporo y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yakorewe ku bihugu 13 igaragaza ko kimwe cya kabiri cy'abagore bakoreweho ubushakashatsi bavuze ko hari urugomo runaka bakorewe kuva iki cyorezo cyatangira.

    Mu Butaliyani, imibare ya polisi yatangajwe mu kwezi gushize igaragaza ibikorwa bigera kuri 90 by'urugomo rukorerwa abagore buri munsi — 62% by'ibyo bikorwa by'urugomo bikaba ari iby'ihohoterwa ryo mu ngo.

    Abwira Giovanna, Papa Francis yavuze ko bishoboka gukomeza kugira icyizere, haba no mu gihe cy'icyorezo.

    Yagize ati: 'Urimo gutanga urugero rwo kwirwanaho, isomo ryo kwirwanaho ku makuba. Urimo kuyasohokamo umeze neza cyane kurusha mbere'.

    [email protected]

    The post Papa Francis yinubiye umubare uri 'hejuru cyane' w'abagore 'bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/20/papa-francis-yinubiye-umubare-uri-hejuru-cyane-wabagore-bakubitwa-bakanahohoterwa-mu-ngo-zabo/

  • Ange Kagame mu bari bambariye umunyamideli Sonia Mugabo mu bukwe bwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyimideli ukomeye mu Rwanda, Sonia Mugabo yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize na Twahirwa Diego aho mu bari bamugaragiye harimo na Ange Kagame.

    Ni ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Ukuboza 2021, akaba mu bakobwa bari bamwambariye harimo na Ange Kagame.

    Ubu bukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi tariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira amwe mu mufato yaranze ubukwe bwe.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko muri Nzeri 2021, Twahirwa Diego yambitse impeta ya Fiançailles Sonia Mugabo amusaba kumubera umugore na we akabyemera.

    Inkuru y’urukundo y’uyu rwiyemezamirimo usanzwe ukora ubuhinzi bw’urusenda na Sonia Mugabo usanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Rwanda, ntabwo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, ariko inshuti zabo zikaba zari zizi iby’urukundo rwabo.

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Abageni n’ababagaragiye

    Sonia Mugabo na Maraine we

    Ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize

    Ange Kagame (wa kane ibumoso) yari mu bambariye Sonia Mugabo

    Sonia Mugabo yamaze kuba umugore wa Twahirwa imbere y’Imana n’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ange-kagame-mu-bari-bambariye-umunyamideli-sonia-mugabo-mu-bukwe-bwe-amafoto

  • RWANDA : Bamwe mu bakinnyi umwaka wa 2021 usize basezeye ubugaragu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni uko Uhoraho Imana aravuga ati “Si byiza ko muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.” Ni amagambo dusanga mu gitabo cy’Intangiriro igice cya 2 umurongo wa 18. Iyo umwana akoresheje ibirori agasezera ku babyeyi agiye gushinga urugo rwe birabashimisha kuko baba bataravunikiye ubusa. Ni benshi batangiye uyu mwaka bumva bazakora ubukwe ariko ababigezeho nka Byiringiro Lague wa APR FC ni mbarwa.

    Harabura iminsi mike umwaka wa 2021 ukarangira, ni imishinga myinshi umuntu aba yaratangiranye umwaka, gusa siko yose ayigeraho bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Muri iyi nkuru, tugiye kureba abakinnyi bagiye gusoza uyu mwaka mu isura batawutangiyemo, bakaba barahinduye irangamimerere (status), aho bamaze gukora ubukwe biyemeza kubana n’abo bihebeye ubuziraherezo.

    Icyishatse Hervé — REG BBC

    Icyishatse Hervé ni umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG BBC akaba yarakoze ubukwe na Niwenshuti Mignone ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2021 bari basezeranye imbere y’Amategeko. Hervé yari yambitse impeta ya Fiancailles Mignone mu gikorwa cyabereye ku Muhima ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.

    Mukengerwa Benjamin — REG BBC

    Mukegengerwa Benjamin umukinnyi wa REG ukomoka muri DR Congo akaba yarashakanye n’umunyarwandakazi, Divine Grâce usanzwe na we umenyerewe muri uyu mukino wa Basketball.

    Bakoze ubukwe tariki ya 4 Kamena 2021 bakaba bari basanzwe babana aho banafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 3.

    Urwibutso Nicole — IPRC South WBBC

    Tariki ya 6 Werurwe 2021 nibwo Urwibutso Nicole ukinira ikipe y’igihugu ya Basketball yakoze ubukwe na Yves Nyirigira nyuma y’imyaka 6 bakundana, mu bukwe bwabo bwagaragayemo agashya, Nocole bitewe n’urukundo akunda Basketball, yifotozanyije umupira wa Basketball bitungura benshi.

    Muri Nzeri 2020, ubwo Nicole yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 26, nibwo Yves Nyirigira yamusabye ko yazamubera umugore na we arabyemera.

    Niyomukesha Euphrance — RRA WVC

    Niyomukesha Euphrance umukinnyi w’ikipe ya RRA WVC n’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, tariki ya 12 Werurwe 2021 yakoze ubukwe na Mucyo Philbert akaba umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

    Tariki ya 4 Werurwe akaba ari bwo basezeranye imbere y’amategeko Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

    Muri Kanama 2020, nibwo Mucyo Philbert yaciye bugufi asaba Niyomukesha Euphrance ko yamwemerera akazamubera umugore maze iminsi asigaje ku Isi akajya abyuka amubona iruhande rwe, undi na we ntiyazuyaje yateze ikiganza bamwambika impeta ya fiançailles.

    Areruya Joseph — Team Rwanda

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, Areruya Joseph umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yakoze ubukwe na Uwera Josephine, ni ubukwe bwagombaga kuba muri Gashyantare 2021 ariko buza kwimurwa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Nyandwi Saddam — Musanze FC

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Musanze FC, Nyandwi Saddam ni umwe mu bakinnyi umwaka wa 2021 usize batakiri ingaragu, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo bazasezeranye mu idini ya Islam (abayisilamu bakunda kubyita kufunga ndoa) i Nyamirambo kwa Kadafi.

    Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

    Muvandimwe JMV — Rayon Sports

    Umuryango waragutse hagati ya Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] basezeranye kubana akaramata tariki ya 22 Kamena 2021.

    Nyuma y’imyaka 8 bakundana, ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yasabye Soleil ubu wamaze kwibaruka imfura ye ko bazabana akaramata undi nawe arabyemera.

    Jacques Tuyisenge — APR FC

    Kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, akaba kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge tariki ya 21 Kanama 2021 nibwo yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana, basezeraniye muri EPR Gisenyi.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.

    Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordin bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare uyu mwaka ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.

    Byiringiro Lague — APR FC

    Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague tariki ya 7 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe na Uwase Kelia bari bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ni ubukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 28 Nzeri 2021, Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

    Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 basezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Bizimana Djihad — KMSK Deinze

    Bizimana Djihad ni umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze, na we uyu mwaka usize afashe icyemezo cyo kwibanira na Dalda Simbi bari bamaranye imyaka 3 bakundana, basezeranye mu idini ya Islam(kufunga Ndoa) tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi aho bose baba, ni nyuma y’uko muri Werurwe yari yamwambitse impeta ya fiancailles.

    Djihad Bizimana na Dalda Simbi bateganyaga gukorera ubundi bukwe mu Rwanda tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021 ariko barabuhagaritse kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Uretse aba bakinnyi kandi biteganyijwe ko umukinnyi wa Volleyball Nzayisenga Charlotte na we azakora ubukwe na Cyriaque Ndagijimana tariki ya 27 Ukuboza 2021.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rwanda-bamwe-mu-bakinnyi-umwaka-wa-2021-usize-basezeye-ubugaragu-amafoto

  • Bijoux wo muri Bamenya yakorewe Bridal Shower mu kanyamuneza kenshi #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamamaye mu ruganda rwa sinema nyarwanda nka Bijoux muri filime ya Bamenya, yakorewe ibi birori kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021

    Bijoux aritegura gukora ubukwe n’umuhanzi uzwi mu njyana gakondo Lionel Sentore utuye ku mugabane w’u Burayi.

    Ubukwe bwa Lionel Sentore n a Munezero Aline buzaba kuwa 08 Mutarama 2022.

    Mu cyumweru gishize nibwo Bijoux yari yambitswe impeta na Sentore wamusabaga kubana akaramata maze agasubiza 'YEGO' nta kuzuyaza.

    Abinyujije kuri Instagram, Munezero Aline uzwi nka Bijoux yasangij abakunzi be amafoto y’ibirori yakorewe asezera ubukumi.

    Ni ibirori yakorewe n’abo mu muryango we ndetse n’urugangano, byari ibyishimo bidasanzwe ku mpande zose.

    Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Bijoux yatunguye abamukurikira yerura ko ari mu munyenga w’urukundo na Lionel Sentore.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bijoux-wo-muri-Bamenya-yakorewe-Bridal-Shower-mu-kanyamuneza-kenshi

  • Gatsibo: Abagore bakora muri VUP bifuza ko FRW bahembwa yongerwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bahawe akazi muri Vision 2020 Umurenge Programme (VUP) bavuga ko amafaranga bahembwa ari macye bakifuza ko yongerwa akajyana n’ibiciro biri ku masoko dore ko n’ayo bakorera atabagerayo yose.
    Mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, mu bahawe imirimo y’amaboko muri VUP harimo n’abagore batishoboye by’umwihariko abafite inshingano zo kwita ku miryango bonyine kubera impamvu zitandukanye. Bavuga ko ku munsi bakorera 1200FRW, aya mafaranga ngo ni macye ugereranyije n’ibiciro biri (…)

    – Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4417

  • Covid-19: Utarikingije byuzuye hari service atemerewe guhera tariki 20/12 #rwanda #RwOT

    Amabwiriza avuguruye ajyanye n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yashyizwe ku mugaragaro n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa mbere tariki 20/12/2021, agaragaza ko kujya mu modoka rusange, muri resitora no mu nsengero bisaba ko umuntu aba yarakingiwe Covid-19 byuzuye

    Image

    Image

     

    The post Covid-19: Utarikingije byuzuye hari service atemerewe guhera tariki 20/12 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/20/covid-19-utarikingije-byuzuye-hari-service-atemerewe-guhera-tariki-20-12/

  • Kapiteni w’Amavubi yasoje amasomo ya CAF (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba n’umukinnyi wa AS Kigali, Haruna Niyonzima yasoje amasomo y’ubutoza ya CAF yo ku rwego rwa C amazemo ibyumweru 3.

    Haruna Niyonzima akaba yari mu batoza barimo bakorera iki cyangombwa cyo ku rwego rwa C rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF License C).

    Ni amahugurwa yaberaga kuri Hill Top Hotel i Remera aho bamaze ibyumweru 3 bahugurwa, amahugurwa yasoje ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n’abandi batoza basanzwe bazwi mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda barimo Mutarambirwa Djabir wanyuze muri Kiyovu Sports na AS Kigali, Byusa Wilson (Rudifu) usanzwe ari umutoza w’Intare FC n’abandi.

    Aba batoza bakaba bahawe icyemezo cy’uko bitabiriye aya mahugurwa mu gihe bagitegereje amanota agomba gutangwa na CAF mu minsi iri imbere, ni yo izemeza niba batsindiye License C cyangwa batsinzwe.

    Aya mahugurwa abaye nyuna y’ayabaye muri 2017 ariko CAF ikaza kuyatesha agaciro.

    Haruna Niyonzima yasoje amahugurwa yo kuba umutoza aho natsinda ibizamini azahabwa License C ya CAF

    Byusa Wilson na we yasoje aya mahugurwa

    Abatoza basoje amahugurwa ya License C ya CAF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-w-amavubi-yasoje-amasomo-ya-caf-amafoto