Category: Uncategorized

  • Rayon yahagaritse abakinnyi babiri bakomeye kubera imyitwarire idahwitse #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bahagaritswe, Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto’o basanzwe bakina mu mutima w’ubwugarizi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y’ihagarikwa ry’aba bakinnyi yamenyekanye.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye Ko ayo makuru ari yo koko.

    Ati “Bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse. Ubuyobozi buba burimo gukurikirana ngo barebe uko ikibazo cyakemuka kare.”

    Aba bakinnyi bahagaritswe kubera ko banze kwitabira inama itegura umukino ikipe yabo yakinnyemo na AS Kigali nyuma y’uko batari bari ku rutonde rw’abagomba kuwukina.

    Ubwo abandi bari bitabiriye iyi nama, Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama ndetse umutoza Lomami Marcel agerageza kumugarura aranga.

    Naho Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine uyu mukino wa AS Kigali wanarangiye Rayon Sports itsinzemo AS Kigali 2-1.

    Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

    Mitima Isaac yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC, ni mu gihe Habimana Hussein we aheruka kongera amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rayon-yahagaritse-abakinnyi-babiri-bakomeye-kubera-imyitwarire-idahwitse

  • Nigeria: Umusirikare w'umukobwa yahanwe kubera kwemera gutererwa ivi yambaye imyenda ya gisirikare #rwanda #RwOT

    Uwo muvugizi yongeyeho ko uwo mukobwa yarenze ku mategeko y'imyitwarire y'igisirikare “yishora mu rukundo yambaye umwenda w'akazi”.

    Videwo yagaragaye mu cyumweru gishize yerekana uwo musirikare yemera impeta y'umugabo upfukamye imbere ye, mu gihe abantu bari babashungereye bafite ibyishimo.

    Umuryango uharanira uburenganzira bw'abagore washinje igisirikare kumukorera ivangura.

    Uwo muryango Women Empowerment and Legal Aid wavuze ko ibyo bidakorerwa abasirikare b'abagabo “bagaragaje ku mugaragaro umubano w'urukundo bambaye umwenda wa gisirikare”.

    Omoyele Sowore, impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu wigeze no kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria, yamaganye icyemezo cy'igisirikare avuga ko “kirimo urwango rw'abagore”.

    Uwo musirikare yari yemeye ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa n'uwo uhabwa amahugurwa muri gahunda ya leta yo guhugura urubyiruko, izwi nka National Youth Service Corps (NYSC).

    Bijyanye n'iyo gahunda imara umwaka umwe ikorwa mu buryo bw'itegeko, abarangije kaminuza n'amashuri makuru bahabwa imyitozo n'igisirikare.

    Ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa bwatanzwe mu gihe cy'amahugurwa muri leta ya Kwara yo mu burengerazuba bwa Nigeria.

    Ntibizwi igihe byabereye, ariko videwo ibyerekana yagiye ahagaragara mu cyumweru gishize.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimiye abo bakundana, banashima uwo mugabo ku gusaba uwo mukobwa ko bazabana nk'umugore n'umugabo. Abandi baserereje uwo musirikare.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Nigeria Jenerali Clement Nwachukwu yabwiye BBC ko uwo musirikare yarenze ku mategeko y'imyitwarire ya gisirikare, ndetse no ku mategeko yacyo ajyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ati: “Imyitwarire ye yari iteje ibyago ku myitwarire myiza n'ikinyabupfura cya gisirikare.

    Jenerali Nwachukwu yongeyeho ati: “Akazi [k'abatanga amahugurwa] kari ako guhugura urubyiruko ntikari ako kwishora mu mubano w'urukundo hamwe na rwo”.

    Urwego rw'igihugu rushinzwe ayo mahugurwa y'urubyiruko (NYSC) nta cyo rurabivugaho ku mugaragaro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nigeria-umusirikare-w-umukobwa-yahanwe-kubera-kwemera-gutererwa-ivi-yambaye

  • COVID-19 : Habonetse abanduye bashya 306 barimo 260 b’i Kigali #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, n’ubundi muri uku kwezi yari yazamutse aho nko mu cyumweru gishize hari hagaragaye abanduye 948 barimo 399 bagaragaye mu minsi y’impera z’icyumweru (Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru).

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, iyi mibare yongeye gutumbagira aho hagaragaye abantu 306 bashya basanganywe ubwandu bw’iki cyorezo.

    Muri bo harimo abantu 260 bo mu Mujyi wa Kigali mu gihe abandi ari abo mu tundi Turere 10 turimo Rusizi yagaragayemo 19 ari na yo ikurikira Umujyi wa Kigali.

    Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza iyi mibare, buvuga kandi ko COVID-19 yishe umuntu umwe w’umugabo, ikaba yihanganishije umuryango we.

    Icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubura umutwe nyuma y’igihe gitanze agahenge, ibi bikaba byanatumye Guverinoma y’u Rwanda ikaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo nko kuba abakozi ba Leta barasabwe gukorera mu rugo uretse abakora muri serivisi zikenerwa n’abaturage.

    Guverinoma y’u Rwanda kandi yahagaritse ibikorwa binyuranye birimo ibitaramo, ibirori by’iminsi mikuru, ibikorwa byo kwiyakira mu bukwe ndetse inagabanya imibare y’abitabira ibikorwa binyuranye.

    Hashyizweho kandi gahunda yo kuba abitabira ibikorwa binyuranye bagomba kuba barikingije byuzuye nk’utubari, restaurant, ndetse no kwitabira amateraniro mu nsengero.

    Nanone kandi kuva kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 abaturage bose bava n’abajya mu Mujyi wa Kigali bagomba kugaragaza ko bikingije COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/COVID-19-Habonetse-abanduye-bashya-306-barimo-260-b-i-Kigali

  • Rayon Sports yahagaritse abakinnyi 2 bazira imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yahagaritse abakinnyi bayo babiri bakina mu mutima w'ubwugarizi barimo Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto'o kubera imyitwarire mibi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y'ihagarikwa ry'aba bakinnyi yamenyekanye.

    Amakuru avuga ko aba basore bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse yo gusuzugura umutoza.

    Amakuru avuga ko mbere y'umukino wa AS Kigali,Aba bakinnyi bivumbuye basokoka mu nana y'ikipe itegura umukino nyuma yo kumenya ko batari mu rutonde rw'abakinnyi bari bukoreshwe kuri uwo mukino.

    Amakuru avuga ko Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama umutoza Lomami Marcel yamugarura akanga, ni mu gihe Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine wa AS Kigali.Rayon Sports yaje gutsinda 2-1.

    Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n'icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yahagaritse-abakinnyi-2-liberal-imyitwarire-mibi

  • Minisitiri w'Ubuzima yahishuye impamvu nyamukuru yatumye ingamba zo kwirinda Covid-19 mu mujyi wa Kigali zikazwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima Dr.Ngamije Daniel yatangaje ko imibare igaragaza ko kuri ubu mu mujyi wa Kigali, nibura mu bipimo ibihumbi 100 bya COVID-19 bifatwa, habonekamo abantu 46 banduye, bavuye ku bantu batanu (5) mu bihumbi 100 babonekaga mu gihe cy'ibyumweru bitatu bishize gusa.

    Mu kiganiro yahaye RBA kibandaga ku ngamba zafashwe na Guverinoma mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19,Minisitiri Ngamije yavuze ko ubwandu bw'iki cyorezo bwongeye kwiyongera kubera ko abantu batagikurikiza amabwiriza ariyo mpamvu ingamba zakomeje gukazwa.

    Yagize ati “Mu mibare y'impuguke mu gukurikirana ibyorezo,mu byumweru 3 bishize twari dufite abantu bari munsi ya 5 mu bantu ibintu 100.0000 bapimwe aricyo gipimo kigaragaza ko icyorezo kiri hasi.Ntabwo kiba cyashize ariko kiba kiri hasi.

    Twavuye kuri icyo gipimo cy'abantu bari munsi ya 5 mu bihumbi 100,ntitwajya no hagati y'abantu 5-25 ahubwo turaharenga,ubu turi ku bantu 46 mu bantu ibihumbi 100 bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 mu gihe kitarenze iminsi 10.Uku kwiyongera gufite umuvuduko ungana gutya mu minsi 10 gusa n'ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Minisitiri Dr.Daniel Ngamije yasobanuye impamvu amakoraniro atuma abantu bagira ibyago byinshi byo kwandura yahagaritswe mu mujyi wa Kigali, ndetse n'ahandi hasigaye naho imibare y'abitabira ikagabanywa.

    Yagize ati “Iyo usomye ibitabo by'impuguke ku byorezo,Omicron irafatira mu myanya y'ubuhumekero yo hejuru,ntabwo ari nko mu bihaha nkuko Delta yari imeze.Iyo witsamuye ukoroye ihita ikwirakwira mu mwuka,abo muza kuba muri kumwebatambaye udupfukamunwa cyangwa bagakora ku matembabuzi yawe barayitahana.

    Irahari ntabwo ari ibanga n'igihugu cyarayemeye.Biragoye kuvuga ngo ni bangahe bafite Omicron cyangwa Delta mu bantu 160 banduraga mu byumweru bishize.”

    Yakomeje avuga ko amakoraniro yasubitswe mu mujyi wa Kigali ahandi abayitabira baragabanywa mu rwego rwo kureba ko iyi virusi yagabanyuka cyane ko uko igihugu cyarushaho kugira abarwayi n'indembe kitashobora kubitaho bigatuma bamwe bapfa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisitiri-w-ubuzima-yahishuye-impamvu-nyamukuru-yatumye-ingamba-zo-kwirinda

  • Umusore yafashe nyina ku ngufu arangije aramwica #rwanda #RwOT

    Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gufata ku ngufu nyina umubyara, arangije amwicisha umupanga amukase umuhogo.

    Aya mahano yabaye ku wa gatandatu, 10 Ukuboza 2021, i Boubouya, komini yo mu cyaro cya Ouré-Kaba mu gihugu cya Guinea.

    Uyu musore bivugwa ko yishe nyina ubwo yari amaze kugerageza kumusambanya. Abatuye Boubouya bose batangajwe n'ibyabaye muri uyu muryango.

    Uwishwe ni Aissatou Sow,wari nyina w'abana 07 harimo abakobwa 05 n'abahungu 02.

    Komanda Jean Balla Onivogui, Sous-préfet wa Ouré Kaba yagize ati'Nabimenyeshejwe na brigadier wa sitasiyo ya gendarmerie ya Sitakoto ko uwo musore yishe nyina. Uwishwe, Aïssatou Sow, ni nyina w'abana barindwi (7) barimo abakobwa batanu (5).

    Ababibonye bavuga ko uyu mwicanyi yagerageje gufata ku ngufu nyina. ubwo yagerageza gutoroka, urubyiruko rwamwirukankanye rumukubita inkoni nyinshi.”

    Uwakoze icyaha yarafashwe ajyanwa i Mamou fite umuhoro n'inkoni yakoresheje yica nyina.

    Ku mpamvu zatumye uyu musore yica nyina, impaka ziratandukanye. Abantu bamwe batekereza ko uyu ari igitambo cy'impera z'uyu mwaka, abandi ku rundi ruhande basobanura ko gukoresha ibiyobyabwenge cyane bishobora gutuma umuntu akora amahano nkaya.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yafashe-nyina-ku-ngufu-arangije-aramwica

  • Grand P yahaye gasopo umuhanzi w'Umunye-Congo wagaragaye ari mu bihe byiza n'umukunzi we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Grand P yahaye gasopo uyu muhanzi kubera amafoto atandukanye yamugagaje arikumwe n'uyu mukunzi we basa nabahuje urugwiro.

    Grand P upima ibiro 25 ufite uburwayi butuma adakura ngo agire igihagararo, ubwo yihanangirizaga uyu mugabo yifashishije amafoto ari gukora imyitozo asa n'umuntu urikubaka umubiri.

    Ku wa gatandatu, Grand P yifashishije urukuta rwe rwa facebook, yashyizeho ifoto akora imyitozo ngororamubiri, ashyiraho n'ifoto yuyu muhanzi wo muri Congo uzwi ku mazina ya Roga Roga arikumwe na Eudoxie Yao.

    Grand P yahaye gasopo uyu muhanzi yifashishije aya mafoto,Grand P yagize ati'Murumuna wanjye Roga Roga ndakwubaha cyane hamwe nabanyekongo bose … Ariko inzira ushaka gucamo ntabwo ari nziza kuri wowe, ntukishimishe wegera umugore wanjye bitabaye ibyo nzabyitwaramo nabi ni umuburo . Murakoze. '.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/grand-p-yahaye-gasopo-umuhanzi-w-umunye-congo-wagaragaye-ari-mu-bihe-byiza-n

  • Rubavu:Ikamyo yataye umuhanda igonga umumotari ahita apfa #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu,mu murenge wa Nyamyumba,akagari ka Rubona,umugudugu wa Bushagara,ahagana ku ruganda rwa Brarirwa habereye impanuka ikomeye y'imodoka yagonze umumotari ahita apfa.

    Iyi mpanuka yabaye saa 18:30 kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021,yahitanye umumotari witwa Nduwayezu Pascal.

    Uyu mugabo asize umugore n'umwana muto utaruzuza n'umwaka.

    Police yahageze ihita ishaka uko umurambo w'uyu mumotari wava munsi y'iyi modoka kuko yamugwiriye na moto ye.

    Umushoferi w'ikamyo utaramenyekana amazina bivugwa ko yabuze feri yitabaza umugunguzi ahitana uyu mumotari wazamukaga.

    Biravugwa ko uyu mushoferi hashize igihe gito akoze n'indi mpanuka ikomeye aho yataye imodoka muri Sebeya.



    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-ikamyo-yataye-umuhanda-igonga-umumotari-agira-apfa

  • Arsenal irifuza abakinnyi 3 bakinira Juventus mu kwezi kwa Mbere #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko Arsenal irimo gutekereza gusinyisha abakinnyi batatu ba Juventus mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryo mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2022.

    Kubera ko Umunya Ghana Thomas Partey hamwe n'umunyamisiri Mohamed Elneny bagiye guhaguruka berekeza mu gikombe cy'Afurika, umutoza wa Gunners, Mikel Arteta,ashishikajwe no gukomeza ikipe ye hagati mu kibuga yongeramo umukinnyi umwe cyangwa bibiri.

    Nk'uko Marca ibitangaza ngo Dejan Kulusevski na Arthur Melo bari ku rutonde rw'abashakishwa n'uyu mutoza w'umunya Espagne, kandi birashoboka ko Aaron Ramsey ashobora kugaruka.

    Nyuma yo kugurisha umukinnyi wo hagati Joe Willock muri Newcastle, Arsenal yakoresheje amafaranga agera kuri miliyoni 120 zamapawundi mu kugura abakinnyi irusha amakipe yose yo muri Premier League gushora kuko muri rusange amakipe yagabanije gukoresha amafaranga kubera ingaruka zatewe n'icyorezo cya coronavirus.

    Ariko Arteta aracyafite ubushake bwo kongera abakinnyi mu ikipe ye,ariyo mpamvu yifuza Kulusevski,Arthur naRamsey bose bakinira Juventus ariko batabona umwanya uhagije wo gukina.

    Ramsey, ufite imyaka 30, yamaze imyaka 11 akina muri Arsenal mbere yuko agenda mu buntu mu Butaliyani ku masezerano akomeye ya £ 400,000-buri cyumweru.

    Uyu munya Wales yabuze umwanya wo gukina kubera umutoza mushya wa Juventus,Massimiliano Allegri atamwiyumvamo.

    Amaze gukina iminota 98 ​​gusa kugeza ubu muri shampiyona, amakuru avuga ko Juve ishobora no gusesa amasezerano nawe hakiri kare.

    Ramsey rero ashobora kuboneka ku buntu muri uku kwezi kwa mbere bityo bikoroha ko asubira kuri Emirates.

    Umunya Brazil, Arthur wahoze muri Barcelona, ​​yisanze ari inyuma y'abakinnyi nka Rodrigo Bentancur, Manuel Locatelli, Adrien Rabiot na Weston McKennie bityo nawe ashobora kuba yifuza kugenda kugira ngo abone umwanya wo gukina.

    Ikinyamakuru Marca kivuga ko Arsenal yamaze gutangira kuvugana n'iyi kipe yo muri Serie A ku bijyanye n'umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Suwede witwa Kulusevski w'imyaka 21 kuri miliyoni 25 z'amapawundi gusa Juventus iirifuza miliyoni 35 zamapawundi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-irifuza-abakinnyi-3-bakinira-juventus-mu-kwezi-kwa-mbere