Category: Uncategorized

  • Abanya-Nigeria nibo biganje mu kwatsa amatara… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’umwaka wa 2021, niho ibitaramo byari bitangiye gusa nk’aho babidohora ariko n’ubundi kubyitabira bigasaba ko umuntu agomba kwipimisha covid-19. Amezi abiri ya nyuma, Ugushyingo n’Ukuboza niho abahanzi bakoze ibitaramo bigaragariza Abanyarwanda. Hari abahanzi bari baje mu buryo bwo kuririmba  biganjemo abanya-Nigeria  bakoze amateka mu bitaramo by’i Kigali, hakaba n’abandi bake bari baje mu buryo bw’ubutembere.

    1.Adenkule Gold

    Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby , yakoze amateka mu Rwanda mu gitaramo  cy’akataraboneka cyashimishije Abanya-Kigali , cyabereye ahazwi nka Canal Olympia ku i Rebero tariki 5 Ugushyingo 2021.

    2.Ric Hassan

    Ric Hassan wo muri Nigeria yageze  i Kigali mu gitaramo cya 'Fantasy Music Concert' , aho yari yatumiwemo na Symphony Band. Ni igitaramo  cyabereye  muri Kigali Convention Center ku wa 3 Ukuboza 2021. Ubwitabire bw’iki gitaramo, kitabiriwe ku rwego rutari urwo hejuru kubera ko yaririmbye umunsi umwe na Koffi Olomide, nawe wari i Kigali icyo gihe.

    3.Rema

    Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema yataramiye i Kigali tariki 20 Ugushyingo 2021, mu gitaramo cyabaye ku mukino wa Basketball w'abakinnyi b'intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK All-Star Game).

    4.Omah Lay

    Tariki 14 Ugushyingo 2021, nibwo muri Kigali Arena umunya-Nigeria Stanley Omah Didia umaze kwamamara mu muziki nka Omah Lay, yaririmbiye i Kigali mu gitaramo cy'amateka yahurijwemo n'abahanzi bo mu kiragano gishya, bagaragaje imbaraga zidasanzwe muri muzika uyu mwaka barimo : Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.

    5.Koffi Olomide

    Umunyabigwi w’umukongomani  kabuhariwe mu njyana ya Rhumba, Koffi Olomide, uyu mwaka  yongeye kwerekana ko ari umuhanzi w'igihangange kandi ukundwa n'ab'ingeri zitandukanye, mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Kigali  tariki 3 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

    6.Sarkodie

    Umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Afurika, Sarkodie wo muri Ghana  na 2 Baba  wo muri Nigeria, bagereye mu Rwanda rimwe kuko bari bazanye mu gikorwa kimwe  aho bitabiriye inama igamije kwiga ku bibazo by'impunzi, mu nama ‘Africa Private Sector Forum On Forced Displacement’ yahuje  abayobozi b'inganda, ibigo by'ubucuruzi, abikorera batandukanye, abashinzwe kwita ku mpunzi n'abagiraneza banyuranye. Umuraperi Sarkodie yaririmbye muri iyi nama yabereye Kigali Convention Center, tariki 30 Ugushyingo 2021.

    7.2 Baba 

    Umuhanzi 2Baba wo muri Nigeria  waziye Mu Rwanda  rimwe na Sarkodie, asanzwe ari ambasaderi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yatanze ikiganiro muri iyi nama  ndetse aranaririmba.

    8.Mr Eazi

    Uyu muhanzi  nawe wo muri Nigeria, twavuga ko n'ubwo yageze mu Rwanda muri  Gicuransi 2021, ntabwo yigeze ahataramira. Yamaze iminsi mu Rwanda yagiye asura ahantu hatandukanye, aho  yagaragaje ko yifuza gushora imari mu bijyanye n'inganda ndangamuco n’imikino muri rusange.

    9.J.Cole

    Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J Cole , yageze mu Rwanda muri Gicurasi, aho yahamaze iminsi mu bikorwa by’imikino ubwo ikipe ya Patriots BBC yatangizaga irushanwa rya Basketball muri Afurika, uyu muhanzi akaba n’umukinnyi witwaye neza muri iyi mikino aho yanatsindaga ibitego.

    10.Mhombi

    Umuhanzi Mpuzamahanga  Mohombi Nzasi Moupondo uzwi nka Mohombi ufite amamumuko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aheruka mu  Rwanda aho yari yitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketbal yatangiye tariki 16 Gicurasi 2021. Mahombi ni icyamamare aho yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Coconut tree, iindirimbo yabiciye bigacika ku isi aho yarebwe n’abantu basaga Miliyoni 100 ku rukuta rwa youtube. 

    Sho Madjozi 

    Twavuga ko kandi hari  n’ibindi byamamare   byaje mu Rwanda, nka Maya Christinah Xichavo wamamaye ku izina rya Sho Madjozi ukomoka muri Africa Y'Epfo waje mu Rwanda, aho yari  yaje kureba umukino ya Basketball Africa league yari kubera mu Rwanda mu nyubako ya  Arena muri Gicurasi,  umuhanzi wo muri Tanzania Ommy Dimpoz  nawe yaje mu Rwanda.

    Ommy Dimpoz yaje mu Rwanda uyu mwaka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112810/abanya-nigeria-nibo-biganje-mu-kwatsa-amatara-ya-kigali-ibyamamare-10-byaje-mu-rwanda-uyu–112810.html

  • M23 yongeye kuvugwaho kugaba igitero ku basirikare ba FARDC i Rutshuru #rwanda #RwOT

    Iki igitero cyaba ari icya kane kigabwe ku Ngabo za Leta gikozwe na M23 kuva ku wa 07 Ugushyingo 2021.

    Umutwe wa M23 ntacyo uratangaza kuri igi gitero, uhakana ibitero ushinjwa na FARDC ugasaba ko Leta isubukura ibiganiro bagatahuka mu gihugu byemewe.

    Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2021, FARDC yatangaje ko iri kugenzura ibirindiro by’ahitwa Ngugo muri Gurupema ya Rugari na Nyasisi muri Gurupema ya Kisigari, ni nyuma y’imirwano ikaze bivugwa ko ingabo za Leta zahanganyemo n’abahoze mu mutwe wa M23.

    Kuwa 20 Ugushyingo abacunga umutekano muri Pariki y’Ibirunga ku nkengero z’igiturage cya Bakina bavuze ko bagabweho igitero n’umutwe wa M23. ni Mikeno muri Teritwari ya Rutshuru.

    Ibibazo by’umutwe wa M23 byongeye kuvugwa muri uku kwezi kw’Ugushyingo 2021, RD Congo itunga agatoki ibihugu birimo u Rwanda gufasha uyu mutwe wari waratsinzwe buhenu.

    Gusa Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye ibyavuzwe ko cyateye inkunga uyu mutwe ahubwo ko ababivuga ari abashaka guhungabanya umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na DRC.

    Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cy’u Rwanda ubwo cyanyomozaga aya makuru, ryavugaga ko abagabye kiriya gitero baturutse muri Uganda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/M23-yongeye-kuvugwaho-kugaba-igitero-ku-basirikare-ba-FARDC-i-Rutshuru

  • Undi mukinnyi w’umunyarwanda yasubitse ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Rutanga Eric yasubitse ubukwe bwe bwagombaga kuba mu mpera z’Ukuboza 2021 kubera icyorezo cya Coronavirus, ni nyuma ya Djihad Bizimana na we wabusubitse.

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Djihad Bizimana yatangaje ko ubukwe bwe bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza busubitswe, amatariki mashya akaba azamenyeshwa.

    Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC na we yari afite ubukwe tariki ya 25 Ukuboza na Umunyana Shamsi Sultan babuhagaritswe kubera icyorezo kirimo kugenda gifata indi ntera mu Rwanda.

    Mu butumwa basohoye bagize bati 'umuryango wa Shyaka Simba Sultan n’uwa Karegeya Ignace, barabamenyesha ko ubukwe bw’abana babo Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric butakibaye ku itariki bwari buteganyijwe kuberaho (le 25/12/2021) kubera ingamba zo kwirinda Covid -19. Itariki buzasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.'

    Ubu bukwe busubitswe nyuma y’uko tariki ya 24 Ukwakira 2019 bari barasezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ndetse bakaba babana nk’umugore n’umugabo, bafite umwana w’imfura w’umukobwa, Taalian Isimbi.

    Rutanga n’umugore we bahagaritse ubukwe bwabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/undi-mukinnyi-w-umunyarwanda-yasubitse-ubukwe-bwe

  • Musanze: Abubatse Campus ya Ellen DeGeneres basaga 300 babyukiye ku biro by'Akarere kwishyuza ayo bakoreye #rwanda #RwOT

    Abakozi barenga 300 bakoreraga Kompanyi Mass Design Group, bakoze igisa n'imyigaragambyo ku biro by'Akarere ka Musanze, aho bavuga ko birukanwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse hari n'amafaranga batishyuwe bakifuza ko bakemurirwa ikibazo.

    Abo bakozi bakoraga ku nyubako ya Campus ya Ellen DeGeneres yubakwa mu Kinigi n'ikigo cy'ubushakashatsi ku ngagi, bavuga ko Ubuyobozi bwabakoreshaga buri kwihererana bamwe muri aba bakozi, bakabasinyisha ku ngufu ko basese amasezerano.

    Ubuyobozi bwa Companyi Mass Design buravuga ko iki kibazo kirakemuka bitarenze iki cyumweru.

    The post Musanze: Abubatse Campus ya Ellen DeGeneres basaga 300 babyukiye ku biro by'Akarere kwishyuza ayo bakoreye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/21/musanze-abubatse-campus-ya-ellen-degeneres-basaga-300-babyukiye-ku-biro-byakarere-kwishyuza-ayo-bakoreye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-abubatse-campus-ya-ellen-degeneres-basaga-300-babyukiye-ku-biro-byakarere-kwishyuza-ayo-bakoreye

  • Urukiko rwarekuye bamwe mu Bapolisi 7 bashinjwa ruswa ariko ibyumweru bibaye bitatu bataragera mu miryango yabo #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, na IP Kararo Thomas Munyarukundo, barekurwa kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunze ku byaha bibiri bakekwaho, byo Gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Urukiko rwabarekuranye n’abasivile batatu, Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois bose baregwa muri dosiye imwe.

    Icyemezo cyafashwe tariki 01 Ukuboza 2021 [hashize hafi ibyumweru bitatu] kivuga ko Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma abandi bapolisi bane, IP Mukamuvunyi Rebecca, AIP Fidele Gahizi, Sgt Nkurunziza Severin na Sgt Twagirishema Augustin bakekwaho ibyaha byo gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

    Abasivire babiri Nshimiyimana Fabien na Nshimiyimana Jean de Dieu na bo Urukiko rwategetse ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo, bo bakekwaho ubufatanyacyaha mu byaha byo Gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abapolisi barekuwe ntibaragera mu ngo zabo

    Abapolisi bane n’abasivile babiri bakomeje gufungwa barajuriye ndetse n’Ubushinjacyaha bwajuriye ifungurwa rya bariya Bapolisi batatu n’abasivile batatu.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 baburanye ubujurire bwabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenege aho Abapolisi barekuwe barimo CIP Jonas Irivuzumuremyi na bo baje muri uru rubanza rw’ubujurire barindwe mu buryo budasanzwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe imyitwarire rizwi ka PDU.

    Ubwo Umucamanza yabazaga niba biteguye kuburana bose bahise bazamura inzitizi mu rukiko babwira Umucamanza ko n’ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko barekurwa by’agateganyo bakazaburana mu mizi badafunze, ngo iki cyemezo cy’urukiko nticyubahirijwe kuko n’ubu bagifunzwe.

    CIP Jonas Irivuzumuremyi yagize ati 'Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y’ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) iturindiriye bahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.'

    Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Tomas yabwiye Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we afungiye.

    Ati 'Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rugitangaza ko rutegetse ko uwo nunganira arekurwa nagize icyizere nzi ko tugiye kwicara hamwe tugategura urubanza mu mizi, ariko natunguwe no kumva agifunze kandi afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi, tutanemerewe kumugeraho haba njye cyangwa umuryango we.'

    IP Munyarukundo Kararo Thomas na we warekuwe n’Urukiko, yabwiye Urukiko ko ibyo Polisi yakoze bitemewe kuko urukiko rwarategetse ko ahita arekurwa.

    Yakomeje avuga ko yemera ko muri Polisi harimo ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) ariko atumva impamvu iryo shami atari ryo ryabakurikiranye na mbere niba ibyo bakurikiranyweho Polisi ibona ari ikibazo cy’imyitwarire.

    Ati 'Nta mpamvu twari kujyanwa mu Binyamakuru byose dushinjwa ibyaha birimo icyaha cya ruswa, Ubugenzacyaha bukarinda aho bushyikiriza Dosiye Ubushinjacyaha kubera iyo ruswa, Urukiko rwashishoza rwaturekura Polisi igahita idufunga mu buryo munyuranije n’amategeko.'

    Umucamanza wumvise izi nzitizi, yahise asubira urubanza avuga ko Urukiko rugiye kubanza kuzifataho icyemezo ubundi urubanza rukazasubukurwa tariki Indwi Mutarama 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwarekuye-bamwe-mu-Bapolisi-7-bashinjwa-ruswa-ariko-ibyumweru-bibaye-bitatu-bataragera-mu-miryango-yabo

  • Rubavu : Umwe mu bajura bazwi nk’Abuzukuru ba Shitani yarashwe na Polisi avuye kwiba ahita apfa #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko mu ma saa munani z’ijoro ryakeye mu Murenge wa Rubavu harasiwe umwuzukuru wa shitani.

    Agira ati “Mu Kagali ka Buhaza mu mudugudu wa Gabiro, abapolisi bari ku irondo (patrouille) bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, abapolisi babahagaritse baranga bariruka.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi yarashe mu kirere ibahagarika bakanga, ati “Polisi yarashe hejuru, ntibahagarara, n’ibyo bafite ntibabishyira hasi bakomeza kwiruka haza kuraswamo umwe wari wikoreye televiziyo ya flat, asatswe asanganwa icyuma”.

    Uwarashwe ni uwitwa Niyonsenga Iradukunda Issa, ariko izina yari asanzwe azwiho mu bikorwa by’abuzukuru ba shitani ni DPC, akaba yari afite imyaka 21 y’amavuko.

    Ibikorwa by’urubyiruko rwiyita abuzukuru ba shitani mu Karere ka Rubavu bikomeje kwibasira abaturage, uwo badashoboye kwambura baramukomeretsa.

    Ku mugoroba wa tariki 19 Ukuboza 2021, bari bateze Muhawenimana Hassan usanzwe ari inkeragutabara, baramukomeretsa ajyanwa kwa muganga.

    Habanabakize Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’Akagari ka Gikombe agira ati “Hassan asanzwe ari inkeragutabara ariko ntabwo yari yakoze, yarimo kujya ku kazi ke, ahura n’abazukuru ba shitani bashaka kumwambura amafaranga afite, batabigezeho ni ko kumukomeretsa.”

    Habanabakize avuga ko Hassan yitaweho n’abaganga akaba yavuye kwa muganga, na ho ubuyobozi bukomeje gushakisha ababigizemo uruhare.

    Ati “Twakoze inama yo gushakisha ababigizemo uruhare, ariko ikibazo dufite abakora ibi bikorwa ntibabikorera aho batuye, ahubwo barajijisha bakajya kubikora aho batazwi, bivuze ko badatuye mu kagari kacu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Jeannine Gikundiro, avuga ko bakomeje gushaka amakuru y’abuzukuru ba shitani bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

    Agira ati “Kimwe mu bikomeje kutugora, abakora ibi bikorwa si abaturage bavuka aha, bava mu tundi duce, bakaza basanga bagenzi babo babacumbikira kandi ntibibaruza.”

    Ibikorwa by’urubyiruko rwiyita abuzukuru ba shitani byibasiye abaturage bo mu Murenge ya Rubavu nyuma yo kuva mu mujyi wa Gisenyi batinya gufatwa n’inzego z’umutekano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umwe-mu-bajura-bazwi-nk-Abuzukuru-ba-Shitani-yarashwe-na-Polisi-avuye-kwiba-ahita-apfa

  • Muhanga: Meya Kayitare yashimiye abaganga, agaya ba Gitifu b'imirenge batanga raporo mpimbano #rwanda #RwOT

    Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye abaganga bitewe no kugaragaza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage, ariko kandi aboneraho no kugaya bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa  b'imirenge batanga raporo mpimbano zitagaragaza neza ibi bibazo.

    Meya Kayitare, ibi yabigarutseho ubwo abari mu mutwe w'intore zikora mu bijyanye n'ubuzima ziswe 'Impeshakurama' bashyikirizaga akarere ka Muhanga amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 3 zo kugurira Mituweli abaturage batishoboye.

    Yagize ati' Ndabashimira cyane kuko mwitangiye akazi kanyu ndetse mugerageza kugaragaza ko muhiga kandi mugahigura, ariko mwagiye munafasha abaturage kugira ubuzima bwiza mukitangira abaturage mugaragaza imibare y'abafite imiberho mibi n'ibibazo bituma batabasha kubona ubuvuzi bagenerwa kandi mukavugisha ukuri'.

    Akomeza avuga ko muri ibi bihe bya COVID-19 urwego rw'ubuvuzi rwakoresheje intege zose kuko ibyo 'mukoramo nibyo mutangira raporo kandi dusanga zitandukanye n'izindi zitangwa'.

    Meya ati' Nibyo muri iki gihe cya COVID-19 uru rwego mukorera rwagiye rugaragaza intego nyinshi zifatika mukanatanga raporo kandi twareba tugasanga zitandukanye n'izitangwa n'izindi nzego z'ubuyobozi bw'ibanze'.

    Yongeyeho ko muri raporo zagiye zitangwa zivuye mu Mirenge ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage bagiye babona ko 'inzego z'ibanze ku murenge zibeshya imibare y'abafite ibibazo bitandukanye' bigatuma buri mwaka haboneka imibare itumbagiye y'abandi bantu bashya biyongera kubo twari dufite, wakora igenzura ugasanga hashize igihe amerewe gutyo.

    Nubwo uyu muyobozi w'Akarere atigeze avugisha umunyamakuru wa intyoza.com ku bibazo aba bayobozi b'imirenge bagenda bahisha, hari abavuga ko bimwe muri ibyo bibazo birimo nko; Gukoresha abana mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro mu bice bya Ndiza, abakirwaye amavunja, abatanga imibare yo hejuru ku banyeshuri bagaruka ku ishuri kandi bararivuyemo, abadafite amacumbi, abadafite ubwiherero n'ibindi bitandukanye bituma abaturage batava mu gice kimwe ngo bajye mu kindi ibyo bakunze kwita 'Graduation'.

    Mayor Kayitare Jacqueline.

    Gusa igihe kirekire bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze, bakunda kutagaragaza ibibazo bibangamiye abaturage aho usanga imiririre mibi ikiri hejuru ndetse ugasanga bahisha bimwe mu bibazo bisigara mu gihe hakorwa imihanda mishya cyangwa iyagurwa. Abaturage bakagaragaza ko batigeze bahabwa ingurane z'ibyabo byangijwe ndetse hakaba n'abayobozi bavugwa mu kwaka icyacumi ku mafaranga ba rwiyemezamirimo bakora bimwe mu bikorwa byegerezwa abaturage.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-meya-kayitare-yashimiye-abaganga-agaya-ba-gitifu-bimirenge-batanga-raporo-mpimbano/

  • Myugariro wa Manchester United yahagaritswe a… – #rwanda #RwOT

    Tariki 23 Kamena nibwo Police yafashe Aaron Wan Bissaka atwaye imodoka nta byangombwa afite ndetse n’imodoka idafite ubwishingizi, byaje gutuma afatirwa ibihano byo kumara amezi atandatu adatwara imodoka ndetse agatanga amande angana n’ibihumbi 300 by’amayero. N’ubwo iki cyaha kimaze igihe kibaye, Bissaka yari yarahawe umwanya uhagije wo kwitegura ariko birangira ngo ibisobanuro yahaye urukiko rwo muri Bradford bidahawe agaciro ariyo mpamvu uyu musore yahanwe.


    Ku munsi w'ejo, nibwo urukiko ruherereye mu gace ka Leeds rwakusanyije imyanzuro yasohotse muri iki gitondo, rwemeza ko uyu musore w’imyaka 24 agomba kumara amezi 6 adatwara imodoka, ndetse agatanga n'ihazabu y’ibihumbi 300 by’amayero.

    Aaron Wan Bissaka yageze muri Manchester United mu 2019, akaba amaze kuyikinira imikino 82 ayitsindira ibitego 2. Uyu musore kandi afite amamuko muri Congo kuko yigeze kuyikinira mu batarengeje imyaka 20 gusa, nyuma biza kurangira yifuje gukinira Ubwongereza n’ubwo bitarakunda.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112802/myugariro-wa-manchester-united-yahagaritswe-amezi-6-adatwara-imodoka-112802.html

  • Imihini mishya : Abagenzi 36 baraye muri Gare ya Nyabugogo kubera amabwiriza mashya #rwanda #RwOT

    Amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ateganya ko ingendo zibujijwe kuva saa yine z’ijoro (22:00′) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00′) mu gihe ayagenderwagaho yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 14 Ukuboza 2021 yavugaga amasaha yo guhagarika ingendo ari saa sita z’ijoro.

    Aya mabwiriza mashya yatumye abantu 36 bagombaga gutaha mu Ntara baturutse mu Mujyi wa Kigali barara muri Gare ya Nyabugogo kubera kubura ibinyabiziga bibacyura.

    Muri aba bagenzi, barimo 12 bajyaga mu Ntara y’Iburasirazuba, hakaba abandi 12 berecyezaga mu Ntara y’Iburengerazuba, bane (4) bajyaga mu Majyepfo n’abandi Umunani (8) bagombaga gutaha mu Majyaruguru.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nubwo aba bantu bazindutse bataha ariko bikwiye kubasigira isomo kandi bikanasigira abandi isomo ryo kumenya uko bacunga neza amasaha.

    Yagize ati 'Ni byo barazinduka bataha ariko isomo riba rivuyemo ni uguteganya no kumenya amasaha, ukamenya igihe ibinyabiziga bigendera, umuntu akamenya ko ashobora kugera muri gare agasanga ibinyabiziga bijya aho ataha byamaze kugenda.'

    Yakomeje agira ati 'Amasomo nk’aya bayigireho bagataha kare, abarangije akazi bagataha ntibarangarire mu mujyi, abazindukiye ahantu babona bwije bakamenya ko bashobora kubura imodoka.'

    Aya mabwiriza yatumye aba bantu barara muri gare, avuga ko nubwo ingendo zibujijwe kuva saa yine z’ijoro ariko ibikorwa by’ubucuruzi bigomba guhagara saa tatu z’ijoro (21:00′).

    CP Kabera yakunze kugira inama abaturage ko muri gahunda bateganya za buri munsi baba bakwiye gushyiramo no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko mu gihe hashyizweho amasaha yo gutahiraho nk’aya, abantu bakamenya igihe basoreza imirimo yabo kugira ngo amasaha ataza kubafata.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imihini-mishya-Abagenzi-36-baraye-muri-Gare-ya-Nyabugogo-kubera-amabwiriza-mashya

  • Barafinda yasubijwe kuvurirwa i Ndera #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko Barafinda Sekikubo Fred yongeye gusubizwa mu bitaro byita kubafite uburwayi bwo mu mutwe bizwi nka bizwi nka 'Caraes Ndera Neuropsychiatric Hospital'.

    Mu ntangiriro za 2020 nibwo Barafinda yashyikirijwe ibitaro bya Ndera nyuma y'amagambo yavugaga agize ibyaha ariko bikaza kugaragara ko atari we ahubwo afite uburwayi.

    Yamaze mu bitaro by'i Ndera amezi atandatu avurwa nyuma ararekurwa.

    Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko mu minsi ishize Barafinda yongeye kumvikana mu magambo adasanzwe yumvikanisha ko Umukuru w'Igihugu atakiriho n'andi ari muri uwo mujyo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Barafinda yongeye gusubizwa mu bitaro kuko n'ubundi byari byasabye ko mu gihe yagaragaza imyitwarire idasanzwe byazakorwa gutyo.

    Ati 'Ubwo yari yorohewe mu minsi ishize, abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n'abaganga.'

    Barafinda uvuga ko akora politiki ifite impamvu nziza 200, yamenyekanye bwa mbere mu 2017, ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w'u Rwanda.

    The post Barafinda yasubijwe kuvurirwa i Ndera appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/21/barafinda-yasubijwe-kuvurirwa-i-ndera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=barafinda-yasubijwe-kuvurirwa-i-ndera