Category: Uncategorized

  • Amakipe yo muri Premier League azagirwaho ingaruka na AFCON – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikombe cy'Africa cy'ibihugu biteganyijwe ko kizakinwa muri Mutarama kizatuma abakinnyi bakina mu makipe 16 atandukanye yo muri Premier League cya mbere mu Bwongereza basiga amakipe yabo.

    Biteganyijwe ko imikino y'igikombe cy'Africa izatangira ku wa 9 Mutarama ikarangira ku wa 6 Gashyantare, ibi bizagira ingaruka ku makipe atandukanye yo mu Bwongereza afite abakinnyi bakomoka ku mugabane wa Africa.

    Liverpool iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Premier League niyo kipe ishobora kugirwaho ingaruka cyane aho ishobora gutakaza Sadio Mane wa Senegal, Mohamed Salah wa Egypt na Naby Keita wa Guinea bose bazitabira iyi mikino.

    Pierre-Emerick Aubameyang wa Arsenal na Riyad Mahrez wa Manchester City ni abandi bakinnyi bafite amazina akomeye biteganyijwe ko bazava muri Premier League, mu gihe Hakim Ziyech wa Maroc we atahamagawe mu ikipe y'igihugu.

    Watford iri kurwana no kutamanuka mu kiciro cya kabiri niyo kipe izatakaza abakinnyi benshi, batanu, barimo Emmanuel Denis umaze kubatsindira ibitego byinshi muri Premier League uyu mwaka w'imikino.

    Hano hari urutonde rw'abakinnyi bashobora gusiba imikino ya Premier League kubera AFCON, mu gihe Newcastle, Tottenham, Leeds United na Norwich arizo kipe zitagerwaho n'ingaruka zonyine.

    Arsenal

    🇬🇭 Thomas Partey (Ghana)

    🇪🇬 Mohamed Elneny (Egypt)

    🇬🇦 Aubameyang (Gabon)

    🇨🇮 Nicolas Pepe (Ivory Coast)

    Aston Villa

    🇪🇬 Mahmoud Trezeguet (Egypt)

    🇧🇴 Bertrand Traore (Burkina Faso)

    🇿🇼 Marvelous Nakamba (Zimbabwe)

    Brentford

    🇬🇳 Julian Jeanvier (Guinea)

    🇳🇬 Frank Onyeka (Nigeria)

    🇬🇭 Tariqe Fosu-Henry (Ghana)

    Brighton

    🇲🇱 Yves Bissouma (Mali)

    Burnley

    🇨🇮 Maxwel Cornet (Ivory Coast)

    Chelsea

    🇸🇳 Edouard Mendy (Senegal)

    Crystal Palace

    🇸🇳 Cheikhou Kouyate (Senegal)

    🇬🇭 Jeffrey Schlupp (Ghana)

    🇬🇭 Jordan Ayew (Ghana)

    🇨🇮 Wilfried Zaha (Ivory Coast)

    Everton

    🇳🇬 Alex Iwobi (Nigeria)

    🇨🇮 Jean-Philippe Gbamin (Ivory Coast)

    Leicester City

    🇬🇭 Daniel Amartey (Ghana)

    🇸🇳 Nampalys Mendy (Senegal)

    🇳🇬 Wilfred Ndidi (Nigeria)

    🇳🇬 Kelechi Iheanacho (Nigeria)

    Liverpool

    🇬🇳 Naby Keita (Guinea)

    🇸🇳 Sadio Mane (Senegal)

    🇪🇬 Mohamed Salah (Egypt)

    Manchester City

    🇩🇿 Riyad Mahrez (Algeria)

    Manchester United

    🇨🇮 Eric Bailly (Ivory Coast)

    🇨🇮 Amad Diallo (Ivory Coast)

    Southampton

    🇲🇱 Moussa Djenepo (Mali)

    🇬🇭 Mohammed Salisu (Ghana)

    Watford

    🇳🇬 Peter Etebo (Nigeria)

    🇳🇬 William Troost-Ekong (Nigeria)

    🇲🇦 Adam Masina (Morocco)

    🇸🇳 Ismaila Sarr (Senegal)

    🇳🇬 Emmanuel Dennis (Nigeria)

    West Ham

    🇩🇿 Said Benrahma (Algeria)

    Wolves

    🇲🇦 Romain Saiss (Morocco)

    🇨🇮 Willy Boly (Ivory Coast)

    Source : https://yegob.rw/amakipe-yo-muri-premier-league-azagirwaho-ingaruka-na-afcon/

  • Wa musore wambitse impeta Miss Mwiseneza Josiane yakoze ubukwe(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Tuyishimire Christian wari umukunzi wa Miss Mwiseneza Josiane nyuma bakaza gutandukana ,yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we yasimbuje Josiane yari yarambitse impeta.

    Christian abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto amugaragaza  we n'umukunzi we nyuma yo kuva gusezerana imbere y'amategeko ndetse yongeraho amagambo meza yishimira ko afite umukunzi mwiza Imana yamugeneye.

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-wambitse-impeta-miss-mwiseneza-josiane-yakoze-ubukweamafoto/

  • Nyanza : Umugabo bamufatanye umurima w’Urumogi avuga ko ari umuti w’inka yahinze #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

    Ubwo inzego zamusanganaga uyu murima, yisobanuye avuga ko uru rumogi ari umuti w’inka ze yari yarateye ngo ajye abona uko azivurira atagombye kujya mu bavuzi b’amatungo.

    Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ihingwa ry’urumogi n’ibindi bimera bivamo imiti, aho hanatangajwe amabwiriza agomba kubahirizwa n’abaka impushya zo guhinga ibi bimera.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’UbugenzacyahaDr Murangira B. Thierry yibukije abantu uburemere bw’icyaha cyo guhinga urumogi, kurutunda no kurubika, avuga ko ubihamijwe ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

    Ati 'Abantu babimenye ko urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho ufatiwe muri ibyo byaha ahabwa igihano cya burundu.'

    Muri Kamena uyu mwaka wa 2021, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze Iteka rya Minisitiri ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, risobanura iby’ubuhinzi bw’ w’urumogi rugenewe gukorwamo imiti ndetse n’abemerewe kuruhinga.

    Ingingo ya kane y’iri teka ivuga ko 'Umuntu wemerewe gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka, ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Umugabo-bamufatanye-umurima-w-Urumogi-avuga-ko-ari-umuti-w-inka-yahinze

  • Umugabo wa mbere mu mateka watwise amezi 9 umwana akanamwibaruka yatangaje agahinda yatewe n'abaganga #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 37 y'amavuko witwa Bennett Kaspar-Williams utuye mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye gutwita akanabyara, ababazwa n'abarimo abaganga bamwita umugore cyangwa nyina w'umwana.
    Uyu mugabo na mugenzi we bahuje ibitsina witwa Malik bashakanye mu 2019, bifuje kugira umwana, abaganga bamwemerera kubimufashamo bifashishije ubuhanga bwabo bwo gusimbuza imisemburo, ahabwa iy'abagore.


    Uyu mugabo yamaze amezi 9 atwite nkabandi bagore

    Bennett yasamye muri Werurwe 2020, abyara umwana yise Hudson mu Kwakira k'uwo mwaka, abanje kubagwa kuko nta handi umwana yari kunyura, kuko ntiyigeze ahinduza imyanya myibarukiro.

    Gusa mu gihe cyo kubyara nk'uko tubikesha Daily Mail, Bennett yababajwe n'uko abaganga bamwitayeho bamwise umubyeyi, n'abantu bamubona ubu bakaba ari ko bamuhamagara.

    Yagize ati: 'Ikintu cyonyine cyatumye mbabara ubwo nari ntwite ni ukwibeshya ku gitsina cyanjye ubwo nitabwagaho n'abaganga. Gahunda yo gutwita, yego ndabyita gahunda (business) yo gutwita kubera ko kwita ku batwite muri Amerika bijyanishwa n'ububyeyi/ubugore, ubwo ni yo mpamvu bigoye kutibeshwaho ku gitsina.'

    Yabyaye abazwe ariko ababazwa nuko abaganga bamwitaga umugore
    Yakomeje ati: 'N'ubwo mfite ubwanwa bwinshi, igituza kirambuye yewe n'igitsina cy'umugabo, abantu ntabwo baba babyitayeho, ahubwo bakomeza kunyita mama, umubyeyi…Ni cyo kimbabaza.'

    Bennett yibona nk'umugabo waciye agahigo, akabasha kubyara kandi ubu bushobozi busanganywe ab'igitsina gore. We yishimira cyane kwitwa se wa Hudson, n'uyu mwana akamwita se, aho kwitwa nyina.

    Yagize ati: 'Nta kinkomeza kurusha kuvuga ngo ndi umugabo waremye umwana wanjye.'

    Umwana we yamaze kuba mukuru


    Uyu mugabo ari kumwe n'undi mugabo w'umukunzi we

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibisanzwe-umugabo-wa-mbere-mu-mateka-yatwise-amezi-9-umwana-akanamwibaruka

  • Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss Fm – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, ni bwo Nkusi Arthur yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko 'guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021 uzaba ari wo munsi wa nyuma ijwi ryanjye ryumvikanye ku ndangururamajwi za Kiss Fm'.

    Yakomeje avuga ko igihe kigeze cyo gufata ikiruhuko ku gukora kuri Radio. Avuga ko imyaka 10 amaze mu itangazamakuru 'yari agatangaza'.

    Arthur ni umukinnyi wa filime, umubyinnyi, umunyarwenya akaba n'umunyamakuru kuri Radio. Yatangiye gukina ikinamico mu 2004 binyuze mu mikino y'iserukiramuco Mashariki yabereye mu Bwongereza muri Amerika n'ahandi.

    Uyu mugabo uherutse kurushinga na Miss Fiona Ntaringwa, yakinny muri filime yamenyekanye izwi nka 'Shooting Dogs' na 'Shake Hands with the Devil'.

    Mu 2014, yitabiriye irushanwa rya Big Brother Africa 2014.


    Arthur yavuze ko imyaka 10 ishize ari mu itangazamakuru yamubereye iy'urwibutso


    Nkusi Arthur yatangaje ko yasezeye kuri Kiss Fm 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112881/nkusi-arthur-yasezeye-kuri-kiss-fm-112881.html

  • Imbuto za Miss Rwanda: Ubukwe bwaciye ibintu… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2021 ni umwe muyahiriye abakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, yaba ababashije kwegukana ikamba n'abigaragaje muriryo mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru, bagasigara mu mitima ya benshi. Muri abo harimo Miss Grace Bahati, Miss Bagwire Keza Joannah, Miss Gasana Edna Darlene na Miss Fiona Muthoni Naringwa.

    INYARWANDA ikaba yabateguriye bimwe mu bihe byaranze ibirori byabo byaciye ibintu, n'incamake y'ubuzima bw'abo bakobwa bahiriwe n'umwaka wa 2021 ukaba ubasize bihuje n'abo baremewe by'akaramata nk'umugore n'umugabo.

    1. Miss Grace Bahati

    Grace Bahati yarushinze na Murekezi Pacifique kuwa 04 Nzeri 2021, mu birori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, abazungu n'abirabura. Ni ubukwe buri mu bwari butegerejwe na benshi, kubera amateka maremare Grace afite mu myidagaduro nyarwanda, wanitabiriye Miss Rwanda 2009 akabasha no kuyegukana. Ubukwe bwe bwitabiriwe n’ibyamamare binyuranye birimo abahanzi, abanyamakuru, ba nyampinga n’abandi banyuranye bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

    Mu bitabiriye harimo Meddy wari wambaye ikote ry’umutuku, n’umugore we Mimi wari wambaye ikanzu ya shokola, The Ben, Ally Soudy wari wambaye ikote ry’umukara, Ernesto Ugeziwe wari wambaye irijya gusa nk’icyatsi cyerurutse;Bahati Grace niwe wambaye ikamba rya Nyampinga wa 2009 ahigitse abandi 13 bari bahanganye

    Kimwe na ba nyampinga bahagarariye abandi aribo Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Kayibanda Aurore n'abandi banyuranye barimo abakinnyi bamamaye n'abanyamideli batandukanye.

    2. Miss Bagwire Keza JoannahKuwa 17 Ugushyigo 2021, Joannah wabaye Nyampinga w'Umuco muri Miss Rwanda 2015 (Miss Hertage), nibwo yiyemeje kubana akaramata na Murinzi Michael, ubukwe bwabo bukaba bwarabereye ku Gisozi muri Romantic Garden. Bwitabiriwe na bamwe mu byamamare mu Rwanda barimo abanyamakuru bakorana kuri Kiss FM, igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa n'abandi.

    Buririmbamo Intore Masamba waririmbyemo indirimbo isohora umugeni. Ubukwe bwabo bwabaye nyuma y'uko muri Nzeri 2021, Murinzi Michael yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore, undi akabyemera.Keza Joannah ni umwe mu banyamakurukazi bahagaze neza mu gihugu cy’u Rwanda

    Tariki ya 30 Ukwakira, Miss Bagwire Keza Joannah nibwo kandi yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower' mu rurimi rw'amahanga, byitabiriwe na bamwe mu byamamare birimo Kate Bashabe, na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

    Bagwire Uretse ikamba rya Miss Heritage yegukanye muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Ugushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2014, mu irushanwa ry'ubwiza ryabereye muri Afurika y'Epfo mu mujyi wa Johanesburg.

    Ni umunyamakuru kuri Kiss FM kuva 2019 aho akora mu kiganiro 'Girls Talk' , kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

    3. Miss Mushambokazi JordanJordan ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018. Yasezeranye n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam, ku munsi wa Gatandatu w'itariki ya 30 Mutarama 2021.

    Gusa ntibyavuzwe cyane kuko n'ubukwe butari bwemewe kwitabirwa cyane kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y'uko aba bombi basezeranye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto yicaye mu ntebe muri Salon iherekezwa n'amagambo avuga ko ariko bari bameze ubwo Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim basezeraga ku busiribateri.

    Ati“Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.' Akaba yaranabifurije kuzagira urugo ruhire ndetse bagahirwa muri byose bayobowe n'Imana.

    N'ubwo basezeranye muri Mutarama ariko, ibirori byabo byabaye kuwa 05 Kamena 2021 byaririmbyemo Yvan Buravan

    Mushambokazi akaba nawe yarashimiye Sheikh kuba yarabanye nabo. Ati 'Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.' Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n'irembo.

    Miss Uwicyeza Pamella ni umwe mu bakobwa bagaragiye  Miss Mushambokazi Jordan 

    4. Miss Gasana Edna Darlène

    Darlene yasezeranye na Ngeze Christian mu birori byabaye kuwa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Heaven Garden i Rebero, naho gusezerana imbere y'Imana byabereye muri Chapelle Lycée Notre Dame de Citeaux.

    Kuwa 3 Ukwakira 2021, Gasana nibwo yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano. Muri Mata 2021, Gasana yari yambitswe impeta n'uyu musore nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi nawe akabyemera.

    Gasana Edna Darlène ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, we yegukana irya Miss Congeniality. Nyuma yo kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse aza kuryegukana. Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone n'ubwo bamaranye igihe kinini. Gasana yarushinze nyuma y'aho we n'umunyamakuru Carine Umutoni batowe muri komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.

    5. Miss Fiona Muthoni NaringwaUbu bukwe bwa Fiona bwabaye tariki 14 Kanama 2021, ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n'abantu bake b'inshuti z'aba bombi ndetse nta muntu n'umwe mu bari baburimo wari wemerewe gusakaza amafoto, n'ubwo byaje kurangira agiye hanze.

    Bwabaye nyuma y'aho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona bari basezeranye imbere y'amategeko. Uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko nawo wari wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n'amashusho yafashwe n'ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n'imwe ibacika.

    Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga. Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n'umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa.

    Fiona yabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, aba n'Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017,. Urukundo rw'aba bombi rwari rumaze igihe, ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye.Ubukwe bwa Fiona na Arthur bwabereye ku mazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112880/imbuto-za-miss-rwanda-ubukwe-bwaciye-ibintu-mu-mwaka-wa-2021-amafoto-112880.html

  • Polisi y'u Rwanda yasobanuye impamvu urukiko rwarekuye abapolisi bashinjwaga ruswa yo igahita ibafunga #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko amategeko yayo agenga imyitwarire na Sitati yayo, biyiha uburenganzira bwo kuba yakurikirana Umupolisi no mu gihe urukiko rwamugize umwere, rwamurekuye cyangwa se akiburana.

    Ibi nibyo Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ubwo yagarukaga ku mategeko agenga imyitwarire muri Polisi,

    Yavuze ko amategeko agena ko Umupolisi ashobora gukurikiranwa kabone n'iyo urukiko rwaba rwamugize umwere.

    Ati 'Muri Polisi gukekwaho ruswa, kuyirya, ntabwo ari imikino bifite ingaruka zikomeye. Ibyo Abapolisi barabyiga iyo bari mu mahugurwa y'ibanze, iyo ari bato cyangwa ba Ofisiye. Yaba Sitati yihariye n'amategeko agenga imyitwarire arabiteganya kandi yigishwa mu mashuri.'

    'Ntabwo gukekwaho ruswa cyangwa kuyifata ari imikino, ari ibintu uvuga gusa ngo bizarangirizwa mu nkiko.'

    Ingingo ya 67 ya Sitati igenga Polisi y'u Rwanda iteganya ko ikosa n'igihano cy'imyifatire y'umupolisi ntaho bihuriye n'icyaha n'igihano giteganywa n'amategeko ahana ku buryo igikorwa kimwe cy'umupolisi gishobora gukurikiranwa ku kazi no mu Bushinjacyaha.

    Ibyo bivuze ko aho ikirego cy'Ubushinjacyaha cyaganisha hose, umuyobozi ufite ububasha bwo guhana umupolisi, bitamubuza gutanga ibihano byo mu rwego rw'imyitwarire.

    Mu mategeko agenga imyitwarire ya Polisi y'Igihugu mu ngingo ya karindwi, harimo ko icyaha cyakozwe n'umupolisi gishobora gukurikiranwa mu rwego rw'imyitwarire no mu Bushinjacyaha.

    Nayo igaragaza ko ikirego cy'ubushinjacyaha kidashobora kubuza komite ishinzwe imyitwarire guhana umupolisi mu rwego rw'imyitwarire mu gihe ikosa ry'imyitwarire rimuhama.

    Iyo urukiko rusanze ibyakozwe atari icyaha, igihano cy'imyitwarire kigumaho mu gihe ibyo bikorwa umupolisi yakoze bigize ikosa ry'imyitwarire.

    CP Kabera ati 'Kuri bariya bapolisi rero, barakurikiranwa n'inkiko nibyo, ubushinjacyaha bwarabaregeye ariko natwe turabakurikirana. Twebwe rero tubakurikirana tubafite, ntabwo turi urukiko, ntabwo turi parike ngo turabareka, itandukaniro ni uko tubakurikirana tubafite.'

    Yavuze ko aba bapolisi aho bari bitaweho ku buryo umuntu wese wabashaka, yaba abavoka bashobora kwegera Polisi y'Igihugu bakahabwa bakavugana.

    Ati 'Ariko ntabwo aya mategeko agenga Polisi ashobora kwirengagizwa ngo ni uko umunyamategeko yabifashe ukundi cyangwa abandi babifashe ukundi.'

    'Twe ntabwo twica amategeko ahubwo Abapolisi bagomba kumenya ko gukekwaho ruswa, kuyirya cyangwa kuyifata ntabwo ari imikino iganisha ku nkiko gusa. Bifite n'icyo bivuze ku myitwarire ku buryo Polisi itakwihorera ngo widegembye.'

    Polisi y'Igihugu ifite ishami rishinzwe imyitwarire, mu gihe hari umupolisi ufunzwe, abunganizi be begera iryo shami bakabasha kumuvugisha.

    Mu nyubako za Polisi y'Igihugu hashyizweho aho abo bapolisi bashobora kuganirira n'abunganizi babo mu buryo bwisanzuye.

    Ati 'Uwo muntu ni umupolisi, ntabwo arirukanwa, ntabwo uri bumwite umusivile. Mu gihe acyambaye impuzankano za Polisi, agihembwa [kuko hari igihe kigera imishahara yabo igahagarara] urumva rero ni Umupolisi agomba gukurikiranwa nk'Umupolisi, Polisi ikamenya aho ari nubwo yaba yitaba n'izo nkiko.'

    Polisi yakajije ingamba zo kurwanya ruswa nyuma y'uko bigaragaye ko mu rwego rwayo rushinzwe umutekano wo mu muhanda ikirangwamo.

    Raporo iheruka ya Transparency Rwanda yerekana ishusho ya ruswa mu gihugu, igaragaza ko inzego z'ubutabera n'umutekano cyane Polisi y'Igihugu ari zo zikunda kugaragaramo ruswa.

    Nko mu 2021, ruswa mu Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yarazamutse cyane ugereranyije n'indi myaka. Yageze kuri 15,2% ivuye kuri 12,7% mu 2020 na 12,4% mu 2019.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-y-u-rwanda-yasobanuye-impamvu-urukiko-rwarekuye-abapolisi-bashinjwaga

  • Bya bihe: Ibihe bidasanzwe byaranze Miss Rwan… – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere abanyarwanda bumva ijambo irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, hari mu mwaka wa 1993. Icyo gihe ikamba rikaba ryaregukanwe na Dalila Uwera. Imyaka yaje kunyuraho ari myinshi kubera impamvu nyinshi, zirimo na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Ubwo ryongeraga gusubukurwa hari mu mwaka wa 2009, nibwo ubuzima bw'ibijyanye n'imyidagaduro ariko n'ibintu by'uruzungu byari bitangiye kuzamuka cyane, maze nyuma y'imyiyereko no guhatana kuwa 19 Ukuboza 2009, ryegukanwa na Bahati Grace.

    Ibirori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurisha, aho irushanwa ryitabiriwe n'abakobwa 13 barimo Michele Iradukunda usigaye ari Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, akaba n'Umuyobozi wa Magic FM;

    Harimo kandi Winnie Uwanyuze, Carine Rusaro Utamuliza, Winnie Ngamije, Ritah Uwera, Vanessa Liliane Umuhoza, Géraldine Umutoni Karanganwa, Peace Umugwaneza, Fiona Ruboneka, Alice Kayumba Uwambaye, Annuarite Uwera, Cynthia Rupari na Grace Bahati ari nawe waryegukanye.

    Uretse Grace Bahati wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2009,  Carine Rusaro ni we wabaye igisonga cya mbere na Winnie Ngamije wabaye igisonga cya kabiri. Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2009 kari kagizwe n'abantu batanu barimo Sonia Rolland Uwitonze, wabaye Miss France mu mwaka wa 2000.

    Ibirori bisoza iryo rushanwa byasusurukijwe na Meddy na The Ben, abahanzi bari bagezweho icyo gihe mu Rwanda n'ubu kandi bari mu bayoboye, ndetse na Liza Kamikazi usigaye aririmba muri Gospel.

     Kuva iri rushanwa rya Nyampinga ryakongera gusubukurwa, hagiye habaho ba Nyampinga banyuranye barimo Bahati Grace, Kayibanda Aurore (2012), Colombe Akiwacu (2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly (2016), Iradukunda Elsa (2017), Iradukunda Liliane (2018), Nimwiza Meghan (2019), Nishimwe Naomie (2020) na Grace Ingabire (2021) ari nawe wambaye ikamba ubungubu.Miss Grace Bahati ari kumwe na Miss Sonia RollandIgisonga cya Miss Rwanda 2009, WinnieAbakobwa b’uburanga bitabiriye bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2009Baserutse mu myambaro igaragaza imiterere yaboMichelle Iradukunda usigaye ari mu banyamakurukazi bakomeye akaba n’Umuyobozi wa Magic FM, ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2009Abari bagize Akanama Nkempurampaka ka Miss Rwanda 2009The Ben ku rubyiniro rwa Miss Rwanda 2009MeddyAbashyushyarugambaga Byari ibirori byitabiriwe cyaneLisa Kamikazi n’ababyinnyi be bari mu basusurukije ibirori bya Miss Rwanda 2009

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112876/bya-bihe-ibihe-bidasanzwe-byaranze-miss-rwanda-2009-yegukanywe-na-bahati-grace-amafoto-112876.html

  • Kigali: Miss Nimwiza Meghan yatanze ifu y’igi… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 23 Ukuboza 2021, aho ababyeyi n'abana bashyikirijwe ifu y'igikoma mu rwego rwo gusangira Noheli nk'uko Gatsinzi Gloria umuyobozi wa Care and Help Child Organization wateguye iki gikorwa yabitangarije InyaRwanda.com. 

    Gatsinzi yavuze ko bafasha abana 500 ariko icyifuzo cyabo aba ari ugufasha abarenze kuri abo ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika bakagerayo.

    Yagize ati “Igikorwa cyaduhurije hano, tuje guhereza abana imwe muri Product za Africa Improved foods, twazanye na Africa improved foods nyine hamwe n'abakozi babo hamwe na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan twaje kureba abana dusanzwe dufasha.

    Hashize imyaka itatu mbafasha, nanjye natangiye nkiri muto natangije ibihumbi 19, 500. Mu rugo bampaye amafaranga yo gusukisha noneho njya muri salon barawuringaniza gusa ahubwo ayongayo abariyo ntangirana kubafasha.''


    Grolia yakomeje avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa amaze imyaka itatu akora kandi hari impinduka zigaragara; nk'imvugo ahuriza hamwe n'ababyeyi b'aba bana bagiye bafashwa kugira ngo abana babo bige nta kiguzi.

    Miss Nimwiza Meghan umuvugizi wa Miss Rwanda akaba ari nawe wari uyihagarariye, yabwiye InyaRwanda.com ko nka Miss Rwanda ndetse na Rwanda ‘Improved Foods’ batekereje gufatanya na Gloria kubera ko babonye ibikorwa akora ari iby'ubumuntu.


    Gusa Miss Meghan yirinze kugira byinshi avuga kubijyanye n'inkuga cyangwa imikoranire bafitanye na Care and Help Child Organization, ariko avuga ko biteguye kubafasha no gufatanya n'abandi bafite ibikorwa nk'ibi kandi bifite icyo bimariye sosiyete nyarwanda.

    Ifu ya Africa Improved Foods (AIF) yatanzwe ku bana 500 n’uruganda rukomeye rwanegukanye igihembo cy'indashyikirwa mu gukora ishoramari ryagize akamaro mu 2017, iyi fu ikaba yanatanzwe mu rwego rwo kwifatanya n'aba bana kwizihiza Noheli.


    Gatsinzi Grolia umuyobozi wa Care and Help Child Organizarion

    Ifu yatanzwe ni iyo muri Rwanda improved foods

    Uyu mubyeyi abana be bamaze imyaka itatu bishyurirwa amashuri

    Miss Nimwiza Meghan na Gatsinzi Gloria bashyikiriza umubyeyi w’abana ifu y’igikoma


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112879/kigali-miss-nimwiza-meghan-yatanze-ifu-yigikoma-ku-bana-500-amafoto-112879.html

  • Umunyamakuru Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss FM #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss FM yandikiyeho izina mu itangazamakuru.

    Uyu mugabo wakoraga mu kiganiro cya mu gitondo ari kumwe na Sandrine Isheja cyitwa “Breakfast With Stars”, yavuze ko umunsi w’ejo ari wo wa nyuma.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko imyaka 10 yari amaze mu itangazamakuru ihagije kugira ngo abe yafata akaruhuko.

    Ati “sinigeze ntekereza ko uyu munsi nabasingiza aya makuru. Ejo tariki ya 24 Ukuboza uzaba ari wo munsi wa nyuma numvikana kuri Kiss FM. Ngiye gufata ikiruhuko cyo gukora kuri Radio. Imyaka 10 itambutse yari agatangaza.”

    Uyu mugabo uheruka gukora ubukwe n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Muthoni Fiona, yanakoreye Royal TV.

    Muri 2004 yagiye mu iserukiramuco rya Mashiriki ryabereye mu Bwongereza aho yari umukinnyi w’ikinamico, yitabiriye Big Brother Africa 2014, uretse ibi kandi ni umukinnyi wa filime aho yakinnye nk’iyitwa “Shooting Dogs” na “Shake Hands with the Devil”.

    Hey guys,
    I never thought today would be the day I share this news.
    Tomorrow 24th Dec will be my last day on air at Kiss Fm. I am taking a break from radio.
    The past 10 years have been amazing.

    Cheers pic.twitter.com/hsAj0n21Jq

    — Arthur (@ArthurNkusi) December 23, 2021

    Arthur Nkusi yasezeye kuri Kiss FM

    Avuga ko yafashe ikiruhuko kuri radio

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-nkusi-arthur-yasezeye-kuri-kiss-fm