Category: Uncategorized

  • Mu ifoto idasanzwe Perezida Kagame yatangaje ko we n’umuryango we bifuriza Abaturarwanda iminsi mikuru myiza #rwanda #RwOT

    Mu mafoto meza amugaragaza ari mu karuhuko mu rugo ari gukina n’imbwa, ari mbuga ngari, Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we bifurije iminsi mikuru myiza.

    Yagize ati 'Njye n’umuryango wanjye tubifurije iminsi mikuru myiza. Njye natangiye ijyanjye… !!'

    Ubu butumwa buherekeje amafoto yashyizeho ari gukina n’imbwa ebyiri, Perezida Kagame yasoje agira ati 'Ndazikunda.'

    Perezida Paul Kagame yari aherutse n’ubundi kwifuriza Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza ubwo yakiraga indahiro za Gasana Alfred uherutse kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu.

    Perezida Kagame yari yagize ati 'Twizere ko umwaka uza uzaba mwiza kuruta uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo ubwo ndavuga izi ngorane zose Isi igenda ihura na zo za COVID-19.'

    Gusa icyo gihe Perezida Kagame yaboneyeho Abanyarwanda kuzarushaho kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu bihe by’iminsi mikuru kuko bashobora kuzayizihiza bayirengagije bikazateza ibibazo.

    Yagize ati 'Ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru turangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Mu-ifoto-idasanzwe-Perezida-Kagame-yatangaje-ko-we-n-umuryango-we-bifuriza-Abaturarwanda-iminsi-mikuru-myiza

  • Amateka ya Habarurema Manasseh waririmbye 'Esiteri’ kuri Noheli yo mu 1989 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Havugimana Janvier, murumuna wa Habarurema Manasseh

    Havugimana Janvier, murumuna wa Habarurema Manasseh

    Umuvandimwe we bahuje nyina Havugimana Janvier na we w’umucuranzi, avuga ko Manasseh yasize indirimbo nyinshi kuri Radiyo Rwanda zirimo: Ikirezi (ivuga ibyiza by’u Rwanda), Umukobwa ni nyampinga, n’iyitwa umugabo bihemu (ivuga ibyamubayeho), ariko zo ntizamenyekanye cyane nka 'Esiteri’.

    Muri izo ndirimbo zose Havugimana ni we wavuzaga ingoma bari barikoreye mu bikombe bya Nido n’amashashi, Manasseh akaba yaravuzaga gitari yibarije ubwe.

    Havugimana avuga ko Manasseh yagiye ahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bakeka ko yaguye mu buhungiro kuko kuva ubwo batongeye kumubona.

    Habarurema Manasseh wavutse mu 1967 ntiyigeze agira amahirwe yo kwiga, habe n’amashuri abanza ariko ngo yari azi gusoma no kwandika, akavuza gitari mu rwego rwo hejuru, kandi ibyo byose yabikoraga afite uburwayi bw’amaso kuko yabonaga ku manywa byagera nijoro ntabone.

    Indirimbo 'Esiteri mwana wanshavuje’ benshi bajya bibwira ko yayiririmbiye umukobwa yakunze, ariko Havugimana avuga ko we na Manasseh bayiririmbiye akana gato basanze mu rugo rwari rwabatumiye kuri Noheli mu 1989, ako kana kakabakunda cyane.

    Amateka maremare ya Manasseh, yakurikire muri iki kiganiro:

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amateka-ya-habarurema-manasseh-waririmbye-esiteri-kuri-noheli-yo-mu-1989

  • Musanze: Bacana agatadowa kandi urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu kagari kabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urugomero rw

    Urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu kagari kabo ariko nta muriro bagira mu ngo zabo, bacana udutadowa

    Kugeza ubu ako Kagari ka Bumara kari mu icuraburindi, aho abaturage babayeho bacana ibishishimuzo (ibibingo) n’udutadowa nk’uko babyivugira, ibyo bikabagiraho ingaruka zo gusigara inyuma mu iterambere n’abana bakaba batabasha kwiga uko bikwiye.

    Ubwo Kigali Today yabasuraga, mu gahinda kenshi bayitangarije uburyo batumva ukuntu akagari kabo kaba ikigega cy’umuriro w’amashanyarazi, aho urugomero rutanga Megawatt zisaga enye, rwubatse mu hahoze ari imirima yabo, ariko ngo bagatangazwa no kudafashwa kugezwaho umuriro, dore ko hari na bamwe bavuga ko kuva mu mwaka wa 2013, urwo rugomero rwubakwa batarahabwa ingurane.

    Umusaza witwa Rukemanganizi Phocas ati 'Nta muriro tugira, biratubabaza kuba tudacana kandi amasambu yacu yubatsemo urugomero, twibera mu icuraburindi'.

    Arongera ati 'Tugize inzara yo kubura ingurane tugize kuba mu kizima, twe abatuye mu Kagari ka Bumara twarumiwe, ni ugucanisha ibishishimuzo, ibibingo, nta n’umwe ufite umuriro muri aka gace! Ubu dutegereje Perezida Kagame ni we uzumva ibibazo byacu, kuko aka karere kayobowe n’abayobozi benshi bagenda babahinduranya, nta n’umwe wigeze adutekerezaho'.

    Karimutumye ababazwa no gucana ibibingo kugira ngo abone kandi urugomero rwubatswe mu isambu ye

    Karimutumye ababazwa no gucana ibibingo kugira ngo abone kandi urugomero rwubatswe mu isambu ye

    Karimutumye Kapitolina ati 'Ntabwo tuzi icyo Bumara izira, utugari twose tudukikije baraducaniye, ndetse uyu muriro urambuka ukajya gucanira muri Gakenke na Nyabuhu, ibaze kubura umuriro kandi amasambu yacu ariyo yubatsemo uru rugomero rwa Mukungwa ya Kabiri. Muturwaneho mutuvugire, ni gute twagira urugomero rw’amashanyarazi tukabura umuriro? Abacana ntibarenze batatu bafite ubushobozi, biguriye umurasire'.

    Mugenzi we witwa Ladislas Mugabugirababo ati 'Umuriro ntawo kandi urugomero rumaze imyaka umunani rwubatse muri aka kagari mu masambu yacu. Bakimara kurwuzuza twabonye umuriro bawohereza ahandi hasigara Akagari ka Bumara n’aka Bikara, ntabwo bigeze batekereza bati wenda reka dushinge ipoto duhe umuriro ingo nk’icumi, tuwubona mu kirere wambuka ujya ahandi, twabibwiye abayobozi bati icyo kibazo turimo kugikurikirana bihera mu magambo'.

    Abo baturage ngo kutagira umuriro bikomeje kubagiraho ingaruka mu iterambere ryabo, aho n’ukeneye gushariza telefoni ajya mu ngo zo mu tundi tugari bagacibwa amafaranga.

    Ikindi kibazo ni icy’abana biga bibagoye aho bakomeje kugira impungenge z’indwara z’ubuhumekero bashobora kwandura kubera gucana udutadowa, ndetse no gutsindwa amasomo kubera kwigira ahantu hatabona neza.

    Ni ikibazo cyababaje Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, aho yavuze ko yiteguye kugikemura vuba.

    Yagize ati 'Ibyo abaturage bavuga biri mu murongo watanzwe na Perezida wa Repubulika, aho yavuze ko ahantu hose hubatse urugomero abaturage barukikije batagomba gusigara mu icuraburindi, ubwo na bo ikibazo cyabo turagisuzuma vuba, babe bagerwaho n’umuriro'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-bacana-agatadowa-kandi-urugomero-rw-amashanyarazi-rwubatse-mu-kagari-kabo

  • DRCongo : Indege itwara abagenzi yakoze impanuka ivuye i Goma ihitana abantu 5 #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ubwo yari ivuye i Goma.

    Ikinyamakuru Washington Post ivuga ko abagenzi batatu bari bari muri iyo ndetse n’abapilote babiri bo muri Kompanyi ya 'Malu Aviation’ baguye muri iyo mpanuka y’indege yari ivuye mu Mujyi wa Goma yerekeza ahitwa Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

    Kashombanya Dieudonné, umuyobozi wa Shabunda yagize ati 'Ubu twatangije iperereza ryo kugira ngo hamenyekane impamvu yateye iyo mpanuka. Twifatanyije n’imiryango y’abantu baguye muri iyo mpanuka.'

    Ku rubuga rwa 'Malu Aviation’ bavuga ko indege zabo ubundi zitwara abantu n’imizigo muri ako karere.

    Mu Burasirazuba bwa Congo hakunze kumvikana impanuka z’indege rimwe na rimwe bikunze kuvugwa ko biterwa no kuba zishaje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/DRCongo-Indege-itwara-abagenzi-yakoze-impanuka-ivuye-i-Goma-ihitana-abantu-5

  • RD Congo: Impanuka y’indege yahitanye abantu batanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Ikinyamakuru Washington Post ariko yanagarutsweho n’ibindi binyamakuru bitandukanye, ni uko abagenzi batatu bari bari muri iyo ndetse n’abapilote babiri bo muri Kompanyi ya 'Malu Aviation’ baguye muri iyo mpanuka y’indege yari ivuye mu Mujyi wa Goma yerekeza ahitwa Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

    Kashombanya Dieudonné, umuyobozi wa Shabunda yagize ati 'Ubu twatangije iperereza ryo kugira ngo hamenyekane impamvu yateye iyo mpanuka. Twifatanyije n’imiryango y’abantu baguye muri iyo mpanuka .'

    Ku rubuga rwa 'Malu Aviation’ bavuga ko indege zabo ubundi zitwara abantu n’imizigo muri ako karere. Impanuka z’indege aho mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshaka si ibintu bishya kuko zikunze kubaho, ariko na none abagenzi bahitamo gukomeza gukoresha indege, kuko nibwo baba bizeye umutekano, kurusha gukoresha umuhanda kuko muri ako gace higanje imitwe y’inyeshyamba zitwaza intwaro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/rd-congo-impanuka-y-indege-yahitanye-abantu-batanu

  • Shampiyona y'u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n'imikino ya gicuti y'Amavubi #rwanda #RwOT

    Ubwo hitegurwaga gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu bagabo, uyu munsi ndetse n'uwa 12 ushobora kudakinwa bitewe n'imikino ya gicuti iteganyijwe ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

    Bitewe n'uko amakipe abiri y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitegura gukina na Senegal ndetse n'ikipe y'igihugu ya Guinee mu rwego rwo kwitegura imikino y'igikombe cya Afurika kizaba muri Mutarama 2022 muri Cameroon.

    Bityo bitewe n'uko aya makipe yombi aza ari mu Rwanda ngo nibyo bitumye shampiyona igiye kuba ihagaze ngo hahamagarwe ikipe Amavubi azakina n'ayo makipe y'igihugu nkuko umunyabanga w'umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabitangarije ikinyamukuru IGIHE.

    Yagize ati'Dushaka ko dukina imikino ya gicuti kuko ni amahirwe, twarebye ko mu kwa mbere hari iminsi ibiri cyangwa itatu ya Shampiyona izahagarara igakomeza nyuma yaho. Amatariki ahari ni ayatekerejwe, ni iya 2 n'iya 4 Mutarama naho iya 6 Mutarama haracyarebwa ko ishoboka kuko ishobora kutaba.'

    Yakomeje agira ati 'Tariki ya 2 Mutarama ni Guinée, ku wa 4 Mutarama ni Sénégal naho tariki ya 6 Mutarama bikunze haba undi mukino na Guinée.''

    Aha kandi yavuze ko icyemezo cyo gusubika iyi shampiyona kiza kwemezwa kuri uyu wa gatanu, yagize ati 'Ibyo byose turabyemeza neza uyu munsi kugira ngo turebe icyo umutoza abivugaho ubwo natwe nka FERWAFA na Minisiteri [ya Siporo] kugira ngo turebe niba biteguye kujya mu mwiherero ku wa 28 Ukuboza kuko ni byo byifuzwa. Ikipe yahamagarwa ku wa 27 Ukuboza, ku wa Mbere.'

    Biteganyijwe ko amakipe ya Senegal na Guine azagera mu Rwanda mu kwitegura iki gikombe mbere y'uko uyu mwaka wa 2021 urangira dore ko igikombe cya Afurika nyirizina kizatangira tariki ya 9 Mutarama 2022.

    Kugeza ubu shampiyona y'u Rwanda yari imaze gukinwa imikino 11, ikipe ya Kiyovu SC ikaba iyoboye urutonde rw'agateganyo aho ifite amanota 23 igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 18.

    The post Shampiyona y'u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n'imikino ya gicuti y'Amavubi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-yu-rwanda-igiye-guhagarara-ibyumweru-bibiri-bitewe-nimikino-ya-gicuti-yamavubi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-yu-rwanda-igiye-guhagarara-ibyumweru-bibiri-bitewe-nimikino-ya-gicuti-yamavubi

  • Urubanza rw'ubujurire rwa Jado Castar rwongeye gusubikwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi ni bwo yagombaga kuburanishwa ubujurire ku gihano yahawe n'Urukiko Rwisumbuye cyo gufungwa imyaka 2 ariko agahita akijuririra.

    Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko Ubwanditsi bw'urukiko bwabatangarije ko 'urubanza rwasubitswe kubera ko abacamanza barufite bari mu mahugurwa.'

    Ubwanditsi bw'Urukiko Rukuru bwavuze ko urubanza rwimuriwe ku wa 28 Mutarama 2022 saa Mbiri za mu gitondo.

    Jado Castar yagombaga kuburana ubu bujurire tariki ya 6 Ukuboza 2021, ariko iryo buranisha risubikwa kuko umwe mu bacamanza bagize inteko iruburanisha atabonetse kubera akandi kazi yagiyemo.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru w'imikino akaba n'umwe mu bashinje B&B FM- Umwezi, yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

    Gukurwa mu irushanwa kw'Ikipe y'Igihugu y'Abagore byatumye FRVB ihagarikwa by'agateganyo n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Volleyball (FIVB) ndetse haracyategerejwe umwanzuro ntakuka uzafatirwa u Rwanda.

    Mu minsi ishize, Me Kamagaju Béatrice uri mu bunganizi ba Jado Castar yavuze ko umukiliya we yajuririye Urukiko Rukuru arutakambira ngo rumugabanyirize ibihano.

    Icyo gihe yagize ati 'Twajuriye kugira ngo dutakambire Urukiko Rukuru turebe ko Jado Castar yasubikirwa igihano aho gukora imyaka ibiri afunzwe ahubwo icyo gihano kikaba cyasubikwa kuko byose biteganywa n'amategeko.''

    Uyu munyamategeko yavuze ko usibye no gusubikirwa igihano, amategeko ateganya ko ashobora no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw agafungurwa.

    Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Yahise aburanishwa mu mizi hatabayeho ko aburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo kuko yaburanye yemera icyaha, anagisabira imbabazi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rw-ubujurire-rwa-jado-castar-rwongeye-gusubikwa

  • Urutonde rw'ibyamamare byafunzweho muri uyu mwaka wa 2021 #rwanda #RwOT

    Yaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha na Polisi y'Igihugu muri uyu mwaka ubura iminsi mike ngo urangire, amatangazo yabaga acicikana hatangazwa abahanzi cyangwa ibyamamare byatawe muri yombi.

    Ibiyobyabwenge ndetse no kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni bimwe mu byatumye benshi mu byamamare bafatwa.

    1.Davis D na Kevin Kade bashinjwe gusambanya umwangavu

    Kevin Kaden a Davis D batawe muri tariki ya 21 na 24 Mata 2021.

    Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

    Bashinjwaga icyaha cyo gusambanya umwana n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17.

    Nyuma y'igihe kingana n'ukwezi kurenga bari mu rubanza, Kevin Kade na Davis D baje kugirwa abere n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge.

    Fireman uherutse kugirwa umwere ku byaha byo gukubita no gukomeretsa, hafi umwaka wose yari awumaze mu manza

    Uyu uzwi mu muziki w'u Rwanda nk'umwe mu baraperi bakomeye, amezi menshi y'umwaka wa 2021 yayamaze imbere y'ubutabera aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu kubera ibyaha yari yahamijwe byo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

    Ni igihano uyu muraperi yari yarakatiwe mu mpera z'umwaka wa 2020 icyakora ahita akijuririra, ubujurire yaburanye hafi mu mwaka wose wa 2021.

    Mu minsi ishize nibwo Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwaburanishije ubujurire bw'uyu muraperi na bagenzi be rwafashe icyemezo cyo kumugira umwere ku byaha byari byatumye akatirwa gufungwa imyaka itatu.

    3.Ish Kevin yakatiwe gufungwa umwaka usubitse, DJ Brianne ararekurwa

    Muri Kamena 2021 Polisi y'Igihugu yataye muri yombi abarimo umuraperi Ish Kevin na Dj Brianne bari bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Bamaze gutabwa muri yombi, ikirego cyabo cyagejejwe muri RIB kugira ngo itangire iperereza ku byaha bakekwagaho byo gukoresha ibiyobyabwenge.

    DJ Brianne yaje kugirwa umwere ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, Ish Kevin we wagejejwe mu butabera yaje gukatirwa gufungwa umwaka usubitse.

    4.King James, K8 Kavuyo na Shaddy Boo bafungiwe iminsi itanu mu Karere ka Rutsiro

    Tariki 29 Nyakanga 2021 Polisi ikorera mu Ntara y'Uburengarazuba yatangaje ko yafashe abantu umunani barimo umuhanzi King James, K8 Kavuyo na Shaddy Boo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Aba bose bari batembereye ku nkengo z'ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza.

    Nyuma y'iminsi itanu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi baje kurekurwa barataha.

    5.Kimenyi Yves na Ingabire Habibah batawe muri yombi

    Tariki 17 Kanama 2021 Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves, Ingabire Habibah bari bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Aba baziraga kuba bararenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ubwo bitabiraga ibirori byo kwitegura imfura ya Kimenyi Yves na Muyango Claudine.

    Ingabire Habibah wari urwaye yasabwe na Polisi kuyitaba mu gihe Kimenyi Yves we yatawe muri yombi afungwa iminsi itanu.

    Jado Castar yakatiwe imyaka ibiri

    Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar akaba Visi Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda aherutse gukatirwa igifungo cy'imyaka ibiri.

    Jado Castar unari mu banyamakuru b'imikino bakomeye mu Rwanda yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'iperereza ryari rijyanye n'icyatumye Ikipe y'Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

    5.Phil Peter, M. Iréné na Social Mula bafatiwe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo

    Polisi y'u Rwanda yataye muri yombi Phil Peter, M. Iréné, Social Mula n'abandi bose bari ahafatirwaga amashusho y'indirimbo Amata ya DJ Phil Peter na Social Mula muri Werurwe 2021.

    Bashinjwaga kurenga ku mabwiriza ya COVID-19. Icyakora bitandukanye n'ibisanzwe, aba ntabwo bigeze bafungwa nyuma yo gutabwa muri yombi bakerekwa itangazamakuru bahise barekurwa.

    6.Igisupusupu yashinjwe gusambanya umwana w'imyaka 13

    Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu yafashwe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha tariki 30 Kamena 2021 nyuma y'iminsi 12 yari amaze ashakishwa.

    Yashinjwaga gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13 n'icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

    Tariki 26 Urukiko rw'Ibanze rwa Kiramuruzi rwategetse ko akomeza gufungwa by'agateganyo ariko nyuma yo kujurira yaje kurekurwa by'agateganyo.

    Mugisha Samuel yakubise umumotari

    Mugisha Samuel ukina umukino w'amagare yatawe muri yombi na RIB Tariki 21 Ukwakira 2021, yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu buryo bubabaje umumotari.

    Uyu musore nyuma y'iminsi mike akurikiranywe na RIB yaje kurekurwa ataburanye ndetse yitabira imikino yabereye hanze y'u Rwanda.

    7.Kwizera Olivier yakatiwe igifungo cy'umwaka usubitse

    Muri Kamena 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umunyezamu wa Rayon Sports n'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier rumukurikiranyeho gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi.

    Nyuma y'urubanza rwamaze iminsi, muri Nyakanga 2021 Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye uyu munyezamu wa Rayon Sports igihano cyo gufungwa umwaka umwe usubitse ahita arekurwa.

    8.Titi Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo

    Ishimwe Thierry, umubyinnyi w'umwuga wamenyekanye nka Titi Brown amaze iminsi afunze akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana mu rubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ku wa 22 Ugushyingo 2021.

    Titi Brown yakatiwe igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.

    Uyu musore akurikiranyweho n'Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    9.M1 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

    Mu Ukwakira 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi.

    M1 yafatanywe na Uwimana Claude w'imyaka 25 ku wa 21 Ukwakira 2021. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

    Young Tone yafunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure

    Umuraperi Dushime Antoine [Young Tone] yagejejwe muri gereza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15.

    Young Tone w'imyaka 39 yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 18 Nyakanga 2021.

    Nyuma yo gukora iperereza, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Young Tone ndetse nabwo buyiregera urukiko.

    Uyu muhanzi yagejejwe mu rukiko ndetse atangira kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo icyakora birangira arekuwe.

    10.Jay Polly yitabye Imana akiri mu butabera

    Muri Mata 2021 nibwo inkuru yabaye ikimenyabose ko umuraperi Jay Polly yatawe muri yombi na Polisi y'Igihugu akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Uyu mugabo wafatanywe n'abandi bantu basangiraga iwe mu rugo, byabaye ngombwa ko dosiye ye ishyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha kubera ko kimwe n'abo bafatanywe bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ni icyaha uyu muraperi yakurikinyweho mu nkiko, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumukatira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mbere y'uko aburana mu mizi.

    Mu gihe yiteguraga kuburana mu mizi, inkuru mbi yatashye mu rw'imisozi Igihumbi ko yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-ibyamamare-byafunzweho-muri-uyu-mwaka-wa-2021

  • Indirimbo ya Noheli ya Boney-M, isobanuye mu Kinyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kera cyane i Betelehemu (Bethlehem)
    Nk’uko Bibiliya ibivuga
    Umwana w’umuhungu wa Mariya
    Yezu Kirisitu
    Yaravutse kuri Noheli

    Nimwumve abamalayika baririmba
    Ko umwami yavutse
    Kandi umuntu azabaho iteka
    Kubera umunsi wa Noheli

    Umwana w’umuhungu wa Mariya
    Yezu Kirisitu
    Yaravutse kuri Noheli

    Abashumba na bo
    Baragendaga ninjoro
    Babona inyenyeri nshya ishashagirana
    Bumva abaririmbyi baririmba indirimbo ivugira kure

    Nimwumve abamalayika bararirimba
    Ko umwami yavutse kandi umuntu azabaho iteka
    Kubera umunsi wa Noheli
    Mu kanya gato isi yuzura urumuri
    Inzongera zose zirirangira

    Hari amarira n’ibitwenge by’umunezero
    Abantu bose bavugira hejuru bati
    Buri wese amenye ko hari icyizere cy’amahoro kuri twese

    Yozefu n’umugore we Mariya
    Bajya i Betelehemu (Bethlehem) muri iryo joro
    Bahageze babura aho bibarukira umwana
    Nta hantu na hamwe babonaga

    Ni uko babona ikiraro kiri cyonyine
    Harimo umuvure inka zariragamo
    Aho ni ho umwana w’umuhungu wa Mariya yavukiye

    Nyagasani wohereje umwana wawe kuducungura
    Nyagasani waratwihaye wowe ubwawe
    Nyagasani ntituzongera kubohwa n’icyaha
    Kandi urukundo ruzongera rwimikwe

    Nyagasani, bari barihebye none baramubonye
    Nyagasani, atamirije ikamba ry’urumuri rusa na zahabu
    Nyagasani baraza baramukikiza
    Kugira ngo bamubone maze bamusingize

    Uyu munsi uzabaho iteka ryose
    Shimwa nyagasani
    Babanje gushidikanya
    Ni we kuri ibihe byose
    Ese ni iki bamenye kuri wowe
    Shimwa nyagasani
    Bari baratakaye udahari, bari bagukeneye bikomeye

    Shimwa nyagasani
    Turaramya umwana wawe
    Ni imana yigize umuntu
    Ni ibyishimo bihebuje
    Shimwa nyagasani, ni uw’agahebuzo
    Ntibari bazi ibyo bafite kugeza igihe izuba ryamanukaga

    Nyagasani (shimwa Nyagasani)
    Watwoherereje umwana wawe kuducungura
    Nyagasani (uyu munsi uzabaho iteka ryose)
    Waratwihaye wowe ubwawe
    Nyagasani (ngaho shimwa Nyagasani)

    Icyitonderwa:

    Ntuzacikwe n’ikiganiro cy’indirimbo zisobanuye ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, hazaba harimo izindi ndirimbo za Noheli zisobanuye, guhera 06h30 kugeza 07h30 (mu gitondo).

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/indirimbo-ya-noheli-ya-boney-m-isobanuye-mu-kinyarwanda

  • France: Umugore wa Perezida w’u Bufaransa Bri… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Brigitte Macron yaribasiwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga n’abakwirakwiza ibinyoma ko yaba yarihinduje umugore nyamara yarahoze ari umugabo, nyuma bikaza gucishwa ku rubuga ngurukanabumenyi rw’abanyapolitike bagendera ku matwara ya kera (extrême droite/Far-right) ndetse bikaza gukwirakwizwa n’abamurwanya.

    Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ibi bihuha bivuga ko Brigitte Macron yavutse ari umuhungu yitwa Jean-Michel Trogneux. Jean Ennochi wahoze ari umugabo wa mbere wa Brigitte Macron babyaranye abana 3 akaba ari nawe mwavoka we mu nkiko, yatangaje ko biteguye kurega abakomeje gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku mugore wa Perezida w’u Bufaransa.

    Ibi binyoma bri kuvugwa kuri Brigitte Macron w’imyaka 68, byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’umugabo we Emmanuel Macron nkuko ikinyamakuru Liberation cyabitangaje. Abayoboke b’ishyaka rya QAnon barashyirwa mu majwi ko aribo bamaze iminsi babivuga bakanabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko atari ubwa mbere umugore wa perezida w’u Bufaransa yavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko mu 2017 yigeze kwibasirwa n’abavugaga ko yashakanye na Emmanuel Macron amurusha imyaka 25, bakamunenga ko umugabo we angana n’umwana we w’imfura.

    Kugeza ubu ntacyo Perezida Macron arabivugaho, gusa umwavoka w’umugore we Jean-Ennochi niwe watangaje ko biteguye kujyana mu nkiko abavuga amakuru y’ibihuha ko Brigitte Macron ari mu itsinda ry’abazwi ku izina rya Transgender bihinduje ibitsina.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112885/france-umugore-wa-perezida-wu-bufaransa-brigitte-macron-agiye-kujyana-mu-nkiko-abamubeshye-112885.html