Category: Uncategorized

  • Puerto Rico: Miss Ingabire Grace azategereza… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko Nyampinga w'Isi azamenyakana mu birori bizaba tariki 16 Werurwe mu muhango uzabera ahitwa José Miguel Agrelot Coliseum, muri Puerto Rico.

    Iri rushanwa ryasubitswe habura amasaha macye ngo hatangazwe umukobwa wegukanye ikamba rya Miss World 2021. Abakobwa uko ari 116 bari bamaze guhatana mu duce twose tw'iri rushanwa, turimo nka 'Head to head challenge' n'utundi.

    Ubwo ryasubikwaga, Umuyobozi wa Miss World Organisations, Julia Morley yavuze ko abakobwa bagaragaweho Covid-19 'batabasha kwitabira uyu muhango, Akanama Nkemurampaka kifashisha amashusho y'ukuntu yagiye yitwara mu duce yahatanyemo.'

    Mu itangazo ryasohotse, abategura iri rushanwa ntibigeze bavuga niba abakobwa bazasubira mu bihugu byabo hanyuma muri Werurwe 2022 bagasubira guhatanira ikamba.

    Abategura Miss Rwanda babwiye INYARWANDA, ko Miss Ingabire Grace agomba kugaruka mu Rwanda mu minsi iri imbere, hanyuma muri Werurwe akitegura akongera gusubira muri Teritwari ya Puerto Rico guhatanira ikamba rya Miss World.

    Ni ku nshuro ya 70 iri rushanwa rigiye kuba. Kuri iyi nshuro, umukobwa uzatorwa azasimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh waciye agahigo ko kuba Nyampinga w'Isi igihe kirekire, kuko agiye kumara imyaka ibiri abitse iri kamba.

    Uyu mukobwa ni umwe mu bahase ibibazo ba Nyampinga bahataniye ikamba rya Miss World, kandi mu bihe bitandukanye yagiranye nabo ibiganiro.


    Miss Ingabire Grace agomba kugaruka mu Rwanda, akazasubira muri Puerto Rico guhatanira ikamba rya Miss World


    Miss Ingabire Grace ari kumwe na Karolina Vidales wabaye Nyampinga wa México 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112878/puerto-rico-miss-ingabire-grace-azategereza-kugeza-muri-werurwe-hatanzwe-ikamba-rya-miss-w-112878.html

  • Uko ababyeyi ba Ariel Wayz ukunze kwifashisha… – #rwanda #RwOT

    Imyitwarire ya Ariel Wayz iri muyibazwaho na benshi bitewe nuko uburyo akora umuziki biba binyuranye cyane n'ibisanzwe bikorwa n'abandi Banyarwanda, aho kenshi yifashisha umubiri we mu kureshya abafana.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Ariel Wayz, yatangaje uko ababyeyi bafata imikorerwe y'umuziki we.

    Ati:'Ababyeyi banjye barashyigikira cyane, baranyumva, njyewe kuva natangira umuziki nibo bantera imbaraga ba mbere, nibo batuma mbyuka nkavuga nti ‘mvuye muri  iki, ngiye gukora iki, kandi nkareba ibifitiye akamaro umuryango wanjye kandi ndabakunda cyane.'

    Izina Wayz ryatangiye kumvikana cyane muri Nyakanga 2021 ubwo yagaragaraga mu mashusho mato ari kumwe na Juno Kizigenza, ababonye aya mashusho bakamwibasira bavuga ko  ibere rye ryabaye imishumi nawe agahamya ko atari byo ahubwo ari irya Bigogwe.

    Mu minsi micye ishize ubwo yiteguraga gushyira hanze indirimbo zihuriye hamwe kuri EP yise 'Love&Lust' yashyize ku karubanda amabere yombi na bimwe mu bice by'umubiri we, mu nteguza y’iyi EP, abantu bongera kumwamaganira kure.

    Avuga ko impamvu yabikoze ari uko adatewe isoni n’amabere ye nkuko bamwe bavugaga ko yabaye imishumi  ndetse ko no munda he ngo habaye hanini.

    Mu mashusho mato yashyize hanze ateguza indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Babo, ntabwo yongeye kwifashisha umuvuno w'umubiri aho agaragara ari kumwe n'abakobwa bazunguza umubiri kakahava by'umwihariko ikibuno.

    Kuri ubu, Ariel Wayz akomeje kugenda ashyira amashusho y'indirimbo ziri kuri EP ye yitwa 'Love&Lust' aho iyo aheruka gushyiririra amashusho hanze hari kuwa 18 Ukuboza 2021 ari iyitwa 'Chamber'.

    Ariel Way amabere ye yayashyize ku karubanda ubwo yamamazaga EP ye Wayz ibere rye yemeje ko ari irya bigogweAriel Wayz ahamya ko ibyo akora ari ku bw’inyungu z’umuryango we kandi umwumva ukanamushyigikira muri byose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112872/uko-ababyeyi-ba-ariel-wayz-ukunze-kwifashisha-umubiri-mu-kureshya-abafana-bafata-imyitwari-112872.html

  • Urubanza rw'ubujurire rwa Hakizimana Rashid rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse ikirego cy'ubujurire cya Bwana Abdul Rashid Hakuzimana usaba ikurwaho ry'igifungo cy'agateganyo yakatiwe n'urw'ibanze .

    Hakuzimana ntiyari yazanywe mu rukiko kuburana imbonankubone nk'uko yari yabisabye, iyi ikaba ari na yo mpamvu yateye isubikwa ry'uru rubanza .

    Abdul Rashid Hakuzimana akurikiranyweho ibyaha 3:

    gupfobya jenoside,
    gukurura amacakubiri no
    gukwirakwiza amakuru y'impuha.

    Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye kuri Televiziyo ye Rashid TV ikorera ku murongo wa Youtube .

    Umukuru w'urukiko umaze iminsi mu mahugurwa ngo ntiyashoboye gusuzuma ubusabe bwa Hakuzimana kandi ari we wenyine ufite izi nshingano .

    Yifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga bwari bwateganijwe, Hakuzimana yavuze ko adashobora kuburana atari mu rukiko.

    Itangazo rimanitse ku muryango ufunze w'ubwanditsi bw'urukiko ni ryo ryakiriye abantu bose baganaga urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge muri iki gitondo .

    Ni itangazo ryasabaga abantu bose kwihangana mu gihe kitazwi kuko abakozi b'urukiko uhereye ku bacamanza bari bagiye gukingirwa icyorezo cya COVID 19 .

    Nyuma y'amasaha asaga 4, ni bwo umucamanza yahamagaye urubanza uregwa atari mu cyumba cy'iburanisha .Hagombaga kwifashishwa ikoranabuhanga rya Skype ariko ubu si bwo buryo bwifujwe n'uregwa .

    Umunyamategeko we Felix Rudakemwa yamenyesheje umucamanza ko uregwa yasabye kuba mu rukiko .Gusa byageze ubwo urubanza ruhamagarwa urukiko rutaratanga icyifuzo ku busabe bw'uregwa .

    Uyu munyamategeko yabwiye umucamanza ko ubwanditsi bw'urukiko bwaramutse bufunze kandi ko nta gisubizo yahawe mbere .

    Ubwanditsi bw'urukiko bwasobanuye ko Perezida w'urukiko adahari kandi ari we wemerewe gusuzuma ubusabe nk'ubu .

    Hakuzimana n'umwunganira basabye ko urubanza rusubikwa bakabanza kubona igisubizo cy'urukiko .

    Bongeyeho ko Hakuzimana akwiye kurekurwa kuko afunzwe binyuranyije n'amategeko dore ko iminsi 30 y'igifungo cy'agateganyo yakatiwe yamaze kurenga kandi hakaba nta kindi cyakozwe cyo kuyongera .

    Ntacyo umucamanza yavuze kuri ubu busabe kuko uregwa yari yamaze kugaragaza ko yifuza kuburanira mu rukiko .

    Nyuma y'iki cyemezo, umunyamategeko wa Hakuzimana yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iki kibazo cy'ifungwa rinyuranije n'amategeko ari cyo agomba kuzaheraho kuko yemera ko iminsi yasabiwe n'urukiko rubanza yamaze kurenga .

    Avuga ko atahawe umwanya wo kwisobanura, iyi ikaba yarabaye intandaro yo kwanga kuburana ubwo yari ageze mu rukiko .

    Umucamanza yavuze ko imapnde ziburana zigomba kongera guhurira mu rukiko ku itariki ya 20 z'ukwezi kwa mbere.

    Mu biganiro yanyuzaga kuri channel ye ya YouTube, Hakuzimana yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi buriho. Yatawe muri yombi mu mpera z'ukwezi kwa 10 ubwo yari yitabye ihamagazwa ry'ubugenzacyaha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rw-ubujurire-rwa-hakizimana-rashid-rwasubitswe

  • Jimmy Mulisa ntiyatangiye neza, Kiyovu ikomeza ku mwanya wa mbere, Bugesera amanota iyata hakurya y’ishyamba #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 usize Kiyovu Sports ikiyoboye urutonde rwa shampiyona, ni mu gihe AS Kigali na Jimmy Mulisa amanota 3 yabuze.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo hakinwaga imikino ya nyuma y’umunsi wa 10 aho yabimburiwe n’uwo AS Kigali yakiriyemo Gasogi United.

    Wari umukino wa mbere w’umutoza Jimmy Mulisa nyuma y’uko Eric Nshimiyimana yirukanywe ku mirimo yo gutoza AS Kigali kubera umusaruro muke.

    Jimmy Mulisa ntabwo yatangiye neza kuko atabonye amanota 3 yuzuye kuko yanganyije na Gasogi United.

    Ni umukino amakipe yombi yanganyije 1-1. AS Kigali niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 22 gitsinzwe na Shabani Hussein ku mupira yari ahawe Biramahire Abeddy. Cyaje kwishyurwa na Heron ku munota wa 30 kuri penaliti.

    Hahise hakurikiraho umukino wahuje Kiyovu Sports na Rutsiro FC warangiye Kiyovu Sports itsinze 1-0.

    Ni igitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku munota wa 10 ku mupira mwiza yari ahawe na Muzamir Mutyaba.

    Abedi aba yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri ariko ntiyabasha kwinjiza penaliti yo ku munota wa 15 ku ikosa ryari rimukorewe.

    Rutsiro FC yashatse uburyo yishyura iki gitego biranga ni mu gihe na Kiyovu Sports yagiye ibona andi mahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro umukino urangira ari 1-0.

    Undi mukino ni uwo Bugesera FC yatsindiwe na Espoir FC i Rusizi ibitego 3-1, ndetse amakuru avuga ko n’umutoza Mbarushimana Abdou yahise asezererwa.

    Indi mikino yabaye ejo APR FC yanganyirije i Ngoma na Etoile del’Est 2-2, Mukura VS yatsinze Gorilla FC 1-0, Musanze FC yatsinze Marines 5-1 ni mu gihe Etincelles yatsinze Gicumbi FC 2-0.

    Kugeza ubu Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 23, Rayon Sports ifite 18 AS Kigali na APR FC zifite 17.

    AS Kigali yanganyije na Gasogi United

    Kiyovu Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-ntiyatangiye-neza-kiyovu-ikomeza-ku-mwanya-wa-mbere-bugesera-amanota-iyata-hakurya-y-ishyamba

  • Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe wa RDF basoje amasomo akomeye barimo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Ukuboza 2021, abasirikare 302 bo ku mutwe w'ingabo zidasanzwe muri RDF basoje amasomo y'igisirikare yamaze amezi 11.

    Ni amahugurwa yari amaze amezi 11 abera mu Kigo cy'amahugurwa y'ibanze ya gisirikare kiri i Nasho mu karere ka Kirehe.

    Muri bo harimo abahawe ipeti rya Lieutenant 18 na ba Private 284 bose bakaba barimo ab'igitsina gore 12.

    Aya mahugurwa akomeje kugaraza kudatezuka ku ntego kwa RDF yiyemeje guteza imbere igisirikare gifite ubumenyi bwihariye.

    Itsinda rishya ryatojwe ryerekanye ubuhanga n'amayeri akomeye mu bikorwa byihariye birimo kwambuka imigezi n'amazi, gukoresha imbaraga z'abasirikare, kubaka urugamba,Kurwanira mu kirere, kurasa ndetse n'ubuhanga bwo kurwana hakoresha amaboko.

    Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wari uyobowe n'umuyobozi mukuru w'ingabo, Lt Gen Mubarakh MUGANGA mu izina ry'umugaba mukuru wa RDF.

    Mu ijambo rye, RDF ACOS yashimye abahawe impamyabumenyi ku ntambwe bagezeho, ubwitange na disipulini. Yashimye kandi ubuyobozi bw'ikigo cy'amahugurwa ku bw'imbaraga zabo mu gutoza abofisiye n'abagabo kugira ngo bagere ku rwego RDF yifuza.

    Yabasabye gukoresha ubuhanga budasanzwe bahawe kugira ngo barengere ubusugire bw'u Rwanda no kurinda abaturage barwo no gukomeza guhora biteguye, gukomeza kugira imyitwarire n'indangagaciro za RDF nk'umurage w'abababanjirije.

    Umusirikare wahize abandi mu masomo muri rusange, Lt Robert Mugabe yavuze ko gutsinda kwe mu mahugurwa yabitewe no gukorera hamwe kandi ashimangira ko azakoresha ubumenyi yakuye hariya kugira ngo asohoze imirimo ya gisirikare azahabwa mu gihe kizaza.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abasirikare-302-bo-mu-mutwe-udasanzwe-wa-rdf-basoje-amasomo-akomeye-barimo

  • Impamvu rimwe na rimwe urota inzozi bugacya wazibagiwe #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe abantu benshi iyo basinziriye bakunze kurota, hakaba ubwo bakanguka bakibuka neza ibyo babonye mu nzozi, mu gihe hari n'abandi babyuka babyibagiwe, ibi bikaba biterwa n'imikorere y'imyakura itwara amakuru mu mubiri.

    Iyo dusinziriye, ubwonko bwacu bunyura mu byiciro bine by'ingenzi, muri ibyo byiciro amaso yacu ntaba yikaraga mu buryo bwihuse. Mu kiciro cya mbere, umubiri ugenda uhindura buhoro buhoro imimerere yo kuba maso yerekeza mu gusinzira, mu kiciro cya kabiri umubiri winjira mu bitotsi byoroheje, naho mu kiciro cya gatatu umubiri ukinjira muri bya bitotsi bikomye biguhezayo ku buryo iyo ukangutse uba wumva akanyamuneza k'ikiruhuko wagize muri ibyo bitotsi.

    Naho mu kiciro cya kane ubwonko bwacu nibwo buba burimo gukora inzozi ariko se kuki izi nzozi akenshi na kenshi tuzibagirwa?

    Inkuru dukesha urubuga namnak, ivuga ko ubushakashatsi bushya bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko iki kiciro kibamo igice cyo kwibagirwa, biba igihe ubwonko buhagaritse gukusanya amakuru maze neurones (imyakura itwara amakuru mu mubiri) zishinzwe kwibagirwa zikabona umwanya wo gukora.

    Neurone ni urufunguzo rw'umwimerere ku bijyanye no gusinzira ndetse no kugira apeti, ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko imisemburo ya Orexin na Hypocretine ishinzwe gutunganya no gushyira ku murongo ibitotsi byacu kandi ikaba ikora ku buryo butandukanye bitewe na buri muntu, bigatuma dusinzira mu bihe bitandukanye; iyo misemburo ibarizwa mu gice cy'ubwonko kitwa Hypothalamus ikaba itera umuntu kumva ahondobera.

    Abashakashatsi basanze umusemburo wa melanine ukorerwa mu myakura ijyana makuru, muri iki kiciro(cya kane) cy'ibitotsi ishobora kuba ifite imikorere; ikohereza ubutumwa buhagarika imikorere ya hypothalamus, iki gice nacyo kikakira ubu butumwa, kigahita gisiba inzozi zakibereyemo zose.

    Muri iki cyiciro cy'ibitotsi, ubushakashatsi bwemeje ko uturemangingo tw'imisemburo ya Melanine aritwo dufasha ubwonko kwibagirwa inzozi.

    Abashakashatsi basanze ubwonko bwacu bwakira amakuru mashya mu gihe dusinziriye ariko iminota mike mbere y'uko dukanguka, ayo makuru agahita asibwa by'igihe kirekire kandi ingano y'umusemburo wa melanine ikaba yazamutse, bityo bahita banzura ko iyo umuntu arose inzozi ubwonko bwe bugeze mu kiciro cya kane cy'ibitotsi, izo nzozi azibagirwa.

    Rimwe na rimwe hari n'abagira inzozi mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu kandi bagakomeza kwibuka izo nzozi.

    Gusa hari n'inyigo zihariye zakorewe ku itsinda ryihariye ry'abantu rigaragaza ko nta nzozi bajya babona muri kiriya kiciro cy'ibitotsi ndetse ku bandi igaragaza ko bazibona ariko ntibazibagirwe bitewe n'uko neurons zabo zishinzwe kwibagiza ziba zidakora.

    Musinga C.

     

     

     

     

     

    The post Impamvu rimwe na rimwe urota inzozi bugacya wazibagiwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/23/impamvu-rimwe-na-rimwe-urota-inzozi-bugacya-wazibagiwe/

  • Ntibarengeje imyaka 16 y’amavuko! Umwana w’um… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga  nkoranyambaga n’ibitangazamakuru  byatangaje inkuru y’umwana w’umuhungu n’umukobwa biyemeje kubana akaramata. Umuhungu witwa Wiyual w’imyaka 16 y’amavuko  n’umukobwa witwa Biel w’imyaka 15 y’amavuko , bashyingiwe ku ya 18 Ukuboza 2021 i Gambella, muri Etiyopiya.

    Ubukwe bwa Wiyual na Biel bwabaye ibirori byatangaje abatari bake, yaba abatumiwe n’abatatumiwe mu kwihera ijisho uburyo abana bakiri bato bakimbagira mu muhanda bagiye gusezerana kubana akaramata.

    Amakuru avuga ko nubwo bakoreye ubukwe muri Ethiopia , ubusanzwe ari abo muri Sudan, ibitangazamakuru byo kuri icyo gihugu byatangaje ko impamvu bajyanye ubukwe bwabo muri Etiyopiya ari uko imyaka yemewe yo gushyingirwa muri Sudani y’Epfo ari 18. Amafoto y’ubukwe bw’aba bana yatumye hari bamwe batabuvugaho rumwe .

    Uwitwa John Ndungu yashinje ababyeyi n’abayobozi b’amadini bashyigikiye ubu bukwe. ati: 'Ndagaya ababyeyi n’abayobozi b’amadini. Bategerezwa kuba intangarugero n’abajyanama kubisekuru. Ababyeyi bamwe bakunda ubutunzi, ndabivuze kubera ko ababyeyi b’umukobwa nzi neza ko bari nyuma y’ubukwe mu muco wa Sudani, ahanini ni amafaranga menshi cyangwa amashyo y’inka bakurikiye, '

    Umuhungu w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 15 basezeranye kubana akaramata

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112870/ntibarengeje-imyaka-16-yamavuko-umwana-wumuhungu-numukobwa-bakoze-ubukwe-amafoto-112870.html

  • Wari uzi impamvu rimwe na rimwe urota inzozi bugacya wazibagiwe? #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe abantu benshi iyo basinziriye bakunze kurota, hakaba ubwo bakanguka bakibuka neza ibyo babonye mu nzozi, mu gihe hari n'abandi babyuka babyibagiwe, ibi bikaba biterwa n'imikorere y'imyakura itwara amakuru mu mubiri.

    Iyo dusinziriye, ubwonko bwacu bunyura mu byiciro bine by'ingenzi, muri ibyo byiciro amaso yacu ntaba yikaraga mu buryo bwihuse. Mu kiciro cya mbere, umubiri ugenda uhindura buhoro buhoro imimerere yo kuba maso yerekeza mu gusinzira, mu kiciro cya kabiri umubiri winjira mu bitotsi byoroheje, naho mu kiciro cya gatatu umubiri ukinjira muri bya bitotsi bikomye biguhezayo ku buryo iyo ukangutse uba wumva akanyamuneza k'ikiruhuko wagize muri ibyo bitotsi.

    Naho mu kiciro cya kane ubwonko bwacu nibwo buba burimo gukora inzozi ariko se kuki izi nzozi akenshi na kenshi tuzibagirwa?

    Inkuru dukesha urubuga namnak, ivuga ko ubushakashatsi bushya bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko iki kiciro kibamo igice cyo kwibagirwa, biba igihe ubwonko buhagaritse gukusanya amakuru maze neurones (imyakura itwara amakuru mu mubiri) zishinzwe kwibagirwa zikabona umwanya wo gukora.

    Neurone ni urufunguzo rw'umwimerere ku bijyanye no gusinzira ndetse no kugira apeti, ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko imisemburo ya Orexin na Hypocretine ishinzwe gutunganya no gushyira ku murongo ibitotsi byacu kandi ikaba ikora ku buryo butandukanye bitewe na buri muntu, bigatuma dusinzira mu bihe bitandukanye; iyo misemburo ibarizwa mu gice cy'ubwonko kitwa Hypothalamus ikaba itera umuntu kumva ahondobera.

    Abashakashatsi basanze umusemburo wa melanine ukorerwa mu myakura ijyana makuru, muri iki kiciro(cya kane) cy'ibitotsi ishobora kuba ifite imikorere; ikohereza ubutumwa buhagarika imikorere ya hypothalamus, iki gice nacyo kikakira ubu butumwa, kigahita gisiba inzozi zakibereyemo zose.

    Muri iki cyiciro cy'ibitotsi, ubushakashatsi bwemeje ko uturemangingo tw'imisemburo ya Melanine aritwo dufasha ubwonko kwibagirwa inzozi.

    Abashakashatsi basanze ubwonko bwacu bwakira amakuru mashya mu gihe dusinziriye ariko iminota mike mbere y'uko dukanguka, ayo makuru agahita asibwa by'igihe kirekire kandi ingano y'umusemburo wa melanine ikaba yazamutse, bityo bahita banzura ko iyo umuntu arose inzozi ubwonko bwe bugeze mu kiciro cya kane cy'ibitotsi, izo nzozi azibagirwa.

    Rimwe na rimwe hari n'abagira inzozi mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu kandi bagakomeza kwibuka izo nzozi.

    Gusa hari n'inyigo zihariye zakorewe ku itsinda ryihariye ry'abantu rigaragaza ko nta nzozi bajya babona muri kiriya kiciro cy'ibitotsi ndetse ku bandi igaragaza ko bazibona ariko ntibazibagirwe bitewe n'uko neurons zabo zishinzwe kwibagiza ziba zidakora.

    Musinga C.

     

     

     

     

     

    The post Wari uzi impamvu rimwe na rimwe urota inzozi bugacya wazibagiwe? appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/23/wari-uzi-impamvu-rimwe-na-rimwe-urota-inzozi-bugacya-wazibagiwe/

  • Meddy, The Ben na Kitoko mu byamamare byifuri… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yagaragaje ko yishimiye abamwifurije isabukuru, maze abisangiza abamukurikira yifashishije ubutumwa bumara amasa 24 kuri instagram.

    Uyu muhanzi ureutse mu Rwanda, mu bamwifurije kugira isabukuru nziza y’amavuko harimo abahanzi bagenzi be Meddy, The Ben, Kitoko n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro nka  Cedric  utunganya amashusho y’indirimbo nawe usanzwe utuye muri Amerika, dj Marnaud, n’abandi benshi. 

    Bahati Grace babyaranye umwana w’umuhungu mu 2012 uherutse ku rushinga, ari mu Rwanda.

    The Ben yamwifurije kugira isabukuru nziza 

    Meddy nawe ni uko 

    Kitoko n’abandi benshi nabo bamwifurije isabukuru nziza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112877/meddy-the-ben-na-kitoko-mu-byamamare-byifurije-isabukuru-k8-kavuyo-112877.html

  • Jimmy Mulisa yananiwe gukura AS Kigali mu bihe bibi yayisanzemo #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w'agateganyo wa AS Kigali,Jimmy Mulisa,yananiwe gutsinda Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane mu masaha ya saa saba,kuri stade ya Kigali.

    Jimmy Mulisa uheruka guhabwa akazi by'agateganyo asimbuye Eric Nshimiyimana utari umerewe neza,nawe ntiyabashije kubona intsinzi kuko yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

    AS Kigali niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala ariko ntibyatinze cyahise cyishyurwa na Heron Berrian ku munota wa 30.Amakipe yombi yarangije umukino anganya.

    Yaba AS KigaliFC na Gasogi United ntiziheruka amanota 3 kuko kuri iyi kipe y'umujyi imaze imikino 4 mu gihe Gasogi United imaze 5.

    AS Kigali yagumye ku mwanya wa 4 n'amanota 17 mu gihe Gasogi United yo iri ku mwanya wa 8 n'amanota 13.

    Jimmy Mulisa watoje umukino wa mbere, yakoze impinduka mu ikipe aho Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni w'iyi kipe, ni inshingano zari zifitwe na Bishira Latif.

    Haruna Niyonzima kuva yagaruka muri AS Kigali mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2021, yasanze igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga gifitwe na Bishira Latif.

    Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni w'ikipe y'igihugu nta nubwo umutoza Eric Nshimiyimana yari yaramushyize mu bakapiteni 3 ba mbere kuko Bishira yari yungirijwe na Tchabalala na Kwizera Pierrot.

    Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk'umutoza w'agateganyo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jimmy-mulisa-yananiwe-gukura-as-kigali-mu-bihe-bibi