Category: Uncategorized

  • Hatangajwe ibisabwa ku bakobwa bagiye kwitabira Miss Nacre Africa ritazaheza abkobwa babyariye iwabo #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ry'ubwiza ryiswe 'Miss Nacre Africa' rizahuriramo abakobwa batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika, rigamije guteza imbere umwana w'umukobwa ndetse ntirinaheze abakobwa babyaye batararushinga.

    Ababyaye bashaka kwitabira bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 22 naho abatarabyara bakaba bari hagati ya 18 na 23. Uwabyaye aremewe ariko asabwa kuba umwana ari mukuru ku buryo bitamubuza gukurikirana ibikorwa by'irushanwa. Iri rushanwa rizaba umwaka utaha.

    Ikindi kizasabwa abantu bazahatana ni ukuba yararangije amashuri yisumbuye. Iri rushanwa rigendera ku bwiza, kuzamura umwana w'umukobwa mu ndangagaciro z'ubuyobozi [Leadership], ubushabitsi [Entreprenuership] ndetse no kumufasha kwimakaza ibikorwa by'ubumuntu [Humanitarian].

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hatangajwe-ibisabwa-ku-bakobwa-bagiye-kwitabira-miss-nacre-africa-ritazaheza

  • Bugesera-Mayange: Arasaba ko umwana ufite ubumuga arera yajyanwa mu ishuri #rwanda #RwOT

    Kamagaju Lewocadia, utuye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, arasaba ko umwana we ufite ubumuga bw'ingingo, yafashwa akajyanwa mu ishuri kuko agize imyaka 17 atarahakandagira.

    Abenshi mu bana bafite ubumuga butandukanye bahura n'ibibazo birimo guhabwa akato, kutagera ku masomo ndetse n'abize barangiza kwiga ntiboroherezwe kubona akazi, hakabamo n'abakorerwa n'ihohoterwa.

    Itangazamakuru rya Flash ryageze mu Murenge wa Mayange, gusura umwe mu bana bafite ubumuga bw'ingingo risanga mu bafite ubumuga haracyarimo ibibazo uruhuri.

    Ukinjira mu mudugudu wa Cyaruhirira mu kagari ka Mbyo urahabona inzu yitaruye iri yonyine, ituyemo umukecuru n'umukobwa muto uri mu kigero cy'imyaka cumi n'irindwi y'amavuko, ubona babayeho mu buzima bukabije.

    Kamagaju avuga ko uyu mwana witwa Josiane ufite ubumuga yamusigiwe n'umuturanyi we mbere yuko apfa.

    Aha arasobanura ibimereho y'umwana arera ufite ubumuga bw'ingingo nubwo mu mutwe.

    Ati 'Nkubu nta kazi ngira, nta n'umurima mpinga mfite ku buryo twabaho. Duca incuro mu buzima bwacu bwa buri munsi, hashize imyaka cumi n'irindwi tubana. Nyina yaramutaye aramunjugunyira kuko dufitanye isano mu muryango wa kure, mpitamo gufasha uyu mwana ariko mu by'ukuri ubuzima tubayemoo buragoye, muri iyo myaka yose kuko nta bufasha duhabwa.''

    Leocadie akomeza avuga ko uyu mwana arera witwa Josiane ahura n'ihohoterwa, aho abaturanyi bamushyize mu kato, ndetse incuro nyinshi agenda akibagirwa gutaha ntihagire umutahana.

    Yagize ati 'Nk'ubu mu ntangiriro z'ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, yamaze iminsi atarara mu rugo ntihagira umunzanira. Agarutse muha ibiryo sinzi aho yahise ajya mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 yagiye aho bikingiriza banga kumuha ubufasha bavuga ko atuzuye.'

    Leocadie Kamagaju arasaba ko uyu umwana yahabwa ubufasha, bityo akagira uburenganzira nk'ubw'abandi bana akajyanwa no mu ishuri.

    Yagize ati 'Nasaba ubuyobozi ubufasha byibuze bakajya bamuha n'ibimutunga, kuko sinkibasha guca incuro ngo mbone ibimutunga. Akenshi dukunze kuburara kuko nta wudufasha dufite, bakadusanira n'inzu kuko turara tunyagirwa. Iyo ndebye uyu mukobwa Josiane ndera, mbona ahawe ubushobozi bwo kujya mu ishuri yavamo umuhanga nshingiye ku byo akora.'

    Ubuyobozi bw'Akarere Ka Bugesera, ubw'umurenge n'akagari ntacyo buratangaza kuri iki kibazo, gusa nibagira icyo batangaza tuzabitangaza mu nkuru yacu itaha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'abafite ubumuga NCPD  Bwana Ndayisaba Emmanul, avuga ko bakomeje gukorera ubuvugizi abafite ubumuga ngo bahabwe serivisi nk'iz'abandi by'umwihariko bakaba bari kuzenguruka mu gihugu hose, mu bukangurambaga bukangurira abayobozi b'uturere gufasha abana bafite ubumuga kujya mu ishuri.

     Aho yagize ati'Turi mu bukangurambaga bwo kuzenguruka mu Ntara zose zigize igihugu, kugira ngo dukangurire abayobozi b'intara n'uturere gufasha abana bafite ubumuga kujya mu ishuri, kuko nabo bakwiye guhabwa uburezi buhabwa abandi bose budaheza. Aha turi gushyiramo imbaraga zikomeye uko iminsi igenda iza bizagenda bikemuka turabyizeye.''

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana UNICEF, rivuga ko n'ubwo abafite ubumuga muri rusange bagira ibibazo byihariye, abana bo bafite ibibazo byihariye kurushaho.

    Iri shami rigaragara ko  abana bafite ubumuga ku isi babarirwa muri miliyoni 240.

    UNICEF igaragaza ko ifasha abana bafite ubumuga binyuze no mu burezi budaheza, aho abana bose bahabwa uburenganzira n'ubumenyi bungana mu myigire yabo.

    AGAHOZO Amiella

    The post Bugesera-Mayange: Arasaba ko umwana ufite ubumuga arera yajyanwa mu ishuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/23/bugesera-mayange-arasaba-ko-umwana-ufite-ubumuga-arera-yajyanwa-mu-ishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-mayange-arasaba-ko-umwana-ufite-ubumuga-arera-yajyanwa-mu-ishuri

  • Itangazo: SADIKI François yasabye guhindura amazina akitwa NZABONIMPA SADIK #rwanda #RwOT

    UwitwaSADIKI François yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NZABONIMPA SADIK bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yanditse ku myirondoroye iri kuri passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-sadiki-francois-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-nzabonimpa-sadik

  • Sobanukirwa ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwa mbere n'uwo wakunze #rwanda #RwOT

    Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwa mbere n'uwo wakunze:

    1. Mbere yo kujya guhura n'ushobora kuzakubera umukunzi, banza urebe ko ukeye rwose, urebe ko inzara ziciye, wiyogoshesheje cyangwa wasokoje neza, woze mu kanwa kandi ko imyambaro yawe itunganije.

    2. Gerageza kugera aho mugomba guhurira ku isaha mwavuganye, cyangwa se mbere yaho gatoya. Mugihe ubona ko uri bwice gahunda, gerageza kubimumenyesha mbere bityo azagufata nk'umuntu ugira gahunda kandi uzi icyo ashaka.

    3. Niba mumaze guhura, zimya telefone yawe cyangwa uyishyire muburyo budasakuza (Silencieux), kandi wirinde gukomeza kuyikinisha wohereza cyangwa usoma ubutumwa bugufi n'abandi. Niba ukeneye gukoresha telefone byihutirwa, musabe akanya gatoya kandi wirinde kuyitindaho, bizatuma abona ko wahaye agaciro umwanya murimo.

    4. Gerageza kugaragaza ikinyabupfura mu mwanya wose muramarana, kuko bizamutera ingufu zo kukwiyumvamo no kukubonamo umuntu ufite umumaro.

    5. Niba murimo gufata amafunguro, irinde kuvugana ibiryo mu kanwa kandi urye umunwa wawe ubumbye kugira ngo utabangamira uwo muri kumwe akagufata nk'umunyamusozi utagira ikinyabupfura.

    6. Irinde cyane kwiharira ijambo ahubwo ugerageze no gutega amatwi uwo muri kumwe, kandi wirinde kwinjira mu buzima bwe bwihariye. Ibi bizatuma agufata nk'umuntu ushyira mugaciro kandi agakora ibimureba.

    7. Ntabwo ari byiza ko utegereza ko umukobwa mwahuye ariwe wishyura ibyo mwakoresheje bwa mbere, kuko ibi bigaragaza ko mushobora kutazongera guhura, kereka gusa ariwe ubyisabiye.

    8. Irinde cyane kuba wasinda kuko abantu benshi ntibakunda abantu batazi kwigenzura mubyo bakora.

    9. Irinde kumara umwanya munini utavuga, ahubwo ushake ibyo muza kuvuganaho mbere y'uko muhura.

    10. Irinde kuzana ibiganiro rusange nk'imyemerere, politike n'ibindi kuko ushobora gusanga mutabihuje bikaba byabangamira urukundo rwanyu rwendaga kuvuka.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ibintu-10-ukwiriye-kwitaho-mugihe-ugiye-guhura-bwa-mbere-n-uwo

  • Hamenyekanye impamvu itari Covid-19 yatumye abatoza ba APR FC batayitoza I Ngoma #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021,ikipe ya APR FC yasuye Etoile de l'Est i Ngoma mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona ariko iyi kipe yakinnye uwo mukino idafite abatoza bayo hafi ya bose bitewe n'uburwayi bari bafite.

    Mbere gato y'umukino,amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko aba batoza basanganwe Covid-19 ariko ntabwo ayo makuru ari ukuri ahubwo ngo bari barwaye mu nda.

    Umutoza w'abazamu Alexis Mugabo ari nawe watoje uyu mukino afatanyije na kapiteni wa APR FC,Jacques Tuyisenge,yavuze ko aba batoza batarwaye Covid-19 nkuko byavuzwe ahubwo barwaye mu nda.

    Ati ' Abatoza ba APR FC barwaye mu nda niyo mpamvu batabonetse ku mukino.'

    Jacques Tuyisenge na Mugabo Alexis ejo bakuye inota kuri Etoile De L'Est ya Camarade yari yabazonze ibabanza ibitego 2-0 mu minota 10 ya mbere y'umukino ariko baza kubyishyura babifashijwemo na Mugunga na Bizimana Yannick.

    Ikipe ya APR FC yihariye umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwari kuyiha ibitego ariko ntabyayikundiye kubona intsinzi nubwo yakozee agahigo gashya ko kumara imikino 43 idatsindwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-impamvu-itari-covid-19-yatumye-abatoza-ba-apr-fc-batayitoza

  • Itangazo ry’usaba guhindurirwa amazina mu irangamimerere #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUTUYIMANA Romane Marie Jeanne mwene Mugenzi Jean Damascene na Mukankaka Agnès, utuye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari ka Kamatamu, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MUTUYIMANA Romane Marie Jeanne, akitwa NSHUTI ROMANE mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Amazina ni menshi cg maremare.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amatangazo-y-akazi/article/Itangazo-ry-usaba-guhindurirwa-amazina-mu-irangamimerere

  • Igihugu cy’u Rwanda na Zimbabwe byinjiye mu bufatanye bwitezweho kuzamura ireme ry’uburezi #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe, Paul Mavima.

    Abarimu bazava muri Zimbabwe barimo abo mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza no mu bindi bikorwa bigamije kuzamura uburezi bw’u Rwanda.

    Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya naho Zimbabwe ikaba yari ihagarariwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’imibereho myiza, Paul Mavima.

    Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Uwamariya Valentine yavuze ko aya masezerano aje ari izindi mbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi ku mpande z’ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Aya masezerano agaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushimangira ubutwererane n’ubufatanye hagati yu Rwanda na Zimbabwe, ndetse n’ibihugu byacu byagaragaje ko ari ngombwa kwagura ubufatanye buriho mu buryo bwihutirwa.'

    Aya masezerano azatuma ibihugu byombi bihanahana abarimu bo mu mashuri mu byiciro bitandukanye haba mu mashuri abanza, ayisumbuye n’amashuri makuru na za kaminuza ndetse n’abandi bazaba bakenewe mu byiciro byihariye nko mu buvuzi.
    Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’amezi atatu bigarutsweho na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahuraga n’itsinda ryari riturutse muri Zimbabwe bari bitabiriye Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza u Rwanda na Zimbabwe aho yagaragaje ko u Rwanda rukeneye abarimu b’inzobere.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko Zimbabwe yafatanya n’u Rwanda ku buryo yajya yohereza abarimu baboneka bose

    Nyuma y’igihe gito Perezida Kagame agaragaje iki cyifuzo, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko yacyakiriye neza kandi ko bagiye kugikoraho kigashyiwa mu bikorwa.

    Prof Paul Mavima, Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage wa Zimbabwe wari uhagarariye Igihugu cye mu gusinya amasezerano yasinywe uyu munsi, yatangaje ko icyifuzo cya Perezida Kagame yacyakiriye neza.

    Yagize ati 'Iyi ni intambwe y’urugero rwiza yakwifashisha no mu zindi nzego. Dufite abaganga bajya gukora mu mahanga, dufite n’abize ubwubatsi bagiye gukora mu bice bitandukanye.'

    Prof. Mavima yavuze ko igisigaye ari uko Leta ya Zimbabwe yatangira kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo kugira abakozi bafite ubushobozi bwo gukora mu mahanga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Igihugu-cy-u-Rwanda-na-Zimbabwe-byinjiye-mu-bufatanye-bwitezweho-kuzamura-ireme-ry-uburezi

  • Umudepite wa Amerika yafatiweho imbunda ku manywa y'ihangu bamutwara imodoka #rwanda #RwOT

    Depite Mary Gay Scanlon wo mu nteko ishingamategeko y'Amerika, yambuwe imodoka ye n'ibyo yari afite afatiweho imbunda mu bujura bwo kwiba imodoka bwabaye ku manywa y'ihangu mu mujyi wa Philadelphia muri leta ya Pennsylvania.

    Telefone y'akazi Mary Gay Scanlon ahabwa na guverinoma ndetse n'indangamuntu ye, ni bimwe mu byo abo bajura babiri bamutwaye. Ibiro by'uyu Depite wo mu ishyaka ry'abademokarate byavuze ko atakomerekejwe.

    Ikigo cy'ubutasi imbere muri Amerika (FBI) kirimo gufasha mu kubahiga.

    Cyo kimwe n'indi mijyi myinshi yo muri Amerika, muri uyu mwaka urimo gushira Philadelphia yagaragayemo kwiyongera kw'ibikorwa by'urugomo.

    Mu itangazo, umuyobozi w'uyu mujyi Jim Kenney, wo mu ishyaka ry'abademokarate, yavuze ko ubwo bujura bwo kuri uyu wa gatatu — bwabaye saa munani n'iminota 45 ku isaha yaho, ni ukuvuga saa tatu na 45 z'ijoro (21:45) mu Rwanda no mu Burundi — 'buteye ubwoba'.

    Abo bagabo babiri bibasiye Madamu Scanlon nyuma yuko yari amaze kuzenguruka mu gace ka FDR Park mu majyepfo ya Philadelphia, ho mu karere ahagarariye mu nteko, arimo agenda n'amaguru wenyine asubira ku modoka ye yo mu bwoko bwa 2017 Acura MDX.

    Ibiro bye nkuko BBC ibitangaza, byavuze ko yari yahagiye mu nama y'akazi. Imodoka yijimye ya siporo (SUV) yamwegereye, abagabo babiri bitwaje imbunda bari bayirimo bamusaba kubaha imfunguzo n'ibyo yari afite.

    Brendan Boyle, mugenzi we w'umudepite w'umudemokarate na we uhagarariye Philadelphia, yanditse kuri Twitter ati: 'Ni Umunya-Philadelphia ukomeza umutsi rero ndabizi ko azamera neza!'.

    Muri uyu mwaka wa 2021, Philadelphia yabayemo kwiyongera kw'ubujura bw'imodoka ku kigero cya 80%, nkuko bitangazwa na CBS News. Ubujura umuntu afatiweho imbunda bwiyongereyeho 27% ugereranyije no mu mwaka wa 2020 muri uyu mujyi uzwi nk'uw'urukundo rwa kivandimwe (City of Brotherly Love).

    Muri uyu mwaka, Philadelphia yanabayemo ubwicanyi bw'abantu ku kigero kitari cyarabayeho mbere, aho hishwe abantu 544, bavuye ku bantu 347 bishwe mu 2019, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru The Wall Street Journal.

    Madamu Scanlon, winjiye mu nteko ishingamategeko mu 2018, ni umwe mu bateye inkunga umushinga w'itegeko ku ivugurura muri polisi wo kujya hoherezwa umuvuzi wita ku buzima bwo mu mutwe muri hamwe na hamwe mu hantu polisi yitabajwe habaye ikibazo 'aho koherezayo abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko'.

    Ukwibwa kwe muri Philadelphia kwabaye hashize amasaha 24 undi mu bagize inteko y'Amerika yibwe imodoka afatiweho imbunda mu gace ko mu nkengero y'umujyi wa Chicago.

    Senateri wa Leta ya Illinois, Kimberly Lightford, w'umudemokarate, n'umugabo we bambuwe imodoka yabo yo mu bwoko bwa Mercedes SUV bafatiweho imbunda ku wa kabiri nijoro, nkuko polisi ibivuga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umudepite-wa-amerika-yafatiweho-imbunda-ku-manywa-yihangu-bamutwara-imodoka/

  • USA: TMC yabonye ‘Master’s’ ya kabiri, atangi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, TMC yabwiye INYARWANDA.COM ko mu gihe cy'amezi 22 amaze ari muri Amerika yabashije gukurikirana amasomo y'ibijyanye na 'Data Science' ashakishisha 'Master's Degree' ya kabiri.

    Avuga ko iki gihe amaze muri Amerika atari kinini kandi atari gito kuri we, kuko abashije kugera ku nzozi ze. Akavuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yabashije kubona iyi mpamyabumenyi yatangiye kwigira akigera muri Amerika.

    TMC yavuze ko tariki 15 Kanama 2021, ari bwo yasoje amasomo ye muri 'Data Science' muri Kaminuza ya Easter University iherereye Pennsylvania. Avuga ko uyu munsi ari bwo yashyikirijwe impamyabumenyi ye.

    Ati 'Ni ikimenyetso ntakuka cy'uko nabonye iyi mpamyabumenyi. Ni ibyishimo, kuko urumva mu gihe gito kingana gutyo ugahita utangira no gukora muri kompanyi nka Dell, n'impamyabumenyi nkaba nyibonye mu gihe gito, ni ukuri ndishimiye cyane, kuko zari inzozi zanjye.'

    Uyu muhanzi avuga ko yageze ku nzozi ze kuko yahoze yifuza kwiga amasomo ajyanye n'imibare n'ikoranabuhanga. Akavuga ko kuva yabonye iyi mpamyabumenyi byahise bimuhesha amahirwe yo gutangira akazi muri kompanyi ya Dell.

    Kompanyi ya Dell irazwi cyane ku Isi, kuko ikora Computer n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga. Computer za Dell ziganje cyane ku isoko ryo mu Rwanda n'ahandi.

    TMC avuga ko muri iyi kompanyi akoramo ibijyanye no gusesengura amakuru n'ibindi bishamikiyeho.

    Uyu muhanzi yavuze ko amasomo ya 'Data Science' yize akenewe cyane ku isoko ry'umurimo muri Amerika, bityo ko kuri we kubyiga ari amahirwe akomeye.

    Tariki ya 8 Ugushyingo 2019, TMC yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s Degree’ aho yize ibijyanye na ‘Business Administration’.

    Uyu muhanzi uri muri bacye babashije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, akaba yarize mu Ishami rya Business Administration ariko yibanda cyane mu gucunga imishinga [Project Management].

    Tariki ya 23 Nzeri 2019, yamuritse anasobanura igitabo cy'ubushakashatsi yakoze bukubiye mu gitabo gifite umutwe ugira uti 'Uruhare rw'ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro ndetse n'imirongo ngenderwaho y'igihugu.'

    TMC yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officel de Butare, icyiciro cya kabiri cya kaminuza akigira mu cyahoze ari KIST, ubu ni Ishuri ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n'ubugenge.

    TMC ahawe iyi mpamyabumenyi mu gihe yitegura gukorera igitaramo mu Mujyi wa Phoenix mu mpera z'iki Cyumweru. 

    TMC yahawe impamyabumenyi ya kabiri y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree'


    TMC yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije guhabwa iyi mpamyabumenyi, kuko zari inzozi ze 

    Mu 2018, TMC yahawe impamyabumenyi ya mbere y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112857/usa-tmc-yabonye-masters-ya-kabiri-atangira-akazi-muri-kompanyi-ya-dell-112857.html