Category: Uncategorized

  • Amateka ya Sam Gody Nshimiyimana, umuhanzi 'wazimiye ariko utarazimye’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sam Gody

    Sam Gody

    Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mbere na nyuma ya Jenoside, ariko ubu afite ikigo ayobora cyitwa Media Impacting Communities gitanga amahugurwa adahoraho ku banyamakuru gikorera i Remera mu nzu y’Abanyamakuru.

    Amazina ye ubusanzwe ni Samuel Godefroid Nshimiyimana ariko kubera ko atakwirwaga mu ndangamuntu ya kera, byabaye ngombwa ko ayahina bandika Sam Gody Nshimiyimana.

    Sam Gody avuga ko guhanga atabihaye umwanya munini kuko mu gihe cye byari bigoye kuba byatunga umuntu byonyine, ari yo mpamvu yageze aho akabihagarika.

    Sam Gody ati: 'Ndi umuhanzi wazimiye ariko utarazimye.'

    Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Sekera mu gicumbi, Igikobwa, Mugabekazi, Agatutu ku zuru, Nibyariye akana n’izindi. Sekera mu gicumbi yegukanye igihembo mu irushanwa rya Découverte mu 1987.

    Byinshi kuri Sam Gody Nshimiyimana, urabisanga mu kiganiro Nyiringanzo, aho we ubwe atujyana mu nzira y’ubuzima bwe kuva avutse kugeza magingo aya.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amateka-ya-sam-gody-nshimiyimana-umuhanzi-wazimiye-ariko-utarazimye

  • Perezida Kagame yifurije abatuye Isi iminsi mikuru myiza mu mafoto adasanzwe – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, mu gihe habura amasaha make ngo Isi yose yizihize ivuka rya Yezu Kirisitu.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, bwari buherekejwe n'amafoto amugaragaza ari kumwe n'imbwa ebyiri yavuze ko 'akunda' yagize ati 'Umuryango wanjye, nanjye tubifurije iminsi mikuru isoza umwaka myiza. Njyewe nayitangiye neza.'

    Abaturarwanda bagiye kwizihiza Noheli n'Ubunani ku nshuro ya kabiri icyorezo cya Covid-19, kigikomeje kuyogoza Isi.

    Ni ibihe bikomeye kuko nk'Abanyarwanda mu muco wabo, iminsi mikuru bayifata nk'ibihe byo guhurira hamwe, bagasabana, bagasangira bishimira ko basoje umwaka.

    Mu ijambo rye, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, ku wa 13 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda kugira impera nziza z'umwaka, ariko avuga ko ari ngombwa gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko byagaragaye ko mu minsi mikuru ari bwo ubwandu bwiyongera biturutse ku kudohoka kw'Abanyarwanda.

    Icyo gihe yagize ati 'Nubwo tumaze kugera ku byiza ku buryo bwo kuyirwanya [Covid-19], ari ugukingira umubare w'abantu benshi no kugabanya umubare w'abagiye barwara, ubona ko ku Isi hose bigenda bigaruka.'

    Yakomeje agira ati 'Bisa nk'ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka, ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza, ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda.'

    Inzego zishinzwe ubuzima n'izindi zifite aho zihuriye n'iyubahirizwa ry'amabwiriza yo guhangana na Covid-19, zikomeje gusaba Abaturarwanda kwitwararika by'umwihariko muri iyi minsi mikuru ndetse bakanikingiza.

    My Family & I wish You All a Very Happy Festive Season!
    Got a good start to my own….!!
    Love them.. pic.twitter.com/54zSGTC4cf

    — Paul Kagame (@PaulKagame) December 24, 2021

    Perezida Kagame yifurije abatuye Isi kugira ibihe byiza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021

    Perezida Kagame yagaragaye akina n’imbwa yavuze ko ‘akunda’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-abatuye-isi-iminsi-mikuru-myiza-mu-mafoto-adasanzwe

  • Noheli yahumuye! Indirimbo nshya zagufasha kwinjira muri Weekend – #rwanda #RwOT

    Ni muri urwego twabateguriye indirimbo zishobora kubafasha kwizihiza ibirori by'iminsi mikuru no kuryoherwa nabyo.

    Izi ndirimbo ziba ari iz'abahanzi bakizamuka ndetse n'abahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda, muri gahunda igamije kumenyekanisha ibihangano nyarwanda.

    Uru rutonde ruriho indirimbo ziri mu byiciro bibiri, birimo indirimbo zihimbaza Imana (Gospel music) ndetse n'indirimbo z'ubundi bwoko (Secular music).

    Nta kindi kidasanzwe gikurikizwa hakorwa uru rutonde, ahubwo ni ukureba gusa indirimbo zigezweho zishobora gufasha abakunzi b'umuziki nyarwanda kugira ibihe byiza.

    Indirimbo zihimbaza Imana

    Shimirwa Dawe

    Ni indirimbo ya Chorale Kristu Nyirimpuhwe y'i Kabuga. Yahanzwe na Ngendahimana Jean Damascène ubarizwa muri iyi Korali. Yayihanze ashaka gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gushimira Imana cyane ko ariyo igenga byose.
    Avuga ko mu butumwa bukubiye muri iyo ndirimbo harimo kwibutsa abantu ko Imana ariyo itanga ubuzima, igatanga umugisha, ikarera imfubyi ndetse ikita ku bapfakazi.

    Chorale Kristu Nyirimpuhwe yayishyize hanze ikorera ubutumwa muri Paruwasi Yezu Nyirimpuhwe y'i Kabuga.

    Mfalme wa Wafalme

    Chorale Il Est Vivant ikorera umurimo w'Imana muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi(Arcdiocese) ya Kigali.yasohoye amashusho y'indirimbo 'Mfalme wa Wafalme' mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu gusingiza Yezu no kwizihiza Noheli mu byishimo.

    Hategekimana Joseph wahimbye iyi ndirimbo yavuze ko igamije gutanga ubutumwa bw'uko hejuru y'ibintu byose hari Imana.

    Abanyabwenge

    Ni indirimbo y'umuhanzikazi Tonzi ivuga ku ivuka ry'Umwana Yesu. Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yasohoye muri ibi bihe nk'uko asanzwe abigenza. Avuga ko atari we wayihimbye gusa akaba atazi nyirayo.

    Ati 'Ni indirimbo maze igihe kinini ndirimba. Nayiririmbaga nkiri umwana kuri iyi nshuro mu bihe byo kwizihiza Noheli, niyo numvise yaba impano naha abantu bose kugira ngo ibafashe gukomeza kwizihiza ivuka rya Yesu ku bamwemera.'

    Ijwi ry'umwana urira

    Ni indirimbo y'umuririmbyi Aimé Uwimana wamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana, aho yayikoranye na bagenzi be Joy na Catherine. Igaruka ku gutegura abantu ku kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

    Tuguhaye ikaze

    Ni indirimbo ya Goshen Family Choir ikorera umurimo w'Imana mu karere ka Musanze, ikorera muri ADEPR. Igaruka ku guha ikaze akana Yesu ku Munsi Mukuru wa Noheli.

    Iyi Korali igizwe n'abaririmbyi basaga 100, aho yatangiye mu 1995. Goshen kugeza ubu imaze gukora indirimba zisaga 80 z'Amajwi na 50 z'Amashusho, zirimo album esheshatu zikozwe mu majwi mu gihe ifite enye z'amashusho.

    Ineza yawe

    Korali Agape ikorera umurimo w'ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yise 'Ineza yawe'. Ubusanzwe iyi korali yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Abasirikare', 'Waramamaye', 'Gucungurwa', 'Dawidi', 'Turayisenga Ikumva' n'izindi.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umutoza w'Indirimbo muri Korali Agape, Manishimwe Joshua, yavuze ko ari indirimbo yo kuvuga kugira neza kw'Imana. Ati 'Ivuga ku neza y'Imana. Ni indirimbo twahaye abakunzi bacu mu buryo bwo kubifuriza gusoza umwaka neza bari mu mashimwe tubaha.'

    Merry Christmas

    Nayo ni indirimbo ya Jehovah Jireh Choir igaruka ku kwizihiza umunsi wa Noheli. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae kuko ni nawo mwihariko iyi Korali ikunze kumenyekanaho.

    Korali Jehovah Jireh yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w'Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR by'umwihariko muri CEP ULK.

    Twamurikiwe

    Ni indirimbo igaragaza ko Yesu ari urumuri kuri benshi bari mu mwijima mwinshi.

    Merry Christmas

    Ni indirimbo y'umuhanzi Lil G wamenyekanye mu muziki nyarwanda kuva mu myaka myinshi. Yabwiye IGIHE ko yayitekereje ashaka gufasha abantu kwifurizanya umunsi mwiza wa Noheli. Ikindi ni ugufasha abantu kwifurizanya umunsi mwiza wa Noheli.

    Merci Maman [Warakoze Mama]

    Ni indirimbo y'umuhanzi Kavange Jean Sabin [Kavange] ubarizwa mu gihugu cy'u Bufaransa. Yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku kuntu abona umubyeyi ukuriwe kuzamuka bimugora.

    Ati 'Igitekerezo cyavuye aho mbona umubyeyi utwite inda nkuru azamuka ananiwe cyane bimpa ishusho y'imvune bagira kubera twebwe. Nsubiza amaso inyuma ndeba gukura kwacu uburyo Mama yavunitse adukuza, arera n'abandi mu bushobozi buke yari afite, aharanira ko twiga bituma inganzo ikomeza kuzamuka.'

    Indirimbo zisanzwe

    Juu

    Umuhanzi akaba n'umucuranzi Methuselah Sax Water yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Juu' bisobanura hejuru. Uyu muhanzi ni umuhanga mu kuririmba no gucuranga Guitar, Saxophone na Clarinet.

    Methuselah Sax Water asobanura indirimbo ye agira ati 'Urukundo rutandukanye no guhararana. Iyo ugize amahirwe ugahura narwo ntuzigere urubabaza.'

    'Juu' iri mu njyana ya Afrobeat.

    Chamber

    Iyi ndirimbo ni iya Ariel Wayz iri kuri Extended Play [EP] aheruka gushyira hanze yise 'Love & Lust' ivuga ku byiyumviro byo gutera akabariro.

    Iyi ndirimbo yifashishijemo umuraperi Kenny K Shot mu mashusho yayo aba aribo bakinamo nk'abakundana.

    Confess

    Ni indirimbo ya Steve Ndahigwa uzwi nka E.T na mugenzi we Kriss Espoir. Uyu musore w'umuraperi w'imyaka 21 ubusanzwe yamenyekanye mu ndirimbo 'Kantona' yakoranye na Dj Pyfo na Kenny K-Shot.

    E.T uvuga ko yatangiye umuziki mu 2018 iyi ndirimbo ye yashyize hanze ivuga ku musore uba asaba umukobwa ko yamubwiza ukuri, akamubwira ko ari we akeneye ku buryo adakeneye urukundo rw'imikino.

    Ijana

    Ni indirimbo y'umuririmbyi Rurangwa Hussein wamenyekanye nka Seyn ufatanya gukora umuziki no gutunganya amashusho y'indirimbo. Indirimbo igaruka ku muntu utinya gukora ibintu bimwe na bimwe nyamara 'nta myaka ijana'.

    Seyn yatangiriye urugendo rwa muzika muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard mu 2018, ariko muri uyu mwaka baratandukana. Mu gihe yamaze muri Incredible Records, Seyn yakoreyeyo indirimbo zirimo 'Rewind', 'Ndabishaka', 'Cemba' ndetse na 'Like You' yakoranye na bagenzi be bari bahuriye muri iyi nzu ifasha abahanzi. Yaherukaga iyitwa 'Next'.

    Be. Li. Eve

    Ni indirimbo y'umuhanzikazi Kaya Byinshi. Uyu muhanzikazi ubusanzwe afite umwihariko mu kuririmba no gucuranga gitari. Aririmba Reggae, Blues, Hip Hop n'izindi njyana.

    Uyu mukobwa yakuze aririmba mu rusengero ariko nyuma aza kwinjira mu muziki ubwo yigaga muri kaminuza aririmba mu itsinda rya Viva Musica Band.

    Kaya Byinshii yaherukaga gushyira hanze EP yise 'Nyabyinshi', iriho indirimbo nka 'Uri Kaya?', 'Gamble', 'Kami', 'Blurry' yakoranye na Icenova, 'Iby'ejo' ye na Bushali, '5AM' ndetse na 'You know waririz'.

    Muri uyu mwaka yari ahagarariye u Rwanda muri Prix Découverte RFI ariko ntabwo yabashije kwegukana iki gihembo kuko cyatwawe n' Umuririmbyi Alain Chirwisa uzwi nka Alesh cyangwa King Lesh ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Madamazela

    Ni indirimbo ya Sano Dereck, Olivis na Tizzo bahuriye mu itsinda rya Active. Iyi ndirimbo iri kuri EP iri tsinda riheruka gushyira hanze yitwa 'Activity' iriho indirimbo eshatu. Zirimo iyi bashyize hanze amashusho yayo yitwa Amabara, na Tequiero.

    Madamazela iri mu njyana ya Amapiano igezweho muri iki gihe mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Nakuvura

    Ni indirimbo nshya Riderman yahuriyemo n'umuririmbyi Shema Kananura Kevin wamenyekanye nka Kevin Skaa uheruka gusinya mu Ibisumizi Records.

    Igaruka ku guhumuriza umukobwa wagize ibikomere mu rukundo yizezwa n'umusore kubimuvura, akamumara irungu ryose yatewe n'abamubanjirije.

    Logo

    Ni indirimbo nshya y'umuhanzikazi Cassandra uri mu bakobwa basanzwe barapa. Iri mu bwoko bw'Amapiano agezweho cyane muri Afurika ndetse amaze kugera no mu Rwanda.

    Uyu muhanzikazi ubusanzwe yitwa Uwase Françoise. Yakoze ibihangano bitandukanye birimo ibyari byiganjemo Dancehall ubwo yari agitangira umuziki mu 2017, nyuma aza kugenda yimariramo Hip Hop.

    Nkawe

    Ni indirimbo nshya y'umuhanzi Ben Adolphe. Igaruka ku musore waryohewe mu rukundo ku buryo avuga ko nta wundi uruta umukobwa baba bakundana. Akavuga ati 'Nta wundi umeze nkawe.'

    Mu mashusho ya 'Nkawe' Ben Adolphe yifashishijemo umukobwa witwa Shantel usanzwe ari umukunzi w'umuhanzi Juma Jux uri mu bakomeye muri Tanzania. Iyi ndirimbo yayishyize hanze nyuma y'iyo yise 'Aba-Ex' yakoranye na Platini P, yakunzwe cyane.

    Abahanzi basohoye album na Ep ku bwinshi muri iyi minsi

    RNB360

    Mu ntangiro z'iki cyumweru umuririmbyi Nel Ngabo yashyize hanze EP yise 'RNB360'. Yashyize hanze iyi album ye nshya ku wa 21 Ukuboza 2021.

    Mu ndirimbo ziri kuri 'RNB 360' harimo iyo yise 'Perfect', 'Keza' yahuriyemo na Buravan, 'Henny', 'Muzadukumbura' yakoranye na Fireman, 'Want you back', 'Bindimo' yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, 'Takalamo' yakoranye na Platini P, 'Uzanyibuka', 'Church boy' ye na Angel Mutoni, 'Mutuale' yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na 'Waiting'.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nel Ngabo mu minsi ishize yavuze ko bitandukanye na album ye ya mbere yise 'Ingabo,' iyi ifite umwihariko wo kuba yarakoranye n'abahanzi benshi kandi biganjemo abakuru muri muzika nyarwanda.

    Izina ry'iyi album ni impine y'amazina ye ikaba kandi na none impine y'injyana akora.

    Ati 'RNB ni injyana nkora ya RnB, ikindi ikubiyemo amazina yanjye Rwangabo Nelson Byusa [RNB]. 360 ivuze ko ari ikintu cyuzuye kuko nashyizeho injyana zitandukanye. Ntabwo nibanze ku njyana imwe, hariho Afrobeat, RnB n'izindi ariko cyane nkanagenda mvangamo ka kantu ka RnB.'

    Ushaka kureba iyi album Wakanda hano https://www.youtube.com/playlist?app=desktop&list=PL6QfjcWEd5aN3Fa2fKYvJRPSmO0pmqoeM

    Twaje

    Ku wa 20 Ukuboza Yvan Buravan yashyize ku isoko album ye ya kabiri yise 'Twaje', ifite umwihariko wo kubaho indirimbo zumvikanamo umudiho gakondo.

    Ni album y'indirimbo 10 zirimo izo yakoranye n'abahanzi nka DJ Marnaud, Ruti Joel, Andy Bumuntu na Ish Kevin.

    Kuri iyi album hariho indirimbo ebyiri zonyine zamaze gusohoka; Tiku Tiku na Ye Ayee. Kugeza ubu album yose ya Yvan Buravan iri gucururizwa ku mbuga zose zizwi ku isoko mpuzahahanga ry'umuziki hakiyongeraho n'urubuga rwe bwite.

    Habaye nta gihindutse, igitaramo cy'imbaturamugabo Yvan Buravan azamurikiramo album ye nshya giteganyijwe kuba ku wa 30 Nyakanga 2022.

    Kanda hano urebe iyi album: https://www.youtube.com/playlist?list=OLAK5uy_kU4qf6oOZ3R86k5CM9iFJU5seDrritk2U

    Connect me

    Umuhanzikazi ukizamuka Bwiza Emerance wazanye izina rya Bwiza ubarizwa muri KIKAC Music, yashyize hanze Extended Play [EP] yise 'Connect me' yahuriyemo n'abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki nyarwanda.

    EP yise 'Connect me' iriho indirimbo esheshatu. Yayihuriyeho n'abandi bahanzi nka Riderman mu ndirimbo bise 'Mi Amor', Kevin Skaa bakoranye mu yitwa 'Hello', Mico The Best bahuriye mu yo bise 'Wibeshya', Social Mulla bakoranye mu yitwa 'My Lady', chriss Eazy bakoranye iyo bise 'Lolo' ndetse na NizBeatz bakoranye 'Loco'.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bwiza yavuze ko kwita iyi EP ye 'Connect me' ari uko buri ndirimbo iriho ayifata nk'itangiriro ry'umuziki we.

    Bwiza yavuze ko kuba ari umuhanzi ugitangira ariko akaba yarabashije gukorana n'abahanzi bakomeye mu Rwanda ari umugisha kuriwe kandi abishimira Imana.

    Yavuze ko impamvu atakoranye n'abahanzikazi ari uko ashaka ko bo bazagira umwihariko wabo ku wundi mushinga azashyira hanze mu minsi iri imbere. Indirimbo zose ziri kuri iyi Ep Bwiza yagize uruhare runini mu kuzandika.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/noheli-yahumuye-indirimbo-nshya-zagufasha-kwinjira-muri-weekend

  • RDF yagaragaje inyungu ziri mu kwinjira mu nkeragutabara – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RDF yanyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, yagaragaje ko uretse guhabwa amahirwe yo gukorera igihugu, abazinjira mu Nkeragutabara bazafashwa kugira ubumenyi bwihariye mu mashami ateganywa na Minisiteri y'Ingabo kandi bemererwe kwiga mu mashuri y'igisirikare cy'u Rwanda.

    Ryakomeje riti 'Abazinjira mu mutwe w'Inkeragutabara bazajya bahembwa umushahara n'ibindi byose bagenerwa mu gihe bari mu myitozo no mu gihe bahamagawe kuza mu kazi bingana n'ibyo abasirikare bari mu kazi ka buri munsi bahabwa bari ku rwego rumwe.'

    Izindi nyungu ziri mu kwinjira mu nkeragutabara zagaragajwe ni uko bazajya bafashwa gukora muri za koperative zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abasirikare muri RDF no muri Minisiteri y'ingabo, MINADEF, ndetse bajye banahabwa impeta, imidari n'amashimwe bitangwa n'Igihugu.

    RDF yagaragaje ko abagize Inkeragutabara bafite uburenganzira bwo kutirukanwa ku kazi cyangwa ku bindi bigenerwa abagize Inkeragutabara bigenwa n'Iteka rya Minisitiri ufite Ingabo z'Igihugu mu nshingano ze.

    Kugira ngo umuntu yinjire muri uyu mutwe, agomba kuba ari Umunyarwanda, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, afite hagati y'imyaka 18 na 25 y'amavuko, ari ingaragu, kandi atarakatiwe n'inkiko.

    Abifuza kwinjira mu Nkeragutabara zirwanira ku butaka bagomba kuba barize nibura amashuri atatu yisumbuye kuzamura, mu gihe abifuza kwinjira mu Nkeragutabara z'inzobere bagomba kuba bafite impamyabumenyi guhera ku y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri ndetse no kuzamura.

    Azabahabwa amahirwe yo kwinjira muri uyu mutwe bagomba gutsinda ibizamini bizatangwa, ubundi bakamara amezi icyenda bari mu myitozo ya gisirikare, nyuma bagakora nk'ingabo zikora akazi gahoraho nibura mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Iyo barangije iyo mirimo, basubira mu turere twabo bakayoborwa n'abayobozi b'Inkeragutabara ku rwego rw'akarere, intara cyangwa n'abashinzwe Inkeragutabara zifite ubumenyi bwihariye ku cyicaro gikuru cy'Inkeragutabara.

    Inkeragutabara zigira uruhare mu kubaka ibikorwa by’iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yagaragaje-inyungu-ziri-mu-kwinjira-mu-nkeragutabara

  • Abayobozi bIhuriro ryAmadini, Amatorero na… – #rwanda #RwOT

    Muri iri tangazo kandi, harimo ingingo yo gusaba abanyarwanda  n'abarutuye gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID19 cyane kandi muri ibi bihe by'impera z'umwaka, igira iti:'Twese tuzi kandi ko icyorezo cya COVID-19 cyayogoje isi yose n'u Rwanda rurimo, kandi kikaba gikomeje guhitana benshi.'

    Rikomeza rigira riti:' Ihuriro ry'Impuzamiryango y'Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika (RIC) rirashishikariza abanyarwanda n'abaturarwanda bose gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19, cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. Twishime ariko twirinda kuko icyorezo kiriho.'

    Risoza kandi rigaruka kuri gahunda imwe rukumbi, izatuma abantu bongera gusubira mu buzima busanzwe kugeza ubu yo kwikingiza rigira riti:'RIC irongera kandi gukangurira buri wese kwikingiza byuzuye, nk'uko gahunda ya Leta y'u  Rwanda ibisaba.'

    Mu gusoza iri itangazo  rya RIC,  rikaba rinasaba abanyarwanda n'abaturarwanda kwirinda ibihuha bivugwa ku nkingo riti:' Irasaba kandi kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwa COVID-19, mugire umwaka mushya muhire wa 2022.'

    Abashyize umukono kuri iri tangazo barimo Perezida n'umuvugizi wa RIC Mgr Philippe Rukamba, Visi Perezida wa mbere wa RIC, The Most Rev Dr Laurent Mbanda, Visi Perezida wa kabiri RIC Sheikh Salim Hitimana, Past Joel Sengoga FOBAKOR , Mgr Samuel Kayibanda   CPR na Gahungu Bunini AER.

    Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Butare akaba na Perezida wa RIC, ni umwe mubashyize umukono ku itangazo ryifuriza abanyarwanda Noheli rikanabibutsa kwirinda icyorezo



    Itangazo rya RIC rigenewe abanyarwanda bose muri ibihe by’iminsi mikuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112907/abayobozi-bihuriro-ryamadini-amatorero-na-kiliziya-gatolika-barimo-nyiricyubahiro-mgr-phil-112907.html

  • Bamwe bishora mu busambanyi abandi bagatanga… – #rwanda #RwOT

    Abakundana, cyangwa ababana bahana impano nk’urwibutso rw’iminsi mikuru. Nibyo koko impano irashimisha ikanezeza umutima, iyo uwayiguhaye  ayiguhanye umutima ukunda nta buryarya. Impano yatanzwe kandi ku munsi mukuru runaka yibukwa cyane kurenza izindi mpano wakiriye, ariko bisaba gushyiramo ubwenge mu kugura no gutanga impano bigendanye n’ubushobozi ufite.

    Kuri Noheli inzoga zihenze ziba zamanuwe

    Abasore akenshi, mu minsi mikuru ya Noheli, bagaragara bagura  impano zihenze baha abakunzi babo, rimwe na rimwe hari ababikora biganye abandi batanganya ubushobozi. Ibi bigira ingaruka cyane, kuko nibyo bita kwisumbukuruza bikaba byazakugaruka. Ubusesenguzi bwerekana ko usanga abasore aribo baba bari gusohora amafaranga menshi kurenza abakobwa mu kubagurira, kubasohokana no kubereka ibyishimo, ibi byose bisaba amafaranga.

    Kwishima ko umaze umwaka ni ingenzi ariko ukazirikana ko Noheli ari umunsi umwe mu minsi 365 igize umwaka, umunsi umwe rero  ntiwatuma uzahangayika iminsi 365 biturutse ku isesagura ryakozwe umunsi umwe. Abakobwa benshi kubera guhabwa impano, kujyanwa mu butembere ahantu runaka, hoteli n’amaroji, bamwe bahasamira inda zitateguwe  ku munsi wa Noheli.

    Iyo witegereje neza kandi, abasore basurwa cyane n’abakobwa ku minsi wa Noheli , ibi bituma ibinyabiziga cyane za moto ziba zirukankana abakobwa hirya no hino mu ma karitsiye, hotel , Loge n’utubari n’utubyiniro. Uyu mwaka twavuga ko gusesagura bizagabanuka bitewe n’uburyo hariho ingamba zo kwirinda covid -19 bityo n’utubyiniro tutemewe.

    Inama iba iruta izindi, ni ukumenya ko Noheli atari umunsi udasanzwe wo gukora ibiturenze twirarira, ahubwo ukawuha agaciro kawo nk'umunsi wizihizwaho ivuka rya Yezu/Yesu Kristu.

     Ntugomba kuwufata nk'umunsi udasanzwe byo gutuma wishora mu ngeso z'ubusambanyi ubyitirira Noheli [ngo uri gutanga Noheli]. Uyu munsi kandi, wiwufata nk'umunsi udasanzwe ngo bigutere urwitwazo reo gusesagura birenze ubushobozi bwawe. 

    Niba ufite ubushobozi, kwishimana n'abawe mu buryo budasanzwe ntacyo bitwaye kandi ni na byiza cyane rwose. Gusa byaba bibabaje umunsi umwe mu mwaka utumye usesagura utwawe twose ukazabyishyura mu gihe cy'umwaka wose cyangwa igihe kinini gishoboka. 

    Wufate nk'aho ari uw’akanya gato , uzigame amafaranga yawe, ntusesagure birengeje urugero  kuko n’ejo haguhanze amaso , utazisanga ugira uti ‘iyo mbimenya’. Impano ntihabwa agaciro kuko ihenze, ahubwo ihabwa agaciro kuko yaturutse ku mutima ukunda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112904/bamwe-bishora-mu-busambanyi-abandi-bagatanga-ibyumurengera-babyita-gutanga-noheli-mwitonde-112904.html

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bajya i Dubai bavuye muri Kenya, Tanzania, Nigeria na Ethiopia – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zikumiriye abagenzi baturuka muri ibyo bihugu kubera ingamba zo guhangana n'ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron. Ni umwanzuro uzatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021.

    Itangazo rya RwandAir rigira riti 'Ku bw'iyo mpamvu, RwandAir ntabwo izemera gutwara abagenzi bavuye muri ibyo bihugu bagana i Dubai guhera tariki 25 Ukuboza 2021 kugeza hatanzwe andi mabwiriza.'

    RwandAir yasabye abagenzi bagizweho ingaruka guhitamo kongera guhindura urugendo bakagenda ikindi gihe cyangwa se bagasaba gusubizwa amafaranga yabo.

    RwandAir yabaye ihagaritse gutwara abagenzi bajya i Dubai bavuye muri Kenya, Tanzania, Nigeria na Ethiopia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yabaye-ihagaritse-gutwara-abagenzi-bajya-i-dubai-bavuye-muri-kenya

  • TVET yumvikanye nabi? Ibyo wamenya kuri ubu burezi buhanzwe amaso – #rwanda #RwOT

    TVET ni impine y'amagambo y'Icyongereza 'Technical and Vocational Education Training', ni ukuvuga amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

    Uko iterambere ry'ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga ryihuta ni ko n'imiterere y'umurimo ihinduka. Kuri ubu hagezweho imodoka zitwara n'izifite ikoranabuhanga rifasha mu kugaragaza ikibazo icyo ari cyo cyose zifite hatabayeho uruhare rw'umukanishi. Ibi byiyongeraho Gari ya Moshi zihuta, imashini zizi ubwenge (Artificial Intelligence), indege zitagira abapilote, ikoranabuhanga rikomeye mu nganda n'ibindi.

    Ibi bitanga ishusho y'uburyo urubyiruko rw'uyu munsi rukeneye gutegurwa kuzahangana n'ibizaba biri ku isoko ry'umurimo mu bihe bizaza aho kwisanga rwasigaye inyuma nk'uko byagenze ku bishyuzaga abagenzi ku modoka rusange mbere y'uko haduka Tap & Go mu Rwanda.

    Amasomo akenewe kwigishwa ni atuma ab'ubu babasha kwaguka mu bitekerezo ndetse bakagira ibyo bahanga bikemura ibibazo bihari bakagira uruhare mu izamuka ry'ubukungu.

    Amasomo ya TVET arimo ibyiciro bitatu birimo icy'amashuri yisumbuye yigisha tekiniki (TSS) cyakira abarangije Icyiciro Rusange (Tronc Commun) bashaka kwiga amasomo afite aho ahuriye na tekiniki abategura kwinjira ku isoko ry'umurimo cyangwa bakaba bakomeza mu mashuri makuru na kaminuza.

    Iki cyiciro gisa n'aho kitaramenyekana kuko hakiri benshi bibwira ko umunyeshuri woherezwa muri TVET ari uwatsinzwe andi masomo asanzwe nk'uko Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), Umukunzi Paul aherutse kubibwira itangazamakuru.

    Ati 'Abantu benshi ntibaramenya ko hari amashuri ya tekiniki yo ku rwego rw'ayisumbuye yoherezwamo abarangije Tronc Commun bashobora kuzamukiramo bakagera aho bifuza. Usanga umubyeyi avuga ati 'umwana wanjye ni umuhanga ntabwo yajya muri TVET.''

    Ikindi ni icy'abatarabashije kwiga ngo barenge icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bigishwa imyuga imara umwaka umwe (Vocational Training Schools) ndetse n'amasomo atangirwa mu nganda (Vocational Traing Centers) aho abantu biga akazi kameze nk'agakorerwa muri izo nganda baba bigiramo.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, Umukunzi Paul, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko hakenewe ubumenyi buhuye n’ibyo isoko ry’umurimo rikeneye

    Umukunzi yavuze ko abavuga ko batakohereza abana babo muri TVET kandi baratsinze neza babiterwa no kudasobanukirwa n'aho Isi igana.

    Ati 'Imyumvire iragenda ihinduka ariko ntiragera aho twifuza. Icyo twifuza ni uko Abanyarwanda bose bumva ko Isi ihinduka uko ikoranabuhanga ritera imbere. Ejo hazaza hazaba ari heza ariko ku biteguye bafite ubumenyi bubabashisha gukora imirimo izaba ikenewe.'

    Yongeyeho ati 'Turagira ngo ababyeyi, urubyiruko, Abanyarwanda bumve ko isoko ry'umurimo riri guhinduka, rikeneye ubumenyingiro na tekiniki. Byaba biteye impungenge tutajyanye n'aho tekinoloji iri kugana kuko uko u Rwanda rumenyekana, inganda zikomeye zishaka kuza kuhakorera.'

    'Byaba biteye agahinda bashoye imari mu Rwanda ariko bakabura abakozi bashoboye bakoresha. Byaba biteye agahinda dufite igihugu kirimo urubyiruko rufite imbaraga ariko rudafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.'

    Incamake ya porogaramu ya TVET mu Rwanda

    Mu masomo yigishwa muri TVET harimo ubwubatsi na serivisi zijyanye na bwo, tekinoloji mu by'ingufu, 'electronic' na 'telecommunication', amahoteli n'ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubuhanzi n'ubukorikori. Hari kandi ubuhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho, ibinyabiziga no gutwara abantu n'ikoranabuhanga mu by'inganda n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Aya masomo yose ateganyijwe haba ku biga kuva mu cyiciro cya gatatu (abarangije Tronc Commun) kugeza ku cya gatanu (abasoje ayisumbuye) bashobora guhita bajya ku isoko ry'umurimo cyangwa gukomeza muri kaminuza kugeza kuri 'Masters' (MTech).

    Abo mu cyiciro cya kabiri no ku cya mbere bahita bajya ku isoko ry'umurimo kandi bakaba biteguye neza kubona akazi cyangwa kukihangira.

    Umwihariko kuri Rwanda Coding Academy

    Rwanda Coding Academy ni rimwe mu mashuri ya tekiniki ryigisha ikoranabuhanga (ICT and Multimedia) riherereye mu Karere ka Nyabihu, Intara y'Iburengerazuba.
    Ryatangiye mu 2019, ryakira abanyeshuri 60 batsinze neza amasomo ya siyansi mu cyiciro rusange buri mwaka.

    Amafaranga y'ishuri hamwe n'ibikoresho byose bakenera bitangwa na Leta. Rifite abarimu b'inzobere ku buryo ngo bazarangiza bashobora guhatana n'abo mu bindi bihugu mu bumenyi nk'ubwo.

    Nubwo amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro ahenze ugereranyije n'ayishyurwa mu y'ubumenyi rusange, ubuyobozi bwa RTB buvuga ko Leta yamaze kubona icyo kibazo bityo ko nyuma yo kongera ibikoresho mu mashuri n'icy'amafaranga y'ishuri kizashakirwa igisubizo.

    Abasaga ibihumbi 76 ni bo biga muri TSS muri iki gihe naho mu bindi byiciro bagenda basimburana kandi byitabirwa n'abanyeshuri benshi. Gahunda ya Leta ni uko mu 2024 abanyeshuri bangana na 60% barangije icyiciro rusange bazaba biga muri TVET. Kuri ubu 31%.

    Amashuri ya TVET azaba amaze kuba 426 hafi rimwe kuri buri murenge naho 86% bazaba bashobora kubona akazi mu mezi atandatu basoje amasomo.

    Amashuri ya TVET azaba afite ibikorwaremezo by'ibanze mu ikoranabuhanga ndetse abarimu bigisha muri aya mashuri bazaba bujuje ibisabwa ku rugero rw'ijana ku ijana. Integanyanyigisho zizaba zigenderwaho na zo zizaba zihuye 100% n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Abanyeshuri biga muri Rwanda Coding Academy, rimwe mu mashuri ya TVET


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tvet-yumvikanye-nabi-ibyo-wamenya-kuri-ubu-burezi-buhanzwe-amaso

  • Umunyamahirwe wa mbere yegukanye moto muri tombola ya Canal+ – #rwanda #RwOT

    Iyi tombola iri muri poromosiyo Canal+ yageneye abakiliya bayo mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye.

    Umukiliya wa Canal+ uguze ifatabuguzi ahita ahabwa iminsi 15 areba amashene yose, akaninjira muri tombola imuhesha ibihembo birimo televiziyo, telefoni zigezweho, ikarita zo guhaha, ifatabuguzi ry'ubuntu na moto nk'igihembo nyamukuru.

    Kuri uyu wa Kane, tariki 23 Ukuboza 2021, mu kibanza cya Canal+ Rwanda kiri i Gikondo ahari kubera imurikagurisha mpuzamahanga, hatangiwe ibihembo binyuranye byatsindiwe n'abanyamahirwe bari muri iyi tombola.

    Mu bihembo byatanzwe harimo Smart TV ebyiri, ifatabuguzi ry'ubuntu rifite agaciro k'ibihumbi 30.000 Frw ndetse ku nshuro ya mbere, hanatangwa moto nk'igihembo nyamukuru.

    Habumugisha watomboye iyi moto yagaragaje ibyishimo nyuma yo gutungurwa no kuba atsindiye igihembo gifite agaciro gahambaye mu gihe yari yaguze ifatabuguzi ry'ibihumbi 5 Frw.

    Yagize ati “Ndishimye cyane mu buryo budasanzwe, mu mpera z'icyumweru gishize naguze ifatabuguzi ry'ibihumbi 5 Frw kugira ngo ndebe amashene anyuranye aboneka kuri Canal+, none ntomboye moto.''

    Nemeye Platini usanzwe ari Ambasaderi wa Canal+ washyikirije abatsinze ibihembo
    yaboneyeho gushishikariza Abaturarwanda kuyoboka iyi sosiyete kuko ku bwe ayifata nk'urugo rw'imyidagaduro.

    Rwigema Paterne ukora mu Ishami rishinzwe kwamamaza no kwita ku bakiliya ba Canal+ Rwanda yashimiye abatsinze, anibutsa abaturarwanda ko ibihembo bigihari bizarangirana n'impera z'ukwezi k'Ukuboza 2021.

    UmukiLiya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya Canal+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money akanda (*500*7#) cyangwa se akifashisha Ecobank Mobile App.

    Mu banyamahirwe hari abatahanye televiziyo

    Yahawe ifatabuguzi ry’ibihumbi 30 Frw kuri dekoderi ya Canal+

    Platini ashyikiriza urufunguzo umunyamahirwe watsindiye moto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamahirwe-wa-mbere-yegukanye-moto-muri-tombora-ya-canal