Category: Uncategorized

  • Imbwa zatabaye mu buryo bw'igitangaza uruhinja rwatawe na nyina rukimara kuvuka #rwanda #RwOT

    Uruhinja rwatawe na nyina rukimara kuvuka rwarokowe n'imbwa y'ingore n'ibibwana byayo nyuma yo kumara ijoro ryose birupfutse mu murima kugira ngo rudakonja.

    Abatuye mu ntara ya Chattisgarh yo mu Buhinde bavuga ko hari umuntu wabyariye umwana nijoro amuta yambaye ubusa.

    Bongeyeho ko uyu mwana yabonwe n'imbwa,ziramukikira ijoro ryose kugira ngo aticwa n'ubukonje.

    Avuga ku byabaye, umuturage utavuzwe amazina yagize ati: 'Ahari ubushyuhe bw'ibibwana na nyina ubwabo ni byo byatumye uru ruhinja rukomeza kubaho.

    Ubusanzwe ubushyuhe buragabanuka nijoro kandi turi mu Ukuboza. Navuga ko aya ari amahirwe umwana yagize.”

    Bivugwa ko uyu mwana yabonetse hafi y'ibibwana,ndetse ngo yavutse nta kibazo afite kandi yavumbuwe nyuma y'uko abaturage bamwumvise arira.

    Abaturage bamenyesheje ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, nazo zimenyesha polisi, yahageze nyuma gato.

    Uruhinja rwoherejwe mu mushinga wa Child Line nyuma yo gusuzumwa n'abaganga bo mu bitaro byaho hanyuma ruhabwa izina rya Akanksha.

    Umwe mu baturage witwa Premnath, yavuze ko iki ari “igitangaza” kuba umwana yarokotse nijoro, kuko imbwa zizerera zashoboraga kumurya.

    Yakomeje atuka ababyeyi b'uyu mwana ati: 'Ntabwo ari ababyeyi, ni abagizi ba nabi. Ni igitangaza kuba umwana yabonetse akiri muzima kuko imbwa z'agasozi rimwe na rimwe zihiga mu gicuku.'



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imbwa-zatabaye-mu-buryo-bw-igitangaza-uruhinja-rwatawe-na-nyina-rukimara-kuvuka

  • Kenya: Hashyizweho amabwiriza akomeye ajyanye no kwikingiza COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abandura covid-19 ukomeje kugenda wiyongera, kuko imibare igaragazwa n’inzego z’ubuzima yerekana ko abandura bavuye kuri 1% bakaba bageze kuri 30%.

    Minisiteri y’Ubuzima yo muri iki gihugu ivuga ko abantu 3328 ku bihumbi 10200 bapimwe basanganywe covid-19 mu gihe cy’amasaha 24.

    Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza Kenya yari yatangaje ko igiye gukaza ingamba ku bantu batarikingiza, gusa urukiko mu Mujyi wa Nairobi ruza gutegeka ko izo ngamba zidakurikije amategeko, ubwo rwaregerwaga n’umucuruzi avuga ko zigamije guhatira abaturage gukora ibyo badashaka.

    Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima, Mwangangi Mwasi, ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, yavuze ko ingamba ku bantu batarikingiza zitangira kubahirizwa guhera kuri uwo munsi.

    Izo ngamba zitegeka ko abantu bose bagomba kugaragaza ko bakingiwe covid-19, kugira ngo bemererwe kwinjira ahantu hatandukanye harimo za Restaurant, Utubari, Amahoteri, Pariki hamwe no mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Inzego z’ubuzima za Kenya zivuga ko kuva Covid-19 yagera muri iki gihugu, abantu ibihumbi 270 bamaze kuyandura, iki gihugu kikaba kiyongereye ku bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bimaze iminsi bifata ingamba zikaze zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kenya-hashyizweho-amabwiriza-akomeye-ajyanye-no-kwikingiza-covid-19

  • Pasiteri n'umugore we bari bamaze imyaka 19 bategereje urubyaro babyaye abana 4 icyarimwe #rwanda #RwOT

    Pasiteri Anny Ikebudu n'umugore we, Stephanie Adaeze Ikebudu, bakiriye abana bane nyuma yimyaka 19 bashakanye barabuze urubyaro.

    Uyu muvugabutumwa ushishikaye, umujyanama w'ubuzima akaba n'umushumba wa House On The Church Church muri Aba, muri Leta ya Abia,mu gihugu cya Nigeria, yagejeje inkuru nziza ku bakunzi be abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook.

    Yagize ati 'Yehova El Effizzy yatugaragarije ubuntu njye n'umugore wanjye. Nyuma y'imyaka 19 yo gutegereza … yaduhaye abana 4 icyarimwe.Ifatanye nanjye mu guhimbaza Imana. Ni igitangaza. '


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-n-umugore-we-bari-bamaze-imyaka-19-bategereje-urubyaro-babyaye-abana-4

  • Umukobwa w'ibanga wa Putin yaburiwe irengero #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko 'umukobwa w'ibanga' wa Perezida Vladimir Putin witwa Luiza Krivonogikh yaburiwe irengero nyuma yo gutangaza inkuru ivuga ku nzu ya miliyoni 3.1 z'amapawundi [penthouse Monegasque] ya nyina.

    Amakuru aravuga ko Putin 'yananiwe kwihanganira kubera ibyakozwe n'uyu mukobwa ahitamo kumurigisa.

    Luiza Krivonogikh ni umukobwa wa Svetlana w'imyaka 46, bivugwa ko yahoze ari inshoreke ya Putin.

    Uyu mukobwa w'imyaka 18 y'amavuko yahujwe n'amakuru ya Pandora Papers yamenyekanye ku byerekeye se mu ntangiriro z'uyu mwaka, maze abyemeza ashyira amafoto ku rubuga rwe rwa Instagram yanditseho ngo “Byiza!” Kuri Instagram ye ikurikirwa n'abantu 83,200.

    Uyu mukobwa yaburiwe irengero, amaze amezi arenga abiri atagaragara ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko amakuru avuga ko Putin yatakaje kwihanganira uyu mukobwa aramufunga nyuma yo kurakara kubera kugaragaza amafoto y'inyubako ye I Monte Carlo.

    Kujya hanze kw'impapuro za Pandora – zikubiyemo inyandiko z'ingenzi zirenga miliyoni 1.9 – zerekanaga ko Svetlana yimukiye muri iyo nyubako ya Monte Carlo nyuma gato yuko Luiza avuka.

    Muri icyo gihe, yarakajwe Putin cyane n'ayo makuru asaba abanyamakuru kureka “gusebanya banyuze mu myenda yanduye y'abakomeye.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-ibanga-wa-putin-yaburiwe-irengero

  • Perezida Kagame n’Umuryango we bifurije abantu bose ibihe byiza bisoza umwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yanditse agira ati “Umuryango wanjye nanjye tubifurije mwese ibihe byiza by’iminsi mikuru. Twabitangiye neza n’abanjye…, ndabakunda”.

    Perezida Kagame yatanze ubu butumwa buri kumwe n’amafoto, aho yari ari mu busitani arimo gutera agapira, hari n’imbwaebyiri ziri iruhande rwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-n-umuryango-we-bifurije-abantu-bose-ibihe-byiza-bisoza-umwaka

  • Ingengabihe y’irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nimwiza Meghan, umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, mu kiganiro n

    Nimwiza Meghan, umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, mu kiganiro n’abanyamakuru

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, nibwo Rwanda Inspirational Back Up yashyize ahagaragara ingengabihe y’uko igikorwa cyo gutoranya nyampinga uhiga abandi mu bwiza no mu muco kizagenda.

    Nimwiza Meghan, umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, yashyize ahagaragara ingengabihe izagenderwaho kugeza Abanyarwanda bamenye nyampinga w’u Rwanda 2022.

    Iri rushanwa amajonjora yaryo y’ibanze ya mbere akaba azatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru, akazaba ku wa 29 Mutarama 2022, hakazarara hamenyekanye abakobwa bazahagararira iyo Ntara.

    Tariki ya 30 Mutarama 2022, mu Ntara y’Iburengerazuba nibwo hazakorwa amajonjora, mu gihe mu ntara y’Amajyepfo ku wa 5 Gashyantare 2022 aribwo icyo gikorwa kizaba.

    Abakobwa bazahagararira Intara y’Iburasirazuba bo bakaba bazatoranywa ku wa 6 Gashyantare 2022.

    Mu Mujyi wa Kigali ni ho hazamenyekana bwa nyuma abakobwa bazajyana n’abandi muri 'bootcamp’, bikazakorwa ku wa 12 Gashyantare 2022, maze 'pre selection’ ikazaba ku wa 26 Gashyantare 2022, aribwo bazatoranya abakobwa bahize abandi bakabona amahirwe yo gukomeza.

    Abanyamakuru n

    Abanyamakuru n’abandi bitabiriye icyo kiganiro

    Umuhango nyamukuru utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda wo kumenya Nyampinga uhiga abandi uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2022, usimbura Ingabire Grace wari urifite muri 2021 ukazaba ku wa 19 Werurwe 2022.

    Nyampinga 2022, azagenerwa umushahara w’ibihumbi 800Frw mu gihe cy’umwaka wose ndetse agahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye birimo imodoka ya Hyundai igezweho, yifitemo ikoranabuhanga ritamenyerewe hano mu Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/ingengabihe-y-irushanwa-rya-miss-rwanda-2022-yamenyekanye

  • Ikompanyi ya IT Zone Ltd ibafitiye igabanyiri… – #rwanda #RwOT

    IT zone Ltd, ni amagambo ahinnye asobanura, Information Technology Zone, bivuze ngo ni ahantu ikoranabuhanga ribarizwa.

    Mu kujyana n’umuvuduko w'ikoranabuhanga Isi iri kugenderaho muri iki gihe, IT zone yaje gutanga umusanzu ukomeye utuma abantu badasigara inyuma muri iryo terambere.

    Ku bigendanye na mudasobwa (computer, desktop, laptops), Smart phone, Router, Camera, ndetse n'ibindi bikoresho bya Telectronic, IT zone ltd nibyo yihariyeho.

    IT Zone ikora imirimo iri mu ngeri zitandukanye zijyana n'ubushabitsi,  aho muri rusange wasanga ibicuruzwa. Muri IT Zone Ltd, bacuruza detaye bakanaranguza computers (desktop na laptops), banaranguza smart phones z'ubwoko  bwose.

    Si ibyo gusa kuko bararanguza accessories zose za computer na telephones, bahatanira amasoko y'ibikoresho by'ikoranabuhanga, gukora no gusana ibikoresho bya electronic (repairing & Maintainace).

    Gukora installation za network na internet, gutumiriza abakiriya  ibicurunza mu mahanga, gukora no gusubiramo Website na Graphic design (web design), gutanga imenyerezamwuga (Internship) n'amahugurwa kubijyanye n'ikoranabuhanga (internships& trainings).

    Mu gihe izi serivisi n’ibicuruzwa bitangwa n’inzobere muri uyu mwuga zimaze imyaka irenga icumi y'ubunararibonye, IT Zone wifuza serivisi zabo zinyuranye wabahamagara kuri +250788247133/+250788357523.

    Umwihariko wa IT Zone ni uko ibijyanye na serivisi z'ubufasha kubijyanye n’ikoranabuhanga, birimo gusuzumisha no kugisha inama bitangirwa ubuntu muri iyi kompanyi.

    Ubucuruzi na serivise zose za IT zone ltd igeza ku bakiriya, bisangwa aho bakorera, Rwanda -Kigali- Nyarugenge, mu nyubako ya CHIC muri etage ya mbere, umuryango EO47A, cyangwa ugasura urubuga rwabo rwa Internet www.itzone.rw 

    Bakoresha kandi n'imbugankoranyambaga zirimo Instagram, Facebook n'izindi hose ni IT Zone  Rwanda. Muri ibi bihe bisoza umwaka hashyizweho poromosiyo kuri buri gicuruzwa na service zitangwa muri iyi kompanyi.


    IT Zone ikorera muri Chic wabagana bagufitiye serivisi nziza

    Bacuruza bakanakora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa n’ibindi


    Telephone zo muri IT Zone ziraramba kandi zirahenutse

    Ikiza cya IT Zone nuko wifuje ubujyanama no gususumisha igikoresho cyawe babigukorera kinyamwuga kandi k’ubuntu


    Abagannye IT Zone mbere bayivuga imyato

    Bagane nawe wigurire ibikoresho bitandukanye kandi bihendutse 




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112899/ikompanyi-ya-it-zone-ltd-ibafitiye-igabanyirizwa-ryibiciro-ku-bicuruzwa-byikoranabuhanga-m-112899.html

  • Musanze: Bahangayikishijwe n’amabandi abategera mu nzira akabakomeretsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barasaba kubakiza abanyarugomo batega abantu bakabakomeretsa bakanabambura

    Abaturage barasaba kubakiza abanyarugomo batega abantu bakabakomeretsa bakanabambura

    Mu Midugudu ya Susa, Burera na Muhe mu Murenge wa Muhoza, ni hamwe mu duce tumaze iminsi tugaragaramo abakorerwa urugomo.

    Mukasekuru Florida, Kigali today iheruka kumusanga arwariye iwe mu rugo, nyuma yo gukomeretswa n’abantu atabashije kumenya, bamutangiriye mu muhanda w’ahitwa ku mapave, mu Kagari ka Ruhengeri ubwo yarimo yerekeza iwe mu rugo, bamukomeretsa mu maso, mu gituza no mu kiganza bakoresheje icyuma, ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.

    Yagize ati 'Nari mu nzira ntaha mvuye aho ncururiza, ngeze muri uwo muhanda mpura n’abantu babiri, bari bipfutse ibintu mu maso, ngira ngo ni abagenzi basanzwe. Nigiye imbere gato umwe aba anturutse inyuma atangira kuniga. Mu gihe nari nkigerageza kwiramira, mugenzi we yahise anjomba icyuma ku itama, ajomba mu ijosi no mu gatuza arangije anshishimura mu kiganza, nacyo agikomeretsa bikomeye'.

    Akomeza ati 'Umenya ari Imana yabibayemo ikandinda urupfu, kuko ubwo ibyo byabaga, sinzi aho nakuye akabaraga, ndabishikuza, nirukankira mu gisambu cyari hafi aho ndimo mvirirana, umuhogo bawukanze ntagishobora kuvuga. Nibwo nagiye kwa muganga aho bari banjombaguye ibyuma barahadoda, barampfuka, nzanzamuka gutyo!'

    Abatuye muri ako gace, kimwe n’abo mu tugari tugize Umurenge wa Musanze bihana imbibi, bahamya ko abakora urugomo muri ubu buryo, babahangayikishije, bagasaba ubuyobozi gukaza ingamba zirimo no kubashakisha, bagafatwa, kandi bakajya bahanwa by’intangarugero.

    Uwitwa Nyiraguhirwa Valerie agira ati 'Abo banyarugomo baba bacunga abanyerondo ku jisho, uduce baba batagezemo bacunga umutekano cyangwa aho abo banyerondo bashinguye ibirenge, bakaba ariho bajya gutegera abantu. Ahubwo dufite impungenge ko bazatumara, kuko uru rugomo badukanye rwo kuniga abantu no kubakomeretsa bigeze kuri ruriya rwego, rufite ubukana'.

    Abo banyarugomo ngo kenshi bitwikira ijoro cyangwa bakazindukira mu mihanda nyabagendwa, akaba ariho batangira uwo bahuye na we, bamara kumukorera urugomo, bagakwepera mu bisambu n’amashyamba bihakikije.

    Nyiraguhirwa akomeza agira ati 'Bafite amayeri yo gutegera abantu mu duce turi hafi y’amashyamba n’ibihuru, bifashisha nk’ubuhungiro bwabo iyo bamaze kwambura umuntu. Kubirukankaho ntibiba bigishoboka kuko baba bamusize ari intere, yewe n’uwagerageza gutabara, ntiyakwibeshya ngo abirukeho, kuko barimutsindamo'.

    Ati 'Hari n’ubwo bikinga ku bipangu, waba ugisohoka cyangwa winjiramo bakagushikuza ibyo ufite bakiruka. Turasaba ubuyobozi kureba uko iki kibazo cy’amabandi bagikumira kuko noneho ubukana afite burenze ukwemera'.

    Hari abatunga agatoki bamwe mu bashumba, insoresore zananiranye ndetse n’inzererezi zibeshejweho no kwiba iby’abandi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko Akarere n’inzego z’umutekano, zifatanya umunsi ku wundi gutahura no guhana abakora bene ibi byaha, aho bamwe bashyikirizwa inkiko abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco.

    Yagize ati 'Turahumuriza abaturage, tubamenyesha ko tudasinziriye cyangwa ngo twicare, kuko tuzi neza ko hari abagerageza guca mu rihumye inzego z’ubuyobozi n’umutekano, bakorera abandi urugomo. Bene nk’abo turabashakisha, bagashyikirizwa ubutabera bukabakurikirana; hakaba n’abo twohereza kugororwa mu bigo ngororamuco, aho muri iyi minsi mu Karere ka Musanze honyine, tubarura abasaga 400 bari mu bigo dufite, bigishwa kureka iyo myitwarire idahwitse'.

    Abakora urugomo rwo kwamburira abantu mu mihanda bahita birukankira mu mashyamba n

    Abakora urugomo rwo kwamburira abantu mu mihanda bahita birukankira mu mashyamba n’ibihuru biyikikije

    Meya Ramuli asaba abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, barushaho gufatanya n’ubuyobozi gukaza amarondo, kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa.

    Yagize ati 'Muri wa murongo tugenderamo w’uko buri muturage agira uruhare mu bimukorerwa, turasaba ko buri wese abigira ibye. Bitabire amarondo kandi n’ugize impamvu ituma ataboneka ngo yifatanye n’abandi, hari uburyo bwagenwe bwo gutanga umubyizi w’amafaranga, kugira ngo dushyigikire umutekano. Dusaba abaturage ko ibi babigira ibyabo, bityo bidufashe guca intege abagerageza guhungabanya ituze'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-bahangayikishijwe-n-amabandi-abategera-mu-nzira-akabakomeretsa

  • Abantu 23 barimo umuhanzi bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uretse aba 20, abandi 3 barimo uwitwa Eddy Kayonga, Rukundo Bolly na Nzabonimpa Serge bafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ahagana saa sita z’ijoro bateje urusaku barimo kunywa inzoga.

    Muri 20 bafatiwe mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Dufitumugisha, harimo umuhanzi ukora injana ya Hip Hop witwa Oddo Nizeyimana uzwi nka Khalifan, ufatiwe mu birori ku nshuro ya kabiri yarenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, kuko mu mpera za Nzeri, nabwo yari yafatiwe mu birori by’isabukuru y’amavuko mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Aganira n’itangazamakuru ubwo baryerekwaga kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, Khalifan yavuze ko nta byinshi afite byo kuvuga uretse kwemera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Ati 'Ni ibi byambayeho, twarenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, ndasaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange'.

    Abajijwe impamvu yongeye kwisanga mu ikosa risa neza n’iryo yari yarakoze mu mezi abiri ashize, Khalifan yagize ati 'ntacyo ndi burenzeho aho ngaho, nta kintu ndi bubatangarize, ibyo murimo kubona izi ni zo ngaruka zo gukora icyaha, gusa twirinde covid-19, tugendere ku mategeko'.

    Vicky Uwase avuga ko bafatiwe mu birori kandi bitemewe gusa ngo arabyicuza.

    Ati 'Impamvu nafashe umwanzuro wo kubijyamo ni na yo mpamvu ingaruka zirimo kungeraho, ni na yo mpamvu nemera kwicuza, kuko nakuyemo isomo ry’uko ngomba kubaha amabwiriza n’amategeko bya Leta, hanyuma isomo naha abandi ni ukwirinda mu rwego rwo kugira ngo icyorezo kireke gukomeza kuba cyinshi mu gihugu'.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko bose uko bafashwe bafatiwe mu ngo bari mu birori bitandukanye bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Ati 'Nijoro hafashwe abantu bagera kuri 23 bafatiwe ahantu hatandukanye, bakoreye ibirori mu ngo, kandi muzi igihe turimo, n’amabwiriza yashyizweho na guverinoma, y’uko ibirori by’amoko ayo ari yo yose, uko bimeze bibujijwe, kubera ko muzi ko icyorezo cya covid-19 kimaze iminsi cyariyongereye, kirimo kugaragaza ko imibare irimo kwiyongera cyane, twashyiriweho amabwiriza na guverinoma, twebwe nka polisi tugomba kuyashyira mu bikorwa tureba abatayubahiriza'.

    Uretse aba 23 bafashwe kuri uyu wa 23 Ukuboza, hari abandi 16 na bo baheruka kwerekwa itangazamakuru tariki 22 Ukuboza, bafatiwe mu birori bari bakoreye mu rugo ku wa 21 Ukuboza 2021, barimo bane basanganywe covid-19.

    Mu gihe abantu barimo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021 ndetse n’ibyo gutangira umwaka wa 2022, polisi irasaba abaturarwanda bose kwishimisha ariko bakirinda gukora amakosa yatuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 cyangwa gukora ibindi bitemewe n’amategeko.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abantu-23-barimo-umuhanzi-bafatiwe-mu-birori-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Hatangajwe zimwe mu mpindukaka ziri muri Miss 2022 #rwanda #RwOT

    Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, hajemo impinduka zitandukanye haba mu bihembo ndetse no mu baterankunga.

    ku bijyanye n'ibihembo umukobwa uzegukana ikamba byatangajwe ko azahabwa Hyundai Venue igura hagati y'ibihumbi 18$ na 22$; mu mafaranga y'u Rwanda ni hejuru ya miliyoni 18 Frw na 22 Frw.

    Iyi modoka itandukanye n'iyo batanze mu 2021, kuko Ingabire Grace wegukanye ikamba we yahawe Hyundai Creta.

    Umuvugizi wa Miss Rwanda, Nimwiza Meghan, ni we wasobanuye imiterere y'iri rushanwa muri uyu mwaka, akangurira abakobwa bahatanira ikamba gutangira kwiyandikisha.

    Ijonjora ry'ibanze rizahera mu Majyaruguru tariki 29 Mutarama 2022, rikomereze i Burengerazuba tariki 30 Mutarama 2022.

    Tariki 5 Gashyantare 2022 hazaba hatahiwe Intara y'Amajyepfo, tariki 6 Gashyantare 2022 ni Iburasirazuba mbere yo gusoreza i Kigali tariki 12 Gashyantare 2022.

    Ijonjora (Pre-Selection) riteganyijwe tariki 26 Gashyantare 2022 bukeye bwaho hahite hatangira umwiherero mu gihe tariki 19 Werurwe 2022 ari bwo hazamenyekana uwegukanye ikamba.

    Byatangajwe ko Miss Rwanda nk'ibisanzwe azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue n'umushahara w'ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

    Impinduka zavuzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ni uko buri mukobwa uzabasha kugera muri Pre-selection azahabwa amafaranga ku majwi azaba yamutoye, icyakora ijanisha azahabwa ryo ntabwo ryagarutsweho.

    Mu zindi mpinduka zavuzweho ni ibihembo, aho ibihabwa abakobwa begukana amakamba byongeye kuzamuka, buri wese akazajya ahabwa 2.400.000 Frw naho Nyampinga w'Umuco n'Umurage we akazahembwa na PRIMUS miliyoni 5 Frw.

    Muri Miss Rwanda 2022, umukobwa uzegukana ikamba ry'ufite umushinga mwiza azajya ahembwa ibihumbi 500 Frw ku kwezi, hanyuma afashwe no kuwushyira mu ngiro.

    Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 11 kuva ryasubukurwa mu 2009 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 azaba asimbuye Ingabire Grace waryegukanye mu 2021 akaba ari muri Puerto Rico aho ahagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya Miss World.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hatangajwe-zimwe-mu-mpindukaka-ziri-muri-miss-2022