Category: Uncategorized

  • Igiciro cy’inyama kuri Noheli cyazamutse, hamwe kuzibona bisaba kuba warishyuye mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyama zahenze kubera iminsi mikuru

    Inyama zahenze kubera iminsi mikuru

    Igiciro cy’inyama muri aho zicururizwa ubu ni amafaranga 3,400Frw/kg, kikaba cyavuye kuri 3,200/kg inyama zagurwaga mu minsi isanzwe.

    Hari abacuruzi b’inyama bakomeza bavuga ko bamaze kugira urutonde rw’abakiriya bishyuye mbere yaho guhera tariki ya 15 y’uku kwezi k’Ukuboza 2021, kugira ngo batazagera kuri Noheli n’Ubunani bakabura izo biyakiriza.

    Alexandre Nshimiyimana ucururiza inyama ahitwa Beretware ku Gisozi yagize ati “Birasaba kuba warishyuye mbere kugira ngo ubone inyama (z’inka) ushaka, abatarishyuye mbere barazibona ariko na bo bazabanza gutonda imirongo igera mu muhanda, ariko nk’ushaka kugura ibiro 10 yishyura mbere”.

    Hari abaturage benshi bahigiye kurya inyama kuri Noheli, barimo ugira ati “Ndategura kurya akanyama rwose, umuntu agomba kunezerwa, kurya uzarya ariko nta kurimba ngo wambare neza kuko ntaho wajya n’iyi Covid-19.”

    Umuyobozi mu Ibagiro rya Nyabugogo (ryitwa OPROVIA), Mugire Gerard, avuga ko umunsi ubanziriza iminsi mikuru nka Noheli ari wo benshi bahahiraho inyama.

    Yavuze ko igiciro cy’inyama z’inka kuri iyi Noheli abacuruzi barimo kuziranguraho ari Amafaranga 2,800 ariko cyari Amafaranga 2,600/kg mu minsi isanzwe.

    Yakomeje agira ati “Icyo ni igiciro ku barangura ariko no kuri za boucheries igiciro kiraza kwiyongera”.

    Abacuruzi b’inyama bavuga ko mu baturage aho bavana amatungo yo kubaga, aborozi bamaze kumenya ko mu minsi mikuru isoza umwaka inyama zikenerwa ku bwinshi bigatuma bihagararaho bakagurisha amatungo ku giciro cyo hejuru.

    Bavuga ko indi mpamvu iterwa n’uko igiciro cy’ibikomoka kuri peterori na cyo cyazamuwe bigatuma imodoka zitwara amatungo n’inyama zongera ikiguzi cy’ubwikorezi.

    Mu minsi mukuru inyama ziragurwa cyane

    Mu minsi mukuru inyama ziragurwa cyane

    Ubuyobozi bw’ibagiro rya Nyabugogo buvuga ko buri mwaka kuri Noheli hajya habagirwa inka zitari munsi ya 300 na 450 ku Bunani.

    Igiciro cy’inyama z’andi matungo na cyo cyazamutse, aho ifi yagurwaga 3,200Frw/kg ubu igurwa 3,550Frw/kg ariko inyama y’ifi yitwa Fillet Capitaine yo irimo kugura Amafaranga 11,000Frw/kg ivuye ku 8,000Frw/kg mu minsi ishize (kuko ngo ituruka mu mahanga ya kure).

    Inyama y’urukwavu iragurwa Amafaranga 4,000 ivuye kuri 3,500Frw yagurwaga mu minsi isanzwe, iy’ihene ikagurwa 4,500Frw ivuye kuri 4,200Frw.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/igiciro-cy-inyama-kuri-noheli-cyazamutse-hamwe-kuzibona-bisaba-kuba-warishyuye-mbere

  • Umunyarwandakazi yasutse amarira y’ibyishimo nyuma yo kuba Miss East Africa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah ni we wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 ryaraye ritangiwe muri Tanzania.

    Ni ikamba ryatanzwe nyuma y’ukwezi abakobwa baturuka mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi bahuriye muri Tanzania nk’igihugu cyakiriye iri rushanwa ry’ubwiza.

    Abakobwa ibihumbi 2047 nibo biyandikishije kwitabira iri rushanwa rya Nyampinga uhiga abandi mu bwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko 16 barimo umunyarwandakazi, Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, wanegukanye ikamba rya Miss Suprantional 2019 nibo batoranyijwe kujya mu ijonjora rya nyuma.

    Umuhango wo gutanga iri kamba ukaba watangiye tariki ya 24 Ukuboza ariko ukaba wasojwe uyu munsi tariki ya 25 Ukuboza, wabereye Dar es Salaam muri salle yo mu gace k’ubucuruzi ka Mlimani City.

    Abakobwa 6 nibo bageze ku cyiciro cya nyuma, ni nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Paul Siniga, Miss Lindah n’abandi, biyerekanaga mu byo bamaze iminsi biga harimo gusubiza ibibazo babazwa mu ruhamwe, kwiyerekana mu muco w’ibihugu byabo, impano bafite aho Umunyana Shanitah yaserutse mu mbyino gakondo, yambaye umukenyero, akaba yabyinnye indirimbo “Kanjogera” ya Masamba Intore.

    Hahise gakurikiraho gutanga amakamba nk’irya Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) na Miss Congeniality.

    Hari hatahiwe gutangaza ababaye ibisonga mu bakobwa 6 bageze ku cyiciro cya nyuma aho igisonga cya kabiri cya Miss East Africa cyabaye Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice, igisonga cya mbere yagizwe Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania.

    Hahise hakurikiraho gutanga ikamba kuri Nyampinga uhiga abandi muri East Africa mu bwiza n’ubwenge aho yabaye umunyarwandakazi, uyu mukobwa bakimutangaza akaba ibyishimo byamurenze araturika ararira, yambitswe ikamba na Miss Mutesi Jolly akaba visi perezida wa Miss East Africa.

    Umunyana Shanitah, yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya igura ibihumbi 44 $(44,000,000 frw), azajya ahabwa buri kwezi umushahara w’1500 $ (1.500,000 frw).

    Igisonga cya mbere cyahawe ibihimbi 5 by’amadorali ni mu gihe icya kabiri cyahawe ibihumbi 3 by’amadorali.

    Mu mpano, Umunyana Shanitah yabyinnye kinyarwanda

    Ibyishimo byamurenze ararira

    Mutesi Jolly ni we wamwambitse ikamba

    Miss Umunyana Shanitah, Miss East Africa 2021 agaragiwe n’ibisonga bye

    Iyi modoka niyo yahawe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-amarira-y-ibyishimo-nyuma-yo-kuba-miss-east-africa-amafoto

  • Musore/mugabo :uyu mukobwa ufite iyi myitwarire ni wowe yaremewe ntumwiteshe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru, nta yandi mananiza, uraza gusobanukirwa neza ukuntu umugore wawe ari wowe yaremewe bitewe n'imyitwarire ye kuri wowe.

    Yizera ko uri umunyembaraga ibihe byose:

    Ashyira hejuru kandi akaguha icyubahiro cyinshi, ahora agutera inkunga yo kwihatira kugera ku ntego zawe. Niba ari ko biri, ni uko akwizera kandi icyo ni igihamya gikomeye cy'urukundo agukunda.

    Araguhangayikira cyane:

    Iyo mutari kumwe usanga ahangayikishijwe no kumenya niba umeze neza, niba ufite umugore nk'uyu, warahiriwe.

    Yishimira kugutega amatwi:

    Niba umugore wawe ashishikajwe n'ibyo uvuga akaba yifuza guhora yumva uvuga ibyiyumvo byawe n'ibitekerezo byawe ndetse akagusubiza iyo bibaye ngombwa ntaguce mu ijambo, waratomboye, uwo mugore ni wowe yaremewe ntazagucike.

    Ahora yiteguye kukwitaba igihe cyose umukeneye:

    Byaba ari ukuganira cyangwa se igihe habaye ikibazo runaka aba yiteguye kukuba hafi, azi ko urukundo ari ugukorera hamwe kandi igihe wamuhamagarira cyose kuri telephone aba yiteguye.

    Ni inyangamugayo:

    N'igihe uri mu buribwe bukabije, umukunzi wawe ahora avuga icyo atekereza arashaka gutuma ukura ku ngingo zose, arakwubaha cyane kandi ntakunda kugushukashuka nubwo rimwe na rimwe biba byiza ahubwo akubwiza ukuri nk'uko kuri.

    Arakwizera:

    Ntabwo ari inyangamugayo gusa, ahubwo atekereza ko ari ko nawe uri ntiyifuza kukubaza byinshi kuko akwizeye kandi yizera ubunyangamugayo bwawe, niba ufite umugore umeze gutya wahiriwe n'urushako.

    Ntajya ashaka kwihindura uko atari:

    Anezezwa n'uko ari kandi ntashidukira ibyo abonye byose, iyo umuhaye yakira icyo.

    Yubaha inshuti zawe:

    Mu gihe cy'ubutumire, umukunzi wawe ashaka gushimisha inshuti zawe, aba yishimye, amwenyura kuko akubaha kandi azi icyo abo bantu bakumariye.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-uyu-mukobwa-ufite-iyi-myitwarire-ni-wowe-yaremewe-ntumwiteshe/

  • Amagambo Umufasha wa Nkusi Arthur yamubwiye ubwo yasezeraga kuri Radio yakoreragaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021 nibwo umunyamakuru Nkusi Arthur yasezeye kuri Radio 102.3 KISS FM yari amaze imyaka isaga 7 akorera. Fiona Muthoni, umufasha we, nawe yagize amagambo amubwira yunga mu yo yari yabwiwe na bagenzi be bakoranaga kuri Kiss Fm.

    Fiona abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo akurikira:

    Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss Fm nyuma y'imyaka 7

    Source : https://yegob.rw/amagambo-umufasha-wa-nkusi-arthur-yamubwiye-ubwo-yasezeraga-kuri-radio-yakoreragaho/

  • Elanga yongeye amasezerano y'imyaka utanu muri Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukiri muto ugaragaza akazoza keza muri Manchester United, Anthony Elanga yongereye amasezerano niyi kipe azamugeza mu kwezi kwa Kamena 2026 akiri umukinnyi wa Man United.

    Elanga yasinye aya amasezerano mashya na Man United mu kwezi kwa werurwe gushize, nubwo nta byinshi byari byaratangajwe kuriyo.

    Rero kuri iyi ncuro ikipe ya Manchester United yahaye uyu musore amasezerano noneho ashyitse, Aho iyi kipe izwi ku Mashitani atukura (Red Devil) yashyizemo nuko nakomeza kwitwara neza ashobora ouzongererwa undi mwaka umwe byatuma amasezerano ye arangira muri 2027.

    Nyuma y'itangazo ryatanzwe kuri uyu wa gatatu ko Elanga yongereye amasezerano, uyu mukinnyi yagize ati—'Ibyiyumvo nibyifuzo byanjye buri gihe no ugukinira Manchester United. Uburyo bafatamo abakinnyi biri kurundi rwego, ariko noneho uku kongera amasezerano byo n'ingenzi cyane mu rugendo rwanjye rwo gukina umupira wa maguru.

    'Aha niho hantu hanyaho wo gukomeza kuzamura urwego, n'abakinnyi mpuza mahanga nabatoza bakomeye ushobora kwigiraho umunsi ku munsi.

    'Ndi shimye birenze urugero ko iyi kipe inyeretse icyizere mwizamuka ryanjye mu mikinore, Kandi ndashaka gushimira umuryango wanjye n'abandi Bantu Bose bagira icyo bafasha muri uru rugendo.

    'Ndabizi ko kubwo gukora cyane nukwitanga nibizana n'amahirwe muri iyi kipe yakataraboneka ntabwo nari gutegereza gukomeza gukurira hano.'

    Uyu mukinnyi w'imyaka 19 gusa, ukomoka mugihugu cya Suwede (Sweden), akaba anakinira ikipe y'abatarengeje imyaka 21, yakinnye umukino we wa mbere wa Premier League mu kwezi kwa Gicurasi batsindwa na Leicester City ibitego 2-1 mbere yuko atsinda igetego cye cya mbere mw'ikipe nkuru ya Manchester United bakina na Wolves mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Nyuma yaho ikipe ya Man United ikomeje kwiyubaka mu gisate cy'ubusatirizi, amahirwe akomeje kuziriya uyu mukinnyi Elanga umaze gukina iminota isaga 277 akinira Manchester United mu mikino isaga itanu yose.

    Umutoza mukuru ushinzwe wa Manchester United uri mu nziba cyuho nyuma yaho iyi kipe isezereye Ole Gunnar Solskjaer, Ralf Rangnick yahaye amahirwe aba bakinnyi bakiri bato ba Manchester United bakina na Young Boys ku mukino we wa gatatu nk'umutoza mukuru, nubwo Elanga bitaje kumuhira muri uwo mukino ubwo yakinaga muruhande rw'ibumoso nka rutahizamu yaje no gukina iminota 90 yose.

    Ku kijyanye nisinywa rya masezerano ya Elanga, ushinzwe imikino muri Manchester United,John Murtough yagize ati—'Anthony ni umukinnyi ukiri muto Kandi twizereyemo cyane, yakomeje kugira guhozaho kuva yava mu ikipe yabakiri bato anakomeza kugenda akura bitewe nibyo yagendaga ahura nabyo.

    'Anthony ni uwicyitegererezo, afite uburyo akoro (Work rate) bwe kandi n'ubushacye bwo gukomeza kuzamura urwego no gutsinda muri Manchester United, gusa magingo aya ni umwe mu bakinnyi bayoboye abandi bakiri bato mu buryo bwo kuzamura urwego mu buryo bwo gukomeza kwitwara neza mu buryo twifuzaga.

    'Twese twishimiye ko Anthony ko asinye andi masezerano, Kandi buri umwe atewe ishema no kumubona akurira hano mu myaka myinshi y'imikino igiye kuza.'

    Source : https://yegob.rw/elanga-yongeye-amasezerano-yimyaka-utanu-muri-manchester-united/

  • RDF yahishuriye Abanyarwanda amahirwe ari mu kujya mu nkeragutabara #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda [RDF] zatangaje ko zifuza guha amahirwe Abanyarwanda bifuza kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda Umutwe w'Inkeragutabara mu mwaka utaha

    RDF yahishuye ko kwinjira muri uyu mutwe w'Inkeragutabara birimo inyungu nyinshi cyane zirimo:

    Uretse inyungu zo gukorera Igihugu,abari mu mutwe w'Inkeragutabara bahembwa umushahara ungana n'uwa bagenzi babo banganya amapeti mu Ngabo z'u Rwanda.

    Bahabwa n'ibindi byose bigenerwa umusirikare mu gihe ari mu myitozo no mu gihe ahamagawe kuza mu kazi bingana n'iby'abasirikare bari mu kazi ka buri munsi bahabwa.

    Bazemererwa kandi kwiga mu mashuri y'Igisirikare cy'u Rwanda.

    Bazafashwa kugira ubumenyi bwihariye mu mashuri ateganywa na Minisiteri y'Ingabo.

    Abazinjira muri uyu mutwe bazafashwa kubona imirimo mu miryango yo mu Karere cyangwa Mpuzamahanga…

    Izindi nyungu ziri mu kwinjira mu nkeragutabara zagaragajwe ni uko bazajya bafashwa gukora muri za koperative zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abasirikare muri RDF no muri Minisiteri y'ingabo, MINADEF, ndetse bajye banahabwa impeta, imidari n'amashimwe bitangwa n'Igihugu.

    Kugira ngo umuntu yinjire muri uyu murwe, agomba kuba ari Umunyarwanda, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, afite hagati y'imyaka 18 na 25 y'amavuko, ari ingaragu, kandi atarakatiwe n'inkiko.

    Abifuza kwinjira mu Nkeragutabara zirwanira ku butaka bagomba kuba barize nibura amashuri atatu yisumbuye kuzamura, mu gihe abifuza kwinjira mu Nkeragutabara z'inzobere bagomba kuba bafite impamyabumenyi guhera ku y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri ndetse no kuzamura.

    Azabahabwa amahirwe yo kwinjira muri uyu mutwe bagomba gutsinda ibizamini bizatangwa, ubundi bakamara amezi icyenda bari mu myitozo ya gisirikare, nyuma bagakora nk'ingabo zikora akazi gahoraho nibura mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Iyo barangije iyo mirimo, basubira mu turere twabo bakayoborwa n'abayobozi b'Inkeragutabara ku rwego rw'akarere, intara cyangwa n'abashinzwe Inkeragutabara zifite ubumenyi bwihariye ku cyicaro gikuru cy'Inkeragutabara.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdf-yahishuriye-abanyarwanda-amahirwe-ari-mu-kujya-mu-nkeragutabara

  • Dore ibyabaye ku muzamu Kwizera Olivier ubwo yiganaga wa mugabo uherutse kuvuga ngo KABAYE (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu Kwizera Olivier abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze video aho yararimo kunywa ikinyobwa cya panache (mu rwego rwo kwigana umugabo uherutse kuvuga ngo Kabaye maze akaba ikimenyabose) maze ayaherekesha amagambo agira ati ” This day got me like this I try to challenge myself KABAYE 🤣🤣 “.

    Iyo video ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyabaye-ku-muzamu-kwizera-olivier-ubwo-yiganaga-wa-mugabo-uherutse-kuvuga-ngo-kabaye-video/

  • Dore zimwe mu mpamvu zituma abantu batagishyuhira cyane ibihe bya noheri na bonane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ugereranije uko abantu cyane cyane abakiristo bizihizaga ibihe byisoza ryumwaka(noheri na bonane) mubihe byashize ndetse nuko babikora ubu harimo itandukaniro cyane. Kera abantu benshi babaga bari mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ku kigero cyo hejuru, mugihe ubu byagabanutse kuburyo bugaragarira buri umwe.

    Ushobora kwibaza uti ese ibi byatewe Niki. Dore hano Hari zimwe mu mpamvu zateye igabanuka ryo kwizihiza iminsi mikuru mu miryango imwe nimwe.

    1.imibanire yabantu yaragabanutse cyane kuburyo abantu batagihura cyane nkuko byagendaga kera bakizihiza iyi minsi mikuru nkumuryango mugari.

    2.ikoranabuhanga ryoroheje ibijyanye nitumanaho kuburyo ibihe byiminsi mikuru bigera abantu badakumburanye cyane bigatuma badahura ngo bizihize iminsi mikuru.

    3.kera abagore nibo bitaga kubijyanye nimyiteguro kuko abenshi babaga badafite imirimo ibahuza ariko kuri ubu nabo baba bafite akazi barimo bigatuma badashyuhira iminsi mikuru

    4.imyumvire yabantu ku bijyanye no kuzigama yariyongereye bityo bigatuma abantu bizigama muri ibi bihe cyane ko bikurikirana nifungura ryamashuri cyane cyane mu Rwanda.

    5.byumwihariko muri iyi myaka ibiri ishize abantu bacitse intege bitewe kubera cyane cyane icyorezo cya Korona Virus bituma ubushake bwo kwizihiza iminsi mikuru bugabanuka.

    Source : https://yegob.rw/dore-zimwe-mu-mpamvu-zituma-abantu-batagishyuhira-cyane-ibihe-bya-noheri-na-bonane/

  • Reba ingaruka zibasira abagore batera akabariro ntibarangize. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe bavuga ko gukora imibonano nturangize bitera uburwayi bunyuranye ariko nanone ntibasobanure neza uko bihura.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka ziba ku mugore ukora imibonano ntarangize.

    Kuribwa

    Birazwi ko abagabo bajya bababara amabya iyo bashatse gukora imibonano ntibayikore. Abagore nabo ibintu nk'ibyo bibabaho iyo bakoze imibonano ntibarangize. Nkuko impuguke zo muri University of California zibitangaza, iyo umugore agize ubushake bwo gukora imibonano, igitsina cye, rugongo, umura ndetse n'imirerantanga birabyimba kubera biba byagiyemo amaraso menshi. Iyo atarangije rero ya maraso atinda kuvamo nuko akaba yaribwa mu kiziba cy'inda, ndetse rimwe na rimwe n'umugongo ukababara. Ibi iyo bitinze kwikiza ashobora guhabwa imiti ibyimbura ikanagabanya ububabare.

    Gutinda gusama

    Aha wenda wabyumvamo gukabya ariko ubusanzwe iyo umugore akoze imibonano, amasohoro yose si ko amugumamo hari asohoka. Umugore utarangije rero hafi ya yose arasohoka mu gihe iyo yarangije hasohoka ducye cyane. Niyo mpamvu kutarangiza byatuma utinda gusama kuko amasohoro arimo intanga menshi aba yisohokeye

    Kubura ubushake

    Nibyo koko ubusanzwe uko urangiza kenshi ni na ko ubushake bwiyongera. Uzasanga abagore benshi bavuga ko iyo babikoze babishaka bakarangiza, ubwo bushake bugaruka vuba. Iyo rero atarangiza, bwa bushake bugenda bugabanyuka kugera igihe ashobora no kubaho atabishaka na gacye rwose. Ku bagore batagira ubushake bw'imibonano, umwe mu miti ni ugukora imibonano kenshi, kuko uko ubikora kenshi ukarangiza niko byongera iruba

    Umunabi

    Ibi byo bizwi na benshi ko umugore utarangije ahorana umunabi n'umushiha. Ibi kandi bigendana na kwa kuribwa no kubabara. Nkuko Naomi Wolf abivuga, abagore batarangiza bahorana agahinda, umunabi, kwiheba no kwigunga kenshi bituruka ku igabanyuka rya dopamine. Ibi binatera kwitakariza icyizere wumva ko utameze nk'abandi cyangwa ko umugabo wawe adashoboye, bikaba byanaviramo bamwe gucana inyuma bajya kumva niba hari uwatuma babasha koko kurangiza nk'uko babyumvana abandi

    Ibyago byo guhorana infection

    Ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe na Joann Ellison Rodgers bwerekana ko kurangiza bigabanya ibyago byo kwandura mikorobi zinyuranye cyane cyane ubwandu bw'umuyoboro w'inkari aho bituma mikorobi mbi zisohoka mu gitsina. Iyo rero utarangije izi mikorobi zibona indiri yazo nuko ibyago byo guhorana ubu bwandu bikiyongera

    Source : https://yegob.rw/reba-ingaruka-zibasira-abagore-batera-akabariro-ntibarangize/

  • Menya inkomoko namateka yumunsi mukuru wa N… – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe ijambo Noheli rifite inkomoko mu rurimi rw'igifaransa 'Noël', naryo rigakomoka mu rurimi rw'ikilatini 'Natalis' bisobanura 'Amavuka'.  Mu cyongereza bikaba 'Christmas' ndetse bamwe bagakunda kwandika 'Xmas' aho inyuguti ya 'X' isobanura 'Christ' (Kristu), kwandika 'Xmass' nk'impine ya Christmass byatangiye mu kinyejana cya 16.

    Umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa n'abakiristu kuwa 25 Ukuboza buri mwaka, hibukwa ivuka rya Yezu/ Yesu Kristu wavukiye i Betelehemu. Kuri uyu munsi, abakiristu bajya mu nsengero mu rwego rwo kuwizihiza ndetse hakabaho no kwishimana n'imiryango yabo ndetse n'inshuti.




    Noheli ni umunsi uhuza abantu

    Mu rwego rwo kwitegura uyu munsi, hirya no hino ku Isi abantu bagura impano zitandukanye zo gutanga, guteka amafunguro batari basanzwe bateka ndetse no kwishimana n'inshuti zabo ndetse n'abavandimwe batibagiwe no kujya mu nsengero bibuka ivuka ry'umukiza Yezu/ Yesu Kristu.

    Inkomoko ndetse n'amateka y'umunsi mukuru wa Noheli

    Hari amakuru avuga ko iyi taliki ya 25 Ukuboza yaba ifitanye isano n'umunsi mukuru wizihizwaga mu bwami by'Abaromani, nk'umunsi w'ivuka ry'izuba ritaneshwa bishimira ko izuba ryongeye kuboneka.

    Uyu munsi watangiye kwizihizwa nk'umunsi w'ikiruhuko ahagana mu kinyejana cya 4. Noheli yizihijwe bwa mbere kuwa 25 Ukuboza mu mwaka wa 336 nyuma y'ivuka rya Yezu/ Yesu mu bwami bw'Abaromani.

    Ahagana mu kinyejana cya 3 cyangwa icya 4, nibwo uyu munsi mukuru wa Noheli watangiye kwizihizwa nk'umunsi abantu bibukaho ivuka ry'umukiza Yezu/ Yesu Kristu byemejwe n'umwami w'Abaromani, Constantin nyuma biza gushimangirwa na Papa Liberius.

    Hari bamwe bavuga ko impamvu yatumye uyu munsi mukuru wa Noheli wizihizwa kuwa 25 Ukuboza, kwari ukugira ngo uhuzwe n'umunsi wafatwaga nk'umunsi wa gipagani mu rwego rwo gushishikariza abantu guhinduka, maze bakaba abakirisitu.

    Ese uyu munsi mukuru wa Noheli wizihizwa gute hirya no hino ku isi?

    Hirya no hino ku Isi, mu bihugu bitandukanye, uyu munsi ufatwa nk'umunsi w'ikiruhuko, ariko hari bimwe mu bihugu bidafata uyu munsi nk'umunsi w'ikiruhuko,  ibyo bihugu harimo nka Afuganistani, Ubushinwa (uvanyemo imijyi ya Hong Kong na Macau), Irani, u Buyapani, Mongolia, Maroke, Pakistani, Viyetinamu n'ibindi.


    Noheli ni umunsi wizihizwa n’abatari bake hirya no hino ku isi

    Uyu munsi kandi wizihizwa bitandukanye bitewe n'umuco w'igihugu runaka, aho usanga uko wizihizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitandukanye n'uko bigenda mu Budage, u Burusiya cyangwa u Buyapani.

    Urugero ni nko mu Budage, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi abantu bahana impano mu ijoro ribanziriza Noheli, aho kuba ku munsi wa Noheli nyirizina. Uyu muco ukaba waraturutse kuri Martin Luther, wavugaga ko Noheli igomba kuba umunsi wibukwaho ivuka rya Yezu/Yesu Kristu aho kuba umunsi wo guhana impano.

    Mu Budage kandi niho havuye ibyo kuzana ibiti bya Noheli mu mazu y'abantu, aho ibi biti by'umutako byazanwaga mu ijoro ribanziriza Noheli maze bigategurwaho imitako itandukanye rwihishwa n'umubyeyi w'umugore ku bw'abana be.

    Muri Polonye, ifunguro ry'umunsi wa Noheli ritangwa mu ijoro ribanziriza Noheli nyuma y'umunsi wo kwiyiriza. Buri muryango kandi utegura ifunguro rigizwe n'ibiribwa 12 bishushanya intumwa 12 za Yezu/Yesu Kristu.

    Mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'uburayi harimo nka Noruveje, impano za Noheli zitangwa mu ijoro ribanziriza Noheli.

    Mu gihugu cy'u Buyapani kubera umubare mucye w'abakirisitu bahaba, ntabwo uyu munsi ufatwa nk'umunsi w'ikiruhuko muri iki gihugu.  Mu Buyapani Noheli ifatwa nk'igihe cyo gusangiza abandi ibyishimo, abantu bagahana impano ndetse bagakora n'ibirori.

    Mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura uyu munsi cyane cyane abakirisitu bawizihiza,  bajya mu nsengero zitandukanye mu ijoro ribanziriza Noheli, ndetse no ku munsi nyirizina. Hirya no hino kandi, usanga abantu bajya mu masoko kugura ibicuruzwa bitandukanye harimo nk'imyambaro mishya ndetse n'ibiribwa bitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112890/menya-inkomoko-namateka-yumunsi-mukuru-wa-noheli-nuko-wizihizwa-hirya-no-hino-ku-isi-112890.html