Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Ibimasa bibagwa kuri Noheri bibanza kumurikirwa abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibimasa bibagwa bibanza kumurikirwa abaturage

    Ibimasa bibagwa bibanza kumurikirwa abaturage

    Umugoroba ubanziriza Noheri hirya no hino mu Karere ka Nyagatare, abaturage bahahaga ibiribwa bazafungura kuri Noheri.

    Mu mujyi wa Nyagatare habazwe inka 11 ariko ngo kuri Noheri bwite hazabagwa izirenga 20, nk’uko veterineri w’ibagiro rya Nyagatare yabitangarije Kigali Today.

    Imitako hamwe na hamwe yari yose, Banki ya Kigali ho abakozi bari bambaye ingofero ziranga iminsi mikuru mu gihe batangaga serivisi.

    Bari babukereye bajya guhaha

    Bari babukereye bajya guhaha

    Ahitwa ku Kimaramu mu kagari ka Kamagiri, umwe mu bacuruzi yari yishimiye abakiriya kuko babaye benshi ugereranyije n’indi minsi.

    Ati “Imyaka yarapfuye kubera izuba ariko hari dukeya turimo kuboneka, Noheri yambereye nziza kuko nazanye imifuka itatu y’ibirayi ariko ubu nsigaranye ibiro nka 70 gusa.”

    Aha, abazabaga mu gitondo kuri Noheri babanje kwereka abaturage ibimasa bazabaga kugira ngo bizere ko bazabona inyama nziza.

    Muri BK batangaga serivisi bambaye ingofero za Noheli

    Muri BK batangaga serivisi bambaye ingofero za Noheli

    Umwe mu baturage ati “Ntureba biriya bimasa, ni byo tuzarya ejo, ba nyirabyo babanje kubitambagiza aha hose nyine kugira ngo twizere ko tuzarya inyama nziza cyane.”

    Muri uyu mudugudu ikiro cy’inyama ni amafaranga y’u Rwanda 2500, mu gihe mu mujyi wa Nyagatare ari 3,000Frs.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-ibimasa-bibagwa-kuri-noheri-bibanza-kumurikirwa-abaturage

  • Kugeza ku ndunduro njyewe nawe! Emmy yahaye i… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye amafoto yaranze umuhango w'ubukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya, maze abwira umugore we Joyce ko urukundo rwabo ari ukugeza ku ndunduro, agira ati''ku ndunduro ni wowe nanjye''.

    Aba bombi bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza 2021. Emmy asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri Mutarama 2021, Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi yateye ivi, asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

    Emmy yahaye isezerano umugore we Joyce

    Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

    Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z'urukundo rwabo, zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

    Emmy warushinze yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abakobwa batandukanye barimo Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wambitswe ikamba rya Miss Inter-Universities, bakundanye mu 2011 mbere y'uko uyu muhanzi ajya muri Amerika, mu 2012.

    Mu 2016 yakundanye n'umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy, rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

    Umugeni ubwo yazaga asanganira umugabo we Emmy

    Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

    Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi yasobanuye iby'ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati 'ntawe'.

    Ubwo bari bategereje umugeni

    Umuhanzi Emmy n’abasore bari bamugaragiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112911/kugeza-ku-ndunduro-njyewe-nawe-emmy-yahaye-isezerano-umugore-we-yerekana-ibihe-byiza-byara-112911.html

  • Afurika y'Epfo irasaba ko cyamunara y'urufunguzo rw'aho Nelson Mandela yafungiwe ihagarikwa #rwanda #RwOT

    Iryo gurishwa riteganyijwe mu kwezi kwa mbere i New York rikoreshejwe n'inzu itegura za cyamunara yitwa Guernsey's Auction. Urugurisha ni Christo Brand, wahoze ari umurinzi wa Mandela muri iyo gereza.

    Ariko Minisitiri w'Afurika y'epfo ushinzwe umuco Nathi Mthethwa, yavuze ko nta biganiro byabanje kubaho na leta.

    Yagize ati: “Uru rufunguzo ni urw'abaturage ba Afurika y'epfo”.

    Yongeyeho ati: “Nta bwo ari umutungo bwite w'undi muntu”.

    Inzu Guernsey's itegura cyamunara itangaza ko iyo cyamunara iteganyijwe kuba ku itariki ya 28 y'ukwezi kwa mbere, igamije gukusanya amafaranga yo gushyiraho ubusitani bw'urwibutso ndetse n'inzu ndangamurage iruhande rw'aho Mandela ashyinguye.

    Urufunguzo rw'icyo cyumba cya gereza ni rumwe mu bintu byinshi byashyizwe muri iyo cyamunara.

    Ibindi birimo nk'igihangano gisize irangi cy'umwimerere cya Mandela cya The Lighthouse, Robben Island, hamwe n'igare (ikinga mu Kirundi) rya siporo yari yemerewe gukoresha ndetse n'igikoresho cyo gukinisha tennis (tennis racquet).

    Mandela, intwari y'igihugu muri Afurika y'epfo, yamaze imyaka 18 muri 27 yafunzwe afungiye muri gereza yo kuri Robben Island. Nyuma Bwana Brand yahindutse inshuti ya hafi ya Mandela.

    Iyo gereza, umuntu aba yitegeye iyo ari mu mujyi wa Cape Town no ku musozi wa Table Mountain, ikomora izina ryayo ku nyamaswa zizwi nka 'seals' zahoze zituye kuri icyo kirwa ku bwinshi – robben ni izina ry'izo nyamaswa mu rurimi rw'Igiholandi.

    Mandela yafunguwe mu 1990 ubwo Afurika y'epfo yatangiraga urugendo rwo kuva mu butegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu bwa apartheid – urugendo rwarangiye mu 1994 ubwo habaga amatora ya mbere ahuriwemo n'amoko menshi, agatorerwa kuba Perezida wa mbere w'umwirabura muri iki gihugu.

    Mandela yategetse manda imwe, ava ku butegetsi mu 1999.Yapfuye mu 2013 afite imyaka 95.


    Mandela yafungiwe mu cyumba gito kitarimo igitanda kuri Robben Island

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afurika-y-epfo-irasaba-ko-cyamunara-y-urufunguzo-rw-aho-nelson-mandela

  • Cardinal Kambanda yagereranyije abanga kwikingiza Covid-19 n'abadafite ukwizera – #rwanda #RwOT

    Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko iyo ari imyumvire itari yo.

    Ati 'Kimwe mu bintu bigaragaza ukwemera ni ukutagira ubwoba. Ubwoba rero ntibujyana n'ukwemera. Abatinya urukingo ni ukubera, ukwemera guke, ni ukubera ukutizera kuko Imana na none idukiza kandi idutabara ikoresha abantu.'

    Yakomeje agira ati 'Indwara nyinshi tuzivurwa n'abantu Imana ikoresha, yahaye ubuhanga, bakavumbura imiti n'inkingo nk'uko twivuza kandi twikingiza n'izindi ndwara n'iki cyorezo nyuma y'imbaraga nyinshi zashyizwemo kugira ngo hagire igisubizo kiboneka, twabonye ko urukingo rwafashije abantu.'

    Avuga ko ari amahirwe kuba u Rwanda rwarabashije kubona inkingo mu gihe mu bihe bishize hariho ikibazo gikomeye cy'uko hari ibihugu bikize bikomeje kuzikubira.

    Ati 'Hanyuma rero kugira ngo inkingo ziboneke, noneho umuntu avuge ngo ntiyikingiza, ni ibintu bibabaje, abantu bashire impungenge bakire urukingo binadufashe kutanduzanya.'

    Cardinal Kambanda asaba Abanyarwanda by'umwihariko abakirisitu kubahiriza inama bagirwa n'inzego zibifitiye ububasha by'umwihariko inzego z'ubuzima zisaba ko bikingiza Covid-19.

    Imyaka ibiri nta mahoro ya Kristu!

    Imyaka igiye kuba ibiri muri Kiliziya Gatolika, bibaye umuziro ku bakiristu bari baramenyereye guhoberana bifurizanya amahoro ya Kirisitu ndetse hari amasakaramentu arimo irya Batisimu no gukomezwa yagiye amara igihe adatangwa.

    Uyu munsi kandi Isi yose irizihiza Umunsi Mukuru w'Ivuka rya Yezu [Noheli], mu buryo budasanzwe kuko nk'Abanyarwanda bari baramenyereye kwizihiza ibi birori bateranira mu nsengero ari benshi no mu busabane bishimana n'imiryango yabo.

    Impamvu nta yindi ni imiterere y'icyorezo cya Covid-19 cyaturutse i Wuhan mu Bushinwa mu mpera za 2019, kigera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Mu byazanywe n'iki cyorezo harimo kuba cyandura iyo habayeho uguhura k'uwacyanduye n'utaracyanduye byatumye inzego zishinzwe ubuzima zitangaza ko bumwe mu buryo bwo kwirinda ari uguhana intera, bivuze ko no guhoberana mu Kiliziya abantu bifurizanya amahoro ya Kirisitu bimaze gucika.

    Ibi hamwe n'ibindi byinshi byazanywe na Covid-19 ntabwo bimenyerewe ariko ku bw'ubuzima bw'abantu bikomeje kubahirizwa ariko hari abashobora kwibaza igihe bizarangirira.

    Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, avuga ko muri ibi bihe, Isi yose imazemo hafi imyaka ibiri bigaragaza ko abantu bakeneye Kirisitu kandi bakwiye kugira ihumure ry'uko iki cyorezo cya Covid-19 kizarangira.

    Yagize ati 'Ibi rero bitugaragariza ko dukeneye umukiza, ko Imana ari yo twagira.Ni uko rero Imana yatwoherereje umukiza ari byo twizihiza muri ibi bihe bya Noheli.'

    Yakomeje agira ati 'Yemeye kuvuka mu bantu, yicisha bugufi, abana natwe ndetse asangira natwe ubuzima bwacu. Kuba yaramenye ubuzima bwacu n'umuruho wacu n'imbere y'iki cyorezo ni ibintu biduha ukwizera no gukomera [….] nubwo kiduhungabanya ariko Imana irahari.'

    Hari amasakaramentu ataratanzwe…

    Muri rusange kuva Covid-19 yagera mu Rwanda insengero zagiye zifunga nyuma bigendanye n'imiterere y'icyorezo cyacishaga make, zikongera zigafungura ariko ntabwo ari zose kuko hari amabwiriza ashyirwaho, izitujuje ibisabwa ntizemererwe gufungura.

    Cardinal Kambanda yavuze ko hari benshi bari bafite inyota y'amasakaramentu batabashije kuyabona ariko bigahura no kuba mu busanzwe iyo abantu basengeye hamwe babasha gukomezanya mu kwemera.

    Muri ibi bihe Kiliziya yagiye ikoresha uburyo bw'ikoranabuhanga ririmo irya Televiziyo na radio ariko mu kugeza Ijambo ry'Imana ku bakirisitu ariko hari amasakaramentu arimo Batisimu no gukomezwa yagiye abamo ibirarane.

    Ati 'Nka Batisimu nirwo rufunguzo rw'Ubukirisitu, hagiye habaho ibirarane, ubu twari tumaze kugenda ibirarane tubikuramo.'

    Yakomeje agira ati 'Irindi sakaramentu ryababaje abantu ni ugushyingirwa, kubona biteguye bageze igihe cyo gushyingirwa, hari igihe bitanashobokaga, ubundi bigashoboka n'abantu bake cyane kandi ubukwe aba ari wo munsi mukuru ukomeye mu buzima bw'umuntu.'

    Uwizera Imana nta kimuhungabanya …

    Umwaka ushize wa 2020 ubwo Isi yageraga mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka [Noheli n'Ubunani] icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego.

    Ibi kandi niko byongeye kugenda muri uyu mwaka wa 2021, aho by'umwihariko muri ibi bihe hari kugaragara imibare myinshi y'abandura Covid-19, biturutse kuri virusi yihinduranyije ya 'Omicron'.

    Ni ibintu bikomeje gukoma mu nkokora ibyishimo by'Abanyarwanda by'umwihariko abari basanzwe bizihiza ibirori, bishimira Ivuka rya Yezu ndetse no kuba basoje umwaka bagiye gutangira undi mushya.

    Cardinal Kambanda yavuze ko abizera Imana nta kintu na kimwe gikwiye kubakura umutima ngo bahungabane bareke gusingiza Imana.

    Ati 'Umuntu wizera Imana nta kimuhungabanya n'imbere y'ibyago cyangwa ibibazo afite uko abibamo. Nibyo koko ntabwo twisanzura nk'uko twakabyifuje kubera impamvu yo kurinda ubuzima, agaciro tubuha, tugomba kurinda ubuzima dukurikiza amabwiriza, tugasingiza Imana.'

    Yakomeje agira ati 'Kuko mbere na mbere, Imana tuyisingiza mu mutima noneho by'akarusho, Kiliziya nto yo mu rugo, iyo bitadukundiye cyangwa tutisanzuye uko bikwiye mu rugo dushobora kuyizihiza kandi n'umuruho wacu, tuwutura Imana.'

    Cardinal Kambanda yasabye Abanyarwanda kwikingiza Covid-19 nk’umuti wo kuyihashya

    Mu ijoro rya Noheli AbakIrisItu mbarwa nibo bemerewe kwitabira Misa ya Noheli, aha ni muri Kiliziya ya Paruwasi St Famille

    Imyaka ibaye ibiri Abakirisitu bizihiza Noheli mu bihe bya Covid-19

    Muri iki gihe gutanga Ukarisitiya na byo bisigaye bikorwa mu buryo budasanzwe; uyu ni Padiri Mukuru wa Paruwasi St Famille, Rukimbira Ezéchiel ubwo yari ageze mu gice cyo gutanga Ukarisitiya mu gitaramo cya Noheli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cardinal-kambanda-yagereranyije-abanga-kwikingiza-covid-19-n-abadafite-ukwizera

  • Rwamagana: Ikoranabuhanga ryatangiye gusimbura amasanduku mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya – #rwanda #RwOT

    Ahenshi usanga babika amafaranga mu masanduku, bakanakoresha ibitabo mu kubara imigabane ya buri umwe. Iyo ikaye ibuze cyangwa umunyamuryango umwe bibagiwe kumwandikira umugabane bikurura amahane n'inzagano rimwe na rimwe bikanayasenya.

    Ibi byatumye Women for Women itangira guhugura amatsinda yo mu Karere ka Rwamagana ku buryo bakoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya bakava ku kubika amafaranga mu masanduku no gukoresha ibitabo.

    Kuri uyu wa Gatanu amatsinda 20 ya mbere yahawe telefone zigezweho buri tsinda rizajya ryifashisha harebwa niba buri munyamuryango yohereje amafaranga aho kuyakira mu ntoki.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko ikoranabuhanga rya telefone mu kubitsa no kugurizanya baryitezeho gukemura bimwe mu bibazo bahuraga na byo.

    Kansesa Valentine wo mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya avuga ko mbere bizigamaga bandikaga amafaranga mu bitabo bakayahuriza hamwe bakabona kuyajyana kuri konti.

    Ati 'Igihe ataragenda twayahaga umubitsi na we akayashyira mu gasanduku, hari ubwo yayigurizaga kuyishyura bikamugora. Hari n'abayabikaga bakagaruka batubwira ko bayabibye.'

    Yavuze ko kuri ubu nyuma yo guhugurwa bakanahabwa telefone igezweho bazajya bifashisha mu gucunga umutungo wabo bigiye kubafasha cyane aho buri wese azajya ayohereza akoresheje telefone bikagabanya uburyo bwo kuyakira mu ntoki.

    Uwamahoro Jovitte na we utuye mu Murenge wa Munyiginya ndetse uri no mu bahawe telefone yagize ati 'Ntabwo ibitabo n'amasanduku twajyaga tubyizera kuko isaha n'isaha byabura cyangwa umubitsi akabitwara, ubu rero aho twigishirijwe gukoresha telefone, buri munyamuryango wese aba abona ayo yizigamye ikindi nta wahindura amafaranga yawe ufiteho ariko mu bitabo bayahindura.'

    Yavuze ko hari nubwo bajyaga kugabana bamwe bagatera amahane bavuga ko amafaranga bandikiwe mu bitabo atari yo ariko ngo ubu buri wese azajya yohereza amafaranga anarebe ayo amaze kugezaho ku buryo nibajya kugabana ntawe uzatera amahane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bagiye bagira ibibazo by'amatsinda amwe n'amwe aho umubitsi yazaga akabwira abanyamuryango ko isanduka babikamo abajura baraye bamuteye bakayiba ngo wanareba ugasanga yakomeretse bigaragara ko yibwe.

    Yavuze ko kubika amafaranga yabo bakoresheje ikoranabuhanga bizatuma buri munyamuryango agira icyizere cy'uko umugabane we ubitswe neza.

    Amatsinda 240 yo hirya no hino mu gihugu amaze guhabwa telefone zigezweho mu rwego rwo kuyafasha gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kugurizanya bigizwemo uruhare na Women for Women.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ashyikiriza telefone umuturage wari uhagarariye itsinda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-ikoranabuhanga-ryatangiye-gusimbura-amasanduku-mu-matsinda-yo-kubitsa

  • Amadini, Amatorero na Kiliziya byasabye Abaturarwanda bose kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo ryashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 n’Abayobozi ba RIC, ryemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyayogoje isi n’u Rwanda by’umwihariko, kandi ko “gikomeje guhitana benshi”.

    RIC ishishikariza Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose gukomeza kwirinda icyorezo Covid-19, cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ikagira iti “Twishime ariko twirinde kuko icyorezo kiriho”.

    Itangazo rigakomeza rigira riti “Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini Amatorero na Kiliziya Gatolika rirongera gukangurira buri wese kwikingiza byuzuye nk’uko gahunda ya Leta y’u Rwanda ibisaba kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo, (RIC) irabasaba kandi kwima amatwi ibihuha bivugwa ku rukingo rwa Covid-19.”

    Abayobozi ba RIC bashyize umukono kuri iri tangazo ni Perezida w’Ihuriro akaba n’Umuvugizi waryo, Musenyeri (muri Kiliziya Gatolika) Philippe Rukamba na Visi Perezida wa Mbere Musenyeri (uyobora Angilikani) Most Rev Dr Laurent Mbanda.

    Hari na Visi Perezida wa Kabiri, Shehe Salim Hitimana (uyobora Idini ya Islam), Pasiteri Joel Sesonga uyobora Amatorero y’Abavutse ubwa kabiri (FOBAKOR) ndetse na Musenyeri Samuel Kayinamura w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR).

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amadini-amatorero-na-kiliziya-byasabye-abaturarwanda-bose-kwikingiza-covid-19

  • Umunyarwandakazi Umunyana Shanitah niwe wegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 #rwanda #RwOT

    Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda yegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 mu irushanwa ryaberaga muri Tanzania ku nshuro yaryo ya mbere.

    Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss East Africa ku nshuro yayo ya mbere byabereye mu Mujyi wa Mlimani muri Tanzania.

    Miss Umunyana yambitswe ikamba kuri uyu wa 25 Ukuboza 2021, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 12 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y'Epfo n'ibindi.

    Aba bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahabwa amahugurwa atandukanye, uyu munsi bakaba berekanye bimwe mu byo bize birimo kugenda neza, kwerekana umuco w'ibihugu byabo ndetse no kuvugira mu ruhame.

    Mu myiyereko bakoze harimo ko buri wese yaserutse mu mwambaro gakondo w'igihugu cye ndetse bagera no mu gice cyo kwerekana impano aho Miss Umunyana Shanitah yabyinne amaraba.

    Haje gutoranywa abakobwa batandatu bahize abandi mu kwiyerekana aribo batoranyijwemo Miss ndetse n'ibisonga bye bitatu. Batandatu batoranyijwe babajijwe ibibazo n'Akanama Nkemurampaka kari kayoboye na Paul Siniga uzwi nka Rio Paul karimo na Miss Mutesi Jolly na Miss Lindah.

    Aba batandatu bahaswe ibibazo mbere y'uko hatoranywa nyampinga n'ibisonga bye, habanje gutangwa andi makamba ajyanye n'uko abakobwa bose bitwaye mu mwiherero arimo Miss Congeniality na Photogenic.

    Nyuma Rio Paul yahise atangira kuvuga abegukanye amakamba aho igisonga cya kabiri cya Miss East Africa cyabaye Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice, igisonga cya mbere yagizwe Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania.

    Nyuma yo gutangaza ibisonga Rio yashimye abakobwa bose umurava bagaragaje mu irushanwa avuga ko bose bakoze ariko hatoranyijwe uwabahize muri byose haba ubwiza n'ubwenge ariwe Umunyana Shanitah ukomoka mu Rwanda.

    Uwatangaje uwegukanye ikamba yagize ati “Nyampinga wa Miss East Africa akomoka mu gihugu cya Perezida Kagame, u Rwanda.''

    Mu kiganiro Miss Shanitah yagiranye na WASAFI Tv nyuma yo gutsinda yashimye Miss East Africa ku cyizere yamugiriye avuga ko agiye guhita akora ku mushinga we.

    Ati 'Ndishimye cyane, mbere ya byose ndashimira abategura Miss East Africa ku cyizere bangiriye ndetse n'aya mahirwe baha abana b'abakobwa bakabasha kugaragaza ibibarimo.'

    'Iyi ni itsinzi y'u Rwanda igihugu cyanjye ndetse n'abakobwa bagenzi banjye twari kumwe mu irushanwa. Mfite umushinga wo gushishikariza abakobwa kujya mu guhanga udushya ni cyo kintu cya mbere ngiye gukora.'

    Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya igura ibihumbi 44 $, angana na miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka azajya ahabwa umushahara wa 1500 $, arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

    Igisonga cya Mbere cyahembwe 5000 $, arenga miliyoni 5 Frw, mu gihe Igisonga cya Kabiri yahawe 3000 $, arenga miliyoni 3 Frw.

    Umunyana Shanitah w'imyaka 22 yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2018, akaba na Miss supranational Rwanda 2019.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-umunyana-shanitah-niwe-wegukanye-ikamba-rya-miss-east-africa

  • Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss East Africa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah, yegukanye iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa 11 bari kumwe mu irushanwa, kuko bose hamwe bari 12 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo, Tanzania n’ibindi.

    Uko ari 12, abo bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahugurwa ku bintu bitandukanye bijyanye n’ayo marushanwa, nko kuvugira mu ruhame, kugenda nka ba nyampinga n’ibindi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umunyana-shanitah-yambitswe-ikamba-rya-miss-east-africa-2021

  • Amashusho ya Kwizera Olivier agira ati “Kabaye” yavugishije abatari bake #rwanda #RwOT

    Amashusho y’umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier arimo avuga ati “kabaye” afite amacupa ya Panache benshi bagakeka ko ari umusemburo, yavugishije benshi.

    “Kabaye” ni imvugo imaze kumenyerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yazanywe n’umugabo witwa Busyete ubwo yari mu kiganiro arimo anisomera ku musembero, umunyamakuru amubajije ati “ubwo nturi busonde?” Na we ahita amusubiza ati “Kabaye”.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021, nibwo aya mashusho yagiye hanze atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni amashusho bigaragara koyafatiwe mu Nzove ku ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe basoje imyitozo.

    Uyu musore yari yicaye afite icupa, mugenzi we ahita amubwira ati “ubwo izo nzoga urimo kunywa nturi businde?”, Kwizera yatangiye gucugusa rya cupa, arikubita mu mpande ari nako asomaho agira ati “Kabaye, kabaye”.

    Uyu musore gusa ntabwo ari inzoga yanwaga ahubwo ni Panache yengwa n’uruganda rutera inkunga iyi kipe, bikaba byakozwe mu rwego rwo kwishimisha.

    Nk’uko bigaragara mu bitekerezo abantu bashyize kuri aya mashusho ISIMBI yasingije abakunzi bayo kuri Instagram, hari abagize ngo ni inzoga, ni mu gihe hari abandi bahise bamenya ko ari Panache yanywaga.

    Hari abagiriye uyu musore kwita ku kazi akareka ibintu bimusubiza mu mbuga nkoranyambaga kuko zagiye zimukoraho kenshi, ni mu gihe abandi babona nta kibazo kuko byakozwe mu kwishimisha.

    Reba bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri aya mashusho

    Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amashusho-ya-kwizera-olivier-agira-ati-kabaye-yavugishije-abatari-bake