Category: Uncategorized

  • Ishusho y'i Nyabugogo mu masaha abanziriza Noheli, Abanyakigali bari babukereye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uwa Gatanu wo ku wa 24 Ukuboza 2021 ntiwatandukanye cyane n'iminsi isanzwe kuko mu mihanda myinshi ya Kigali abantu bari urujya n'uruza mu masaha y'umugoroba bahaha, abandi batonze imirongo muri gare bagiye kwizihiza iminsi mikuru mu ntara hamwe n'imiryango yabo.

    Nubwo ariko byagaragara ko benshi bari guhaha, umwe mu bacuruzi waganiriye na IGIHE yavuze ko ugereranyije no mu myaka yashize abakiliya ari bake.

    Ati 'Abakiliya nta bo, nta bahari, ubundi mu minsi nk'iyi nabaga nacuruje imifuka nk'ibiri y'imiceri ariko dore n'igice nararanye ng'iki, nta bakiliya barimo.'

    Umucuruzi w'inyama we yavuze ko saa Kumi n'imwe zo ku munsi ubanziriza Noheli zasangaga nta nyama nziza agisiragaranye yaba iroti, urushyi rw'akaboko cyangwa umwijima gusa uyu mwaka izo saha zasanze akizifite zose.

    Birindiro Emmy wari wagiye guhaha yavuze ko ibintu byatangiye guhenda kuko benshi batabona uko bigerera mu isoko kubera ko ntawuryinjiramo atarakingije Covid-19.

    Yagize ati 'Ibintu byarahenze kuko kujya mu isoko birasa nk'ibidashoboka utarikingije. Mbere yo kuryinjiramo ni ukugaragaza icyangombwa cy'uko wikingije rero usanga twebwe abatarafata urwo rukingo kenshi bitugora.'

    Muri gare naho hari abantu benshi bajya mu ntara ndetse mu baganiriye na IGIHE bavuze ko bamaze iminsi bajya gushaka amatike yo gutaha bakayabura.

    Maniraguha Gerald wari ugiye mu Karere ka Muhanga yagize ati 'N'ejo navuye hano nje gushaka itike mbona abantu ni benshi nsubira mu rugo n'uyu munsi byanze. Simperuka gusura mu cyaro ndashaka kujyayo tugasangira Noheli nkanabagurira n'ako kaboga.'

    IGIHE yasuye Gare ya Nyabugogo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukuboza 2021, isanga imirongo ari miremire y'abantu bategereje kubona imodoka zibajyana gusangira Noheli n'inshuti ndetse n'imiryango yabo.

    Kimwe no mu bindi bihe, muri iyi minsi benshi bahitamo gusangira Noheli n'Ubunani n'abo mu miryango yabo, ari na yo mpamvu nka Nyabugogo haba hari urujya n'uruza rw'abantu bava n'abinjira muri Kigali.

    Umunsi wa Noheli wizihizwa ku itariki 25 Ukuboza buri mwaka ni umunsi uziririzwa cyane n'abakirisitu, aho imiryango ihura igasangira, ababyeyi, abana n'inshuti bagasabana ndetse bakishimana. Gusa muri uyu mwaka abantu barasabwa kuzakora ibyo byose bakurikiza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19.

    Ababyeyi bagurira abana impano zitandukanye ku munsi wa Noheli

    Abacuruzi b’inyama bavuze ko zitabonye abakiliya nk’ibisanzwe

    Abacuruzi barataka ko nta bakiliya benshi babonye nk’uko byagendaga mbere

    Abagabo na bo bitabiriye guhaha ibyo gusangira n’imiryango yabo

    Abagenzi bari uruvunganzoka muri Gare ya Nyabugogo bajya kwizihiza iminsi mikuru mu ntara

    Abakoranabushake b’urubyiruko bagerageza kubwira abantu guhana intera mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Abaturage bahashye ibyo kuzateka mu minsi mikuru

    Bamwe baguze ibikinisho bya Père Noël

    Bamwe bahamya ko bamaze iminsi baza gushaka itike bakayibura kubera ubwinshi bw’abagenzi bashaka imodoka

    Bamwe bahitagamo kwitwaza ibyo bahashye ku mutwe

    Bamwe bari babuze imodoka zibatahana

    Bamwe ibyo bahashye babitegeye moto

    Hari abagura impano zo gushyira abantu b’iwabo batuye mu ntara

    Hari abaguze ibyocyezo byo kuzakoresha ku minsi mikuru

    Hari abatahanye inkoko zo kuzabaga kuri Noheli

    Imihanda yari urujya n’uruza rw’abantu bajya guhaha ibya Noheli

    Inkoko zagurishwaga ku bwinshi

    Kubera ubwinshi bw’ibyo bahahaga bamwe bitwazwaga n’abo kubatwaza

    Kubera umubyigano kubahiriza amabwiriza ya Covid 19 ntibyari byoroshye hamwe na hamwe

    Kwinjira mu Isoko bizaba kwerekana icyemezo cy’uko wakingiwe Covid-19

    Kwinjira mu modoka nabwo bisaba kuba warikingije Covid-19

    Maniraguha yavuze ko yifuza kujya mu ntara agasangira n’umuryango we akabagurira n’akaboga

    Nshimiyimana Venuste ukora muri Volcano yavuze ko abagenzi babanye benshi kubera iminsi mikuru

    Mbere yo kwinjira muri Gare ya Nyabugogo ni ihame kubanza gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune

    Nubwo abagenzi ari benshi, amabwiriza yemera ko abagenzi bicara 100%

    Ababyeyi na bo bagiye guhigira imiryango yabo

    Abanyarwanda bamaze kubigira umuco kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani

    Mu masaha ashyira nimugoroba, benshi bihutaga bashaka gutangirira Noheli mu ngo zabo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-i-nyabugogo-mu-masaha-abanziriza-noheli-abanyakigali-bari-babukereye

  • Nyaruguru: Imiryango yari yarishyingiye yishimiye kurya iminsi mikuru ibana mu buryo bwemewe n'amategeko – #rwanda #RwOT

    Abasezeranye ni imiryango igera kuri 12 imaze igihe ihabwa inyigisho na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatolika binyuze mu mushinga 'Mupaka Shamba Letu'' ugamije gufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

    Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatolika ku bufatanye na Alert International ku nkunga ya SIDA na Cooperation Suisse.

    Murera Félicien yari amaranye imyaka 21 na Uwamahoro Annonciata nk'umugore n'umugabo ariko batarasezeranye bigatuma batizerana kandi bagahora mu makimbirane batitaye ku bana bane bafitanye.

    Murera ati 'Nta bwisanzure nagiraga mu rugo kandi n'umugore ntabwo twizeranaga bitewe n'uko twabanaga nk'abantu b'indaya, amakimbirane akavuka ugasanga turarwana buri munsi, ariko aho twumviye inyigisho twaranyuzwe twumva turishimye dufata icyemezo cyo gusezerana byemewe n'amategeko.'

    Uwamahoro Annonciata na we avuga ko atajyaga inama n'umugabo we ndetse yahoraga ahangayikishijwe n'uko umugabo we ashobora kumuta akajya kwishakira undi mugore nk'uko byigeze kubaho.

    Ati 'Twagiye inama kandi iby'amakimbirane twagiranaga mbona byaragabanutse. Yigeze gushaka undi mugore aragenda ariko arongera aragaruka. Urabona ko ari njyewe yahisemo ni njyewe twateranye igikumwe tumaze kwizerana.'

    Imiryango yasezeranye yaganiriye na IGIHE yose ihuriza ku kwishimira ko igiye gusangira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ibana neza mu ngo zizira kutizerana n'amakimbirane.

    Bagaragaje ko kubana mu buryo butemewe n'amategeko byagiraga ingaruka no ku bana babo kuko batari banditswe mu bitabo by'irangamimerere.

    Munyampenda Damien ukuriye Umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w'Akanyaru uhuza u Rwanda n'u Burundi, yavuze ko mu byo babigisha harimo kubana mu mahoro kandi ko bigomba guhera mu muryango.

    Ati 'Twabigishije agaciro n'icyiza cyo gusezerana byemewe n'amategeko aho bigira ingaruka nziza ku muryango, abana bakagira aho babarizwa hazwi ndetse n'umugore n'umugabo bakabana nta rwikekwe ruri hagati yabo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagisozi, Umuhoza Josephine, yavuze ko gusezerana kw'abashakanye ari ubwishingizi ku muryango, akangurira n'abandi babana barishyingiye guhindura imyumvire.

    Ati 'Baba bibanira bataranyuze mu bishobora kurinda rya sezerano ryabo, ni ukuvuga ngo urugo rwabo ruba rushobora gusenyuka igihe icyo ari cyo cyose kuko nta tegeko rirurinze. Ni yo mpamvu dusaba n'abasigaye kuza gusezerana mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Uwo mushinga mu gihugu hose ukorana n'abagore 400 n'abagabo 240 ukaba ukorera ku mipaka ya Akanyaru, Rubavu, Rusizi ndetse na Bugarama.

    Basabwe kugira inama bagenzi babo bishyingiye kwemera gusezerana mu mategeko

    Biyemeje kubana n’abo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko

    Hari hashize igihe iyi miryango ihabwa inyigisho ku kubana byemewe n’amategeko

    Gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi, Umuhoza Josephine, arahira ubwo yasezeranyaga iyi miryango mu buryo bwemewe n’amategeko

    Imiryango 12 ni yo yasezeranye byemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-imiryango-yari-yarishyingiye-yishimiye-kurya-iminsi-mikuru-ibana-mu

  • Karongi: Ubukangurambaga buri gutuma abari binangiye bemera kwikingiza Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu mu Karere ka Karongi, umuturage yemererwa kwinjira mu isoko cyangwa muri gare ari uko yerekanye ubutumwa bugufi cyangwa agapapuro bigaragaza ko yikingije Covid-19.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye IGIHE ko bafite site zimukanwa zo gukingira, ku buryo uwo bari gusanga atarikingije bari kumusaba kujya kwikingiza akabona kwinjira mu isoko cyangwa muri gare.

    Yagize ati 'Twifashisha abaganga n'abapasiteri bakabasobanurira neza ibyiza byo kwikingiza, kandi tumaze kugenda tubonamo abantu batandukanye bagenda bahinduka.'

    Yongeyeho ko ubu bukangurambaga buzakomeza, ati 'Kwigisha bizakomeza, niyo hasigara umwe tuzakomeza tumwigishe kuko nta buzima bw'umuturage tugomba kubura kandi inkingo zihari, igihugu cyarazitanze.'

    Abaturage bashima ubu bukangurambaga bwo kubegera no kubasanga ku isoko cyangwa muri gare, bakabereka ibyiza byo kwikingiza.

    Umugore w'imyaka 25 wo mu murenge wa Bwishyura, wari utarikingiza urukingo na rumwe rwa covid19, yageze ku marembo y'isoko rya Karongi ahasanga umukozi w'Akarere wamusabye kwikingiza.

    Habumuremyi Pierre wo mu murenge wa Gitesi, wari umaze kwikingiza urukingo rwa kabiri yavuze ko kwikingiza ntacyo byamutwaye, asaba ubuyobozi kongera ubukangurambaga kuko hari abaturage bumva ko kwikingiza byabagiraho ingaruka.

    Ati 'Kuba abayobozi bari kuza kudukangurira kwikingiza turabyishimiye, turajya kubikangurira n'abandi ariko ubuyobozi bukomeze ibi bikorwa kuko by'ubukangurambaga, abaturage bumve ko urukingo ntacyo rutwaye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye IGIHE ko bafite site zimukanwa zo gukingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ubukangurambaga-buri-gutuma-abari-binangiye-bemera-kwikingiza-covid-19

  • Uganda: Umugore utwite ari muri 15 bashinjwa ibitero by'ubwiyahuzi i Kampala #rwanda #RwOT

    Urukiko muri Uganda rurashinja abantu 15, barimo umugore utwite, iterabwoba kubera uruhare bikekwa ko bagize mu bitero byinshi byabaye muri icyo Gihugu mu murwa mu kuru Kampala.

    Benshi muri abo bashinjwe ko ari abanywanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) , umutwe w'abarwanyi uri muyigize umutwe wa Islamic State. Abategetsi bavuga ko uwo mutwe uri inyuma y'ibitero by'ama bombe biherutse kuba muri icyo gihugu.

    Ingabo za Uganda muri ibi bihe, ziri kugaba ibitero kuri ADF muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo bihana urubibe. Uwo mutwe washinzwe mu myaka ya 1990 n'abanya-Uganda bari bashegeshwe n'uburyo Leta yari ifashe aba Islam, ariko wakuwe mu birindiro warimo mu ntara y'imisozi ya Rwenzori mu burengerazuba bwa Uganda, aho abagwanyi bawo bateraga abanyagihugu bagatwika amashuri mu ntangiriro za 2000.

    Ibitero byo mu kwezi kwa 10 n'ibibombe bitatu by'abiyahuzi ku murwa mukuru mu kwezi kwa 11 byakanguye abategetsi ku buryo ibikorwa by'uyu mutwe bihora bihindagurika.

    Igipolisi cyabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abakekwa 15 bakurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba, gufasha no gukora iterabwoba hamwe no kuba mu mutwe w'iterabwoba, kandi bazaguma bafunzwe gushyika umunsi wo gusubira kwitaba urukiko ku wa 13 ukwezi kwa mbere.

    Abashinjwa, ntibavuze ko bemera cyangwa bahakana ibyaha bashinjwa. Muri uku kwezi, igihugu cya Congo cyemeye ibyo cyasabwe na Uganda ko igaba ibitero birimo n'iby'indege n'ingabo zirwanira ku butaka mu ntara y'uburasirazuba bw'iki gihugu mu kurwanya ADF.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/uganda-umugore-utwite-ari-muri-15-bashinjwa-ibitero-byubwiyahuzi-i-kampala/

  • Rubavu: Yafashwe atobora inzu y’abandi yiregura avuga ko 'yashakaga Noheli’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu, avuga ko Mvuyekure yafashwe binyuze ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Mu bikorwa byo kwicungira umutekano mu minsi mikuru, abaturage bo mu mudugudu w’Isangano n’abakora irondo ry’umwuga, twafashe igisambo cyitwa Mvuyekure Jean Pierre.'

    Mvuyekure yafashwe ashaka gutobora inzu y’umuturage witwa Buntu, ariko kubera amakuru yamenyekanye baramutangata ngo atabacika ahitamo kugenda hejuru y’amabati.

    Mvuyekure akimara gufatwa yasatswe asanganwa icyuma, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Mu Karere ka Rubavu hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abasore biyise abuzukuru ba Shitani bishora mu bikorwa byo gutobora inzu no kwambura abaturage mu nzira.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Gikundiro Jeannine, aherutse gutangariza Kigali Today ko bakomeje gushaka abo bagizi ba nabi, ariko zimwe mu mbogamizi bagira ari uko abakora ibyo bikorwa bibi badatuye mu murenge wabo ahubwo bava mu yindi mirenge.

    Bamwe mu baturage babwiye Kigali Today ko guca abuzukuru ba Shitani bigomba no kujyana n’abagore bazenguruka mu ngo babaza inkweto n’imyenda bishaje bigurishwa.

    Umwe yagize ati “Bariya buzukuru ba shitani bakorana n’abagore birirwa bazenguruka mu ngo basabiriza abandi babaza niba nta nkweto n’imyenda bishaje bigurishwa. Abo ni bo batanga amakuru y’ibyo babona aho binjira, kuko abenshi batwiba ntibaba bazi urugo ariko baza kwiba bazi ibyo biba n’aho biherereye”.

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu iherutse kurasa umwe witwaga ko akuriye abuzukuru ba Shitani, kandi yarasiwe mu Kagari Mvuyekure yafatiwemo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-yafashwe-atobora-inzu-y-abandi-yiregura-avuga-ko-yashakaga-noheli

  • Burundi: Abapolisi bakomorewe gusubira mu bikorwa bya UN byo kugarura amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, ubwo yarimo yifurizwa umwaka mushya n’inzego z’umutekano zirimo igisirikare, igipolisi n’iperereza.

    Abapolisi b’u Burundi bakumiriwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu mahanga, bashinjwa kugira uruhare mu guhohotera abigaragambyaga bamagana nyakwigendera Petero Nkurunziza, wiyamamarizaga kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu.

    Mw’ijambo rye, Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanavuze ko abashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwo muri 1972 bakiriho batazakurikiranwa mu butabera kuko bamaze gusaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burundi-abapolisi-bakomorewe-gusubira-mu-bikorwa-bya-un-byo-kugarura-amahoro

  • Sir Alex Ferguson yahishuye itandukaniro rigari riri hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Uwabaye umunyabigwi mu mupira w'amaguru ubwo yari umutoza wa Manchester United,Sir Alex Ferguson,yatangaje itandukaniro rigari riri hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo.

    Fergie yasinyishije Ronaldo muri United mu 2003 kandi amufasha gutera imbere aba umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mupira w'amaguru kuva isi yabaho, mbere y'uko agurishwa muri Real Madrid kuri miliyoni 80 z'amapawundi.

    Ikinyamakuru Mirror kivuga ko nubwo bwose bafitanye umubano mwiza, Fergie yatunguye abakunzi ba Messi ukubera ibyo yatangaje mu kiganiro na John Parrott wamusabye guhitamo hagati yabo bombi.

    Ferguson yagize ati “Abantu baravuga ngo ninde mukinnyi mwiza ku isi? Kandi abantu benshi bavuga neza ko ari Messi – ntushobora kuvuguruza icyo gitekerezo.”

    Nubwo atari benshi bari biteze ko Ferguson ashyigikira Messi mu mpaka, yavuze ko Messi ashobora gutanga umusaruro mwiza muri Barca, mu gihe Ronaldo ashobora kwerekana itandukaniro mu ikipe yose yakinamo.

    Ferguson yongeyeho ati: 'Ariko Ronaldo ashobora gukinira Millwall, Queens Park Rangers, Doncaster Rovers… buri kipe yose,kandi agatsinda ibitego mu mukino. Ntabwo nzi neza ko Messi yabishobora.

    'Ronaldo arihuta, ni mwiza mu kirere,n'indwanyi gusa na Messi nuko. Ntekereza ko Messi ari umukinnyi wa Barcelona gusa. '

    Ronaldo yorohewe no gutsinda ibitego byinshi muri United, Real Madrid na Juventus mu gihe Messi yabaye mwiza Camp Nou ndetse ubu muri shampiyona ya Ligue 1 afite igitego kimwe mu mikino myinshi amaze gukina.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sir-alex-ferguson-yahishuye-itandukaniro-rigari-riri-hagati-ya-messi-na

  • Ibyamamare mu mupira w'amaguru byizihije Noheli mu buryo bwihariye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ibyamamare mu mupira w'amaguru birimo Cristiano Ronaldo,Bruno Fernandes bakinira Manchester United n'imiryango yabo, Robert Lewandowski wa Bayern Munich, Luis Suárez ukinira Atlético Madrid n'abakinnyi ba Liverpool bashyize hanze amafoto bambaye imyenda yihariye bifuriza abantu noheli.

    Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umuryango we yandikaho ati 'Noheli Nziza Umuryango mbere ya byose!'

    Diogo Jota wa Liverpool yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n'umugore we n'umwana wabo ukiri muto.

    David Beckham wasezeye gukina ruhago yigaragaje yambaye ingofero ya Santa ubwo yanywaga ikawa mu gitondo.

    Rutahizamu wa Wolves, Raul Jimenez, yashyize hanze ifoto ari kumwe n'umugore we Daniela n'umwana wabo Arya nyuma y'iminsi agize imvune yatumye adasoza umwaka w'imikino wa 2020/21.

    Iyi minsi mikuru isoza umwaka irangwa n'ibiruhuko muri za Shampiyona zikomeye i Burayi uretse mu Bwongereza aho bakina kuri Boxing Day.


















    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyamamare-mu-mupira-w-amaguru-byizihije-noheli-mu-buryo-bwihariye-amafoto

  • Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss E… – #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa, asanzwe afite ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ndetse n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

    Mu birori bibereye ijisho byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, byari biteganyijwe ko harara hamenyekanye Nyampinga wa East Africa, ndetse bikaba ariko byagenze kuko umunyarwandakazi Umunyana Shanitah niwe waryegukanye.

    Ni ibirori byaririmbyemo umuhanzi uturuka mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi, bikaba byatambutswaga imbonankubone n'ubundi kuri Wasafi Tv, ikaba ari n'imwe mu baterankunga b'iri rushanwa.

    Miss Mutesi Jolly na Miss Shanitah nyuma yo kwegukana ikamba

    Miss Shanitah wabaye Nyampinga wa East Africa yegukanye ibihembo birimo imodoka nshya ya Nissan xtrail yakozwe muri uyu mwaka wa 2021, ifite agaciro kagera ku bihumbi 44 by'Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 44 z'Amafaranga y'u Rwanda), ndetse akazajya ahembwa Amadolari 1500 buri kwezi.  

    Muri irushanwa rya Miss East Africa ryegukanywe na Miss Shanitah, Igisonga cya mbere cyahmbwe 5000 $ ni ukuvuga Miliyoni eshanu z'amanyarwanda mu gihe igisonga cya kabiri cyahawe 3000 $ uyashyize mu manyarwanda ni miliyoni eshatu.

    Miss Shanitah yegukanye imodoka ifite agaciro ka miliyoni 44

    Miss Umunyana Shanitah amaze guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza atandukanye arimo Miss Supranational International, Miss University Africa yegukanyemo ibihembo bitatu n'iri yegukanye rya Miss East Africa

    Miss Shanitah yiyerekanye mu mwambaro wa kinyarwanda

    Umuhanzi Mbosso yasusurukije abitabiriye ari kumwe n’ababyinnyi

    Miss Shanitah yambitswe ikamba na Miss Jolly

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112908/umunyana-shanitah-yegukanye-ikamba-rya-miss-east-africa-2021-amafoto-112908.html

  • MINISANTE yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora 'Oxygen’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    izi mashini zifite ubushobozi bwo gukora meterokibe 16 ku isaha z

    izi mashini zifite ubushobozi bwo gukora meterokibe 16 ku isaha z’umwuka wa Oxygen

    Ni uruganda rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 180Frw, muri gahunda yo gukora umwuka uhagije wo guha abarwayi, yatekerejwe nyuma y’uko hadutse icyorezo cya Covid-19 ku buryo byasabaga ko abarwayi benshi bongererwa umwuka, umuhango wo guhererekanya urwo ruganda ukaba warabaye ku wa 24 Ukuboza 2021.

    Muri iyo Gahunda ibitaro bikuru n’iby’uturere bigera kuri 22 mu Gihugu hose, ni byo byagenewe imashini zikora umwuka, birimo n’ibitaro bya Kabgayi byari byarashyizweho ishami ryakira abarwayi aba Covid-19.

    Izo mashini zigizwe n’ibice bitatu birimo imashini ebyiri ziteganye zikurura umwuka usanzwe hifashishijwe amashanyarazi, zikawunyuza mu zindi mashini eshatu zigenda zisimburana kuwuyungurura ziwukuramo ibinyabutabire bitandukanye kugeza mu gice cya gatatu aho umwuka wa Oxygen wibika ukahava werekeza mu miyoboro iwugeza ku bitanda by’abarwayi.

    Umuka ugera mu cyumba cyakira indembe zihutirwa unyuze muri iyi miyoboro

    Umuka ugera mu cyumba cyakira indembe zihutirwa unyuze muri iyi miyoboro

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean, avuga ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora umwuka ungana na meterokibe 16 ku isaha, ukaba ari umwuka uhagije ushobora gufasha abarwayi bagera ku 100 bose bahabwa ukenewe.

    Avuga ko kuba bahawe urwo ruganda bizanoza isuku kuko gukoresha amacupa basanganywe bajya kuwugura hanze, aho byatwaraga nibura amafaranga asaga miliyoni eshatu buri kwezi, ubu hakaba habonetse ubushobozi buzatuma nta murwayi uzongera kugira ikibazo cy’umwuka.

    Agira ati 'Ubushobozi bw’izi mashini nibura zikora umwuka ungana na meterokibe 16/h ku buryo n’abarwayi 100 bawukeneye bawubona nta kibazo. Ubu uragera muri serivisi yakira indembe n’ahakirirwa abarwayi bihutirwa. Biteganyijwe kuwugeza n’ahandi nko mu nzu y’ababyeyi irimo kubakwa'.

    Aha niho bacomeka umuyoboro ushyirwa ku mazuru y

    Aha niho bacomeka umuyoboro ushyirwa ku mazuru y’umurwayi ukeneye uwo mwuka

    Yongeraho ko amacupa y’umwuka wasangaga ateza isuku nke mu bitaro kuko umurwayi yabaga yegeranye n’icupa ku gitanda, ubu bakazajya bawuhabwa kuri buri gitanda bikazatuma serivisi ihabwa indembe izarusho kunoga.

    Agira ati 'Iyo umwuka uguteretse iruhande burya hashobora nko kuvuka impanuka igihe ryakwikubita hasi, kuba na none icupa rimwe rishiramo ukajya kuzana irindi, amacupa na yo ashaje, byabaga bigoye. Bigaragara ko ubu buryo ari bwiza, buzafasha umurwayi kurusha gukoresha amacupa'.

    Kugeza ubu igiciro cy’umuntu uhabwa umwuka wa Oxygen ni 600Frw/h ku bafite ubwishingizi, uwiyishyurira 100% akaba yishyura 1000frw/h, ikigereranyo ku murwayi uhabwa umwuka nibura akoresha litiro eshanu ku munota, ni ukuvuga ko umurwayi woroheje uhabwa umwuka akoresha litilo 300 za Ogusijeni ku isaha.

    Dr. Muvunyi avuga ko bakoreshaga miliyoni eshatu buri kwezi zo kugura umwuka

    Dr. Muvunyi avuga ko bakoreshaga miliyoni eshatu buri kwezi zo kugura umwuka

    Abarwayi barenza icyo kigero bashyirwa ku mashini zitanga umwuka cyangwa bakambikwa masike (Masque) ifite agafuka kuko bene abo baba bashobora kumererwa nabi kurushaho, icyo gihe ibitaro bikaba bimwohereza ku bitaro bifite ibyo bikoresho.

    Amacupa yakoreshwaga mu kugura no kugeza uwmuka ku barwayi yabaga ateye inkeke

    Amacupa yakoreshwaga mu kugura no kugeza uwmuka ku barwayi yabaga ateye inkeke

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/minisante-yashyikirije-ibitaro-bya-kabgayi-uruganda-rukora-oxygen