Category: Uncategorized

  • IFOTO Y'UMUNSI:Perezida Kagame na madamu we bifurije Abanyarwanda Noheli nziza n'umwaka mushya muhire mu buryo bwihariye #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifurije Abanyarwanda Noheli Nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2022 bari kumwe n'umwuzukuru we wa mbere.

    Mu butumwa buherekejwe n'ifoto bari kumwe n'umwuzukuru wabo,Perezida Kagame na madamu we bifurije abanyarwanda ibiruhuko byiza n'umwaka mushya muhire wa 2022 bateruye umwuzukuru wabo.

    Bagize bati “Perezida wa Repubulika na madamu we babifurije ibiruhuko byiza n'umwaka mushya muhire wa 2022.”

    Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w'imfura, nyuma y'umwaka bashyingiranywe.

    Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n'umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

    Mu kiganiro yagiranye n'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA) ku cyumweru tariki 06 Nzeri 2020 perezida Kagame yavuze ko ari bishya kugira umwuzukuru ariko ari byiza cyane.

    Yagize ati “Urakoze kubinyibutsa. Biraryoshye cyane…Ni bishya ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kuba gusa se w'abana. Iyo wabaye noneho na sekuru w'abana, uba wazamutse mu ntera. Ni nka 'promotion', ni indi 'grade' yo hejuru ishimishije.”

    Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru.”

    Yakomeje avuga ko umwuzukuru we ari umukobwa kandi ngo ari gukura vuba.
    Ati ” Ni umukobwa muzima, arakura vuba. Iyo amasaha ya curfew (amasaha yashyizweho yo kuba abantu bari mu ngo zabo), hari ubwo niruka nkajya kumusura.”

    Ubwo uyu mwuzukuru wa Perezida Kagame yavukaga,yamuhaye ikaze ndetse avuga ko yishimiye ko umuryango we wungutse umwuzukuru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-na-madamu-we-bifurije-abanyarwanda-noheli-nziza

  • Perezida wa Rayon Sports yahaye noheli abakinnyi nabo bamuha isezerano rikomeye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuwa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yakiriye abakinnyi be,abashimira uko bamaze iminsi bitwara, basangira Noheli, abifuriza umwaka mushya,nabo bamusezeranya kuzamuha igikombe cya Shampiyona.

    Nkuko amakuru dukesha Rwanda Magazine avuga ko ibi birori byabereye mu Karere ka Bugesera Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

    Icyakora mu gitondo, ikipe yari yabanje gukora imyitozo mu Nzove bitegura umukino w'umunsi wa 11 bazasuramo Gicumbi FC.

    Byitabiriwe n'abakinnyi b'ikipe uretse Willy Esombe Onana, Blaise Nishimwe na Olivier Kwizera bafite Ibibazo by'uburwayi budakanganye. Undi utabonetse ni Mackenzie uheruka gupfusha mukuru we. Hari kandi staff yose ya Rayon Sports , Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports , Kayisire Jacques ndetse n'umunyamategeko wa Rayon Sports.

    Abakinnyi bose bafashe ijambo bashimye iki gikorwa, bemeza ko ahandi bakinnye bitajya bibaho ko umuyobozi asangira umunsi mukuru n'abakinnyi , baboneraho kumuseranya igikombe.










    Source:Rwanda Magazine

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-rayon-sports-yahaye-noheli-abakinnyi-nabo-bamuha-isezerano-rikomeye

  • Mozambique: Ingabo z’u Rwanda n’iza SADC zahurijwe mu birori byo kwishimira ibyagezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bari bizihiwe mu gitaramo cy

    Bari bizihiwe mu gitaramo cy’imihigo

    Icyari kigamijwe muri ibyo birori kwari ugushimira ibikorwa byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) n’Ingabo z’umuryango SADC (SAMIM), mu gufasha abaturage ba Mozambique kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozamboque, Admiral (CGS) Joaquim Mangrasse, wari Umushyitsi mukuru yagejeje ubutumwa bw’ubufatanye kuri izo ngabo.

    Yagize Ati “Turi hano kugira ngo twishimire ibyagezweho n’Ingabo zihuriweho, Ingabo z’u Rwanda ndetse na SAMIM, kuko twe Abanya Mozambique duha agaciro umurimo wakozwe kandi turabashimira mwese”.

    Brig Gen Pascal Muhizi wavuze mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye umushyitsi w’icyubahiro ku bw’ubwo butumire, aho yamwijeje ko bazakomeza ubufatanye n’Ingabo zihuriweho ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu rugendo rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

    Ingabo zitabiriye ibyo birori byabaye ku wa 22 Ukuboza 2021, zasusurukijwe n’itsinda ry’umuziki ry’Ingabo za Mozambique (Military Band), ndetse n’abahanzi batandukanye bo muri icyo gihugu barimo Luisa Zélia Sebastiana da Graça Madade, uzwi cyane ku izina rya 'Liloca’.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/mozambique-ingabo-z-u-rwanda-n-iza-sadc-zahurijwe-mu-birori-byo-kwishimira-ibyagezweho

  • Amabwiriza yo kwirinda Covid-19: Ibirori byo mu ngo ntibigomba kurenza amasaha atatu – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza areba abantu bo mu Ntara, agena ko imihango y'ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi bwa leta n'irikorewe mu nsengero no kwiyakira bijyanye n'ubukwe bitagomba kwitabirwa n'abantu barenze 75.

    Agena kandi ko ibirori bibera mu ngo bitagomba kurenza abantu 20 kandi utegura ubukwe n'ibirori agomba kubimenyesha inzego z'ubuyobozi mu gihe cy'iminsi irindwi mbere y'uko igikorwa kiba.

    Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bakingiwe byuzuye kandi bipimishije Covid-19 nibura amasaha 24 mbere y'uko ibyo bikorwa biba.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Aho bishoboka, imihango y'ubukwe n'ibirori bibera mu ngo byabera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije'.

    Ahabereye iyo mihango hagomba kuba kandi hari uburyo bwo gukaraba intoki n'umuntu ugenzura ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirijwe.

    Ni mu gihe imihango y'ubukwe n'ibirori bibera mu ngo bitagomba kurenza amasaha atatu.

    Aya mabwiriza atangajwe mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego aho ubwandu bugeze kuri 3,9%. Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza, ubwandu bwabonetse ku bantu 629.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-ibirori-byo-mu-ngo-ntibigomba-kurenza-amasaha

  • Rulindo: Gitifu na Etat Civile b’Umurenge bafashwe bazira gusezeranya abageni batubahirije amabwiriza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CIP Alex Ndayisenga yaburiye abayobozi n

    CIP Alex Ndayisenga yaburiye abayobozi n’abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Mu bantu 15 bari bitabiriye ibyo birori ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, hafashwe umunani hatabariwemo abayobozi abandi baratoroka.

    Abafashwe bose byagaragaye ko nta n’umwe wari wipimishije Covid-19, byiyongeraho ko babiri muri bo batari banikingije inkingo zose nk’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abivuga, ndetse ubwo babapimaga ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze, byaje kugaragara ko harimo uwanduye Covid-19.

    Ari Nzeyimana Jean Vedaste na Mukashema Christine ushinzwe Irangamimerere, bombi bemeye ko bakoze amakosa ndetse ko ibyo bakoze, babitewe n’amarangamutima, bakabisabira imbabazi.

    Gitifu Nzeyimana yagize ati “Ndemera ko nakosheje, nkasezeranya abageni ntabanje gusuzuma ko bujuje ibisabwa. Nibwiraga ko Etat civile yabanje kubigenzura ari na yo mpamvu ntiriwe mbitindaho ngahita mbasezeranya. Ndabisabira imbabazi kuko ntujuje inshingano uko bikwiye”.

    Mukeshimana we yagize ati “Nanjye ndemera amakosa kuko ntabanje kureba neza ko abitabiriye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko bujuje ibisabwa, bitewe n’uko amasaha yari yadufashe kandi na Gitifu afite indi nama yagomba kujyamo, ari nabyo byatumye ndeka abitabiriye uwo muhango, bakinjira huti huti, barasezerana. Ndicuza ayo makosa kandi rwose ntibizasubira”.

    Gitifu Nzeyimana yemeye ko yakoze amakosa yo kutagenzura ko abitabiriye ibirori byo gusezerana bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Gitifu Nzeyimana yemeye ko yakoze amakosa yo kutagenzura ko abitabiriye ibirori byo gusezerana bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Ibirori bikorewe mu ngo bigomba kuba byamenyeshejwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho bizabera mu minsi 7 mbere y’uko biba, kandi bakanipimisha mu masaha 24 mbere y’uko biba. Ikindi ni uko bitagomba kurenza abantu 20.

    Kuba ba nyiri ibirori batarigeze babimenyesha urwego rw’Akagari, nabyo bikaba biri mu byatumye Gitifu w’Akagari byabereyemo atabwa muri yombi.

    CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yibukije abayobozi mu nzego z’ibanze ko bafite inshingano zo kugenzura no kureba ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirijwe.

    Yagize ati “Uruhare rwa Gitifu na Etat Civile b’uyu Murenge ni uko batagenzuye neza niba abo basezeranya bujuje ibyo amabwiriza avuga, harimo kureba niba abasezerana n’ababatahiye ubukwe barikingije, bipimishije, bujuje n’ibindi byose bisabwa. Ibyo bagombaga kubanza kubigenzura mbere y’uko basezeranya abageni, kandi biri mu nshingano zabo. Ubwo rero abo bayobozi icyo bakurikiranyweho ni uko batujuje ibyo amabwiriza asaba abayobozi ku rwego rwabo kandi biri mu nshingano zabo”.

    Abageni bari bakoresheje ubukwe ni Niyoniringira Angelique na Dusengumuremyi Vedaste, na bo bahereye ku byabayeho, bagira inama abasore n’inkumi bitegura gusezerana, kujya babanza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Mukeshimana yemeye amakosa anayasabira imbabazi

    Mukeshimana yemeye amakosa anayasabira imbabazi

    Ni mu gihe CIP Ndayisenga aburira abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage muri rusange, kutarenga ku mabwiriza, kuko ibihano biteganyirijwe abayarengaho.

    Inzego zose zirasabwa ubufatanye mu kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa, buri wese yumve ko bimureba ashyire mu bikorwa icyo amabwiriza avuga, hirindwa amarangamutima n’icyizere kugira ngo ubwiyongere bw’abandura Covid-19 bubashe guhagarikwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-gitifu-na-etat-civile-b-umurenge-bafashwe-bazira-gusezeranya-abageni-batubahirije-amabwiriza

  • Kicukiro: Abaturage bazirikanye bagenzi babo batishoboye babagenera ibiribwa by'iminsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2021,nibwo iyo miryango yashyikirijwe ibiribwa birimo ifu y'ibigori, umuceri, ibishyimbo, amavuta yo guteka ndetse n'isabune hakaba hari n'umuturage wahawe matela n'imyambaro.

    Uwineza Clementine yavuze ko yishimiye ko azizihiza neza iminsi mikuru, Ati 'Byanshimishije cyane kuko nibazaga uburyo nanjye nzizihiza Noheli nta mafaranga na make mfite yo guhaha ibibazo bikandenga ariko kuba bagenzi bacu baduhaye ibyo kurya ndabyishimiye cyane.”

    Ingabire Jeanine ufite abana batatu ubarurwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe wahawe matela kubera ko yaryamaga ku bikarito, yavuze ko abyishimiye.

    Ati 'Kurya byari ibintu bingoye kuko dutunzwe n'ibiraka byo guhinga ku buryo iyo nabibonye ni bwo ndya naho kuryama niryamiraga ku bikarito ari na yo mpamvu nshimira aba bantu bantekerejeho bakama matela n'ibyo kurya.'

    Umukuru w'Umudugudu wa Rugunga, Ignatius Kabagambe, yavuze ko bahisemo kuremera bagenzi babo batishoboye kugira ngo na bo bazabashe kwizihiza Noheli n'Ubunani neza.

    Ati 'Mu Mudugudu wacu utuwemo n'abantu bakize ariko tukagira n'indi miryango mike itishoboye ku buryo ari yo mpamvu twahisemo kubaha ibiribwa kugira ngo igihe tuzaba turimo kurya kuri Noheli n'Ubunani na bo bazabashe kubona amafunguro nkatwe kandi ntibigunge.'

    Yakomeje avuga ko uyu Mudugudu wabo usanzwe ufasha abatishoboye no mu bihe bya Guma mu Rugo, ibikorwa nk'ibi bikaba byarakozwe.

    Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abatishoboye kwizihiza iminsi mikuru mu byishimo

    Imiryango itishoboye igera kuri 25 yahawe ibiribwa bitandukanye

    Uretse ibiribwa umwe mu baturage yahawe matela ngo atandukane no kuryama hasi

    Ubwo Ingabire Jeanine yashyikirizwaga matela yo kuryamaho

    Umukuru w'Umudugudu wa Mugunga mu Kagari ka Muyange, Ignatius Kabagambe, yavuze ko bahisemo kuremera bagenzi babo batishoboye kugira ngo na bo bazabashe kwizihiza Noheli n'Ubunani neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abaturage-bazirikanye-bagenzi-babo-batishoboye-babagenera-ibiribwa-by

  • Mvura Nkuvure, gahunda yagaruye urukundo n'ubumwe mu bagizweho ingaruka na jenoside – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda ifasha Abanyarwanda b'ingeri zose barimo abiciwe, abakoze Jenoside bafunze n'abafunguwe, abaturanyi babo n'inshuti zabo ndetse n'abana bavutse ku babyeyi bakozweho na Jenoside, bakongera kwiyumvamo urukundo, ubumuntu n'ubuvandimwe.

    Umuhuzabikorwa w'umushinga wa Mvura Nkuvure, Karangwa Diogène, avuga ko atari urugendo rworoshye kuko rusaba ko abakora urugendo rw'isanamitima n'isanamibanire bahura amasaha atatu buri cyumweru, bagahura rimwe mu cyumweru kugeza ibyumweru 15 bishize, kandi bakanyura mu byiciro bitandatu birangira abitabiriye ibiganiro hari intambwe bateye ifatika.

    Karangwa asobanura ko ibi biganiro bikorwa mu itsinda ry'abantu 15 batuye ku musozi umwe baziranye, rikayoborwa n'abantu babiri bahuguwe (sociotherapiste) na bo bo kuri uwo musozi.

    Ibyo kandi bikorwa no muri gereza aho abantu bahurira ahabugenewe bakayoborwa n'abagororwa bagenzi babo babihuguriwe bityo itsinda rikabategura gusubira mu buzima busanzwe mu gihe bazaba bafunguwe.

    Akomeza agira ati 'Baraganira bagahana ibitekerezo bagasangira amarangamutima ashingiye ku mateka yabo n'ay'imiryango yabo, bagahana ibitekerezo by'uburyo barenga zimwe mu ngaruka n'ibibazo bagenda bagira mu buzima bakigiranaho barangiza bagafashanya gutuma ubuzima bukomeza.'

    Ibi biganiro kugeza ubu bikorerwa mu turere icyenda tw'u Rwanda turimo Muhanga, Nyanza, Nyamagabe, Gasabo, Gicumbi, Burera, Rulindo, Karongi na Rubavu ndetse no mu magereza atanu arimo iya Gicumbi, Huye, Muhanga, Rubavu na Nyarugenge.

    Karangwa avuga ko Mvura Nkuvure imaze gutanga umusaruro ugaragara mu bayitabira.

    Ati 'Mu buhamya twagiye tubona bwavaga mu matsinda twagiye tubona ko nyuma yo guca mu biganiro bya Mvura Nkuvure ikigero cy'ihungabana kigenda kigabanuka kuri benshi.'

    'Umuntu akavuga ati 'nari maze imyaka 10, 15 ntabasha gusinzira ariko uyu munsi ndabasha gusinzira'. Ubwo rero icyo ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko hari icyo gahunda yagiye ikora ku gukira ibikomere kw'abantu.'

    Nyuma y'imyaka itatu CBS Rwanda itanga ubu bufasha ku Banyarwanda bahuye n'amateka ashaririye, irateganya kongeraho umwaka umwe wo gukomeza gukora isanamitima n'isamibanire mu turere dukeneye ubufasha kurusha utundi, aho ifatanya na Prison Fellowship Rwanda, itorero ry'Abangilikani mu Rwanda ndetse na Duhumurizanye Iwacu Rwanda.

    Karangwa avuga ko intego bafite ari ugufasha Abanyarwanda guhangana n'ingaruka z'amateka ya Jenoside nubwo bagihura n'imbogamizi z'abantu batarumva neza ko ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kwitabwaho.

    Asaba inzego za leta, ibigo bitegamiye kuri leta n'Abanyarwanda muri rusange gukomeza gushyira hamwe mu rugendo rwo kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza yaba ubusanzwe n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Amatsinda arenga 60% yarangije ibiganiro bya Mvura Nkuvure akora ibikorwa byo kuyateza imbere

    Baba ari itsinda ry’abantu 15 bayobowe n’abayoborabiganiro babiri babihuguriwe

    Nyuma y’imyaka itatu umushinga wa Mvura Nkuvure ufasha Abanyarwanda, Karangwa yavuze ko bagiye kongeraho undi mwaka

    Umushinga wa Mvura Nkuvure ukorera mu Turere icyenda hirya no hino mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mvura-nkuvure-gahunda-yagaruye-urukundo-n-ubumwe-mu-bagizweho-ingaruka-na

  • MU MAFOTO 50: Mu myambarire idasanzwe ihere i… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byari byitabiriwe ndetse biyobowe n'ibyamamare bikomeye mu gihugu cya Tanzaniya, uhereye no kubari bagize akana nkemurampaka basanzwe bazwi mu myidagaduro yo muri Tanzaniya barimo Paul Siniga uzwi nka Rio Paul na Miss Lindah.

    Ni ibirori byayobowe na Mimi uzwi nka Chugga Queen mu myidagaduro yo muri Tanzaniya kuko akurikirwa n'abarenga miliyoni ebyiri, abarimo Mama Dangote umubyeyi wa Diamond na Uncle Shamte bavugwa mu Rukundo.

    Babu Tale umujyana wa Diamond akaba n'umwe mubagize inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Tanzaniya, na Hamissa Mobetto uri mu rukundo na Rick Ross, ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango.

    Ahabereye ibirori ni uko hari hateguwe

    Miss Umunyana yambitswe ikamba mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 12 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y'Epfo n'ibindi.

    Aba bakoba bose bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahabwa amahugurwa atandukanye, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu akaba aribo berekanye bimwe mu byo bize birimo kugenda neza, kwerekana umuco w'ibihugu byabo ndetse no kuvugira mu ruhame.

    Hamissa Mobetto ubwo yatambukaga ku itapi itukura agana mu byicaro

    Mu myiyereko bakoze harimo ko buri wese yaserutse mu mwambaro gakondo w'igihugu cye, ndetse bagera no mu gice cyo kwerekana impano aho Miss Umunyana Shanitah yabyinnye amaraba.

    Haje gutoranywa abakobwa batandatu bahize abandi mu kwiyerekana, aribo batoranyijwemo Miss ndetse n'ibisonga bye bitatu. Batandatu batoranyijwe babajijwe ibibazo n'Akanama Nkemurampaka kari kayobowe na Paul Siniga uzwi nka Rio Paul, karimo na Miss Mutesi Jolly na Miss Lindah.

    Abanyabirori bari babukereye

    Aba batandatu bahaswe ibibazo mbere y'uko hatoranywa Nyampinga n'ibisonga bye, habanje gutangwa andi makamba ajyanye n'uko abakobwa bose bitwaye mu mwiherero arimo Miss Congeniality na Photogenic.

    Nyuma Rio Paul yahise atangira kuvuga abegukanye amakamba aho igisonga cya kabiri cya Miss East Africa cyabaye Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice, igisonga cya mbere yagizwe Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania.

    Babu Tale umujyanama wa Diamond nawe yakurikiranye umuhango wo guhitamo nyampinga

    Nyuma yo gutangaza ibisonga, Rio yashimye abakobwa bose umurava bagaragaje mu irushanwa, avuga ko bose bakoze ariko hatoranyijwe uwabahize muri byose haba ubwiza n'ubwenge ariwe Umunyana Shanitah ukomoka mu Rwanda.

    Uwatangaje uwegukanye ikamba yagize ati “Nyampinga wa Miss East Africa akomoka mu gihugu cya Perezida Kagame, u Rwanda.''

    Bari baje kureba nyampinga wa East Africa

    Shanitah yabyinnye amaraba

    Mimi ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka atangaza nyampinga

    Ababyinnyi ba Mbosso ubwo bari ku rubyinniro

    Ibyicaro byari byateguriwe Diamond

    Ibyicaro by’abagize akanama nkemurampaka

    Bafata agaselifi k’urwibutso

    Umunyana Shanitah byamurenze

    Miss Mutesi Jolly ubwo yashyikirizaga ikamba Miss Shanitah

    Miss Shanitah imbere y’imodoka ye

    Abakobwa bari mu mwiyerekano mu mbyino zisa

    Miss Shanitah niwe wabaye Nyampinga wa East Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112922/mu-mafoto-50-mu-myambarire-idasanzwe-ihere-ijisho-ibirori-bya-nyuma-bya-miss-east-africa-r-112922.html

  • Transparency International igiye gufasha abahinzi n’abarozi kugira uruhare mu bibakorerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi n

    Abahinzi n’aborozi bahugurirwa kugira uruhare mu bibakorerwa

    Bumwe mu buryo buzakoreshwa burimo kubatoza kugira uruhare mu igenamigambi bakorerwa bitandukanye n’ibikorwa, aho abaturage bakorerwa amaterasi atariyo bakeneye cyane, bigatuma batitabira kuyabyaza umusaruro kuko igitekerezo kiba kitabavuyemo.

    Uwingabire Consolatrice, Umuhuzabikorwa w’ umushinga wo kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu mihigo y’uturere, avuga ko mu gihe u Rwanda rushyize imbere abaturage kugira uruha mu bibakorerwa, kurugira mu igenamigambi ngo mu bahinzi n’aborozi ntibiratera imbere ashingiye ku makuru bakuye i Kayonza na Nyanza, aho bamaze igihe bakorera.

    Uwingabire avuga ko uruhare rw’abahinzi n’aborozi ruri ku kigero kidashimishije “Iyo umuntu agize uruhare mu bimukorerwa habamo kubigira ibye, akabyitaho bigatanga icyizere cy’uko bizaramba. iyo umuturage atagize uruhare mu igenamigambi ntiriba rishingiye ku muturage kandi ryagombye kumusigira impinduka.”

    Rumwe mu ngero atanga ni aho abaturage bakorerwa amaterasi ariko batabanje kubazwa niba ariyo bakeneye.

    Agira ati “Habazwa abantu babiri cyangwa batatu hakemezwa niba icyo gikorwa cyakorwa, ariko ubajije abandi benshi ugasanga hari ikindi bashakaga batabonye. Ibyo bituma icyo gikorwa abaturage batakibonamo, n’umusaruro wari ucyitezweho ntuboneke kuko batakigize icyabo.”

    Mu byo umushinga wa Transparency international Rwanda u,zibandaho ni ugukorana n’abahinzi n’aborozi n’inzego zibaba hafi mu kugaragaza icyo bakeneye, kandi ubu buryo bwatanze umusaruro mu Turere twa Nyanza na Kayonza.

    Uwingabire avuga ko gukorana n’abahinzi n’aborozi n’inzego z’ibanze byatumye umusaruro wiyongera kandi bibonekera mu mihigo yatwo, aho Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa gatanu mu mihigo ya 2020 na ho Kayonza ikaza ku mwanya wa 11.

    Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), kigarahaza ko mu buhinzi harimo inzitizi ndetse hari ibyo abahinzi n’aborozi batishimira birimo kubona ubwanikiro, Guhunika umusaruro kubona isoko ry’umusaruro, kubona ibiryo by’amatungo no kubona isoko ry’amata aho imibare y’abanenga serivisi bahabwa iruta kure abayishima.

    Abahinzi n’aborozi bagaragaza inzitizi zirimo izikomoka ku mihindagurikire y’ikirere, indwara, inganda nkeya n’ubumenyi budahagije.

    Mu Karere ka Rubavu Abahinzi bavuga ko ubu buryo buje bwatanga umusaruro ndetse umuhinzi akagira ijambo mu bimukorerwa.

    Uyu ati “Amabwiriza menshi tuyahabwa n’abashinzwe ubuhinzi n’abayobozi ba Koperative, dusabwa guhuza ubutaka, tukagura inyongeramusaruro n’imbuto tugahinga, ariko iyo twejeje ntitubona abatwegera badufasha kubona isoko ry’umusaruro, birangira umuhinzi ahombye kandi yarategetswe guhinga akabona umusaruro udafite isoko.”

    Abahinzi bo mu Karere ka Rubavu barabihera ku buhinzi bw’imboga b’ibirayi aho basabwa guhinga byinshi ariko byakwera bakabura isoko, bakavuga ko begerewe mu guhinga bajya banafasha gushaka isoko ry’umusaruro.

    Abahinzi bakeneye kunjya bagishwa Inama mu igihe cyo kugena ibiciro kandi hagashyirwa imbaraga mu kugenzura iyubahirizwa ry’ ibiciro kuko bitubahirizwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/transparency-international-igiye-gufasha-abahinzi-n-abarozi-kugira-uruhare-mu-bibakorerwa

  • Yvan Buravan yamuritse alubumu ye ya kabiri a… – #rwanda #RwOT

    Mu muhango watambuga kuri tereviziyo na radio ndetse n'izindi mbuga nkoranyambaga za Tv10, umuhanzi Yvan Buravan yamuritse kumugaragaro Album ye nshya 'Twaje' ifite igisobanuro kinini mu muziki nyarwanda.

    Iri murikwa ku mugaragaro rya Album ya Yvan Buravan, byabanjirijwe no guhabwa indabo n'abakobwa bo muri Kigali Protocal basanzwe bamenyerewe kwakirana ubuhanga ababagana ndetse no kugira serivisi nziza, maze umuhango ukomereza kuri Tv10.

    Yvan Buravan mu kugera kuri Tv 10 yatunguwe n'abana bato bamwiteguye maze batangira kumwereka ibishushanyo bamushushanyirije, banamwereka ko bamukunda cyane nk'umuhanzi ubakora ku mutima.


    Yvan Buravan yamuritse kumugaragaro Album ye nshya Twaje

    Ni umuhango wayobowe n'abanyamakuru babiri b'abahanga Khamisa Sango ndetse na Kate Gustave wizihizaga isabukuru y'amavuko, maze anafashwa n'umuhanzi Buravan ndetse na Kigali Protocal kwishimira umunsi we udasanzwe.

    Mu ndirimbo zirimo Twaje, Gusaakaara, Ye Ayee,Tiku Tiku, I love you too, Ituro, Impore, Vip n'izindi ziri kuri iyi Album ye nshya nizo uyu muhanzi yifashishije asusurutsa abari bamukurikiranye maze umuhango ukomereza muri Radio.


    Yvan Buravan yanyuzwe no kubona abana bato b’abahanga bazi indimi n’indirimbo ze

    Mu muhango waberaga muri Radio 10, umuhanzi Yvan Buravan afatanyije n'abakobwa bo muri Kigali Protocal ndetse n'banyamakuru Khamis Sango na Kate Gusatave, bakase umutsima mu rwego gusangira n'abanyarwanda ndetse n'abakuzi b'umuziki nyarwanda Album 'Twaje'.

    Yvan Buravan wamuritse ku mugaragaro umuzingo we wa kabiri, yashimye abahanzi bose barimo Dj Marnaud, Ruti Joel, Ish Kevin, Andy Bumuntu na Pro Zed bamufashije ndetse n'abawutunganyije kugira ngo ugere hanze unogeye amatwi, maze ahishyura ko hari amashusho azagenda asohoka atunguranye k'ukuntu bagiye bajyana n'aba bahanzi gukora izi ndirimbo.

    Abakobwa bo muri Kigali Protocal bacana 'urumuri rumurikira umuntu wese uzumva Album y’uburyohe ‘Twaje’'

    Yvan Buravan akimara guhabwa indabo yatunguwe n’abana yizihizanya nabo Noheli

    Ubwo Yvan Buravan yari ari kuririmba indirimbo zigize Album ye ya Kabiri yifatanyije n’abana kwizihiza Noheri Nziza

    Yvan Buravan yanyuzwe n'igikorwa cyo kumurika alubumu ye ya kabiri

    Kigali Protocal yabaye hafi Buravan mu gikorwa cyo kumurika alubumu ye 'Twaje' 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZIRI KURI ALBUM TAJE YA BURAVAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112919/yvan-buravan-yamuritse-alubumu-ye-ya-kabiri-anasangira-nabana-noheri-amafoto-112919.html