Category: Uncategorized

  • Muhanga: Hagaragaye umurambo w'umukecuru bikekwa ko yicishijwe ibyuma – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 24 Ukuboza 2021.

    Bivugwa ko uyu mukecuru yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo na bamwe mu bagize umuryango we.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ejo ndetse bakeka ko yishwe.

    Yagize ati 'Twabimenye ejo inzego zishinzwe zatangiye gukora iperereza, naho ibijyanye n'ibimenyetso ntabwo twabivugaho cyane inzego zibishinzwe nizo zatanga ayo amakuru ariko ikigaragara ni uko ashobora kuba yarishwe bamusanze hafi y'urugo rwe kugeza ubu nibyo bikekwa, ariko baracyakurikirana kugira ngo barebe icyo yaba yarazize.'

    Yongeyeho ko uyu mukecuru yari yarashyingiye abana be bose ndetse ko Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rujyana umurambo we kugira ngo usuzumwe.

    Amakuru avuga RIB yamaze gushyikiriza umuryango wa nyakwigendera umurambo we kugira ngo ushyingurwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hagaragaye-umurambo-w-umukecuru-bikekwa-ko-yicishijwe-ibyuma

  • MU MAFOTO 30: Dj Briane, Rocky nabarimo Papa… – #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo kubari bitabiriye uwo muhango banyuzwe no kubona igikorwa nk'icyo Dj Briane yakoze, cyane ko ari bana bari benshi kuko bageraga kuri 25 ndetse na bamwe mu babyeyi babo bake.

    Abana basangiye na Dj Briane ibyo kurya bishimye cyane ndetse bamusabira umugisha kuba yongeye kubatekerezaho kuri Noheli, cyane ko asanzwe abikora maze Dj Briane abagenera n'impano zo gutahana.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dj Briane yavuze ko anyurwa cyane no gusangira na barumuna be na bashiki be bavuye ku muhanda, cyane ko nawe ariwo yavuyeho aribyo bituma agira imbaraga zo gufasha no gushyigikira aba bana.


    Yagize ati''Nk'umwana wakuriye mu muhanda, ngira imbaraga cyane zo gufasha abandi mbona bari mu buzima bugoye kuko ndabuzi nabuciyemo. Iyo Imana ingiriye neza nanjye numva ko hari aho navuye n'ubwo hagikenewe ubufasha.''

    Dj Briane yakomeje avuga ko akigowe n'ubushobozi buke ari naho yahereye asaba abantu kumushyigikira babinyujije mu muryango Briane Foundation, bakamutera ingabo mu bitugu kuko abana bakiri benshi kandi bakeneye gufashwa.


    Dj Briane yafashe umwanya ahereza buri mwana ibyo kurya

    Mu bari bitabiriye icyo gikorwa, harimo Rocky Kirabiranya, Serge Iyamuremye, Papa cyangwe, umufotozi Promesse Kamanda n'abandi bamenyerewe mu myidagaduro.


    Abana basangiye n’ibyamamare bitandukanye

    Umuhanzi Papa Cyangwe ni umwe mubari bitabiriye icyo gikorwa

    King Pazzo umwe mubafashije Dj Briane gutegura igikorwa cyo gusangira n’abana

    Ni igikorwa cyabereye muri Gift Restaurant

    Abana banyuzwe no kuba bariye Noheri bakayisangira n’abandi bana

    Abana bariye barizihirwa

    KANDA HANO UREBE UBURYO DJ BRIANE N’IBINDI BYAMAMARE BASANGIYE N’ABANA BO KU MUHANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112928/mu-mafoto-30-dj-briane-rocky-nabarimo-papa-cyangwe-basangiye-nabana-bo-kumuhanda-noheli-vi-112928.html

  • Mwari w’u Rwanda dutewe ishema nawe-Minisitir… – #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rye yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Minisitiri Bamporiki yabwiye Umunyana Shanitah ko batewe ishema nawe, amubwira ko yaserutse gitore ndetse ashimira Miss Mutesi Jolly ndetse n’itsinda ryose bakoranye muri iki igikorwa.

    Yagize ati” Mwari w’u Rwanda Umunyana Shanitah, dutewe ishema no kuba wambitswe ikamba rya Nyampinga w'Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Waserutse gitore uduhesha ishema. Nshimiye kandi Jolly Mutesi n’itsinda bakoranye mu gutegura iki gikorwa. U Rwanda ni rweme”.

    Si Minisitiri Bamporiki gusa washimye Miss Shanitah, kuko na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba kw'iri rushanwa by'umwihariko ari insinzi kuri Mutesi Jolly.

    Mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza 2021, nibwo Miss Umunyana yambitswe Ikamba , nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y'Epfo n'ibindi.

    Miss Shanitah yahatanye gitore nk’uko Minisitiri Bamporiki yabivuze

    Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 igura ibihumbi 44$, arenga miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka, azajya ahabwa umushahara wa 1500$, arenga miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112932/mwari-wu-rwanda-dutewe-ishema-nawe-minisitiri-bamporiki-na-ambasaderi-nduhungirehe-bashimi-112932.html

  • Iri kamba ni iryawe Papa! Miss Umunyana Shani… – #rwanda #RwOT

    Papa wawe ni umubyeyi w’agaciro mu muryango ndetse cyane nk’uko bikunda kuvugwa, aba ari umutware w’urugo. Aba ari icyitegererezo cyane cyane mu muryango ndetse no ku mwana ufite ababyeyi bombi bamukunda kandi bakamwitaho.

    Iyo bigeze ku mwana w’umukobwa, uyu mubyeyi w’umugabo yiharira igice kinini cy'umutima we, kuko aba yumva uyu ari byose kuriwe, ndetse ari umurinzi we kuko aba yumva ntacyo yaba mugihe akiriho. Umwana wese akura yumva inzozi ze ari ugushimisha ababyeyi be, ndetse yagira intambwe ishimishije atera, bikamushimisha birenze iyo ari kumwe n'ababyeyi be bombi.

    Ibi ariko siko bimeze kuri Umunyana Shanitah waraye wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Miss East Africa kuko umubyeyi we (papa we) atakiriho, ndetse nk’uko yabinyujije kuri konti ye ya instagram iyo aba akiriho byari kuba ari ibyishimo bidasanzwe.

    Nyuma yo gutwara ikamba, Miss Shanitah yarituye papa we witabye Imana

    Mu butumwa bw’ibyishimo bushimira ariko busozwa n’agahinda, nibwo Umunyana Shanitah yifashishije ashimira abamufashije bagatuma aba uwo ariwe kugeza ubu, bamutoye ndetse by’umwihariko umuryango we, maze ikamba aritura papa we utakiriho.

    Muri ubwo butumwa twagenekereje mu kinyarwanda Shanitah yagize ati” Ndishimye cyane kubwa buri kimwe. Nakwifuje ko nasubije buri butumwa bwa buri umwe ariko ntabwo byakunda ubu, ariko ndabasezeranyije nzabikora. Nshimiye Miss East Africa

    Ejo umuryango warafunguwe ngirwa Nyampinga wa East Africa 2021, inzozi zanjye ziba impamo, ndi umunyamugisha kandi ndanyuzwe. Mwarakoze cyane Miss East Africa kuri aya mahirwe atangaje, umuryango wanjye, ikipe yanjye, ibitangazamakuru bitandukanye kubwo kunshyigikira, rwari urugendo rurerure, muri intwari.”

    Mugusoza ubu butumwa, Miss Umunyana ikamba yarituye Se agira ati” Iri kamba ni iryawe papa, ndagukunda kandi ndagukumbuye cyane.”

    Umubyeyi (Se) wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 14 Gicurasi 2020, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze igihe arwariye.

    Mu ijoro ryo kuwa gatanu kuwa 24 Ukuboza 2021, nibwo Miss Umunyana Shanitah yabaye Nyampinga wa Miss East Africa, ahigitse abakobwa bagera kuri 12.

    Shanitah byamurenze akimara kumenya ko yabaye Nyampinga

    Miss Shanitah yegukanye imodoka ya miliyoni 44

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112931/iri-kamba-ni-iryawe-papa-miss-umunyana-shanitah-nyuma-gutwara-ikamba-yarituye-se-witabye-i-112931.html

  • Miss Umunyana Shanitah yahishuye ibanga yakor… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na InyaRwanda.com, Miss Shanitah yavuze uburyo umuhate no kwitegura no kugira intego, aribyo byamufashije kugira ngo atware ikamba n'ubwo bitari byoroshye.

    Muri iki kiganiro tugiye kugaruka cyane kubyagiye bimubaho muri iri rushanwa yamazemo igihe kingana n'ukwezi yitegura, ndetse n'inama agira abakobwa zo kudacika intege bakitabira amarushanwa y'ubwiza kuko irya Miss East Africa ryateje imbere umwana w'umukobwa mu buryo bugaragara.

    Yagize ati: 'Muraho neza? Ndishimye cyane cyane kuba ikamba ritashye mu Rwanda, kuba insinzi ari iy'abanyarwanda kandi ndishimye ko naserukiye u Rwanda neza. Ndashima Imana, ndashima abateguye Miss East Africa kuba barashyizeho uru rubuga rwo guteza umwana w'umukobwa imbere, mwumve ko tubashimye'.

    Yashimiye inshuti n'umuryango kumuba hafi muri uru rugendo. Ati: 'Ndashima umuryango wanjye, ndashima inshuti zanjye zambaye hafi kuva ku munsi wa mbere, ndashima abanyarwanda bose muri rusange twatangiranye urugendo tukaba turugejeje ahangaha tukiri kumwe n'ubwo rugikomeza'.

    Umunyana Shanitah yavuze ko intego no kwitegura cyane aribyo byamufashije gutwara ikamba.

    Ati: 'Urugendo rwangejeje ku ikamba ni ukwitegura, kuko abantu benshi bibwira ko aya marushanwa aba yoroshye ariko ntabwo ariko bimeze ntabwo aba yoroshye. Kuri iyi nshuro nariteguye kurusha uko niteguraga mbere.

    Ikindi, nagize umuhate ndetse n'intego nyamukuru yo gutsinda kuko hari ikintu numvaga ko nshaka kugeraho, navuga ko noneho ubungubu nakoze cyane kugira ngo noneho nzakigereho. Rero byose byanyuze mu kwitegura neza mbere y'uko nitabira irushanwa'.

    Umushinga we ni uguteza imbere umwana w'umukobwa. Awusobanura agira ati: 'Umushinga wanjye ni uguteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa, ariko nkibanda cyane ku ikoranabuhanga. Ni ukuvuga ngo ni uguteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa nteza imbere Afurika ariko noneho binyuze mu ikoranabuhanga'.

    Umunyana Shanitah yabwiye umukobwa wese wo muri East Africa ko ashoboye.

    Ati: 'Icyo nasobanura ku ikamba ry'ubwiza mu iterambere ry'umwana w'umukobwa, ni urubuga ruduteza imbere, ni urubuga twashyiriweho rudufasha nk'abakobwa kwiteza imbere, ni urubuga twashyiriweho rwo kugaragaza ibitekerezo byacu, ni urubuga rugaragaza ibyo dufite mu imbere atari ukuvuga gusa ubwiza tubereka.

    Rero ni urubuga rudutinyura, ni urubuga rw'amahirwe menshi agiye atandukanye ndetse n'urubuga rudufungura mu mutwe rukaduha ibitekerezo bigiye bitandukanye.

    Rero icyo nabwira umukobwa wese udukurikiranye uri kunyumva wo muri East Africa, ni uko uri mwiza, urashoboye, uratandukanye igihe icyo aricyo cyose wabonye ayo mahirwe yakurikirane. Mwarakoze kunshyigikira abanyarwanda kandi ubu urugendo nibwo rutangiye''.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukuboza 2021, nibwo Miss Umunyana yambitswe ikamba, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu byabo birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y'Epfo n'ibindi.

    Aba bakobwa bari bamaze ukwezi mu mwiherero bahabwa amahugurwa atandukanye, uyu munsi bakaba berekanye bimwe mu byo bize birimo kugenda neza, kwerekana umuco w'ibihugu byabo ndetse no kuvugira mu ruhame.

    Mu myiyereko bakoze harimo ko buri wese yaserutse mu mwambaro gakondo w'igihugu cye, ndetse bagera no mu gice cyo kwerekana impano aho Miss Umunyana Shanitah yabyinnye amaraba.

    Haje gutoranywa abakobwa batandatu bahize abandi mu kwiyerekana aribo batoranyijwemo Miss, ndetse n'ibisonga bye bitatu. Batandatu batoranyijwe babajijwe ibibazo n'Akanama Nkemurampaka kari kayobowe na Paul Siniga uzwi nka Rio Paul, karimo Miss Mutesi Jolly na Miss Lindah.

    Aba batandatu bahaswe ibibazo mbere y'uko hatoranywa Nyampinga n'ibisonga bye, habanje gutangwa andi makamba ajyanye n'uko abakobwa bose bitwaye mu mwiherero arimo Miss Congeniality na Photogenic.

    Nyuma Rio Paul yahise atangira kuvuga abegukanye amakamba aho igisonga cya kabiri cya Miss East Africa cyabaye Oceanne Rose ukomoka muri Île Maurice, igisonga cya mbere yagizwe Queen Mugesi wari uhagarariye Tanzania.

    Umunyana Shanitah niwe waraye ubaye Nyampinga wa East Africa

    Nyuma yo gutangaza ibisonga, Rio yashimye abakobwa bose umurava bagaragaje mu irushanwa avuga ko bose bakoze ariko hatoranyijwe uwabahize muri byose, haba ubwiza n'ubwenge ariwe Umunyana Shanitah ukomoka mu Rwanda.

    Uwatangaje uwegukanye ikamba yagize ati “Nyampinga wa Miss East Africa akomoka mu gihugu cya Perezida Kagame, u Rwanda.''

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112930/miss-umunyana-shanitah-yahishuye-ibanga-yakoresheje-kugira-ngo-abe-nyampinga-wa-east-afric-112930.html

  • Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame n… – #rwanda #RwOT

    Mu ifoto bari kumwe ari batatu bahagaze imbere y'ibendera ry'u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bateruye umwuzukuru wabo w'umukobwa, niyo bifashishije bifuriza abanyarwanda bose Noheli Nziza n'Umwaka Mushya Muhire.

    Muri iyi foto iherekejwe n'inyandiko iriho imikono ibiri uwa Perezida Kagame n'uwa Madame Jeannette Kagame, banditse bagira bati: 'Perezida Kgame na Madame Jeannette Kagame babifurije iminsi myiza y'ibiruhuko n'umwaka wuzuyemo ishya n'ihirwe.''

    Kuwa 24 Ukuboza 2021, habura amasaha make ngo Isi yose yizihize ivuka rya Yezu Kirisitu, Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter nanone ubutuma buherekejwe n'amafoto amugaragaza ari kumwe n'imbwa ebyiri yavuze ko 'akunda'.

    Yagize ati 'Umuryango wanjye, nanjye tubifurije iminsi mikuru isoza umwaka myiza. Njyewe nayitangiye neza.'

    Perezida Kagame na Madame bateruye umwuzukuru wabo

    Perezida Kagame aherutse kwifuriza abanyarwanda Noheri Nziza ari kumwe n’imbwa ze ebyiri yavuze ko ‘akunda’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112929/perezida-kagame-na-madame-jeannette-kagame-numwuzukuru-wabo-bifurije-abanyarwanda-bose-imi-112929.html

  • Bamporiki yashimye Mutesi Jolly na Umunyana Shanitah bahesheje ishema u Rwanda muri Miss East Africa – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye uburyo aba bakobwa bitwaye muri iri rushanwa mpuzamahanga, ashimira Jolly Mutesi uri mu bariteguye ndetse na Umunyana Shanitah wegukanye iri Kamba ahigitse bagenzi be 16.

    Ati 'Mwari w'u Rwanda Umunyana Shanitah, dutewe ishema no kuba wambitswe Ikamba rya Nyampinga w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba. Waserutse gitore uduhesha ishema. Nshimiye kandi Jolly Mutesi n'itsinda bakoranye mu gutegura iki gikorwa. U Rwanda ni rweme. Miss East Africa 2021.'

    Ibi Bamporiki abihuriraho n'abandi bantu batandukanye barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wavuze ko kuba kw'iri rushanwa by'umwihariko ari insinzi kuri Mutesi Jolly.

    Francine Uwera Havugimana wabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2017 na 2018, nawe yashimye aba bakobwa ku bw'umuhate bagize.

    Ati 'Ndagushimiye Jolly Mutesi n'imvune, icyuya wabize utegura iri rushanwa, hiyongereyeho ko ikamba ritahanye umukobwa wacu Umunyana Shanitah i Rwanda. Noheli nziza turabishimiye.'

    Ibirori byo gutanga Ikamba rya Miss East Africa ku nshuro ya mbere byabereye mu nyubako yitwa Mlimani muri Tanzania.

    Miss Umunyana yambitswe Ikamba mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, nyuma yo gutoranywa mu bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y'Epfo n'ibindi.

    Miss Umunyana Shanitah yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 igura ibihumbi 44$, arenga miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka, azajya ahabwa umushahara wa 1500$, arenga miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.

    Umunyana Shanitah w'imyaka 22 yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2018 na Miss supranational Rwanda 2019.

    Bamporiki yashimye Mutesi Jolly na Umunyana Shanitah bahesheje ishema u Rwanda muri Miss East Africa

    Mwari w’u Rwanda Umunyana Shanitah, dutewe ishema no kuba wambitswe ikamba rya Nyampinga w'Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Waserutse gitore uduhesha ishema.Nshimiye kandi @JollyMutesi n’itsinda bakoranye mu gutegura iki gikorwa. U Rwanda ni rweme. #misseastafrica2021 pic.twitter.com/2LcEwzCa9C

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) December 25, 2021

    Thank you @JollyMutesi. This is your personal success as well. Congratulations and Merry Christmas !

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 25, 2021

    ⁦@JollyMutesi⁩ congratulations imvune,icyuya wabize utegura iri rushanwa ,hiyongereyeho ko ikamba ritahana umukobwa wacu #shanitah rigataha I Rwanda .Noheli nziza turabishimiye #MissEastAfrica pic.twitter.com/pObeFyDEcb

    — francine Havugimana (@francinehavgma1) December 25, 2021

    Breaking News: Miss Umunyana Shanita niwe utorewe kuba Miss East Africa! Ubuhanuzi bwa Rugagi mu 2018 burasohoye!.. @kagire i told you uncle pic.twitter.com/ttxnNZGIIX

    — Christian SHEMA (@Chrishema) December 25, 2021

    Ibi bintu Rugagi yigeze kubihanura Nyamara!! Congratulations kuri Umunyana Shanitah #misseastafrica2021 pic.twitter.com/UNkVzXZBKj

    — Samuel B. Baker, PI (@BakerReports) December 25, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamporiki-yashimye-mutesi-jolly-na-umunyana-shanitah-bahesheje-ishema-u-rwanda

  • Papa Francis ashobora gusura u Rwanda #rwanda #RwOT

    Arkiyeskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko bamaze gusaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuba yasura u Rwanda ndetse hari icyizere.

    Papa Francis aramutse asuye u Rwanda yaba ari uwa kabiri nyuma y'uko uheruka i Kigali ari Papa Yohani Pawulo wa II wahageze ku wa 7 Nzeri 1990.

    Nyuma y'urwo ruzinduko, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yaje kugenda yiyubaka ndetse yageze ku rwego rwo kugira Cardinal wa mbere.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Cardinal Kambanda yavuze ko nka Kiliziya Gatolika mu Rwanda bamaze gutanga ubusabe bw'uko Papa Francis yazabasura.

    Ati 'Turabyifuza, twaranamutumiye ariko muri gahunda ze nyinshi ntabwo aduhakanira ariko birasaba igihe.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo rero turamenya neza igihe ariko umunsi umwe tuzasurwa.'

    Nyirubutungane wagiriye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda mu 1990, yahavuye atanze Isakaramentu ry'Ubusaseridoti ku bari Abadiyakoni 32 barimo Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Vincent Harolimana.

    Ni mu gihe Papa Francis aramutse asuye u Rwanda rwaba ari uruzinduko rwa gatatu agiriye muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse akaba ari inshuro ya mbere ageze i Kigali kuva Kiliziya Gatolika y'u Rwanda yahabwa Cardinal.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/papa-francis-ashobora-gusura-u-rwanda

  • U Budage bwahaye u Rwanda dose ibihumbi 314 z'inkingo za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo zahawe u Rwanda binyuze muri gahunda y'ubufatanye mpuzamahanga mu gusaranganya inkingo, Covax, aho zatanzwe n'Ikigo cy'Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech.

    Ni inkingo zije gushyigikira gahunda y'u Rwanda yo gukingira abantu benshi dore ko kugeza ubu imibare igaragaza ko abagera kuri 41% bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye.

    Ambasade y'u Budage mu Rwanda, yavuze ko Guverinoma y'iki gihugu yishimiye gufatanya n'abandi bafatanyabikorwa mu kugira uruhare muri gahunda yo kugeza inkingo ku baturage.

    Gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo za Covid-19 kuri bose, kugira ngo Isi ibashe guhashya icyo cyorezo kimaze guhitana abasaga miliyoni 3.6.

    U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira muri Werurwe uyu mwaka, ubu rumaze guha urukingo rwa mbere abaturage barenga miliyoni 7,5 mu gihe abakingiwe byuzuye barenga miliyoni 5,3.

    Ku rundi ruhande, abahawe urukingo rwa gatatu ruzwi nk'urushimangira bo bamaze kurenga ibihumbi 100.

    U Budage bwahaye u Rwanda inkingo zirenga ibihumbi 314


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-budage-bwahaye-u-rwanda-dose-ibihumbi-314-z-inkingo-za-covid-19

  • Uwayezu François Régis yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n'abarimo Minisitiri Biruta (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibirori bya Uwayezu wasabye akanakwa Isaro byabaye ku wa 24 Ukuboza 2021, byitabirwa n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n'Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'umutekano, General Kabarebe James.

    Uretse abo kandi ni ubukwe bwari bwitabiriwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise.

    Abandi bitabiriye ibi birori barimo abayobozi muri FERWAFA mu gihe umuhanzi Jules Sentore ariwe wasusurukije ababyitabiriye mu njyana gakondo ziganjemo iz'urukundo.

    Byanitabiriwe n'inshuti n'imiryango y'aba bombi bari bateraniye mu busitani bwa Pinnacle Gardens buherereye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.

    Biteganyijwe ko ubukwe bwo gusezerana imbere y'Imana hagati y'aba bombi buzaba ku wa 31 Ukuboza 2021.

    Impapuro z'ubutumire zigaragaza ko gusezerana imbere y'Imana bizabera muri Lycee Notre Damme de Citeaux mu gihe nyuma y'iyo mihango, abatumiwe baziyakirira ku Irebero muri Heaven Garden.

    Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza ku wa 12 Nzeri 2021, ubwo Uwayezu yasezeraga ku mpamvu ze bwite.

    Ni mu gihe Isaro Sonia we asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

    Byari ibyishimo kuri Uwayezu nyuma yo kwemererwa n’imiryango ko azabana akaramata n’uwo yakunze, Isaro Sonia

    General James Kabarere uri mu bitabiriye ubu bukwe yafashe ifoto y’urwibutso n’abageni

    Ibirori bya Uwayezu na Isaro byanitabiriwe n’aboyobozi muri Ferwafa, ubanza ni Kamanzi Emery, agakurikirwa na Habyarimana Marcel ari nawe Visi Perezida Ferwafa

    Imiryango y’aba bombi yari ifite akanyamuneza

    Minisitiri Biruta yari mu bagiye gusabira umugeni Uwayezu

    Umuhanzi Jules Sentore yashimishije abari bitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa aho Uwayezu yasabaga Isaro bagiye kubana akaramata

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, uwa kabiri uturutse iburyo, nawe yari afite akanyamuneza ko kwitabira ibi birori

    Uwayezu na Isaro bamaze no gusezerana imbere y’amategeko

    Nyuma yo kwemererwa n’imiryango, abageni bahise bafata ifoto y’urwibutso n’abarimo Minisitiri Dr. Biruta

    Byari ibirori binogeye ijisho

    Isaro asanzwe akora muri Ferwafa

    Abageni bari bafite akanyamuneza ku maso

    Inshuti n’imiryango zari zitabiriye ibi birori


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwayezu-francois-regis-yasabye-anakwa-umukunzi-we-mu-birori-byitabiriwe-n