Category: Uncategorized

  • Yatangiye ubusizi ku myaka 11 yamamara mu Uru… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki Edouard yashimye abantu bose bamwifurije isabukuru y’amavuko barimo abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mu masaha macye ashize.

    Ubutumwa bwa Minisitiri Bamporiki Uwayo Edouard ashima abamwifurije isabukuru y’amavuko.

    Mu busanzwe Bamporiki yavutse tariki 24 Ukuboza 1983, avukira i Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba, ari naho yaje kwiga amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye. Yakuze akunda cyane kwandika cyane cyane imivugo, aho yagendaga yitabira amarushanwa atandukanye mu bigo by'amashuri.

    Afite imyaka 11 gusa y'amavuko, yakoze umuvugo witwa 'Iyo badatsembwa tuba dutwenga' ari nawo watumye amenyekana nk'umusizi akiri umwana. Nyuma amaze kuba umusore, yagiye abona umwanya wo kuvuga imivugo mu birori bitandukanye byo ku rwego rw'igihugu, nko ku munsi mukuru w'Intwari n'indi minsi mikuru itandukanye.

    Bamporiki Edouard yari asanzwe akunda kumva cyane ikinamico 'Urunana' akiri muto, akayikunda cyane ndetse akifuza kuba yabasha nawe kuba umwe mu bakinnyi b'Urunana. Mu mwaka wa 2003, nibwo yashakishije aho umushinga utegura Urunana ukorera, arahamenya maze agezeyo arabinginga ngo bareke ajye akina n'iyo batamuhemba ariko akaba umwe mu bakinnyi, aza kubyemererwa maze ahabwa umwanya wo gukina yitwa Tadeyo.

    N'ubwo abantu bagiye bumva Tadeyo akina ari umusaza mukuru ndetse ufite abana bakuru n'abuzukuru, yari muto cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka 20 gusa y'amavuko, ndetse abantu bakinaga byumvikana ko ababereye umubyeyi mu ikinamico Urunana harimo abamurutaga cyane.

    Mu bindi bijyanye n'ubuhanzi, Bamporiki Edouard yakunze kugaragara mu mafilime atandukanye ndetse ahabwa ibikombe n'ibihembo bitandukanye muri sinema, haba mu zo yagiye akina z'abandi ndetse no mu zo yagiye yandika akanazikinamo. Muri filime yagaragayemo harimo iyitwa 'Munyurangabo' y'umugabo witwa Isaac Chung ukomoka muri Amerika, iyitwa 'Rwanda take two' ya Pia nawe ukomoka muri Amerika, 'Kinyarwanda' ya Ismael afatanyije na Eric Brown n'iyitwa 'Imitoma' ya Kwezi John.

    Mu mafilime yanditse ku giti cye akanakinamo harimo iyitwa 'Ukuri kuri he' ndetse na 'Long Coat' (Ikote rirerire), hamwe n'izo yagiye akinamo z'abandi akaba yaragiye atumirwa mu maserukiramuco y'amafilime atandukanye mu bihugu by'u Burayi na Amerika. Mu mwaka wa 2006, yitabiriye Iserukiramuco ry'amafilime rya Cannes mu gihugu cy'u Bufaransa, muri 2010 yitabira iserukiramuco  I Rotterdam mu Buholandi, muri 2011 yitabira iserukiramuco muri Turukiya ryitwa 'Crimes and punishment'. Mu mwaka wa 2011 kandi yitabiriye irindi serukiramuco muri Heart Land  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu bijyanye n'ibihembo, muri 2008 yabonye igihembo yakuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarahembewe kwandika filime nziza (Best Script) ubwo yandikaga Filime 'Long Coat', iyi ikaba ari filime yagaragayemo abahanzi b'abanyarwanda nka Miss Channel, Mani Martin n'umukinnyi Jimmy Gatete. Muri 2011, yabonye igihembo cy'umukinnyi mwiza (Best Actor) mu iserukiramuco rya Heart Land.

    Hon. Bamporiki ni umwe mu bahanzi b'abahanga beza yaba mu bijyanye na filimi n’ubwanditsi

    Nyuma y'ubuhanzi mu byiciro bitandukanye, Bamporiki Edouard mu mwaka wa 2013 yatorewe kuba Intumwa ya rubanda, ubu ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda. Bamporiki ni umugabo wubatse, akaba yarambikanye impeta y'urudashira na Uwingabire Claudine, tariki ya 18 Ukuboza 2010.

    Kuva yaba umudepite mu mwaka wa 2013, Bamporiki Edouard yanakomeje ibikorwa bye by'ubuhanzi, dore ko yakomeje kumvikana mu ikinamico Urunana nka Tadeyo, akaba yaratangarije ibyo we yemeje, ko gutanga ubutumwa mu bihangano nabyo ari ukuba Intumwa ya rubanda.

    Mu bijyanye n’amashuri, bamporiki Edouard yagiye yiga amasomo atandukanye mu bihugu bitandukanye, harimo amasomo ajyanye na sinema aho yize i Burayi ahitwa Plague ibijyanye na sinema, aza no kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibijyanye no kubaka amahoro no kurwanya amakimbirane.

    Yinjiye muri Politike mu mwaka wa 2013

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).  Mu mwaka wa 2013 nibwo yatorewe kujya mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda nk'umudepite.

    Bamporiki n’umugore we aha hari mu biruhuko by'abagize Guverinoma byo muri Kanama 2021

    Ubwo yari akiri mu Nteko Ishingamategeko nk'umudepite, nibwo yamuritse igitabo yise 'Mitingi Jenosideri, Imbundo, Imbarutso y'imbunda yarimbuye imbaga' hari mu mwaka wa 2017 mu muhango witabiriwe n'abarimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.

    Mu mwaka wa 2019, yaje kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashyirwa muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco nk'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, umwanya yashyizweho avuye ku Ubuyobozi bw'Itorero ry'Igihugu.

    Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Minisitiri Bamporiki hari mu mwaka wa 2017 

    Ni umwe mu bahanga mubyo bakora kandi bagira ubusabane bwa kinyarwanda budasanzwe
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112918/yatangiye-ubusizi-ku-myaka-11-yamamara-mu-runana-amateka-arambuye-ya-minisitiri-bamporiki–112918.html

  • Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19

    Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19

    Ibyo yabisabye ku wa Gatandatu taliki 25 Ukuboza 2021, nk’uko bisanzwe mu butumwa yageneye abitabiriye igitambo cya misa ya Noheli, ku kibuga cya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani.

    Yagaragaje ko isi ikeneye gushyira hamwe hagahuzwa imbaraga mu gushaka ibisubizo mu mibanire, by’umwihariko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ndetse ko nta cyagerwaho mu gihe abantu bahisemo kuba ba nyamwigendaho.

    Papa Francis yanagaragaje ko yababajwe n’ibyabereye mu bihugu birimo Siriya, Yemeni na Iraki ,ibyo yise 'amakuba akomeye’, ndetse kandi yatanze umuburo wo kwirinda intambara n’ihohoterwa bishobora kwaduka muri Ukraine.

    Uwo muyobozi yerekanye kandi ko ku rwego mpuzamahanga mu gihe hatabayeho inzira y’ibiganiro, hari ibyago byinshi by’uko bizajya biganisha mu guca inzira za bugufi mu gukemura ibibazo, aho guhitamo inzira ziganisha ku nyungu z’igihe kirekire.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/papa-francis-yahamagariye-amahanga-kunga-ubumwe-mu-guhashya-covid-19

  • Menya ibijyanye no gusuzuma umurambo (Autopsy) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Ikigo cy’igihugu gitanga ibimenyetso bya Gihanga akaba n’umukozi ushinzwe agashami ko gupima uburozi mu kigo cya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory), Samvura Jean Pierre, avuga ko ari ikigo cya Leta cyashyizweho, gishinzwe gutanga ibimenyetso by’imanza nshinjabyaha mu butabera, ariko n’umuntu ku giti cye ashobora gufashwa.

    Avuga ko DNA ari uturemangingo ndangasano. Ni umurage umwana akura ku babyeyi be (papa na mama). DNA cyangwa AND iyo ipimwe yerekana uturemangingo umwana akura kuri se cyangwa nyina bityo ibisubizo bivuye mu bizamini biba byafashwe byerekana niba umwana afitanye isano n’ababyeyi be cyangwa se hari uwo badahuje.

    Rwanda Forensic Laboratory yatangiye yitwa Kigali Forensic Laboratory ari nto cyane, ikora ibijyanye no gupima ibikumwe, inyandiko mpimbano no gufata 'sample’ ya DNA bikoherezwa i Mahanga akaba ari bo batanga ibisubizo by’ibyavuyemo.

    Nyuma u Rwanda rwasanze ari byiza kugira ikigo cya Rwanda Forensic laboratory, ari nabwo nyuma yaho cyaje gushingwa muri 2016 ariko gitangira gukora neza muri 2018.

    Rwanda Forensic Laboratory

    Rwanda Forensic Laboratory

    Icyo kigo kigira serivisi zitandukanye zirimo ibice bine bigizwe n’ubunyabutabire hapimirwa uburozi na alukoro mu maraso, igice cy’ibinyabuzima, igice gipima inyandiko mpimbano, ibikumwe, ibijyanye n’imbunda n’amasasu aho herekanwa uwarashe uwo ari we ndetse niba imbunda yarashe ahantu hatandukanye ari imwe cyangwa ari nyinshi, ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse n’igice cya Forensic Medecine, ahapimirwa abakubiswe, impanuka hakamenyekana ububabare afite mu mubiri imbere.

    Samvura asobanura impamvu hakorwa 'Autopsy’ agira ati 'Hakorerwa Autopsy yo kugenza ibyaha aho rimwe na rimwe abagenzacyaha basanga urupfu rw’umuntu rutunguranye wenda mu masaha yari muzima, icyo gihe hapimwa umurambo we kuko urupfu rwe ruba rudasobanutse. Buri gihe iyo bisabwe, uwapfuye akorerwa iryo suzuma kuko muganga wenyine ni we wemeza ko umuntu yapfuye ndetse akemeza icyamwishe, kugira ngo niba uwapfuye anakoresha ubwishingizi bufashe abasigaye'.

    Samvura avuga kandi ko ibyo bizamini birimo autopsy byishyurwa, yo ikaba yishyurwa Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60.000).

    Asobanura ku kibazo cy’abantu usanga bapfuye ariko mu by’ukuri hatazwi inkomoko yabo, icyo gihe icyo bakora bo ni uko uwamuzanye cyangwa urwego runaka bumvikana uko yishyurirwa.

    Avuga ko akamaro ka Autopsy Abanyarwanda bakumva cyane, kuko umumaro wayo ari ukumara amatsiko abantu mu gihe habaye urupfu rutunguranye.

    Rwanda Forensic Laboratory ikora ibizamini bitandukanye

    Rwanda Forensic Laboratory ikora ibizamini bitandukanye

    Samvura amara impungenge abantu bakeka ko igihe hasuzumwa umurambo (autopsy) baba bafata nk’ibice runaka by’umubiri bakabikuraho.

    Ati 'Ntibikwiye kuko hari ubwoko bwa autopsy bubiri. Iya mbere ni ikorwa mu buryo bugaragara, aho niba umuntu ubona ko yakaswe ijosi, icyo gihe si ngombwa kujya mu gice cy’imbere kureba icyamwishe'.

    Ati 'Hari n’uburyo bwo gusuzuma icyamwishe barebeye imbere mu gihe nta ntandaro igaragara inyuma, icyo gihe dufungura imbere tukareba niba hari indwara yihishe imbere mu mubiri. Rero abantu basobanukirwe ntabwo umurambo tuwushinyagurira, tuwubaha nk’uko twubaha umuntu muzima urimo gukorerwa ikizamini runaka cy’imbere'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-ibijyanye-no-gusuzuma-umurambo-autopsy

  • Abasore gusa: Dore ibintu 5 ukwiye guhisha um… – #rwanda #RwOT

    Muri  ibi bintu tugiye kukubwira urahitamo iby'ingenzi cyangwa byose wige kujya ubikoresha. Ahari muri iyi nkuru urakuramo umuti uvura umubano wawe n'uwo wihebeye.

    1.Ntuzabwire umukobwa mukundana ibyerekeye amafaranga ufite.

    Uko uzaba ukize kose cyangwa ukennye kose musore wanjye , ntuzabwire umukobwa mukundana uko ikofi yawe ihagaje. Iyo umaze kumubwira uko ikofi yawe ihagaze ahita abyitaho ubundi akabiha umwanya munini cyane. Uwo mukobwa mukundana, ntabwo ashaka ko ukena, rero numubwira uko ikofi yawe ihagaze, ntabwo azongera kugusaba ibintu, ahubwo azahita ashaka abo kubisaba kandi ibi bizatuma aguca inyuma, bikurure ugutandukana.

    Ku rundi ruhande uyu mukobwa namara kumenya ibyerekeye ikofi yawe, azakoresha imbaraga zose ngo asesagure amafaranga yawe niba bihuriranye n'uko atagukunda kandi ukaba ufite amafaranga azi neza. Azifata nk'uwarembye maze atume uyakoresha koko. Uyu mukobwa iyo utamwoherereje amafaranga azifata nkaho utamukunda.

    2.Ntuzatume muganira ku bandi bakobwa.

    Mu by'ukuri, umukobwa mukundana ntabwo ashaka kumva amazina y'abandi bakobwa mu matwi ye, uretse kumva inkuru zitandukanye gusa abwirwa nawe. Umukobwa akunda kumva inkuru z'abandi basore gusa.

    3.Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya cyane.

    Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya ngo bakugireho ijambo cyangwa ngo ubabonere umwanya nk'uwo umuha.

    4.Ntuzamare igihe kirekire kuri telefoni yawe uvugana n'abandi bakobwa.

    Igihe umukobwa mukundana azamenyera ko umara igihe kirekire uri kuvugana n'abandi bakobwa kuri telefoni cyangwa ubandikira, azabyanga , azafuha cyane bimusenye, rero gabanya cyangwa ubihagarike burundu.

    5.Ntuzigire nkutazi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.

    Abasore bamwe ntabwo bazi gukunda, bamwe barakaza abakunzi babo cyane bakanatuma biyanga. Ntuzamwereke ko uzi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina cyane ariko ntuzanamwereke ko utabizi.

    Inkomoko:ghanamma 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112934/abasore-gusa-dore-ibintu-5-ukwiye-guhisha-umukobwa-mukundana-kugira-ngo-murambane-112934.html

  • Kayonza: Abantu 55 bafatiwe mu masengesho baranze kwikingiza Covid-19 ngo babitewe nuko “isi ishaje” #rwanda #RwOT

    Abaturage 55 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini, banze kwikingiza COVID-19 no kwambara agapfukamunwa, bafatiwe mu rugo rumwe bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Noheli, mu Mudugudu wa Nyirampa, Akagari ka Kiyenzi mu Murenge wa Gahini.

    Bavuze ko basengera mu itorero ryitwa 'Yesu Araje' ngo ryiyomoye ku badivantisite b'Umunsi wa Karindwi.

    Ubwo basangwaga basenga ngo bari bacucitse mu cyumba kimwe bose uko ari 55 bakaba bahuje imyumvire imwe yo kwanga kwikingiza, kwambara agapfukamunwa no kwanga andi mabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yagize ati 'Ahagana saa yine z'amanywa ni bwo abashinzwe amakuru mu Mudugudu bavuze ko hari abantu bifungiranye mu nzu y'umuturage bari gusenga, twagiyeyo rero dusanga koko ni 55. Twasanze nta n'umwe muri bo urikingiza, tubabaza impamvu batubwira ko batabyemera.'

    Yakomeje avuga ko abenshi mu baturage basanze aho ngaho barimo n'abaturutse mu tundi dusantere.

    Ati ' Batubwiye ko batemera na gato kwikingiza, impamvu batanga ngo ni uko ku ifishi ya RBC handitseho ko niwikingiza ingaruza zizakubaho uzazirengera ariko twabonye ari nk'urwitwazo kuko twakomeje turabaganiriza batwereka imirongo yo muri Bibiliya yerekana ko isi ishaje, ibi ari ibimenyetso byerekana ko isi ishaje kandi yamaze kwandura.'

    Yasabye abaturage kwikingiza bakareka kurebera iki cyorezo mu ndorerwamo ya Bibiliya rimwe na rimwe banayisobanurira nabi bikaba intandaro yo kuba byatuma bakwandura COVID-19.

    Source: Igihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kayonza-abantu-55-bafatiwe-mu-masengesho-baranze-kwikingiza-covid-19-ngo

  • Gen James Kabarebe na Louise Mushikiwabo mu bitabiriye ubukwe bwa Uwayezu Regis wabaye SG wa FERWAFA(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Regis yasabye inakwa Isaro Sonia bakoranaga muri FERWAFA ari umunyabanga wa perezida wa FERWAFA.

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko.

    Umuhango wo gusaba no gukwa ukaba warabereye mu Busitani bwa Pinnacle Garden buherereye Kimironko.

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore ni we waririmbiye abageni mu muhango wo gusaba no gukwa.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise, akaba n’uwo mu muryango wa Regis.

    Umujyanama wa Perezida Kagame wihariye mu by’umutekano, Gen James Kabarebe na we yari ahari, hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, indi mihango izaba tariki ya 30 Ukuboza 2021 aho bazasezeranira muri Lyce Notre Damme de Citeaux n’aho abatumiwe bazakirirwa ku i Rebero muri Heaven Garden.

    Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko

    Regis na Sonia mu muhango wo gusaba no gukwa

    Gen James Kabarebe ni umwe mu bitabiriye ubu bukwe

    Jules Sentore ni we waririmbye muri ubu bukwe

    Louise Mushikiwabo (wa kabiri iburyo)yari yaje gushyigikira Regis na Sonia

    Regis na Sonia n’abari babagaragiye

    Isaro Sonia yasabwe arana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gen-james-kabarebe-na-louise-mushikiwabo-mu-bitabiriye-ubukwe-bwa-uwayezu-regis-wabaye-sg-wa-ferwafa-amafoto

  • Umukobwa yahaye isomo rikomeye mugenzi we wamusebeje ku mukunzi we (reba ibyo yamukoreye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umukobwa akubita bikomeye undi mukobwa mugenzi we nyuma yo kumusebya ku mukunzi we akamuvugaho amagambo mabi yo kubateranya.

    Nkuko bigaragara mu mashusho yo kuri instagram, uyu mukobwa agaragara ari hejuru ya mugenzi amuhondagura nk'igihano cyo kuba yaramwandagaje.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yahaye-isomo-rikomeye-mugenzi-we-wamusebeje-ku-mukunzi-we-reba-ibyo-yamukoreye/

  • Mu mafoto meza cyane, Miss Jolly yishimiye akazi yakoze muri Miss East Africa ! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mugoroba wo kuri uyu wa 24/Ukuboza mu gihugu cya Tanzania wari umugoroba udasnzwe ku munyarwanda Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa ryari rimaze igihe ribera muri icyo gihugu.

    Muri aya marushanwa, Mutesi Joly nundi Munyarwanda wagaragaye muri iri rushanwa aho yari agize committee yateguye aya marushanwa nka Vice President yishimiye aka kazi yari amazemo amezi 6 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram:

     

     

     

     

    Andi mafoto ya Miss Jolly mu mugoroba wo gutanga ikamba rya Miss East Africa :

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-meza-cyane-miss-jolly-yishimiye-akazi-yakoze-muri-miss-east-africa/

  • President wa FERWAFA Cafu Olivier yitabiriye ibirori by'ikipe ya Barcelone byo kwizihiza Noheli (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yagiye hanze kuri uyu mugoroba wa Noheli, President wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yagaragaye mu birori byarimo abastar bakanyujijeho mu ikipe y'ubukombe Barcelona ndetse naabayikinira ubu harimo nka Ansu Fati wahawe numero yambarwaga na Messi.

    Benshi mu bakurikiranira hafi football nyarwanda bibajije byinshi harimo inyungu ibi byaba bifitiye umupira nyarwanda cyane ko biteze byinshi kuri uyu President watowe nyuma y'iyegura rya Rtd Afande Sekamana.

    Amafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/president-wa-ferwafa-cafu-olivier-yitabiriye-ibirori-byikipe-ya-barcelone-byo-kwizihiza-noheli-amafoto/