Category: Uncategorized

  • Musenyeri Filipo Rukamba arakangurira abakirisitu kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Filipo Rukamba akangurira abakirisitu kwikingiza Covid-19

    Musenyeri Filipo Rukamba akangurira abakirisitu kwikingiza Covid-19

    Ubu butumwa yabugarutseho mu gitambo cya misa yaturiye kuri katedarari ya Butare, kuri Noheri y’uyu mwaka wa 2021.

    Mu nyigisho yatanze hari aho yagize ati 'Papa yarikingije, Perezida wa Repubulika yarikingije, abayobozi barikingije, yewe nanjye narikingije. Tumaze kuba Abanyarwanda bageze kuri 7,500,000 bikingije!'

    Yakomeje agira ati 'Ariko wowe kubera bwa bwirasi bw’umutima wawe ukumva utakwikingiza ku bw’ibintu ntazi wasomye kuri 'whatsapp’ cyangwa ahandi hantu! Nari ngiye kuvuga ngo n’iyo abantu bose bashira kuko bikingije, uzasigara wenyine ku isi?'

    Yunzemo ati 'Nta wantumye ngo mbabwire ibyo by’inkingo, ariko namwe mutekereze. Ejo ejobundi bakubuze kujya mu isoko, bakubuze kwinjira mu modoka cyangwa niba ufite umurimo uwute! Baho mu bwitonzi, mu butungane no mu busabaniramana, urebe igikwiye n’ikiri cyiza mu gihe urimo.'

    Munsenyeri Filipo Rukamba kandi yasabye abubatse ingo kubana neza, kuko kutumvikana bigira ingaruka ku bana babo.

    Yagize ati 'Usanga hari abana benshi ku muhanda batagira ababyeyi babitaho, kandi ababyeyi babo bariho. Ibi bituruka kuba ingo zitakigira ikintu cyo kumenya kwakirana, ugasanga ababyeyi batihanganirana. Hari n’aho bambwiye usanga nka nyina w’umwana ajya ku ishuri akavuga ko adashaka ko se w’umwana aza kumusura, kandi ari se wamubyaye.'

    Ubu butumwa yabutangiye mu gitambo cya misa yaturiye kuri Katedarari ya Butarem kuri Noheri 2021

    Ubu butumwa yabutangiye mu gitambo cya misa yaturiye kuri Katedarari ya Butarem kuri Noheri 2021

    Yibukije ko niba abantu baba babanye bakundana, bakwiye kuzirikana ko urukundo rwihanganira byose, umugore akihangarira umugabo, umugabo akihanganira umugore, abana bakihanganira ababyeyi mu ngorane bafite, n’ababyeyi bagafasha abana mu ngorane bafite.

    Ati 'Kwihangana ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-filipo-rukamba-arakangurira-abakirisitu-kwikingiza-covid-19

  • Amafoto yibyamamare byumupira wamaguru kur… – #rwanda #RwOT

    Zimwe muri shampiyona zikomeye i Burayi zabaye zitanze akaruhuko ku makipe kugira ngo abakinnyi bizihize iminsi mikuru, usibye shampiyona yo mu Bwongereza igomba gukomeza kuri uyu munsi.


    Mauro Icardi n’umugore we

    Abakinnyi batandadukanye bagaragaye bari gukoresha ako kanya bahawe bishimana n'imiryango yabo, abandi nabo bishima ku giti cyabo.

    Cristiano Ronaldo


    Neymar

    Kevin de Bruyne

    Luis Suarez

    Evra

    Robert Lewandowski

    Lionel Messi 

    Jose Mourinho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112939/amafoto-yibyamamare-byumupira-wamaguru-kuri-noheli-112939.html

  • Emojis n’ibisobanuro byazo (Igice cya I) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Reka turebere hamwe zimwe muri zo n’ibisobanuro byazo:

    Umuriro

    Umuriro

    Aka kamenyetso gakoreshwa igihe umuntu ashaka kwerekana ko ashimishijwe n’igikorwa kibaye cyangwa kigiye kuba (haraza gushya/hahiye), cyangwa se kwerekana ko wishimiye umuntu runaka bitewe n’uko agaragara cyangwa ibikorwa bye.

    Isura icuramye

    Isura icuramye

    Natebyaga, nikiniraga, sinari nkomeje.

    Isura ifite amaso y

    Isura ifite amaso y’udukubo

    Gushiguka, gukuka umutima kubera ibibaye (ibyago/urupfu)

    Inguge yipfutse amaso

    Inguge yipfutse amaso

    Ngize isoni z’ibyo mbonye, sinshobora gukomeza kubireba.

    Inguge ipfutse umunwa

    Inguge ipfutse umunwa

    Ngize isoni z’ibyo mvuze cyangwa nanditse.

    Inguge ipfutse amatwi

    Inguge ipfutse amatwi

    Sinemera ibyo numvise, sinshaka no kubyumva.

    Inzara barimo gusiga vernis

    Inzara barimo gusiga vernis

    Ibyo uvuze (wanditse) ntacyo bimbwiye, nta n’icyo byampinduraho.

    Umuntu urimo kubyina

    Umuntu urimo kubyina

    Ndi mu byishimo, ndashaka kujya kubyina nkanezerwa.

    Ikiganza kirambuye mu kirere

    Ikiganza kirambuye mu kirere

    Hagarara! Rekera aho! Ntugire icyo urenzaho! Mu yandi magambo ni STOP! Iki kiganza hari abagikoresha mu butumwa bwo gusuhuzanya ariko si byo.

    Ikiganza kinyeganyega

    Ikiganza kinyeganyega

    Iki kiganza ni cyo cyagenewe gukoreshwa mu mwanya w’ubutumwa bwo gusuhuzanya.

    Ikiganza kirambuye mu kirere

    Ikiganza kirambuye mu kirere

    Simbizi pe! Sinzi uko nabisobanura.

    Isura n

    Isura n’ibiganza bireba iruhande

    Ni uko bimeze, wabyemera utabyemera nta kindi nabikoraho.

    Isura ifite amaso gusa

    Isura ifite amaso gusa

    Mbuze icyo mvuga, ndaruciye ndarumira (ururimi)

    Igikanka (amagufa y

    Igikanka (amagufa y’umutwe)

    Ibi birenze ukwemera, ndapfuye!

    Akarahuramuriro (electric plug)

    Akarahuramuriro (electric plug)

    Icyo wakenera cyose nakikubonera.

    Isura ita inkonda

    Isura ita inkonda

    Amerwe aranyishe (ndashaka kurya), cyangwa se ndakwifuza (umugore/umugabo). Ishobora no gukoreshwa n’umuntu werekana ko yasagutswe n’inzoga (gusinda).

    Biracyaza…

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/emojis-n-ibisobanuro-byazo-igice-cya-i

  • Afurika y’Epfo irasaba ko cyamunara y’urufunguzo rw’aho Mandela yafungiwe ihagarikwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nelson Mandela

    Nelson Mandela

    Iryo gurishwa riteganyijwe kubera i New York, rikoreshejwe n’inzu itegura za cyamunara yitwa Guernsey’s Auction, urugurisha akaba ari Christo Brand, wahoze ari umurinzi wa Mandela muri iyo gereza.

    Minisitiri wa Afurika y’Epfo ushinzwe Umuco, Nathi Mthethwa, yavuze ko nta biganiro byabanje kubaho na Leta.

    Yagize ati “Uru rufunguzo ni urw’abaturage ba Afurika y’Epfo, ntabwo ari umutungo bwite w’undi muntu”.

    Inzu Guernsey’s itegura cyamunara itangaza ko iyo cyamunara iteganyijwe kuba ku itariki ya 28 Mutarama 2022, igamije gukusanya amafaranga yo gushyiraho ubusitani bw’urwibutso ndetse n’inzu ndangamurage iruhande rw’aho Mandela ashyinguye.

    Mandela, intwari y’igihugu muri Afurika y’Epfo, yamaze imyaka 18 afungiye muri gereza yo kuri Robben Island mu myaka 27 yafunzwe, nyuma Brand yahindutse inshuti ya hafi ya Mandela.

    Iyo gereza ikomora izina ryayo ku nyamaswa zizwi nka ‘seals’ zahoze ziba kuri icyo kirwa ku bwinshi, robben ni izina ry’izo nyamaswa mu rurimi rw’Igiholandi.

    Mandela yafunguwe mu 1990 ubwo Afurika y’Epfo yatangiraga urugendo rwo kuva mu butegetsi bw’ivanguramoko bwa apartheid, urugendo rwarangiye mu 1994 ubwo habaga amatora ya mbere ahuriwemo, Mandela agatorerwa kuba Perezida wa mbere w’umwirabura muri icyo gihugu, aho yategetse manda imwe, ava ku butegetsi mu 1999. Yitabye Imana mu 2013 afite imyaka 95.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/afurika-y-epfo-irasaba-ko-cyamunara-y-urufunguzo-rw-aho-mandela-yafungiwe-ihagarikwa

  • Umwarimu yafatanywe icyangombwa gihimbano cy’uwakingiwe Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Havugimana usanzwe ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi tariki ya 24 Ukuboza 2021, ubwo yari ku kigo nderabuzima cya Bugeshi asanganywe icyangombwa cy’uko yikingije kandi bitarabayeho.

    Havugimana aganira na Kigali Today yemeye ko yakoze amakosa abizi.

    Agira “Twakoze ikosa ryo kugura ikarita itemewe, kugira nemererwe kwinjira mu bukwe. Nzi neza ko ari ikosa kuko ntikingije ntanipimishije.”

    Akomeza avuga ko iyo karita yayiguze amafaranga 1000Frw n’umuntu wari uzifite i Musanze aho yari yagiye mu bukwe.

    Ati “Banze ko twinjira mu bukwe, abafite amafaranga bakipimisha, njyewe ntayo nari mfite, ubwo nari ku gipangu bakinze. Haje umusore afite amakarita ane, atubwira ko twayagura tukagaragaza ko twikingije”.

    Havugimana asobanura ko iyo karita yamufashije mu gihe abarimu basabwa kwikingiza abatabikoze bakava mu mirimo.

    Ubwo ku wa 24 Ukuboza 2021 yajyaga kwikingiza Covid-19, yasanze ku kigo nderabuzima abantu babaza impamvu batashyizwe muri system, maze na we agira amatsiko yo kubaza.

    Ati “Nagize amatsiko njyayo, bambaza niba nanjye narikingije mbereka ikarita yanjye, umuganga wayibonye yibajije ukuntu bankingiye inkingo mu byumweru bibiri kandi bigomba iminsi 24, bambura muri system banyibazaho.”

    Havugimana avuga ko yakomeje kubazwa yemera ko yayiguze ajyanwa ku buyobozi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko Havugimana azashyikirizwa ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gucura imyandiko mpimbano, atanga ubutumwa busaba abantu kwikingiza n’abafite impapuro mpimbano bakazishyikiriza ubuyobozi.

    Ati “N’ubwo amabwiriza ya Leta asaba abantu kwerekana ko bikingije Covid-19 kugira ngo bahabwe servisi, ntibivuze ko bagomba gukora ibyaha byo guhimba inyandiko zibyerekana kuko abazabikora cyangwa abazabifatirwamo bazahanwa. Turakangurira abatarikingiza kubyitabira ndetse bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, birinda inzira zose zibaganisha gukora ibyaha nk’ibi.”

    Icyo cyaha Havugimana agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu (5) n’imyaka (7), n’izahabu y’amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwarimu-yafatanywe-icyangombwa-gihimbano-cy-uwakingiwe-covid-19

  • Igitekerezo: Umuntu akwifurije umwaka mushya mwiza atari asanzwe akuvugisha ubundi byangiza iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi nabyumvanye abantu benshi batandukanye babyinubira ndetse bamwe bakaniyama abatarabikora ngo ntibibeshye ngo babifurize umwaka mwiza, kandi bari bamaze igihe kinini batabavugisha, nza kwibaza icyo byaba binatwaye aribwo abikoreye.

    Ubusanzwe hari abantu baba baziranye, ariko badakunda kuvugana kenshi wenda bitewe n’uko nta bintu byinshi bibahuza, ariko ibyo bitavuga ko baba bataziranye ku buryo haba ikintu kidasanzwe nko gusoza umwaka akibuka ko na mugenzi we yawusoje akabyishimira, ndetse akanamwifuriza kuzasoza amahoro undi bagiye gutangira.

    Ubundi abantu bose bigirira ibibazo bigiye bitandukanye, ku buryo kujya ubona umwanya wo kuvugisha abantu bose muziranye cyane cyangwa buhoro bitakorohera umuntu.

    Ibi bigatuma hari abo bavugana kenshi n’abandi bavugana gahoro bibaye ngombwa. Ariko kuba abantu bagiye gusoza umwaka biba ari ikintu kinini ku buryo umuntu wafashe umwanya akakwibuka mu bo yishimira ko basozanyae umwaka amwifuriza kuzasoza no kuzahirwa mu wundi ukurikiyeho, biba ari igikorwa cyiza undi yakwishimira.

    Ikindi gihari, iyo uvuze ngo mwari mumaze igihe mutavugana, ubwo bisobanuye ko nawe utaba waramuvugishije, ariko ubwo umwe akaba ari we ubaye mubi nibura unakwibutse muri izo mpera z’umwaka, akanakwifuriza ishya n’ihirwe mu mwaka utangiye.

    Gusoza umwaka ugatangira undi ni ibidasanzwe, kandi ibyo abantu babifatira umwanya nyine iyo umwaka urangiye, kuko nibwo uba umenye ko muwusoje, rero umuntu kuba yarakuvugishije kenshi cyangwa gake, numva bitaba imbogamizi yo kuba agutekereje akakwifuriza kuzagira umwaka mwiza ukurikiyeho.

    Hari n’ababisanisha n’amasano bafitanye, cyangwa umumaro runaka yumva kanaka yari kumumarira, ku buryo iyo atabikoze uko we yumva yari kubikora aba yumva adakwiriye kumwifuriza umwaka mushya muhire, cyangwa gushimishwa n’uko ari muzima basozanye umwaka. Nyamara kwishimira ko uriho, ni iby’agaciro kuko ubuzima buzima ni cyo gishoro cya mbere.

    Yaba amagambo nyiri ubwite yiyandikiye, yaba amagambo y’undi yabonye ahantu akayakunda akaba ariyo yifashisha akwifuriza umwaka mushya muhire, numva yose ari meza umuntu yakagombye guha agaciro. Naho utahetukaga kukuvugisha akakwibuka umwaka urangiye, ubwo nibura numva unamugaye, wamugaya gutinda ariko ntumugaye guhera.

    Burya aba yabikoze neza kuko aba ari igihe cy’umuntu cyo kwicara agasuzuma. Ubwo kuba uza mu rutonde rw’abantu azi atekereje, n’ubundi uba uri uw’agaciro kuri we.

    Reka nsoze nifuriza abakunzi bacu, Umwaka mushya muhire wa 2022, cyane cyane abakunda inkuru nandika. Uzababere uw’ibyiza.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    Source : https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/igitekerezo-umuntu-akwifurije-umwaka-mushya-mwiza-atari-asanzwe-akuvugisha-ubundi-byangiza-iki

  • RIB yatangiye iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 nibwo Dr Nsanzimana yahagaritswe nk'uko bigaragazwa n'itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko iperereza ryatangiye gukorwa kuri Dr. Sabin Nsanzimana ariko ntiyatangaje ibyaha uyu muyobozi akurikiranyweho ku bw'impamvu yise iz'iperereza.

    RBC ni kimwe mu bigo binini mu rwego rw'ubuzima mu Rwanda. Gifite Diviziyo 13 kandi buri imwe ifite inshingano zihariye zijyanye no kubungabunga ubuzima bw'abenegihugu.

    Hari amakuru avuga ko ibyaha Dr Nsanzimana akurikiranyweho bifitanye isano n'umutungo w'iki kigo ayobora.

    Bibarwa ko ku mwaka RBC ikoresha ingengo y'imari ishobora kugera kuri miliyari 15 Frw, irimo n'amafaranga aturuka mu baterankunga no mu yindi miryango mpuzamahanga.

    Mu batera inkunga RBC harimo nka USAID, Global Fund, Clinton Foundation, Enabel, Banki y'Isi, Unicef n'abandi.

    Akenshi umuyobozi w'ikigo nka RBC, mu miyoborere yacyo, nta hantu ahurira n'amafaranga keretse iyo bishingiye ku byemezo afata nk'uyobora ikigo.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

    Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC yahagaritswe by’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsanzimana-sabin

  • Akoresheje amagambo arimo urukundo rwinshi, Tidjara Kabendera yifurije isabukuru nziza umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tidjara Kabendera abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yabwiye umwana we wa bucura amagambo yuje amarangamutima n'urukundo Ku isabukuru ye y'amavuko. Ni nyuma yuko Tidjara Kabendera yari amaze gushyira hanze amafoto akurikira.

    Amaze gushyira hanze aya mafoto, Tidjara yayaherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/akoresheje-amagambo-arimo-urukundo-rwinshi-tidjara-kabendera-yifurije-isabukuru-nziza-umwana-we/

  • Bishop Desmond Tutu wafashije mu gusoza apartheid akanahabwa Igihembo cya Nobel yatabarutse #rwanda #RwOT

    Musenyeri mukuru Desmond Tutu, watsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel akanafasha gusoza ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa ba nyamucye b'abazungu bwa apartheid muri Afurika y'epfo, yapfuye ku myaka 90.

    Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko urupfu rw'uyu mugabo wabaye intwari ari”ikindi gice cyo gupfusha mu gusezera kw'igihugu cyacu ku gisekuru cy'Abanya-Afurika y'epfo b'indashyikirwa baturaze Afurika y'epfo ibohoye”.

    Yavuze ko Arkiyepiskopi Tutu yafashije mu gutanga umurage wa “Afurika y'Epfo ibohowe”.

    Tutu yari umwe mu bantu bazwi cyane mu gihugu ndetse no mu mahanga.

    Kimwe n'umunyabigwi mu b bagize uruhare rwo kurwanya irondaruhu rya apartheid,Nelson Mandela, Tutu nawe yari umwe mu bakomeye bagize uruhare mu guhagarika politiki y'ivanguraruhu ryashyizweho na guverinoma y'abazungu yarwanyaga abirabura muri Afurika yepfo kuva 1948 kugeza 1991.

    Yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1984 kubera uruhare yagize mu rugamba rwo gukuraho gahunda ya apartheid.

    Urupfu rwa Tutu ruje nyuma y'ibyumweru bike nyuma y'urupfu rwa perezida wa nyuma wa Afurika y'Epfo mu gihe cya Apartheid, FW de Clerk, wapfuye afite imyaka 85.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko Tutu yari “umuyobozi w'icyamamare mu by'umwuka, uharanira kurwanya ivanguraruhu kandi uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi”.

    Yasobanuye ko “yakundaga igihugu bitagereranywa; umuyobozi w'amahame no gukunda gutsinda,watanze ibisobanuro byimbitse bya Bibiliya ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

    Umugabo ufite ubwenge budasanzwe, ubunyangamugayo no kudatsindwa mu kurwanya imbaraga za apartheid, na we yari afitiye ubwuzu n'impuhwe ababazwaga n'ikandamizwa,akarengane n'urugomo byakorwaga muri apartheid…”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/bishop-desmond-tutu-wafashije-mu-gusoza-apartheid-akanahabwa-igihembo-cya-nobel

  • Urusengero rwubatse mu buryo butangaje rukomeje guca ibintu ku isi #rwanda #RwOT

    Urusengero rwubatswe ahantu hadasanzwe ku nkingi y'ibuye ireshya na metero 39 uvuye ku butaka nirwo rwitaruye abantu cyane kandi birashoboka ko arirwo rwubatse hejuru kurusha izindi zose.

    Hashize imyaka myinshi uru rusengero rwibazwaho na benshi ku barugezeho ahitwa Katshki Pillar muri Georgia kuko bitaramenyekana uburyo rwageze hejuru n'uwarwubatse.

    Imiterere y'uru rusengero n'amayobera kuri benshi ndetse rufatwa nk'inyubako idasanzwe nka zimwe zizwi cyane ndetse ngo n'ikimenyetso cy'umusaraba nyawo Yesu yabambweho nkuko bivugwa muri Bibiliya.

    Inyubako nyinshi zirimo nka Stonehenge cyangwa Pyramide, abahanga mu by'amateka baracyashakisha neza uko zubatswe hejuru y'inkingi ndende.

    Nta byinshi bizwi ku byerekeye urwo rusengero rwera usibye ko rwatereranywe kugeza umuhanga mu guterera umusozi hamwe n'itsinda rye bazamutse bajya kurureba mu mwaka wa 1944.

    Alexander Japaridze n'itsinda rye bavuze ko basanzemo ibisigazwa by'amatorero abiri yo mu kinyejana cya gatanu n'icya gatandatu.

    Muri ibyo binyejana abanyamadini bakoraga imigenzo yitwa Asceticism kandi wasangaga abihayimana n'abapadiri birinda ibinezeza bagakurikirana intego z'umwuka.

    Ariko ubushakashatsi bwa vuba bwerekana itorero kuva mu kinyejana cya cyenda cyangwa icya cumi.

    Amakuru avuga ko itorero rishobora kuba ryaratangiye mu myaka irenga 1000.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/urusengero-rwubatse-mu-buryo-butangaje-rukomeje-guca-ibintu-ku-isi