Category: Uncategorized

  • Umusore wimyaka 14 biravugwako ashobora kuba yarongoye inkumi yimyaka 51, Mu Majyepfo ya Africa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Africa yepfo haravugwa inkuru itangaje yumwana wimyaka 14 washakanye numugore wimyaka 51. Iyi nkuru yamenyekanye Binyuze ku rubuga rwa Instagram rwuwitwa Van de Maestro Aho yapostinze ifoto yubu bukwe bwabo babiri ikurikira.

    Abantu benshi baje bashimangirako ubu bukwe butemewe bushobora kuba bwabereye muri Africa yepfo. Iyi nkuru ije ikurikira indi nkuru yabana 2 uwimyaka 14 nuwimyaka 15 nabo bakoze ubukwe ndetse nizindi nkuru zabashakana barushanya imyaka myinshi gusa nigake ubona umugore mukuru ashatse umusore utaranuzuza imyaka yubukure(18).

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-14-biravugwako-ashobora-kuba-yarongoye-inkumi-yimyaka-51-mu-majyepfo-ya-africa/

  • APR FC ifashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Gasogi United #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR yatsinze Gasogi United 2-0

    APR yatsinze Gasogi United 2-0

    Ikipe ya Gasogi United yashoboraga kubona igitego mu gice cya mbere ku mupira muremure Malipangu Christian Theodor yateye ashakisha rutahizamu Hassan Djibrine, umuzamu wa APR FC Ahishakiye Hertier wari wasohotse ariko umupira arawuhusha gusa na Djibrine Hassan umupira ntiyawufatisha ujya hanze.

    APR FC yabonye igitego ku munota wa 45 ku ikosa ryakozwe na myugariro wa Gasogi United, Mbogo Ally, watindanye umupira kugeza ubwo awambuwe n’abasore ba APR FC maze Muhire Anicet ahereza umupira Mugunga Yves wacenze rimwe atera mu izamu rya Cyuzuzo Aimé Gael, atsindira APR FC igitego cya mbere cyatumye bajya kuruhuka ibonye intsinzi y’igitego 1-0.

    Mu gice cya kabiri APR FC ku munota wa 80 yabonye igitego cya kabiri biturutse ku mupira Mugunga Yves yacomekeye Byiringiro Lague wari uri mu rubuga rw’amahina maze ashatse guhindura umupira Kaneza Augustin aramukurura, umusifuzi ahita atanga penalititi yatewe neza na Byiringiro Lague wari ukorewe ikosa abonera APR FC igitego cya kabiri, ari nacyo cyarangije umukino ikipe y’Ingabo z’igihugu itsinze Gasogi United ibitego 2-0.

    Mugunga Yves watsinze igitego cya mbere muri uyu mukino yatsindaga igitego cye cya gatatu mu mikino itatu yikurikiranya aheruka gukina mu ikipe ya APR FC.

    Wari umukino wa kabiri w’ikirarane ikipe ya APR FC yakinaga nyuma yo kunganya icyo yakinnye na Etincelles FC ikanganya igitego 1-1 mu gihe isigaranye ibirarane bibiri birimo umukino wa Rutsiro n’uwa Mukura VS.

    Uyu mukino usize APR FC izamutse ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 20 mu mikino 8 imaze gukina, ikaba izigamye ibitego 9 mu gihe Gasogi United yahise yuzuza imikino icumi yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 13.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ifashe-umwanya-wa-kabiri-nyuma-yo-gutsinda-gasogi-united

  • APR FC yatsinze Gasogi United ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yujuje umukino wa 6 idatsinda nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu mukino utarabereye igihe wabaye kuri iki cyumweru.

    Kuri uyu munsi wahariwe gufungura impano,aya makipe yombi yahuriye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya Gasogi yakirira imikino yayo saa cyenda zuzuye.

    Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 45′ ndetse na Byiringiro Lague watsinze icya kabiri ku munota wa 80′ kuri penaliti yakorewe kuri Ishimwe Anicet.

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Gatatu aho izakira ikipe ya Espoir FC mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

    APR FC yahise ifata umwanya wa 2 n'amanota 23 irushwa amanota 3 na Kiyovu Sports ya mbere gusa isigaje ibirarane 2.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatsinze-gasogi-united-ifata-umwanya-wa-kabiri-muri-shampiyona

  • Zimbabwe: Umugabo yakoze igikorwa cy'ubutwari arokora abantu bagera ku munani(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa gatanu w'iki cyumweru nibwo abagenzi bo mu gihugu cya Zimbabwe bahiriye muri Bisi ubwo yagonganaga n'ikamyo yari itwaye peteroli mu ntara ya Manicaland.

    Bisi ya Beta Private Limited itwara abagenzi bivugwa ko yagonganye n'iyi kamyo yari yikoreye lisansi, irashya abantu bari bayirimo bamwe barashya nubwo umubare w'abapfuye utaramenyekana.

    Byarashobokaga ko bose bashya ariko Bwana Sirizani Butau yashyize ubuzima bwe mu kaga akurura abagenzi 8 abajyana ahari umutekano.

    Amafoto ya Sirizani Butau azenguruka ku mbuga nkoranyambaga yazamuye amarangamutima ya benshi mu gitondo cya Noheri ubwo abantu bamenyaga ayo makuba.

    Abinyujije ku rukuta rwa Twitter umukuru w'igihugu cya Zimbabwe yashimiye butau igikorwa yakoze kandi amwizeza ko bazaha icyubahiro ibyo yakoze .

    Source : https://yegob.rw/zimbabwe-umugabo-yakoze-igikorwa-cyubutwari-arokora-abantu-bagera-ku-munaniamafoto/

  • Karongi : Abantu 8 batawe muri yombi bashinjwa kwica uwo basangiye nawe noheli – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y'umugabo witwa Nshimiyimana Steven w'imyaka 36 wishwe mu ijoro rya Noheli.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Karere, Akagari ka Gacaca babonye umurambo w'umuturanyi wabo, baherukaga ejo ari gusangira inzoga na bagenzi be.

    Bakimara kubona uwo murambo bahamagaye ubuyobozi bw'umurenge n'inzego z'umutekano kugira ngo bakore ipereza ku rupfu rw'uyu mugabo.

    Abaturage bavuga ko nyakwigendera nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo. RIB yataye muri yombi abantu umunani basangiye na nyakwigendera bakanatahana na we.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medald yabwiye IGIHE ko umurambo wa nyakwigendera wari ufite ibikomere mu gatuza, ari naho bahera bakeka ko ashobora kuba yatewe icyuma.

    Ati 'Abaturage turabasaba ko bajya batangira amakuru ku gihe, ikindi twabasabye ko bagabanya amakimbirane bafitanye kugira ngo bitazajya bikurura imfu zimwe na zimwe. Icyagaragara nk'ikibazo abaturage bafitanye bajye bakibwira ubuyobozi kugira ngo bubafashe kugikemura.'

    Nyakwigendera Nshimiyimana yakoraga akazi ko kwikorera imizigo, asize umugore n'abana batatu.

    Source : https://yegob.rw/karongi-abantu-8-batawe-muri-yombi-bashinjwa-kwica-uwo-basangiye-nawe-noheli/

  • Nyarugenge:inkumi y'ikimero yafatiwe mu kabari , nyuma y'aho umusore bari kumwe amutayemo atishyuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkumi yo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yakubitiwe na ba nyiri akabari yari yanywereyemo inzoga anariramo inkoko we na bagenzi be babiri nyuma yo kubura amafaranga yo kwihyura.

    Uwo mukobwa yahuye n'uruva gusenya ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba wo ku itariki ya 25 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Nyakabanda Akarere ka Nyarugenge.

    Abatangabuhamya bemeza ko hari umusore wasohokanye n'umukunzi we kuri Noheli amubwira ko agiye kumugurira inzoga n'inkoko mu kabari gaherereye muri aka gace nyuma aza kuhamuta arigendera bituma bamubuza kuhava atishyuye.

    Bavuga ko uyu musore n'umukunzi we bari banyoye inzoga barya n'inkoko ari na byo umusore yagiye atishyuye bituma umukunzi we agirwa ingwate kugira ngo ayo mafaranga aboneke.

    Ubwo umukozi wari wabakiriye yishyuzaga uwo mukobwa yahamagaye umukunzi we asanga telefone yayikuye ku murongo.

    Uwitwa Karamira Rodrigue wo mu Murenge wa Gitega, yavuze ko uyu mukobwa kugira ngo arekurwe byabaye ngombwa ko abandi bagabo bari muri ako kabari bateranya amafaranga bari bafite.

    Yagize ati 'Umukobwa nyine umusore yamukinnye umutwe bararya arangije ahita amucika baba ari we bafata biba ngombwa ko bamufata kugira ngo ahamagare uwo musore.'

    Uwo mukobwa yavugaga ko uwo muhungu bari bamaze iminsi mike bamenyanye kandi yari yamubwiye ko amusohokanye kugira ngo amugurire inkoko kubera ko ari cyo kintu yamubwiye ko akunda cyane.

    Source : https://yegob.rw/nyarugengeinkumi-yikimero-yafatiwe-mu-kabari-nyuma-yaho-umusore-bari-kumwe-amutayemo-atishyuye/

  • Rulindo: Abarimo Gitifu w'Umurenge bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abatashye ubukwe bwabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Bugaragara, mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo.

    Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyorongi, Ushinzwe irangamimerere muri uwo Murenge na Gitifu w'Akagari bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rulindo kugira ngo bigishwe.

    Abo bantu bose bafashwe nyuma yo kujya mu birori byo kwiyakira bavuye mu bukwe ku Murenge wari wasezeranyije imiryango 10 ariko muri uyu muryango hakagaragaramo umuntu umwe wanduye Covid-19 ndetse no mu bari babutashye harimo abatarakingiwe inkingo zose ziteganywa, ndetse bamwe ntibari bipimishije Covid-19 nk'uko amabwiriza abiteganya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, avuga ko bakoze amakosa yo kudasuzuma neza niba koko uyu muryango wari wujuje ibisabwa kugira ngo ukore ubukwe muri ibi bihe hariho ingamba zo kubahiriza Covid-19, akagira inama bagenzi be yo kuba maso kugira ngo batagwa muri ayo makosa.

    Yagize ati 'Twasezeranyije imiryango irimo n'uyu [utari wubahirije ibisabwa] ariko kubera ko baje bakerewe, ababishinze ntibagenzuye neza niba bujuje ibisabwa harimo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu basinyiye uyu muryango habonetsemo n'uwanduye Covid-19. Ndasaba bagenzi banjye kujya bagenzura neza kandi ntibirare ngo bagendere ku kizere batagwa mu makosa natwe twaguyemo.'

    Niyoniringira Angelique wakoze ubukwe yemeye amakosa bakoze anabisabira imbabazi.

    Yagize ati 'Turemera ko habayeho amakosa kandi turasaba imbabazi, ntabwo twubahirije amabwiriza asabwa yo kwirinda iki cyorezo, nagira inama abandi bateganya ubukwe kujya birinda icyatuma bagwa mu makosa nk'aya kuko Covid-19 iriho, bubahirize ibisabwa n'inzego z'ubuzima.'

    CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, asaba inzego bireba kurushaho kuyakurikirana.

    Yagize ati 'Tuributsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurinda ubuzima bwabo, Covid-19 irandura ku muvuduko uri hejuru, bagomba kwikingiza byuzuye kugira ngo bibongerere ubudahangarwa bw'umubiri.'

    Ubusanzwe amabwiriza areba ibirori by'ubukwe, gusezerana imbere y'ubuyobozi bwa Leta no mu rusengero, asaba abantu bose bategura ibi birori bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye, ndetse bakaba banipimishije mu masaha 24 mbere y'umunsi w'ibirori.

    Ibirori bikorewe mu ngo bigomba kuba byamenyeshejwe ubuyobozi bw'ibanze bw'aho bizabera mu minsi irindwi mbere y'uko biba, kandi ababikora bakanipimisha mbere y'amasaha 24.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rulindo-abarimo-gitifu-w-umurenge-bafatiwe-mu-bukwe-barenze-ku-mabwiriza-yo

  • Abagize P-square bapfukamye basaba imbabazi abafana babo nyuma y'imyaka 5 barashwanye #rwanda #RwOT

    Peter na Paul Okoye bagize itsinda rya P-square basabye abafana babo n'abantu bose kw'isi kubabarira ku bwo gutandukana kwabo.

    Itsinda rya P-square yatandukanye muri 2017 kubera kutumvikana kwaje mu muryango wabo.

    Ariko aba bavandimwe basubiye hamwe mu byumweru bishize ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 40 mu mahoro.

    Mbere yo kuririmba mu gitaro cya Livespot X Festival cyabereye i Lagos mu ijoro ryakeye,P-square babanje gupfukama basaba imbabazi abafana babo.

    Bati: “Turasaba imbabazi ku bwo gutandukana, turusaba imbabazi byimazeyo abafana bacu bose bo ku isi.turashaka ko abantu bose ku isi bamenya ko dusaba imbabazi.”

    P Square mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo yiyunze nyuma y'imyaka itanu abari bayigize uko ari babiri badacana uwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/abagize-p-square-bapfukamye-basaba-imbabazi-abafana-babo-nyuma-y-imyaka-5

  • Ubukwe 5 bwamateka bwitabiriwe nabanyacyub… – #rwanda #RwOT

    Abantu banyuranye mu mwaka wa 2021 bagiye batera intambwe bashinga ingo by'umwihariko ibyamamare byakoze ubukwe cyane, yaba muri politike, siporo n'imyidagaduro, muri bwo hari ubwagiye bugarukwaho mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.

    Mu bukwe bwitabiriwe n’abanyacyubahiro, harimo ubwa Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, bwitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu, ubwa Sonia Mugabo umuhanga w'umuhanzi w'imideli mu Rwanda bwitabiriwe na Ange Kagame.

    Ubw'umukinnyi w'umupira w'amaguru mu ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague bwitabiriwe na  Gen James Kabarebe kimwe nubwa Patient Bizimana bwitabiriwe na Minisitiri Bamporiki Eduard, habaye kandi n’ubwa Senateri Uwizeyimana Evode. INYARWANDA ikaba yabegeranirije bimwe mu bihe byaranze ubwo bukwe n’amwe mu mafoto yabufatiwemo.

    Teta Gisa RwigemaKuwa 05 Ugushyingo 2021, nibwo Teta yasabwe anakobwa na Marvin Manzi, kuwa 06 Ugushyingo 2021 bakora ibirori bikomeye bakiriyemo imiryango yombi ndetse n’inshuti zabo, mu mashusho ari yahererekanijwe ku mbuga nkoranyambaga, byagaragaye ko ari ubukwe bwitabiriwe n’abantu benshi cyane.

    Salle bwabereyemo yari yuzuye. Mu babwitabiriye harimo n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame wanavuze ko ashimishijwe cyane n’ubukwe bwa Teta Gisa.

    Marvin Manzi umugabo wa Teta Gisa, ni umuhungu wa Louis B. Kamanzi washyize itafari rikomeye ku Itangazamakuru ryo mu Rwanda, dore ko ari nyiri Radio Flash iri mu zikomeye mu gihugu.

    Marvin we ni inzobere mu Ikoranabuhanga mu bijyanye na ‘Software Development’ ndetse mu  mwaka wa 2021 nibwo yashyize ku isoko ‘Application’ yise ‘MoMoDi’ akaba ari code ya Mobile money ikoreshwa muri telefone za iPhone mu kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki.

    Teta Gisa wambikanye impeta y’urudashira na Marvin Manzi, ni umukobwa wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema umwe mu ntwari z’igihugu ufite ibigwi bikomeye dore ko yagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Urubuga rwa Linkedin rugaragaza ko Teta Gisa ari Umuyobozi Mukuru wa Africa Yunze Ubumwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Repubulika y’u Rwanda (AU Senior Officer), umwanya amazeho imyaka itatu kuva mu mwaka wa 2018.

    Se wa Teta Gisa ari we Gen. Fred Rwigema uri mu Ntwari z’u Rwanda, yavukiye i Mukiranze muri Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957. Ni mwene Anastasi Kimonyo na Gatarina Mukandilima.

    Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Eric Gisa Junior Rwigema na Gisa Teta Rwigema. Gen. Rwigema yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda. 

    Abana be bitaweho n’umubyeyi bari basigaranye (Mama Teta) na cyane ko we yatabarutse aba bana bakiri bato cyane kuko hari hashize imyaka 3 gusa akoze ubukwe na Jeannette Urujeni (Mama Teta).

    Mama Teta yareze neza abana yasigiwe n’umugabo we Gen. Rwigema, barakura, bariga baraminuza, none umuto muri bo ari we Teta Gisa asoje umwaka wa 2021 amaze kurushinga mu birori by’agatangaza byitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

    Ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi bwasusurukijwe na Muyango n’Imitari, maze umusangiza w’amagambo (MC) avuga ko uyu muhanzi afite abafana benshi cyane mu bantu bari batashye ubu bukwe, yongeraho ati “Muyango namugereranya na R. Kelly muri muzika nyarwanda, ukuyeho ibyo bamushinja mu nkiko uyu munsi.'

    Akomeza ati:'Ariko ku bijyanye n’umuziki ni kuri iyo level, n’uko twe tumuzi, ni amahirwe cyane kubana natwe muri ubu bukwe”. Abitabiriye ubu bukwe wabonaga bizihiwe cyane ndetse n’abageni byari uko kuko ubwo MC yabahaga umwanya ngo bagire icyo babwira ababatahiye ubukwe, buri umwe yavugaga afite akanyamuneza.

    Mu ijambo rye, Marvin Manzi yakoresheje ururimi rw’Icyongereza ari na rwo avuga neza adategwa. Atangira ashimira abantu benshi cyane bitabiriye ubukwe bwabo. Ati: “Ndashimira buri umwe witabiriye ubukwe bwacu”.

    Yavuze ko mu mwaka wa 2003 ari bwo yahuye na Teta Gisa, icyo gihe bose bakaba bari bakiri abana bato, umubano wabo ukomeza gukura kugeza barushinze mu 2021. Yashimiye umubyeyi wa Teta ku bwo kurera neza uyu mwali barushinze, anashimira Teta kuba yaramwemereye ko barushinga.

    Ubwo yashimiraga Teta inshuti ye yo mu bwana bambikanye impeta nyuma y’imyaka 18 bahuye, yaramwegereye aramuhobera maze amusoma ku ijosi. Teta Gisa nawe yahawe umwanya ngo agire icyo abwira abitabiriye ubukwe bwe, akoresha Ikinyarwanda cyumutse ariko akavangamo n’Icyongereza nacyo cyumutse, ibintu yaje gushimirwa cyane na MC.

    Yashimiye abatashye ubukwe bwe yaba abo mu muryango we ndetse n’abo mu muryango wa Marvin, ati “Mwakoze cyane cyane”. Yatangiye yisegura ku basanzwe bazi ko abakobwa batajya bavuga mu bukwe, ababwira ko ibintu byahindutse.

    Ati “Ndabizi abakobwa ntabwo bajya bavuga mu bukwe, ariko mutubabarire ibintu byarahindutse, ndashaka kubanza gushimira ababyeyi ba Marvin; Papa Marvin na Mama Marvin, murakoze cyane ku bw’uyu mugabo udasanzwe”. 

    Yavuze ko Marvin atari umugabo we gusa ahubwo ko ari n’inshuti ye, yongeraho ati “Ndatekereza ko icyo ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi”. Yavuze ko we na Marvin bamenyanye ari abana, ubu bakaba bakoze ubukwe bafite imyaka iri muri 30.

    Yashimiye Marvin wamubaye hafi kuva bamenyana kugeza uyu munsi. Yashimiye by’umwihariko umubyeyi we (Mama Teta) avuga ko amukesha byose. Yavuze ko umubyeyi we yabitayeho kuva mu bwana we na musaza we (Eric Gisa) kugeza bakuze.

    Ubwo yavugaga ibi, amarira yahise amuzenga mu maso kubera kwibuka urukundo we na musaza we beretswe n’umubyeyi wabo batigeze baburana ikintu na kimwe. Teta Gisa yanavuze ko musaza we utabashije kwitabira ubukwe bwe, yamwitayeho aramurera, ibintu bituma amugereranya nk’umubyeyi we. Yatanze urugero ko ubwo bari ku ishuri muri Kaminuza (hanze y’u Rwanda), musaza we yamubereye nk’umubyeyi amwitaho bishoboka.

    Ati “Ni musaza wanjye ariko ni nka Data”. Yavuze ko banyuranye mu bintu byinshi anavuga impamvu akeka yatumye Mama we ahitamo ko ajya kwiga muri Kaminuza musaza we yigagaho, ati” (…)Turi muri Kaminuza, Mama yatumye njya kwiga aho musaza wanjye yagiye kwiga, kubera ko yari azi ko ari we ukomeza kundera, (…). Ndamushima cyane (Eric Gisa) kuko yarandeze nk’uko Mama wanjye yandeze”.

    Jeannette Urujeni umubyeyi wa Teta Gisa (Mama Teta), mu ijambo rye yabanje gushimira Imana ko ubukwe bw’umwana we bwabereye mu Rwanda kandi bukaba bwagenze neza cyane. Yagize ati “Mwiriwe mwese, mbere na mbere ndabanza gushima Imana yatugejeje kuri uyu munsi, bikaba (ibirori) byanabereye mu gihugu cyacu, Imana ihimbazwe cyane. Icya kabiri ndashimira Marvin na Teta baduhurije hano, mwakoze. Ndashimira n’umuryango wa Kamanzi watwakiriye”. 

    Yakomeje gushimira abantu banyuranye, agera no kuri Perezida Kagame. Ati “Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we n’abandi bashyitsi bose bari aha, mwakoze kwitabira ubukwe. Ndagira ngo mumfashe gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we ku ruhare bagize mu muryango wacu, ni ikintu gikomeye cyane..'

    Yongeyeho ati:'Aba bana bashoboye kwiga ntacyo babuze, mwarakoze. Ndabashimiye bivuye ku mutima. Hanyuma ndashaka guha ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo agire icyo avuga nk’inshuti (y’umuryango)”.Perezida Paul Kagame yitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa na Marvin Manzi

    Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ari mu bitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa afata nk’umwana we nk’uko yabigarutseho mu ijambo rye ati 'Teta ni nk'umwana wacu nk'uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette (Janet Rwigema).'

    Akomeza agira ati:'Ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n'umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n'iyo miryango mvuze.' Perezida Kagame yavuze ko yishimiye cyane ubukwe bwa Teta Gisa anamushimira ko yabukoreye mu Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko musaza wa Teta Gisa ari we Eric Gisa (Junior) atari akwiriye kubura muri ubu bukwe. Yasabye Teta Gisa n’umubyeyi we kumugereza ubutumwa bwe kuri Eric Gisa. Ati 'Teta ndagutuma, ndi butume Jeannette (Janet Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano.'

    Ashimangira ingingo yuko musaza wa Teta atarakwiye kubura Perezida Paul Kagame yagize ati:'Akwiye kuba ari mu gihugu se n'abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.'

    Perezida Kagame yashimiye cyane Teta Gisa ko yize amashuri ye hanze y’u Rwanda ariko yayarangiza akagaruka mu Rwanda ndetse akaba anahashakiye umugabo. Yagize ati 'Ariko ndashimira Teta, abakobwa n'abagore ni intwari baraturuta akenshi, we yagumye hano, anahashakiye n'urugo, yagenze hirya ariga arataha.'

    Yonegeraho ati:'Jeannette, ntabwo nifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze keretse ari ko yabihisemo hari impamvu, ariko akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kujya agenda akagaruka. Ntazashake ubuhungiro hanze”.


    Perezida Kagame yitabiriye ubwo bukwe ari kumwe n’umufasha we Jeannette Kagame.

    Sonia MugaboKuwa 18 Ukuboza 2021 nk'uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, mu mafoto nibwo yasezeranye kubana akaramata, ndetse ashimira abamutahiye ubukwe barimo na Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Ni umuhango wabaye nyuma y'uko tariki 4 Ukuboza 2021, Twahirwa yasabye anakwa Sonia Mugabo mu muhango kandi witabiriwe n'abarimo Ange Kagame na Gisa Teta bari no mubambariye Sonia.Sonia mu muhango wo kumusaba no kumukwa yambariwe n’abarimo Ange Kagame na Teta Gisa

    Mu ntangiriro za Nzeri mu mwaka uri kugana ku musozo nibwo Twahirwa Diego yafashe icyemezo yambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.

    Sonia Mugabo ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga. Diego Twahirwa we ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa yo koherezayo umusaruro uva mu buhinzi bwe.

    Byiringiro Lague

    Tariki ya 7 Ukuboza 2021, nibwo ubukwe bwa Lague bwagombaga ariko ntibyaje gukunda umukino ukomeye APR FC yari ifitanye na RS Berkane muri Maroc wa CAF Confederation Cup.

    Byatumye bwimurwa rutahizamu Lague abanza kujya uwo mukino yanatsinzemo igitego ariko birangira basezerewe kuko RS Berkane yatsinze ibitego 2, mu gitondo cyo kuwa 07 Ukuboza 2021 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa,wabereye kuri Luxury Garden, Norvege. 

    Byiringiro Lague yari ashagawe n'abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wmubereye Parrain banakinanye muri APR FC mbere yuko yerecyeza muri AS Kigali, yari yambariwe kandi n'abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugunga Yves na Buregeya Prince.Gen James Kabarebe yitabiriye ubukwe bwa Byiringiro Lague 

    Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, bakomereje mu guhamiriza isezerano ryabo ryo kubana akaramata muri Philadelphia Rhema Church, byabereye nabyo muri Luxury Garden ari naho biyakiriye.

    Ubu bukwe bukaba bwaritabiriwe n'Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu by'umutekano akaba na perezida w'icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe.

    Gen James Kabarebe aho yavuze ko nubwo atabatwerereye ariko agiye kububakira aho yavuze ko azabubakira inzu kandi nziza, ati 'Lague na Kelia sinabatwerereye, impamvu ntabatwereye ndayibabwira, byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ntabyo muri butahane murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza nzabubakira kandi neza.'

    Yongeraho ati:'Nibyo bizabagirira akamaro kurusha ibi, nari mbizi ko hari abandi bazabikora na APR FC yarabikoze murabibona ariko njye nagira ngo nzabubakire, mubone intangiriro namwe muzubakira abandi.'Lague na Kellia

    Ubu bukwe kandi bwitabiriwe n'abandi bantu batandukanye barimo Nshuti Domique Savion a Nsabimana Eric Zidane ba Police FC, Ntwari Fiacre umunyezamu wa APR FC, tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

    Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby'urukundo rwabo cyane nk'ibindi byamamare, barakundanaga cyane ndetse n'inshuti zabo za hafi zari zibizi.Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021 aho basezeranyijwe n'umuyobozi wa Karere ka Nyarugenge.

    Patient BizimanaKuwa 19 Ukuboza 2021 wari umunsi w'agatangaza ku bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ibirori by'ubukwe bwa Patient Bizimana, umwe mu baramyi bamaze igihe kirekire bagiye bakora ibihangano byakoze ku mitima ya benshi kuva mu mwaka wa 2007.

    Iyi tariki y'amateka ikaba yarabimburiwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani buherereye ku Gisozi bwa 'Romantic Garden', witabiriwe n'imiryango n'inshuti aho Patient Bizimana yageze agaragiwe n'abarimo Simon Kabera na Serge Iyamuremye, mu myitero myiza y'umweru n'umukara.

    Patient yakiranwe ibyishimo n'abo yasabiwemo umugeni bakamumwemerera, kubera ko bashimye ubukaka n'ubushongore bwe kimwe n'amazina yiswe aho bemeje ko asobanuye byinshi, by'umwihariko 'ubwitonzi'.

    Amaze gushyika no kwakirwa, umugeni we yaje nawe yambaye neza ari kumwe n'abakobwa beza mu mikenyero irabagirana, ahageze abwirwa n'ababyeyi ko rwose nyuma yo kujya inama no kuganiza ba nyirasenge bamaze kumutanga.

    Aya magambo yakoze ku mutima Gentille afatwa n'amarangamutima amarira atangira gutemba ku matama, nyamara ubwo yageraga impande ya Patient yihebeye yahise atangira kumwenyura, nyuma y'imihango yo gusaba no gukwa yaranzwe n'ibihe by'ibyishimo byazamuwe n'abarimo Ishimwe Joshua, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya gakondo; n'umusizi, umutoza w'ababyinnyi ba gakondo, umuririmbyi Siboyintore. 

    Ibintu byarushijeho kuryoha ubwo abageni bageraga mu rusengero, aho bahamirije isezerano ryabo imbere y'Imana, maze Patient wari uri kumwe na Simon Kabera wakomeje kumuba hafi, bakira Gentille mu byishimo byinshi, bazamukana berecyera ku ruhimbi, basanga itsinda ry'abaramyi babarizwa muri Shakina.

    Patient afatanya nabo kuririmba anahabwa n'umwanya aririmba indirimbo ze zinyuranye zirimo 'Ubuntu', n'abandi bahanzi nabo bafashe umwanya bakanyuzaho barimo Gaby Kamanzi wahamije ko Imana ari umuhanga, kandi isohoza isezerano ryayo ku gihe kimwe, na Simon Kabera.

    Nyuma y'ubutumwa n'impanuro za Pasiteri Lydia Masasu, abageni bemeranije kubana akaramata.

    Amagambo y'isezerano Patient yabwiye Gentille.


    'Njyewe Patient Bizimana, imbere y'imiryango n'imbere y'itorero ndashaka kugutangariza ko Gentille Uwera ngukunda cyane. Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo udasanzwe mu mutima wanjye.

    Ndashima Imana yo idakora nk'abantu kandi igihe cyose kubaho kwawe mu buzima bwanjye mu rugendo rwanjye ari urw'agakiza, namenye ko Imana igira neza narayibonye. Ndashima Imana ko itari umuntu kandi itareba nk'abantu.

    Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twebwe ntituzahinduka kandi nta n'imiraba izatunyeganyeza. Mu rugendo rwacu Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye, twagiranye umwanya udasanzwe mu buzima bwanjye.

    N'iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo, mbikubwira turi twembi, mbikubwira kuva nakumenya, n'iyo uyu munsi banzanira abandi ngo mpitemo nahitamo wowe. Ndashimira Imana ko bibaye ababyeyi banjye bagihari ntari imfubyi.

    Ndashima Imana ko ababyeyi bawe bari kundeba, bari kureba iki gihango tugiranye, ndashima Imana ku miryango, ku nshuti zaje gushyigikira iki gihango, kirakomeye, sinzi ndumva amagambo ari menshi reka nkubwire, nibaza ko abantu benshi batakuzi.

    Ndatecyereza ko Imana yari yaraguhishe kugira ngo ikundemere. Uyu munsi ntibakuzi ninjye ukuzi neza, sinzi aho nahera ariko wampaye umutuzo kandi wampaye icyubahiro, nta n'ikintu kizampungabanya turi kumwe.

    Ndashimira Imana cyane ni iyo kwizerwa, njyewe narasenze cyane ntabwo bijyana n'uko abantu babyumva si n'uko babitecyereza. Ndashimira Imana, ndashimira ababyeyi bakubyaye uburere baguhaye, uri inshuti yanjye.

    Kandi ntabwo usanzwe, ibyo ndabivuga imbere y'imiryango nari narabitegereje reka nduhuke mu mutima nari narabuze igihe nzabivugira.'

     Nyuma y'aya magambo, Patient yahise akomeza anamuririmbira mu ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi, ndetse na Pasiteri ubwe yahamije ko ari nziza.

    Patient yagize ati: 'Ya mpano yangezeho umunsi uruta indi yose, unyituye urukundo wankunze kuva cyera koko urakiranuka.”

    Amagambo y'isezerano Gentille yabwiye Patient

    'Ndashima Imana kubw'umugambi wayo mwiza, yemeye ko uba uwo tuzabana mu buzima bwanjye bwose, ndagushimiye ko wampisemo mu magana y'abakobwa kugira ngo ngufashe gusohoza umugambi wayo.

    Ku buzima bwawe n'abazagukomokaho warakoze kuba intangarugero mu busore bwawe, warakoze kugeza igihe cyiza kandi gikwiye. Ndishimye ko uri igisubizo ku masengesho nasenze imyaka myinshi.

    Ndahiriye imbere y'ababyeyi b'umwuka ndetse n'ab'umubiri, abapasiteri, abashumba, abavandimwe ndetse n'inshuti ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzagutonesha, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n'iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima'.

    Nyuma y'isezerano ryabo no gusengerwa, umuryango wa Simon Kabera nawo wasengewe unaragizwa umuryango mushya wa Patient Bizimana.

    Ibirori byakomereje ahantu h'agatangaza, hari hateguriwe kwakira abashyitsi n'imiryango.

    Gaby Kamanzi ni we wafunguye ibirori byitabiriwe na Minisitiri Bamporiki Edouard wanahaye umuryango mushya inka, n’ibyamamare binyuranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana birimo Simon Kabera, Israel Mbonyi, Aimé Uwimana, Joshua Ishimwe, James na Daniella, bafatanije kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwinshi.

    Uhereye kuri Gaby Kamanzi mu ndirimbo nziza igira iti:”Uri inshuti nziza ndagukunda ntacyo nzakuburana Yesu.”, ubundi bafatanije bose bati:”Wandemanye umutima wo kuramya umwuka wawe, uyu munsi ibimvamo biramvura bigatembera mu bwoko bwawe bigahembura imitima.” Bakomeza bagira bati:”Ubutsinzi bufitwe kandi ni ubw’Imana.”

    Abasaza muri ibi birori byo kwiyakira ariko mu muco wa kinyarwanda byitwa guhekerwa umugeni, bahamije ko imiryango y'Abaha n'Abagera yamye ihana abageni kuva mu bisekuru bya cyera. Ababyeyi ba Gentille batuye mu gihugu cya Suede ntibabashije kubona uko baza kubera COVID19, ariko bagennye ubutumwa bwasangijwe abitabiriye binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga babashima kuhababera, banaha inka umuryango mushya.

    Sibo bonyine batabashije kuhagera kuko n'abavandimwe b'umukobwa bamwe na bamwe, bamugeneye ubutumwa bunyuze mu ikoranabuhanga, kimwe n'abandi baramyi batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu karere bifurije ishya n'ihirwe umuryango wa Patient barimo Appolinaire, Gentil Misigaro n'abandi.

    Mu butumwa Patient Bizimana yashimye Minisitiri Bamporiki witabiriye ubukwe bwe akanabaha inka ati:'Umuryango wa Patient BIZIMANA na Gentille Uwera turabashimiye Hon.Minisitiri Kubana kubana natwe ndetse icyiyongereyeho mukanatwubakira tuzakura ubwatsi…turabashimiye cyaneee IMANA Ikomeze Ibarinde Ibahe ubuzima bwiza.'

    Ku itariki ya 29 Ukwakira ku isaha ya saa cyenda n'igice nibwo Uwizeyimana yasezeranijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge na Abayisenga bemeranyije urukundo nk'umugore n'umugabo.

    Nta bantu benshi bari bitabiriye uwo muhango ndetse ni ibintu byari bizwi na bake bo hafi y'imiryango yombi nyuma y'icyumweru kimwe akaba aribwo basezeranye imbere y'Imana.

    Hari kuwa 06 Ukuboza 2021 i Rusororo ku Intare Arena nk'uko impapuro z'ubutumire zibigaragaza. Umugore wa Uwizeyimana ni uwa Kabiri kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize.

    Uwizeyimana mu Ukwakira 2020 nibwo yagizwe na Perezida Kagame Umusenateri nyuma y'amezi make yari ashize yeguye ku mwanya yariho muri Guverinoma. Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112924/ubukwe-5-bwamateka-bwitabiriwe-nabanyacyubahiro-mu-2021-amafoto-112924.html

  • Abakinnyi 10 bAbanyarwanda bakoze ubukwe mu… – #rwanda #RwOT

    Amagambo dusanga mu gitabo cy'Intangiriro igice cya 2 umurongo wa 18, agira ati 'Si byiza ko muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye', ahindura ubuzima bw'umuntu akaba mushya, ndetse akitwa umugabo cyangwa umugore, yarahoze ari umusore n'inkumi.

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe abakinnyi 10 b'Abanyarwanda bemeye kwitwa abagabo n'abagore mu 2021.

    1.Bizimana Djihad — KMSK Deinze


    Umwaka wa 2021 usize umunyarwanda Bizimana Djihad ukinira ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi afashe icyemezo cyo kubana ubuziraherezo na Dalda Simbi bari bamaranye imyaka itatu bakundana.

    Djihad na Dalda basezeranye mu idini ya Islam tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi, nyuma y'amezi abiri amwambitse impeta ya fiancailles.

    Djihad n'umukunzi we bateganyaga gukorera ubundi bukwe mu Rwanda tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021, ariko burasubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    2. Jacques Tuyisenge — APR FC


    Kapiteni wungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi, akaba kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge, tariki ya 21 Kanama 2021 nibwo yasezeranye imbere y'Imana kubana akaramata na Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.

    Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordin bari basezeranye imbere y'amategeko, nyuma yuko ubukwe bwabo bwari bumaze igihe busubitswe na Coronavirus.

    3. Muvandimwe JMV — Rayon Sports

    Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] basezeranye kubana akaramata tariki ya 22 Kamena 2021.

    Ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yasabye Soleil ubu wamaze kwibaruka imfura ye ko bazabana akaramata undi nawe arabyemera, ni nyuma y'imyaka umunani bari bamaze bakundana.

    4. Nyandwi Saddam — Musanze FC


    Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo nibwo myugariro wo ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Musanze FC, Nyandwi Saddam yasezeranye n'umukunzi we mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi.

    Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y'amategeko ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

    5. Byiringiro Lague — APR FC


    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague tariki ya 7 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe na Uwase Kelia bari bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ubu bukwe bwitabiriwe n'umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu by'umutekano akaba na perezida w'icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

    Tariki ya 28 Nzeri 2021, Byiringiro Lague yafashe icyemezo yambika Kelia impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore, undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 basezerana imbere y'amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    6. Areruya Joseph — Team Rwanda

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, umukinnyi w'ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare, Areruya Joseph yakoze ubukwe na Uwera Josephine, ni ubukwe bwagombaga kuba muri Gashyantare 2021 ariko buza kwimurwa bitewe n'icyorezo cya Coronavirus.

    7. Urwibutso Nicole — IPRC South WBBC

    Tariki ya 6 Werurwe 2021 nibwo Urwibutso Nicole ukinira ikipe y'igihugu ya Basketball yakoze ubukwe na Yves Nyirigira nyuma y'imyaka 6 bakundana, mu bukwe bwabo bwagaragayemo agashya, Nicole bitewe n'urukundo akunda Basketball, yifotozanyije umupira wa Basketball bitungura benshi.

    8. Niyomukesha Euphrance — RRA WVC

    Niyomukesha Euphrance umukinnyi w'ikipe ya RRA WVC n'ikipe y'igihugu ya Volleyball mu bagore, tariki ya 12 Werurwe 2021 yakoze ubukwe na Mucyo Philbert akaba umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

    Ni nyuma yuko tariki ya 4 Werurwe aba bombi basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

    9. Mukengerwa Benjamin — REG BBC


    Mukegengerwa Benjamin umukinnyi wa REG ukomoka muri DR Congo, yarashakanye n'umunyarwandakazi, Divine Grâce usanzwe na we umenyerewe muri uyu mukino wa Basketball.

    Bakoze ubukwe tariki ya 4 Kamena 2021 bakaba bari basanzwe babana aho banafitanye umwana w'umuhungu w'imyaka 3.

    10. Icyishatse Hervé — REG BBC

    Icyishatse Hervé ni umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG BBC akaba yarakoze ubukwe na Niwenshuti Mignone ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni nyuma y'uko mu ntangiriro z'Ugushyingo 2021 bari basezeranye imbere y'Amategeko. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112941/abakinnyi-10-babanyarwanda-bakoze-ubukwe-mu-2021-amafoto-112941.html