Category: Uncategorized

  • Umubyeyi yasabye Minisitiri Bamporiki kumuha… – #rwanda #RwOT

    Mu magambo y'ikinyarwanda kivanzemo ubusizi, umubyeyi ukiri muto witwa Jessica ku mbuga nkoranyambaga yasabye ikintu gikomeye Minisitiri Bamporiki, mu butumwa yanyujije kuri Twitter. Hari kuwa 24 Ukuboza 2021, ari nawo munsi Minisitiri Bamporiki yizihirijeho isabukuru y'amavuko.

    Jessica yagize ati:'Bwana Minisitiri Bamporiki sinsabirije biragatabwa sinasaba agafuka k’umuceri cyangwa ngo ibihumbi 2 kuko ibyo birashira, ni umuco mubi ahubwo nabisabiraga akarimo k’amaboko za Busanza n’ahandi mbashe kwirerera umuhungu ari nawe Rwanda rw’ejo,  murakoze mugire Imana.'

    Nyuma y’ubu butumwa, benshi bagaragaje ko igikorwa Jessica yakoze cyo gusaba akazi ari ubutwari basaba n'abandi baba bafite uko bamufasha ko babikora kandi bamwifuriza amahirwe yo kuba icyo asabye yakibona, banahamya ko asabye neza.

    Nk’uwiyise Vice President yagize ati:'N’undi wese ufite uko agufasha agufashe Imana imuhe umugisha.' Patrick N ati:'Bamporiki Nyakubahwa Imana y’i Rwanda yakugabiye ugatunga ugatunganirwa yagutije nawe ugabire beneyo n'abayikomokaho mu bushobozi bwanyu mufashe umwari w’i  Rwanda arere akuze Ingabo yejo hazaza.'

    Gusa hari n'abagaragaje ko Jessica yakosheje gushyira ifoto y'umwana utarageza imyaka y'ubukure ku karubanda muri gahunda isa niyo yapanze. Minisitiri Bamporiki ni umwe mu bahanga mu bijyanye n'ubuhanzi, ubusizi, ubwanditsi n'inararibonye muri politike amazemo imyaka isaga 8.

    Akaba kandi anasobanukiwe ubuzima nkuko yagiye akomeza kubitangaza mu biganiro binyuranye yatanze.

     

    Ubutumwa bwa Jessica asaba Minisitiri Bamporiki akazi ngo abashe kubona uko arera umuhungu we

    Hari umubyeyi witwa Uwizihiwe Leone Laura wahaye Jessica amafaranga yo kuba yifashisha mu gihe agitegereje kuba yasubizwa 

    Benshi bashimye umwanzuro wa Jessica bamwifuriza amahirwe masa

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112945/umubyeyi-yasabye-minisitiri-bamporiki-kumuha-akazi-akabona-uko-yirerera-ikibondo-ibyo-bens-112945.html

  • Karongi: Umunani batawe muri yombi bashinjwa kwica uwo basangiye kuri Noheli – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Karere, Akagari ka Gacaca babonye umurambo w'umuturanyi wabo, baherukaga ejo ari gusangira inzoga na bagenzi be.

    Bakimara kubona uwo murambo bahamagaye ubuyobozi bw'umurenge n'inzego z'umutekano kugira ngo bakore ipereza ku rupfu rw'uyu mugabo.

    Abaturage bavuga ko nyakwigendera nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo. RIB yataye muri yombi abantu umunani basangiye na nyakwigendera bakanatahana na we.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medald yabwiye IGIHE ko umurambo wa nyakwigendera wari ufite ibikomere mu gatuza, ari naho bahera bakeka ko ashobora kuba yatewe icyuma.

    Ati 'Abaturage turabasaba ko bajya batangira amakuru ku gihe, ikindi twabasabye ko bagabanya amakimbirane bafitanye kugira ngo bitazajya bikurura imfu zimwe na zimwe. Icyagaragara nk'ikibazo abaturage bafitanye bajye bakibwira ubuyobozi kugira ngo bubafashe kugikemura.'

    Nyakwigendera Nshimiyimana yakoraga akazi ko kwikorera imizigo, asize umugore n'abana batatu.

    Umugabo wo mu Karere ka Karongi yasanzwe yapfuye mu gihe yahoze asangira n’abandi kuri Noheli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umunani-batawe-muri-yombi-bashinjwa-kwica-uwo-basangiye-na-we-kuri

  • Abahuza urukingo rwa Covid-19 na Anti-Christ bahwituwe – #rwanda #RwOT

    Icyakora mu minsi ishize humvikanye amajwi ya bamwe mu bantu batifuza inkingo, bamwe bazihuza n'imyizerere bavuga ko urukingo ari ikimenyetso kivuguruza inyigisho za gikirisitu, ibizwi nka Anti-Christ.

    Habyarimana Desiré uri mu bavugabutumwa bakomeye mu Rwanda, yavuze ko abitiranya urukingo na Anti-Christ bibeshya.

    Ati 'Kutikingiza Coronavirus bitwaje ko Imana yababujije njye mbifata nk'ubuyobe, biterwa no kutigishwa. Abashumba nibahindure uburyo bigishamo kuko Umwuka muzima aba mu mubiri muzima.'

    Ku ruhande rwa Cardinal Antoine Kambanda, yabwiye RBA ko iyi myumvire idahuye n'ukuri kuko ifitanye isano no kutagira ukwemera.

    Ati 'Ni imyumvire itari yo ishingiye ku bwoba, kimwe mu bintu bigaragaza ukwemera ni ukutagira ubwoba.'

    Yifashishije inkuru yanditswe muri Bibiliya ivuga ku gihe Yezu yiyirekaga abigishwa be bari kuroba, avuga ko ubwoba butajyana no kwemera.

    Ati 'Ubwoba rero ntibujyana n'ukwemera. Abatinya urukingo ni ukubera ukwemera guke no kutizera kuko Imana idukiza kandi idutabara ikoresha abantu. Indwara nyinshi tuzivurwa n'abantu Imana ikoresha, yahaye ubuhanga bakavumbura imiti n'inkingo.'

    Yongeyeho ati 'Nk'uko twikingiza n'izindi ndwara, n'iki cyorezo kugira ngo hagire igisubizo kiboneka twabonye ko urukingo rwafashije abantu kandi n'ubu impfu zigenda zigabanuka kubera urukingo.'

    Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe yavuze ko Anti-Christ atari urukingo, ahubwo ari imirimo abantu bakora ubwayo.

    Ati 'Uwabuzwa kwikingiza n'uko bamubwiye ngo ni Anti-Christ, icyo namubwira ni uko Anti-Christ atazira mu rukingo. Ikiba kibabaje ni ukwanga kwikingiza ugasanga ahubwo aracyari mu byaha. N'ubundi hari izindi ndwara bagiye bikingiza. Amajwi yose yaza ni ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kurenza uko babitekereza ngo uwo Anti-Christ yaje. Bikingize ahubwo bakomeze birinde ibyaha.”

    Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko abatikingiza babiterwa n’ukwemera guke

    Habyarimana Desire yavuze ko abahuza urukingo n’ibikorwa bya Anti Christ babiterwa no kutamenya

    Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe, yavuze ko Anti-Christ atari urukingo, ahubwo ari imirimo abantu bakora ubwayo.

    Abahuza urukingo n’ibikorwa bya Anti-Christ baburiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahuza-urukingo-rwa-covid-19-na-anti-christ-bahwituwe

  • Dore uko Busyete wamamaye kubera imvugo KABAYE yariye Noheli (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Busyete umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda kubera imvugo yise KABAYE, yariye Noheli asangira n'Umubyeyi we wamureze uzwi ku izina rya Ntabyera ndetse bari kumwe n'umwe mu banyamakuru bakorera ibiganiro kuri YouTube.

    Nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza, Busyete yari yizihiwe cyane dore ko yari yambaye na kositimu ndetse afite n'agacupa ka Primus kamufashaga kwica icyaka.

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-busyete-wamamaye-kubera-imvugo-kabaye-yariye-noheli-video/

  • Ibanga ryagufasha kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga muri ibi bihe by'iminsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Nta wakwirengagiza ariko ko tukirwana n'icyorezo cya Coronavirus kigikomeje kubyara izindi virus zikakaye.

    Ese witeguye guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'amafaranga cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru? Kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga bijyana no kwumva ko ushoboye ndetse ko ari wowe uyoboye ubuzima bwawe.

    Wari ubizi se ko habaho amahame yagufasha kubaho wiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga muri ibi bihe by'iminsi mikuru ndetse no mu buzima bwawe bwa buri munsi? Aya mahame yatekerejwe kugira ngo atwibutse ko dushobora kwishimana n'ababyeyi, inshuti n'abavandimwe, bitabaye ngombwa ko dusesagura. Ngaya amwe mu mahame agiye kugufasha kwiremamo icyizere.

    Ihame rya 3 ryo kwiremamo icyizere: Uzirinde gusesagura ugamije kugarara nk'umukire

    Ni kenshi tugwa mu mutego wo kumva ko kugaragara nk'abakire bitugira abakire, kubera ko akenshi twanzura ingano y'umutungo w'umuntu bitewe n'uko agaragara inyuma. Inama nzima ni ukwiga kubaho bijyanye n'ubushobozi bwacu ndetse no ugukoresha amafaranga mu bikorwa by'ingenzi.
    Ihame rya 6: Irinde kugira umuntu ubamo ideni

    Ideni rito rikugira umunyamyenda, ideni rinini rikugira umwambuzi. Nubwo ubuzima bugoye, gerageza kwiga kubaho nta muntu ubereyemo ideni. Ni kenshi twishora mu madeni atari ngombwa ariko ntitwibuke ko bikunda kutugora kubasha kwishyura. Twige kubaho ubuzima butagira ideni.

    Ihame rya 34: Ubukire si ugukorera amafaranga menshi, kuyazigama nibwo bukire

    Ubukungu nyabwo ntibubarirwa mu mafaranga winjiza, bubarirwa mu buryo uyakoresha. Kuzigama ni kimwe mu bikorwa bikunze kugora abantu benshi, cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru. Ni ngombwa kwishimira ibyo twagezeho hamwe n'inshuti n'imiryango ariko ni ngombwa no gutegura neza ejo hazaza.

    Ihame rya 48: Ugutekereza kwiza ni ugutekereza ejo hazaza

    Ubaka ejo hawe heza. Tekereza umwaka umwe, imyaka ibiri cyangwa se imyaka itatu kuva uyu munsi. Ese waba uzi aho wifuza kugera? Ni ngombwa kwibuka ko ubuzima bwiza butegurwa kare.

    Ihame rya 27: Kugira abagushyigikiye byagufasha guca mu bishobora kukugora byose

    Si ngombwa kuba impuguke mu by'ubukungu, icyo usabwa ni ukwisunga izo mpuguke. Ntacyo utageraho mu gihe ufite urukundo rw'ibyo ukora, kudacika intege ndetse no kugisha inama inzobere. Niba ushaka gutsinda, hitamo ikipe itsinda.
    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Kantar bwagaragaje ko ibyo abantu basanzwe bahaha byiyongeraho 31% mu gihe cy'iminsi mikuru yo gusoza no gutangira umwaka.

    Iki ni kimwe mu bihe bikunze kugora abantu benshi mu mwaka kuko nibwo abantu bakoresha amafaranga cyane mu kugura imyambaro mishya, amafunguro adasanzwe, gutanga impano, ingendo n'ibindi bigamije kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. Kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga muri ibi bihe by'iminsi mikuru bigufasha kudasesagura.

    Ikigo cy'ubwishingizi, Sanlam kibinyujije muri gahunda yacyo yo gufasha Abanyarwanda kwiremamo icyizere cy'uko bashabora gukora bagatunga amafaranga ndetse bakanatera imbere, cyatangije ubukangurambaga buyobowe n'umutoza wa AS Roma, Jose Murinho.

    Uyu mutoza ari kwifashisha igitabo gikubiyemo amahame yo kwiremamo icyizere kugira ngo asangize Abanyarwanda ibanga rimufasha kubaho ubuzima bushingiye ku kwiremamo icyizere.

    Abinyujije ku rubuga rwa Facebook rwa Sanlam https://www.facebook.com/SanlamConfidenceCoach/ , Murinho akomeje gahunda yo kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n'icungamari ndetse no kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga.

    Ubu bukangurambaga bwo kwiga kubaho wiremamo icyizere ni urugendo Sanlam yiyemeje gukorana n'abakiliya bayo ndetse n'Abanyarwanda muri rusange mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye n'uburyo bwiza bwo kwiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga, cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.

    Sanlam irifuriza Abanyarwanda bose Noheli nziza ndetse n'umwaka mushya wa 2022, tuzawubemo twese twiremamo icyizere cyo gutunga amafaranga.

    Kwigirira icyizere cyo kwizigamira no kugira ubushobozi bwo kwizigamira no mu bihe by’iminsi mikuru, bituma umuryango ugira akanyamuneza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ryagufasha-kwiremamo-icyizere-cyo-gutunga-amafaranga-muri-ibi-bihe-by

  • Huye: Abangavu babyaye bagasubira ku ishuri bashyikirijwe impano ya Noheri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu biribwa abo bangavu bahawe

    Bimwe mu biribwa abo bangavu bahawe

    Abazihawe ni abangavu bagera kuri 63 baturutse mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Huye, impano bashyikirijwe ni kawunga, ibishyimbo, amasabune na cotex.

    Mike Karangwa washinze Ushahidi Network, ukaba umuryago uhuza urubyiruko hagamijwe guhanahana amakuru mu gufasha abakiri hasi gutera imbere, ari na wo wateye inkunga iki gikorwa, yashishikarije abangavu babyaye bose gusubira mu ishuri.

    Yagize ati 'Ubutumwa muri rusange ni ukubwira abana ngo nimusubire mu ishuri mwige, mutsinde. Uyu munsi twahaye impano abana barenga 60, ariko n’abandi bari mu ngo turabashishikariza gusubira mu ishuri.'

    Yunzemo ati 'Nibasubire mu ishuri kuko ni ho umwanya wabo uri. Ntabwo umwanya wabo uri mu kuragira ihene, ntabwo umwanya wabo uri mu guhinga, nibabanze basubire mu ishuri kuko baracyari batoya, imbere haracyari heza kuri bo.'

    Naho Christine Dusabeyezu ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Huye, yavuze ko bageneye impano ya Noheri abangavu basambanyijwe hanyuma bagasubizwa mu ishuri, mu rwego rwo kubagaragariza ko na bo bakunzwe.

    Yunzemo ati 'Ni uburyo bwo kongera kubereka ko bakunzwe, kandi ko tubatezeho abantu bakomeye b’ejo hazaza, ndetse ko ari abana nk’abandi.'

    Ku rundi ruhande ariko, ashishikariza ababyeyi kutadohoka mu kwigisha abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi bakababwiza ukuri, kugira ngo ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gicike.

    Abangavu bakiriye impano na bo bishimye baranashima.

    Umwe muri bo yagize ati 'Nabyishimiye, nshimira na Leta yacu idukunda kuko yadusubije mu ishuri ikaduha n’ibikoresho by’ishuri.'

    Imibare itangazwa n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Iterambere (UNFPA), igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2020, abangavu n’abana bakiri bato batewe inda mu Rwanda ari 19,701.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-abangavu-babyaye-bagasubira-ku-ishuri-bashyikirijwe-impano-ya-noheri

  • Uko Noheli yizihijwe mu bice bitandukanye bya Kigali (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ku ruhande rw'u Rwanda ni ku nshuro ya kabiri abikirisitu bizihije Noheli icyorezo cya Covid-19 kimeze nabi.

    Kuri iyi nshuro ariko biratandukanye bitewe ahanini n'ingamba zagiye zifatwa zigamije kwirinda ikwirakwira ryacyo zirimo ko uwinjira mu rusengero agomba kuba yarikingije byuzuye.

    Hirya no hino mu nsengero abakirisitu bari babukereye ngo bajye kwifatanya mu kwizihiza Noheli bafata nk'urwibutso rw'ivuka rya Yesu Kirisitu.

    Mu matorero atandukanye ayizihiza wasangaga abayoboke bitabiriye ndetse abenshi bari babyambariye.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathédrale ya Saint Michel, Consolateur Innocent yasabye abakirisitu guharanira guhinduka muri ibi bihe bazirikana ko Yezu yavutse.

    Yagize ati 'Noheli ni ubuzima bw'umukirisitu kuko ari ipfundo ry'ubuzima bwe. Ibyo dusaba abakirisitu ni ukwirinda no kurinda abandi. Isi yose n'igihugu birugarijwe ubuzima busa n'aho bwahagaze. Ntabwo rero twakomeza kurebera. Umuntu udatabara abandi na we ngo yitabare nta rukundo n'ubukirisitu afite muri we.'

    Yasabye abakirisitu kwirinda kwizihiza Noheli barya bakanywa bakanambara neza gusa ahubwo ko bakwiye kugira uruhare rwo guhinduka mu buryo bw'ukwemera.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe amateraniro akoresha indimi mpuzamahanga muri ADEPR Nyarugenge, Munyemana Eliab yavuze ko ku banyetorero ari umwe mu minsi mikuru kandi nk'abakirisitu bakwiye kuwizihiza barangwa no kumvira.

    Naho Umuyobozi ushinzwe imari n'ubutegetsi muri Zion Temple, Uwamahoro Ntaganira Pascaline, yavuze ko mu bihe bya Noheli ubusanzwe basaba abakirisitu kugira umwanya wo gusabana ariko bitewe n'uko ari ibihe bya Covid-19 basabwe kwitwararika.

    Ati 'Uyu munsi ni wo utwibutsa urukundo rw'Imana kuko yatwoherereje umwana wayo akaza kuducungura. Uyu munsi ntabwo wagenze neza nk'uko byari bisanzwe ariko turashima Imana ko byabashije kubaho. Ibyiza ni ukwihangana kugeza igihe ibintu bizasubirira ku murongo, tugakurikiza ibyo badusabwa kandi ni ukwikorera.”

    Umukirisitu wanze kwikingiza Covid-19 ni igihombo ku Itorero

    Hashize iminsi itari mike humvikana inkuru z'abantu banze kwikingiza. Iyo ukurikiranye usanga impamvu zihishe inyuma y'icyo gikorwa zishingiye ku myemerere.

    Hari abayobozi b'amadini batandukanye bagararaza ko kubona umukirisitu wanze kwikingiza ari igihombo kuri we no ku itorero.

    Bamwe bagaragaza ko biterwa ahanini no kutamenya, kutagira ukwemera no guhuza ibidahura.

    Padiri Consolateur Innocent yavuze ko abayobozi b'amadini bakwiye kubanza gufata iya mbere bagahugura abayoboke babo kandi bakanabumvisha impamvu ari ngombwa gufata urukingo no kumvira izindi gahunda za Leta.

    Ati 'Uruhare rwacu ni runini, abantu babuza abandi kwikingiza bavuga ko ari itegeko ry'Imana ni abagome, abo baba bari kuyobya abantu. Icyo dukwiye gukora ni ukubegera tukabahugura, tukababwira ko badakwiye kuyobya abandi kuko kuva tukiri abana twarakingirwaga. Si ubwa mbere inkingo zibayeho kandi si n'ubwa nyuma.'

    Munyemana Eliab yagaragaje ko abanyamadini bari mu bantu bumvwa na benshi bityo ko bakwiye gushyiramo imbaraga mu kwigisha abakirisitu hagamijwe kuzamura imyumvire.

    Ati 'Abantu baza bashaka kumva, dukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe, tugafata uwo mwanya abakirisitu baduha tukabigisha mu buryo bwose. Ntekereza ko abayobozi b'amatorero bakwiye gukorana na Leta cyane mu byerekeye gufata neza abantu b'Imana. Mu kubasobanurira rero ni ukubereka ko Imana ishaka ko imibiri ifatwa neza.'

    Yagaragaje ko abahuza urukingo na Anti-Christ babiterwa no kutamenya no guhuza ibidahura.

    Ntaganira Pascaline na we yavuze ko kugira ngo abantu babashe kumva neza akamaro ko kwikingiza abanyamadini bafite uruhare runini.

    Ati 'Aho umuntu ari wese arizera, ni twe dufite uruhare runini kugira ngo twumvishe Abanyarwanda akamaro ko kwikingiza. Twarabibonye ko hari uruhare rugaragara, uko Covid-19 yicaga abantu ubona ko bigenda bigabanuka. Iyo hatabaho kwikingiza ibyo ntibyari kubaho.'

    Mu miryango bafashe ingamba

    Ubusanzwe mu bihe bya Noheli wasangaga abagize umuryango bateranira hamwe bagasangira ndetse bakungurana ibitekerezo ku byaranze umwaka ushize banategura ugiye gukurikiraho.

    Ibi byakorwaga imiryango yahamagaje n'inshuti zayo bakishimana cyane ko wabaga ari wo munsi babonye badahugijwe n'akazi kabo ka buri munsi.

    Kuri iyi nshuro biratandukanye kubera ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu gihugu.

    Abakirisitu batandukanye bafashe ingamba ko baterana mu muryango muto aho kuba umuryango mugari nk'uko byakorwaga mbere.

    Ingabire Senzoga Augusta n'abana be bane n'umugabo bari babukereye berekeje mu kiliziya gusenga. Yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo kugenda nk'umuryango ari uko Noheli ibibutsa urukundo rukwiye kuranga umuryango.

    Ati 'Twahisemo kuza nk'umuryango kubera ko Noheli ari iy'umuryango, akana Yezu kavukiye mu muryango. Abana bacu bari bavuye ku ishuri kandi ni umwanya twari tubonye wo gusangira uwo munezero nk'umuryango.'

    Yavuze ko mu rugo bahisemo gusangira ubwabo bagafasha n'abaturanyi babo ariko ntibahurire ahantu hamwe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Sagahutu Jean Baptiste yavuze ko ibijyanye no gutumirana ngo bahurire mu rugo rwo kwa runaka muri ibi bihe bitoroshye bakwiye kubyirinda kugira ngo badaha urwaho icyorezo cya Covid-19 kigakomeza kuzonga abantu.

    Ababyeyi banyuzagamo bagatambira Imana

    Nubwo Noheli yizihijwe mu bihe bikomeye, abakirisitu bitabiriye amateraniro babyambariye

    Abakirisitu bari bicaye bakurikirana ubutumwa butangirwa mu rusengero

    Abakirisitu mu materaniro hari aho bageraga bagahaguruka

    Abayobozi bagaragaza ko bafite uruhare rukomeye mu gukangurira abayoboke kwitabira gahunda za leta

    Ab’ingeri zose bari bitabiriye amateraniro ya Noheli

    Abakirisitu bakurikiye inyigisho y’ijambo ry’Imana mu materaniro yo kuri Noheli

    Mu nsengero hari intebe ziticaweho kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umwe mu bihayimana ari gutura igitambo cya misa

    Ikirugu na cyo cyari cyateguwe muri zimwe mu nsengero

    Mu kwigisha ijambo ry’Imana Padiri yanyuzagamo agakomoza no ku buzima busanzwe

    Padiri Consolateur Innocent yavuze ko abayobozi b'amadini bakwiye kubanza gufata iya mbere bagahugura abayoboke babo kandi bakanabumvisha impamvu ari ngombwa gufata urukingo no kumvira izindi gahunda za Leta

    Ababyeyi bari bajyanye abana mu rusengero kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli

    Kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 abitabiriye amateraniro basohokaga bahita bataha

    Urubyiruko ntirwacitswe n’amateraniro yo kuri Noheli nubwo yizihijwe mu bihe bigoye

    Imiryango yafatanyije kwizihiza Noheli imwe yiyemeza kujyana mu materaniro

    Munyemana Eliab yagaragaje ko abayobozi b’amadiini bari mu bantu bumvwa na benshi bityo bakwiye kubahugura

    Abagurisha ibitabo by’iyobokamana na bo bari biteguye gutanga serivisi ku babikeneye

    Gutanga amaturo ni kimwe mu bikorwa biranga amakoraniro y’abakirisitu by’umwihariko kuri Noheli

    img486814|center>

    Mu Kirugu haba hagaragaza ishusho y’uburyo Yezu yavutsemo n’aho yavukiye

    Abaririmbyi bari mu bafashije abitabiriye amakoraniro yo kuri Noheli

    Abakirisitu bakurikiye inyigisho y’ijambo ry’Imana mu materaniro yo kuri Noheli

    Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ururebera ku ruhande rwo ku muhanda wa kaburimbo

    Urusengero rw’Abangilikani ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali

    Nta bari bemerewe kuganirira mu matsinda hanze y’insengero mu gihe amateraniro arangiye

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-noheli-yizihijwe-mu-bice-bitandukanye-bya-kigali-amafoto-na-video

  • Nta Mukire Ubyina Nabi/Abantu Batangajwe N'imibyinire Ya Lionel Messi Ubwo Yari Yasohokanye N'umugore We (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare ku isi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain, Lionel Messi yagaragaye yasohokanye n'umugore we witwa Antonella Roccuzzo, bakaba bagaragaye bari kubyinana.

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Messi n'umugore we bari kubyinana, gusa imibyinire ya Messi ikaba yatangaje abafana be ndetse n'abakurikira football muri rusange.

    Nubwo bavuga ko nta mukire ubyina nabi, reba amashusho ya Messi ubwo yarari kubyina hamwe n'umufasha we, maze utubwire niba azi kubyina cyangwa niba byaramwihishe.

    Source : https://yegob.rw/nta-mukire-ubyina-nabi-abantu-batangajwe-nimibyinire-ya-lionel-messi-ubwo-yari-yasohokanye-numugore-we-video/