Category: Uncategorized

  • Gicumbi FC yahagamye Rayon Sports iyibuza gufata umwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ivuga ko ishaka igikombe cya shampiyona yahagamwe na Gicumbi FC mu mukino w'umunsi wa 11 wa shampiyona banganya 0-0 i Gicumbi.

    Ryon Sports yari imaze imikino 2 iheruka itanga ibyishimo nyuma yo gutsinda AS Kigali na Police FC,yagowe na Gicumbi FC yari ku kibuga cyayo kigora benshi banganya 0-0.

    Umutoza Lomami Marcel yabwiye RBA ko ku kibuga cya Gicumbi FC kubona inota rimwe bihagije cyane ko abakinnyi be bakomeye nka Youssef Rharb,Essomba Wily Onana na Nizigiyimana Karim uzwi nka Makenzi batabashije guhuza uyu munsi.

    Rayon Sports yasabwaga gutsinda ngo ijye ku mwanya wa 2 n'amanota 21,igumye ku mwanya wa 3 n'amanota 19 inyuma ya Kiyovu Sports ya mbere na 23 na APR FC ya kabiri n'amanota 20 ariko ifite ibirarane 3.

    Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

    Gicumbi FC 0-0 Rayon Sports
    Musanze FC 1-1 Etincelles
    Marines FC 2-1 Etoile De L'Est

    Imikino iteganyijwe kuwa gatatu:

    APR FC vs Espoir FC
    Police FC vs Gasogi United
    Bugesera FC vs Kiyovu SC

    Kuwa Kane, 30-12-2021

    Rutsiro FC vs Gorilla FC
    AS Kigali vs Mukura VS&L

    Uko urutonde rw'agateganyo ruhagaze:

    1. Kiyovu Sports 23 Pts (-1)
    2. APR FC 20 Pts (-3)
    3. Rayon Sports 19 Pts
    4. AS Kigali 17 Pts (-1)
    5. Police FC 16 Pts (-1)

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gicumbi-fc-yahagamye-rayon-sports-iyibuza-gufata-umwanya-wa-kabiri

  • Umujyi wa Kigali uri kuza imbere mu mubare w… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ine irashize abakobwa batangiye kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 ririmo impinduka mu bihembo n'abaterankunga.

    Kwiyandikisha kw'abakobwa birangira ku munsi hatorwa abaserukira Intara cyangwa se Umujyi wa Kigali.

    Abategura irushanwa rya Miss Rwanda babwiye INYARWANDA, ko nyuma y'iminsi ine ishize abakobwa batangiye kwiyandikisha Umujyi wa Kigali ari wo uri kuza imbere mu kugira abakobwa benshi bamaze kwiyandikisha.

    Ni mu gihe Intara y'Iburasirazuba iri ku mwanya wa kabiri mu kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.

    Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda n'abandi begukana ikamba muri iri rushanwa, basinya amasezerano na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa.

    Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda asabwa kumara nibura umwaka umwe mu Rwanda nyuma y'uko yegukanye ikamba. Agomba kandi kuba yiteguye guhagararira u Rwanda aho yatumwa hose.

    Agomba kandi kugira indangagaciro no kurangwa n'imyitwarire myiza mu rwego rwo gusigasira ikamba yambitswe. Ntiyemerewe kandi gukora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba rya Miss Rwanda; ariko yemerewe kujya mu rukundo no kwambikwa impeta.

    Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ntiyemerewe kongera kwiyamamaza muri iri rushanwa.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 24 Ukuboza 2021 cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Nimwiza Meghan yavuze ko uko irushanwa rikomeza gutera imbere ari nako bagenda bakora impinduka mu rwego rwo kujyanisha n'ibyifuzo by'abakurikira iri rushanwa no guteza imbere abakobwa.

    Avuga ko kuri iyi nshuro, amafaranga azinjizwa na buri mukobwa binyuze mu matora, azahabwa 20% by'amafaranga yinjije.

    Yavuze ko buri mukobwa wese uzabasha kwegukana ikamba muri iri rushanwa azahabwa 2,400,000 Frw.

    Harimo kandi ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Heritage azahembwa miliyoni 5 Frw zizatangwa n'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

    Ikindi ni uko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa umushahara w'ibihumbi 800 Frw buri kwezi, ahabwe n'imodoka izatangwa na Hyundai. Izaba ari yo ya mbere mu gihugu.

    Umukobwa wiyandikisha muri Miss Rwanda asabwa kwandika amazina ye yombi; nimero y’Irangamuntu, nimero ya telefoni, imyaka ye na Email ye, amashuri yize, Intara abarizwamo, akivugaho birambuye n’ibindi.

    Miss Rwanda ya 2021 yiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', kubera amavugurura n’imitegurire yakozwe, kuko yakinguriye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).   

    KANDA HANO UBASHE KWIYANDIKISHA MURI MISS RWANDA

    Gahunda y'irushanwa rya Miss Rwanda 2022:

    Tariki ya 29 Mutarama 2021; Amajonjora azabera mu Ntara y'Amajyaruguru

    Ku ya 30 Mutarama 2021: Amajonjora azabera mu Ntara y'Uburengerazuba

    Ku ya 5 Gashyantare 2021: Amajonjora azabera mu Ntara y'Amajyepfo

    Ku ya 6 Gashyantare 2021: Amajonjora azabera mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ku ya 12 Gashyantare 2021: Amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali

    Ku ya 26 Gashyantare 2021: Hazaba umuhango wo guhitamo abakobwa bajya mu mwiherero (Pre- Selection). 

    Ku ya 27 Gashyantare 2021 ni bwo abakobwa bazatangira umwiherero (Boot Camp).


    Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan avuga ko Miss Rwanda ya 2022 izaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112990/umujyi-wa-kigali-uri-kuza-imbere-mu-mubare-wabakobwa-bamaze-kwiyandikisha-muri-miss-rwanda-112990.html

  • Covid-19: Ababarirwa mu magana bahawe ibisubizo bitari byo #rwanda #RwOT

    'Laboratoire' yo mu mujyi wa Sydney muri Australia yabwiye abantu babarirwa mu magana ko nta Covid yabasanzemo nyamara barayanduye, mu gihe ubwandu burimo kwiyongera cyane muri ako karere.

    Iryo kosa, ryabaye mu gihe cya Noheli, ryatewe no 'kwibeshya mu gutunganya amakuru y'ibizamini'.

    Leta ya New South Wales, imwe mu zigize Australia, irimo kugaragaramo kwiyongera kw'umubare w'abandura Covid, nyuma yuko hageze ubwoko bwayo bushya bwandura cyane bwa Omicron.

    Abategetsi bavuga ko kwiyongera kw'ibipimo by'uburyo bwo gupima Covid bwo gushyirwa mu zuru akantu kameze nk'agati kwatumye habaho kurengerwa ubushobozi, hasigara hari benshi bataramenya ibisubizo byabo.

    Bamwe muri abo bibeshyweho bavuze ko bahangayikishijwe no kuba bishoboka ko banduje Covid batabizi inshuti n'abo mu miryango yabo mu gihe cy'umunsi mukuru wa Noheli.

    Kuri uyu wa kabiri, iyo 'laboratoire' yitwa SydPath yasohoye itangazo isaba imbabazi, ivuga ko iryo kosa, ryakorewe ku bantu 886 bose hamwe, ryabaye mu gihe abakozi bari bafite umubare 'munini cyane utarigeze ubaho mbere' w'ibizamini.

    Mbere yaho muri iki cyumweru, iyo 'laboratoire' yari yemeye ko yakoze ikosa ku munsi wa Noheli ikabwira abantu 400 ko nta Covid bafite. Ku munsi wakurikiyeho ni bwo yabamenyesheje iby'iryo kosa.

    Iryo kosa ry'uburangare ryaje kwiyongera ubwo nyuma 'laboratoire' SydPath yahishuraga ko abandi bantu babarirwa mu magana babwiwe mbere y'igihe cyagenwe ko nta Covid bafite, kandi nyamara ibisubizo byabo bitari byaboneka. Kuri uyu wa kabiri, iyi 'laboratoire' yavuze ko abantu 486 bo muri iri tsinda byemejwe ko banduye Covid.

    Mu itangazo rishya, SydPath yavuze ko yavuye mu buryo bwikoresha (automatic system) ikajya mu buryo bukoreshwa n'intoki, kugira ngo ishobore gucyemura ikibazo cy'umubare munini w'abatarabona ibisubizo.

    Yagize iti: 'Birababaje… ikosa ryoroheje ryo mu gutunganya amakuru [y'ibizamini] ryarakozwe rituma hatangazwa ibisubizo bitari byo'.

    SydPath yavuze ko ubu yongeye gusubira ku buryo bwayo bwikoresha (automatic system) kandi ko igiye kugabanya umubare w'utumeze nk'uduti two gupimisha Covid izajya isuzuma, mu rwego rwo kugumana ireme mu bipimo byayo.

    Stephanie Colonna utuye i Sydney, umwe mu bari babwiwe ko nta Covid banduye kandi mu by'ukuri barayanduye, yabwiye ikiganiro Today Show ko ubu ahangayikiye abo mu muryango we.

    Yagize ati: 'Icyo ni cyo kinteye ubwoba kandi kimpangayikishije. Niba (abisengeneza banjye) baranduye, ni jyewe wo kubibazwa kuko ubu ni jyewe wabanduje'.

    Brad Hazzard, Minisitiri w'ubuzima wa leta ya New South Wales, yavuze ko iryo kosa mu bisubizo ryatewe n'uburyo 'bunaniwe cyane' bwo gupima bwo muri 'laboratoire', nkuko bitangazwa n'igitangazamakuru Australian Broadcasting Corporation (ABC).

    Serivisi zo gupima muri New South Wales zimaze igihe zigorwa n'umubare munini w'abipimisha. Benshi bavuze ko basubijwe inyuma n'amavuriro yagejeje ku mubare w'abo afitiye ubushobozi bwo kwakira, mu gihe abandi binubiye ko bategereza igihe kirekire kugira ngo bamenye ibisubizo.

    Muri rusange mu minsi irindwi ishize, habarurwa ko buri munsi muri New South Wales hafashwe ibipimo bya Covid bigera ku 145,000, byiyongereye bikava ku bipimo 117,000 muri rusange byafatwaga buri munsi mu cyumweru cyabanje.

    Guverinoma ya New South Wales yanasubijeho zimwe mu ngamba zo guhangana na Covid, zari zarakuweho mu ntangiriro y'uku kwezi kwa cumi na kabiri.

    Mu yandi makuru, polisi yo muri leta ya South Australia yareze umugabo w'imyaka 19 ushinjwa kwirengagiza amabwiriza yashyizweho n'abategetsi bo mu rwego rw'ubuvuzi yo kwishyira mu kato. Yari yagiye mu kabyiniro mu mujyi wa Adelaide, nubwo yari yahawe igisubizo kigaragaza ko yanduye Covid.

    SRC:BBC

    The post Covid-19: Ababarirwa mu magana bahawe ibisubizo bitari byo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/28/covid-19-ababarirwa-mu-magana-bahawe-ibisubizo-bitari-byo/

  • Kigali: Umurenge wa Bumbogo wahembwe imodoka kubera ubudasa mu kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo

    Imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Deo Rugabirwa, yavuze ko mu dushya twatumye baba aba mbere harimo 'Camera’ bashyize ahantu hatandukanye zifasha gukurikirana uko bantu bubahiriza amabwiriza, ndetse no gukorana bya hafi n’inzego nk’amadini n’amatorero, amashuri n’abandi muri ubwo bukangurambaga.

    Gitifu Rugabirwa ni we washyikirijwe iyo modoka

    Gitifu Rugabirwa ni we washyikirijwe iyo modoka

    Akarere ka Kicukiro kifashishije indege ya Kajugujugu ndetse n’ubundi buryo butandukanye muri ubwo bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19, akaba ari ko kabaye aka mbere mu turere tugize Umujyi wa Kigali muri iryo rushanwa, bityo kegukana igikombe.

    Igikombe cyatwawe n

    Igikombe cyatwawe n’Akarere ka Kicukiro

    Imidugudu yitwaye neza kurusha iyindi muri ubwo bukangurambaga na yo yahembwe, aho umudugudu wabaye uwa mbere muri buri karere mu Mujyi wa Kigali, wahawe ibihembo bihwanye na miliyoni 2.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, hahembwe kandi imidugudu yabaye iya kabiri n’iya gatatu.

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yasabye abantu bose kutadohoka ku kwirinda Covid-19

    Ibyo bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa wari witabiriye icyo gikorwa, akaba yasabye inzego zose gufatanya n’abaturage, bakongera imbaraga n’ubukangurambaga mu gukomeza kurwanya Covid-19.

    Igikorwa cyitabiriwe n

    Igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Ayo marushanwa yatangiye ku ya 13 Nzeri 2021, buri karere kakaba karagerageje gushaka udushya kifashisha muri iryo rushanwa ryo guhashya Covid-19, bikaba biri no mu byagendeweho mu gutanga ibihembo.

    Kurikira ibindi muri iyi video:

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-umurenge-wa-bumbogo-wahembwe-imodoka-kubera-ubudasa-mu-kurwanya-covid-19

  • TikTok yaciye kuri Google iba iya mbere mu m… – #rwanda #RwOT

    Urubuga rukunzwe n'abatari bacye hirya no hino ku Isi rwa TikTok, ubu nirwo rubuga rwasuwe n'abantu benshi ku Isi muri uyu mwaka wa 2021. Uru rubuga rwakubise inshuro imbuga zikomeye nka Google na Facebook mu mubare w'abantu bazisuye muri uyu mwaka.

    Google nka rumwe mu mbuga zikomeye cyane ku Isi, mu mwaka ushize wa 2020 niyo yari iyoboye ariko nyuma yo gukubitwa inshuro n'urubuga rwa TikTok rukunzwe n'abatari bacye muri iyi minsi, ubu iri ku mwanya wa kabiri.

    Nkuko byatangajwe ku rubuga rwa kompanyi y'Abanyamerika ikora ibijyanye n'ikoranabuhanga ndetse n'umutekano w'imbuga zo kuri murandasi rwa Cloudflare, uru rubuga rwa TikTok rushyirwaho amashusho akenshi yo gushimisha abantu, nirwo ruyoboye nyuma yo gukubita inshuro Google mu mezi ya Gashyantare, Werurwe ndetse na Kamena uyu mwaka.

    Uru rubuga rwa TikTok kandi rwaje ku mwanya wa mbere mu mbuga zisurwa cyane n'abatuye Isi kuva muri Kanama uyu mwaka, nkuko biherutse gutangazwa n'ikinyamakuru cy'Abongereza BBC.

    Urutonde rw'imbuga 10 zasuwe cyane mu mwaka wa 2021:

    1.      TikTok.com

    Uru rubuga rwa TikTok rwa kompanyi y'Abashinwa ByteDance, nirwo rubuga ruza ku mwanya wa mbere akaba ari narwo rubuga rukumbi rutari urw'Abanyamerika ruri kuri uru rutonde. Uru rubuga rukoreshwa n'abatari bacye hirya no hino ku Isi bashyira amashusho atandukanye kuri rwo atarengeje iminota itatu. Magingo aya uru rubuga rukoreshwa n'abarenga miliyari bo hirya no hino ku Isi ndetse bakomeza kwiyongera umunsi ku munsi.

    2.      Google.com

    Mu mwaka ushize wa 2020 urubuga rwa Google narwo rukoreshwa n'abatari bacye ku Isi nirwo rwari ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde ariko nyuma yo gukubitwa inshuro na TikTok ubu rwaje ku mwanya wa kabiri.

    3.      Facebook.com

    Ku mwanya wa gatatu turahasanga urubuga rwa Facebook, uru rubuga mu mwaka ushize wa 2020 rwari ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde ariko nyuma yaho TikTok isuwe n'abatari bacye muri uyu mwaka, Facebook yahise iza ku mwanya wa gatatu.

    4.      Microsoft.com

    Urubuga rwa Microsoft nirwo ruza ku mwanya wa kane, mu mwaka ushize wa 2020 rwari ku mwanya wa gatatu.

    5.      Apple.com

    Ku mwanya wa gatanu turahasanga urubuga rwa Apple ndetse uru rubuga rumaze igihe kitari gito ruza kuri uru rutonde.

    6.      Amazon.com

    Uru rubuga rukoreshwa n'abatari bacye mu guhahira kuri murandasi, nirwo rubuga magingo aya ruyoboye izindi mbuga zose zikoreshwa mu guhaha kuri murandasi ku Isi. Amazon kuva muri Mutarama uyu mwaka yari imbere ya Apple ariko iza gukubitwa inshuro muri Nzeri.

    7.      Netflix.com

    Ku mwanya wa karindwi turahasanga urubuga rwa Neflix, ugereranyije n'umwaka ushize wa 2020 rwamanutseho imyanya ibiri yose kuko mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa gatanu.

    8.      YouTube.com

    Urubuga rwa YouTube nirwo ruza ku mwanya wa munani kuri uru rutonde rw'imbuga zasuwe cyane mu mwaka 2021. Uru rubuga rwagiye kuri uyu mwanya kuva ku italiki ya 02 Gashyantare 2021.

    9.      Twitter.com

    Twitter niyo iza ku mwanya wa cyenda kuri uru rutonde ivuye mu mwanya wa cumi yariho mu mwaka ushize wa 2020.

    10.  WhatsApp.com

    Ku mwanya wa cumi turahasanga urubuga rwa WhatsApp rwa Kompanyi ya Meta. Uru rubuga mu mwaka ushize ntabwo rwari kuri uru rutonde rw'imbuga 10 zisurwa cyane.

    Amakuru avuga ko icyatumye urubuga rwa TikTok rusurwa cyane harimo n'icyorezo cya COVID-19 cyakuricyiwe na gahunda ya guma mu rugo yashyizweho hirya no hino ku Isi. Ubwo abantu batari bacye bari mu ngo zabo mu rwego rwo gushaka ibibanezeza, abenshi bifashishaga uru rubuga rwa TikTok.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112993/tiktok-yaciye-kuri-google-iba-iya-mbere-mu-mbuga-zisurwa-cyane-ku-isi-112993.html

  • Ibyo umusore yakoreye mama we kuri Noheli byakoze ku mitima y'ababyeyi benshi(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukiri muto yatunguye mama we maze amugurira imodoka nshya nk'impano ya Noheli, maze uyu mubyeyi asabwa n'ibyishimo byinshi abantu barumirwa.

    Mu mashusho yo kuri instagram agaragaza uyu musore bivugwako yari agarutse mu rugo iwabo nyuma y'igihe atahaba maze atungura umubyeyi we amuha imodoko nshyashya.Ubwo uyumusore yahaga umubyeyi we impano y'imodoka, uyu maman yahise avuza induru kubera ibyishimo.Abatari bacye bashimye umutima mwiza w' uyu musore ,utajya wirengagiza uwamwibarutse.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umusore-yakoreye-mama-we-kuri-noheli-byakoze-ku-mitima-yababyeyi-benshivideo/

  • Ibikorwa by’iterambere bashyikirijwe na Polisi bigiye kubahindurira imibereho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye barimo CP John Bosco Kabera(hagati) wari unahagarariye ubuyobozi bwa Polisi muri iki gikorwa, ari kumwe n

    Abayobozi batandukanye barimo CP John Bosco Kabera(hagati) wari unahagarariye ubuyobozi bwa Polisi muri iki gikorwa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo na Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru na Guverineri (wa kabiri ibumoso) ndetse n’uwahawe inzu

    Mu bikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda yegereje abaturage, birimo kubakira imiryango itishoboye amazu yo guturamo, indi ishyikirizwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ubwisungane mu kwivuza, Koperative z’ubuhinzi n’ubworozi zihabwa ibikoresho bizifasha kunoza ibyo zikora, n’ibindi bitandukanye byatwaye miliyoni 997 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu Karere ka Burera ahabereye umuhango wo gushyikiriza abaturage ibyo bikorwa ku rwego rw’Igihugu, ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, abaturage baho, bashimiye Polisi y’u Rwanda, kuba ibunganiye mu bituma biteza imbere.

    Uwamahoro Angélique wo mu Kagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika, nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda, irimo n’ibikoresho bigizwe n’intebe, ibitanda n’ibiryamirwa; yavuze ko we n’abana be bane baruhutse kubaho mu buzima bwari bubakomereye, bitewe no kutagira aho bakinga umusaya.

    Yagize ati: 'Njye n’abana banjye, twariho mu buzima bwo gucumbika bya hato na hato mu bagiraneza. Nahoranaga umutima uhagaze, nibaza uko ahazaza hacu hazamera tutagira icumbi. Iyi nzu nubakiwe na Polisi y’u Rwanda nziza gutya, ifite n’ibikoresho byose; nayakiranye ubwuzu'.

    Uwamahoro Angelique n

    Uwamahoro Angelique n’abana be bishimiye kuba babonye inzu yabo

    Yongera ati: 'Ubu njye n’abana, ntituzongera kwicara ku bijerekani n’amabuye kuko muri iyi nzu twubakiwe badushyiriyemo n’intebe zigezweho zo kwicaraho. Abana ntibazongera kwigira ku bishishimuzo, bitewe n’uko harimo amashanyarazi. Nshimishijwe n’uko iyi nzu, ishyize iherezo ku maganya yose nahoranaga. Muri make byandenze cyane! Ubu noneho ngiye kujya njya guca inshuro, mfite ahantu hafatika nsize abana banjye. Ni igitangaza ntabona uko nsobanura. Harakabaho Perezida Paul Kagame, na Polisi yacu bakomeje kudufasha muri iri terambere'.

    Ibi byishimo Uwamahoro abisangiye n’abanyamuryango 26 bagize Koperative Abakundinzuki, yororera inzuki mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, ikaba yashyikirijwe imizinga ya kijyambere 40. Aba ngo bari bamaze imyaka myinshi mu bwigunge, baterwaga no kutabona umusaruro uhagije w’ubuki, kubera korora mu buryo bwa gakondo. None ngo kuba bahawe iyi mizinga igezweho, izo nzitizi bagiye guca ukubiri na zo.

    Koperative y

    Koperative y’Abavumvu ikorera mu Murenge wa Rugarama yahawe imitiba ya kijyambere igiye kubafasha kongera umusaruro w’ubuki

    Nsabimana Deus, Umuyobozi w’iyi Koperative, yagize ati: 'Kuva Koperative yabaho, twororaga mu buryo bwa gakondo, dukoresheje imizinga ya kera mito, ku buryo umuzinga umwe, wajyaga uvamo umusaruro w’ubuki uri hagati y’ibiro bitanu n’icumi ku mwaka. Ibi bikoresho bya kijyambere Polisi y’u Rwanda iduhaye, bigiye kudufasha mu buvumvu dukora, twongere umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, aho tuzajya dusarura nibura ibiro biri hagati ya 30 na 40 ku muzinga umwe. Ubu tugiye guhaza isoko, ifaranga ryiyongere ubukungu n’Iterambere ryacu birusheho kwihuta'.

    Inzu zigera kuri 30 zubatswe mu turere twose tw’igihugu, ni zo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imiryango itishoboye mu gihugu hose. Ziyongeraho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yashyikirijwe ingo ibihumbi 4578, abantu 1600 bahabwa ubwisungane mu kwivuza ndetse Umurenge wa Bumbogo, wahize indi yo mu Mujyi wa Kigali mu marushanwa yo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 ushyikirizwa imodoka.

    CP Kabera Umuvugizi wa Polisi y

    CP Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko iyi gahunda ije gushimangira ubufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano

    Mu bindi ni uko Koperative 11 zo mu Turere dutandukanye, zafashijwe kwiteza imbere, hubakwa ubwogero 13 bw’inka bugezweho ndetse imiryango ine yorozwa inka za kijyambere.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasobanuye ko umusaruro witezwe muri ibi bikorwa, ari ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwamagana icyo ari cyo cyose cyabateza umutekano muke, kurwanya ibyaha, kandi batangira amakuru ku gihe.

    Yagize ati: 'Icya mbere ni uko umutekano uhera ku muntu ku giti cye. Udafite aho uba, umutekano wawe ntabwo uba wizewe. Ariko iyo uhabonye nk’uku byagendekeye iriya miryango itishoboye yahawe amazu, ubu bagize umutekano usesuye kandi bizaborohera no kuwushakira abandi, yewe n’icyagerageza kuwuhungabanya bagitangire amakuru hakiri kare. Muri rusange, ibi bikorwa tubigeneye abaturage, ngo bibabere intangiriro yo kugira imbaraga zo kwegera Polisi no kuyiha amakuru hakiri kare y’ibyahungabanya umutekano wabo'.

    CP Kabera yongera ati: 'Nibafate neza ibyo bahawe, babibyaze umusaruro kugira ngo byaguke, byere imbuto bizagere no ku bandi benshi ku buryo ubutaha tuzaba tubona inzu bahawe uyu munsi ziva kuri 30 zikiyongera. Ari ubwogero bw’inka, imiryango yorojwe, abahawe mituweli, byose bizikube kenshi no mu hazaza tuzabe twishimira imbuto nziza byabibye kandi ku baturage benshi'.

    CP John Bosco Kabera ashyikiriza ubuyobozi mu nzego z

    CP John Bosco Kabera ashyikiriza ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru ibikorwa bitandukanye harimo n’ubwisungane mu kwivuza Polisi yageneye imiryango ihabarizwa

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, na we ahamya ko iterambere ry’abashyikirijwe ibi bikorwa, rigiye kurushaho kwihuta. Nk’ubuyobozi, ngo icyo bazakora, ni ugukurikirana umunsi ku wundi uko babibyaza umusaruro.

    Yagize ati: 'Icyo dusaba abaturage ni uko ibi bikorwa babigira ibyabo, bakabirinda. Abahawe amazu nibayafate neza, bayasukura kugira ngo azarambe. Abahawe imirasire y’izuba ubu basezereye icuraburindi, aho abana babo bazajya bigira ahabona. Abahawe mituweli ntibazongera kurembera mu ngo, kuko bazaba bafite uburyo bunoze kandi buborohereza kwivuza. Ni inyungu ikomeye ku baturage b’Intara y’Amajyaruguru, kandi natwe nk’ubuyobozi, tuzakomeza kubaba hafi dukurikirana uko babibyaza umusaruro n’uko bibagirira akamaro'.

    Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira icyaha kitaraba no kujya batangira amakuru ku gihe, kuko ubu noneho ibiborohereza babibonye hafi.

    Inzu Uwamahoro Angelique yashyikirijwe imuruhuye amaganya yaterwaga no kutagira icumbi

    Inzu Uwamahoro Angelique yashyikirijwe imuruhuye amaganya yaterwaga no kutagira icumbi

    Iki gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, cyanabereye mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali, aho Polisi yifatanyije n’ubuyobozi bwaho gushyikiriza abaturage ibikorwa bitandukanye bibafasha kwihutisha iterambere.

    Muri uku kwezi, Polisi y’u Rwanda, yibanze ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha mu baturage bo mu gihugu hose no kubegereza ibikorwa remezo biborohereza kwihutisha iterambere.

    Inzu zashyikirijwe abaturage zirimo n

    Inzu zashyikirijwe abaturage zirimo n’ibikoresho byose nkenerwa

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ibikorwa-by-iterambere-bashyikirijwe-na-polisi-bigiye-kubahindurira-imibereho

  • Umugabo yasize ubuzima mu irushanwa ryo kurya byinshi mu gihe gito yagiyemo kuri Noheli #rwanda #RwOT

    Polisi y'ahitwa Kihihi muri Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rw'umugabo wapfiriye mu marushanwa yo kurya y'abatarabigize umwuga yateguwe n'abantu batandukanye, mu ijoro rya Noheri.

    Uyu nyakwigendera wamenyekanye ku izina rya Sentekola Gad, ufite imyaka 56, utuye mu kagari ka Kibimbiri muri Kabuga – Intara ya Kihihi mu karere ka Kanungu.

    Polisi ivuga ko umurambo w'uwapfuye wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kihihi IV, aho byagaragaye ko yabuze umwuka kugeza apfuye.

    Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yagize ati: 'Abaturage bagomba kumenya ko amarushanwa nk'aya ashobora guteza akaga kandi ko ashobora guhitana ubuzima.

    muri ibi bihe bisanzwe, abayateguye bagomba kumenyesha abakinnyi ingaruka ndetse bakanashyiraho ingamba zo kubirinda, nko kugira abaganga hafi aho.”

    Muri iryo rushanwa, abariteguye ntabwo bari abanyamwuga, bakoraga amarushanwa yo kurya ibiryo byinshi mu gihe gito cyane, nta bwirinzi bushyizweho.

    Nk'igisubizo,guhiga Salvan n'abandi bateguye ayo marushanwa mu kagari ka Kibimbiri birakomeje. Bagomba guhanirwa ibikorwa by'uburangare bishobora guteza urupfu. '

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yasize-ubuzima-mu-irushanwa-ryo-kurya-byinshi-mu-gihe-gito-yagiyemo

  • Kamonyi : Hitabajwe imashini mu gushakisha umugabo wagwiriwe n’ikirombe mu cyumweru gishize #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Majyambere Festus yagwiriwe n’ikirombe ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

    Amakuru avuga ko kuva icyo kirombe cyariduka, inzego zitandukanye zatangiye kumushakisha.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Ndahayo Sylevere yatangaje ko igikorwa cyo kumushakisha gikomeje ko hari kwifashishwa imashini.

    Ati 'Kugeza ubu akomeje gushakishwa ntabwo araboneka. Amakuru ni uko ari ibintu yari agiyemo atamenyereye cyane ariko bikagaragara ko atari ubwa mbere yari abikoze mu buryo bunyuranije n’amategeko.'

    Yakomeje ati 'Biracyakomeje, twakoresheje imashini dukomeza kumushakisha uyu munsi nabwo dutegereje kureba uko biza kugenda. Dufatanyije n’inzego zitandukanye turakomeza gushakisha.'

    Dr Ndahayo yasabye abaturage kwirinda impanuka zikururwa no kujya gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buyo butemewe .

    Ati 'Icyo dusaba tunakomeje gushyiramo imbaraga ni uko babikora mu buryo bwubahirije amategeko kuko nizo mpanuka za hato na hato ziboneka, n’abo babikora turashyiramo imbaraga tubikumire dukoranye n’inzego zitandukanye.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko kugeza ubu muri ako Karere habarurwa ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe bigera kuri 12.

    Amakuru avuga ko ikirombe cyagwiriye umuturage ari icy’ikigo cyitwa Rwanda Excellence Agency, gikorwamo n’abayita abahebyi (bacukura mu buryo butemewe). Akarere kavuga ko bakora mu buryo butemewe nyamara cyo kikavuga ko cyo gifite icyangombwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Hitabajwe-imashini-mu-gushakisha-umugabo-wagwiriwe-n-ikirombe-mu-cyumweru-gishize

  • Menya ibigwi bya Pisto Mosimane wamamaye muri ruhago ubu akaba ari umutoza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tugiye kurebera hamwe amwe mu mateka y’umutoza w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika, Pitso Mosimane, ubusanzwe amazina ye yitwa John Hamilton Mosimane, akaba yaravutse taliki ya 26 Nyakanga 1964. Yavukiye mu mujyi wa Kagiso mu gace kitwa Krugersdorp ho mu burengerazuba bw’umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

    Mosimane yashakanye na Moira Mosimane babyarana abana 2 aribo Lelentle ndetse na Kopano Musimane. Pitso Musimane yakunze umupira kuva cyera dore ko anawutoza yarawuconze, kuko yatangiye urugendo rwe nk’umukinnyi mu 1982 kugeza 1984 mu ikipe ya Jomo Cosmos ho muri Afurika y’Epfo, icyo gihe yakinaga icyiciro cya mbere.

    Nyuma yaho yaje kwerekeza mu makipe nka Mamelodi Sundowns, Orlando Pirates mbere y’uko yerekeza mu gihugu cy’u Bugereki mu ikipe ya Ionikos Football Club, ubwo yatozwaga na Nikos Alefantos.

    Mosimane amaze guhesha Al Ahly Super Cup 2

    Mosimane amaze guhesha Al Ahly Super Cup 2

    Pitso yaje gukomereza mu gihugu cy’u Bubiligi mu makipe nka KFC team Rita Berlaar ndetse na Qatari Club Al Sadd, ari na yo yasorejemo guconga ruhago, maze agaruka iwabo mu ikipe ya Supersport United nk’umutoza wungirije, ubwo yari yungirije umunya Zimbabwe, Bruce Grobbelaar, aza no kuyibera umutoza mukuru mu mwaka 2001-2007 aho yasoreje ku mwanya wa Kabili muri shampiyona yo muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa shampiyona wa 2001-2002 ndetse no mukwaka wa 2002 na 2003.

    Pitso Mosimane yakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, aho yakiniye imikino 7 gusa kugeza muri 2007, nyuma nibwo yaje kuguma mu ikipe y’igihugu nk’umutoza yungirije umunya Brazile, Carlos Alberto Parreira, ndetse banakomezanyije mu gikombe cy’isi cya 2010, cyabereye muri Afurika y’Epfo.

    Ku ya 15 Nyakanga 2010, Mosimane yagizwe umutoza mushya wa Afurika y’Epfo ahabwa amasezerano y’imyaka ine, aho yayitoje kugeza mu 2012.

    Guhera mu 2012 kugeza mu 2020, Pitso Mosimane yari umutoza mukuru w’ikipe ya Mamelodi Sundowns, aho yaje gutwarana na yo igikombe cya CAF Champions League atsinze ikipe ya Zamalek yo mu misiri ibitego 3-1, bituma Mamelodie iba ikipe ya 2 muri Afurika y’Epfo yari yegukanye CAF Champions League nyuma ya Orlando Pirates yari yarabigezeho mu 1995.

    Mosimane amaze kuzuza ibikombe 3 bya Super Cup. nta wundi mutoza w

    Mosimane amaze kuzuza ibikombe 3 bya Super Cup. nta wundi mutoza w’Umunyafurika urabigeraho

    Ku ya 30 Nzeri 2020, Pitso yeguye ku mirimo yo gutoza ikipe ya Mamelodi Sundowns maze nyuma y’iminsi micye muri uko kwezi, yerekanwa nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihangange yo mu gihugu cya Misiri ya Al Ahly.

    Ku ya 27 Ugushyingo 2020, Mosimane yatwaranye na Al Ahly igikombe cya 9 cya CAF Champions League nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma, umukeba w’ibihe byose Zamalek, ndetse anakatisha itike yo gukina igikombe cy’isi cy’ama Club cyabereye mu mujyi wa Al Rayyan (Doha) muri Qatar.

    Nyuma yo gutsinda Palmeiras kuri penariti, Al Ahly yegukanye umwanya wa 3 nyuma ya Club de Fútbol Tigres yo muri Mexique yegukanye umwanya wa 2, ndetse na Bayern Munich yo mu Budage, ari na yo yegukanye icyo gikombe.

    Mosimane yongeye kwegukana igikombe cya CAF Champions League ku ya 17 Nyakanga 2021 ari kumwe na Al Ahly, kiba igikombe cya 10 cya CAF Champions League Al Ahly itwaye, cyari icya 2 Mosimane atwaye ku ngoma ye ari kumwe na Al Ahly nyuma yo gutsinda Kaizer Chiefs ibitego 3-0.

    Pitso Mosimane aherutse kwegukana igikombe kiruta ibindi ku mugabane wa Afurika 'CAF Total Super Cup gihuguza ikipe yatwaye CAF Champions League n’iyatwaye CAF Total Confederations Cup, ahigitse igikomerezwa cyo muri Maroc, Raja Athletic Club, nyuma yo kuyitsindira kuri penaliti. Byahise binamugira umutoza wa mbere wa Afurika wegukanye ibikombe bya CAF Super Cup byikurikiranya, ndetse aba n’Umunyafurika wa mbere ubashije kwegukana Super Cup eshatu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/menya-ibigwi-bya-pisto-mosimane-wamamaye-muri-ruhago-ubu-akaba-ari-umutoza