Category: Uncategorized

  • Niger yirukanye Abanyarwanda umunani ku butaka bwayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abandi birukanywe ni Nzuwonemeye François Xavier wavutse tariki 30 Kanama 1955 muri Perefegitura ya Kigali, Nteziryayo Alphonse wavutse tariki 26 Kanama 1947 muri Butare, Muvunyi Tharcisse wavutse ku ya 15 Kanama 1953 muri Byumba, Ntaganira André wavutse tariki 2 Mutarama 1950 ahitwa i Karengera, Nsengiyumva Anatole wavutse tariki 4 Nzeri muri Perefegitura ya Gisenyi, Mugiraneza Prosper wavutse tariki 2 Mutarama 1957 muri Perefegitura ya Kibungo hamwe na Sagahutu Innocent wavutse tariki 30 Gicurasi 1962 mu cyari Perefegitura ya Cyangugu.

    Uko ari umunani basabwe kuva muri icyo gihugu bitarenze iminsi 7 nk’uko byanditswe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Hamadou Adamou Souley, tariki ya 27 Ukuboza 2021, wavuze ko birukanywe kubera impamvu za dipolomasi.

    Minisitiri Hamadou yasabye inzego bireba kubakurikirana mu gihe baguma ku butaka bwa Niger kandi batemerewe kuhatura.

    Zigiranyirazo, umuvandimwe wa Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana, na bagenzi be bahoze ari imfungwa z’urukiko rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse bamwe nyuma yo kurangiza ibihano byabo habuze ibihugu bibakira, baguma i Arusha muri Tanzania, icyakora bari baherutse koherezwa mu gihugu cya Niger.

    U Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza 2021, rwasabye ibisobanuro ku iyimurirwa ry’abahoze ari imfungwa za ICTR muri Niger, Guverinoma y’u Rwanda yasabye urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imanza mpuzamahanga mpanabyaha (MICT), gusobanura neza ku Banyarwanda umunani bagizwe abere, cyangwa abakatiwe barangije ibihano byabo mu rukiko rwa Loni, baherutse kwimurirwa muri Niger.

    Ubwo yaganiraga n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi i New York, Valentine Rugwabiza, uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango, yavuze ko u Rwanda rwamenye iyimurwa ry’abantu barwo rutabimenyeshejwe.

    Ambasaderi Rugwabiza yagize ati “Ntabwo twigeze tumenyeshwa n’urukiko rwabimuye cyangwa igihugu cyakiriye abo baturage b’u Rwanda”.

    Rugwabiza yakomeje agira ati “Turizera ko Niger izakora inshingano zayo kugira ngo hatagira umuntu n’umwe ukoresha ubutaka bwayo kandi yaragize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari mu myaka ishize.”

    Yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko bamwe muri abo bantu bagiye bakora ibikorwa nk’ibi byo guhungabanya Ubuyobozi nyuma yo kurekurwa n’icyahoze ari ICTR.

    Abantu bavugwa harimo n’abahoze ari abaminisitiri muri guverinoma yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bari bamaze igihe kinini i Arusha, ahahoze urukiko rwa ICTR, nyuma y’uko ibihugu byinshi byanze kubakira.

    U Rwanda rwari rwemeye ko abo Banyarwanda bashobora gusubira mu gihugu cyabo nibabishaka.

    Perezida wa UNIMICT, umucamanza Carmel Agius, yavuze ko iyimurwa ry’abahoze ari imfungwa ryatewe n’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono mu kwezi gushize hagati ya Loni na Guverinoma ya Niger.

    Agius avuga ko ayo masezerano yakorewe ku bantu icyenda mu gihe umuntu umwe yari atarimurwa.

    Abakatiwe n’urukiko rwa Arusha bagombaga kwimurwa baba muri Arusha barimo Gratien Kabiligi, Anatole Nsengiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerôme Bicamumpaka na André Ntagerura.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/niger-yirukanye-abanyarwanda-umunani-ku-butaka-bwayo

  • Ariel Wayz yasubije umufana we wamwibasiye ku ifoto yasohoye ikomeje gutangaza benshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ariel Wayz yongeye kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ifoto hanze ,maze akibasirwa n'umufana we wamubajije ikibazo gikomeye .

    Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz akaba ari umwe mu bahanzi barimo gukora inkuru zivugisha benshi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ifoto yamamaza Album ye yise 'Love & Lust' mu ifoto igaragaza amabere ye yari yavugishije benshi.

    Nyuma yaje kubibazwa ho maze asubiza ko amabere ari aye ntawe bayafatanyije bityo agomba kuyakoresha icyo ashaka.

    Kuri uyu munsi Ariel Wayz yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram igaragaza ukuboko kwe gufashe ku myanya ndangagitsina.

    Mu bitekerezo yahawe birenga 86 harimo igitekerezo cy'uwitwa Ingabire Sandra yagize ati 'Nagerageje gushakamo icyo atwigisha n'icyo kudususurutsamo'
    Ariel Wayz yamusubije ati 'Instagram yabaye ishuri ryari se muko?,Unfollowing maze ujye gushaka aho bagususurutsa'

    Ni ifoto ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse irimo gutangwaho ibitekerezo byinshi ndetse bitandukanye.

    Ariel Wayz ari kumwe na Juno Kizigenza aherutse kugaragara yafunguye ibipesu by'ishati yari yambaye maze bamufotora rigaragara ku buryo bamwe bakekaga ko byamucitse abandi batangira kuryita irya Bigogwe bitewe n'uburyo ryanganagamo.

    Gusa nubwo bimeze gutyo ibi byose uyu mukoba yabikoraga ari gucuruza kuko yaba indirimbo Away ndetse na Birenze yakoranye asomana na Juno Kizigenza zamaze kuzuza miliyoni z'abamaze kuzireba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-yasubije-umufana-we-wamwibasiye-ku-ifoto-yasohoye-ikomeje-gutangaza

  • Uganda : Umugore waramutse ashwana n’umugabo we bamusanze amanitse mu mugozi n’abana be babiri #rwanda #RwOT

    Uyu mugore n’abana be babiri babasanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021 aho bose bari bamanitse mu migozi.

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Ntooke aho ibi byabereye, yavuze ko uyu mugore yitwa Natako akaba yari afite umugabo witwa Patrick Kasimbi usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kayunga.

    Uyu muyobozi avuga ko uyu nyakwigendera n’umugabo we bari bafitanye ibibazo bimaze igihe ndetse ko bari baratandukaye.

    Umwe mu baturanyi witwa Teddy Namulindwa yagize ati 'Umugore yari yaragarutse mu rugo mu mezi atandatu ashize nyuma yo kumara amezi arindwi yaragiye.'

    Uyu muturanyi yatangaje ko nyakwigendera n’umugabo we bari barwanye mu gitondo mbere y’uko umugabo ava mu rugo mu ma saa tatu za mu gitondo.

    Uyu muturanyi kandi avuga ko akana gato kari kahoze gakina na benzi bako ariko nyina akaza kugahamagara agasaba kwinjira mu nzu.

    Teddy Namulindwa avuga ko nyuma yaje kubona mu rugo rw’aba bantu, yaje kubona hacumba umwotsi akajya kureba ibibaye agezeyo asanga bose uko ari batatu bamanitse mu mugozi.

    Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Zaina Damusanga yatangaje ko amakuru amaze kumenyekana mu iperereza ry’ibanze ari uko uriya mugore Nakato yabanje kumanika abana be babiri ubundi na we agahita yiyahura kubera amakimbirane yo mu rugo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-Umugore-waramutse-ashwana-n-umugabo-we-bamusanze-amanitse-mu-mugozi-n-abana-be-babiri

  • Abajenosideri 8 b'Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger #rwanda #RwOT

    Ibaruwa yashyizweho umukono tariki 21 Ukuboza uyu mwaka wa 2021 na  Bwana HAMADOU  ADAMOU Soulay, Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu muri Niger, iravuga ko mu minsi 7 uhereye igihe yasinyiwe, Abanyarwanda 8 bari bari mu gihugu cya Niger, bagomba kuba bahavuye, kandi bakaba batemerewe kugira ikindi gikorwa icyo aricyo cyose bakorera ku butaka bw'icyo gihugu. Ibyo  bivuze ko kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, aribwo bose uko ari 8 bagomba kuba bazinze uturago, bitaba ibyo bagafatwa nk'abahari mu buryo bwa gicengezi.

    Abo ni bamwe mu bahamwe n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano babura aho berekeza. Abandi ni abagizwe abere mu buryo budasobanutse, nyuma y'urubanza babura ibihugu bibakira, maze bose bakomeza gukerakera mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya, ari naho urukiko rwababuranishije rwari rufite icyicaro.

    Mu minsi ishize rero nibwo Niger yagiranye amasezerano n'urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, maze Niger yemera kubakira mu buryo butavuzweho rumwe n'impande zose zirebwa n'iki kibazo. Ubuyobozi bwa Niger rero bwahisemo gukosora iryo kosa, maze ryirukana abo bajenosideri ku butaka bwayo.

    Abo ni:

    Protais Zigiranyirazo Alias Z (Zedi)
    • Protais Zigiranyirazo, muramu wa Yuvenali Habyarimana, akaba na musaza wa Agatha Kanziga. Yari umwe mu bagize 'Akazu' kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
    • Col François Nzuwonemeye, ni umwe mu basirikari bakuru bamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
    • Col Anathole Nsengiyumva, wayoboye ubwicanyi mu zahoze ari perefegitura za Gisenyi na Kibuye.
    André Ntagerura
    • André Ntagerura, wari Perefe wa ri minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu, akaba umwe mu bashinze umutwe w'Interahamwe. Yakoresheje imodoka za Leta mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
    • Col Nteziryayo Uyu yagizwe Perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere y'uko ashyirwaho na Leta y'abatabazi, Jenoside yagendaga biguruntege, maze amaze kuba perefe si ukwica Abatutsi yiva inyuma.
    • Capt Innocent Sagahutu. Uyu yari yungirije umuyobozi w'umutwe ukora ubutasi mbere yo gugaba ibitero(bataillon de reconnaissance). Avugwa mu bitero byishe abanyapolitiki batavugaga rumwe n' ubutegetsi bwa Habyarimana. Niwe watanze itegeko maze ibimodoka bya bulende birasa Hotel Baobab I Nyamirambo, abari bayihungiyemo baratikira.
    • Prosper Mugiraneza, wari ministiri w'Abakozi ba Leta muri Leta y'Abatabazi.
    • Col Muvunyi Tharcisse. Uyu yategekaga ishuri ry'Aba ofisiye bato ry'I Butare, ESO. Niwe watanze amategeko maze abasirikari be bamara Abatutsi, barimo n'Umwamikazi Rozaliya Gicanda.

    Mu minsi u Rwanda rwamenyesheje akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, ko rwatunguwe n'amakuru avuga ko hari abajenosideri boherejwe muri Niger, rutabimenyeshejwe. Rwasabye Loni n'umuryango mpuzamahanga muri rusange  gukurikiranira hafi iki kibazo, runasaba Niger kutazaha urwaho abo bantu, bakajya mu bikorwa bigambanira u Rwanda.

    Nyuma yo gusuzumana ubushishozi impungenge z'u Rwanda rero, Niger ifashe icyemezo kinyuze mu mucyo, kuko itifuza gucumbikira abagome kabuhariwe. Amakuru y'aho bari bwerekeze turacyayakurikirana. Isi ikomeje kubana ntoya abajenosideri, nk'uko byagendekeye Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abeli.

    Amaraso arasama.

    The post Abajenosideri 8 b'Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-8-babanyarwanda-birukanwe-ku-butaka-bwa-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-8-babanyarwanda-birukanwe-ku-butaka-bwa-niger

  • Amagambo Umufasha wa Emmy yamubwiye ku munsi w'ubukwe bwabo niyo agiye gutuma abasore benshi barongora (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Emmy n'umufasha we, Umuhoza Joyce, basezeranye kubana akaramata tariki ya 19 Ukuboza 2021.

    Amagambo Joyce yabwiye Emmy ubwo basezeranaga niyo magambo yasigaye mu mitwe ya benshi ndetse akanatuma bamwe mu basore bari barafashe gahunda yo kudakora ubukwe bifuza kuzabukora kugirango nabo bazayabwirwe n'abakunzi babo.

    Ayo magambo Joyce yabwiye Emmy ku munsi w'ubukwe bwabo ni aya akurikira: ” …. Warakoze kunkunda, mu ntege nke zanjye urankunda ntabwo nabona uko nkushimira, uri umwana mwiza uri imfura, unkundira umuryango cyane Imana iguhe Umugisha “.

    Kanda hano hasi urebe uko ubukwe bwa Emmy na Joyce bwagenze:

    Source : https://yegob.rw/amagambo-umufasha-wa-emmy-yamubwiye-ku-munsi-wubukwe-bwabo-niyo-agiye-gutuma-abasore-benshi-barongora-video/

  • Abanyarwanda 8 bari boherejwe muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe i Arusha birukanywe #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubutegetsi bw’imbere mu gihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi, Adamou Hamadou Souley yahaye aba banyarwanda 8 iminsi 7 yo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu, yatangaje ko byakozwe hisunzwe zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga rya Nijeri.

    Umunyamabanga Mukuru muri iyi Minisiteri n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bagomba kumenyesha mu maguru mashya abo iri tegeko rireba kandi rigasohoka no mu igazeti ya Leta.

    Iri tangazo risobanura ko kwirukana aba banyarwanda ari ku mpamvu za dipolomasi.

    Abanyarwanda birukanwe muri Nijeri ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye Francois, Nteziyayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura Andre, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prospere na Sagahutu Innocent.

    Kuwa 15 Ugushingo Leta ya Nijeri yari yasinyanye na ONU amasezerano y’uko hasuzumwa iyimurwa ry’aba bagabo barekuwe cyangwa bagizwe abere n’Urukiko.

    Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru y’iyoherezwa ry’aba bantu.

    Yagize ati 'Tuzishimira kumva ibisobanuro by’abayobozi b’urwego (MICT) mu nama rusange, ku bijyanye n’iyoherezwa ryabo, niba harabayeho ubwumvikane, n’ibizabatangwaho byo kubaho niba biri mu igenamigambi y’urwego.'

    Yakomeje agira ati 'Ntitwigeze tumenyeshwa yaba ari urwego cyangwa igihugu boherejwemo ibyerekeye iyoherezwa ry’aba Banyarwanda bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.'

    Rugwabiza yakomeje avuga ko u Rwanda rwizeye ko Niger idashobora kwemera ko ku butaka bwayo bwaba igicumbi cy’ibikorwa cy’abagize uruhare mu bikorwa by’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga Bigari mu myaka yatambutse.

    Yavuze ko hari ibimenyetso simusiga ko aba Banyarwanda bagize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano na nyuma y’uko bakatiwe n’icyahoze ari ICTR.

    Aba bantu, barimo abahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi bari bamaze igihe i Arusha nyuma y’uko ibihugu binyuranye byanze kubakira birimo n’ibisanzwe bicumbikiye imiryango yabo.

    U Rwanda ruherutse gutangaza ko abo bantu bashobora kugaruka mu gihugu cyabo mu gihe baba babyifuza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abanyarwanda-8-bari-boherejwe-muri-Niger-nyuma-yo-kurangiza-ibihano-bakatiwe-i-Arusha-birukanywe

  • Ubufaransa bwafashe ingamba zikaze zo kwirinda Covid-19 ikomeje kubwugariza cyane #rwanda #RwOT

    Guhera ku itariki ya 3 y'ukwezi kwa mbere, gukorera mu ngo bizahinduka itegeko ku babishoboye ndetse no guterana ko mu ruhame ntikuzarenza abantu 2,000 bateraniye mu bikorwa by'imbere mu nzu.

    Izi ngamba zitangajwe mu gihe ku wa gatandatu Ubufaransa bwaciye umuhigo wo kugira abantu bashya barenga 100,000 banduye – umubare wa mbere munini utangajwe mu gihugu kuva iki cyorezo cyatangira.

    Ariko minisitiri w'intebe yirinze gushyiraho amasaha y'umukwabu abantu bagomba kuba bageze mu rugo ku munsi ubanziriza ubunani.

    Ibihugu bitandukanye by'i Burayi birimo gusubizaho ingamba zo guhangana na Covid, mu gihe ubwandu bwa Omicron burimo kwiyongera kuri uyu mugabane.

    Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Covid bufite ubukana bworoheje ugereranyije n'ubwa Delta, abanduye Omicron bakaba bashobora kugira ibyago biri ku kigero cyo hasi ho 30% kugeza kuri 70% byo gushyirwa mu bitaro. Ariko hari ubwoba ko umubare munini gusa w'abandura Omicron ushobora kurengera ubushobozi bw'ibitaro.

    'Filimi itagira iherezo'

    Minisitiri w'intebe w'Ubufaransa Jean Castex yabwiye abanyamakuru ko iki cyorezo kimeze “nka filimi itagira iherezo”, ubwo yatangazaga izo ngamba nshya mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye inama y'abaminisitiri yo mu bihe by'amakuba.

    Minisitiri w'ubuzima Olivier Véran yavuze ko ubwandu bwa coronavirus burimo kwikuba inshuro ebyiri uko buri minsi ibiri ishize, aburira rubanda ku “nkubiri nini cyane” y'ubwandu bushya.

    Aya mategeko mashya anarimo kugabanya ibikorwa byo guteranira hanze – bitagomba kurenza abantu 5,000 – ndetse no kubuza kurya no kunywa mu gihe abantu bari mu rugendo rurerure mu buryo bwa rusange bwo gutwara abantu.

    Inzu z'utubyiniro zizakomeza gufungwa kugeza hatanzwe andi mategeko, kandi inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa byoroheje (cafés) hamwe n'utubari zizashobora gutanga serivisi gusa ku bicaye aho ngaho bari ku meza, bagategereza ko hagira ubakira. Abakozi bakorera imuhira bazasabwa kubikora mu gihe kitari munsi y'iminsi itatu mu cyumweru. Kwambara udupfukamunwa bizahinduka itegeko mu duce two hagati mu mujyi.

    Leta y'Ubufaransa irimo no kugabanya igihe kiri hagati y'inkingo zo gushimangira kikava ku mezi ane nyuma yo guhabwa urukingo rwa nyuma, kikagera ku mezi atatu.

    Icyangombwa cy'urukingo giteganyijwe mu Bufaransa – kizasaba kwerekana gihamya yuko umuntu yakingiwe, atari gusa icy'uko nta Covid urwaye, kugira ngo ushobore kwinjira aho abantu bateraniye – kizatangira gukoreshwa guhera ku itariki ya 15 y'ukwezi kwa mbere, mu gihe inteko ishingamategeko yaba yemeje umushinga w'itegeko w'icyo cyangombwa.

    Ariko Bwana Castex ntiyashyizeho gahunda ya guma mu rugo yuzuye cyangwa umukwabu ku munsi ubanziriza itariki ya mbere y'umwaka utaha. Nkuko byari biteganyijwe, amashuri azongera gufungura imiryango ku itariki ya 3 y'ukwezi kwa mbere.

    Nkuko bigaragazwa n'imibare y'iki gihugu kuri coronavirus, kuri ubu Ubufaransa muri rusange bugira abantu bashya barenga 70,000 bandura Covid buri munsi.

    Ku wa mbere, abantu bashya barenga 1,600 bashyizwe mu bitaro, bituma umubare wose w'abantu bari mu bitaro kubera Covid-19 ugera ku bantu 17,000, nkuko bigaragazwa n'imibare y'urwego rw'ubuvuzi rw'Ubufaransa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubufaransa-bwafashe-ingamba-zikaze-zo-kwirinda-covid-19-ikomeje-kubwugariza

  • Dian Forsey 'Nyiramacibiri' amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana #rwanda #RwOT

    Umunyamerikakazi Dian Forsey 'Nyiramacibiri' amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana, yabuzaga gushimuta no gucuruza abana b'ingagi.

    Dian Forsey 'Nyiramacibiri'

    Tariki 26 Ukuboza 1985 -Tariki 26 Ukuboza 2021, imyaka 36 irashize Dian Forsey, Abanyarwanda bari barahaye akabyiniriro ka'Nyiramacibiri', yiciwe muri Pariki y'Ibirunga, aho yari amaze imyaka 18 yita ku buzima bw'ingagi ngo zidacika ku isi. Kuva muw'1967, yari yarahashyize ikigo cy'ubushakashatsi, 'Karisoke Research Center', cyanatumye ingagi zozoroka, none ni inkingi ikomeye y'ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Mu gitondo cyo kuwa 27 Ukuboza 1985 nibwo umurambo wa Dian Fosey wabonetse mu rugo rwe i Karisoke, bigaragara ko abagizi ba nabi bamutemaguye umutwe wose. Inkuru yazengurutse isi yose, nyamara nyuma y'imyaka 36 yose, mu bakekwaho ubwo bugome nta n'umwe uragezwa imbere y'ubutabera.

    Iperereza ryakozwe n'Ikigo cy'Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, CIA, ndetse bugasohoka mu binyamakuru bikomeye ku isi, nka The Guadian, Washington Post, Le Figaro, Le Soir n'ibindi, buvuga ko 'Nyiramacibiri' yahitanywe na ba rushimusi, yari yarabujije amahwemo, ababuza gucuruza ingagi ku bw'indonke zabo.

    Protais Zigiranyirazo 'Z'

    Abari ku isonga muri ubwo bushimusi, ni agatsiko kari ku butegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, by'umwihariko muramu we Protais Zigiranyirazo 'Z', dore ko n'igihe Nyiramacibiri yicwaga, uyu'Zedi' ariwe wategekaga Perefegitura ya Ruhengeri, Nyiramacibiri yari atuyemo.

    Umwe mu bakozi ba Dian Forsey Nyiramacibiri witwaga Rwerekana yarafashwe arafungwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko nyuma y'igihe gito aza kwicirwa muri kasho amanitswe mu mugozi.

    Amakuru yizewe avuga ko Rwerekana nawe yishwe na Protais Zigiranyirazo, ngo atazatanga amakuru abahamya icyaha. Mu mwaka w'2001, Protais Zigiranyirazo yafatiwe i Buruseli mu Bubiligi ashinjwa urupfu rwa Dian Forsey ndetse n'ubucuruzi bw'abana b'ingangi butemewe, aza kurekurwa ku mpamvu zitasobanuwe.

    Ababikurikiraniye hafi bahishuye ko dosiye ya 'Z' yazinzibikanyijwe ku nyungu za benshi, kuko yari irimo ibihangange bikomeye ku isi.

    Tugarutse ku mibereho ya Dian Forsey, nk'uko bikubiye muri filime mbarankuru ku buzima bwe, yari yaravukiye ahitwa San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, hari mu mwaka w'1932.

    Yakuranye amatsiko yo kumenya ubuzima bw'inyamaswa, ndetse azikoraho ubushakashatsi bunyuranye, bwanamuhesheje ibihembo n'impamyabumenyi nyinshi.

    Mu mabyiruka ye yakoreye ingendo zinyuranye muri Afrika asesengura ubuzima bw'inyamaswa kuri uyu mugabane, maze muw'1967 afata icyemezo cyo gutura mu Rwanda, anatangira gukurikiranira hafi imibereho y'ingagi, ubwoko busigaye hacye cyane ku isi.

    Yanditse ibitabo binyuranye, birimo icyo yise'Gorilles dans la brume' cyanatumye ingagi zo mu Rwanda zimenyekana cyane. Nk'uko twabivuze haruguru, Dian Forsey yishwe tariki 26 Ukuboza 1985 afite imyaka 54 y'amavuko, ashyingurwa i Karisoke, iruhande rw'ingagi yakunze bihebuje.

    Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, by'umwihariko mu kubugabunga ubuzima bw'ingagi ubu zikaba zikamwa amadovize menshi. Biranakwiye ko ibyutsa idosiye y'urupfu rwa Dian Forsey wazitangiye kugeza abizize, maze izo nyangabirama zamuvukije ubuzima zigahanwa.

    Tuzahora twibuka ubugwaneza bwa Dian Forsey Nyiramacibiri, kandi akomeze aruhukire mu mahoro.

    The post Dian Forsey 'Nyiramacibiri' amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dian-forsey-nyiramacibiri-amaze-imyaka-36-ahitanywe-na-leta-ya-yuvenali-habyarimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dian-forsey-nyiramacibiri-amaze-imyaka-36-ahitanywe-na-leta-ya-yuvenali-habyarimana

  • Perezida Kagame yagaragaje ko 'igihugu gihagaze neza', aburira abashaka guhungabanya umudendezo w'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze. Ubusanzwe iri jambo ritangazwa mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ariko kuko uyu mwaka itabaye, ryatambukijwe kuri Televiziyo y'Igihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko mu 2021, u Rwanda rwahanganye n'ibibazo byinshi birimo iby'ubuzima, umutekano n'ubukungu.

    Mu buryo bwifashishijwe mu kurinda Abanyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko gukingira Covid-19 byakozwe ku kigero cyo hejuru ku buryo 80% by'Abaturarwanda bahawe nibura urukingo rumwe.

    Ati 'Kugeza ubu 80% by'abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n'abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n'izindi nkunga.'

    Yavuze ko iterambere ry'u Rwanda rishingiye mu kwigira no kwitegura guhangana n'icyaruhungabanya ari na yo mpamvu rwatangije ubufatanye bwo kuzatangira gukorera inkingo mu gihugu guhera mu mwaka utaha.

    Ubwo bufatanye bushingiye ku masezerano rwagiranye na BioNTech aho mu mwaka utaha i Masoro mu Mujyi wa Kigali hazatangira uruganda rukora inkingo zirimo urwa Covid-19 na Malaria.

    Ubukungu bwariyongereye

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka byatumye ubukungu bw'u Rwanda bwiyongera ku kigero gishimishije.

    Yatanze urugero ku kigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizwemo miliyari 100 Frw avuga ko cyafashije ubucuruzi bwahungabanye cyane urwego rw'ubukerarugendo. Yaragaragaje kandi ko hakusanyijwe n'andi mafaranga azafasha mu kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu n'irishya.

    Ati 'Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.'

    Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko byatumye igihugu kitabohwa n'iki cyorezo n'ibindi bizaza.

    Yashishikarije Abanyarwanda cyane urubyiruko gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko uyu mwaka, abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya leta mu gihe ibintu byose byari bifunze kandi bakabasha kwimukira mu cyiciro gikurikiraho. Yavuze ko iyi ntambwe yatewe nyuma yo gufunga kenshi amasomo.

    Abayobozi bashya baherutse gutorwa mu nzego z'ibanze, Umukuru w'Igihugu yavuze ko bategerejweho 'kunoza imitangire ya serivisi ku baturage'.

    Muri uyu mwaka, ubuhinzi bwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw'igihugu ku buryo uyu mwaka u Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa.

    Ati 'U Rwanda rufite ibigega bihagije. Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ibihe bya Covid-19 bitabujije igihugu kwakira ibirori by'ingenzi harimo n'Irushanwa Nyafurika rya Basketball, BAL ndetse n'izindi nama zikomeye.

    Ati 'Igituma dukomeza kugera ku iterambere ry'u Rwanda, ni ubufatanye buhamye dufitanye n'abafatanyabikorwa byaba ibigo cyangwa ibihugu. Kwishyira hamwe byaba mu karere cyangwa ku mugabane wa Afurika bikomeje kuba ku isonga muri gahunda zacu.'

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushimangira umubano w'igihugu n'ibindi byo mu karere no hanze, runashakisha ibindi bishya byarubyarira inyungu.

    Ati 'Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n'ibindi bihugu kuko umutekano n'umutuzo by'igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyira imbere.'

    'Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n'umudendezo by'Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibazwe.'

    Umukuru w'Igihugu yasoje ijambo rye yifuriza Abanyarwanda gusoza umwaka mu mahoro n'ibyishimo.

    Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda ko igihugu gihagaze neza nubwo gisoje umwaka wa kabiri gihanganye na Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-igihugu-gihagaze-neza-aburira-abashaka

  • RwandAir yahagaritse ingendo zihuza Kigali na Dubai – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze, RwandAir yagize iti 'RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zose zijya n'iziva i Dubai kuva ku itariki ya 27 Ukuboza 2021.'

    Iki kigo cyavuze ko abagenzi bagizweho ingaruka n'iki cyemezo, bazasubizwa amafaranga bakoresheje bagura amatike y'indege.

    Bati 'Abagenzi bagizweho ingaruka bazahindurirwa ingendo, basubizwe amafaranga yabo cyangwa se bemererwe guhindura amatike [bayashyire] ku matariki yo mu minsi iri imbere, kandi nta kiguzi kindi gisabwe.'

    Muri ibi bihe bikomeye by'icyorezo cya Covid-19, ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo ryatumye inshuro nyinshi RwandAir ihagarika ingendo mu bice bimwe na bimwe isanzwe izikoreramo, uretse ko bikunze kuba ari iby'igihe gito. Ibi kandi byakozwe n'ibindi bigo bitwara abantu mu ndege hirya no hino ku Isi.

    RwandAir yahagaritse ingendo zihuza Kigali na Dubai


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahagaritse-ingendo-zihuza-kigali-na-dubai