Category: Uncategorized

  • Safari Nyubaha! Urutonde rw’abantu 10 bagarut… – #rwanda #RwOT

    Impamvu ishingirwaho ni uko iyi myaka yombi yigishije Abanyarwanda n'abandi, kubaho bahangana n’icyorezo cya Covid-19 hagamijwe kugera ku ntsinzi.

    Ibintu abanyarwanda bahuriyeho n’isi yose harebwe ingamba zo kwirinda, zitangwa n’impuguke mu by’ubuzima.

    Usubije amaso inyuma wabona byinshi byaranze uyu mwaka, bizandikwa mu bitabo n'ibindi byabaye bigatungura benshi.

    INYARWANDA igiye kugaruka ku bantu bavuzwe cyane mu Rwanda, haba mu imyidagaduro, mu mikino no mu bindi.


    1. Safari George wamenyekanye nka Safari Nyubaha

    Imbuga nkoranyambaga na telephone zigendanwa, zibitse amashusho y’umusaza w’i Nyagatare wagaragaye arimo kugundagurana n’abashinzwe umutekano mu rwego rwa Dasso. Byaberaga mu rwuri rw’inka.

    Amashusho y’uyu musaza ntasobanura mu buryo butomoye icyo izi mpande zombi zapfaga, cyakora agaragaza bisa nk'aho uyu musaza yari arimo kwirengera n'ubwo byakozwe mu buryo buhabanye n'amategeko bikaganisha mu gusagarira no kurwanya inzego, byanatumye safari agezwa imbere y’inkiko.


    2.Nyarwaya

    Uyu ni undi musaza, wagaragaye mu mashusho yakwiriye hose adakozwa ibyo kwikingiza. Ati 'Nta nkingo z'aya masaha nshaka”.

    Amashusho y’uyu musaza yasamiwe hejuru, abenshi bakanahuriza ko Nyarwaya yari akeneye gusobanurirwa ubwiza bwo gufata urukingo by'umwihariko ku muntu ugeze mu zabukuru, hanyuma agafashwa no mu yindi mibereho y’ubuzima busanzwe kuko yagaragaraga nk’umusaza ukeneye kwitabwaho mu masaziro byaba bikozwe n’inzengo z’ubuyobozi bw'aho atuye cyangwa se abandi bagira neza. Nyuma, hasohotse ifoto ari gukingirwa Covid-19.

    3.Murindahabi Iréné

    Ni umunyamakuru wa Television yitwa Isibo. Uyu mugabo usigaye wiyita Molodokayi, akomatanya akazi k'itangazamakuru n’ubushabitsi burimo gukorana n’abahanzi binyuze mu Label yashinze yise MIE.

    Inkuru y’uyu munyamakuru ikomatanyirijemo uruhurirane rw’abandi bantu batandukanye nka Mike Karangwa, umukecuru w’i Musanze akaba n'umubyeyi w’abana bamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitwa Vestine na Dorcas.

    Hanavugwamo kandi undi mugabo utari umenyerewe cyane mu myidagaduro uzwi nka Aimable.

    Bijya gutangira havuzwe ko Murindahabi akoresha Vestina na Dorcas mu nyungu ze bwite zimubyarira umusaruro.

    Hakavugwa ko amafaranga yose yinjiraga avuye ku rubuga rwa youtube binyuze mu bihangano (byataziwe Cano) by'abo bana, yikubirwaga n’uyu munyamakuru.

    Ng'uko uko umubyeyi w’aba bana mu buryo bwatunguye benshi yageze i Kigali. Ni mugihe ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zari zifunze.

    Muri iyi nkundura y’intangiriro za Nyakanga, mu buryo bwikoze n'uko Mike Karangwa na Aimable bisanzemo, hakavugwa ko uruhare rwabo rwari ugushuka uyu mubyeyi no kugumura aba bana, bamaze gushimangira ubudahangarwa bwabo mu muziki.

    Amakuru akomeza agaragaza ko Mike Karangwa yiyambaje urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ashinja M. Irene kumusebya no kumuharabika.


    4. Olivier Kwizera

    Birasa nk’ibidashoboka kuvuga abantu bataramweho mu 2021, ngo usige umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi akaba n’umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports.

    Icyo abantu badashidikanyaho ni ubuhanga bw’uyu mugabo, cyakora mu bihe bitandukanye bugenda bukomwa mu nkokora n’imyitwarire y’ubuzima busanzwe.

    Ku wa 19 Kanama 2021, ubwo ikipe y’igihugu yari mu mwiherero w’imikino ya Mali na Kenya, Kwizera yaraye ijoro ari ku rubuga rwa Instagram we aganira n’umukobwa witwa Shazz nawe wavuzwe cyane muri uyu mwaka, kubera dosiye yamuhurijemo n’abahanzi babiri aribo Davis D na Kade.

    Yongeye kuvugwa mu nkuru y’impimbano y’urukundo rwe n’umuhanzi Waykee Benda. Olivier na Shazz baraye basusurutsa ababakurikira ku mbunga zabo.

    Ibi byaviriyemo Olivier Kwizera guhita asezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu amavubi, n'ubundi yari yahamagawemo nyuma y'uko yari amaze iminsi afunguwe kubera gukurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ni na nyuma y'uko yari yatangaje ko yasezeye ku mupira w’amaguru.


    5. Rocky Kirabiranya

    Uyu azwi mu gusobanura filime binyuze mu bushabitsi bwitwa Rocky Entertainment.

    Ubwo hategurwaga kumurikwa indirimbo ya Papa cyangwe (umuhanzi wari mu biganza bya Rocky, mu bijyanye no kureberera inyungu mu byamuzika) hamwe na social mulla, Rocky yakinnye ikinamico y’ubukwe.

    Hari igice cy’abantu bashinzwe gukwirakwiza ko ari ubukwe bwabaye, hakaba n’ikindi gice gihamya ko ntabwo byose hagamijwe icyiswe ” gutwikira” indirimbo yari igiye gusohoka.

    Ibi byari uruhurirane rw’imvugo zadukanywe n’uyu mugabo harimo iya “Nta gikwe” yanenzwe n'abatari bacye bavuga ko ari ukugumura urubyiruko.

    Mu bisobanuro by’uyu mugabo, we akavuga ko bitumvikanye uko yashakaga ko byumvikana.


    6. Super Manager, Fatakumavuta na Dj Brianne

    Niba itangazamakuru rya Youtube ryinjiza, aba bagabo babiri wongeyeho Dj Brianne birashoboka ko binjirije menshi abafite YouTube bakoranye nabo, biciye mu biganiro batanze bitavugwagaho rumwe. 

    Akenshi wasangaga ari ukwibasirana hagati yabo mu buryo bwagutse. Nka super Manager yavuzwe mu isinywa ry’amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi, cyakora ingano y’amafaranga yabaga yasinyiwe ntavugweho rumwe.

    Fatakumavuta yatangiye ari umutumirwa mu biganiro bya Youtube, biza gushibukamo kwiyita umusesenguzi.

    Hari igice kinini cy’abantu batari barigeze bamenya Dj Briane nk’umugore uvanga imiziki, ahubwo bamuzi nk’umuntu utanga ibiganiro ku mbuga za YouTube, akavuga ukuri benshi batajya batinyuka kuvuga.

    Aba bategereje ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2021 ngo bemere. Hari mu iserukiramuco ryiswe Eco fest ryabereye i freetown muri Sierra Leone, Dj Brianne yasusurukije imbaga y’abari babyitabiriye.

    Cyakora mbere yaho ndetse na nyuma yaho, yagiye agaragara mu bitaramo bihuza abantu baba bambaye utuntu dutanga umuziki mu matwi buri umwe yumva umuziki we (Silent Disco).


    7.Niyonzima Olivier Sefu

    Ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina hagati. Aho hagati kandi anahakinira ikipe ya AS Kigali, anahakina neza cyakora nawe akenshi agorwa n’imyitwarire yo mu buzima busanzwe.

    Ku wa 15 Ugushyingo muri uyu mwaka turi gusoza, ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyizabera muri Quatar.

    Iki gitego kimwe cyatsinzwe na Olivier Niyonzima Sefu, cyakora umunsi wakurikiyeho binyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’ amaguru mu Rwanda (FERWAFA), basohoye itangazo rihagarika Sefu mu ikipe y’igihugu igihe kitazwi.

    Byari bitarasobanuka kuko ntawigeze amenya icyatuma umukinnyi atsindira igihugu igitego, nyuma y’igihe gito cyane agahita ahagarikwa kuzongera gukina.

    Ibyo kuri murandasi ntibitinda! Imbunga nkoranyambaga zahise zitugezaho amashusho ya Niyonzima Olivier Sefu ari guceza mu kabyiniro i Nairobi, agaragiwe n’inkumi z'ikibero. Hahise hamenyekana ko ibyo byose byabaye nyuma y'uko Olivier atorotse aho ikipe y’igihugu yari icumbitse i Nairobi, nyuma yo gusaba uruhushya akarwimwa.

    8. Miss Ingabire Grace

    Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2021. Yari ahagaririye igihugu mu irushanwa rya Miss World ryaberaga i Puerto Rico, rikaza gukomwa mu nkokora na Covid-19.

    Ryahagaritswe nyuma y'uko abagera kuri 35 harimo abahatana n'abategura basanganwemo Covid-19, amasaha macye mbere yo gutanga ikamba.

    Mu gace ko kwiyerekana mu mwambaro uranga igihugu, hazahora hibukwa ikanzu yadozwe n'inzu y’imideli yitwa Moshions ikambikwa Miss Ingabire Grace.

    Ibitekerezo byaherekeje amashusho y'iyo kanzu byinshi byarayinenze, hari n'igice cy’umubare w’abantu batari bacye, bamenye ko Miss Ingabire Grace ari guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’isi nyuma yo gusakara kw’amashusho y'iyo kanzu.


    9. Bruce Melodie

    Amaze imyaka ikabakaba itatu ari ku gasongero k'umuziki mu gihugu. Ibi bituma ahora mu bavugwa kandi abasobanukiwe iby’imyidagaduro, bahamya ko nabyo biri mu bishobora gucuruza.

    Tukivuga ubucuruzi, umwaka wa 2021 wicaranyije Bruce Melodie n’abanyamafaranga ku meza amwe, hasinywa amasezerano y’imikoranire.

    Nko muri Gicurasi, Bruce Melodie yari muri Kigali Arena ashyira umukono ku masezerano y’imikoranire. Hari ibigo byinshi byagannye uyu mugabo bemeranya imikoranire, cyakora amasezerano ya Miliyari 1$ yasize inkuru imusozi!

    Ku wa 25 Kanama 2021, Bruce Melodie abashoramari mu kigo cyitwa Food Bundle n’itangazamakuru bahuriye kimihurura kuri Convention Arena, mu muhango wo gutangaza imikoranire no gushyira umukono ku masezerano ahwanye na Miliyari 1$, yagombaga kwishyurwa Bruce Melodie.

    Hakomeje kwibazwa ku ngano y’amafaranga, ariko Bruce Melodie agashimangira ko abatabyemera ari abatifuza ko atunga amafaranga.

    Uko iminsi yicumaga, Bruce Melodie yabanye n'igitutu cy’itangazamakuru ryifuzaga kumenya ukuri kw'ayo masezerano, byabaye nk'aho bisobanuka hasobanurwa imikoranire ko ari amafaranga azagenda yishyurwa hagendewe ku nyungu mu by'ubucuruzi no kumenyekana kw'icyo kigo nibyo gikora.

    Haracyari byinshi bigoye bitaranasobanuka, kuri aya amasezerano ya Miliyari ya Bruce Melody na Food bundles.

    Nk'ubu iyo usuye imbuga ze ntaho ushobora kubona yavuze kuri icyo kigo n'ibyo gikora. Mu itangazamakuru, abivugaho abibajijwe nabwo akabivuga abinyura hejuru.

    Mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ntiyigeze avuga kuri iki kigo nibyo gikora. Bruce Melodie wiyise Munyakazi, ubusanzwe mu by'ubucuruzi n’imikoranire n’ibigo biba byamugannye azwiho kubishyiramo umurava, umuhate n’ubushobozi bwose. Cyakora ku masezerano ya Miliyari 1$ byo ni ikinyuranyo.


    10. CP John Bosco Kabera

    Kimwe n’umwaka wabanjirije uyu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CIP John Bosco Kabera ari mu bantu bavuzwe cyane, akenshi bigahurirana n'inshingano ze zo kumenyekanisha no gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ingamba mu guhangana no kurwanya Covid-19.

    Yatumiwe mu biganiro bitandukanye mu bitangazamakuru, abenshi bakanyurwa n'ibisobanuro n’uburyo bw’imiganirire ye. Ijwi rye rikangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo ryanakozwe indirimbo, irahererekanwa henshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112994/safari-nyubaha-urutonde-rwabantu-10-bagarutsweho-cyane-mu-2021-112994.html

  • Iburasirazuba: Polisi yashyikirije imiryango irindwi inzu zo kubamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, bashyikirije Habumugisha Theogène inzu yubakiwe

    Muri uku kwezi kw’ibikorwa bya Polisi kandi mu turere turangwamo ubworozi cyane cyane Nyagatare, Gatsibo na Kayonza hubatswe ubwogero bw’inka 13, abatishoboye 1,000 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse n’imiryango ine yorozwa inka.

    Muri uku kwezi kandi hakozwe ubukangurambaga bwo gukumira no kwirinda ibyaha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko kuba abaturage barahawe imirasire y’izuba bizatuma babasha gucana mu nzu bakava mu kizima, abana bakabona uko basubiramo amasomo yabo ndetse bakabasha no kumva radiyo.

    Abahawe inzu ngo bizatuma baba heza hari isuku bityo babashe gukora biteze imbere kuko mbere bagorwaga n’icumbi.

    Ikindi ariko ngo urwikekwe bamwe mu baturage bagiraga ko Polisi ishinzwe gufunga gusa ruzavaho bumve ko igamije no kubateza imbere bityo bayitinyuke babashe kujya bayiha amakuru ku cyahungabanya umutekano.

    Ati 'Bizatuma abaturage bumva ko Polisi atari ugufunga gusa ahubwo bumvemo kubateza imbere barusheho gutanga amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano wabo.'

    Agaruka kuri ibi bikorwa, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yavuze ko umutekano utagerwaho mu gihe hari abaturage badafite uko babayeho.

    CP John Bosco Kabera

    CP John Bosco Kabera

    Avuga ko hitezwe umusaruro ukomeye cyane ku gutangira amakuru ku gihe ku bijyanye n’umutekano ariko n’iterambere ry’abaturage.

    Ati 'Muri ibyo bikorwa byose twakoze ubukangurambaga bujyanye no kugira ngo dufatanye kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe, ikintu cyose cyateza umutekano muke bacyamagane baha Polisi amakuru.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ibikorwa biteza imbere abaturage, twiteze ko bizabateza imbere ndetse bakabera imbuto n’abandi, mu bikorwa bitaha bazaba bafite aho bageze n’abandi bakazabareberaho.'

    Avuga ko ikindi ari uko ibikorwa bakoze biri muri gahunda y’Igihugu yo guteza imbere umuturage no kuzamura imibereho myiza ye.

    Avuga ko bizarushaho guhuza Polisi n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa babo babona ko ibyo bakora bizateza imbere umuturage bakarushaho gukomeza gukorana na bo.

    Ubwogero bw

    Ubwogero bw’inka mu Murenge wa Kiziguro buzafasha abarozi koza inka zabo bityo zirusheho kubaha umukamo

    Yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bahawe kandi bakagira imbaraga zo kwegera Polisi, gutanga amakuru ku cyahungabanya umutekano wabo ndetse n’uw’abandi.

    Yabasabye kubibyaza umusaruro kugira ngo batere imbere ubwabo ariko bakazamura n’abandi.

    Ibikorwa byose hamwe Polisi yashyikirije abaturage hirya no hino mu gihugu byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 997.

    Guverineri w

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yashimiye Polisi n’izindi nzego bafatanyije kugira ngo ibi bikorwa bigerweho

    Sebudandi Stephen umworozi uhagarariye abandi mu murenge wa Murundi: turashimira @Rwandapolice ku bikorwa itugezaho biduteza imbere, by’umwihariko iki gikorwa remezo kizatuma turwanya indwara zikomoka ku burondwe, bityo inka ntago zizapfa ahubwo zizagwira, aborozi dutere imbere. pic.twitter.com/ZYoUaXStIZ

    — Kayonza District (@KayonzaDistrict) December 28, 2021

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/iburasirazuba-polisi-yashyikirije-imiryango-irindwi-inzu-zo-kubamo

  • #COVID19: Undi muntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonete ni 998 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe baba 1,349. Uwitabye Imana ni umugore w’imyaka 32 i Musanze.

    Abashyizwe mu bitaro bashya ni 12, abarembye ni 4 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-undi-muntu-umwe-yitabye-imana-abanduye-bashya-babonete-ni-998

  • U Rwanda na Koreya byasinyanye amasezerano yo guteza imbere ubushakashatsi mu mashuri ya TVET – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021 azamara imyaka itanu.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, Umuyobozi wa RTB, Paul Umukunzi na Ambasaderi w'u Rwanda muri Koreya y'Epfo, Yasmin D. Amri Sued.

    Uruhande rwa KRIVET rwari ruhagarariwe n'Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Dr. Ryu, Jang-soo, umuyobozi mu kigo gishinzwe ubutwererane Dr. Park, Hwa Choon ndetse n'abakuriye ubushakashatsi muri KRIVET.

    Ubu bufatanye bugamije ahanini guhuriza hamwe ubushakashatsi mu rwego rwo guha imbaraga politiki y'imyuga n'ubumenyingiro hagamijwe gutanga umusaruro binyuze mu bufatanye no guhuza amakuru.

    Umuyobozi Mukuru wa KRIVET, Dr. Ryu Jang-soo, yavuze ko aya masezerano agiye gusimbura ayari asanzwe yasinywe muri 2017 kandi yitezweho iterambere mu masomo ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

    Ati 'Aya masezerano azasimbura ayo KRIVET na Guverinoma y'u Rwanda basinyanye muri 2017. Azadufasha kurushaho kunoza imikoranire yacu kurushaho.'

    Umuyobozi wa RTB, Umukunzi Paul yavuze ko aya masezerano ashimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi yitezweho umusaruro.

    Ati 'Urugendo tugiye gutangira uyu munsi ruzagira ingaruka nziza kandi ruzatugeza ku mpinduka nziza mu mikorere y'amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.'

    Yagaragaje ko kuba uru rwego rwahawe inshingano zari zifitwe na WDA rumaze igihe gito rushinzwe, rukeneye kubakira ku bushakashatsi no guteza imbere politiki y'imyigishirize y'ayo mashuri.

    Ati 'Aya masezerano tugiranye aziye igihe kandi azaba amahirwe akomeye kuri twe yo kwigira ku mikorere ya TVET muri Koreya, dusanzwe dufata nk'icyitegererezo kuri twe. Nk'uko bikubiye mu masezerano nemera ko tuzakorana umurava n'abafatanyabikorwa bacu mu guteza imbere ubushakashatsi ku mpande zombi.'

    Ubusanzwe gahunda ya Leta ni ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi bityo hifuzwa ko mu 2024 abanyeshuri bangana na 60% barangije icyiciro rusange bazaba biga muri TVET mu gihe kuri ubu bangana 31%.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yashimye umuhate n'ubushake impande zombi zikomeje kugaragaza mu rwego rwo guharanira iterambere ry'aya mashuri.

    Yasabye ko bizakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo amasezerano yasinywe azagirire umumaro impande zombi.

    Umuyobozi wa RTB, Paul Umukunzi, yavuze ko uru rwego rukeneye kubakira ku bushakashatsi

    Umuyobozi Mukuru wa KRIVET, Dr Ryu Jang soo, yavuze ko aya masezerano yitezweho iterambere ry’ubushakashatsi mu mashuri ya TVET


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-koreya-byasinyanye-amasezerano-yo-guteza-imbere-ubushakashatsi-mu

  • Rayon Sports yananiwe gutsinda Gicumbi FC, Marine FC itsinda Etoile de l’Est #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rayon Sports iravuga ko ikibuga kibi kiri mu mpamvu zatumye itabasha gutsinda Gicumbi FC

    Rayon Sports iravuga ko ikibuga kibi kiri mu mpamvu zatumye itabasha gutsinda Gicumbi FC

    Imikino yose uko ari itatu yabereye hanze y’umujyi wa Kigali. Mu Karere ka Gicumbi, ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Ni umukino utigeze ugaragaramo uburyo bwinshi bwavamo ibitego kubera ahanini imiterere y’ikibuga kitemerera amakipe gushyira hasi umupira agakina. Icyakora ikipe ya Rayon Sports yabonye imipira y’imiterekano itagize umusaruro itanga. Ni mu gihe ikipe ya Gicumbi FC na yo yagiye igerageza gukina imipira yo hejuru ariko uburyo bwabonetse binyuze kuri Muhumure Omar ndetse na Dusenge Bertin wamusimbuye mu gice cya kabiri ntibwagira icyo butanga. Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko n’ubwo batabonye amanota atatu ariko n’inota rimwe babonye ribanyuze.

    Yagize ati”Twifuzaga amanota atatu n’ubwo byanze n’inota rimwe na ryo ni ryiza rizadufasha kuko hari aho tuzarikenera. Ikibuga ntabwo kimeze neza ushoboye gutsinda biba ari byiza ariko ikintu cya mbere ni ukwirinda kudatsindwa kuko biba ari byiza ntabwo nanenga abakinnyi banjye.”

    Mu yindi mikino, mu Karere ka Musanze kuri sitade Ubworoherane ikipe ya Musanze FC yakiriye Etincelles FC amakipe yombi anganya igitego 1-1 ibitego byatsinzwe na Bizimungu Omar ku ruhande rwa Etincelles wagitsinze ku munota wa 34 ndetse na Beni Ocen watsindiye Musanze FC ku munota wa 45.

    Kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, Marine FC yari yakiriye Etoile de l’Est FC maze Marine FC yari imaze iminsi ititwara neza itsinda Etoile de l’Est na yo imaze imikino itanu(5) idatsinda ibitego 2-1. Ku ruhande rwa Marine FC byatsinzwe na Mugiraneza Frodouard na Mfitumukiza Nzungu mu gihe Etoile de l’est FC yatsindiwe na Harerimana Jean Claude kuri penaliti.

    Imikino itatu yabaye uyu ku wa Kabiri yatsinzwemo ibitego bitanu ku mpuzandengo y’igitego 1 n’ibice 66.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 hateganyijwe imikino itatu irimo APR FC izakira Espoir kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa sita n’igice, Bugesera FC yakire Kiyovu Sports mu Karere ka Bugesera mu gihe Police FC izakira Gasogi United kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yananiwe-gutsinda-gicumbi-fc-marine-fc-itsinda-etoile-de-l-est

  • Imvugo ya ‘nta gikwe’ bayiteye umugongo! Abah… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka  wa 2021 kandi niho hadutse imvugo zica intege  abasore n’inkumi bifuza gukora ubukwe , harimo nk’imvugo ya ‘Nta gikwe’,’ Nta myaka 100′ n’izindi mvugo zitumvikanaga neza mu matwi y’urubyiruko. Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bateye umugongo izi mvugo bahitamo kurushingana n’abakunzi babo. Ni ubukwe bwagiye buba budahuje abantu benshi kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 atemerana abantu benshi guhurira hamwe.

    1.Meddy

    Ngabo Medard (Meddy) umwaka wa 2021 umusize ari umugabo , aho uyu muhanzi  n’umukunzi we  Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe tariki ya 22 Gicurasi 2021. Ni ubukwe bwavugishije benshi  bwabereye i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho Meddy asanzwe aba.

    2.Platini P

    Umuhanzi wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Platini P nawe uyu mwaka urangiye ari kumwe n’umugore. Yarushinze na Ingabire Olivia bari bamaranye umwaka urenga  bakundana. Ni ubukwe bwabaye tariki ya 6 Werurwe 2021.

    3.Mico The Best

    Umuhanzi  akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Mico The Best tariki ya 19 Kanama 2021 yasezeranye imbere y'amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata. 

    4.Clarisse Karasira

    Clarisse Karasira , umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yasezeranye kubana n'umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ubukwe bw’aba bwitabiwe n’abantu mbarwa aho byanamenyakanye ko basezeranye bamwe bagatungurwa kubera ko bwagizwe ubwiru bigendanye n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

    5.Igor Mabano

    Tariki ya 05 Nzeri 202, nibwo umuhanzi Igor Mabano yashyingiranywe n'umukunzi we  Laura mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

    6.Emmy

    Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy, usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarushinze na Umuhoza Joyce [Hoza] bari bamaze igihe bakundana. Aba bombi bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza 2021.  

    7.Patient Bizimana

    Umuririmbyi Patient Bizimana wubatse izina mu kuramya no guhimbaza Imana , uyu mwaka tariki ya 19 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe, arushinga na Karamira Uwera Gentille usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

     8.Danny Mutabazi

    Umuhanzi Danny Mutabazi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana yarushinze n'umukunzi we Mahoro Bernadette, nyuma y'imyaka isaga ibiri bakundana. Danny Mutabazi n'umukunzi we basezeranye kubana akaramata tariki ya 04 Nzeri 2021.

    9.Rene Patrick

    Rene Patrick umuhanzi muzaririmbiwe Imana, yakoze ubukwe n’umunyamakuruTracy Agasaro Tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

    10.Precious Nina Mugwiza, 

    Nina Mugwiza, ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana uba muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika, Mu Ukuboza 2021 nibwo yakoze ubukwe na  Lionel Ngendakuriyo.

    .

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112991/nta-gikwe-bayiteye-umugongo-abahanzi-10-badohotse-bagakora-ubukwe-mu-2021-amafoto-112991.html

  • Tanzania: Urujijo ku bacukuye imva y’umuntu washyinguwe, isanduku bakayirangaza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uhagarariye umuryango wa Nyakwigendera witwa Mulela Mallac waganiriye n’Ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yavuze ko nyakwigendera yapfuye ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza aguye mu bitaro byo mu Ntara ya Pwani aho yavurirwaga, nyuma umurambo we ukazanwa aho i Mpanda kugira ngo ushyingurwe.

    Yagize ati 'Twashyinguye nyakwigendera, nyuma haza umuntu atubwira ko imva ya nyakwigendera bayitaburuye'.

    Mulela yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru, bagiye aho mu irimbi, basanga koko imva yataburuwe ndetse n’isanduku irimo umurambo wa nyakwigendera irangaye.

    Yagize ati 'Ubwo twahise tubimenyesha ubuyobozi, Polisi irahagera, isaba ko twapfundura isanduku neza, nyuma yo gupfundura neza isanduku, bikagaragara ko umurambo wa nyakwingera urimo, Polisi yategetse ko twongera tugashyingura '.

    Umuyobozi w’ahabereye icyo gikorwa witwa Ivo Chambala, yavuze ko yamenye ayo makuru ayahawe n’abo yise 'Abasamariya beza’ nyuma akamenyesha Polisi .

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kavati, ahabereye icyo gikorwa witwa Ally Makame, yavuze ko ibyo gutaburura iyo mva koko byabayeho.

    Yagize ati 'Namenye ayo makuru, nohereza umuntu ujya gukurikirana ibyabereye aho hantu, nyuma nzatanga ibisobanuro birambuye '.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/tanzania-urujijo-ku-bacukuye-imva-y-umuntu-washyinguwe-isanduku-bakayirangaza

  • Polisi y'u Rwanda yubakiye Abanyarwanda ibikorwa bifite agaciro k'arenga miliyoni 900 FRW #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa yabageneye byatwaye amafaranga y'u Rwanda agera kuri 997 000 000 Frw, basabwa kurushaho kwirinda no gukumira ibyaha kuko bidindiza iterambere ryabo.

    Byatashywe kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga Police Week, yakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'abaturage.

    Mu gihugu hose Polisi yubakiye abaturage inzu 30 aho buri karere kubatswemo imwe, imirasire y'izuba 4578, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1600 n'imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo yahize iyindi mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

    Polisi kandi yatanze imitiba y'inzuki ya kijyambere ku makoperative 11, inka 4 n'ubwogero bw'inka 13.

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimiye Polisi y'Igihugu ku bikorwa biteza imbere abaturage, asaba abafashijwe kubibungabunga neza no kubibyaza umusaruro.

    Yagize ati 'Turasaba abaturage gufata neza ibyo bakorewe kugira ngo bibabyarire umusaruro, biteze imbere kugira ngo iterambere Umukuru w'Igihugu abifuriza rigerweho vuba. Turabasaba kandi kurushaho gukomeza kugira uruhare mu gufatanya na Polisi mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.”

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera yasabye abafashijwe kurushaho kwegera no gukorana na Polisi bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.

    Yagize ati 'Ibikorwa nk'ibi bikwiye gutuma bagira imbaraga mu kwegera Polisi, gutangira amakuru ku gihe bahereye ku kintu cyose gishobora kwangiza umutekano wabo mubyo bagezeho n'uw'abandi n'ibyo bagezeho.”

    “Turashimira abafatanyabikorwa bose tunibutsa abaturage ko kwirinda Covid-19, bakurikiza amabwiriza, birinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko biteza impanuka, bakirinda n'ibindi bikorwa byose bihungabanya umutekano.”

    Mu karere ka Rubavu Nyirasafari Joseline yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 9.195.100 frw yubakiwe na Polisi y'igihugu, hanasurwa koperative ebyiri zorora amatungo magufi zigizwe n'abagore bakoraga ubucuruzi bwa magendu bakiyemeza kubureka.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye ibikorwa byakozwe na Polisi y'igihugu, avuga ko bizahindura ubuzima bw'abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/polisi-y-u-rwanda-yubakiye-abanyarwanda-ibikorwa-bigiye-agaciro-k-arenga

  • Umugore yateye icyuma umugabo we aramwica amuziza kutamuhahira kuri noheri #rwanda #RwOT

    Uyu mugore n'umugabo bari bimukiye muri ako gace vuba ariko byarangiye umwe yishe undi.

    Nk'uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bibitangaza, Christiana n'umugabo we batangiye gutongana mbere yanoheli kubera ko umugabo atashoboye gutanga amafaranga yo kwizihiza Noheri.

    Christiana n'umugore wiberaga mu rugo bivuze ko nta kazi yari afite gashobora kwinjiza amafaranga cyane ko bari bakiri bashya muri kariya gace.

    Ntabwo byavuzwe niba ari amahitamo y'uyu mugore kuguma mu rugo. Aba bombi ntabwo bari bizwi cyane muri kariya gace.

    Uwabyiboneye yavuze ko bumvise induru y'umugabo maze bihutira kureba ikibate basanga yatewe icyuma n'umugore we. Nyir'inzu yahise abimenyesha abapolisi maze batangira gukurikirana ikibazo.

    Mu ibazwa,Christiana yemereye Polisi ko yishe abishaka umugabo we. Yavuze ko yarakaye cyane kubera ko uyu mugabo atamuhaye amafaranga yo gutegura amafunguro yihariye kuri Noheri. Aba bombi bafitanye abana batatu.

    Polisi yemeje ibyabaye,ivuga ko uyu mugore yasabye umugabo we amafaranga yo guhaha ariko umugabo amubwira ko ntayo afite. Ibi byateje impaka umugabo aramukubita.

    Aba bombi bararwanye maze umugore ararakara ajya mu gikoni afata icyuma arakimutera.

    Icyahuruje abaturanyi ni induru y'umugabo nyuma yo guterwa icyuma aho basanze ari kuvirirana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yateye-icyuma-umugabo-aramwica-amuziza-kutamuhahira-kuri-noheri