Category: Uncategorized

  • Polisi y'u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa byatwaye miliyoni zirenga 900 Frw – #rwanda #RwOT

    Byatashywe kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga Police Week, yakozwemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'abaturage.

    Ku rwego rw'igihugu, byasorejwe mu Karere ka Burera, bikaba bisize mu gihugu hose Polisi yubakiye abaturage inzu 30 aho buri karere kubatswemo imwe, imirasire y'izuba 4578, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1600 n'imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo yahize iyindi mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

    Polisi kandi yatanze imitiba y'inzuki ya kijyambere ku makoperative 11, inka 4 n'ubwogero bw'inka 13.

    Bamwe mu baturage bafashijwe na Polisi y'Igihugu, mu buhamya bwabo bagarutse ku buzima n'imikorere mibi yagiye ibageza ku bihombo bikomeye.

    Nsabimana Deus wo muri Koperative Abakunda inzuki bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera bafashijwe bagahabwa ibikoresho bigezweho, yavuze ko ibikoresho gakondo bakoreshaga byagiraga ingaruka.

    Yagize ati” Twaburaga ibikoresho bya kijyambere tukajyana ifumba hakaba harahiye tukangiza ibidukikije ndetse n'umusaruro wari muke, turashimira Polisi y'u Rwanda kuko yaduhaye ibikoresho bigezweho kandi no kubikorera isuku biba byoroshye. Tugiye kongera umusaruro dutere imbere ndetse tubungabunge n'ibidukikije.”

    Uwamahoro Angelique we ni umubyeyi ufite abana bane utaragiraga iyo aba ariko kuri ubu yahawe inzu nziza irimo n'ibikoresho hiyongeraho n'ibiribwa yagenewe n'abaturanyi be.

    Yagize ati 'Aho nari ndi ni mu nzu y'icyumba kimwe na salon nabanagamo n'abana banjye bane kandi nayo ni iyo umuturanyi yari yarantije. Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame wansezeranyije kubaho neza abinyujije muri Polisi yacu kuko ubu njya guca inshuro abana banjye mbasize ahantu heza.”

    “Mbere nicaraga ku kijerekani ntetse ariko ubu turi mu nzu nziza ifite byose n'umuriro n'abana bagiye kujya biga neza. Niyemeje ko nta wakwangiza umutekano ndebera ahubwo ni ugutangira amakuru ku gihe bigakumirwa.”

    Ntamugabumwe Bernard, umuturanyi wacumbikiye Uwamahoro, yagize ati” Uyu mubyeyi nabonye abayeho nabi mutiza inzu ariko nayo wabonaga ntacyo yamumarira none Polisi yatwunganiye, turayishimira ko yita ku mutekano n'iterambere ry'abaturage, ubu tugiye kurushaho gufatanya na Polisi tubashyikiriza amakuru y'ahaba hari ibikorwa byabangamira umutekano.”

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimiye Polisi y'Igihugu ku bikorwa biteza imbere abaturage, asaba abafashijwe kubibungabunga neza no kubibyaza umusaruro.

    Yagize ati 'Turasaba abaturage gufata neza ibyo bakorewe kugira ngo bibabyarire umusaruro, biteze imbere kugira ngo iterambere Umukuru w'Igihugu abifuriza rigerweho vuba. Turabasaba kandi kurushaho gukomeza kugira uruhare mu gufatanya na Polisi mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.”

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera yasabye abafashijwe kurushaho kwegera no gukorana na Polisi bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.

    Yagize ati 'Ibikorwa nk'ibi bikwiye gutuma bagira imbaraga mu kwegera Polisi, gutangira amakuru ku gihe bahereye ku kintu cyose gishobora kwangiza umutekano wabo mubyo bagezeho n'uw'abandi n'ibyo bagezeho.”

    “Turashimira abafatanyabikorwa bose tunibutsa abaturage ko kwirinda Covid-19, bakurikiza amabwiriza, birinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko biteza impanuka, bakirinda n'ibindi bikorwa byose bihungabanya umutekano.”

    Mu karere ka Rubavu Nyirasafari Joseline yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 9.195.100 frw yubakiwe na Polisi y'igihugu, hanasurwa koperative ebyiri zorora amatungo magufi zigizwe n'abagore bakoraga ubucuruzi bwa magendu bakiyemeza kubureka.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye ibikorwa byakozwe na Polisi y'igihugu, avuga ko bizahindura ubuzima bw'abaturage.

    Ni umuhango kandi witabiriwe n'umuyobozi wa Polisi y'igihugu wungirije ushinzwe ubuyobozi n'abakozi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ndetse n'umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu mu ngabo z'u Rwanda, General Major Alex Kagame.

    Ibi bikorwa byose byatashwe kuri uyu munsi, byakorwaga hanashyirwa mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 yongeye gukaza umurego muri iyi minsi.

    Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hakorwa ubukangurambaga buhuza inzego za Polisi n'abaturage batandukanye bakigishwa uburyo bwo kwirinda no gukumira ibyaha ariko hagakorwamo n'ibikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Buri karere ko mu Rwanda hubatswe inzu igezweho yashyikirijwe utishoboye

    Byari ibyishimo ubwo uyu muturage utishoboye yashyikirizwaga inzu

    Koperative Abakunda inzuki bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera ni imwe mu zafashijwe kubona ibikoresho bigezweho

    Ibikoresho abavumvu bahawe batangaje ko babyitezeho kubafasha gukora ubuvumvu bw’umwuga

    Koperative Abakunda inzuki bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera ni imwe mu zafashijwe kubona ibikoresho bigezweho

    Mu Burasirazuba naho abaturage batishoboye bashyikirijwe inzu bubakiwe na Polisi y’u Rwanda

    Umurenge wa Cyuve washyikirijwe inkunga yatanzwe na Polisi y’u Rwanda muri Police Week

    Bahati Zacharie ufite abana bane wari umaze imyaka 20 muri DR Congo yahawe inzu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda

    Umurenge wa Bumbogo muri Gasabo wahawe imodoka nk’umurenge wabaye uwa mbere mu bikorwa cyane cyane ibyo kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19

    Mu karere ka Kayonza umuturage yashyikirijwe inzu ifite n’amazi

    Mukamana Claudine wo mu karere ka Ruhango yashyikirijwe inzu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda

    Amakoperative arimo n’ay’ubworozi muri Rubavu yafashijwe gukomeza kwiteza imbere

    Guverineri Habitegeko François ashyikiriza inzu umuturage utishoboye mu karere ka Rubavu

    Nuwemugeni Annonciate wo mu karere ka Ngororero yahawe inzu igezweho

    Mu karere ka Rusizi naho abaturage bafashijwe na Polisi mu bikorwa bitandukanye by’iterambere

    Umuryango utishoboye mu karere ka Kamonyi washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y’u Rwanda

    Inzu zatanzwe zifite ibikoresho byose nkenerwa

    Mu ntara y’Iburasirazuba hatashywe ubwogero bukoreshwa mu gutera inka umuti wica uburondwe. ku Rwego rw’Igihugu hatashywe ubwogero 13

    Nyirabanani Fayina yashyikirijwe inzu ifite agaciro ka 9,000,000 Frw mu Kagari ka Gicaca Umurenge wa Musenyi

    Meya wa Rulindo, Mukanyirigira Judith hamwe n’abandi bayobozi bataha inzu ifite agaciro ka 10,250,000Frw yubakiwe Mukagasana Patricie wo mu Murenge wa Tumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yashyikirije-abaturage-ibikorwa-byatwaye-miliyoni-zirenga-900

  • America: Bane baguye mu mpanuka y’indege #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwo mu gace ka El Cajon kari mu nkengero z’umujyi wa San Diego, bwatangaje ko impanuka y’indege yabereye muri ako gace yahitanye abantu bose bari bayirimo, nyuma y’uko abagiye gutabara batabashije kubona umuntu n’umwe warokotse, ibikorwa byo kubashaka bikaba birakomeje

    Ikizwi ni uko indege y’Ikigo cya Learjet yari itwaye abagenzi babiri hamwe n’abapilote babiri nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru NBC, bikanavugwa ko abo bagenzi ari abakora ingendo zitagera kure.

    N’ubwo icyateye impanuka kitaramenyekana, mbere y’uko iba biravugwa ko mu minota ya nyuma humvikanye amajwi y’uwari atwaye indege asa nk’utabaza abo ku kibuga cy’indege aho yari igiye kugwa.

    Nyuma ijwi rye ryaje guhinduka mu buryo budasanzwe ndetse humvikana induru, ibisa nk’aho yabonaga ko ibigiye kuba byari impanuka ikomeye.

    Abatangabuhamya bemeza ko ikirere indege yakoreyemo impanuka cyari kimeze nabi, kuko hari haguye imvura nyinshi ndetse hari n’umuyaga udasanzwe, bagahamya ko nabyo byaba byagize uruhare muri iyo mpanuka.

    Ubuyobozi bw’inzego zihinzwe umutekano ziri mu iperereza, zavuze ko ziza gutangaza aho iyo ndege yavaga ndetse n’umubare w’abari bayirimo ukazamenyekana nyuma.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/america-bane-baguye-mu-mpanuka-y-indege

  • Iburengerazuba: Polisi yakuye abaturage mu bucoracora ibereka inzira y’ubukire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Habitegeko na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza bashyikiriza inzu umwe mubaturage

    Guverineri Habitegeko na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza bashyikiriza inzu umwe mubaturage

    Ni ibikorwa Polisi yamuritse mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo, mu gihe yizihiza imyaka 21 ikorana n’abaturage.

    DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’imari wifatanyije n’abaturage bashyikirijwe ibikorwa, avuga ko umufatanyabikorwa wa mbere bafite ari umuturage, ari yo mpamvu bahisemo kumufasha kugera ku iterambere.

    Ati “Inshingano za Polisi ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, kandi twifuza ko umuturage uwo mutekano awugiramo uruhare, ni yo mpamvu twibanze ku bikorwa bibagirira akamaro.”

    Bafashijwe mu mushinga wo korora ingurube

    Bafashijwe mu mushinga wo korora ingurube

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ashimira Polisi ibikorwa byakozwe, agasaba abagenerwabikorwa kubifata neza bikazabateza imbere, abasaba kwirinda kubiryaniramo.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba Polisi yubakiye inzu imiryango irindwi itari ifite aho gutura, harimo n’umuryango wa Nyirasafari Jocelyne utuye mu Karere ka Rubavu uvuga ko bashimye inzu bahawe kuko batari kuyiyubakira.

    Ati “Twari dusanzwe tuba mu mujyi wa Gisenyi tugorwa no kubona amafaranga y’ubukode, baduhaye inzu nziza ijyanye n’igihe harimo ubwiherero n’aho gukarabira twishimye cyane.”

    Ikiraro cy

    Ikiraro cy’ingurube Polisi yubakiye abo baturage

    Polisi nk’urwego rushinzwe gukumira ibyaha rusanzwe ruhanganye n’abaturage bakora ibikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa (Gucora) mu Rwanda binyuranije n’amategeko, ikaba yakuye abagore barenga 157 muri ibi bikorwa ibafasha guhurira muri Koperative zibaganisha ku iterambere.

    Umwe ati 'Polisi yaduteye inkunga turoroye ndetse twatangiye kubona umusaruro, ubu turi mu nyungu. Baduhaye ingurube 2 zihaka n’amashahi 3 n’ikigabo, ubu zarabwaguye dufite ibyana 19 kandi turimo gushima Polisi. Turashima umukuru w’igihugu, Imana imwongerere iminsi yo kubaho kandi bakomeze kugira gukunda abaturage”.

    Vugayushaka Hamida ni umwe mu bagore bahawe korora ingurube bari basanzwe bakora ibikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda binyuranije n’amategeko, avuga ko bitandukanyije n’ibi bikorwa ahubwo bashyira imbere kwikorera no kwiteza imbere.

    Ati “Mbere twaracoraga, ariko ubu twigabanyijemo amatsinda abiri, rimwe rijyana imbuto i Goma rizitwaye mu modoka kugira ngo twitandukanye no gucora, abandi bagasigara bita ku matungo. Ibi byaduhumuye amaso, bitwereka inzira yo kwiteza imbere kandi twubashye amategeko y’igihugu”.

    Hari abafashijwe korora inkoko, ngo byatumye bareka ubucoracora

    Hari abafashijwe korora inkoko, ngo byatumye bareka ubucoracora

    Niyoyubu Rehema umwe mu bagore bashyizwe hamwe borora inkoko, avuga ko Polisi yabafashije kuva mu bikorwa byo gucora.

    Agira ati “Polisi ni yo yatwinjije mu bworozi bw’inkoko, mbere twari abazunguzayi n’abacoracora, ariko ubu twabaye aborozi ndetse twatandukanye na biriya bikorwa. Twizera ko mu minsi iri imbere tuzatangira kubona umusaruro.”

    Niyoyubu ashima ubuyobozi bwatekereje kubakura mu bikorwa bakora batishimira ahubwo ari ugushaka amaramuko, akizeza ababahaye inkoko 1000 ko bazazitaho kandi zikabateza imbere.

    Mu bikorwa Polisi yakoreye mu Ntara y’Iburengerazuba harimo guha Ingo 1,379 amashyanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, harimo 88 yahawe abaturage ba Karongi, Rusizi 123, Rubavu 346, Nyamasheke 335, Rutsiro 100, Nyabihu 277 hamwe na Ngororero 110.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburengerazuba-polisi-yakuye-abaturage-mu-bucoracora-ibereka-inzira-y-ubukire

  • Huye: Imiryango isaga 580 itaragiraga aho kuba yamaze kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 nibwo iyo miryango itaragiraga aho kuba yabaruwe, hakurikiraho gushaka ubushobozi bwo kuyubakira kuko yari itishoboye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko kuri ubu iyo miryango yose yamaze kubakirwa.

    Ati 'Ni gahunda yashyizwemo ingufu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, by'umwihariko tukishimira ko imiryango yari yarabaruwe itaragiraga aho kuba mu 2018, hashyizwemo imbaraga yose iratuzwa.'

    Akomeza avuga ko ibyo bidasobanuye ko mu Karere ka Huye hose nta muturage uhari utagira aho kuba, kuko hari abasenyerwa n'ibiza.

    Ati 'Ubu ntibisobanuye ko nta muturage utagira aho kuba ku mpamvu imwe cyangwa iyindi, kuko hari n'abagira ibyago bituruka ku biza kandi nabo tujya tubafasha bakubakirwa.'

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye batagiraga aho kuba, bishimira ko nyuma yo kubakirwa imibereho yabo yahindutse myiza.

    Iraguha Jean Damascene wo mu Murenge wa Simbi yahawe inzu yo kubamo nyuma y'igihe kirekire yari amaze acumbitse kwa muramu we.

    Ati 'Ntabwo nari ntuje kuko nari nshumbitse ariko ubu merewe neza kuko mfite inzu yanjye. Ubu ndi mu bikorwa byo gushaka amafaranga no gutegura umushinga wo korora inkoko.'

    Mukandori Marcella wo mu Murenge wa Tumba na we yavuze ko nyuma yo kubakirwa inzu yo kubamo yumva atuje.

    Ati 'Ubu ndumva ntuje mu mutima wanjye kandi mfite umutekano, icyo gukora ndimo kugishaka kugira ngo niteze imbere.'

    Mu Karere ka Huye, imiryango 574 yafashijwe kuvugurura inzu zari zimeze nabi, irenga ibihumbi bine yasaniwe ubwihererero, naho imiryango 56 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi iratuzwa.

    Hubatswe ibyumba by'amashuri 393 n'ubwiherero 467 kandi ni bwo bwa mbere bubatse amashuri y'amagorofa agera ku icyenda, akagera no mu bice b'icyaro.

    Izo nzu zubatswe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Huye barimo Kaminuza y'u Rwanda, Polisi y'Igihugu, urubyiruko n'abandi.

    Inzu yubakiwe Iraguha Jean Damascene wo mu Murenge wa Simbi

    Inzu yubakiwe Mukandori Marcella wo mu Murenge wa Tumba

    Inzu yubakiwe Niyonteze Jeanne wo mu Murenge wa Ngoma

    Mukandori Marcella yahawe n’ibikoresho byo mu nzu birimo n’intebe

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko imiryango isaga 580 itaragiraga aho kuba yamaze kubakirwa yose

    Zimwe mu nzu bubakirwa zishyirwamo n’ibikoresho by’ibanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imiryango-isaga-580-itaragiraga-aho-kuba-yamaze-kubakirwa

  • Uburyo ibikorwa bya 'Mandates Business Ltd' byakuye mu bwigunge abatuye mu cyaro cya Ntarabana (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ibi ni byo byakozwe n'ikigo cy'ubucuruzi cya 'Mandates Business Ltd' cyatangijwe na Safari Evariste, wagitangije mu Karere ka Rulindo, kuri ubu kikaba kimaze guhindura ubuzima bw'abahatuye ndetse n'isura yo mu Murenge wa Ntarabana wo muri ako Karere.

    Safari yagize igitekerezo cyo gufungura ikigo cy'ubucuruzi mu Murenge wa Ntarabana nyuma yo kubona ko hari serivisi ziganje mu mijyi cyane kandi zishobora no gutanga umusaruro mu byaro, atangira ubushakashatsi mu gihugu hose bwaje gutuma ahitamo uwo Murenge.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko Mandates Business Ltd yayitangije mu 2018.

    Ati 'Sosiyete yacu yatangiye mu 2018, yihaye inshingano zo gukura icyaro mu bwigunge. Twashakaga kuzana serivisi zisanzwe ziba mu mujyi tukazizana mu cyaro. Twatangiranye na Umutuzo Guest House itanga ibinyobwa n'ibiribwa.'

    Akomeza avuga ko yakomeje kugenzura agasanga agace akoreramo gakeneye quincaillerie icuruza ibikoresho by'ubwubatsi, hashyirwa iduka ndetse n'aho abantu bashobora kugura gas mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije.

    Haje gushyirwa kandi serivisi za Irembo zifasha umuntu utuye aho kubona serivisi z'ibyangombwa bitandukanye birimo no kwishyura imisoro. Ubucuruzi bwakomeje kwaguka kugera ubwo hashyizwe iduka ricuruza ibikoresho by'ishuri, iduka ry'imyenda, irya Matela, Salon de Coiffure, ahakorerwa ubukwe, isoko ry'imbuto n'imboga n'ibindi.

    Urubyiruko rwatekerejweho

    Kugeza ubu, akanyamuneza ni kose ku batuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Kajevuba, Umurenge wa Ntarabana, Akarere ka Rulindo, aho ibikorwa bya Mandates Business biherereye.

    Akanyamuneza k'abatuye muri ibi bice kagaragarira mu biganiro bagirana na Safari, bakamubwira ko yabakuye mu bwigunge.

    Ati 'Twishimira ko ibyo dukora abantu babikunze kandi bakaba batugana. Abatuye Ntarabana barishimye kuko twabavanye mu bwigunge. Umuntu yaragusuraga ukabura aho umujyana gufata ka fanta. Ni ibikorwa byaje guhesha agaciro Ntarabana. Ibyo twishimira ni uko ibikorwa byagutse kandi bikaguka bigendeye ku byo abatugana bifuza.'

    Uretse ibi bikorwa bigamije ubucuruzi, hari n'ibindi bigamije gufasha urubyiruko rutarabona akazi kwiteza imbere, binyuze mu buhinzi. Mandates Business ibi bikorwa yabinyujije mu mushinga yise 'Smart Agriculture' ifatanyije n'ubuyobozi bw'Umurenge ndetse na Balton Rwanda, yatanze imbuto z'indobanure muri uyu mushinga.

    Safari avuga ko uretse kuba asanzwe yarize ibijyanye n'ubuhinzi, batekereje uyu mushinga bagamije gutanga umusanzu mu iterambere ry'urubyiruko ndetse no guhanga umurimo.

    Ati 'Twatekereje kwigisha urubyiruko binyuze mu buhinzi bukoresha ubutaka buto hakaboneka umusaruro munini. Hagamijwe kubona amafaranga, kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi. Ni ukugira ngo rwa rubyiruko rwarangije ishuri rutaratangira gukora ku mafaranga, rube ruri mu kazi rwahanze karufitiye umumaro. Mu gihe cy'amezi atatu, umuntu udafite akazi akaba yabasha kubona amafaranga nyuma yo gushaka andi make.'

    Yemeza ko uburyo uyu mushinga uteye, ugamije gufasha umuntu washoye make kunguka mu gihe gito cyane.

    Ati 'Umuntu agashora amafaranga kandi akabasha kuba yafasha mu rugo kubona ibyo kurya kandi akanigisha abandi. Twatangiranye n'urubyiruko rw'abantu 40 tubigisha, nyuma twabahaye n'imbuto. Twifuza ko uyu mushinga uva mu rubyiruko ukajya no mu bandi bahinzi.'

    Iyo abajijwe impamvu yatekereje kuza gukorera aha hantu hari icyaro, asubiza ko hari hafite isura y'ahashobora gutera imbere mu gihe hazanwa ibikorwa by'iterambere.

    Ati 'Icyatumye tuza gukorera i Ntarabana ugereranyije no kujya ahandi, twashakaga ahantu hafi y'umujyi kandi hafite ibiharanga bigaragara ko ari iby'umujyi. Navuga ko iyo witegereje hano hazengurutswe n'ubutaka bigaragara ko hazaturwa. Ahandi hantu hazengurutse hano nta rujya n'uruza ruhahora keretse ku minsi y'isoko ariko hano ho abantu bahora ari urujya n'uruza.'

    Agace Mandates Business Ltd ikoreramo ubucuruzi kamaze kugera ku iterambere

    Aha hatunganyirizwa ibyo kurya mu Umutuzo Guest House

    Aha ni ku muryango winjira mu Umutuzo Guest House yakira abantu bashaka icyo kunywa no kurya ndetse abananiwe bagacumbikirwa

    Aka gace ka Ntarabana kakuwe mu bwigunge na Mandates Business nyuma yo kuhazana ibikorwa bitandukanye

    Ibyuma by’amacumbi y’abashaka kuruhukira mu Umutuzo Guest House

    Icyapa giha ikaze abantu mu Umutuzo Guest House

    Umutuzo Guest House wifitiye ihene zororwa ku buryo zihita zitunganywa bitagoranye mu gihe umukiliya azifuje, zikaboneka byihuse

    Inzu z ubucuruzi zubatswe na Mandates Business muri Ntarabana

    Iri ni isoko ry’imbuto ryashinzwe na Mandates Business, rifasha ababyeyi kwiteza imbere aho abarikoreramo bishyuzwa amafaranga make cyane

    Izi ni inzu z ubucuruzi butandukanye bukorwa na Mandates Business

    Mu byumba bya Umutuzo Guest House harangwa n’isuku ndetse n’umutuzo

    Mu byumba bya Umutuzo Guest House harimo telefoni zifashishwa n’abakiliya

    Mandates Business ifite isoko ry’imbuto ricururizamo ababyeyi bashaka kwiteza imbere

    Muri iki cyumba haba harimo intebe yo kwicaraho ku buryo umuntu ashobora kuhakomereza akazi

    Ubusitani bwa Umutuzo Guest House buragutse cyane

    Mandates Business ifasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi

    Mu gikoni cya Umutuzo Guest House hubatswe mu buryo bugezweho ku rwego mpuzamahanga

    Umutuzo Guest House ifite amatungo menshi yorora, ari nayo akoreshwa mu kwakira abashyitsi

    Mandates Business ikora ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa Ntarabana

    Ibikorwa by’iterambere bigaragarira buri wese ugeze i Ntarabana

    Uburyo ushobora kugera kuri serivisi za Mndates Business Ltd

    Mandates Business yazanye muri Natarabana inzu zubatswe mu buryo bugezweho

    Ubuhinzi bwiganjemo ubw’imbuto n’imboga nibwo bukorwa cyane na Mandates Business Ltd

    Mandates Business yiyororera inkoko zifashishwa mu Umutuzo Guest House

    Ibikorwa bya Mandates Business Ltd byatangiye mu 2018, aho bimaze kwaguka mu buryo bukomeye kandi bigizwemo uruhare n’abaturage

    Poivron nazo ziri mu bihingwa biri mu byo Mandates Business yerekejeho amaboko

    Safari Evariste niwe washinze Mandates Business

    Mu Mandates Business buri wese ahabwa ikaze, aho Umutuzo Guest House ifite amacumbi agezweho kandi atanga serivisi zihuse

    Safari Evariste watangije Mandates Business avuga ko imaze guhindura imibereho y’abatuye mu Murenge wa Ntarabana

    Mu Umutuzo Guest House hari icyumba kiberamo inama

    Safari avuga ko batarajwe ishinge no gucuruza gusa ahubwo bashaka guhindurira ubuzima bw’urubyiruko rutarabona akazi binyuze mu buhinzi

    Amafoto: Odilon Joshua

    Video: Muneza Pacifique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-ibikorwa-bya-mandates-business-ltd-byakuye-mu-bwigunge-abatuye-mu-cyaro

  • Copia ikora ubucuruzi kuri murandasi igiye gutangira gukorera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'iyi sosiyete ifite icyicaro i Nairobi, Tim Steele, yabwiye The African Report ko bafite intego yo gukorera ubucuruzi mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba

    Copia itanga serivisi kugeza ku baturage bafite ubushobozi buringaniye n'abadakoresha murandasi, aho batumiza ibicuruzwa bifashishije ubutumwa busanzwe bwo muri telefoni cyangwa bagahamagara, ariko bitabujije ko n'ushaka kubitumiza kuri murandasi yabikora.

    Iyi sosiyete ikora ubucuruzi nk'ubwa Jumia yigeze gukorera mu Rwanda, ariko ikavuga ko ifite umwihariko wo kugera kuri rubanda rugufi, aho ikorana n'abacuruzi bo muri za butiki n'abacuruza ibiribwa bisanzwe. Gusa inatanga serivisi ku bifite aho igemura ibicuruzwa byose yaba ibiribwa, ibyo mu bwubatsi, ikoranabuhanga n'ibikomoka ku bworozi.

    Steele yavuze ko muri Afurika hari abaturage barenga miliyoni 750 badahabwa serivisi nziza kuko bafite ubushobozi buke, agaragaza ko Copia ishobora guha serivisi zigezweho iki cyiciro cy'abantu kandi mu buryo bwunguka.

    Copia yashinzwe mu 2013 na Tracey Turner afatanije na Jonathan Lewis, bafite intego yo kugeza ubucuruzi bwo kuri telefoni ku baturage bafite ubushobozi buke n'abafite uburinganiye muri Afurika.

    Mu bashoramari bayo harimo umuryango wa Bill and Melinda Gates ndetse na Mastercard Foundation binyuze mu mushinga wayo wo guteza imbere ibice by'ibyaro.

    Muri Kenya na Uganda, iyi sosiyete ikorana n'abagera ku 30.000 (agents) aho 77% ari abagore. Ifite intego yo gutangira gukorera mu Rwanda na Tanzania bitarenze 2022 ndetse ikazagura ibikorwa byayo no mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Nigeria, Ghana, Côte d'Ivoire na Afurika y'Epfo.

    Copia ikora ubucuruzi kuri murandasi igiye gutangira gukorera mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copia-ikora-ubucuruzi-kuri-murandasi-igiye-gutangira-gukorera-mu-rwanda

  • 'Abuzukuru ba shitani', 'abo byababaje',…Bite by'udutsiko tw'ubujura tumaze gufata intera? – #rwanda #RwOT

    Ni amazina bigoye kumenya inkomoko yayo ndetse uretse kuba ari abaturage bo mu gace ayo matsinda akoreramo, usanga akenshi ubuyobozi budakunze kwemeranya na yo.

    Nk'abitwa abuzukuru ba shitani, ni agatsiko kagizwe n'urubyiruko kuva ku myaka y'ubugimbi kugeza ku bafite muri 30, bahuriye ku gukora ibikorwa by'ubujura ariko bukomatanyije n'ubugizi bwa nabi.

    Aba bazwi mu Karere ka Rubavu ariko by'umwihariko mu Murenge wa Rubavu, Gisenyi ndetse n'Umurenge wa Rugerero.

    Bitwaza intwaro gakondo zirimo imipanga, ibyuma n'inzembe bagatangira abaturage mu nzira bakabakubita, bakabakomeretsa, bakabambura utwabo.

    Mu minsi yashize byanavugwaga ko ubu bamaze no gucirira imbwa zo kubafasha mu kazi.

    Aba ntibibasaba kwitwikira ijoro gusa ahubwo no ku manywa y'ihangu basigaye batera abantu mu ngo zabo bakabambura.

    Mu ijoro ryo ku wa 9 Ukuboza 2021, nibwo humvikanye inkuru y'umuryango wa Nahimana Jean Marie Vianney na Nyiraneza Mariette batewe n'aka gatsiko kari kitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro.

    Iyo Nyiraneza abara inkuru y'ibyababayeho muri iryo joro, agira ati 'Baje bafite umuhoro, aravuga ati 'ese munshakaho iki' [umugabo we] ni bwo nahise ntabaza, bahita bankubita umuhoro wa hano [mu mutwe]. Nahise ngwa hasi ndambaraye mera nk'umuntu upfuye kuko hashize iminota nk'ibiri nkiri hasi.'

    Yakomeje agira ati 'Mu kuvayo [hasi] naje gusanga barimo kumutemagura [umugabo we] bakirukankana hariya munsi y'ipapayi, bagatema, ku buryo bamwicaje ku ibaraza ashaka uko yinjira mu nzu, baramukurura bamutemera aho…'

    Aka gatsiko k'abiyita abuzukuru ba shitani katangiye kumvikana mu myaka ya 2018 gakomeje kuyogoza abaturage.

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, ku wa 21 Ukuboza 2021 yarashe uwari Umuyobozi w'iri tsinda [wiyitaga DPC].

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abapolisi bari ku burinzi bahuye n'itsinda ry'abagabo batatu bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba.

    Ati 'Abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barasa hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamo umwe witwa Niyonsenga Iradukunda wari wikoreye televiziyo.'

    Abaturage bo mu Murenge wa Rubavu bashimiye Polisi banayisaba ko yakomeza guhiga abandi basigaye mu bakora urugomo.

    Uwitwa Nsekuye Valens yabwiye IGIHE ko agatsiko k'abuzukuru ba shitani kabazengereje bityo kuba umukuru wabo arashwe n'abandi bashakishwa.

    Ati 'Abuzukuru ba shitani baratuzengereje kugeza aho basigaye basanga abantu mu rugo bakabatema cyangwa bakabazirika bagasahura ibiri mu nzu. Tugize Imana bose bafatwa kuko uyu barashe ni we wari umuyobozi wabo.'

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko hari itsinda ry'abajura rikora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi muri Rubavu.

    Mu kiganiro na IGIHE yagize ati 'Nta n'umwe ubizi ko bitwa abuzukuru ba shitani, na bo ubwabo iyo tubafashe usanga batabizi ko ari abuzukuru ba shitani. Ayo mazina nitwe abaturage tuyabita.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo tubafashe usanga ari abana bacitse ababyeyi babo, ugasanga ni umwana wataye ishuri bimwe bisanzwe, rero kubaha amazina nibwo ikibazo gikomera.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko kurandura ikibazo cy’ubujura bukorwa n’udutsiko tw’abantu bishoboka kandi muri Rubavu benda kubona umuti urambye

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko inyito abantu bashobora kwiha bagamije ubugizi bwa nabi cyangwa ubwambuzi ubwo ari bwo bwose zitazatuma polisi ibihanganira.

    Ati 'Uko wakwiyita uko ari ko kose, nta cyakwemerera guhungabanya umutekano, nta cyakwemerera kurenga ku mategeko kandi nta nubwo polisi yakureka kubera uko witwa. Abantu bakwiye kuva mu byaha rwose uko waba ungana kose.'

    -Aba-marines ba Nyabugogo bajujubije abantu

    Mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko, Nyabugogo, hari abana bato bazwi nk'aba-marines, bashikuza abantu telefoni n'amasakoshi bakabitwara.

    Muri rusange aba-marines, batunzwe no kwiba ndetse n'urundi rugomo, bakavuga ko binjiye muri ubu buzima bitewe n'ibibazo bitandukanye bahuye na byo, cyane cyane ibishingiye ku miryango yabo.

    Aba bana bamara gushikuza umuntu telefone cyangwa ikindi kintu bagahita biruka bakamanuka hasi mu kiraro cya Nyabugogo cyangwa ahandi muri za ruhurura, ku buryo kubabona biba ari ingorabahizi.

    Ni ukuvuga ko uwambuwe ahitamo gutaha amara masa kuko ari n'inzego zishinzwe umutekano zitabasha gukurikira abo bana aho baba bahungiye.

    Abaturage bakorera n'abagenda muri ibi bice bya Nyabugogo basaba Leta gushakira umuti iki kibazo.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE mu Ukwakira 2021, yagize ati 'Iyo ageze aho yirukankana abantu akabashikuza ibyabo, birumvikana ko aba yarangiritse kandi ari umwana w'igihugu nk'abandi.'

    Uyu muturage avuga 'ari inshingano za Leta gushaka uko ifasha abana benshi batagira imiryango cyangwa baba bayifite ariko iri mu bibazo bitoroshye.'

    Mu Mujyi wa Kigali kandi by'umwihariko mu duce twa Biryogo, Nyamirambo, Nyakabanda na Kimisagara hari insoresore z'abajura ziyise 'abo byababaje', zishikuza abaturage telefoni cyane cyane iyo bigeze mu masaha y'umugoroba.

    Umuti w'ikibazo waba uwuhe?

    Ntabwo ari i Rubavu cyangwa mu Mujyi wa Kigali gusa kuko ibikorwa by'ubujura bikorwa n'abantu bihurije hamwe mu dutsiko byagiye bivugwa hirya no hino muri za Gicumbi, Musanze, Huye, Rwamagana n'ahandi hirya no hino mu gihugu.

    Ku ruhande rw'abayobozi b'inzego z'ibanze, bavuga ko icyihutirwa ari ugukora ubukangurambaga n'imikwabu igamije gusubiza abana mu mashuri aho abakuze bakaba bafatwa bakajyanwa mu bigo bishinzwe igororamuco cyangwa bagashyikirizwa ubutabera.

    Nko mu Karere ka Rubavu, mu minsi ishize hakozwe umukwabu, abarenga 47 basubizwa mu mashuri mu gihe abandi barenga 20 bafashwe bajyanwa mu bigo bishinzwe kubagorora.

    Meya Kambogo ati 'Twahise dufata umwanzuro wo kugenda dufata abantu bose bazwiho guteza umutekano muke, ba bandi ba ruharwa twasabye ko amategeko yakubahirizwa tugakorana n'ibigo bishinzwe igororamuco, bakajyanwa kugororwa.'

    Ku ruhande rw'aba ba-marines, Polisi y'Igihugu ivuga ko ikibazo cyabo giteye inkeke ariko ku bufatanye n'inzego zirimo Umujyi wa Kigali hari ingamba zikomeje gufatwa.

    CP Kabera ati 'Icya mbere ni uko twemera ko icyo kibazo cy'abana bashikuza gihari, tumaze iminsi tugikurikirana aho ibikorwa bibaye tukabimenya, tukabikurikirana, tugashyira abapolisi ku burinzi ariko tugasaba abo bikorerwa cyangwa abahohoterwa ko bahita babibwira abapolisi kuko baba bahari.'

    'Icya kabiri ni uko dukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo icyo kibazo kibonerwe umuti urambye ariko icyo twavuga ni uko nta muntu wakwamburwa ngo tuvuge ngo polisi ntabwo ibyitayeho. Iyo tumenye ahari ikibazo turagikurikirana. Wakwamburwa n'umwana cyangwa umukuru, byose ni ukwamburwa cyangwa kuvutswa uburenganzira.'

    Ingingo ya 168 mu gitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ubihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo cy'imyaka itanu ariko itarenze irindwi.

    Ni mu gihe ariko ingingo ya 166 ivuga ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 2Frw.

    Umucamanza ashobora no gutegeka ko akora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y'iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri, iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n'abantu barenze umwe.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko inyito abantu bashobora kwiha bagamije ubugizi bwa nabi cyangwa ubwambuzi ubwo ari bwo bwose zitazatuma polisi ibihanganira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abuzukuru-ba-shitani-abo-byababaje-bite-by-udutsiko-tw-ubujura-tumaze-gufata

  • Covid-19: Abanze gukingirwa bashobora gutuma abakingiwe bahabwa inkingo zirenze eshatu – #rwanda #RwOT

    Gusa nubwo benshi babivuga mu buryo bwo gutebya, banabishingira ku kuba Umuyobozi w'uruganda rwa Pfizer, Albert Bourla, aherutse gutangaza ko hashobora gukenerwa urukingo rwa kane kubera virus yihunduranyije ya Omicron,ndetse ibihugu nka Israel yabimburiye abandi mu gutanga urukingo rwa gatatu, inayoboye abandi mu gutanga urukingo rwa kane.

    Bourla aganira na CNBS, yavuze ko hari amakuru menshi ataramenyekana kuri Omicron ku buryo bategereje kureba ko urukingo rushimangira rwa Covid-19 ruzabasha guhangana nayo, byakwanga hakitabazwa urukingo rwa kane.

    Uku kwiyongera ku nkingo zitangwa, abahanga mu by'ubuzima bagaragaza ko biterwa na Coronavirus zihinduranyije, zigasaba ubwirinzi bwisumbuye, aho bavuga ko uku kwihinduranya bitizwa umurindi no gukwirakwira cyane kw'iyi virus mu bantu, cyane cyane mu batarafashe urukingo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba n'umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19, Dr Nkeshimana Menelas, yavuze ko uko gukingirwa bigenda gake, ari ko icyorezo kizajya gikomeza gukaza umurego bityo na bake bakingiwe ntibabashe guhangana neza n'izindi virus zihinduranya.

    Yagize ati 'Iyo umuntu atikingije agira uburwayi bufite ibimenyetso byinshi bumujyana mu bitaro, ari nako yanduza umuryango we, aho atuye icyorezo ntikihacike, guherekanya virus iva mu muryango we ijya mu bandi bigatuma ikomeza kubaho ari nako biyiha amahirwe yo gukomeza kwihinduranya.'

    Abahanga mu bya siyansi bavuga ko bishoboka ko omicron yaba yaraturutse mu murwayi wari ufite umubiri udafite ubudahangarwa buhagije bwo kurwanya Coronavirus bityo ikabasha kwihinduranya cyane ku buryo ubu n'uwakingiwe byuzuye aba afite ibyago byinshi byo kuyandura.

    Dr.Nkeshimana avuga ko abantu nibatitabira kwikingiza, bizajya bituma inkingo zishimangira ziyongera.

    Ati 'Izindi nkingo zishimangira zizakomeza kuza mu gihe abantu batikingiza ku gihe, tuvuge ko hari umubare w'abantu runaka babura kugira ngo gahunda Isi yihaye yo gukingira 70% igere, abo bantu nibataza kare ngo bakingirwe kare, bazatuma na ba bandi bikingije mbere nabo babigenderamo bongere batangira bundi bushya.”

    Ubushakashatsi buherutse gutangazwa na Imperial College London mu Bwongereza, bugaragaza ko uwakingiwe inkingo ebyiri za Covid-19 aba afite amahirwe yo kutandura Omicron ari hagati ya 0% na 20% mu gihe uwahawe urukingo rushimangira aba afite amahirwe ari hagati ya 70% na 75% yo kutagaragaza ibimenyetso.

    Haracyari kare ku cyemezo cyo gutera urukingo rwa kane

    Nubwo inkingo ebyiri za Covid-19 zigenda zigaragaza ubushobozi buke bwo kurinda abantu kwandura Omicron, abahanga mu by'ubuzima bagaragaza ko hakiri kare kugira ngo hafatwe umwanzuro wo gutera urukingo rwa kane kuko urwa gatatu rwerekanye ko rushobora kurinda umuntu kuremba ku rugero rwa 70%.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Indwara zandura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n'Umujyanama wa Perezida wa Amerika mu by'ubuzima, Dr. Anthony Fauci, aheruka kubwira WCBS ati 'Ndatekereza ko hakiri kare cyane kuba twatekereza iby'urukingo rwa kane, ahubwo icyo turi kwitaho ni ukureba igihe urukingo rwa gatatu rushobora kumara rurinda umuntu.

    Umuyobozi ushinzwe Ubuvuzi muri Moderna, Paul Burton, yabwiye CNN ati 'Tugomba gutegereza amezi runaka tukareba niba koko tuzakenera gutanga izindi nkingo zishimangira, byamara kugaragara tukagena igihe tuzazitangira.'

    Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w'inkingo umuntu agomba kuba afite kugira ngo byitwe ko akingiwe byuzuye Covid-19 bitewe n'uko Coronavirus iyitera ikomeza kwihinduranya, inkingo zatanzwe zigacika intege.

    Mu myaka irenga ibiri ishize, virusi zamenyekanye zimaze kwihinduranya ni Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza, Beta yagaragaye bwa mbere muri Afurika y'Epfo, Gamma yagaragaye bwa mbere muri Brazil, Delta yagaragaye bwa mbere mu Buhinde ikanaza ari karundura, ndetse na Omicron itaramenyakana aho yaturutse ha nyaho, uretse ko yagaragaye bwa mbere muri Afurika y'Epfo, ariko bikavugwa ko ibipimo byayigaragaje byaturutse muri Botswana. Andi makuru avuga ko yari imaze igihe iri mu bihugu by'i Burayi mbere y'uko igaragara muri Afurika y'Epfo.

    Kwikingiza niyo ntwaro yonyine inzobere zigaragaza ko ishobora gutuma Coronavirus idakomeza kwihinduranya, ari nayo mpamvu benshi basabwa gufata inkingo zikenewe hirindwa ko hazaza virus zihinduranyije zikomeye, zizakenera ko abantu bikingiza inkingo nyinshi, cyangwa se ugasanga inkingo zakozwe ntacyo ziyibwiye.

    Ku Isi yose hamaze gukingirwa abarenga miliyari 4.52 bangana na 58.9% by'abatuye Isi, gusa muri bo abatuye muri Afurika ni 7.5%.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19, Dr Nkeshimana Menelas, yavuze ko abantu bakwiye kwitabira ibikorwa byo kwikingiza Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-abanze-gukingirwa-bashobora-gutuma-abakingiwe-bahabwa-inkingo-zirenze

  • Sake-Rukumberi: Polisi yegereje abaturage ibikorwa by'iterambere #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Mirenge ya Sake na Rukumberi bashimiye Polisi y'u Rwanda ku bikorwa by'iterambere yabagejejeho birimo kubakirwa inzu no guhabwa umuriro w'amashanyarazi.

    Kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Ukuboza 2021, mu Karere ka Ngoma hatashywe ibikorwa byakozwe na Polisi mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

    Ni umuhango wayobowe na Madamu NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe na Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque Visi Mey ushinzwe ubukungu n'abahagarariye inzego z'umutekano (Ingabo, NISS na DASSO).

    Bose bifatanyije na Polisi y'u Rwanda mu gushyikiriza abaturage bo mu mirenge ya Sake na Rukumberi, ibikorwa Polisi yagejeje ku baturage mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.

    Bimwe mu bikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi muri aka Karere birimo inzu yubakiwe umuturage utishoboye witwa SENYANA Athanase, ifite agaciro kangana na miliyoni 9,960,000 Frws, gucanira ingo 384 ziri mu kiciro cya 1 ni cya 2 zo murenge wa Rukumberi bifite agaciro 46,080,000 Frw.

    Senyana wahawe inzu yagize ati 'Ntarabona ino nzu narimbayeho muburyo budasobanutse, ariko ndashimira abampaye iyi nzu tukaba twishimira imiyoborere myiza muri rusange.'

    Umwe mubahawe amashanyarazi akomoka kumirasire y'izuba wo mu murenge wa Rukumberi Kajangwe Jean Bosco yagize ati 'Kuryama kwari ukuyoboza umutima aho umuntu aryama. Ariko ubu tuanatarama kandi n'abana basubiramo amasomo bakabasha gutsinda.'

    Abaturage bahawe ibi bikorwa barashimira Polisi, umusanzu wayo mu gufasha abaturage gucyemura bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza yabo.

    Mu butumwa yatanze, umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe na Polisi kubijyanye n'umuriro w'amashanyarazi bahawe, yabasabye kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere.

    Ati 'Turasaba abahawe ibibikorwa kubibyaza umusaruro biteza imbere, kandi n'ahandi bitaragera tuzabihageza nkuko biri mu mihigo yAkarere.'

    Nyuma y'ibi bikorwa, umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie nabo bari kumwe basuye abaturage bakora ubuhinzi mu gishanga cy'Akagera, baganira ku ngamba zo kwirinda Covid-19, ndetse abibutsa kwikingiza iki cyorezo.

    Ibi bikorwa byatashywe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, byatangiye kubakwa kuwa 15 Kanama 2021.

    The post Sake-Rukumberi: Polisi yegereje abaturage ibikorwa by'iterambere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/29/sake-rukumberi-polisi-yegereje-abaturage-ibikorwa-byiterambere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sake-rukumberi-polisi-yegereje-abaturage-ibikorwa-byiterambere

  • Muhima: Umugabo yapfuye urw'amayobera, harakekwa inzoga z'inkorano – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 40 yari utuye mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari k'Amahoro, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigendera yajyanywe ku ivuriro riri mu Kagari ka Nyabugogo, bahamugejeje muganga ababwira ko arembye cyane abasaba kumujyana mu Bitaro bya Muhima.

    Ubwo bari mu nzira ni bwo abari bamutwaye bamushyize hasi, ahita ashiramo umwuka ubwo yari ageze mu Mudugudu w'Indatwa mu Kagari ka Nyabugogo.

    Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu w'Indatwa, Nduwanyirigira Jean Damascène uzwi ku izina rya 'Furaha', yavuze ko ababwiwe kumwihutana kwa muganga bahise bamujyana mu ivuriro gakondo.

    Yagize ati 'Bavuze ko ashobora kuba yarozwe, bahita bamujyana kuri iryo vuriro. Yapfuye ataragera kuri iryo vuriro. Ni bwo twamenye amakuru duhita twiyambaza inzego.''

    Yavuze ko nta burwayi budasanzwe Muhire yari afite ariko umugore we yavuze ko yari 'yanyoye inzoga nyinshi z'inkorano.'

    Ati 'Yabyutse ari muzima, nka saa mbili ataka umutwe bamuha paracetamol ebyiri. Yaje kuryama ariko arushaho kuremba kugeza igihe umugore yahamagaye abana ngo bamujyane kwa muganga barebe ko yavuzwa ariko birangira bitagezweho.''

    Yasabye abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo mu gihe barwaye bahite bitabwaho.

    Ubuyobozi bwahise bwifashisha imodoka y'Umurenge kugira ngo umurambo ujyanwe mu rugo aho nyakwigendera yari atuye.

    IGIHE yamenye ko uyu mugabo yagombaga gushyingurwa kuri uyu wa Kabiri, 28 Ukuboza 2021. Ubuyobozi bw'Umudugudu bwijeje ko buza kubafasha kumuherekeza mu cyubahiro.

    Uru rupfu rwatangajwe nyuma y'uko ku wa 26-27 Ukuboza 2021, abantu bane baguye ku Kimihurura, bikekwa ko bazize inzoga banyoye yitwa 'Umuneza'. Batatu bapfiriye kwa muganga, undi umwe agwa mu rugo mu gihe abandi babiri bayinyoye bari kwitabwaho muri CHUK.

    Uyu mugabo yaguye ku muhanda wo ku Muhima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhima-umugabo-yapfuye-urw-amayobera-harakekwa-inzoga-z-inkorano