Category: Uncategorized

  • Rwanda FDA yahagaritse inzoga ivugwaho kuba yishe abantu bane #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyahagaritse izi nzoga kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021.

    Inzoga izwi nka Umuneza ivugwaho kuba ari yo yahitanye abantu bane bayinyoye mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Abo bantu bane barimo umugore umwe bapfuye mu bihe bitandukanye nyuma yo kunywa iriya nzoga nyinshi, bakaza kumererwa nabi mu gihe ubu hari n’abandi babiri barembye.

    Iyi nzoga yitwa Umuneza isanzwe yengwa mu bitoki yari inasanganywe ikirango cy’ubuziranenge gitangwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge RSB.

    Ikigo Rwanda FDA cyasohoye itangazo rihagarika ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibi binyobwa birimo iyi nzoga ya Umuneza na Tuzane.

    Itangazo rya Rwanda FDA rigira riti 'Ishingiye ku igenzura ryakozwe nyuma ya raporo z’abantu bikekwa ko bagizweho ingaruka nyuma yo kunywa bimwe mu binyobwa byavuzwe haruguru, mu gihe Rwanda FDA ikiri gukora ubusesenguzi bwimbitse ndetse n’ibipimo bya Laboratwari ngo hamenyekane neza icyateye ingaruka abantu bagize, Rwanda FDA ibaye ihagaritse guruza, gukwirakwiza no kunywa izo nzoga zavuzwe haruguru.'

    Iki kigo gisaba abantu bose baranguzaga n’abacuruzaga ibi binyobwa kubigarika ndetse n’abazinywaga bakabihagarika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rwanda-FDA-yahagaritse-inzoga-ivugwaho-kuba-yishe-abantu-bane

  • Polisi yashyikirije abaturage ibikorwa by’iterambere byatwaye Miliyoni 997 Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    By’umwihariko kuri uyu munsi hirya no hino mu Gihugu, habaye gahunda yo gushyikiriza ibyo bikorwa abaturage, muri uyu mwaka hakaba hizihizwa imyaka 21 y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Ibikorwa Polisi yamuritse byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 997.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yashyikirije-abaturage-ibikorwa-by-iterambere-byatwaye-miliyoni-997-frw

  • Kigali : Kicukiro yabaye iya mbere mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID, Nyarugenge iba iya nyuma #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje uko Uturere tugize uyu Mujyi twarushanyijwe muri aya marushanwa y’ubukangurambaga aho Kicukiro ifite amanota 94,6%, Gasabo ikagira amanota 84% naho Nyarugenge igira amanota 80%.

    Naho Umurenge wabaye uwa mbere muri ubu bukangurambaga ni uwa Umurenge Bumbogo wo mu Karere Gasabo wahembwe imodoka nk’igihembo nyamukuru mu marushanwa yabaye mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali. Igenzura ryarebye uko kurwanya COVID-19 byubahirizwa mu nzego zose.

    Na none kandi hatangajwe Imidugudu itatu yabaye iya mbere muri buri Karere aho nko muri Gasabo hari uwa Rugando wo mu Murenge wa Bumbogo wagize amanota 96.9%, uwa Inyange wo mu Murenge wa Kimironko wagize 95.6% n’uwa Gasasa wo muri Kimihurura wagize 94.1%.

    Mu Karere ka Kicukiro, Umudugudu wa Rukatsa wo mu Murenge wa Kagarama wagize amanota 96.8%, naho Umudugudu wa Uwakeke wo mu Murenge wa Kigarama wagize 94.6% na Muhabura wo mu Murenge wa Kanombe.

    Mu Karere ka Nyarugenge, Umudugudu wa Ubucuruzi wo mu Murenge wa Muhima wagize amanota 98%, uwa Gacaca wo mu Murenge wa Nyarugenge ugira 97% na Kamatamu wo mu Murenge wa Mageragere ukaba waragize amanota 96.1%

    Umudugudu wa Mbere wahawe ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 2.5 Frw, uwa Kabiri uhabwa ibifite agaciro ka Miliyoni 1.5 Frw naho uwa Gatatu uhabwa ibifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Kicukiro-yabaye-iya-mbere-mu-bukangurambaga-bwo-kurwanya-COVID-Nyarugenge-iba-iya-nyuma

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU IHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU YO GUTURAMO IFITE UPI:1/02/04/01/1954 IHEREREYE GASABO-GISOZI-MUSEZERO-BYIMANA.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA 22/12/2021 SAA TANU NIGICE(11h30) ZAMANYWA KUGEZA TARIKI YA 29/12/2021 SAA TANU NIGICE(11h30) ZAMANYWA.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0785762006/0784859763.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-inzu-iherereye-gasabo

  • Ifoto ya Ariel Wayz yifashe hagati y’amaguru yongeye kurikoroza #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi uzwiho udushya twinshi kubera amafoto akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ntavugweho rumwe, ubu noneho yashyizeho ifoto yifashe ku mwanya we w’ibanga.

    Ariel Wayz yongeye kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ifoto hanze, maze akibasirwa n’umufana we wamubajije ikibazo gikomeye.

    Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz akaba ari umwe mu bahanzi barimo gukora inkuru zivugisha benshi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ifoto yamamaza Album ye yise 'Love & Lust' mu ifoto igaragaza amabere ye yari yavugishije benshi.

    Nyuma yaje kubibazwa ho maze asubiza ko amabere ari aye ntawe bayafatanyije bityo agomba kuyakoresha icyo ashaka.

    Kuri uyu munsi Ariel Wayz yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram igaragaza ukuboko kwe gufashe ku myanya ndangagitsina.

    Mu bitekerezo yahawe birenga 86 harimo igitekerezo cy’uwitwa Ingabire Sandra yagize ati 'Nagerageje gushakamo icyo atwigisha n’icyo kudususurutsamo.'

    Ariel Wayz yamusubije ati 'Instagram yabaye ishuri ryari se muko ?,Unfollowing maze ujye gushaka aho bagususurutsa.'

    Ni ifoto ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse irimo gutangwaho ibitekerezo byinshi ndetse bitandukanye.

    Ariel Wayz ari kumwe na Juno Kizigenza aherutse kugaragara yafunguye ibipesu by’ishati yari yambaye maze bamufotora rigaragara ku buryo bamwe bakekaga ko byamucitse abandi batangira kuryita irya Bigogwe bitewe n’uburyo ryanganagamo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Ifoto-ya-Ariel-Wayz-yifashe-hagati-y-amaguru-yongeye-kurikoroza

  • Polisi y'u Rwanda yashyize hafi Miliyari y'u Rwanda mu bikorwa bihindura imibereho y'abaturage #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye ikora bigamije guhindura imibereho myiza y'abaturage, umwaka wa 2021 yashyize amafaranga y'u Rwanda angana na 997,000,000 mu bikorwa bitandukanye hagamijwe ko ubuzima n'imibereho by'umuturage birushaho kuba byiza. Mu byakozwe na Polisi birimo; kubakira abaturage aho kuba, kuboroza inka, kubaha ubwisungane mu kwivuza, gufasha abishyize hamwe n'ibindi.

    Ibikorwa byose Polisi yakoze mu guhindura ubuzima n'imibereho by'abaturage muri uyu mwaka wa 2021 nkuko ibitangza, byose byatwaye ariya mafaranga angana na Miliyoni magana acyenda na mirongo cyenda na zirindwi y'u Rwanda-997,000,000Frws.

    Mu buryo Polisi isobanura, ibi bikorwa yakoze igamije guhindura imibereho y'abaturage ngo irusheho kuba myiza, ivuga ko hubatswe inzu 30 zatujwemo imiryango itaragiraga aho kuba haboneye hirya no hino mu Gihugu, hari ingo 4,578 zahawe umuriro, hari imiryango 1,600 yahawe Ubwisungane mu kwivuza( Mituweli), hari imodoka imwe yatanzwe ku bufatanye bwa Polisi n'Umujyi wa Kigali, hari Koperative 11 zafashijwe kwiteza imbere, hubatswe ubwogero 13 bw'Inka, hari kandi imiryango 4 yorojwe Inka. Ibi bikorwa byose nibyo bigenda bigahura na kariya gaaciro kavuzwe.

    CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yabwiye intyoza.com ko muri ibi bikorwa bitandukanye bafashijemo abaturage, nka Polisi bishimira ko byagenze neza uko babiteguye, ko kandi nka polisi bishimira Umutekano bagezeho bafatanije n'abaturage, aho kandi bishimira ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n'abaturage mu kubungabunga umutekano w'abantu n'ibyabo.

    Ubutumwa bwa Polisi y'u Rwanda nkuko CP Kabera abivuga, ni ubwo gusaba abaturage muri rusange gukomeza gufatanya na Polisi, kandi abahawe ibikorwa bakabibyaza umusaruro, bigahindura imibereho n'ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/polisi-yu-rwanda-yashyize-hafi-miliyari-yu-rwanda-mu-bikorwa-bihindura-imibereho-yabaturage/

  • Umuryango Pan-African Movement mu Rwanda urateganya inama muri Mutarama 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’uwo muryango mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwawo, iteganyijwe ku itariki ya 8 Mutarama 2022 saa tatu za mu gitondo, ikazabera mu cyumba cy’inama cy’Umutwe w’Abadepite ku Kimihurura.

    Ni Umuryango watangijwe mu Rwanda ku itariki 8 Kanama 2015, hatorwa abayobozi bawo batandukanye, Umuyobozi mukuru wawo akaba ari Musoni Protais. Mu ijambo uwo muyobozi yavuze kuri uwo munsi wo gutangiza 'Pan- African Movement mu Rwanda, yahamagariye abawugize gukomeza urugamba rwo kurwanya ubukoroni kuko ntaho bwagiye mu gihe Abanyafurika bagitegera amaboko abaturage bo ku yindi migabane.

    Yagize ati 'Ba mpatsibihugu ntaho bagiye, baje mu bundi buryo bwo gutanga inkunga, bwa gisirikare n’ibindi, ariko nta kuganya, ahubwo reka duhuze imbaraga dukore. Uyu muryango uzadufasha kwagura gahunda ya ndi Umunyarwanda ikaba ndi Umunyafurika'.

    Ni inama izaterana ifite insangamatsiko igira iti 'Twongere ikibatsi mu guteza imbere ubumwe n’ubufatanye hagati y’Abanyafurika, tugamije iterambere rirambye kugira ngo tuzagere ku ntego za Afurika twifuza muri 2063'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuryango-pan-african-movement-mu-rwanda-urateganya-inama-muri-mutarama-2022

  • France: Leta yakajije ingamba zo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Leta y'Ubufaransa yatangaje ko guhera tariki ya 3 Mutarama 2021, gukorera mu ngo bizahinduka itegeko ku babishoboye ndetse no guterana ko mu ruhame ntikuzarenza abantu 2,000 bateraniye mu bikorwa by'imbere mu nzu.

    Izi ni zimwe mu ngamba zikaze zafashwe mu kurushaho guhangana na Covid, mu gihe hari impungenge z'ubwiyongere, bw'ubwandu bw'ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije bwandura cyane kandi byihuse bwa Omicron.

    Izi ngamba zitangajwe mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, Ubufaransa bwaciye agahigo ko kugira abantu bashya barenga 100,000 banduye, umubare wa mbere munini utangajwe mu gihugu kuva iki cyorezo cyatangira.

    Ariko minisitiri w'intebe yirinze gushyiraho amasaha abantu bagomba kuba bageze mu rugo ku munsi ubanziriza ubunani.

    Ibihugu bitandukanye by'i Burayi birimo gusubizaho ingamba zo guhangana na Covid-19, mu gihe ubwandu bwa Omicron burimo kwiyongera kuri uyu mugabane.

    Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Covid bufite ubukana bworoheje ugereranyije n'ubwa Delta, abanduye Omicron bakaba bashobora kugira ibyago biri ku kigero cyo hasi ho 30% kugeza kuri 70% byo gushyirwa mu bitaro.

    Ariko hari ubwoba ko umubare munini w'abandura Omicron ushobora kurengera ubushobozi bw'ibitaro.

    Minisitiri w'intebe w'Ubufaransa Jean Castex yabwiye abanyamakuru ko iki cyorezo kimeze 'nka filimi itagira iherezo', ubwo yatangazaga izo ngamba nshya mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye inama y'abaminisitiri yo mu bihe by'amakuba.

    Minisitiri w'ubuzima Olivier Véran yavuze ko ubwandu bwa coronavirus burimo kwikuba inshuro ebyiri uko buri minsi ibiri ishize, aburira rubanda ku 'nkubiri nini cyane' y'ubwandu bushya.

    Aya mategeko mashya anarimo kugabanya ibikorwa byo guteranira hanze — bitagomba kurenza abantu 5,000 — ndetse no kubuza kurya no kunywa mu gihe abantu bari mu rugendo rurerure mu buryo bwa rusange bwo gutwara abantu.

    Inzu z'utubyiniro zizakomeza gufungwa kugeza hatanzwe andi mategeko, kandi inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa byoroheje (cafés) hamwe n'utubari zizashobora gutanga serivisi gusa ku bicaye aho ngaho bari ku meza, bagategereza ko hagira ubakira. Abakozi bakorera imuhira bazasabwa kubikora mu gihe kitari munsi y'iminsi itatu mu cyumweru. Kwambara udupfukamunwa bizahinduka itegeko mu duce two hagati mu mujyi.

    Leta y'Ubufaransa irimo no kugabanya igihe kiri hagati y'inkingo zo gushimangira kikava ku mezi ane nyuma yo guhabwa urukingo rwa nyuma, kikagera ku mezi atatu.

    Icyangombwa cy'urukingo giteganyijwe mu Bufaransa — kizasaba kwerekana gihamya yuko umuntu yakingiwe, atari gusa icy'uko nta Covid urwaye, kugira ngo ushobore kwinjira aho abantu bateraniye — kizatangira gukoreshwa guhera ku itariki ya 15 y'ukwezi kwa mbere, mu gihe inteko ishingamategeko yaba yemeje umushinga w'itegeko w'icyo cyangombwa.

    Ariko Bwana Castex ntiyashyizeho gahunda ya guma mu rugo yuzuye cyangwa umukwabu ku munsi ubanziriza itariki ya mbere y'umwaka utaha. Nkuko byari biteganyijwe, amashuri azongera gufungura imiryango ku itariki ya 3 y'ukwezi kwa mbere.

    Nkuko bigaragazwa n'imibare y'iki gihugu kuri coronavirus, kuri ubu Ubufaransa muri rusange bugira abantu bashya barenga 70,000 bandura Covid buri munsi.

    Ku wa mbere, abantu bashya barenga 1,600 bashyizwe mu bitaro, bituma umubare wose w'abantu bari mu bitaro kubera Covid-19 ugera ku bantu 17.000, Nkuko bigaragazwa n'imibare y'urwego rw'ubuvuzi rw'Ubufaransa.

    The post France: Leta yakajije ingamba zo kwirinda Covid-19 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/28/france-leta-yakajije-ingamba-zo-kwirinda-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=france-leta-yakajije-ingamba-zo-kwirinda-covid-19

  • Ibya Juno Kizigenza na Ariel mu gihirahiro, A… – #rwanda #RwOT

    Hasigaye iminsi itatu ngo umwaka wa 2021 usozwe, hatangire ipaji y’umwaka mushya wa 2022. Mu myidagaduro n’ubwo byari bigoye kubera icyorezo cya COVID-19, ni umwaka usize bamwe mu bahanzi nyarwanda bateye intambwe yo kwishimira ku buryo ibikorwa byabo byanyuzwe n’abatari bake.

    Mu mboni za Sadate Munyakazi wabaye perezida wa Rayon Sports akaba n’umukunzi w’umuziki, yagaragaraje urutonde rw’abahanzi nyarwanda abana bakoze kurusha abandi muri uyu mwaka kandi bakwiye kubishimirwa.

    Mu kiganiro na Inyarwanda.com, hari aho yagize ati:”Kugeza ubu ngubu navuga ko mu maso yanjye nkibona yuko umuhanzi witwa Bruce Melodie a.k.a Munyakazi mu gani we,  mbona ari umuhanzi wakoze byinshi muri uyu mwaka ndetse navuga ko byanatanze umusaruro, kuko urebye harimo kuronshinga imyaka icumi ye amaze mu muziki, hari n’ibindi bikorwa yagiye akora n’indirimbo nyinshi yasohoye bigaragaza ko yakoze cyane”.

    Bruce Melodie Sadate yamushyize ku isonga 

    Mu bandi bagarutsweho, ni Meddy na The Ben aho yagize ati” Yaba Meddy na The Ben bubatse amateka akomeye mu muziki nyarwanda ku buryo ibihangano byabo nta muntu wapfa kubikerensa cyangwa ngo abishyire ku ruhande”. 

    Meddy na The Ben nibo yakurikijeho 

    Hari n’abandi bahanzi abona barimo kugerageza bakiri bato, banazana Hit zikozwe n’urubyiruko, aho yagize ati”Hari umukobwa witwa Ariel Wayz ndetse na mucuti we [Juno Kizigenza ]uherutse gusohora indirImbo irimo umukobwa wadutangaje twese dukurikije uko dutuye tubona nyine nk’abanyarwanda, ariko muri rusange abo bantu rwose mbona barakoze kandi navuga ko n’umuziki nyarwanda umaze kugira urwego umaze kugeraho”.

    Juno na Ariel Wayz bakomeje guheza abantu murungabangabo ku mubano wabo, nabo Sadate yabashyize kuri uru rutonde abona rw’abahanzi bigaragaje mu 2021

    Cyakora, mu marangamutima ye yongeyeho ko ubusanzwe akunda umuhanzi witwa Social Mula, anagaragaza ko nubwo byari mu bihe bitoroshye urwego rw’ubuhanzi narwo rwateye imbere muri uyu mwaka.

    Sadate Munyakazi yahishuye ko akunda Social Mula

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112980/ibya-juno-kizigenza-na-ariel-mu-gihirahiro-abahanzi-bigaragaje-mu-2021-mu-mboni-za-sadate–112980.html

  • Abaturage bashyiriweho uburyo bashobora kumenyamo amakuru y’uko bakingiwe Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ngo mu gihe abaturage bakeneraga kugira icyo bamenya ku bijyanye na Covid-19, birimo kubaza kode (code) yaba iyo bafatiyeho urukingo cyangwa iyo bakoresha bipimisha mu gihe bayibagiwe biyambazaga umurongo wa 114 bahamagaraga bagahabwa ibisobanuro ku bibazo byabo.

    Ariko ngo muri iyi minsi abantu bakoresha uyu murongo bariyongereye bitewe n’ingamba zashyizweho zirimo ko hari aho abantu basabwa kwerekana ko bikingije, bityo bituma igihe cyo gusubizwa cyangwa guhabwa ibisobanuro ku byo umuntu yifuza cyiyongera.

    Mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakomeze kubona serivisi nk’uko bagomba kuyihabwa, hari ubundi buryo bwashyizweho abantu bashobora kwifashisha nk’uko bisobanurwa na Dr. Albert Tuyishime, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara muri RBC.

    Ati 'Hari ubundi buryo bwashyizweho abantu bashobora kwifashisha, bakanze *114# hanyuma bakajya aho umuntu ashobora kurebera amakuru yo kwikingiza, aho umuntu ashobora guhita abona inkingo yahawe, ariko na none ashobora no kubona ya kode nk’uko bajyaga bayidusaba, ibyo rero biragabanya igihe umuntu yamaraga arimo ariyambaza uriya murongo 114, ariko na none abone n’amakuru ku buryo bwihuse'.

    Ku bijyanye n’abakoresha ibizamini by’umwihariko ibya PCR batinda kubona ibisubizo, ngo byatewe n’uko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko kwipimisha kenshi kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze ari ngombwa, byanatumye umubare w’ibipimo wiyongera nk’uko Dr. Tuyishime akomeza abisobanura.

    Ati 'Byatumye abipimisha bagenda biyongera, bityo umubare w’ibipimo tugomba gukora uriyongera, n’igihe byafataga kugira ngo babone ibisubizo na cyo kiyongeraho, gusa ni ikintu cyiza, ntabwo jye navuga ko abantu bagakwiye kureba ugutinda kw’ibisubizo, ahubwo icyo kintu cyo kumva neza agaciro ko kwipimisha cyane, ni cyo tugomba kurebaho, kuko twe biradufasha, ari ukumenya ishusho y’icyorezo ariko binafasha umuntu ku giti cye kugira ngo amenye uko agomba kwitwara mu gihe dufite iki cyorezo aha ngaha'.

    Abantu bafite ingendo zo kujya hanze zisaba ibisubizo bitarengeje amasaha runaka, barashishikarizwa byibuze gufata ikizamini amasaha 48 mbere y’uko bakora urugendo kugira ngo igihe cyo kubona ibisubizo kibe gihari gihagije.

    Ku bantu bahura n’ibibazo byo kubura amakuru y’uko bikingije mu gihe bagerageje gukoresha uburyo bashyiriweho, barashishikarizwa kujya begera ikigo nderabuzima kibegereye cyangwa ahakingirirwa aho ari ho hose kuko ashobora gufashwa kubona igisubizo.

    Leta y’u Rwanda yari yarihaye intego yo gukingira abantu bangana na 30% mbere y’uko uyu mwaka urangira, ariko amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima avuga ko uyu munsi abamaze gukingirwa Covid-19 byuzuye mu Rwanda barenga 41%.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abaturage-bashyiriweho-uburyo-bashobora-kumenyamo-amakuru-y-uko-bakingiwe-covid-19