Category: Uncategorized

  • Musanze: Itorero Anglican rigiye gufasha abarimu kwiga ururimi rw’amarenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasezerano yasinywe bayishimiye kuko yitezweho umusaruro

    Amasezerano yasinywe bayishimiye kuko yitezweho umusaruro

    Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cya MIPC riherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 ari na ho ayo mahugurwa agiye kubera, aho ku ikubitiro hagiye guhugurwa abarimu 12 b’iryo shuri mu minsi 10.

    Ni amahugurwa agiye gutangwa n’Urugaga rugizwe n’imiryango y’abantu bafite ubumuga (UPHLS), ruterwa inkunga na UNICEF mu mishinga inyuranye, irimo n’uw’uburezi budaheza.

    Igitekerezo cy’uwo mushinga cyaje nyuma yuko byagaragaye ko hari imbogamizi ku mubare munini w’abana bafite ubumuga bunyuranye, aho uburezi budaheza ngo usanga buvugwa mu magambo, ntibishyirwe mu ngiro, nk’uko Francisco Xaver Karangwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UPHLS yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati 'Uburezi budaheza mu by’ukuri turabuvuga mu mpapuro, wagera mu bikorwa ugasanga ntabwo, ibyo ndabivuga nyuma y’ubushakashatsi duherutse gukora. Urugero mu cyiciro cy’abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, nta barimu bazi ururimi rw’amarenga, mwarimu arigisha agategereza ko umwana bahurira mu kizamini, ndetse n’abo bana ubwabo hari abatazi urwo rurimi kubera ko batigeze bajyanwa mu ishuri, imbogamizi nyinshi kuri abo bana ni imitangire ya serivisi'.

    Amasezerano yasinywe hagati ya MIPC na UPHLS

    Amasezerano yasinywe hagati ya MIPC na UPHLS

    Arongera ati 'Ibyo urabihuza n’akato n’ihezwa, aho umubyeyi abyara abana batanu uwavukanye ubwo bumuga ntajyanwe ku ishuri ngo ntacyo azamara, kandi abo bana barashoboye ingero mwazibonye, aba barimu bagiye gutanga amahugurwa ku rurimi rw’amarenga bafite ubwo bumuga, barize ufite amashuri make yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0)'.

    Kuba amashuri y’itorero rya Anglican yarabashije kugerageza gutanga serivisi kuri ubwo burezi budaheza, aho ishuri rya MIPC rimaze kwigisha abana batatu bafite ubwo bumuga, ngo ni cyo cyateye UNICEF gutangiriza uwo mushinga wo kwigisha abarimu ururimi rw’amarenga muri iryo shuri nk’igerageza, umushinga muri rusange ukazatangizwa umwaka utaha.

    Pasiteri Manirakiza Vital, Umuyobozi wa MIPC, yagarutse ku ibanga bakoresheje kugira ngo abo bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bige muri iryo shuri banatsinde.

    Pasiteri Manirakiza Vital Umuyobozi wa MIPC

    Pasiteri Manirakiza Vital Umuyobozi wa MIPC

    Yagize ati 'Twakira bariya bana uko ari batatu, twasanze bashoboye, biga neza ndetse baranatsinda babona amanota abajyana muri Kaminuza. Umwe yarangije ayisumbuye, yishimira serivisi ya hano ahakomereza Kaminuza arasoza mu mwaka utaha. Tubakira bagiye bahura n’imbogamizi kuko mwarimu ntaba azi urwo rurimi, ubufasha bahabwa bwari hasi cyane'.

    Arongera ati 'Icyadufashije ni umwana witwa Divine kuko akigera hano yishatsemo ibisubizo ashaka umwana udafite ubumuga amwigisha ururimi rw’amarenge, nibwo uwo mwana yigishije yatangiye kujya amusobanurira amasomo. Aho ni ho havutse igitekerezo cyo kubiganiriza UPHLS na UNICEF baradusura, tubabwiye icyo gikorwa cyafashije umwana kwiga, ni ho havuye uyu mushinga wo guhugura abarimu, ubu utangiranye n’abarimu 12 bikazagenda bikomeza, ibi bizafasha abana bafite ubumuga kudahezwa mu burezi'.

    Ni igikorwa cyashimishije abarezi batangiye amahugurwa, aho bavuga ko ikibazo cyo gutanga serivisi ituzuye ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kigiye kuba amateka.

    Pasiteri Dufatanye Froduald ushinzwe Uburezi muri Diyoseze ya Shyira

    Pasiteri Dufatanye Froduald ushinzwe Uburezi muri Diyoseze ya Shyira

    Akimanizanye Floride, ati 'Nkibona umwana aje kwiga, byarangoye kumvikana na we, kumwumvisha ibyo ndimo kumuha byabaye ikibazo gikomeye, aya mahirwe mpawe yo guhugurirwa uru rurimi, ngiye kuyabyaza umusaruro ubu bumenyi nari mbukeneye'.

    Mukakayumba Donatha, umwe mu bayobozi muri MIPC, muri serivisi zakira abanyeshuri, ati 'Aya mahugurwa y’iminsi icumi azagira icyo adufasha mu gutanga serivisi ikwiye ku bana bafite ubumuga, hari ubwo twajyaga tugira imbogamizi zo kwakira umwana uje atugana, ugasanga serivisi ntabwo ayihawe uko bikwiye kubera kutamenya ururimi rw’amarenge'.

    Ikibazo cya serivisi inoze ku bana bafite ubumuga bunyuranye, kigenda kigaragara hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Musanze, nk’uko Nizeyimana Alfred, Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Cyuve abivuga.

    Ati 'Icyo kibazo kirahari, abana bafite ubumuga biga baracyari bake, aho mu murenge wose batanu kandi bafite ubumuga bunyuranye aribo babashije kwiga, biteye impungenge cyane kuko niba umwana atabasha guhabwa serivisi y’uburezi ni ikibazo. Harimo amashuri afite inyubako zitorohereza abafite ubumuga, abarimu badafite ubumenyi ku ndimi z’amarenga, ni ikibazo gikomeye duhanganye nacyo'.

    Itorero Anglican Diyoseze ya Shyira ririzera ko amasezerano rigiranye na UNICEF mu guhugura abarimu atanga icyizere mu guteza imbere uburezi budaheza.

    Pasiteri Dufatanye Froduald Ushinzwe uburezi muri Diyoseze ya Shyira, waje muri uwo muhango ahagarariye Umushumba w’iyo diyoseze, yasabye abarimu bagiye guhugurwa kubyaza umusaruro amahirwe babonye, abasaba kwita ku nyigisho bazahabwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abana bafite ubumuga bunyuranye, himakazwa uburezi budaheza.

    Bafashe ifoto y

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/musanze-itorero-anglican-rigiye-gufasha-abarimu-kwiga-ururimi-rw-amarenga

  • Ntabwo bishoboka ko uwiyita Umututsi yategeka u Rwanda ngo ni we wavukiye gutegeka-Mugabe #rwanda #RwOT

    Robert Mugabe yagarutse ku ngengabitekerezo ya Hutu-Power yakuze mu banyarwanda bahoze ari abo mu bwoko bw’Abahutu igatuma bagirira urwanga Abatutsi.

    Avuga ko ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko ubwo ari bwo bwose, iteka iba ari mbi kandi ko ingaruka zayo ziza zisenya.

    Ati 'Ntabwo ushobora kubaka politiki ishingiye ku bwoko…irangira mwicanye yewe n’ufite camp avuga ngo arubakira kuri supremacy y’Abatutsi na we ni Faux, uwo muntu nta nubwo najya iwe gusaba umugeni. Na we nta nyungu z’Igihugu aba aharanira.'

    Akomeza agira ati 'Ntabwo bishoboka ko uwiyita Umututsi yategeka uru Rwanda ngo ni we wavukiye gutegeka, nta n’ubwo Umuhutu yategeka iki Gihugu kitagira Umututsi cyangwa ngo yubake ubutegetsi butagira Umututsi.'

    Yungamo ati 'U Rwanda ni urwacu twese.'

    Robert Mugabe avuga ko ingengabitekerezo ya Parmehutu ari yo muzi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko na yo yari ishingiye ku bwoko kandi ko hakiri benshi mu bayikuriyemo bakiyifite bari mu bihugu byo hanze banirirwa bavuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda barimo umugore witwa Sylvie Mukankiko ukomeje gukoresha amagambo akarishye ku mbuga nkoranyambaga.

    Robert Mugabe unenga uyu mugore, avuga ko ibyo avuga atari ubusazi ndetse ko atari ubujiji ahubwo ko ari imyumvire ye mibi ikwiye kwimwa umwanya mu matwi y’Abanyarwanda.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Ntabwo-bishoboka-ko-uwiyita-Umututsi-yategeka-u-Rwanda-ngo-ni-we-wavukiye-gutegeka-Mugabe

  • Congo : Hongeye kuba imyigaragambyo idasanzwe y’abavuga ko badashaka Abapolisi b’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 nyuma y’uko bisabwe n’imiryango itari iya Leta yahamagariye abaturage kwamagana igikorwa cyavuzwe cyo kohereza Abapolisi b’u Rwanda gucunga umutekano.

    Ibigo by’amashuri, amaduka ndetse na station zicuruza ibikomoka kuri peteroli byiriwe bifunze kuri uyu wa Kabiri.

    Iyi myigaragambyo ikurikiye indi yabaye tariki 20 Ukuboza 2021 na yo yitabiriwe n’abavugaga ko batifuza ko Polisi y’u Rwanda ijya i Goma gucungayo umutekano ngo kuko bafite igipolisi n’igisirikare byihagije. Ni imyigaragambyo yaguyemo abantu bane.

    Bamwe mu bacuruzi bo muri Uvira bavuga ko iyi myigarambyo yo kudakora imirimo yabahombeje kandi babeshejweho no gukora. Hari abasanga société civile zo muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo zari zikwiye gukora imyigaragambyo yo kwamagana imitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga iri muri Teritware ya Uvira, aho gukora imyigaragambyo y’abantu bataragera muri Kongo.

    Minisitiri Muyaya Patrick, umuvugizi wa Leta ya Kongo, mu biganiro bitandukanye yagiye aha ibitangazamakuru bitandukanye, ahakana ko nta ba polisi b’u Rwanda bari muri Kongo kandi nta mushinga uhari wo kuzana igipolisi cy’u Rwanda muri Kongo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Congo-Hongeye-kuba-imyigaragambyo-idasanzwe-y-abavuga-ko-badashaka-Abapolisi-b-u-Rwanda

  • Ubukwe bwahagaze kubera ko ababyeyi b'umukobwa banze inzu y'umukwe wabo #rwanda #RwOT

    Umugore ukiri muto wo muri Nijeriya witwa Maryam Shetty kuri Facebook yerekanye uburyo ubukwe bwahagaritswe bisekeje bitewe n'aho umugabo uzaba.

    Shetty, yinubiye urwego rw'amacakubiri yibasiye uduce tumwe twa Nigeria, yatangaje ko ababyeyi b'umugeni bahagaritse ubukwe kubera ko inzu y'umukwe idahuye n'imiterere y'umwana wabo.

    Ku bwa Maryam, ababyeyi bavuze ko badashaka ko umukobwa wabo aba ahantu nk'aha. Byongeye kandi, umuryango w'umugeni wasabye umukwe kubaka inzu nshya; igitekerezo umukwe yanze rwose.

    Ati: 'Turi guhura n'icyorezo, cyane cyane mu majyaruguru ya Nigeria, gikomezwa n'ababyeyi,ivangura. Vuba aha, ubukwe bwahagaritswe kubera ko umuryango w'umugeni wumva ko inzu agiye kubamo idahuye n'urwego rwe hamwe n'amashuri yize.

    Yari inzu nziza yubatse neza. Bavuze ko batifuzaga ko umukobwa wabo ababara kandi yarakuriye mu bukire.Umukwe we ni umuntu wiyubashye, wize neza ufite akazi keza kandi avuka mu muryango wo hejuru; ababyeyi be bavuze ko iyo nzu yashoboye gucumbikira umuhungu wabo ndetse iyo nzu yari yarayihawe na se.

    Ababyeyi b'umugeni basabye umukwe wabo kubaka inzu nziza ijyanye n'urwego rwabo. Ariko, umukwe n'ababyeyi be barabyanze. Kubera iyo mpamvu, ubukwe bwahagaritswe.

    Igitangaje, benshi muri aba babyeyi batangiye ari abakenendetse ntibahaga agaciro ibyo kwinezeza baha agaciro cyane. Ntibigeze bemera ko abana babo bayobora ubuzima bwabo.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ubukwe-bwahagaze-kubera-ko-ababyeyi-b-umukobwa-banze-inzu-y-umukwe-wabo

  • Nyabugogo :Ubuhamya bukomeye bw'umwana w'umukobwa ufite imyaka 17 wabyariye ku muhanda ndetse ahandurira na Sida – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana wemeze ko amaze imyaka ine yibera mu muhanda, arara ku nyubako y'Amashyirahamwe i Nyabugogo .

    Yavuze ko yavuye iwabo ahunze amakimbirane yahoraga hagati y'ababyeyi ajya mu Mujyi wa Kigali gushaka akazi ko mu rugo.

    Akigera i Kigali ngo yakoze akazi ko mu rugo amezi atatu bahita bamwirukana kubera ko atari agashoboye, atangira kurara mu muhanda uko.

    Ati 'Nakoreye abantu hanyuma banyirukana batampembye nibwo nagiye Nyabugogo mpura n'abandi bana b'abakobwa baba mu muhanda bambwira ko ntacyo nzaba turajyana ntangira ubwo buzima gutyo.'

    Yemeza ko nyuma y'iminsi ibiri gusa arara mu muhanda abasore bahuje ubuzima bahise bamufata ku ngufu bamutera Sida n'inda.

    Ati 'Baramfashe ari babiri bantera inda barananyanduza ubu mfite ubwandu ariko umwana ni muzima.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo guterwa inda yabayeho nabi ku buryo hari n'ubwo yicuruzaga atwite, akanasambana adakoresheje agakingirizo kugira ngo abone amafaranga menshi.

    Ati 'Hari ubwo hazaga umugabo akanjyana iwe akampa amazi nkakaraba neza narangiza tukabikora yasoza ibyo akora akampa ayanjye akansubiza ku muhanda kandi muri icyo gihe n'iyo yansabaga ko dukora nta gakingirizo narabyemeraga kugirano ampe menshi ntitaye ngo ndamwanduza.'

    Uyu mwana w'umukobwa avuga ko adashobora kubara inshuro yafashwe ku ngufu kuko hari n'ubwo ku munsi yafatwaga inshuro zirenze ebyiri. Ubuzima bwo kwicuruza ngo yaburetse inda ye imaze kugaragara.

    Yavuze ko aticuruzaga kuko abikunze, ahubwo yabikoraga kugira ngo azabone amafaranga yo kuzagura ibikoresho by'umwana azibaruka.

    Uyu mwana w'umukobwa, yemeza ko ababazwa cyane n'uko abasore bamufashe ku ngufu bakanamutera Sida yababuriye irengero nyuma y'uko ababwiye ko yatwaye inda.

    Kugeza ubu ngo aha ngo ahangayikishwa n'uko umwana we atazamenya se no kuba iwabo batakwemera kongera kumwakira kubera uburyo yatwaye inda imburagihe.

    Mu buzima abayeho buri munsi agorwa cyane no kubona icyo kurya ndetse akemeza ko ari bimwe mu bituma adafata neza imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera Sida kuko iyo ayinyweye atariye imugiraho ingaruka.

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-ubuhamya-bukomeye-bwumwana-wumukobwa-ufite-imyaka-17-wabyariye-ku-muhanda-ndetse-ahandurira-na-sida/

  • Ikanzu igaragaza ibibero bya Miss Irasubiza Alliance yazamuye amarangamutima y'abiganjemo igitsinagabo(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irasubiza Alliance wambitswe ikamba ry'umukobwa ukunzwe Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yazamuye amarangamutima y'abafana be by'umwihariko ab'igitsinagabo nyuma y'amafoto agaragaza amatako ye yashyize hanze.

    Uyu mukobwa ukurikirwa n'abantu basaga ibihumbi 110 kuri instagram yatunguye abafana be nyuma y'amafoto yashyize hanze yambaye ikanzu ngufi cyane.Bamwe mu bafana be bamwereka ko bamukunda ndetse ,abandi bamuvugaho ibitekerezo bitandukanye .

    Source : https://yegob.rw/ikanzu-igaragaza-ibibero-bya-miss-irasubiza-alliance-yazamuye-amarangamutima-yabiganjemo-igitsinagaboamafoto/

  • Muhanga: Padiri wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umuhungu ku ngufu yagizwe umwere #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Padriri wa Diyosezi ya Kabgayi, Habimfura Jean Baptiste wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu ku ngufu ndetse n'icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano. Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021 ku i saa munani, aho rwategetse ko ahita arekurwa.

    Mu ifatwa rya Padiri Habimfura, havuzweko iki cyaha yagikoreye uyu mwana wari usanzwe akorera aba bapadiri aho batuye mu murenge wa Rongi uherereye muri aka karere, maze Padiri afatwa tariki ya 10 Gashyantare 2021 ku mupaka wa Rusumo binakekwa ko yaba yaragiye gucika ubutabera.

    Mu isomwa ry'uru rubanza, inteko yaburanishije uru rubanza yavuze ko ikirego cyatanzwe n'ubushinjacyaha nta shingiro gifite ku byaha byombi yari akurikiranyweho ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

    Ku binyanye n'icyaha cy'inyandiko mpimbano yari akurikiranyweho, cyakomotse ku ibaruwa yanditswe n'uyu mwana avuga ko ibyo yavuze mu bushinjacyaha yabeshyeye uyu mupadiri ndetse iyi baruwa ijyanwa no kwa Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi maze ubushinjacyaha bubiheraho buvuga byakozwe mu buryo bwo kuzimanganya ibimenyetso maze bigirwa icyaha.

    Ibi byaha byombi ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Padriri Habimfura bwari bwaramusabiye igihano cy'imyaka 32 y'igifungo. Ku nyandiko mpimbano, yari yarasabiwe imyaka 7 naho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure ku ngufu bwari bwaramusabiye imyaka 25 ndetse bunasaba ko bigomba gukomatanywa akabikora byose, amategeko nta muhe uburenganzira bwo gukora kimwe muri ibi.

    Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu, yavuze ko yishimiye ko uwo yunganira yagizwe umwere, yongeyeho ko hari ibitarashingiweho bamufata birimo nuko uyu mwana yavuze ko Padriri yamufashe mu mpera z'umwaka wa 2020 ariko agafatwa mu kwezi kwa Gashyantare 2021 bityo nta n'urwego na rumwe yari yakabibwiye ko yahohotewe nuyu mupadiri w'Idini Gatorika muri Diyosezi ya Kabgayi.

    Akomeza avuga ko na raporo yakozwe n'inzobere yagaragaje ko nta busambanyi uyu mwana wavuze ko yasambanyijwe nyuma akaza kwisubiraho avuga ko atigeze asambanywa, ndetse ngo abahanga mu bijyanye n'ubuzima bemeje ko ikibazo afite ari uko atanazi inkomoko ye.

    Padiri Habimfura, yabaye Umuyobozi w'Amasomo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri Paruwasi ya Ntarabana iherereye mu murenge wa Rongi ho mu mbibi za Diyosezi ya Kabgayi.

    Inteko yaburanishije uru rubanza, yategetse ko amagarama y'uru rubanza aherera mu isanduku ya Leta ndetse umucamanza yibukije ababurana ko uwaba atishimiye imyanzuro y'icyemezo cy'urukiko afite uburenganzira bwo kujurira.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-padiri-wari-ukurikiranyweho-gusambanya-umwana-wumuhungu-ku-ngufu-yagizwe-umwere/

  • Nick Minaj yavuze uburyo kera yemeraga akambara inkweto zimurya kugirango ashimishe abafana be ku rubyiniro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi wumunyamerika Nick Minaj akoresheje urubuga rwa Instagram yavuze uburyo yajyaga ajya kuri stage atazi ko ari bushobore gutaramora abafana be ku rubyiniro. Muri post yo kuri Instagram yashyizeho amashusho arangije arenzaho amagambo agaragaza ingorane zabaga zirimo mugutaramira Abafana kurubyiniro.

    Yagize ati izo nkweto mubona zarandyaga cyane kuburyo ntarinziko ndi bushobore kuririmbira ku rubyiniro, ati twahamagaye umumassuese ngo ankorere massage gusta byabaye ibyubusa, ati uko mumbona naririmbye ndi kuribwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/nick-minaj-yavuze-uburyo-kera-yemeraga-akambara-inkweto-zimurya-kugirango-ashimishe-abafana-be-ku-rubyiniro/

  • Sena yashyizeho Abasenateri bihariye bazagenzura ibibazo by’abatujwe mu midugudu y’ikitegererezo #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyo gushyiraho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri, cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukwakira n’Inteko Rusange ya Sena.

    Iyi komisiyo yashyizweho igomba kumara igihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa rimwe, ikaba izaba iyobowe na Hon Mureshyankwano Marie Rose.

    Hon Mureshyankwano Marie Rose wahawe kuyobora iyi komisiyo idasanzwe yavuze ko mu nshingano z’ingenzi bafite harimo kureba imibereho y’abayitujwemo uko ihagaze ndetse bakanacukumbura bakamenya niba ibikokorwa remezo byari biteganyijwe gushyirwa muri iyi Midugudu byarashyizwemo.

    Ati 'Iyi komisiyo yashyizweho na Sena izibanda kureba imiterere y’imidugudu harimo ibikorwaremezo biyigize nk’amazi, imihanda, inyubako, imihanda, amavuriro n’ibindi byashyizwemo ngo bihindure ubuzima bw’abayituye. Ikingenzi nyamukuru kizaba kitujyanye muri iyi midugudu nk’Abasenateri ni ukureba uburyo abatujwe muri iyi midugudu byahinduye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, tukareba ibibazo byaba birimo. Niyo mpamvu tuzareba imibereho yabo, imibanire hagati yabo, niba abana babo biga, niba babungabunga ibikorwa remezo bahawe ndetse tukanareba niba ibikorwa remezo byagombaga gushyirwamo byarashyizwemo.'

    Akomeza agira ati 'Tuzareba ibiraro by’inka niba byarashyizwemo ndetse n’inka bakazihabwa n’uburyo bicunzwe, ibyo byose tuzibanda mu kureba uko byahinduye ubuzima bwabo. Ariko tuzanamenya ibibazo biri muri iyo Midugudu nk’uko biri mu nshingano za Sena tugire inama Guverinoma ku cyakorwa kugirango icyatumye iyo Midugudu yubakwa kigerweho nk’uko yubatswe hifuzwako abahatujwe ubuzima bwabo buba bwiza bakanarushaho kwiteza imbere.'

    Mu bindi iyi komisiyo izasuzuma harimo ibijyanye n’imibanire y’abatujwe muri iyi Midugudu harebwa uko bakemura amakimbirane n’uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ihagaze. Aba basenateri bazanasuzuma n’uburyo abatujwe muri iyi midugudu y’icyitegererezo basobanurirwa uruhare rwabo mu kwiteza imbere no gufata neza ibikorwaremezo bahawe.

    Iyi komisiyo idasanzwe yashyizweho na Sena izamara igihe kigera ku kwezi isura Imidugudu y’icyitegererezo izwi nka IDP Model Village ndetse n’indi Midugudu leta yubatse igatuzamo abatishoboye badafite aho kuba.

    Iyi komisiyo idasanzwe yashyizweho na Sena igizwe n’abantu batandatu ikaba iyobowe na Hon Mureshyankwano Marie Rose ikanabamo Hon Nsengiyumva Fulgence,Hon Kanziza Epiphanie, Hon Dr Havugimana Emmanuel ndetse na Hon Uwera Pelagie.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Sena-yashyizeho-Abasenateri-bihariye-bazagenzura-ibibazo-by-abatujwe-mu-midugudu-y-ikitegererezo

  • Musanze: Umukecuru yashyikirijwe inzu, atungurwa n’abapolisikazi bamutuye ibiseke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yatunguwe n

    Yatunguwe n’abapolisikazi bamutuye ibiseke

    Ni igikorwa cyabaye mu gihugu hose, mu Karere ka Musanze kibera mu Murenge wa Nyange, ahamuritswe ibikorwa binyuranye birimo inzu yubakiwe umukecuru wabaga mu kirangarizwa, imitiba 40 yahawe koperative y’Abavumvu n’imirasire mu ngo 109.

    Nyuma yo gufungurira uwo mukecuru iyo nzu yubakiwe na Polisi, yayishimiye cyane, ariko by’akarusho atungurwa no kubona abapolisikazi bambaye impuzankano y’akazi binjira iwe, bamutuye ibiseke birimo ibiribwa binyuranye.

    N’impundu nyinshi yagize ati 'Ubu ndumva ari inzozi, ndumva meze nk’urimo kurota ariko byabaye. Ntacyo navuga uretse gushimira Ubuyobozi bukuru bw’igihugu buyobowe n’umubyeyi Paul Kagame, nari mu mwijima anshyira mu mucyo'.

    Inzu yafunguwe ku mugaragaro na Ramuli Janvier, Umuyobozi w

    Inzu yafunguwe ku mugaragaro na Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

    Arongera ati 'Sinabona uko nshimira n’aba bapolisi bantekerejeho, nari mu nzu y’ikirangarira aho imyenge yayo nayihomeshaga ibigutiya bishaje kugira ngo igisimba kitandya, ariko ubu ndi mu nzu nziza ndaryama nsinzire. Police muri abana beza, ubutumwa Paul Kagame yabatumye mwabungejejeho, nari incike ariko ubu ndi umubyeyi kubona aba bapolisi hano, Imana ikomeze ibarinde bana banjye, nararaga nikanga kubera ikizu nabagamo, ngiye gusaza neza, ntabwo nzasabiriza, ubu n’uwansuzuguraga aranyubaha'.

    Mu butumwa bw’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP J. Paul Kanobayire, ku bikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu mwaka wa 2021 muri ako karere, birimo ukubakira uwo mukecuru utagiraga aho acumbika, gutanga imitiba 40 kuri Koperative y’abavumbu no gutanga imirasire mu ngo 109.

    Yahawe n

    Yahawe n’ibikoresho binyuranye

    Ashimira buri wese watanze umuganda kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza, anongera kwibutsa abaturage ubufatanye bukwiye kubaranga mu gukumira, kurwanya ibyaha no guhangana n’ibibangamira imibereho myiza y’abaturage'.

    Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yashimiye Polisi y’u Rwanda, ku bikorwa yakoreye abaturage, asaba ababihawe kubifata neza no kubirinda kwangirika, abibutsa no kugira isuku muri byose baharanira iterambere kandi barwanya ubukene.

    Meya Ramuli Janvier na SSP J. Paul Kanobayire baganiriza uwo mukecuru wari umaze kubona inzu ye

    Meya Ramuli Janvier na SSP J. Paul Kanobayire baganiriza uwo mukecuru wari umaze kubona inzu ye

    Iyo nzu irimo ibitanda byiza

    Iyo nzu irimo ibitanda byiza

    Uwo mukecu yashimiye abamwubakiye

    Uwo mukecu yashimiye abamwubakiye

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-umukecuru-yashyikirijwe-inzu-atungurwa-n-abapolisikazi-bamutuye-ibiseke