Category: Uncategorized

  • Menya ibanga ry’uko warwanya ibicece ku nda n’umubyibuho ukabije ukoresheje icyayi #rwanda #RwOT

    Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki cyayi, twegereye inzobere mu kuvurisha imiti gakondo itandukanye cyane cyane imiti gakondo ikorerwa ku mugabane wa Aziya nko muri Thailand, China, n’Ubuyapani, adusobanurira ko icyayi cya 'Slimming Herb' gifasha abantu mu kugabanya ibinure byo ku nda bimwe tuzi nk’ibicece cyangwa ibinyenyanza.

    Akomeza avuga ko iki cyayi gikoze ijana ku ijana mu bimera kandi kikaba kizewe, ndetse ko abamaze kugikoresha cyabafashije ubu bakaba baratandukanye n’ibinure byo ku nda. Ikindi kandi iki cyayi gisukura mu mara ku buryo umuntu ugira ikibazo cy’impatwe ( Constipation) kimufasha cyane.

    Iki cyayi gikoreshwa n’umuntu uwo ari we wese ushaka kugabanya ibiro ukuyemo abantu batwite n’abagore bonsa. Kigizwe na Tea bags 40. Ku munsi biba bihagije ko unywa Tea bag imwe ukayishyira mu gice cya Litiro y’amazi akonje, ugategereza iminota 30 ubundi ukanywa.

    Avuga ko bitwara igihe gito ngo umuntu abe yatangiye kubona impinduka. Yagize ati : “Nyuma y’icyumweru uba utangiye kubona impinduka. Slimming Herb iyo uyikoresheje neza, ushobora gutakaza hagati y’ibiro 3 kugeza ku biro 8 mu gihe cy’iminsi 40 umara ufata iki cyayi. Iyo ukoresha ubundi buryo nko gukora imyitozo ngororamubiri, kunywa amazi, gusinzira mu gihe gikwiriye no kurya neza ukabifatanya na Slimming Herb utakaza ibiro byinshi kurushaho.'

    N’ubwo iyi gahunda yo kugabanya ibicece ku nda no kugabanya umubyibuho ukabije ngo ikunda kwitabirwa n’abagore, inzobere zivuga ko atari bo gusa yagenewe kuko n’abagabo bakoresha iki cyayi kikabafasha gutakaza ibiro batifuza.

    Ku bafite ibicece ku nda cyangwa umubyibuho ukabije bashaka iki cyayi, wabaza byinshi iyi nzobere kuri numero 0788700952 ndetse wanamwandikira kuri Whatsapp.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Menya-ibanga-ry-uko-warwanya-ibicece-ku-nda-n-umubyibuho-ukabije-ukoresheje-icyayi

  • Ku nshuro ya mbere mu Rwanda abantu barenga ibihumbi 2000 banduye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukuboza 2021,habonetse abanduye COVID19 bagera kuri 2,083 mu Rwanda, barimo 1,133 bo mu mu mujyi wa Kigali.Iyi ni inshuro ya mbere habonetse umubare mwinshi cyane gutya w'abanduye mu Rwanda.

    Ibi byatumye umubare w'abamaze kwandura icyo cyorezo mu minsi irindwi ishize bagera ku 6.373 n'ukuvuga ijanisha rya 5%.

    Kuwa Gatatu hafashwe ibipimo 22.797, byuzuza ibipimo 128.404 bimaze gufatwa mu minsi irindwi ishize.

    Mu barwayi bafite Covid-19, abagera ku 1.939 basanzwemo ibimenyetso mu gihe abagera ku 144 nta bimenyetso bafite.

    Abinjiye mu bitaro kuri uyu wa Gatatui ni 22, bituma abamaze kubijyamo mu minsi irindwi ishize bagera kuri 76, barimo batanu barembye.

    Nta muntu witabye Imana, bivuze ko umubare w'abitabye Imana mu minsi irindwi ishize wakomeje kuguma ku bantu bane, mu gihe abamaze guhitanwa n'iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda, ari abantu 1.348.

    Hagati aho, ibikorwa by'ikingira nabyo birakomeje, aho abantu 120.299 bahawe dose ya mbere, mu gihe abagera ku 32.733 bahawe iya kabiri. Abantu 17.109 bahawe urukingo rushimangira.

    Muri rusange, abantu 7.650.176 bamaze guhabwa dose ya mbere, mu gihe abagera kuri 5.467.913 bamaze guhabwa urukingo mu buryo bwuzuye. Abagera ku 147.264 bahawe bamaze guhabwa urukingo rushimangira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ku-nshuro-ya-mbere-mu-rwanda-abantu-barenga-ibihumbi-2000-banduye-covid-19

  • Amagambo ya KNC ashobora gushyira mu bibazo shampiyona y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ishobora guhagarikwa nyuma y’amagambo perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yatangaje ko hari amakipe akinisha abakinnyi banduye COVID-19.

    Nyuma y’umukino w’umunsi wa 11 Gasogi United yatsinzwemo na Police FC 3-2 wabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 29 Ukuboza 2021, KNC abajijwe n’itangazamakuru niba atabona ko kuba amakipe amwe ari kugorwa no kubona abakinnyi bajya mu kibuga kubera ubwandu bwa COVID-19 atari ikibazo, yavuze ko FERWAFA ikwiye kujya yipimira amakipe kuko hari abahisha ko barwaje iki cyorezo bagakinisha abakinnyi barwaye, bigatuma banduza n’abandi.

    Ati 'Ndasaba ko Federasiyo ikwiriye gupimira hano, abakinnyi bagapimirwa hano ku kibuga kuko hari amakuru avuga ko hari amakipe ahisha uburwayi bwa COVID-19. Ibyo birahari kabisa ko hari amakipe ahisha y’uko abakinnyi barwaye COVID bakaza bakanduza n’abandi mu kibuga.'

    Yakomeje avuga ko muri sisiteme umuntu ashobora kwandikamo bityo hakwiye kubaho ko abantu bajya bapimirwa ku kibuga hari umuntu wa FERWAFA ushinzwe ibisubizo byose.

    Ati 'Ibyo rero Federasiyo nirebe niba COVID-19 izajya ipimirwa ku kibuga hari n’ushinzwe COVID wa Federasiyo, ibisubizo byose bigaragarire aho ngaho kuko muri 'système’ ushobora kwandikamo kuko n’ubundi ibimenyetso by’iyi COVID ntibigaragara, hari umuntu uba wanakina arwaye.'

    Aya magambo ya KNC ashobora gutuma n’inzego zishinzwe ubuzima zikurikirana ibyo uyu mugabo yavuze niba ari ukuri ndetse basanga hari ibitubahirizwa shampiyona ikaba yahagarikwa.

    FERWAFA yo yabiteye utwatsi binyuze mu itangazo yashyize ku rukuta rwa Twitter aho ihamya ko nta kipe ikinisha abakinnyi banduye.

    Yagize iti 'FERWAFA iranyomoza aya makuru kuko nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda Covid19, amakipe yose agaragariza umukozi uhagarariye FERWAFA kuri uwo mukino ibisubizo byafashwe n’inzego zibifitiye uburenganzira mu gihe kitarenze amasaha 24.'

    'Ku bufatanye n’inzego bireba, ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu marushanwa ategurwa na FERWAFA yo ku wa 21-08-2021, ikipe izagaragaraho uburiganya bugamije kwica ayo mabwiriza bikagaragazwa n’inzego zibifitiye ububasha, iyo kipe ihanishwa guhagarikwa muri uwo mwaka w’amarushanwa kandi yazagaruka igahera mu kiciro cyo hasi.'

    Mu Rwanda nta kipe n’imwe iratangaza umukinnyi wayo wanduye COVID-19, nubwo babimenyesha FERWAFA nayo ntijya itangaza ibyo yagaragarijwe n’amakipe, bimeze nk’aho mu Rwanda kwandura iki cyorezo mu makipe ari igisebo.

    KNC yavuze ko hari amakipe akinisha abakinnyi banduye Coronavirus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-ya-knc-ashobora-gushyira-mu-bibazo-shampiyona-y-u-rwanda

  • Umunyempano utangaje Akaliza Gaella w’imyaka… – #rwanda #RwOT

    Shimwa Akaliza Gaella avuka mu muryango w’abana 3 akaba ari we mfura. Ni umukobwa, abandi bavandimwe be babiri ni abahungu. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3 y’amavuko, atangira kuririmba muri Injili Bora ajyana na nyina. Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere afite imyaka 6, ubu amaze gukora indirimbo eshatu, izindi ni ama cover yakoze. Uretse impano ikomeye afite yo kuririmba, ni n’umuvugabutumwa aho afite impano yo kubwiriza.

    Gaella yiga mu mashuri abanza mu kigo cy’i Gikondo cyitwa Ecole Le Petit Prince. Ababyeyi be ari nabo akomoraho impano yo kuririmba ni Sebagirirwa Gaston (Se) na Nyirahatangimana Philomene (Nyina) batuye mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Gikondo umudugudu Rebero, bakaba ari abakristo muri EPR / Gikondo Karugira. Se aririmba muri korali Abiteguye naho Nyina akaba ari umuririmbyi muri Injili Bora iri muri korali zikunzwe cyane muri Kigali. 

    Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Nyina wa Akaliza Gaella ari we Nyirahatangimana Philomene usanzwe ari umuririmbyi ukomeye muri Injili Bora, twamubajije byinshi ku mpano y’umwana we Gaella wanamaze gushyira hanze indirimbo ya Bonane. Uyu mubyeyi yatangiye avuga igihe bavumbuye impano iri mu mwana wabo. Ati “Twamubonyemo impano afite imyaka ibiri n’igice tujyana muri korali Injiri Bora, ni na ho yakomereje kuririmbira na n’ubu ayiririmbamo. Ku myaka 6 yakoze Cover y’indirimbo ‘Nkoresha’ ya James & Daniella, akora n’iya Jesca Mucyowera yitwa ‘Eloyi’”.

    Yakomeje avuga ko ubwo Gaella yari afite imyaka 6 y’amavuko ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Ijuru ryawe Mana’. Nyuma yayo yakoze indi yitwa ‘Ntimubaruze, none ubu yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yitwa ‘Umwaka mushya’. Yadutangarije ko uyu mwana we afite umu producer umufasha kwandika indirimbo, gusa kuko ari umwana w’umuhanga cyane ahabwa umwanya wo gutekereza ibyo nawe yongera mu ndirimbo.

    Inzira bicamo kugira ngo Akaliza Gaella akore indirimbo isohoke iryoheye benshi:

    Philomene, Nyina wa Shimwa Akaliza Gaella yabwiye InyaRwanda.com ati: “Afite umu Producer umufasha kwandika, icyakora kuko ari umuhanga iyo agezeyo amuha umwanya wo gutekereza ibyo nawe yishyiriramo. Barafatanya guhimba kandi Akaliza azi no kwandika indirimbo akanazishakira amajwi, Producer akazikosora. Uwo Producer ni na we mutoza we, ni na we unamutoza muri Injili Bora yazamukiyemo. Amwitaho mu buryo bwose ku buryo anamuha n’aho aririmba muri korali akaba yatera nk’igitero cy’indirimbo ndetse akanahimbarisha, amwitaho cyane, uwo ni Munyakuri Ndaje Prosper”.

    Ababyeyi ba Akaliza Gaella bifuza ko yazaba umuhanzikazi ukomeye, wubaha Imana kandi uca bugufi. Ati “Tumwifuriza kuzaba umuririmbyi ukomeye wubaha Imana kandi uca bugufu”. Yasoje avuga ko indirimbo nshya ya Gaella irimo ubutumwa bwifuriza abantu bose umwaka mushya muhire mu rwego rwo kubagaragariza ko abakunda cyane. Umubyeyi wa Gaella aragira ati “Iyo yasohoye yitwa Umwaka mushya, yayikoze mu kwifuriza abantu bose umwaka mushya. Yavuze ko ashaka ko hazamo abantu bose bakazamenya ko abakunda”.

    Akaliza afite impano itangaje muri muzika

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘UMWAKA MUSHYA’ YA AKALIZA GAELLA W’IMYAKA 7

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113034/umunyempano-utangaje-akaliza-gaella-wimyaka-7-yakoze-indirimbo-yo-kwifuriza-abantu-bose-um-113034.html

  • Burera: Ba Gitifu bose b’utugari bahawe mudasobwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mayor Uwanyirigira Marie Chantal aha mudasobwa umwe mu bazigenewe

    Mayor Uwanyirigira Marie Chantal aha mudasobwa umwe mu bazigenewe

    Ni mudasobwa zatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, muri gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, hatezwa imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

    Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, wavuze ko guhabwa izo mudasobwa bituruka ku nshingano zabo zamaze kwiyongera, ariyo mpamvu Leta ikomeje kubagenera icyabafasha mu kazi.

    Yagize ati 'Inshingano basigaye bafite ni nyinshi, zirimo kurangiza imanza, kugaruza umutungo wa Leta, serivisi abaturage basabira ku Irembo, sisiteme zose bakoresha zirimo izijyanye n’ubudehe n’ibindi, byose bisaba kuba bafite mudasobwa, aho bageze hose bakaba batanga serivisiku baturage. Bigiye gukemura ibibazo binyuranye bahuraga nabyo mu kazi, kugira ngo barusheho gutanga serivisi inoze kandi yihuse.

    Mudasobwa zigenewe ba Gitifu b

    Mudasobwa zigenewe ba Gitifu b’utugari

    Abenshi muri abo Banyamabanga Nshingwabokorwa b’utugari baganiriye na Kigali Today, bavuze ko iyo nkunga batewe ya mudasobwa ije kuba igisubizo ku bibazo by’imitangire ya serivisi inoze.

    Umwe muri bo ati 'Byari ibibazo bingoye cyane kuzuza inshingano zanjye nta computer, ako nari naguze karapfuye. Ubu akazi kagiye kurushaho kugenda neza dutange ku baturage serivisi inoze kandi ku gihe'.

    Abo bayobozi bahawe ibyo bikoresho basabwe kurushaho gukorana umurava, barushaho gutanga umusaruro, nk’uko babibwiwe na Mayor Uwanyirigira Marie Chantal.

    Abayobozi b

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo bishimiye guhabwa mudasobwa

    Ati 'Murusheho gukorana umurava mugaragaze umusaruro, mutanga serivisi inoze kugira ngo n’ubuyobozi bukuru bwabageneye iyo nkunga, bubone ko hari impinduka mu miyoborere no mu mitangire ya serivisi'.

    Uretse izo mudasobwa 69 zahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, Minisiteri y’Ubuzima nayo yageneye ako Karere ka Burera inkunga y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigizwe na Mudasobwa 201, flash Disk 150, projectors 128 na telefone zigezweho (Smart Phones) 25, ku bayobozi b’ibigo by’amashuri bibarizwa mu Karere ka Burera.

    Abo bayobozi b’ibigo by’amashuri bahawe ibyo bikoresho, basabwe kubifata neza, kuzamura ireme ry’uburezi no kurushaho kunoza umurimo, bafatanya n’izindi nzego mu gukemura ikibazo cy’abana basiba n’abata ishuri.

    Ibigo by

    Ibigo by’amashuri byagenewe ibikoresho binyuranye

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-ba-gitifu-bose-b-utugari-bahawe-mudasobwa

  • Kigali: Polisi yataye muri yombi umupolisi wagaragaye akubita umuturage – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y'umupolisi akubitisha umugabo indembo, ashagawe n'abaturage benshi.

    Umwe mu bahageze biba wavuganye na IGIHE, yagize ati 'Uriya mugabo yashaka kwiyahura asimbutse mu igorofa rya kabiri. Abantu bamufataga bamubuza, kuko n'abapolisi bari hafi bahise baza uriya aramukubita.'

    Uwatanze amakuru ntiyasobanuye neza igihe uwo mupolisi yamaze akubita uwo mugabo cyangwa niba hari izindi mpamvu zirenze kuba yashakaga kwiyahura.

    Twahamagaye Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, ngo agire icyo abivugaho ariko ntiyabasha kwitaba telefoni.

    Mu butumwa Polisi y'igihugu yashyize kuri Twitter, yatangaje ko umupolisi wagaragaye muri ayo mashusho yatawe muri yombi kuko yagaragaje imyitwarire inyuranyije n'igenga akazi akora. Ntabwo Polisi yatangaje niba abari kumwe n'umupolisi wakubise umuturage hari ibihano bahawe.

    Buragira buti 'Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n'imyitwarire ya Polisi y'u Rwanda. Yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi.'

    Iyi myitwarire yamaganywe n'abantu benshi, bavuga ko 'Polisi ikwiye kurinda abaturage aho kubahohotera.'

    Ikindi cyagarutsweho ni imyitozo ihabwa abapolisi mu bijyanye no guhangana n'ibibazo byo mu mutwe, kuko niba koko uwakubiswe yari agiye kwiyahura, birashoboka ko yari afite ibibazo byo mu mutwe, kandi ibyo bikaba bikunze gukemurwa n'ibiganiro aho kuba guhatwa inkoni.

    people wanna commit suide and th be treated like this?😭😭 people are depressed af💔 pic.twitter.com/nWWyxWPpeA

    — Karacyemutse II Jesse 🌴 (@TabtilB) December 29, 2021

    Mwiriwe,

    Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n’imyitwarire ya Polisi y’u Rwanda. Yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi. https://t.co/ns14mqZV87. Murakoze

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 29, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-polisi-yataye-muri-yombi-umupolisi-wagaragaye-akubita-umuturage

  • Rusizi: Umuturage yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyobuhungiro Oscar

    Niyobuhungiro Oscar

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abaturage bari bamaze iminsi batanze amakuru ku bayobozi ba koperative y’abamotari bavuga ko hari moto babonye ifite ibirango RE 611L ikoreshwa mu bikorwa byo kubibira amatungo(ihene) zikajya kubagwa. Iyo moto yaje gukurikiranwa ifatanwa Niyobuhungiro Oscar usanzwe abaga amatungo, ariko abonye agiye kuyifatanwa yahise ayita hasi ariruka aracika.

    CIP Karekezi yagize ati 'Abaturage bamaze gutanga ayo makuru abashinzwe umutekano mu makoperative y’abamotari muri Kamembe bafashe ya Moto bayishyikiriza Polisi, Niyobuhungiro yarirutse arayita. Yaje guca inyuma ajya kuri Polisi ahafungiye iyo Mota abwira umupolisi ko amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu akamurekurira moto. Umupolisi yaramwemereye ariko abimenyesha bagenzi be abamenyesha aho aza guhurira n’uwo muntu amuha iyo ruswa kugira ngo bamufate.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko abapolisi bafatiye mu cyuho Niyibuhungiro arimo gutanga iyo ruswa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abantu gucika ku ngeso mbi yo gushaka gutanga ruswa kugira ngo bahabwe ibyo batemererwa n’amategeko byongeye bakabikora ku bapolisi kandi aribo bashinzwe kurwanya ruswa.

    Ati 'Uriya muntu yagombaga gukurikirana moto ye mu bundi buryo bwemewe n’amategeko atagombye gutanga ruswa, abantu duhora tubakangurira kwirinda ingeso yo kumva ko bazatanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi batemererwa n’amategeko. Byongeye hari abafatwa baha ruswa abapolisi birengagije ko Polisi ari urwego rushinzwe kurwanya ruswa aho iva ikagera.'

    Niyobuhungiro yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ahoy amaze gukorerwa dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rusizi-umuturage-yafatiwe-mu-cyuho-arimo-guha-umupolisi-ruswa

  • Urukundo rwarashonze: Couples z'abasitari nyarwanda zitahiriwe n'urukundo muri uyu mwaka wa 2021 (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka wa 2021 hari couples z'abastar nyarwanda zitigeze zihirwa n'urukundo. Zimwe muri izi couples zatangiye umwaka wa 2021 urukundo rwabo rurimo kuzamo agatotsi kagenda karuganza biza kurangira urukundo ruzimye.

    Izindi couples nazo zaryohewe n'urukundo muri uyu mwaka wa 2021 gusa biza kurangira urukundo rwabo rugeze ku iherezo. Twagerageje kubakorere icyegeranyo cy'izo couples maze tubahitiramo izi zikurikira:

    1. Miss Aurore na Egide

    Umwaka wa 2021 watangiye havugwa agatotsi mu rukundo rwa Miss Aurore Mutesi na Egide Mbabazi uzwi ku izina rya Foxworth. Iyi nkuru yaje kuba impamo kuko ahagana muri Werurwe 2021 ibimenyetso byagiye hanze bigaragaza ko Miss Aurore na Egide batandukanye ndetse kuva icyo gihe kugeza ubu nta numwe ukurikira mugenzi we kuri instagram.

    Miss Aurore na Egide bakanyujijeho mu rukundo

    2. Miss Mwiseneza Josiane na Christian

    Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 nawe ntabwo yigeze ahirwa mu rukundo muri uyu mwaka wa 2019 kuko kuri ubu umusore wari waramwambitse impeta uzwi nka Christian yamaze kwishakira undi mugore ndetse no mu minsi ishize baherutse gukora ubukwe.

    Miss Mwiseneza Josiane na Christian

    3. Juno Kizigenza na Ariel Wayz

    Couple ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz ni imwe muri couples ziza ku isonga zatwitse ndetse zikanagaeuka mu mitwe ya benshi muri uyu mwaka wa 2021 gusa ibi byaje kurangirira mu marira kuko kuri ubu ari Juno Kizigenza ari na Ariel Wayz nta numwe ukurikira mugenzi we ndetse n'amafoto aba bombi bari kumwe bamaze kuyasiba ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwarashonze-couples-zabasitari-nyarwanda-zitahiriwe-nurukundo-muri-uyu-mwaka-wa-2021-amafoto/

  • Amagambo y'umunyamakuru Uncle Austin yaciye amarenga ko yimwe umwana we n'umugore we ugiye kurongorwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin yaciye amarenga ko ashobora kuba yarimwe uburenganzira ku mwana we w'umukobwa yabyaranye na Mwiza Joannah ugiye gukora ubukwe vuba aha.

    Ni nyuma y'amagambo Uncle Austin yavuze yifashishije urukuta rwe rwa Twitter aho yagaragaje ko nta mubyeyi ukwiye kwima umwana we amahirwe yo kubona Se, mu gihe cyose yaba akora inshingano zose.

    Avuga ko umubyeyi urenzaho n'amagambo yo kwangisha umwana Se akwiye guhanwa. Ati 'Umubyeyi wima umwana we amahirwe yo kubona Se kandi ahari ataramwihakanye, ntacyo atamuha, amurihira amashuri, akanarenzaho kubwira umwana amagambo amwangisha undi mubyeyi amwica mu mutwe akiri muto… mba numva akwiye n'igihano.'

    Umubyeyi wima umwana we amahirwe yokubona se kandi ahari ataramwihakanye,ntacyo atamuha,amurihira amashyuri,akanarenzaho kubwira umwana amagambo amwangisha undi mubyeyi amwica mumutwe at a young age ..mba numva akwiye n’igihano.

    — Uncle Austin (@UncleAustinT) December 29, 2021

    Uyu muhanzi yakomeje avuga ko azi neza ko ibi bibaye bikorwa n'umugabo, umugore yakwifashisha imbuga nkoranyambaga agatabaza, akagana inzego, akitabaza n'amategeko kugeza ubwo umugabo ahawe igihano.

    Yavuze ko hari abantu benshi bari kunyura mu bihe nk'ibi, asaba bamwe mu babyeyi kwirinda kwikunda no kwangisha abana ababyeyi kuko bigira ingaruka ku mwana mu gihe kirekire.

    Nyuma yo gutangaza ibi hatangiye kwibabwa niba ibi byaba byaramubayeho na we ,gusa hari andi makuru avuga ko mu gihe Mwiza Joannah yitegura gukora ubukwe, yatangiye kwangisha Uncle Austin umwana babyaranye; ndetse ko abwira amagambo atari meza uyu mwana agamije kumwangisha Se. Amakuru akomeza avuga ko Uncle Austin atagihura n'umwana we, ndetse ko iyo abishatse asaba uburenganzira.

    Mwiza Joannah na Osteen bagiye kurushinga.

    Source : https://yegob.rw/amagambo-yumunyamakuru-uncle-austin-yaciye-amarenga-ko-yimwe-umwana-we-numugore-we-ugiye-kurongorwa/

  • Mashami Vincent yahamagaye Amavubi y’abakinny… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mugoroba, nibwo Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 26 barimo amaraso mashya, bagomba kwitabira imyitozo yo kwitegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Guinea.

    Ikipe y’igihugu ya Guinea iri mu Rwanda aho yaje kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika, kizabera muri Cameroun muri Mutarama umwaka utaha. Muri iyi myiteguro, Guinea izipima n’u Rwanda mu mikino ibiri ya gicuti.

    Guinea yageze mu Rwanda 

    Mu bakinnyi Mashami Vincent yahamagaye, harimo abakinnyi bisanze mu mavubi bwa mbere, barimo Ishimwe Jean Pierre usanzwe ufatira ikipe ya APR FC, Hakizimana Adolphe na ni umuzamu wa Rayon Sports na we wahawe ikaze mu ikipe y’igihugu nyuma y’iminsi yitwara neza.

    Ndayishimiye Thierry uri mu mwaka we wa mbere muri Kiyovu Sport, yisanze mu bakinnyi bahamagawe nyuma yo gutsinda igitego cya mbere muri Kiyovu Sport ubwo banganyaga na Bugesera FC. Mugisha Bonheur, na we yahawe ikaze mu ikipe y’igihugu, nyuma yo kuba umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe kuva yayigeramo. Muhozi Fred ufite ibitego bine muri shampiyona uyu mwaka, na we yahawe uruhushya rwo kwitwa umukinnyi w’amavubi bigendanye n’uko ari kwitwara muri Espoir FC. Joeffrey Rene Assouman ukinira Hillerodfodbold nawe yahamagawe bwa mbere.

    Abakinnyi bahamagawe

    Abazamu:

    ISHIMWE Jean Pierre (APR FC)

    NTWALI Fiacre (AS Kigali) 

    HAKIZIMANA Adolphe 

    Ba myugariro:

    SERUMOGO Ali (Kiyovu SC)

    NKUBANA Marc (Gasogi United)

    NIYOMUGABO Claude (APR FC)

    RUTANGA Eric (Police FC)

    USENGIMANA Faustin (Police FC)

    NGENDAHIMANA Eric (SC Kiyovu)

    NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)

    NDAYISHIMIYE Thierry (Kiyovu SC)

    BUREGEYA Prince (APR FC).

    Abakina mu kibuga hagati:

    RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)

    MUHIRE Kevin (Rayon Sports FC)

    NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)

    MUGISHA Bonheur (APR FC)

    MANISHIMWE Djabel (APR FC)

    BENEDATA Janvier (SC Kiyovu)

    HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC)

    Joeffrey Rene Assouman (Hillerødfodbold).

    Ba rutahizamu: 

    SUGIRA Ernest (AS Kigali)

    USENGIMANA Danny (Police FC)

    MUGUNGA Yves (APR FC)

    BYIRINGIRO Lague (APR FC)

    MUGENZI Cédric (SC Kiyovu)

    MUHOZI Fred (Espoir FC)

    Tariki 3 na tariki 6 Mutarama nibwo amavubi azakina iyi mikino, ubundi Guinea ihite yerekeza muri Cameroun kuko imikino y’igikombe cya Afurika izatangira tariki 9 Mutarama igere tariki 6 Mutarama 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113027/mashami-vincent-yahamagaye-amavubi-yabakinnyi-26-barimo-1-ukina-hanze-113027.html