Category: Uncategorized

  • Abakobwa umunani binjijwe mu Babikira b’Umuryango 'Inshuti z’Abakene’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe bakoze amasezerano mashya abandi bakora aya burundu

    Bamwe bakoze amasezerano mashya abandi bakora aya burundu

    Ni mu muhango wabereye muri Paruwasi Gatolika 'Umubyeyi ugira Ibambe' ya Rutongo tariki 27 Ukuboza 2021, uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, aho Aba Novisi umunani bagizwe Ababikira ku mugaragaro, mu gihe Ababikira batandatu bakoze amasezerano ya burundu.

    Muri iyo Misa yabereyemo uwo muhango kandi wari n’umwanya wo gushimira Imana, kubera imyaka 35 Umuryango 'Inshuti z’Abakene' umaze ushinzwe ndetse n’imyaka 10 ishize ubutumwa bw’uwo muryango bwemewe ku mugaragaro na Kiliziya.

    Abakobwa b’aba Novisi bakoze amasezerano mashya abinjiza mu Bubikira, ni Jeanne d’Arc Umuhoza wo muri Paruwasi ya Mbogo Arkidiyosezi ya Kigali, Léontine Twizeyemariya wo muri Paruwasi ya Nyarurema muri Diyosezi ya Byumba, Lucie Mukamurangira wo muri Paruwasi ya Rukira Diyosezi ya Kibungo, na Marie Louise Uwayezu wo muri Paruwasi Kabgayi Diyosezi ya Kabgayi.

    Abandi ni Alphonsine Uwimana wo muri Paruwasi ya Kibirizi Diyosezi ya Butare, Christine Dusengimana wo muri Paruwasi ya Munyana Arkidiyosezi ya Kigali, Clementine Uwamariya wo muri Paruwasi ya Shyorongi Arkidiyosezi ya Kigali na Florence Mukansanga wo muri Paruwasi ya Mbogo Arkidiyosezi ya Kigali.

    Ni mu gihe Ababikira batandatu bakoze amasezerano ya burundu ari bo, Sr Denise Musabyimana wo muri Paruwasi Zaza Diyosezi ya Kibungo, Sr Francine Mukanyonga wo muri Paruwasi Nyamiyaga Diyosezi ya Butare, Sr Alice Niyonsaba wo muri Paruwasi Kabgayi, Sr Alphonsine Mukamana wo muri Paruwasi Ruli Arkidiyosezi ya Kigali, Sr Appolinarie Mukansanga wo muri Paruwasi Ruli Diyosezi ya Ruhengeli na Sr Christine Nyirandikubwayo wo muri Paruwasi Nemba Diyosezi ya Ruhengeli.

    Mu butumwa bwa Antoine Cardinal Kambanda, yabanje kubibutsa ko umuhamagaro wabo ari uwo bahamagawemo n’Imana bari kumwe na Nyagasani, abibutsa ko kwiha Imana atari ibintu umuntu yipangira hatarimo ibimenyetso by’Imana.

    Yabasabye gushikama mu butumwa bahawe, birinda kugira ubwoba, ahubwo bakarushako kwegera Nyagasani, bamukurikira, kumuhereza barangwa no kwigomwa, birinda n’ibibazitira, ahubwo bakamenya guhitamo igikwiye.

    Cardinal Kambanda kandi yababwiye ko ubugingo bwabigaragarije muri Yezu Kristu bubabera intwaro yo guhumuriza abafite ibibazo by’ubuzima, abihebye, abigunze, abafite ubwoba, abahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, n’abageze ku rwego rwo kwiheba bakaba bakwiyahura. Yababwiye ko kuba muri Kristu birenze kure ubukene n’ububabare kandi ko kwiyegurira Imana nyakuri ari ukuyikunda bakiyibagirwa mu buzima bwabo, bagasigara babereyeho Imana gusa.

    Yongeyeho ati 'Uku niko kwiyegurira Imana ku bw’aya masezerano, ku isonga isezerano ryo kumvira ari na rwo rufunguzo rw’andi masezerano. Bavandimwe rero ni byo tubifuriza kandi ni na byo tubasabira'.

    Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo witabiriye uwo muhango, yashimangiye ubufatanye bukomeje kuranga Kiliziya na Leta ndetse anasaba ko bwarushaho gushinga imizi, ashima cyane uburere n’uburezi bitangirwa mu bigo by’Abihayimana Gatolika, anasaba ko hakongerwa imbaraga kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kwiyongera.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakobwa-umunani-binjijwe-mu-babikira-b-umuryango-inshuti-z-abakene

  • Kicukiro : Akabari kafashwe n’inkongi y’umuriro kangirikiramo ibirimo inzoga #rwanda #RwOT

    Ababonye iyo nkongi iba bavuze ko iyo nkongi yari ifite ingufu ku buryo kuyizimya byasabye kwitabaza imodoka zabugenewe za Polisi hamwe n’imodoka yo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe.

    Ibi ngo byatumye inkongi itibasira isoko rya Kabeza byegeranye cyane. Ni mu gihe abacuruzi bamwe bari bamaze guhungisha ibicuruzwa byabo.

    Icyateye iyo nkongi nticyahise kimenyekana, gusa ngo ibyari mu kabari byo byatikiriye muri iyo nkongi. Ba nyiri ako kabari na bo ntibabashije guhita bagira icyo batangaza ako kanya ariko biravugwa ko bari bafite ubwishingizi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kicukiro-Akabari-kafashwe-n-inkongi-y-umuriro-kangirikiramo-ibirimo-inzoga

  • Uganda: Umwanditsi unenga Museveni yafunzwe bitera abaturage guhaguruka #rwanda #RwOT

    Impamvu yatumye afungwa ntiramenyekana, ariko kuri Twitter mu gihe gishize yagiye anenga Perezida wa Uganda Yoweri Museveni n'umuhungu we Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba.

    Yavuze ko Liyetona Jenerali Kainerugaba afite “umubyibuho ukabije”, anavuga ko “ba Museveni bateje akababaro kenshi cyane muri iki gihugu”.

    BBC yasabye polisi ya Uganda kugira icyo ibivugaho.

    Ntiremeza ifungwa rya Rukirabashaija, ariko umwunganizi we mu mategeko Eron Kiiza yavuze ko yafunzwe n'itsinda ry'ubutasi ku byaha ryo muri polisi ya Uganda, mu nkengero y'umurwa mukuru Kampala.

    Bwana Kiiza yongeyeho ko atarashobora kugera kuri uwo mwanditsi w'ibitabo, kandi ko atarashyirirwaho ibirego.

    Mu butumwa aheruka gutangaza kuri Facebook mbere yuko atwarwa ku wa kabiri, Rukirabashaija yanditse ati: “Nfungiwe mu rugo. Abagabo bafite imbunda barimo kumena urugi rwanjye. Baravuga ko ari abapolisi ariko ntibambaye imyenda ibaranga. Nifungiraniye mu nzu”.

    Rukirabashaija yatsindiye igihembo cy'uyu mwaka cy'umwanditsi wo mu mahanga wagaragaje ubutwari mu bwanditsi bwe, kizwi nka Pen Pinter Prize's International Writer of Courage award.

    Azwi cyane kubera igitabo cye yise The Greedy Barbarian, aho anenga, mu buryo bwo gutera urwenya, ruswa mu bari mu butegetsi bwo hejuru mu gihugu yihimbiye (fiction) mu mvugo ye y'umwanditsi.

    Anazwi kandi kubera igitabo kindi yise Banana Republic: Where Writing is Treasonous, aho avuga ku iyicwarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) yakorewe ubwo yari afunze mu 2020.

    Perezida Museveni, w'imyaka 77, amaze imyaka 35 ari ku butegetsi, kandi hashize igihe hari uguhwihwisa ko arimo gutegurira umuhungu we – ukomeye mu gisirikare – kuzamusimbura.

    Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi Forum for Democratic Change (FDC) ryamaganye ifungwa rya Rukirabashaija, risaba ko arekurwa.

    Intero (hashtag) #FreeKakwenza (rekura Kakwenza) irimo kugarukwaho cyane kuri Twitter muri Uganda.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-umwanditsi-unenga-museveni-yafunzwe-bitera-abaturage-guhaguruka

  • Indi baruwa y’Umwarimu wasezeye ku kazi kubera kwanga kwikingiza #rwanda #RwOT

    Ibaruwa y’uyu mwarimu witwa Ngabonziza Innocent, yanditswe kuri uyu wa Gatatu tarik 29 Ukuboza 2021, yavuze ko ayanditse ashaka gusezera.

    Iyi baruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere, yatangiye agira ati 'Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe gusezera akazi k’uburezi.'

    Akomeza agira ati 'Muri macye nari nsanzwe ndi umurezi ku ishuri ryisumbuye rwa G.S Kabiza ho mu Murenge wa Nyamyumba. Bitewe n’imyizerere yanjye ku giti cyanjye ku bwo kubaha umutimanama wanjye n’icyo ijambo ry’Imana rivuga, sinemera kwiteza urukindo rwa COVID-19. Bityo rero nsezeye akazi kuko ntawemerewe kubana n’abanyeshuri atarakingiwe.'

    Uyu mwarimu asezeye nyuma y’icyumweru kimwe hari undi wo mu Karere ka Karongi na we wasezeye avuga ko na we adashobora kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

    Muri iyi baruwa yanditswe tariki 22 Ukuboza 2021, uyu mwarimu witwa Mutuyimana Zibie, agira ati 'Ku mpamvu zo kumvira umutimanama wanjye Uwiteka Imana inyoboreramo nkaba ntarikingiza nshingiye ku myanzuro y’Inama y’Abayobozi ivuga ko umuntu utarikingije atemerewe kujya mu kazi, nifuje gusezera kugira ngo ntabangamira uburenganzira bw’abo tubana buri munsi mu kazi.'

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wasuye Akarere ka Rubavu ahavugwa bamwe mu baturage banze kwikingiza, yabahaye nyirantarengwa ko batagomba kurenza tariki 31 Ukuboza 2021 batarikingiza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Indi-baruwa-y-Umwarimu-wasezeye-ku-kazi-kubera-kwanga-kwikingiza

  • Ya mande ducibwa mu muhanda agarukira abaturage mu bikorwa bibafitiye akamaro – #rwanda #RwOT

    Nubwo hari abavuga ko Polisi ibikora igamije kwihaza mu ngengo y'imari yayo, inshuro nyinshi yakunze kwerekana ko amande acibwa abakoresha ibinyabiziga ateganywa n'itegeko kandi rigamije kurengera ubuzima bw'abaturage.

    Gusa hari ingingo imwe Polisi itajya ikomozaho; ni uko igice gikomeye cy'amande acibwa abakoresha umuhanda ashyirwa mu bikorwa bifitiye akamaro sosiyete.

    Urugero rwa vuba ni ibikorwa biheruka gutahwa ku wa 28 Ukuboza 2021, ubwo hasozwaga Police Week, yakozwemo ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 997 Frw.

    Muri ibyo bikorwa, Polisi yubakiye abaturage inzu 30 aho buri karere kubatswemo imwe, itanga imirasire y'izuba 4578, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1600 n'imodoka yahawe Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo wahize iyindi mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19. Yanatanze imitiba y'inzuki ya kijyambere ku makoperative 11, inka enye inubaka aho ziterewa umuti hagera kuri 13.

    Mu yandi magambo, nubwo ibihumbi byawe 25.000 Frw bishobora kugira akamaro, Polisi yifuza ko wagabanya umuvuduko.

    Kuvuga ko abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda buri munsi na buri mwaka, babyuka bakajya mu modoka bakerekeza mu muhanda bagamije gukusanya amafaranga abafitiye akamaro gusa, kwaba ari ukwirengagiza akaga katerwaga n'impanuka zo mu muhanda.

    Hari n'abageze aho bavuga ko camera zo ku muhanda zigenzura umuvuduko w'imodoka zashyizwe mu bice bitandukanye hagamijwe kurushaho gukusanya amafaranga.

    Iteka rya Perezida No 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo, rigena ko imodoka zigomba kugendera ku muvuduko uri hagati y'ibilometero 25-80 ku isaha.

    Mu mwaka ushize, camera zigenzura umuvuduko wo ku muhanda zashyizweho mu bice bitandukanye bya Kigali. Ibyapa byinshi byashyizwe mu duce dutandukanye mu mujyi byerekana ko umuvuduko ugenderwaho ari uwa 40km/h.

    Ku mpamvu zitandukanye, abashoferi benshi bagiye bagwa mu makosa yo kunyuranya n'amategeko yo mu muhanda. Ubundi bakwiye gushimira ko izi ngamba zashyizweho. Zarokoye ubuzima bwa benshi.

    Imibare irivugira

    Mu mezi icumi ya 2019, mbere y'ishyirwaho rya camera, impanuka zo mu muhanda zatewe n'umuvuduko ukabije zahitanye abantu 739. Camera zashyizweho umwaka ushize.

    Imibare y'Ishami rya Polisi yo mu Muhanda yerekana ko mu gihe nk'icyo uyu mwaka, abahitanywe n'impanuka zo mu muhanda bagabanutse bagera kuri 548. Iri gabanuka ringana na 25.8%, ryagakwiye kuba impamvu yo kwishimira.

    Iyi mibare yerekana ko Polisi ikora izindi nshingano zirimo kurokora ubuzima bw'abantu no kubaka ibikorwa biteza imbere ry'abaturage.

    Polisi y'Igihugu isanzwe inatanga umusanzu wayo mu ngeri zitandukanye nk'aho igira uruhare mu kunganira Mutuelle de Santé.

    Imibare y'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko inkunga ya Leta inyuze mu misanzu ishyigikira mituweli yashyizweho mu 2019, igeze kuri miliyari 29 Frw. Mu 2019/2020 habonetse miliyari 10 Frw mu gihe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Werurwe 2021 habonetse miliyari 19 Frw. Iyi misanzu itangwa n'ibigo birimo iby'itumanaho, Polisi n'ibindi.

    Polisi y’u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa yabageneye byatwaye agera kuri 997.000.000 Frw. Muri buri karere ko mu Rwanda hubatswe inzu yashyikirijwe utishoboye

    Byari ibyishimo ubwo uyu muturage utishoboye yashyikirizwaga inzu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ya-mande-ducibwa-mu-muhanda-agarukira-abaturage-mu-bikorwa-bibafitiye-akamaro

  • Umugore wa Rusesabagina yatakambiye USA ngo itegeke u Rwanda rurekure umugabo we #rwanda #RwOT

    Madamu Taciana Rusesabagina, umugore wa Paul Rusesabagina arasaba Leta Zunze ubumwe z'Amerika kwinjira mu kibazo cy'umugabo we ufungiye mu Rwanda akarekurwa ku mpamvu zo gutabara ubuzima bwe.

    Ibi Madamu Rusesabagina yabisabye binyuze mu nyandiko yasohowe n'ikinyamakuru Washington Post cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuri uyu wa kabiri.

    Umutwe w'iyi nyandiko ndende iri mu rurimi rw'Icyongereza ugenekereje mu Kinyarwanda ugira uti: 'umugabo wanjye yemeye guhara ubuzima bwe arinda abantu amagana mu Rwanda. Ubu nawe akeneye ubufasha bwacu.'

    Madamu Rusesabagina avuga ko umwaka umaze kurangira umugabo we ashutswe akavanwa i Texas akajyanwa ku wundi mugabane kuburanishwa ndetse ko icyaha umugabo we azira ari ugukoresha ijwi rye.

    Uyu mugore avuga ko yagarutse ku mateka y'umugabo we muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ko yakoresheje amagambo ye n'ubwenge mu kurokora abantu barenga 1000 bikamuhesha umudali muri 2005.

    Muri iyo nyandiko,Madamu Rusesabagina yavuze ko we n'umugabo we bamaze imyaka 20 baharanira gutsimbakaza demokarasi,ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda.

    Uyu mugore yavuze ko umugabo ngo yabaye ijwi ry'abatagira kivugira ndetse asaba ko mu Rwanda haba demokarasi.

    Uyu mugore yavuze ko umugabo yafunzwe mu buryo bunyuranyije amategeko,iyicwarubozo no kumara igihe kinini afungiye mu kato.

    Madamu Rusesabagina yavuze ko urubanza rwa Rusesabagina ari ikinamico yari igamije gucecekesha uwari ku isonga mu kunenga ubutegetsi.

    Uyu mugore yavuze ko icyaha Rusesabagina azira kuba impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu.

    Madamu Rusesabagina yavuze ko umugabo we arwaye kanseri n'uburwayi bw'umutima asaba Amerika gusaba u Rwanda kurekura umugabo we ku mpamvu zo kurokora ubuzima bwe.

    Tariki 20 Nzeri 2021,Urugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n'izambukiranya imbibi rwakatiye igifungo cy'imyaka 25 Rusesabagina Paul nyuma yo guhamwa n'ibyaha binyuranye birimo n'iby'iterabwoba.

    Rusesabagina w'imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe.

    Urukiko rushingiye ku byo Paul Rusesabagina yemereye urukiko, ubuhamya bwa bagenzi be, inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ye n'ibyo yavuganye n'abandi kuri WhatsApp, byerekana ko yashinze Umutwe wa FLN, anaba muri MRCD.

    Source: IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugore-wa-rusesabagina-yatakambiye-usa-ngo-itegeke-u-rwanda-rurekure-umugabo

  • Mwiza Joannah wabyaranye na Uncle Austin biravugwa ko arikumwima uburenganzira ku mwana we #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa uyu muhanzi yatanze abinyujieje ku rubuga rwe rwa Twitter, hari bimwe mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe n'abamukurikira bihamaya ko bemeranya nawe. Ko ibyo ababyeyi bapfa, bitagakwiye kugira ingaruka ku mwanya babyaranye.

    Umubyeyi wima umwana we amahirwe yokubona se kandi ahari ataramwihakanye,ntacyo atamuha,amurihira amashyuri,akanarenzaho kubwira umwana amagambo amwangisha undi mubyeyi amwica mumutwe at a young age ..mba numva akwiye n’igihano.

    — Uncle Austin (@UncleAustinT) December 29, 2021

    Uwitwa Hirwa Paccy yagize ati 'Ni ukuri pe! Icyo ababyeyi baba bapfa cyose ntikireba abana. Abana baba bakura bagira ubwenge, nabo mu mibereho yabo babona ukuri ariko ntawubihereranye ngo abice mu mutwe.'

    Byukusenge Felix we yanditse avuga ko 'umwana buri mubyeyi wese amufiteho uburenganzira'. Abwira Uncle Austin ko niba afite iki kibazo yakwegera abanyamategeko 'bakagusobanurira byimbitse'.

    Mu butumwa bwe, Uncle Austin yagaragaje ko nta mubyeyi ukwiye kwima umwana we amahirwe yo kubona Se, mu gihe cyose yaba akora inshingano zose.

    Avuga ko umubyeyi urenzaho n'amagambo yo kwangisha umwana Se akwiye guhanwa. Ati 'Umubyeyi wima umwana we amahirwe yo kubona Se kandi ahari ataramwihakanye, ntacyo atamuha, amurihira amashuri, akanarenzaho kubwira umwana amagambo amwangisha undi mubyeyi amwica mu mutwe akiri muto… mba numva akwiye n'igihano.'

    Uyu muhanzi yakomeje avuga ko azi neza ko ibi bibaye bikorwa n'umugabo, umugore yakwifashisha imbuga nkoranyambaga agatabaza, akagana inzego, akitabaza n'amategeko kugeza ubwo umugabo ahawe igihano.

    Yavuze ko hari abantu benshi bari kunyura mu bihe nk'ibi, asaba bamwe mu babyeyi kwirinda kwikunda no kwangisha abana ababyeyi kuko bigira ingaruka ku mwana mu gihe kirekire.

    Uyu muhanzi wibanda ku njyana ya Afrobeat mu bihangano bye, ntiyigeze yerura ngo agaragaze ko nawe afite ikibazo nk'iki. Ahubwo ubutumwa bwe bugaragaza ko yavugiraga abandi babyeyi bari guca mu bihe nk'ibi.

    Uncle Austin asanzwe afite umwana w'umukobwa witwa London Ava Luwano, yabyaranye na Mwiza Joannah batandukanye.

    Uyu Mwiza Joannah watandukanye na Uncle Austin yatangiye ubuzima bushya, ajya mu rukundo n'undi musore witwa Osteen bitegura gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

    Ku wa 8 Ukwakira 2021, Mwiza Joannah yashyize amafoto kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yambitswe impeta y'urukundo. Ati 'Yabikoze Osteen! Ndiyumva nk'uwagatangaza kandi ndatuje.'

    Amakuru dukesha Ikinyamakuru Inyarwanda mu gihe Mwiza Joannah yitegura gukora ubukwe, yatangiye kwangisha Uncle Austin umwana babyaranye; ndetse ko abwira amagambo atari meza uyu mwana agamije kumwangisha Se. Amakuru akomeza avuga ko Uncle Austin atagihura n'umwana we, ndetse ko iyo abishatse asaba uburenganzira.

    INYARWANDA yanahawe amakuru avuga ko kugeza ubu Uncle Austin yamaze gutanga ikirego mu rukiko, asaba ko ahabwa uburenganzira ku mwana.

    Yatanze ikirego ariko mu gihe amaze imyaka ine arwana intambara, asaba ko ahabwa uburenganzira ku mwana.

    Kuva ubwo iyi nkuru yategurwaga, Uncle Austin ntiyabonetse ku murongo wa telefoni ngo agire icyo avuga ku makuru avuga ko yimwe uburenganzira ku mwana we.

    Mwiza Joannah yagaragaje ko yambitswe impeta y'urukundo
    SOurce:INYARWANDA.COM

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mwiza-joannah-wabyaranye-na-uncle-austin-biravugwa-ko-arikwima-uburenzira-uyu

  • Abagore n’abakobwa 90 bagorowe barahiriye kutazasubira mu ngeso mbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y

    Nyuma y’amasomo bahawe biyemeje kutazasubira mu ngeso mbi bahozemo

    Babitangaje ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, ubwo basozaga amasomo bari bamaze igihe cy’amezi 9 bahabwa, arimo guteka, ubudozi no gutunganya imisatsi.

    Guhurizwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata ngo byabafashije kwitekerezaho kuko bahigishirijwe byinshi birimo indangagaciro z’Umunyarwanda, bityo bituma barushaho gusobanukirwa ko bari baratandukiriye kuko ibyo barimo mbere byabatereye umwanya ndetse binabatesha agaciro mu muryango nyarwanda, ku buryo badashobora kongera kubisubiramo ukundi.

    Angelique Uwiragiye wo mu Karere ka Ngoma, avuga ko yakoraga akazi k’uburaya ariko amaze kugezwa i Gitagata yahigiye byinshi birimo umwuga w’ubudozi, bituma afata umwanzuro wo Kureka izo ngeso mbi.

    Ati 'Nabashije kumenya ko hari indangagaciro nyinshi nari narirengagije, nk’iyo kwihesha agaciro nari narayitakaje, iyo gukunda igihugu nari narayitakaje kuko ntabwo waba ukunda igihugu ngo wicuruze, ntabwo waba ukunda igihugu ngo usenyere bagenzi bawe. Ubu aha mpavuye mfite ingamba nshya zo gukora, ngakura amaboko mu mifuka sintegereze ayo abagabo baribunzanire, kuko nasanze ibibazo byose bidakemurwa n’ubusambanyi'.

    Hidayat Muganga wari warabaswe n’ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi, avuga ko yari yarananiye ababyeyi, akaba yicuza umwanya yataye akoresha ibiyobyabwenge kuko byatumye atarangiza amashuri ye.

    Ati 'Ubu rwanshizemo, ntekereza neza, mbasha kwitekerezaho ngafata umwanzuro w’umubiri wanjye, ariko iyo wabinyoye uba wumva ko nta wundi muntu wakurusha agaciro, n’umubyeyi yakubwira ikintu ukajya umusubiza nk’aho atakubyaye. Ubu imico yarahindutse na mama naramurahiriye ko ntazabisubiramo kuko byatumye nta agaciro'.

    Bahawe impamyabushobozi

    Bahawe impamyabushobozi

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, avuga ko aho bagororerwa baba babonye iby’ibanze ariko kandi ngo mu gihe bagiye hanze nabwo biba bisaba ko bakurikiranwa bakababa hafi.

    Ati 'Turasaba abayobozi b’uturere mubakurikirane, buriya igororamuco ntabwo risozwa no kuvuga ngo twasoje uyu munsi, ahubwo baba babonye iby’ibanze baniyemeje guhinduka, ariko iyo bagiye mu buzima busanzwe bisaba y’uko dukomeza kubaba hafi ndetse no kubahuza n’ababafasha bakabagira inama. Turagira ngo rwose dusaba aho bazajya ko babaherekeza'.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Assumpta Ingabire, avuga ko mbere y’uko basoza amasomo yabo habanje gutegurwa imiryango yabo kugira ngo izabakire, gusa ngo hari n’icyo ubuyobozi bubateganyiriza.

    Ati 'Twumvikanye n’ubuyobozi bw’uturere uko buri wese mu byo yize afashwa, ni abantu bashobora kubonerwa imirimo, ni abantu bashobora guhabwa ibikoresho niba ari umudozi bakamuha imashini cyangwa bakamuha igishoro, hanyuma na we agakomeza ubuzima bwe. Ni yo mpamvu ibyo tuzabafasha byose, niba ashakiwe akazi muri hoteli najyane ikinyabupfura akore akazi uko yakize ariko afite n’imyitwarire ihamye'.

    Mu byo bize harimo no guteka

    Mu byo bize harimo no guteka

    Mu basoje harimo abize ibijyanye n’ubudozi 35, ibijyanye no gutunganya imisatsi ni 33 na ho 22 bize guteka.

    Kuva tariki 01 Kamena 2019, ubwo Ikigo ngororamuco cya Gitagata cyantangiraga kwakira abakobwa n’abagore, hamaze gusorezwa ibyiciro bitatu byanyuzemo abagera kuri 276 bigishijwe imyuga itandukanye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagore-n-abakobwa-90-bagorowe-barahiriye-kutazasubira-mu-ngeso-mbi

  • Perezida wa Mozambique yongeye gushimira Abanyarwanda kuba baremeye kubaha Abasirikare #rwanda #RwOT

    Perezida Philipe Nyusi yakoze uru ruzinduko kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 aherekejwe na Minisitiri w’Umutekano w’iki Gihugu bakaba bakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo za Moambique w’agateganyo, Brig Gen Vidigal.

    Nyuma yo kugezwaho uko ibikorwa byo kugarura amahoro i Cabo Delgado, Perezida Philipe Nyusi yahuye n’abayoboye ingabo ziri mu butumwa muri aka gace barimo uyoboye iz’u Rwanda ndetse n’uyoboye iza SADC.

    President Nyusi yashimiye ibihugu byose bifite ingabo zaje mu butumwa mu Gihugu cye ku kazi keza ziri gukora ko guhashya ibyihebe ndetse aboneraho kubisaba gukomeza ibikorwa bya Gisirikare mu Turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, Nangade Mueda na Ibo island.

    Yaboneyeho kongera gushimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange kuba baremeye kohereza abana babo mu bikorwa byo kurandura ibyihebe kandi ko ubwitange bwabo buzahora mu mitima y’Abanyagihugu cye.

    Mu mpera za Nzeri 2021, Perezida Nyusi na bwo yari yashimiye byimazeyo mugenzi we Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu Ntara ya Cabo Delgado bakanaganira n’ingabo z’u Rwanda ziriyo.

    Perezida Paul Kahame washimiye uko ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa ziri kwitwara, yaboneyeho kuzibwira ko akazi ari bwo gasa nk’agatangiye kuko uretse kuba barakoze ibikorwa bikomeye byo kwirukana ibyihebe mu birindiro byabyo ariko ko ibikorwa nk’ibi bikomeje kandi ko no gutuma habaho amahoro arambye bigomba kugerwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Perezida-wa-Mozambique-yongeye-gushimira-Abanyarwanda-kuba-baremeye-kubaha-Abasirikare

  • Rusizi: Umugabo yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abaturage bari bamaze iminsi batanze amakuru ku bayobozi ba koperative y'abamotari bavuga ko hari moto babonye ikoreshwa mu bikorwa byo kubibira amatungo (ihene) zikajya kubagwa ari na yo yaje gufatwa.

    CIP Karekezi yavuze ko bamaze gutanga ayo makuru abashinzwe umutekano mu makoperative y'abamotari muri Kamembe bafashe ya moto bayishyikiriza Polisi ariko uwari uyiriho aracika.

    Yaje guca inyuma ajya kuri Polisi ahafungiye iyo Mota abwira umupolisi ko amuha amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu akamurekurira moto. Umupolisi yaramwemereye ariko abimenyesha bagenzi be abamenyesha aho aza guhurira n'uwo muntu amuha iyo ruswa kugira ngo bamufate.

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko abapolisi bafatiye mu cyuho uwo mugabo arimo gutanga iyo ruswa.

    Yaboneyeho kongera gukangurira abantu gucika ku ngeso mbi yo gushaka gutanga ruswa kugira ngo bahabwe ibyo batemererwa n'amategeko byongeye bakabikora ku bapolisi kandi aribo bashinzwe kurwanya ruswa.

    Ati' Uriya muntu yagombaga gukurikirana moto ye mu bundi buryo bwemewe n'amategeko atagombye gutanga ruswa, abantu duhora tubakangurira kwirinda ingeso yo kumva ko bazatanga ruswa kugira ngo bahabwe serivisi batemererwa n'amategeko. Byongeye hari abafatwa baha ruswa abapolisi birengagije ko Polisi ari urwego rushinzwe kurwanya ruswa aho iva ikagera.'

    Uwo mugabo wafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe aho yamaze gukorerwa dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-yafatiwe-mu-cyuho-arimo-guha-umupolisi-ruswa