Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yasabye abakora mu nzego z'umutekano, gukomeza gukorana umwete wabaranze muri 2021 #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwifuriza inzego z'umutekano umwaka mwiza wa 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yazishimiye ubwitange bwaziranze mu mwaka 2021, azisaba gukomeza gukorana umwete zikomeza kubakira ku cyizere abaturage bazifitiye.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, rikubiyemo ubutumwa bugenewe inzego z'umutekano rivuga ko  Nubwo uyu mwaka waranzwe n'ibibazo by'umwihariko aho isi yari igihanganye n'icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yashimiye ingabo z'u Rwanda n'abakora mu nzego z'umutekano, uburyo batahwemye kugaragaza umurava barangajwe imbere n'ubunyamwuga  haba imbere mu gihugu no mu mahanga akaba ariyo mpamvu Igihugu kibashimiye.

    U Rwanda nk'igihugu gishimwa muri Afurika mu bijyanye n'umutekano, uyu mwaka cyakomeje kwitabazwa n'amahanga mu kugarura amahoro n'umutekano aho byabaga bigoye.

    Nko muri Nyakanga uyu mwaka, ingabo zisaga igihumbi zoherejwe muri Mozambique ku busabe bw'icyo gihugu, kugira ngo zifatanye n'abandi mu guhashya imitwe y'iterabwobwa mu ntara ya Cabo Delgado.

    Abo baje biyongera ku bandi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye, muri Centrafrique n'ahandi. Perezida Kagame yavuze ko nubwo bari kure y'imiryango yabo, umuhate wabo n'ubwitange Abaturarwanda babizirikana.

    Perezida Kagame yavuze ko 'Mu gihe hatangirwa umwaka mushya, abasaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro zibaranga no gukomeza umuhate ubaranga nk'Abanyarwanda.' Yabasabye kuzirikana indahiro barahiye yo gukomeza gukorera u Rwanda n'abanyarwanda mu bushishozi, avuga ko ari byo bategerejweho no mu mwaka utaha 'kugira ngo bahorane icyizere cy'abaturage n'inshuti z'u Rwanda.'

    The post Perezida Kagame yasabye abakora mu nzego z'umutekano, gukomeza gukorana umwete wabaranze muri 2021 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/30/perezida-kagame-yasabye-abakora-mu-nzego-zumutekano-gukomeza-gukorana-umwete-wabaranze-muri-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yasabye-abakora-mu-nzego-zumutekano-gukomeza-gukorana-umwete-wabaranze-muri-2021

  • The Ben yageze muri Amerika aho ategerejwe n… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kwandika izina ku mitima y'abanyarwanda benshi, yaba abatuye mu Rwanda n'ababa hirya no hino ku Isi, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yamaze kugera Dallas aho yitegura kugirana ibihe byiza n'abakunzi b'umuziki we biganjemo abanyarwanda benshi batuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

    Mu kiganiro gito yagiranye na InyaRwanda yagize ati:'Nageze Dallas kandi niteguye gusozanya no gutangirana umwaka n'abakunzi banjye.' Iki gikorwa kikaba cyarateguwe na Innox Entertainment kikazabera muri Nova Event Center kuwa 01 Mutarama 2022.

    Kwinjira ahanzwe n'amadorali 50, naho mu myanya y’icyubahiro ni amadolari 150. Abemerewe kucyitabira bakaba ari abagejeje imyaka 18 kuzamura.

    Umuhanzikazi w’umunyarwanda banakoranye indirimbo yitwa 'Ko Nahindutse', Scillah akaba ari umwe mu bamaze kwerekana ko bishimiye gusozanya no kwinjirana mu mwaka mushya na The Ben.

    Yagize ati:'Mbega ibintu by'agatangaza! Gusozanya umwaka n'igisamagwe kimwe kandi cyonyine The Ben.' The Ben ageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'igihe kitari gito yari amaze mu gihugu cya Tanzania mu bikorwa by'umuziki.

    Birimo n'indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz no gusoza imirimo ya Album amaze imyaka 3 atunganya iriho  indirimbo 12. Kimwe cya kabiri izisanzwe, ikindi izo kuramya no guhimbaza Imana.The Ben yizihirije noheli i Dar Es Salaam

    The Ben yamaze kugera mu mujyi wa Dallas muri Amerika

    Scillaha yagaragaje ko yishimiye gusozanya umwaka na The Ben

    Scillah kandi yagaragaje ko atewe ishema n’indirimbo ya The Ben na Diamond Planumz

    Ibyishimo bikomeje kuba byinshi ku banyarwanda bazasozanya umwaka na The Ben

    Innox Entertainment niyo yateguye ibi bihe The Ben azagirana n’abakunzi b’umuziki we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113042/the-ben-yageze-muri-amerika-aho-ategerejwe-nabakunzi-bumuziki-we-mu-birori-byo-gusoza-no-g-113042.html

  • Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kitari gito udukingirizo tw'abagore tutagaragara ngo abadukeneye batubone ndetse banadukoreshe, ibyo byatumye Umuryango AHF-Rwanda ituzana ku buryo tuzajya tuboneka ahatangirwa utw'abagabo.

    Byavuzwe kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo hasozwaga Imurikagurisha Mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, aho Umuryango Mpuzamahanga ufasha kurwanya no gukumira agakoko gatera SIDA (AHF-Rwanda) watangaje ko Udukingirizo tw'abagore twabonetse.

    Udukingirizo twatanzwe muri iri imurikagurisha turi muri gahunda ya AHF-Rwanda yo gufasha mu guhashya icyorezo cya SIDA gihitana ubuzima bwa benshi by'umwihariko ku Mugabane wa Afurika.


    Nzeyimana Anastase ni umuyobozi muri AHF-Rwanda, avuga ko bagiye muri Expo kugira ngo bafashe igihugu kugera ku ntego z'Umuryango w'Abibumbye zo guhashya SIDA, ari nayo mpamvu bazanye udukingirizo tw'abagore mu rwego rwo kubarinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, yo nyirabayazana yo kwandura indwara zitandukanye zirimo na Virusi itera Sida.
    Agira ati:'Twamaze kugeza udukingirizo tw'abagore muri za Condoms Kiosks za AHF-Rwanda aho ziri hose mu Gihugu,Turabizi ko abagore badukeneye kandi ni ngombwa kuko tuzabafasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo n'icyorezo cya SIDA.'


    Umuhoza Chartine Umwe mu bahawe udukingirizo tw'abagore na AHF-Rwanda avuga ko adatewe ipfunwe no gukoresha ako gakingirizo kuko kamurinda ibyago byo kwandura indwara nyinshi zirimo na Virusi Itera Sida.


    Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kurwanya SIDA mu Rugaga rw'Abikorera, PSF, Rusanganwa Léon Pierre, avuga ko gufatanya na AHF-Rwanda gutanga udukingirizo tw'abagore muri Expo, ari uko bakeneye guteza imbere ubukungu bw'igihugu bushingiye ku buzima buzira umuze.
    Ati 'Kwita ku kurwanya indwara zaba izandura n'izitandura muri PSF ni iby'agaciro kuko igihe tugize ibibazo abikorera bagahitanwa n'izi ndwara cyangwa zikabazahaza, igihugu kiba kihahombera kuko ntibaba bakora, biba ari byiza kubona umufatanyabikorwa mwiza nka AHF-Rwanda barebye kure bazana udukingirizo Tw'abagore, ibi bizafasha umuryango nyarwanda kuboneza urubyaro barushaho kwirinda icyorezo cya Virusi itera Sida.'

    Umuryango AHF-Rwanda uvuga ko watanze udukingirizo ibihumbi 129 muri Expo 2021. Muri abo bantu bafashe udukingirizo harimo Abagabo bangana na 85% ndetse n'Abagore bangana na 15%

     

    The post Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/expo-2021-bamwe-mu-bashaka-gukoresha-udukingirizo-twagenewe-abagore-basubijwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=expo-2021-bamwe-mu-bashaka-gukoresha-udukingirizo-twagenewe-abagore-basubijwe

  • Nyagatare: Abatarikingiza Covid-19 barasabwa kubikora batazagira serivisi babura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babanje gukora urugendo rwo gushishikariza abikorera n

    Babanje gukora urugendo rwo gushishikariza abikorera n’abaguzi kwikingiza Covid-19

    Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, mu bukangurambaga bugamije gukangurira abacuruzi n’abaguzi kwikingiza icyorezo cya Covid-19. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti 'Warikingije Covid-19?'

    Nikuze avuga ko bwateguwe hagamijwe gukangurira abantu by’umwihariko abacuruzi gukomera ku ngamba zo kwirinda Covid-19 kuko irimo kwiyongera kubera kudohoka.

    Ati 'Twabiteguye tugamije gushishikariza abikorera n’ababagana kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, umukiriya yaza agasabwa gukaraba intoki akoresheje amazi cyangwa agahabwa umuti wabigenewe, abantu bagahana intera, bakambara neza agapfukamunwa.'

    Abacuruzi bashishikarijwe kutakira amafaranga mu ntoki ndetse n’abaguzi basabwa kujya bishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Nirere yasabye abacuruzi kujya babanza kubaza abakiriya babagana niba barikingije Covid-19, abatarikingiza babasaba kutabaha ibicuruzwa.

    Nirere arasaba abikorera kutongera kwakira abantu batarikingiza Covid-19

    Nirere arasaba abikorera kutongera kwakira abantu batarikingiza Covid-19

    Agira ati 'Umukiriya ukugana mbere y’uko yinjira mu iduka ryawe ugomba kumubaza niba yarikingije yaba atarabikoze ukamusaba kujya kubikora. Naho utarikingiza byaba byiza ko atakirwa kuko ntakwiye kwinjira mu iduka atikingije.'

    Umucuruzi mu Murenge wa Rwimiyaga, Hategikimana Callixte, avuga ko iyi gahunda ari nziza ariko na none bizadindiza ubucuruzi bwabo.

    Ariko ngo kubera ko ari amabwiriza kandi n’icyorezo kikaba gikaze, bazabyubahiriza kuko na none abantu bapfuye baba bakiriya bashakaga batakomeza kubabona.

    Ati 'Bishobora kuzatudindiza ariko na none kubera ko ari amabwiriza kandi bishingiye uko iki cyorezo cyakajije ubukana tugomba kubyubahiriza. Ikindi cyiza nabonye ni uko abagerageje kwinjira tukabahakanira, twagiye kubona nyuma bagarukanye twa dukarita.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko ubu bukangurambaga babutezeho umusaruro ukomeye kuko bushobora gusiga abantu benshi bikingije Covid-19.

    Avuga ko Abanyarwanda benshi babayeho mu buzima bakeneramo abacuruzi bitewe n’ibyo bacuruza nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Matsiko arasaba ubufatanye bwa buri wese mu gushishikariza abantu kwikingiza Covid-19

    Matsiko arasaba ubufatanye bwa buri wese mu gushishikariza abantu kwikingiza Covid-19

    Ikindi ngo n’ubwo umubare munini w’abaturage mu Karere ka Nyagatare bamaze kwikingiza, ariko na none hari n’abandi bacye batabyumva kubera imyemerere ariko bashobora guhinduka buri wese uhura na bo abigizemo uruhare.

    Agira ati 'Hari abafite imyumvire y’imyemerere yabo batarumva urukingo ariko kugeza uyu munsi abamaze kwikingiza ni benshi kubera gusobanurirwa ko urukingo ntaho ruhuriye n’imyemerere yabo, ahubwo ari intwaro yo gutsinda Covid-19.'

    Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 23 Ukuboza 2021, uretse Akarere ka Nyagatare bukaba bwaranakorwaga mu Ntara y’Iburasirazuba yose.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abatarikingiza-covid-19-barasabwa-kubikora-batazagira-serivisi-babura

  • Umuhanzi wibihangano byo kuramya no guhimbaz… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wakuze aririmba mu makorali, Julia yashyize indirimbo yise 'Imbuto' ikangurira abantu guhora bari maso bagakora ibikorwa byiza, yaba mu bihe bikomeye n'ibyoroheje by'ubuzima kubw'ingororano z'ahazaza.

    Mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA yagize ati:''Ndi umuhanzi utangira mfite Indirimbo imwe yitwa imbuto, intego yanjye nyamukuru  ni ugushishikariza abantu gukuricyira Yesu  nkanabahamagarira gukora ibyo yesu atwifuzaho.''

    Akomeza agira ati:''Hashize igihe kinini ndirimba muri za chorale gusa kuririmba ku giti cyanjye bwo ni ubu mbitangiye. Icyo nasaba abakunda ibihango by'umwuka, ni uko mbakunda cyane kandi nzajya nkomeza kugerageza mu bushobozi bwanjye kubaha indirimbo, kandi mbifurije kwishimirwa n’Imana muri ibi bihe bisoza umwaka.''

    Amashusho y'indirimbo 'Imbuto' umuhanzikazi Julia ahamya ko nayo ari mu nzira. Ubusanzwe Julia akaba yariswe n'ababyeyi Mukarukundo Julienne nyamara aza guhitamo korohereza abantu bazakomeza kumushyigikira mu muziki we yiyita 'Julia'. Ni umukobwa w'imyaka 20 utuye muri Gasabo, wanyuze kandi mu buzima bukomeye kubera ko yakuze ababyeyi batabana byatumye no kwiga kwe kugenda kuzamo ibibazo. kurii ubu akora umwuga w'ubudozi niwo umutunze, afatanya n'ubuhanzi bw'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA JULIA UMUHANZI MUSHYA MU NDIRIMBO ZO KURAMYA NO GUHIMBAZA IMANA WITEGURA GUSHYIRA AMASHUSHO HANZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113051/umuhanzi-wibihangano-byo-kuramya-no-guhimbaza-imana-wanyuze-mu-buzima-bukomeye-julia-yashy-113051.html

  • Minisitiri Ngamije yasobanuye impamvu yo gutanga urukingo rwongera ubudahangarwa nyuma y’amezi atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Ngamije avuga ko nyuma y’amezi atandatu umuntu amara ahawe urukingo rwa Covid-19, byagaragaye ko abasirikare cyangwa se ubudahangarwa mu mubiri we buba bwatangiye kugabanuka. Ibi byigaragaza cyane ku bantu bahawe urukingo nka AstraZeneca, Johnson & Johnson na Sinovac.

    Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kane, Dr Ngamije yagize ati “Umuryango w’Abibumbye(OMS) usaba ko hagati y’amezi atatu n’atandatu abantu bafata urukingo rwa Covid-19 rubongerera ubudahangarwa, cyane cyane ku bantu batabonye urukingo rwa mRNA”.

    Inkingo za Pfizer BioNTech na Moderna ni zo bizwi ko zakozwe mu buryo bwa mRNA(‘Messenger Ribonucleic Acid’ itwara amakuru ikuye mu tunyangingo twa ADN akajya gufasha umubiri w’umuntu gukora ubudahangarwa ku ndwara runaka).

    Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko icyorezo Covid-19 cyihinduranyije cya Omicron kirimo gufata abantu benshi mu Rwanda (cyane cyane i Kigali), ariko bakaba batarimo kuremba ngo bitume haboneka impfu nyinshi cyangwa abarwayi benshi buzura ibitaro.

    Yavuze ko mu bitaro bya Kanyinya ahari ibitanda 75 by’abarwayi, harimo kuboneka ababirwariramo batarenga batanu kandi bakahamara igihe gito, kuko Omicron ngo yasanze abantu benshi baramaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo rwa covid-19.

    Kugeza ubu Abaturarwanda bangana na 85% bafite nibura imyaka 12 y’ubukure, bamaze guhabwa doze imwe y’urukingo rwa Covid-19, abagera kuri 71% na bo bamaze guhabwa doze ebyiri zuzuza urukingo rwose.

    Minisitiri w’Ubuzima akangurira abantu bose kwitabira gufata urukingo rushimangira(ku barangije gukingirwa byuzuye), hanyuma n’abatarakingirwa bakaba bagomba kwihutira kubikora kugira ngo bashobore kwirinda virusi ya Omicron.

    Abaturage bagera hafi ku bihumbi 150 ni bo bamaze guhabwa doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima.

    Yavuze ko nta kimenyetso cyihariye koronavirus yo mu bwoko bwa Omicron irimo kugaragaza gitandukanye n’izindi virusi za Covid-19 cyangwa “grippe”(ibicurane), uretse gupima umuntu bakayimusangamo.

    Dr Ngamije akomeza avuga ko hari n’abo barimo gusangamo iyo virusi ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragara ku mibiri yabo. Mu bantu 2,083 MINISANTE ivuga ko banduye ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, harimo 144 ivuga ko nta bimenyetso bafite.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/minisitiri-ngamije-yasobanuye-impamvu-yo-gutanga-urukingo-rwongera-ubudahangarwa-nyuma-y-amezi-atatu

  • Meddy yahishuye ko umwaka utaha we na Mimi bazibaruka #rwanda #RwOT

    Uyu muryango usigaye ugarukwaho cyane mu bitangazamakuru nubwo ibyabo kenshi bikunze kugirwa ibanga ubu amakuru ahari ni uko aba bombi bateganya kwibaruka imfura umwaka utaha wa 2022.

    Ibi bije nyuma yaho Producer Lick Lick usanzwe akorera indirimbo abahanzi b’abanyarwanda bakorera mu mahanga barimo Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram abaza uyu muhanzi ikibazo benshi ubu bafitiye amatsiko ncyane .

    Mu butumwa Lick Lick yashyize kuri Twitter yanditse abaza Meddy igihe azibaruka imfura dore ko amaze igihe akoze ubukwe.

    Lick Lick yayabanje kwerekana Amafoto yahuje yaba bombi arangije arenzaho Ati'Meddy na Mimi ni ryari muzabyara abana ?'

    Meddy bitunguranye yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo muri comment nubwo akenshi ibijyanye mu buzima bwe bwite akunze kubigira ibanga kuri iyi nshuro yanditse asubiza lick Lick ambwira ko umwaka utaha ari bwo bateganya umwana.

    Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi bashyiraho ari amafoto y’ubukwe uretse Meddy ushyiraho n’andi mafoto asanzwe asa nkaho ari mushya gusa ntagaragaze umugore we.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Meddy-yahishuye-ko-umwaka-utaha-we-na-Mimi-bazibaruka

  • Ni nko kwirahuriraho umuriro! Akaga kuri Tinder yahinduwe indiri y'uburaya – #rwanda #RwOT

    RIB yakomeje iperereza ndetse ku wa 16 Ukuboza 2021, yereka itangazamakuru abasore bane bakurikiranyweho gukorera ibyo byaha abo bakobwa nyuma yo guhurira na bo ku mbuga nkoranyambaga zirimo n'urwo rwa Tinder.

    Ubu bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake no gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

    Ibindi byaha bakekwaho ni iby'ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya hamwe n'ubufatanyacyaha ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

    Imibare IGIHE yahawe na RIB, igaragaza ko kugeza ubu hari abagera ku 10 bamaze kugaragaza ko bahohotewe biturutse kuri Tinder ndetse bigaragara ko bashobora kwiyongera uko amakuru agenda aboneka.

    Tinder; inkota y'amugi abiri

    Umuntu ukeneye gukoresha 'Tinder' ashyira application yayo muri telefoni cyangwa mudasobwa, agashyiramo imyirondoro ashaka gukoresha, akayiherekesha amafoto ye.

    Ni ukuvuga ngo iyo uri umusore ushyiraho ifoto yawe noneho uru rubuga rukakwereka ko uzajya ushaka abakobwa cyangwa waba uri umukobwa ukagaragaza ko ushaka abagabo.

    Amafoto ashyirwaho cyane cyane ni agaragaza bimwe mu bice by'umubiri bikurura abagabo cyangwa abagore bituma ababashaka bababona bakabandikira.

    Tinder ikoze ku buryo ubasha kubona abantu bari hafi yawe byibuze mu bilometero bitatu, ibi ni byo bituma abantu babasha guhura mu buryo bworoshye.

    Iyo bamaze kwandikirana bahana nimero bakumvikana ibiciro n'aho guhurira bagamije kuryamana.

    Ku rundi ruhande ariko muri iki gihe ibyari ugushaka urukundo cyangwa abo baryamana, bisigaye byarahindutse.

    Hariho abasore n'abagabo basigaye bakoresha uru rubuga mu bugizi bwa nabi aho bakoresha amayeri yo gushakaho abakobwa, bakamara igihe kinini bavugana babashakaho amakuru yose, bakabigaho bihagije maze amakuru babonye bakazayifashisha mu kubambura.

    Mu gusobanura uko ibi bikorwa bikorwa, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati 'Abasore bavugana n'abakobwa igihe kirekire bashaka amakuru arambuye kuri wa muntu, bakamwiga bakamenya aho atuye,… ayo makuru rero ni yo bifashisha kugira ngo bamwiyegereze.'

    'Nyuma bagera ubwo bemeranya kuzahura ngo basangire, bakamusaba kuza kumufata. Muri ko kujya kumufata bakamutwara mu modoka baba bakodesheje, akinjira mu modoka, bakamushyira hagati, bagatangira kumushyiraho ibikangisho. Icyo gihe bamusaba amafaranga, bakamutwara n'ibyo afite byose bifite agaciro, nyuma bakamubwira ko aho atuye bahazi, nagira icyo avuga bazamwica.'

    Yavuze ko mu bambuwe harimo n'abanyeshuri bashyizwe mu modoka bakuwe kuri Kaminuza bigaho.

    Dr Murangira yongeye kuburira abakora ibyaha ko batazabura gukurikiranwa kuko ubushobozi buhari.

    Ati 'Ubushobozi n'ubumenyi turabufite, ubufatanye n'abaturage burahari, ntaho bazacikira ubutabera. Icyo tubasaba ni ukubivamo bakajya mu kandi kazi kazima.'

    RIB iburira abakoresha izi mbuga ibibutsa kugira amakenga, aho niba umukobwa ahamagawe n'umusore yajya amusaba ko baganirira ahantu hari abantu, hagaragara ku buryo hatakorerwa ubugizi bwa nabi.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga, abasaba kugira amakenga mu gihe basabwe guhurira n’abandi ahantu hatisanzuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-nko-kwirahuriraho-umuriro-akaga-kuri-tinder-yahinduwe-indiri-y-uburaya

  • Umwe mu bakurikiranyweho guhisha Plaque za Moto ngo ntiyarabizi, ati 'Sinajyaga mbyitaho' #rwanda #RwOT

    Aba bantu icyenda berekanywe kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 ndetse na moto 11 ziriho plaque zahishwe zirimo n’izitagaragaza umubare n’umwe kubera gusiba irangi riba ryanditse imibare.

    Muri izi moto kandi harimo izasibwe imibare yariho mbere bakandika izindi bihimbiye kugira ngo camera zifata ibinyabiziga byarengeje umuvuduko nifotora iki kinyabiziga ntikibone muri system.

    Umwe muri aba bafashwe witwa Vuganeza Emmanuel ni nyiri moto wavuze ko atari azi ko ikinyabiziga cye cyasibwe imibare yo kuri plaque.

    Avuga ko uwo yari yahaye moto bamufashe kuko yari yibagiwe ibyangombwa akaza kumuhamagara ngo abizane.

    Ati 'Mbigejeje Kacyiru barambwira ngo nimero iranga ikinyabiziga mwarayisibye. Ntabwo nari nzi ko umumotari yayisibye. Narahageze babinyeretse mbona ni byo ni uko ntajyaga mbyitaho nkeka ko ari ugucuyuka cyangwa kwa kundi bazihanagura igasibama.'

    SSP Irere René, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko aba basibye plaque z’ibinyabiziga atari ugutinya kwandikirwa na Camera gusa ahubwo ko hari ikindi kibyihishe inyuma kuko ibi binyabiziga bidafite umwenda ukabije.

    Ati 'Bigaragaza ko hari izindi gahunda baba barimo, baba bagamije gutwara ibiyobyabwenge, hari n’abashikuza abakobwa amasakoshi na telefoni.'

    Akomeza agira ati 'Baba bafite ibindi byaha bagendereye gukora kurusha uko bafatwa na camera.'

    Aba bantu bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa kuyonona giteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya igihano gishobora kugeza ku myaka itanu y’igifungo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umwe-mu-bakurikiranyweho-guhisha-Plaque-za-Moto-ngo-ntiyarabizi-ati-Sinajyaga-mbyitaho

  • Rocky na Papa Cyangwe biyunze #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe gito hacicikana inyandiki zisezerera Papa cyangwe muri Rocky Entertainment maze nawe akandika urundi ruvuga ko Rocky azi kwigira mwiza ubu bamaze kwiyunga.

    Nkuko bigaragazwa n'amafoto Papa Cyangwe yashyize ku rukuta rwe rwa Whatsapp aragaragaza Rocky Kirabiranya ari kumwe na Kavuyo ndetse nawe ubwe, aherekejwe n'amagambo agira ati 'Papa Cyangwe, Kavuyo na Rocky'

    Indi iriho amagambo agira ati 'Sitaki Ep irajya hanze ku wa mbere'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rocky-na-papa-cyangwe-biyunze