Category: Uncategorized

  • Umujyi wa Kigali wateguje abaturage ku gikorw… – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo umujyi wa Kigali wasohoye kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, aho wamenyeshaga abaturage batuye umujyi wa Kigali ku gikorwa giteganyijwe mu kwizihiza isozwa ry'umwaka wa 2021 twinjira muri 2022.

    Ahantu henshi hanyuranye ku isi nk'uko bisanzwe bimenyerewe, habaho igikorwa cyo guturitsa urufaya rw'urumuri [fireworks] mu kwishimira cyangwa kwizihiza isozwa ry'umwaka ndetse no kwinjira mu wundi.

    Gusa kubera urusaku bitera, habayeho guteguza abatuye umujyi wa Kigali, kugira ngo urwo rusaku rutazabatera impungenge, hakaba habaho kwikanga cyangwa guhungabana.

    Icyo gikorwa giteganyijwe mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 (saa sita z'ijoro) rishyira kuwa gatandatu tariki 01 Mutarama 2022, ni ukuvuga dusoza umwaka twinjira mu wundi. 

    Iki gikorwa cyo guturitsa urufaya rw'urumuri kizabera mu bice bitanu by'umujyi wa Kigali nk'uko bigaragara muri iri tangazo ryashyizwe hanze, aribyo:

    – Radisson Blu Hotel & Convention Center,

    – Stade Amahoro,

    – Mont Kigali,

    – Ku musozi wa Bumbogo, na

    – Kigali Marriot Hotel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113029/umujyi-wa-kigali-wateguje-abaturage-ku-gikorwa-cyo-guturitsa-urufaya-rwurumurifireworks-113029.html

  • Dj Phil Peter agiye gusohora indirimbo ya kab… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Ukwakira 2021, ni bwo Phil Peter yasohoye indirimbo ye ya mbere yakoranye na Marina yise 'Bimpame'. Ni nyambere mu ndirimbo ziri gufasha benshi gusoza neza umwaka wa 2021.

    Iyi ndirimbo yumvikanishije neza ubuhanga mu muziki wa Marina, inagaragaza Phil Peter nk'umu Dj wihebeye umuziki kandi uwitangira.

    Mu gihe cy'amezi abiri gusa iyi ndirimbo isohotse, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 1.2. Iri ku rutonde rw'indirimbo zihuriweho n'abahanzi (Collabo) zihataniye ibihembo bya Isango na Muzika Awards.

    Uburyo iyi ndirimbo yakiriwe ku isoko ry'umuziki, byatumye Bad Rama washinze The Mane yiyemeza gushyigikira aba bahanzi igihe baba bashaka gukorana indi ndirimbo.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, Dj Phil Peter yabwiye INYARWANDA ko yashyize akadomo ku mushinga w'indirimbo ya kabiri yakoranye na Marina, kandi ko izasohoka muri iki Cyumweru.

    Avuga ariko ko iyi ndirimbo izaba irimo abandi bahanzi batatu barimo abaraperi Fireman na P Fla ndetse n'umuririmbyi Aime Bluestone.

    Dj Phil Peter, avuga ko kongera gukorana indirimbo ari uko bahuza mu mashyi no mu mudiho. Ati 'Marina twarahuje cyane ku buryo muri studio kenshi tuba turi kumwe, mba nzi indirimbo ze nawe aba azi izanjye, ku buryo hari iyo twumva tukumva ni we uri kuburamo agahita aririmbamo.'

    'Bimpame' ya Dj Phil Peter na Marina iri mu ndirimbo zakunzwe mu gihe gito, bigaragazwa n'abantu bifata amashusho bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uburyo yabanogeye.

    Umushinga w'iyi ndirimbo wari umaze imyaka ibiri. Phil Peter avuga ko we na Marina batinze kuyikora, ahanini bitewe na gahunda zitandukanye za buri umwe.

    Uyu munyamakuru wa Isibo Tv akavuga ko Marina ari inshuti ye y'igihe kirekire, ku buryo baziranye na mbere y'uko uyu mukobwa yinjira mu muziki.

    Akavuga ko Marina ari no mu bigeze kwitabira irushanwa 'Speciale Vacance' yakoreraga kuri Isango Star, ryashakishaga impano mu rubyiruko rushaka kwinjira mu muziki.

    Ahamya ko Marina ari umuhanzikazi ufite impano yo gushyigikirwa. Ati 'Marina hari ibintu byinshi by'amabanga tuziranyeho. Ni umuntu wanjye, gukorana nawe ni byiza.'


    Dj Phil Peter yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ya kabiri yakoranye na Marina


    Phil Peter avuga ko kongera gukorana indirimbo na Marina byaturutse ku kuba bahuza mu mashyi no mu mudiho


    Phil Peter avuga ko iyi ndirimbo yayihurijemo Marina, Fireman, P Fla na Aime Bluestone

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIMPAME' YA PHIL PETER NA MARINA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113025/dj-phil-peter-agiye-gusohora-indirimbo-ya-kabiri-yakoranye-na-marina-irimo-nabandi-bahanzi-113025.html

  • Igisubizo umufana wa Shaddyboo yamuhaye ubwo yabazaga igihe shitani yavukiye cyasekeje abakoresha Twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse amagambo avuga ati ” Ese ubundi shitani yavutse ryari? “. Nyuma yuko Shaddyboo yanditse aya magambo kuri Twitter ye, umwe mu bafana be bamukurikira yahise amusubiza mu magambo agira ati ” Reka ku irangamuntu yawe! “

    Source : https://yegob.rw/igisubizo-umufana-wa-shaddyboo-yamuhaye-ubwo-yabazaga-igihe-shitani-yavukiye-cyasekeje-abakoresha-twitter/

  • Hita ukora ibi bintu byihutirwa mu gihe telefoni yawe iguye mu mazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo telefoni zacu ziguye mu mazi abenshi twihutira guhita tuzicana ngo turebe ko zitapfuye, gusa ibi burya ngo ntabwo ari byiza habe na mba.

    Uburyo telefoni ishobora gutoha bwo ni bwinshi kandi iyo umuntu atihutiye kuyitaho uko bikwiye ishobora kwangirika bigasaba ko agura indi.

    Hari uburyo bwiza buboneye wakoresha kugirango ubashe kurokora telefoni yawe mu gihe yaguye mu mazi ari nabwo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

    1.Yikure mu mazi vuba na bwangu

    Mu gihe telefoni yawe iguye mu mazi ihutire kuyikuramo vuba vuba kuko amazi ashobora kunyura mu myenge yayo akagera kuri batiri bigatuma ishya.

    2.Vanamo batiri, SIM Card na Memory Card

    Hita ukuramo batiri yayo, Memory Card na Sim Card utibagiwe ibindi biyocometseho nk'utugozi tujyana umuziki mu matwi cyangwa utwinjiza umuriro hanyuma uyikureho n'ibindi bifubuko bidakoranye na yo.

    Mu gihe telefoni yawe yaguye mu mazi mabi cyangwa ibindi bisukika bitari amazi ushobora kuyunyuguza mu mazi meza ariko wabanje kuyitandukanya na batiri yayo kugirango ubashe gukuramo indi myanda ishobora kuba yinjiyemo.

    3.Yumutse ukoresheje umwuka ufite ingufu

    Banza uhanagure ahakigaragara amazi witonze, hanyuma ushake icyo ari cyo cyose gisohora umwuka n'ingufu, nk'udukoresho twa Compressed Air ikunze kwifashishwa mu gihe basukura za mudasobwa, ka kuma kumisha umusatsi gasohora umwuka, ibyuma byumutsa amasahani cyangwa ikindi icyo ari cyose gisohora umwuka n'ingufu.

    Aha icyo wirinda cyane ni ugushyushya ibi byuma mu buryo bukabije kuko na byo bishobora kuyangizana none ukirindakuyishyira ahantu hari ubushyuhe bwinshi kuko bishobora gutuma ipfa.

    4.Yishyire mu muceri

    Bamwe bakumva bisekeje, gusa burya impeke z'umuceri zishobora kugufasha gukamura amazi yari asigayemo imbere.

    Fata telefoni yawe uyishyire mu mufuka cyangwa isorori washyizemo umuceri, ugende uhindura uburyo irambitsemo, nujya kuryama uyirekeremo, ubundi ureke umuceri ukore akazi ko kuyumutsa mu gihe kingana n'amasaha 24.

    Uburyo bushobora gusimbura umuceri

    •  Hari ubundi buryo bushobora gusimbura umuceri nko gukoresha 'Alcohol'. Iyo ushyizemo 'Alcohol' isimbura amazi hanyuma nayo ikaza kugenda itumuka [evaporate] gahoro gahoro. Ubu buryo wabukoresha wabanje kugerageza umuceri bikanga.
    • Ushobora na none gufata telefoni yawe yaguye mu mazi ku buryo bwa kane ukayiraza hamwe n'udupaki twa 'Silica Gel' dukunze kuzana n'inkweto nshyashya.
    • Udupaki twa 'Silica Gel'

    Utu dupaki twa 'Silica Gel' natwo dushobora gukora akazi nk'ak'umuceri mu gihe waraje telefoni yawe hagati yatwo ari twinshi [niba udufite].

    5.Cana telefoni

    Nyuma y'aka kanya kanini telefoni iri mu muceri yikuremo hanyuma urebe neza mu myenge yose no mu mahuriro yose ayigize niba nta bubobere cyangwa umucucu urimo uwuhanagure nurangiza uyicomeke ku muriro [Charging].

    Ibi nibirangira cana telefoni yawe urebe ko ikora neza. Nubona idakora neza…

    6.Yishyire umukanishi wazo agufashe

    Ubushakashatsi bugaragaza ko telefoni 80% ziguye mu mazi zishobora kongera gukora nk'ibisanzwe ari nayo mpamvu mu gihe wakoze ibi twavuze hejuru ukabona byanze udakwiye guhita uta icyizere.

    Yishyire umukanishi wizeye agufashe ntubahshe ko yaguye mu mazi, byaba ari ukwangiza umwanya kuko akenshi babimenya cyane ko hari uburyo bwo kubipima baba bafite.

    Source : https://yegob.rw/hita-ukora-ibi-bintu-byihutirwa-mu-gihe-telefoni-yawe-iguye-mu-mazi/

  • Abantu barenga ibihumbi bibiri banduye Covid-19 mu masaha 24 – #rwanda #RwOT

    Ntabwo byaherukaga ko umubare w'abandura iki cyorezo ugera ku bantu ibihumbi bibiri, byumvikanisha ubukana bwacyo bumaze hafi ibyumweru bibiri imibare iri hejuru, cyane cyane nyuma y'uko Omicron igeze mu gihugu.

    Uyu munsi hafashwe ibipimo 22.797, byuzuza ibipimo 128.404 bimaze gufatwa mu minsi irindwi ishize.

    Mu barwayi bafite Covid-19, abagera ku 1.939 basanzwemo ibimenyetso mu gihe abagera ku 144 nta bimenyetso bafite.

    Abinjiye mu bitaro uyu munsi ni 22, bituma abamaze kubijyamo mu minsi irindwi ishize bagera kuri 76, barimo batanu barembye.

    Nta muntu witabye Imana uyu munsi, bivuze ko umubare w'abitabye Imana mu minsi irindwi ishize wakomeje kuguma ku bantu bane, mu gihe abamaze guhitanwa n'iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda, ari abantu 1.348.

    Hagati aho, ibikorwa by'ikingira nabyo birakomeje, aho abantu 120.299 bahawe dose ya mbere, mu gihe abagera ku 32.733. Abantu 17.109 bahawe urukingo rushimangira.

    Muri rusange, abantu 7.650.176 bamaze guhabwa dose ya mbere, mu gihe abagera kuri 5.467.913 bamaze guhabwa urukingo mu buryo bwuzuye. Abagera ku 147.264 bahawe bamaze guhabwa urukingo rushimangira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-barenga-ibihumbi-bibiri-banduye-covid-19-mu-masaha-24

  • Umuhanzi Senderi International Hit yerekanye imodoka y'umuturika yaguze,anavuga izina rishya yiswe (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Eric Senderi ukunze kwiyita International Hit yagaragaje ko yamaze kwibikaho imodoko nziza, maze ashima Imana kubyo yabashije kumukorera.

    Nk'uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram, Eric Senderi yashyize hanze amafoto y'iyi modoka ye nshya maze yandikaho ati :'urakoze Nyagasani' yongeraho ngo 'Shimwa mana'. Yakomeje avuga ko agiye kwinjira mu mwaka mushya wa 2022 afite imodoka nshya ndetse n'izina rishya rya 'Legend hit'.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-senderi-international-hit-yerekanye-imodoka-yumuturika-yaguzeanavuga-izina-rishya-yiswe-amafoto/

  • Kicukiro: Umurambo w'umusore watoraguwe mu gishanga (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko tumaze iminsi tubagezeho abantu bazize inzoga z'inkorano bo mu karere ka Gasabo aho benshi bazize iyitwa umuneza ndetse n'ayandi mazina menshi bazita. Uyu musore nawe biravugwa ko yaba yazize inzogo y'inkorano yitwa masotera nkuko bamwe mu baturage babivuga ndetse bagasaba leta kubafasha gushya izo nzoga zikomeje kwivugana abatari bake.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umurambo-wumusore-watoraguwe-mu-gishanga-video/

  • Umukobwa muto yagaragaye arya ubuzima n'umusaza ungana nka sekuru,benshi birabasetsa(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ukiri muto yagaragaye agirana ibihe byiza n'umugabo (sugar daddy) ungana nka Sekuru nk'uko bigaragara mu mashusho uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mukobwa bikekwa ko akomoka muri Nigeria yafotowe arimo kubyinana n'umugabo w'umuzungu bivugwa ko bari mu rukundo. Icyatunguye abantu ni uburyo uyu mugabo ashaje ,bamwe bakaba bamugereranya na sekuru.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-muto-yagaragaye-arya-ubuzima-numusaza-ungana-nka-sekurubenshi-birabasetsavideo/

  • Hashyizweho imihanda mishya yifashishwa mu gutwara abagenzi irimo uhuza Kigali na Kamonyi – #rwanda #RwOT

    Harimo imihanda ihuza Umujyi wa Kigali n'Akarere ka Kamonyi ndetse n'iyo mu byerekezo bitandukanye muri Kigali, nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest yabwiye IGIHE ko kongera iyi mihanda biri muri gahunda ya Leta yo kunoza urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Ati 'Ni abaturage baba barabisabye Umujyi wa Kigali, urabona hari imihanda mishya igenda yubakwa ariko ugasanga imwe n'imwe iyo irangije kuzura ntabwo ijyamo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ibintu rero twarebye turicara dukorana n'inzego zitandukanye tugamije gusubiza ubwo busabe, hari n'indi mihanda irimo n'itarajyamo kaburimo basabye ko yashyirwamo imodoka zitwara abagenzi […] ibyo byose rero turateganya kubikoraho.'

    Muri rusange imihanda mishya yashyizwemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange harimo Nyabugogo – Gihara Market, Nyabugogo – Downtown Karama (Norvege) -Ryanyuma, Nyabugogo-Karuruma-Bweramvura.

    Hari kandi uwa Muyange-St Joseph — Niboye – Zinia Market, Muyange – Kicukiro ku Karere – Kicukiro Centre – Zinia Market.

    Indi mihanda yashyizwemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange ni uwa Remera-Gasogi-Cyaruzinge (unyuze ku Isoko rya Mulindi) -Kanombe Kibaya-Busanza —Samuduha.

    Dr. Nsabimana avuga ko uku gushyiraho imodoka zitwara abagenzi mu mihanda mishya bifasha mu bugenderanire kandi bikagabanya ikiguzi cy'urugendo cyane ko abaturage bose baba badafite ubushobozi bwo gutega za moto.

    Indi mbogamizi yakunze kugaragazwa n'abaturage nk'aho umuntu ushaka gutega imodoka iva i Remera agiye nko ku Mulindi cyangwa ahitwa 15, bimusaba gutega igiye i Kabuga akishyura amafaranga nk'ay'ugiye i Kabuga.

    Dr. Nsanzimana avuga ko uku kongera imodoka mu mihanda mishya bizakomeza kujyana no gukemura ibibazo nk'ibyo ndetse no gushaka umuti w'igihe umuntu ashobora kumara ategereje imodoka.

    Ati 'Nibyo dushaka kuzakomeza gushyiramo imbaraga, uko imihanda yuzuye, kugabanya ingendo ndende tugenda tuzicamo ibice kugira ngo abantu badakomeza guhendwa cyane.'

    Igenzura ryakozwe na RURA muri Mata 2019, ryagaragazaga ko icyo gihe muri Kigali hari imodoka zitwara abagenzi 450, zikaba zikora ingendo ibihumbi umunani ku munsi. Buri modoka ikora ibilometero 164 ku munsi.

    Izo modoka zifite ibyicaro ibihumbi 18 zifatiraho abagenzi, ni ukuvuga ibyicaro nibura 40 kuri buri modoka. Imodoka imwe basanze ikorera nibura miliyoni 5 Frw ku kwezi.

    RURA ivuga ko ifite intego y'uko mu 2050, abakoresha uburyo bwo gutwara abantu mu modoka rusange baziyongeraho 20%.

    RURA yashyizeho imodoka zizajya zitwara abagenzi mu mihanda mishya

    RURA ifite intego yo kongera umubare w’abakoresha imodoka rusange

    Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko Urwego akuriye rugerageza kongera imihanda igerwamo n’imodoka rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-imihanda-mishya-yifashishwa-mu-gutwara-abagenzi-irimo-uhuza-kigali

  • Umujyi wa Kigali watanze integuza ku ituritswa rya 'Fireworks' – #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'Umujyi wa Kigali rivuga ko izo fireworks zizarasirwa kuri Kigali Convention Center, Stade Amahoro, Mont Kigali, ku Musozi wa Bumbogo no kuri Kigali Marriott Hotel.

    Iki gikorwa ngarukamwaka gisanzwe kimenyeshwa abaturage mbere y'uko kibaho kugira ngo hatagira abaza kwikanga.

    Mu mwaka ushize, nticyabayeho kubera ubukana COVID-19 yari ifite.

    Umujyi wa Kigali watanze integuza ku ituritswa rya 'Fireworks'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watanze-integuza-ku-ituritswa-rya-fireworks