Category: Uncategorized

  • Police FC yandikiye umuvuduko Gasogi United,… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 11 wa shampiyona wakomezaga kuri uyu wa gatatu, aho Police FC yatsinze Gasogi United iturutse inyuma. Wari umukino wabereye kuri sitade ya Kigali aho Gasogi United yafunguye amazamu ku munota wa 40 gitsinzwe na Nsengiyumva Moustapha, ndetse igice cya mbere kirangira Gasogi United ariyo iyoboye. 

    Mu gice cya kabiri kigitangira, Nsengiyumva Moustapha yahise atsinda ikindi ku munota wa 47, ibintu bitangira gukomerana Police FC. Bidatinze, ku munota wa 54 gusa, Hakizimana Muhadjiri yabonye umupira w’umuterekano yaje gutsindamo igitego, Police FC itangira gukina isatira. Ku munota wa 71 Ndayishimiye Antoine Dominique yaboneye Police FC igitego cyo kwishyura, Usengimana atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 87. 

    I Bugesera ntabwo byoroshye hagati ya Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu Sport. Kiyovu Sport yamanutse mu kibuga ibizi neza ko APR FC yayifashe mu manota, byatumye ikina irwana no  kutarambarara i Bugesera;

    Umukino amakipe yombi yakinnye atirekura ariko Bugesera FC ikanyuzamo igashaka uburyo yabona igitego, gusa bikomeza kugorana kubona umupira wa nyuma ugana mu izamu. Igice cya mbere cyarinze kirangira nta kipe n’imwe irebye mu izamu. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sport yabonye igitego ku mupira wari uturutse muri koroneri, Ndayishimiye Thierry ashyiraho umutwe, umupira uruhukira mu rushundura. Nyuma y’iminota 7 gusa, Bugesera FC yabonye igitego cyo kwishyura nabwo umupira wari uturutse muri koroneri, Kimenyi Yves awukuraho usanga Junior Didier ahagaze neza atera ishoti, umupira uruhukira mu izamu.

    Kiyovu Sport ubu iracyari iya mbere n’amanota 24 irusha inota rimwe APR FC, naho Bugesera FC iracyari ku mwanya wa 11 n’amanota 10. Police ubu iranganya amanota 19 na Rayon Sports mu gihe Gasogi iri ku mwanya wa 9 n’amanota 13. Kuri uyu wa kane, As Kigali irakira Mukura naho Rutsiro FC yakire Gorilla FC.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113024/police-fc-yandikiye-umuvuduko-gasogi-united-bugesera-fc-ihagama-kiyovu-sport-113024.html

  • Menya impamvu hari  'Abasura' bari gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore/abakobwa iyo bari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina (Gutera akabariro) igisa n'umusuzi gisohoka rimwe cyangwa inshuro zirenze imwe zikurikiranya bitewe n'umwuka uba winjiye imbere mu gitsina.

    Hari ibintu bidasanzwe biba ku bagore/abakobwa mu gihe cyo gutera akabariro ndetse rimwe na rimwe bikaba byabatera ipfunwe ryo gukomeza icyo gikorwa cyangwa se umuvuduko bari bafite ukagabanuka, ariko mu by'ukuri ari ibintu bidafite icyo bitwaye.

    Muri byo twavuga nko gusohoka k'umwuka umeze nk'umusuzi, ariko atari wo kuko uwo mwuka uca mu gitsina mu gihe umusuzi uca mu kibuno.

    Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante, ivuga ko irekurwa ry'uyu mwuka twakwita 'Queefing' mu ndimi z'amahanga ari igikorwa umubiri ukora umuntu utabishaka, iyo urekuwe humvikana ijwi rijya kumera neza neza nk'iry'umusuzi usanzwe, ariko aho bitandukanye nuko uyu mwuka bamwe bita umusuzi utanuka ndetse n'inzira binyuramo si zimwe.

    Uyu mwuka uba wageze mu gitsina ute?

    Inzobere mu bumenyamuntu zivuga ko igitsina cy'umugore kuva inyuma kugera ku nkondo y'umura atari inzira imwe igororotse, ahubwo hagiye harimo icyo twakwita nk'amakorosi. Uko umugabo yinjiza igitsina cye mu cy'umugore yongera agisohora bari gutera akabariro, hari umwuka winjira imbere mu gitsina ukihisha muri ya makorosi, uyu rero niwo usohoka igihe ushakiye.

    Ushobora gusohoka igikorwa nyirizina kirimbanije cyangwa se ugasohoka nyuma yo guhuza urugwiro.

    Uyu mwuka usohoka mu gitsina bamwe bakagirango ni umusuzi, ushobora no gusohoka mu gihe umuntu ari muri siporo cyangwa se igihe yicaye yafunguye igitsina.

    Hari icyo umuntu yakora ngo abuze uyu mwuka gusohoka?

    Inzobere mu buzima bw'imyororokere zivuga nnkuko ntacyo wakora ngo uwubuze kwinjira ninako ntacyo wakora ngo awubuze gusohoka, ariko kandi ngo si n'abagore bose basohora uyu mwuka bari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina kimwe nuko udasohoka buri gihe.

    Cyakora, igihe uyu mwuka uzasohoka ufite impumuro mbi cyangwa ugasohoka buri gihe uko umugore akoze imibonano mpuzabitsina, ibi ni ikimenyetso kitari cyiza gishobora kugaragaza ko hari ubundi burwayi umugore afite mu gitsina byaba byiza yihutiye kugana umuganga w'inzobere mu kuvura abagore akamukurikirana mu maguru mashya kuko bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara nka Fistula.

    [email protected]

    The post Menya impamvu hari  'Abasura' bari gutera akabariro appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/29/menya-impamvu-hari-abasura-bari-gutera-akabariro/

  • Kamonyi: Akanyamuneza ni kose mu bakozi bari bamaze amezi 4 badahembwa #rwanda #RwOT

    Ni mu kigo nderabuzima-HC giherereye mu Mayaga, mu Murenge wa Nyamiyaga, ahari abakozi bakora amasuku bari bamaze amezi ane bakora badahembwa. Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021, abambere mu masaha ya mugitondo babwiwe inkuru nziza yuko kuri konti zabo umushahara wamaze kuhagera. Barishimira ko bagiye kurya Ubunani neza ariko kandi bakanashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

    Bamwe muri aba bakozi baganiriye n'ikinyamakuru intyoza.com bavuga ko amezi yari amaze kuba ane batazi uko guhembwa bimera. Bavuga ko iki gihe bamaze badahembwa babayeho mu buzima bubi cyane, haba kuribo ubwabo ndetse n'abafite imiryango. Bahamya ko hari abagiye bananirwa atari uko batazi gukora, ahubwo bitewe n'ibibazo bitandukanye by'ubuzima bahuye nabyo bifatiye ku kudahembwa ngo babashe kugira ibyo bakemura.

    Aba bakozi, bashimira ubuyobozi bushya bw'Akarere ka Kamonyi bwabitaye ho bukinjira mu kibazo cyabo bugamije kugishakira umuti, bikaba birangiye bagiye kurangiza umwaka baseka. Gusa na none kuri bamwe, bavuga ko aya mafaranga kubera gutinda kuyahabwa barimo imyenda myinshi, ko nubwo aje azabateranya na bamwe bagiye bafatira imyenda kuko atazakemura byose. Gusa na none ngo ibi birutana, nibura bagiye bakumva ko ari abakozi.

    Aba bakozi, bamwe basaba ko amakosa yakozwe atazongera kuko ngo kumara amezi ane umuntu adahembwa, ngo byoroshye kubikorera abakozi bitwa ko ari bato, ariko ntabwo bazi uko byagenda abitwa ko ari abayobozi n'abandi bamaze amezi 4 bakora badahembwa.

    Imvo n'imvano yo kumara aya mezi 4 bakora amasuku muri iki kigo badahembwa, ishingiye ahanini ku makosa yakozwe mu buyobozi, aho ubusanzwe aba bakozi baba bagomba guhembwa n'uwatsindiye isoko ryo gukora amasuku, ariko icyabaye ni uko haje impaka mu bayobora ikigo hakabura ugufata umwanzuro kuko bivugwa ko hari imbaraga zidahuza, biturutse ahanini ku kuba uwatsindiye isoko atariwe warihawe, rigahabwa undi bivugwa ko yagize uko abyumvikanaho n'ubuyobozi bwarimuhaye.

    Amakosa yagaragaye muri iki kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, yatumye ubu bamwe batangira gukurikiranwa n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB. Bamwe mu baturage kandi kubera imikorere mibi muri iki kigo bari bamaze kugihunga, aho bamwe bari basigaye bajya kwivuriza Mugina, Kamonyi, Nyagihamba muri Nyarubaka ndetse hakaba n'abambukaga bakajya hakurya mu karere ka Ruhango.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-akanyamuneza-ni-kose-mu-bakozi-bari-bamaze-amezi-4-badahembwa/

  • Prime Insurance yatangije ubwishingizi buzafa… – #rwanda #RwOT

    Muri ubu bwishingizi (Prime Medical Insurance) hazatangwa serivisi nshya z'ubwishingizi bw'ubuzima zigenewe abantu ku giti cyabo, ibigo binini, ibito n'ibiciriritse bikeneye kurinda abakozi babyo hamwe no gukorera mu mutuzo kimwe n'imiryango yabo.

    Ubu bwishingizi buzafasha mu kunoza serivisi z'ubwishingizi imbere mu gihugu, mu Karere no ku rwego Mpuzamahanga.

    Prime Medical insurance yateguwe n'abahanga mu bya serivisi z'ubuvuzi. Buzafasha abakozi n'imiryango yabo kubona mu buryo bworoshye inama z'abaganga, ubuvuzi n'ubufasha mu Rwanda, Afurika y'Iburasirazuba n'i Burayi mu gihe bibaye ngombwa, binyuze mu ruhererekane rw'abafatanyabikorwa ba Prime Insurance mu by'ubuvuzi n'ab'imbere mu gihugu mu masaha 24 mu minsi irindwi.

    Prime Insurance yari isanzwe ifite amashami abiri y'ubwishingizi arimo Prime General Insurance na Prime Life Insurance. 

    Ibijyanye n'ubuzima, uburezi n'ibindi byose bibarizwa muri Prime Life Insurance naho ibijyanye n'inkongi z'umuriro, banki, imodoka n'ibindi bikabarizwa muri Prime General Insurance.

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, John Mirenge, yavuze ko batangaga byose ariko 'ntidutange ubwishingizi bwo kwivuza' ari nayo mpamvu biyemeje kubwongera muri serivisi batangaga kugira ngo baruhure abakiriya babo babagana.

    Uyu muyobozi avuga ko mu bwishingizi bw'ubuzima (Prime Life Insurance) hakubiyemo ubwishingizi bw'ubuzima, igihe umuntu yitabye Imana umuryango we ukagira icyo usigarana, cyangwa se abana bawe kugira ngo bazabone uko biga. Ubu bwishingizi bunagufasha mu gihe ugeze mu zabukuru.

    Ni mu gihe ubwishingizi bwa (Prime General Insurance) bwubakiye ku buzima bwa buri munsi ku rugendo rugana ibuzima, kugira ngo mu gihe ukiri ku Isi igihe warwaye ubone ubushobozi bwo kwivuza kandi wishimiye.

    John Mirenge avuga ko iki ari cyo baburaga muri Prime Insurance. Ati 'Ni icyo twari tubuze. Ni iryo shami twari tubuze muri Prime. Ubu rero, kuva itariki ya 1 Mutarama 2022, abantu babishoboye bose bazaba bafite amakarita ya Prime bashobora kujya mu mavuriro, ibitaro, Pharmacie bakayitanga bagahabwa iyo serivisi nk'uko mubizi abandi babikora.'

    Akomeza ati 'Twe biradushimishije […] Ikindi kinadushimisha ni uko muri uru rugendo rwo gutanga ubwishingizi mu Rwanda, muciye aho mwaca hose mukabaza kubijyane n'uko Prime yitabira kwishyura ahabaye impanuka cyangwa ibyago, nibaza ko kuri iri soko ntawundi muntu utwegera. Bikaba rero binadushimisha kugira ngo tunaze muri iyi serivisi ijyanye n'ubuvuzi.'

    Uyu muyobozi yijeje Abanyarwanda ko iyi serivisi y'ubuzima bazanye muri Prime Insurance iherekejwe na serivizi y'ubudasa mu kwakira ababagana, kubafasha nk'umwishingizi wabo kubegera mu gihe cya vuba kandi bakihutisha buri kimwe.

    John yavuze ko iyi serivizi inaherekejwe n'ubwishyu bw'igiciro kiboneye kuri buri wese.

    Iri shami ry'ubuvuzi bongeye muri Prime Insurance rifite serivizi zirimo kwishingira ufite ikibazo cy'amaso akeneye amataratara, ubuvuzi bwo mu kanwa, kuvuzwa igihe urwaye kandi bigusaba kuguma mu bitaro, kuvuzwa ariko utaha, kubyara n'ibindi.

    Muri iri shami harimo icyiciro cyiswe 'Isonga’'. Iki cyiciro kirimo ko Prime Insurance yishingira umuntu ku giti cye, umuryango n'abandi. Hari icyiciro cyiswe 'Imena', aha Prime Insurance yishingira ikigo, Banki n'ibigo bito n'ibindi.

    Umuyobozi ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri Prime Insurance, Mwizere René, yavuze ko umukiriya afite uburenganzira bwo guhitamo icyiciro cy'ubwishingizi ashaka ku giciro ashaka kandi ko bafite ubushobozi bwo kumuvuza aho ashaka hose.

    Yavuze ko bashobora kuvuza uwo bishingiye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, mu Buhinde, mu bihugu by'u Burayi nko mu Bufaransa n'ahandi. Mwizere René ati 'Ni itandukaniro rero ku isoko kuko tuzabasha kugera ku mbizi zose.'

    Uyu muyobozi yavuze ko Prime Insurance yanashyize mu bwishingizi bwayo gahunda yo gufasha abakiriya babo kwirinda indwara, harimo nko kubafasha gukora isuzuma ry'ubuzima bwabo ibizwi nka 'Check up' n'ibindi bigamije gukumira indwara mu bantu.

    Ati 'Biradufasha natwe aho kugira ngo tuzakwishyurire mu mezi nk'atanu ari imbere amafaranga menshi ku ndwara twakabaye twarakumiriye, biradufasha natwe kugabanya amafaranga tuzishyura.'

    Mwizere yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi serivizi, bashyizeho umuganga uzajya ukurikirana ubuzima bwa buri munsi abakiriya babo.

    Buri kibazo gikeneye ubuvuzi kizajya gisuzumwa ukwacyo n'itsinda ry'inzobere mu buvuzi.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Regis Ndahimana, avuga ko babwira abantu kwiteganyiriza none kwawe kw'ejo [Secure Today Tomorrow] kugira ngo mu makarita y'ikoranabuhanga yose umuntu atunze, yongeremo iya Prime Insurance mu gufatanya mu rugendo rugana ibuzima.

    Yavuze ko muri 'Medical Insurance' bazanye ku isoko yubatse ku buryo harimo ubwishingizi bw'ibigo ari bwo bwitwa 'Imena', ubwishingizi bw'abantu ku giti cyabo, imiryango n'ibigo biciriritse bwise 'Isonga'. Muri 'Isonga' harimo ibice bitatu Ingenzi, Isano ndetse n'Ijabo. Bitandukanira ku mafaranga buri wese atanga.

    Uyu muyobozi yavuze ko bateganyije ko bazakoresha uburyo bwose bushoboka bw'ikoranabuhanga ku buryo nta mukiriya wabo uzagorwa no kubona serivisi.

    Hamwe na Prime Medical Insurance, hari icyizere ko hazabaho amahirwe yo kuzamura serivizi z'ubuzima zikagezwa ku rwego Mpuzamahanga.


    Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, John Mirenge, yavuze ko batangaga byose ariko 'ntidutange ubwishingizi bwo kwivuza'


    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Regis Ndahimana, yavuze ko tariki 1 Mutarama 2022, ari bwo ubu bwishingizi bw'ubuvuzi buzatangira ku mugaragaro kandi ko batangiranye n'amavuriro 150 mu gihugu hose


    Umuyobozi ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri Prime Insurance, Mwizere René yavuze ko Prime Insurance yanashyize mu bwishingizi bwayo gahunda yo gufasha abakiriya babo kwirinda indwara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113022/prime-insurance-yatangije-ubwishingizi-buzafasha-kubona-serivizi-zubuvuzi-mu-mahanga-113022.html

  • Itangazo: NTEGE Dorothy yasabye guhindura amazina akitwa MUGANWA NTEGE Dorothy #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTEGE Dorothy yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUGANWA NTEGE Dorothy mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'uwo bashyingiranwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ntege-dorothy-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-muganwa-ntege-dorothy

  • Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y'ibigarasha #rwanda #RwOT

    Ni mu isindwe ryamaze iminsi 2 uhereye ku cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, aho Bihemu Patrick Benerugaba yari yatumiye Abanyarwanda mu rugo iwe, ahitwa Maine, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, inacumbikiye Abanyarwanda benshi , cyane cyane abo mu mitwe idasobanutse.

    Yabatumiye ababwira ko yizihije isabukuru y'imyaka 50 y'amavuko. Byahe ko yagirango abifotorezeho, abita abayoboke ba RNC!

    Ubundi izina ryiza rya Patrick Benerugaba ni 'Bihemu', kuko uretse n'ubujura bwamuranze na mbere y'uko ahunga uRwanda, no muri iyi nkuru mugiye kwiyumvira uburyo abo bantu yabagize ingwate, agamije kwereka shebuja Kayumba Nyamwasa ko yamuboneye abayoboke.

    Mu bitabiriye ubutumire bwa Bihemu Benerugaba, harimo abasanzwe ari ibigarasha, bari banazi neza ikinamico Benerugaba na Kayumba Nyamwasa bateguye. Muri bo twavuga:
    1. Serge Ndayizeye, umurenzamase wa Kayumba Nyamwasa n'umutwe w'iterabwoba RNC, akaba umuvuzanduru ku ngirwa radio ITAHUKA. Uyu ni 'Ndio Bwana' wa Nyamwasa,dore ko icyo avuze uyu Ndayizeye asamira hejuru, boshye imbwa ibonye igufa.

    2. Kabera Richard, mwene muzehe Kabera wigeze kuba Superefe wa Nyabisindu Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa. Ababyeyi ba Richard Kabera bacitse ururondogoro, kuko usanga bavuga ko bapfushije bahagaritse.
    3. Innocent Nshunguyinka, witwara nk'umugaragu w'ibigarasha. Kimwe na bagenzi be bo mu kiryabarezi RNC, nta murongo agira, akurikira buhumyi amateshwa y'abandi banyamahano nkawe.

    4. Bayigamba Ortence Gatera: Uyu mugore wigize inkunguzi ni mwene Bayigamba Adalbert, akaba mushiki wa Bayigamba Robert wabaye Minisitiri w'imikino. Bayigamba Ortence ni umukazana wa Faustin Twagiramungu, kuko Rukokoma ari sewabo w'umugabo we Gatera.

    5. Rusagara Ignace: Uyu yari umwavoka mu Rwanda, aza guhungana na Benerugaba, babifashijwemo na Kayumba Nyamwasa. Aho batuka u Rwanda n'abayobozi barwo ntashobora kuhatangwa.

    Aba ni bake tubashije kubabwira ariko urutonde rw'abari muri iyo mitingi ya RNC ni rurerure kandi turarufite.
    Muri iyo mitingi harimo n'inkundabirori ziyiziye kuvumba, ariko n'ubwo tutabita ibigarasha, ni indangare kuko bitumvikana uko bitabiriye ibintu byateguwe na Patrick Benerugaba, cyane ko bose ntawe utazi ko asanzwe ari Bihemu wo ku rwego rwo ruhambaye.

    Aha babuze kugira amakenga.
    Uretse kwiyahuza ibiryo n'amayoga nk'abandi bose badafite ikindi bakora kibafitiye akamaro, abadasanzwe ari abagambanyi batunguwe no kumva ko hari'umusaza w'inkoramutima ya Patrick' wifuza kubagezaho ijambo.

    Ibyari isabukuru byari bihindutse mitingi ya RNC. Nguko uko Kayumba Nyamwasa yahawe ijambo mu buryo bwa 'Zoom', maze si ugutaka Benerugaba arimonogoza!

    Yavuze uburyo bamaze imyaka myinshi baziranye, ngo kuko banatangiye gukorana na Patrick Karegyeya akiriho. Nyamwasa yasobanuye uko Benerugaba yabashakiye abayoboke akiri no mu Rwanda, anahishura ko we ubwe ariwe wafashije Benerugaba na Ignace Rusagara n'imiryango yabo guhungira muri Amerika.

    Abari aho barumiwe, cyane cyane ba bandi badasanzwe mu bigarasha cyangwa interahamwe. Bamwe muri bo banagize ubutwari bwo kubaza Benerugaba impamvu yababeshye ko ari ibirori by'isabukuru kandi ari ikoraniro rya politiki, igisubizo kirabura. Nguwo rero Patrick Benerugaba, utaravugisha ukuri kuva yavuka.

    Patrick Benerugaba ubuzima bwe bwose bwaranzwe no guhemuka, ku buryo n'abo ba Nyamwasa na RNC batazatinda kubona ko bamwibeshyaho. Ntushobora kubara inshuro yafunzwe azira kwibisha intwaro mu mabanki anyuranye mu Rwanda, amakuru yizewe akavuga ko izo ntwaro yazihabwaga na Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya n'abandi bakoreraga mu kwaha kwa Nyamwasa.

    Iyo yafatwaga yajyanwaga muri gereza, nyuma y'igihe runaka Kayumba Nyamwasa akamufunguza, yitwaje imbaraga yari afite mu Gihugu. Ibisa birasabirana, kabishywe banahuriye mu kiryabarezi cya RNC, kirirwa gisahura indangare ngo kiri ku rugamba rwo gufata ubutegetsi mu Rwanda.

    Mbere y'uko ava mu Rwanda Patrick Benerugaba yatetse imitwe ikomeye iranamuhira. Urugero ni inzu ye iri ku Kicukiro aho bita St Joseph, yatanzeho ingwate mu mabanki 4 yose, ibintu ubundi bitashobokera uwo ari we wese.

    Banki zagiye kubimenya umujura yarageze muri Amerika keraaaa, zirihanagura nyine!

    Ahunga, Patrick Benerugaba yajyanye n'umugore bafitanye abana benshi, ndetse n'irindi habara bakoranaga ubwo busambo, dore ko ngo ari naryo ryamufashaga guhisha ibyibano. Aho abera akaga, akigera muri Amerika yahise abipakurura uko ari babiri, atitaye ku mugore we wamwihanganiye mu bujura bwa hato na hato, akamugemurira afunze, amurerera abana ari mabuso.

    Yamuhembye kumuharika, ubu Benerugaba yifitiye inshoreke yitwa Claire Kimenyi Gatorano, benshi bazi muri Minijust mbere y'uko nawe aboneza iy'ubuhungiro.

    Dufite amakuru ko hari abantu baba no mu Rwanda bagifitanye ubucuti na Patrick Benerugaba. Hari abitwaza ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe nawe, ko bakomoka hamwe i Butamwa se, cyangwa ko biganye.

    Nyamuneka murarye muri menge, Benerugaba atazabakorera ishyiga rishyushye. Baba abari mu Rwanda, baba n'abari mu mahanga, nimumenye ubwenge, mwitandukanye nawe, kuko n'abana be nta mpuhwe abagirira.

    Ntimuzishinge ka karimi ke gashyushye, ejo mutazisanga mu mishanga ye mibisha, kandi ingaruka ntazabafasha kuzirengera. Muri make si umuntu!

    Rushyashya izakomeza kubamenyera imigambi y'ibigarasha n'izindi nkoramahano, dore ko n'iyo bajya munsi y'ibuye tuba tuhafite imboni iduha amakuru atavangiye.

    The post Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y'ibigarasha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/akagambane-karagwira-bihemu-patrick-benerugaba-yatumiye-abantu-mu-isabukuru-bisanga-muri-mitingi-yibigarasha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akagambane-karagwira-bihemu-patrick-benerugaba-yatumiye-abantu-mu-isabukuru-bisanga-muri-mitingi-yibigarasha

  • Nyarugenge: Abakorera mu Inkundamahoro bafite impungenge zo kuhandurira COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Iyo uzindukiye muri iyi nyubako ahagana saa Kumi n'imwe za mu gitondo no mu nkengero zayo uhasanga urujya n'uruza rw'abacuruzi baba baturutse mu bice bitandukanye baje kurangura ibiribwa birimo imbuto, imboga, inyanya, ibitoki n'ibindi.

    Bamwe mu bakorera muri iyi nyubako n'abakorera impande zayo babwiye IGIHE ko bafite impungenge z'uko bashobora kwandura COVID-19 bitewe n'urujya n'uruza rugaragara muri iyi nzu no mu nkengero zayo.

    Bavuze ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi bw'iyi nyubako ya Inkundamahoro butubahiriza amabwiriza y'uko abagomba kuricuririzamo bagomba kuba ari 50% nk'uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho abiteganya.

    Bemeza ko banabangamirwa n'uko buri muntu wese yinjira muri iyi nyubako adasabwa icyangombwa kigaragaza ko yipimishije COVID-19.

    Umwe mu bakorera muri iyi nyubako yagize ati 'Mudukorere ubuvugizi pe kuko hano hagize uwandura COVID-19 twese twahita tuyandura kubera uburyo tuba tubyigana, ikindi nta n'ubwo n'abakiliya baza aha bajya babasaba ibyangombwa bigaragaza ko bikingije COVID-19.”

    Uwitwa Samuel Nsabimana, nawe yemeza ko hatagize igikorwa abakorera muri iyi nzu bose bashobora kwandura iki cyorezo.

    Ati ' Hano wagira ngo ni mu kandi gahugu kihariye wagira ngo si mu Rwanda, uzahazindukire mu gitondo urebe urujya n'uruza rw'abantu baba bari hano baje kurangura n'umubyigano uba uhari ahubwo umuntu yibaza niba iyi nyubako nta buyobozi igira?'

    Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yabwiye IGIHE ko abacuruzi babo bose bikingiye ndetse atari azi ko buri muntu wese winjiye mu isoko agomba kuba yarikingije.

    Ati 'Twebwe abacuruzi bacu bose barikingije ikindi ntabwo nzi ayo mabwiriza y'uko umuntu wese winjiye mu isoko aba agomba kugaragaza ko yikingije gusa Leta nibitubwira tuzabyubahiriza.'

    Mu gihe ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera, Leta y'u Rwanda ikangurira abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo kwambara neza agapfukamunwa n'amazuru, gukaraba intoki no guhana intera. Abaturarwanda kandi barashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo gukingira iki cyorezo.

    Mu masaha ya mu gitondo kuri iri soko haba hari umubyigano w’abantu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abakorera-mu-inkundamahoro-bafite-impungenge-zo-kuhandurira-covid-19

  • Gambia: Urukiko rwanzuye ko nta ruswa yatanzwe mu gutora Perezida Adama Barrow #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ousainou Darboe utarabashije kwegukana intsinzi avuga ko mu matora habayemo ruswa

    Ousainou Darboe utarabashije kwegukana intsinzi avuga ko mu matora habayemo ruswa

    Ousainou Darboe, Umuyobozi w’ishyaka rya United Democratic Party (UDP) yavuze ko ibijyanye no kwiyamamaza muri ayo matora byagaragayemo ruswa.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, Hassan B Jallow, mu mwanzuro yatangaje tariki 28 Ukuboza 2021 yanditse agira ati 'Ishyaka UDP ryananiwe kubahiriza ibisabwa biteganywa n’ingingo ya 11 mu itegeko rigenga ibijyanye n’amatora'.

    Barrow yatsinze amatora yo ku itariki 4 Ukuboza 2021 n’amajwi 53 ku ijana mu gihe Darboe wahoze ari Visi-Perezida wa Gambia ku butegetsi bwa Barrow we yabonye amajwi 28. Abandi bakandida bo banze kwemera ibyavuye mu matora, bavuga ko habayemo ibibazo ariko ngo baterekana ibimenyetso.

    Adama Barrow yongeye gutorerwa kuyobora Gambia

    Adama Barrow yongeye gutorerwa kuyobora Gambia

    Bivugwa ko Barrow ubu ufite imyaka 56 y’amavuko n’abanyamuryango b’ishyaka rye rya National People’s Party bahaye abaturage amafaranga cyangwa izindi mpano kugira ngo bazamutore.

    Darboe ntiyigeze agaragaza niba we cyangwa ishyaka rye bazakomeza gusaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro, kandi imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga, iba ari iya nyuma itajuririrwa.

    Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko hamwe n’izindi ndorerezi zemera ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Gambia yo ku itariki 4 Ukuboza 2021, kuko ngo uretse 'utuntu duto tutari twubahirije amategeko’ ubundi muri rusange amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

    Perezida Barrow yijeje ko azashyiraho igihe ntarengwa cya manda z’abaperezida ndetse agahindura n’uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika akorwamo muri iki gihe.

    Adama Barrow ubwo yagezaga ijambo ku baturage nyuma yo kwegukana intsinzi

    Adama Barrow ubwo yagezaga ijambo ku baturage nyuma yo kwegukana intsinzi

    Bishimiye intsinzi ya Adama Barrow

    Bishimiye intsinzi ya Adama Barrow

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/gambia-urukiko-rwanzuye-ko-nta-ruswa-yatanzwe-mu-gutora-perezida-adama-barrow

  • Amasura mashya mu bakinnyi 26 b’Amavubi yitegura Guinea, umwe ni we uzaturuka hanze #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahamagaye abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero bitegura imikino 2 u Rwanda ruzakinamo na Guinea hano mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, aho umukinnyi umwe ari we uzaturuka hanze y’u Rwanda.

    Ni imikino izafasha Guinea kwitegura igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun guhera tariki ya 7 Mutarama 2022, Guinea iri mu itsinda rimwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi.

    Ni imikino izaba tariki ya 2 na 6 Mutarama 2022 ikazabera kuri Stade Amahoro yose. Amavubi yagombaga gukina undi mukino na Senegal ariko iki gihugu nticyaza gukorera umwiherero mu Rwanda.

    Mashami akaba yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha muri iyi mikino, akaba ari abakinnyi bakina imbere mu gihugu uretse Joeffrey Rene Assouman wa Hillerød Fodbold mu cyiciro cya 3 muri Denmark uhamagawe bwa mbere.

    Bigaragara ko ari imikino azakoresha abakinnyi benshi batamenyerewe mu ikipe y’igihugu nkuru nk’aho mu banyezamu bari bamenyerewe banamaze iminsi bakinishwa yabasize ahitamo guha umwanya Hakizmana Adolphe wa Rayon Sports, Ishimwe Pierre wa APR FC na Ntwari Fiacre wa AS Kigali umaze iminsi uhamagarwa.

    Mu bandi bakinnyi harimo nka Omborenga Fitina, inkingi ya mwamba muri APR FC utahamagawe, kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge…

    Andi masura mashya mu ikipe y’igihugu nkuru atahamagarwaga nko mu myaka 2 iheruka harimo nka Nkubana Marc wa Gasogi United, Buregeya Prince wa APR FC, Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu Sports, Muhozi Fred wa Espoir FC na Mugenzi Bienvenue wa Kiyovu Sports.

    Amavubi azinjira mu mwiherero witegura uyu mukino tariki ya 31 Ukuboza 2021 aho uzabera La Palisse Hotel Nyamata.

    Abakinnyi 26 bahamagawe

    Abanyezamu

    Ishimwe Jean Pierre (APR FC)
    Ntwali Fiacre (AS Kigali)
    Hakizimana Adolphe (Rayon Sports )

    Ba Myugariro

    Serumogo Ali (Kiyovu SC)
    Nkubana Marc (Gasogi United)
    Niyomugabo Claude (APR FC)
    Rutanga Eric (Police FC)
    Usengimana Faustin (Police FC)
    Ngendahimana Eric (SC Kiyovu)
    Niyigena Clément (Rayon Sports)
    Ndayishimiye Thierry (Kiyovu Sc)
    Buregeya Prince (APR FC)

    Abakina Hagati

    Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
    Muhire Kevin (Rayon Sports FC)
    Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)
    Mugisha Bonheur (APR FC)
    Manishimwe Djabel (APR FC)
    Benedata Janvier (SC Kiyovu)
    Hakizimana Muhadjir (Police FC)
    Joeffrey Rene Assouman (Hillerødfodbold)

    Ba Rutahizamu

    Sugira Ernest (AS Kigali)
    Usengimana Danny (Police FC)
    Mugunga Yves (APR FC)
    Byiringiro Lague (APR FC)
    Mugenzi Cédric (SC Kiyovu)
    Muhozi Fred (Espoir FC)

    Amavubi azakina na Guinea mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amasura-mashya-mu-bakinnyi-26-b-amavubi-yitegura-guinea-umwe-ni-we-uzaturuka-hanze

  • APR FC yatsinze Espoir FC, yuzuza imikino 46 idatsindwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

    Umukino wa APR FC na Espoir FC wabereye kuri sitade ya Kigali utangira saa sita n’igice. Ni umukino watangiye ikipe ya Espoir FC ikinira inyuma cyane igacunga ko yatungura ikipe ya APR FC.

    Espoir ni yo yabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere bwashoboraga kuvamo ibitego binyuze ku bakinnyi barimo Habimana Yves na Muhozi Fred. Ibi byanatumye mu minota 30 gusa ikipe yari imaze kubona koruneri 3 APR FC itari yabona kuruneri n’imwe.

    Ku munota wa 34 ku mupira wari uzamukanywe na Fitina Omborenga awuhindura imbere y’izamu ariko Ruboneka Bosco awuteye awushyira hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 35 Ishimwe Pierre yatanze umupira n’amaboko awutanga nabi awihera umusore w’ikipe ya Espoir FC Muhozi Fred washatse gucenga ariko umupira Mugisha Bonheur amwaka umupira atari yatera mu izamu. Ku munota wa 40 kandi Habimana Yves yinjiranye ba myugariro ba APR FC mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira ufata igiti cy’izamu igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije 0-0.

    Abakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibuga

    Mu gice cya kabiri APR FC yakinnye neza bitandukanye n’igice cya mbere kugeza aho ku munota wa 53 ku mupira watewe neza na Kapiteni Manishimwe Djabel, Mugunga Yves yashoboraga kubona igitego ariko umupira awutera hejuru y’izamu rya Epoir FC. Ku munota wa 58 umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohammed watoje uyu mukino nyuma yo gukira Covid-19, yakoze impinduka akuramo Byiringiro Lague utagize umukino mwiza ndetse na Mugisha Gilbert basimburwa na Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet. Uyu Ishimwe yafashije ikipe ya APR FC kuko ku munota wa 68 ku ikosa ryamukorewe rikozwe na Mutijima Gilbert ryavuyemo coup franc. Yatewe neza na Fitina Omborenga ayirenza urukuta umupira werekeza mu izamu rya Itangishatse Jean Paul, APR FC iba ibonye igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

    Ku munota wa 69 kandi Omborenga Fitina yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo akata umupira muremure ashakisha Mugunga Yves wananiwe gushyira umupira ku mutwe. Nyuma yo gutsindwa igitego ku munota wa 74, umutoza Gatera Musa wa Espoir yakoze impinduka akuramo Fred Muhozi na Habimana Yves bagoye cyane ikipe ya APR FC. Ku rundi ruhande APR FC yakuyemo Mugunga Yves wasimbuwe na Nshuti Innonent ariko ikipe ya APR FC ikomeza kwiharira iminota 15 ya nyuma y’umukino nk’aho uburyo bwa nyuma mu mukino bwabonetse ku munota 92 ku ishoti ryatewe na Nshuti Innocent ariko umunyezamu Itangishatse Jean Paul awushyira muri koruneri itagize umusaruro itanga, umukino urangira APR FC itsinze Espoir igitego 1-0. Ikipe ya Espoir FC ni yo iheruka gutsinda APR FC tariki 25 Gicurasi 2019 kuko kuva icyo gihe APR FC itari yatsindwa na rimwe mu mikino 46 imaze gukina.

    Mu yindi mikino yabaye kuri iyi sitade ya Kigali, Gasogi United yakinnye idafite abakinnyi 4 banduye Covid-19 yahatsindiwe n’ikipe ya Police FC ibitego 3-2 byatsinzwe na Nsengiyuma Moustapha ku munota wa 40 na 47 ku ruhande rwa Gasogi United mu gihe Hakizimana Muhadjili ku munota wa 54, Ndayishimiye Antoine Dominque ku munota wa 71 na Usengimana Faustin ku munota wa 87 ari bo batsindiye Police FC.

    Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona, ibifashijwemo na Ndayishimiye Thierry, ku munota wa 68 yanganyije na Bugesera FC yatsindiwe na Junior Didier ku munota wa 75 igitego 1-1 ikomeza kuyobora shampiyona n’amanota 24 ikurikirwa na APR FC n’amanota 23 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 19.

    Kuri uyu wa Kane harasozwa umunsi wa 11 wa shampiyona hakinwa imikino ibiri aho AS Kigali izakira Mukura VS kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo naho Rutsiro FC kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu izakire Gorilla FC.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-yatsinze-espoir-fc-yuzuza-imikino-46-idatsindwa