Category: Uncategorized

  • Mukura itsinzwe n’abakinnyi badaheruka mu kib… – #rwanda #RwOT

    As Kigali itari ifite bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo Haruna Niyonzima, Olivier Niyonzima ndetse n’umuzamu Ntwari Fiacre, itsinze Mukura ibitego 2 kuri kimwe, ikomeza kwiruka inyuma ya APR FC na Kiyovu Sport.

    Abakinnyi As Kigali yabanjemo. Bate Shamiru, Rukundo Denis, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Kayitaba Bosco, Kwizera Pierrot, Ndekwe Felex, Biramahire Abeddy, Hussein Shabani na Rugirayabo Hassan.

    Mukura niyo yatangiye yataka cyane As Kigali ndetse iniharira umupira, ariko uburyo bw’igitego bukagorana. Uko iminota yagiye yigira imbere, niko As Kigali yinjiraga mu kibuga ndetse abasore bayo bataherukaga mu kibuga batangira kwigaragaza. Ku munota wa 43, As Kigali yabonye igitego cyatsinzwe na Hussain Shabani, ndetse igice cya mbere kirangira ntazindi mpinduka zibaye.

    Abakinnyi Mukura yabanje mu kibuga: Nicolas Sebwato, Kubwimana Cedrick, Habamahoro Vincent, Mwiseneza Daniel, Kayumba Soter, Muhoza Trezor, Mukoghotya Robert, Adams Vincent, Opoku William, Gibrin Aboubakar na Nyarugabo Moise.

    Igice cya kabiri cyatangiye nabwo As Kigali iri hejuru, byanatumye ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Hussain Shabani ku munota wa 57′. Nshimiyimana uri gutoza Mukura yatangiye  gukora impinduka akuramo Adams ashyiramo Nkomezi Alex, ndetse na Opoku avamo hinjira Ndizeye Innocent bakunze kwita Kigeme.

    Bate Shamiru niwo mukino we wa mbere yari akinnye muri uyu mwaka, mugihe Bosco, Felex na Mukonya, bataherukaga kubanza mu kibuga.

    Ku munota wa 77 Mukura yabonye igitego cy’impozamarira ndetse umukino urangira As Kigali itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya APR FC. 

    Undi mukino wabereye i Rubavu, aho Rutsiro FC yatsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa. Umunsi wa 11 usize Kiyovu Sport ari iya mbere n’amanota 24; irusha APR FC inota rimwe, naho Gorilla FC iracyari iya nyuma n’amanota 7.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113056/mukura-itsinzwe-nabakinnyi-badaheruka-mu-kibuga-113056.html

  • Akarere ka Gasabo kavanye mu baturage inzoga bikekwa ko zica #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    inzoga zizwi nka Umuneza na Tuzane zirimo gukurwa mu baturage

    inzoga zizwi nka Umuneza na Tuzane zirimo gukurwa mu baturage

    Abatuye aho izo mpfu zabereye bahuriza ku makuru y’uko inzoga zishe bagenzi babo ari izitwa Umuneza na Tuzane.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko ubugenzuzi bwagaragaje ko ba nyiri inganda bakora ibinyuranye n’ibyanditswe ku byangombwa baba barahawe bajya gutangira gukora inzoga.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyahise gihagarika inganda z’izo nzoga ziri mu turere twa Bugesera na Rwamagana, hamwe n’abacuruzi bazo.

    Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano na ko kakavuga ko kahagurukiye gukurikirana ahacururizwa izo nzoga hose, kugira ngo zifatwe zikurwe mu baturage.

    Ubwoko bumwe bw

    Ubwoko bumwe bw’izo nzoga

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yagize ati “Ni inzoga zigaragara ko zifite ibirango by’ubuziranenge ariko zikica abaturage, ntabwo ari muri Kimihurura gusa twazivanye, mu Karere aho twazikekaga hose twazikuyeyo”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burakangurira abacuruzi bose kutongera gucuruza izo nzoga ndetse n’abaturage kutongera kuzinywa, kugira ngo zidakomeza guhitana ubuzima bw’abantu.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burasaba abaturage kujya batanga amakuru no ku zindi nzoga zicuruzwa abantu bazinywa basinda mu buryo budasanzwe.

    Akarere ka Gasabo kavuga ko hazajya habaho gukorana n’inzego zibishinzwe zifite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge bw’inzoga, kugira ngo abaturage bajye batabarwa hakiri kare.

    Inzego z

    Inzego z’umutekano zahagurukiye guhiga no gukura izo nzoga mu baturage

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, avuga ko abanyoye izo nzoga bazinywereye umunsi umwe wa Noheli, ariko bagenda bapfa urusorongo hagendewe ku gukomera k’umubiri wa buri muntu.

    Yagize ati “Ibimenyetso bagaragazaga ni bimwe, bababara mu nda ubundi bagahuma amaso, ariko wakurikirana ugasanga bose barazinyoye”.

    Ikigo Rwanda FDA gitangaza ko kugeza ubu abantu bose bamaze guhitanwa n’inzoga zitujuje Ubuziranenge ari 13, kikaba cyiyemeje kuzivana mu baturage hirya no hino mu gihugu hamwe no gufunga inganda zizikora.

    Umwali Pauline, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo avuga ko inzoga zica bazikuye mu baturage

    Umwali Pauline, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo avuga ko inzoga zica bazikuye mu baturage

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akarere-ka-gasabo-kavanye-mu-baturage-inzoga-bikekwa-ko-zica

  • Nshuti Ian yagereranyije umubabaro Yesu yagiz… – #rwanda #RwOT

    Nshuti wahoze akora umuziki wa Secular nyuma akaza kujya akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ni indirimbo ya gatandatu ashyize hanze.

    Avuga ko iyi ndirimbo nshya 'Ibise' yayikoze mu buryo bwo gutuma abantu bayibazaho cyane bitewe n'izina yayise, gusa ko harimo ubutumwa butandukanye.

    Ubwa mbere yagize ati “Igaragaza umubabaro wagizwe na Kristo utari uwo gutera agahinda abantu, uwo mubabaro niwo wavuyemo guhindura abantu bizera kuba abana b'Imana.”

    Nshuti yabwiye INYARWANDA ko mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, yaririmbye agaragaza imbaraga z’umukristu n’ubushobozi afite binyuze mu kwizera Yesu Kristo.

    Hari aho uyu muhanzi aririmba avuga ko umubabaro wa Yesu yagize ubwo yari ku musaraba, byari ibise bibanziriza kuvuka kw’icyaremwe gishya.

    Aha ngo yumvikanishaga ko umubabaro Kristo yagize ari uko yagiye ku musaraba mu mwanya w’abanyabyaha, ko we atari umunyacyaha.

    Ati “Uwo mwanya yagiyeho yakuyeho undi munsi wese wagombaga kuzajya kuri uwo mwanya.”

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikanisha ko Yesu yitangiye abantu yishyura umwenda, kugira ngo abantu batazajya ikuzimu.

    Mu gitero cya gatatu, uyu muhanzi avuga ko Imana ari nziza 'itabitewe n’imirimo, ahubwo niyo kamere yayo’.

    Akavuga ko yashyizemo uyu murongo mu rwego rwo kubwira abantu ko badakwiye kubaho mu buzima bwabo bumva ko Imana ari nziza kubera ko hari ibyo yabakoreye, ahubwo ‘Imana yo ni nziza kuko ari yo kamere yayo’.

    Ati 'Nta kintu na kimwe kiyitera guhindura, ihora ari Imana y’inyembabazi.'

    Nyuma y'iyi ndirimbo azakomeza gusohora indirimbo zitandukanye, ku buryo mu mpera z'umwaka wa 2022 azamurika Album ye ya mbere.

    Uyu musore yavukiye muri Uganda ahitwa Kiboga, ubu akaba atuye Gikondo. Umuziki yawutangiye mu 2013, amenyekana mu ndirimbo 'Ikintera kuririmba'.

    Nshuti avuga ko afite intego yo gukora umuziki w'ubutumwa bwiza bw'Imana, binyuze mu mpano yahawe. 

    Muri iki gihe, yiga muri Kaminuza ya ULK mu bijyanye n'ubukungu. Amashuri abanza yize Ryabega naho ayisumbuye yize T.T.C Bicumbi.


    Umuhanzi Nshuti Ian yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ibise'

    Nshuti avuga ko Yesu Kristo yitangiye abantu kugira ngo babone umukiro uhoraho

    Nshuti avuga ko yifashishije impano ye azakora indirimbo zihembura imitima ya benshi
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBISE' YA NSHUTI IAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113055/nshuti-ian-yagereranyije-umubabaro-yesu-yagize-nibise-byabanjirije-umukiro-ku-bakristu-vid-113055.html

  • Umwaka wa 2021 usize ubanishije u Rwanda n’u Bufaransa, imanza nyinshi zaraburanishijwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Macron yasuye u Rwanda, yakiriwe na Perezida Kagame

    Perezida Macron yasuye u Rwanda, yakiriwe na Perezida Kagame

    Mu kwezi kwa Nzeri 2021 ku itariki 17, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Dr. Emmanuel Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.

    Mu kwezi k’Ukuboza kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana wasimbuye General Patrick Nyamvumba, wari umaze umwaka n’igice ataboneka mu mirimo.

    Mu kwezi kwa Nyakanga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye imbabazi abagore icumi bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha bakoze cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.

    Muri Mata Perezida Kagame yagize Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

    Muri uko kwezi kandi ni bwo inzobere mu mateka, Prof. Vincent Duclert, yashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame Raporo icukumbuye igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Perezida Kagame ashyikirizwa Raport Duclert

    Perezida Kagame ashyikirizwa Raport Duclert

    Leta y’u Rwanda yatangaje ko iyo Raporo ari intambwe nziza iganisha ibihugu byombi ku mubano wubakiye ku kuri, ndetse na yo ikaba yarahise itanga raporo yitiriwe Muse yemeza ko u Bufaransa bwabonaga ko Jenoside mu Rwanda ishobora kuba.

    Icyakora abakuru b’ibihugu byombi bahisemo kwiyibagiza aya mateka batangira gutsura umubano, ku buryo Perezida Kagame amaze kujya mu Bufaransa inshuro ebyiri muri uyu mwaka, Parezida Emmanuel Macron na we akaba yaraje mu Rwanda.

    Mu kwezi k’Ukuboza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo, yatangije icyumweru cyo guhuza inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera kugira ngo zishakire umuti ikibazo cya ruswa, aho avuga ko ruswa ishobora kubangamira ishoramari mu Rwanda.

    Mu kwezi kwa Nzeri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yavuze ko umwaka w’ubucamanza 2020-2021, imibare y’ibirarane by’imanza yiyongereye kubera ibirego biregerwa inkiko byiyongereye cyane.

    Ibi Dr Ntezilyayo yabitangaje ubwo yasuraga urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare aho yaganiriye n’abacamanza hamwe n’abanditsi b’inkiko.

    Dr Faustin Nteziryayo

    Dr Faustin Nteziryayo

    Muri Nzeri Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje iperereza ryerekeye ishyirwa mu bahire n’abatagatifu kuri Sipiriyani na Daforoza Rugamba hamwe n’abana babo bapfanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyari cyatangiye muri 2015 gikozwe n’urukiko rwa Kiliziya Gatolika ruyobowe na Arikiyepiskopi ariko agashyiraho intumwa imuhagararira nk’uko byasobanuwe na Ngarambe François —Xavier, uri mu basaba ko Sipiriyani na Daforoza Rugamba n’abana babo bapfanye bashyirwa mu bahire n’abatagatifu.

    Mu mwaka wa 2021 Igihugu cya Uganda cyakomeje kohereza Abanyarwanda bagihungiyemo kibanje kubafunga no kubakorera iyicarubozo, kubera umubano hagati y’ibihugu byombi utameze neza kuva muri 2017.

    Dore zimwe mu manza zikomeye zabereye mu nkiko muri 2021

    Urubanza rwa Paul Rusesabagina wayoboraga impuzamashyaka ya MRCD-FLN ishinjwa ibitero by’iterabwoba mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018-2019, rwabaye urubanza rw’amateka muri 2021 kuko rwari rukurikiwe n’abantu ndetse n’ibihugu byinshi ku isi.

    Urwo rubanza rwahujwe n’urwa Nsabimana Callixte wiyise Sankara hamwe na Herman Nsengimana bari abavugizi ba FLN, ndetse n’abandi 17 bahoze muri FDLR na FLN barimo umugore umwe rukumbi witwa Angelina Mukandutiye, rukaba rwaratangiye kuburanishwa mu mizi tariki 16 Gashyantare 2021.

    Paul Rusesabagina

    Paul Rusesabagina

    Paul Rusesabagina wakurikiranyweho ndetse akaza no kwiyemerera ko yateye inkunga umutwe wa FLN, yaburanye avuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi.

    Rusesabagina yagize ati 'Jyewe ntabwo ndi Umunyarwanda kuko navuye hano mu Rwanda muri 1996 mpunze, nageze mu Bubiligi icyo gihe ibintu bya mbere nabanje gutanga ni Indangamuntu yanjye ndetse na pasiporo'.

    'Icyo gihe nari mbaye umuntu utagira igihugu, nari mbaye umuntu wa LONI, u Bubiligi rero bwaramfashe bumfata nk’ufashe umwana w’impfubyi wabuze ababyeyi bombi, ibyanjye byose nabitanze. Kuva uwo munsi nabonye indangamuntu na Pasiporo by’Umuryango w’Abibumbye ariko byanditseho igihugu cy’u Bubiligi'.

    Aya magambo ya Rusesabagina yateje impaka mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 17 Gashyantare 2021, aho uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte yavuze ko atewe isoni n’amagambo ya Paul Rusesabagina.

    Nsabimana yavuze ko yagize isoni acyumva amagambo ya Rusesabagina nk’umuntu wari umwungirije mu ishyaka, kandi urugamba bararuteguranye bagatsindwa, bagafatwa ariko bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi Rusesabagina akaba Perezida.

    Nsabimana yavugaga ko gahunda ya Rusesabagina ari amayeri yo gutinza urubanza, akagira ati 'Ndifuza ko urubanza rwakwihuta, nk’umuntu umaze imyaka ibiri mu rukiko, ndabona Rusesabagina asa nk’ushaka gutinza urubanza nkana, impamvu mbivuga ni uko jyewe ndimo kubihomberamo'.

    Nsabimana Callixte wiyise Sankara

    Nsabimana Callixte wiyise Sankara

    Paul Rusesabagina yamaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda, ariko muri Werurwe 2021, yaje kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.

    Ikinyamakuru KT Press cya Kigali Today cyabonye kopi z’inyandiko zo mu mwaka wa 2004 harimo n’ibaruwa Rusesabagina yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration&Emigration), avuga ko yataye urwandiko rw’abajya mu mahanga (Pasiporo).

    Urwo rwandiko rw’abajya mu mahanga (pasiporo) ubusanzwe rwemerwa nk’indangamuntu ndetse rukaba ari n’icyangombwa kigaragaza ubwenegihugu bw’umuntu urufite.

    Mu ntango za Werurwe 2021, Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yasobanuye uburyo yazanye Rusesabagina Paul mu Rwanda, amushuka ko amujyanye i Burundi.

    Pasiteri Niyomwungere yasobanuye ko yabikoze kubera intimba Rusesabagina ngo yateye impfubyi n’abapfakazi biturutse ku ngaruka z’ibitero umutwe wa FLN wagabye mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe.

    Hagati mu kwezi kwa Werurwe kwa 2021, Paul Rusesabagina n’abamwunganira basabye amezi atandatu yo kwiga neza urubanza, abonye urukiko rutamwemereye ubwo busabe bwe ahitamo kwikura mu rubanza.

    Ukwezi kwa Kamena urubanza rwa Rusesabagina n’abo baregwaga hamwe rwihariwe n’ubuhamya bw’abaregeraga indishyi bagiye bavuga uburyo ibitero bya FLN i Nyaruguru na Nyamagabe byahitanye abantu, biteza abandi ubumuga ndetse byangiza n’ibintu byabo birimo inzu, imodoka, imyaka n’amatungo.

    Nyuma yaho Ubushinjacyaha bwatangiye gusabira ibihano abaregwa, aho Nsabimana Callixte yasabirwaga igifungo cy’imyaka 25, Rusesabagina asabirwa gufungwa burundu, Herman Nsengimana asabirwa gufungwa imyaka 20, mu gihe bo basabaga kurekurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.

    Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi waregwaga hamwe na Rusesabagina yasabye kugabanyirizwa ibihano ku mpamvu z’uko ngo ashaje, cyangwa akababarirwa na we ngo akamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.

    Muri Kanama 2021 hari Umubiligi winjiye mu Rwanda aje mu bukerarugendo ariko mu by’ukuri ngo yari aje kunganira Paul Rusesabagina. Leta y’u Rwanda yahise ifata icyemezo cyo kwirukana Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.

    Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo habayeho isomwa ry’Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwaga, nyuma y’umwaka urenga urubanza rwe rwamaze ruburanishwa.

    Ubushinjacyaha bwari bwarasabiye Rusesabagina gufungwa burundu, bwatunguwe no kumva urukiko rumukatiye igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, icyakora rukaba rutaramuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo mu buryo butemewe.

    Nsabimana wari wasabiwe igifungo cy’imyaka 25 we yahanishijwe icy’imyaka 20 hamwe no kunyagwa ibyangombwa bye (Indangamuntu, Pasiporo na telefone).

    Urukiko rwahanishije Nsengimana Herman n’abandi barimo Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda André na Mukandutiye Angelina, buri wese igifungo cy’imyaka itanu (ariko Mukandutiye we asanzwe yarakatiwe igifungo cya burundu kubera Jenoside).

    Ubushinjacyaha n’abaregeraga indishyi kubera ababo biciwe mu bitero bya FLN n’ibyabo byangiritse, bose bahise batangaza ko bazajuririra ibihano byatanzwe kuri Rusesabagina n’abo baregwa hamwe, bitewe n’uko igifungo bahawe ngo ari gito, abaregera indishyi na bo bakavuga ko harimo abataragize icyo babona cyangwa ababonye bike.

    Nyuma yaho Abanyamategeko baganiriye na Kigali Today bavuze ko bitaramenyekana neza ahazava iyo ndishyi, cyane ko abenshi muri abo baregwa nta mitungo bafite mu Rwanda.

    Mu kwezi k’Ukwakira kwa 2021, Perezida Paul Kagame yasubije abashaka ko Rusesabagina afungurwa, avuga ko abamugize icyamamare ari bo barimo gukora ibishoboka ngo afungurwe, nyamara batitaye ku byaha yakoze byamugejeje mu rukiko, akavuga ko abo yakoreye ibyaha na bo bakwiye kubona ubutabera.

    Abayobozi bakuru bafunzwe

    Dr Isaac Munyakazi

    Dr Isaac Munyakazi

    Mu kwezi k’Ukwakira 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni Frw 10, uwo bareganwaga witwa Abdul Gahima akaba we yarakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 1.5.

    Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yahakanye ibyaha yaregwaga byo kurebera mu itangwa rya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

    Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo na rwo rwahamije ibyaha abari Abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) no muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), ruhita rutegeka ko bafungwa imyaka itandatu (6) nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe ku itariki 31 Werurwe 2021, aho Rwakunda Christian wari Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Rwamuganza Caleb wari Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) na Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority), bose bahamijwe n’ibyaha.

    Umwaka w’imanza ku barwanyi ba P5

    Mu manza zabereye mu nkiko za gisirikare, hari urwa Rtd Major Habib Mudathiru wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaza kujya mu nyeshyamba, wakatiwe ifungo cy’imyaka 25 muri Werurwe, abandi 31 bo muri P5 bareganwaga na we bahabwa ibihano bitandukanye.

    Mu kwezi k’Ukuboza kandi Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abandi barwanyi 37 bo mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana (barimo Abarundi bane), igifungo cya burundu nyuma yo kubashinja kugaba ibitero ku Rwanda (mu Kinigi) mu kwezi k’Ukwakira 2019. Isomwa ry’uru rubanza riracyategerejwe.

     Rtd Major Habib Mudathiru n

    Rtd Major Habib Mudathiru n’abo bareganwa bari mu rukiko

    Dr Christopher Kayumba

    Muri Nzeri 2021 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Christopher Kayumba, aho rwavugaga ko rumaze igihe kinini rukora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

    Jado Castar

    Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Bagirishya Jado Castar, wari Visi-Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan)

    Mu zindi manza zaranze umwaka wa 2021 harimo urwa Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan ufite umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV).

    Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gusebya abayobozi.

    Yahamijwe kandi icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe, ibi bikaba bifitanye isano n’aho yashyamiranye n’inzego z’umutekano mu gihe zagenzuraga iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Idamange na we wazize YouTube

    Muri Nzeri Urukiko Rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha bitandatu, rumuhanisha gufungwa imyaka 15, no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

    Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini ku byo yatangarije kuri YouTube anenga Leta, ahamagarira abantu gukora imyigaragambyo no kuvuga ko Perezida w’u Rwanda yapfuye atabigaragariza ibimenyetso.

    Karasira Aimable

    Mu kwezi kwa Kanama 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Aimable Karasira Uzaramba, akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ubwo azaburana urubanza mu mizi.

    Karasira na we arashinjwa gukorera ibyaha kuri YouTube, bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Amaze gukatirwa igifungo cy’agateganyo, Karasira yavuze ko atazaburana urubanza mu mizi.

    Itabwa muri yombi ry’ibyamamare birimo Jay Polly (witabye Imana)

    Muri Kamena 2021, abantu b’ibyamamare barimo umuhanzi Jay Polly witabye Imana, batawe muri yombi bakekwaho kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge. Harimo na Olivier Kwizera usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports.

    Umuhanzi Jay Polly yapfuye ku itariki 02 Nzeri 2021, ava muri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, ajya ku bitaro bya Muhima kwivuza nyuma yo kunywa ibintu byica nk’uko byavugwaga, nyuma yitaba Imana.

    Umushinwa wakoreye abantu iyicarubozo

    Muri Nzeri Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Uru rubanza rukaba rutaraburanishwa nyuma yo gusubikwa kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi rw’Igishinwa.

    Nyubaha Safari

    Muri Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyambaga hamamaye imvugo igira iti 'Nyubaha Safari', ikaba yaraturutse ku muturage witwa Safari George warwanye n’ushinzwe umutekano aranamuniga, Umuyobozi w’Umurenge agatabara agira ati 'Nyubaha Safari'.

    Nyuma y’iminsi mike Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko Safari wagaragaye mu mashusho yanize umu DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.

    Uwamennye inzoga kuri Gitifu

    Muri Nyakanga havuzwe Umugabo wamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka. Nyuma yaho uwo mugabo yaje gufatwa ashyikirizwa ubutabera.

    Umugabo wasambanyije umwana w’umuhungu

    Muri Kanama Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafunze umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, akaba yari akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu baturanye w’imyaka 9.

    Ibyaha bya Jenoside

    Ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021, uwitwa Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri Kamena 2021, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (LONI), Valentine Rugwabiza, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibabazwa no kuba hari ibihugu bitagaragaza ubushake bwo guta muri yombi abashinjwa Jenoside babihungiyemo mu myaka 27 ishize, agasaba Loni kubigiramo uruhare.

    U Rwanda ruvuga ko rumaze gukora ibirego 1,145 bisaba guta muri yombi abantu bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu bihugu 33 biri hirya no hino ku isi.

    Mu kwezi k’Ukwakira uwitwa Harerimana Enock ukomoka mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, yarafashwe afungirwa kuri Sitasiyo (RIB) mu Karere ka Kayonza, nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akaba yari amaze imyaka 13 yihishahisha.

    Muri Mata uwitwa Munyenyezi Béatrice wirukanywe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri uyu mwaka, yitabye bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro agiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, kubera ibyaha birindwi bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo.

    Urubanza rwa Munyenyezi Beatrice ubu ntiruraburanishwa mu mizi kuko igihe yitabaga urukiko yasobanuye ko atarabona dosiye, asaba kwemererwa kubona inyandiko yazanye no kuvugana n’umuryango we, kuko ngo batari bavugana kuva yagezwa mu Rwanda.

    Muri uko kwezi kandi ni bwo ubutabera mu gihugu cy’u Bufaransa bwatangazaga ko bwataye muri yombi Padiri Marcel Hitayezu utuye muri icyo gihugu, akaba akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Nyuma y’icyunamo muri uko kwezi, RIB yatangaje ko yari imaze kubona ibyaha 83 by’ingengabitekerezo ya Jenoside byakozwe mu cyumweru cy’icyunamo (tariki 07-13 Mata 2021), ababikurikiranyweho 66 bari bamaze gufatwa.

    Ubujura mu baturage

    Mu kwezi kwa Mata Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafashe abantu 27 bari bagize itsinda ricyekwaho guhohotera no kwiba abaturage.

    Icyenda muri bo bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse bakanabambura, abandi 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda.

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze na yo yatanze imbuzi ku bantu biba inka z’abaturage bakajya kuzihisha mu mazu nyuma bakazazibaga. Icyo gihe abantu barindwi bari babafatanywe inka 6 mu nzu aho bazihishaga bakajya bazibaga.

    Aba ni Turatsinze, Maniraguha Celestin, Turikumwenimana, Uwizeyimana Francine, Uwabareka Charles, Mugarukira Samuel na Uwimana Felicien, bakaba barafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, mu tugari twa Gakoro na Rwasa mu midugudu ya Nkomero na Sarasi.

    Muri Nzeri 2021 Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze hamwe n’abaturage, bafashe itsinda ry’abantu 12 bacyekwagaho gutega abaturage bakabambura bakanabahohotera babakubita.

    Abo bantu bari banakurikiranweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemwe n’amategeko.

    Ruswa no guhombya Leta

    Mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2021, Abapolisi barindwi n’abasivili batanu bafatiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, bakaba bari bakurikiranyweho kurya ruswa babeshya abantu ko bazabaha impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

    Ku itariki 30 Nzeri 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2,000,000frws) kuri buri wese.

    Mukeshimana Adrien yari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na ho Nzakizwanimana Etienne, yari umukozi w’urwego rufasha abaturage mu by’amategeko, MAJ, (Maison d’Accès à la Justice) mu Karere Rubavu.

    Na none mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira kwabanje uwitwa Ndahayo Maurice w’imyaka 24, Kabandana Eric w’imyaka 22 na Rukundo William bafatanywe amafaranga y’amiganano ibihumbi 40 mu karere ka Huye barafungwa.

    Abandi bafungiwe amafaranga y’amiganano mu Karere ka Ngoma mu kwezi kwa Nzeri 2021, ni uwitwa Kazoza Audace w’imyaka 45 na Sinigenga Christopher w’imyaka 27, babafatanye Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 678 y’amiganano, bakaba barafatiwe mu Murenge wa Mutenderi.

    Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Maniriho Samuel w’imyaka 19 nyuma yo kwambura abacuruzi amafaranga ababwira ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro, akaba yarafatiwe mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Nyakagarama.

    Muri Nzeri abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barafungwa, bakaba bakurikiranyweho gucuruza ibintu bya magendu.

    Icyo gihe kandi abantu batandatu bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, bakaba barafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije COVID-19, barimo kujya muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo (DRC).

    Abo ni Itangishaka Meschack w’imyaka 29, Imanizabayo Isaac w’imyaka 30, Kamanzi Jean Pierre w’imyaka 35, Zigiranyirazo Ildephonse w’imyaka 40, Niyonkuru Daniel w’imyaka 31 na Niyonkuru Jean de Dieu w’imyaka 27.

    Mu ntango za Nzeri Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba sima yubakishwaga umuhanda Huye-Kibeho. Bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Muyogoro, Umudugudu wa Nyarwamba.

    Abafashwe ni Nkundineza Samuel w’imyaka 38, Mukunzi Samuel w’imyaka 38, Bariyanga Charles w’imyaka 29, Tuyishime Emmanuel na Umubyeyi Rosine, bafatanwe imifuka 62 ya sima.

    Hanafashwe Muyiramya Emmanuel w’imyaka 19 na Kamanzi Elias w’imyaka 20, abayedi bacyekwaho kugurisha iyo sima kuri Nkundineza.

    Muri Nyakanga Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe Munyentwari Theophile n’umukozi we Ntegeyimana Simeon, bafite toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatirwa mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo.

    Muri Gicurasi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe witwa Nyaminani Daniel, wari ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

    Ibindi byaha

    Muri Nzeri 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugabo w’imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ucyekwaho gusambanya abagore batanu abashukishije kubaha akazi.

    Muri Kanama 2021, Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba rwafunze abanyeshuri batandatu bigaga ku kigo cya ESECOM Rucano, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo mu rubanza baburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Abo banyeshuri bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byavugwaga ko ari ibyo kwishimira kurangiza amasomo bakaza kwangiza bimwe mu bikoresho by’ikigo.

    Muri Kanama kandi abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu (Mukorogo). Sinayobye yafatanwe amacupa 47 na ho Nzamurambaho afatanwa amacupa 55.

    Muri uko kwezi abagore bane mu munani bakekwagaho gusagarira umucamanza bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.

    Mu byaha bigaragara ko Kigali Today yagiye yandikaho cyane mu mwaka wa 2021, hari ibijyanye n’icuruzwa hamwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe hamwe n’ihohotera ribera mu ngo.

    Abafunguwe

    Ku itariki ya 14 Ukwakira 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, nyuma y’umwaka n’amezi atatu yari amaze muri gereza kubera ko yashinjwaga gutanga sheki zitazigamiye.

    Mu mpera za Kanama 2021 na bwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya 'Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwaka-wa-2021-usize-ubanishije-u-rwanda-n-u-bufaransa-imanza-nyinshi-zaraburanishijwe

  • Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwashimye abagore bakora muri I&M Bank bishyuriye abahatuye 'Mutuelle' – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'aka Karere, Umwali Pauline, yabashimiye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 ubwo bamushyikirizaga impapuro z'ubwishyu (bordereaux) z'amafaranga bishyuriye aba baturage baturuka mu mirenge itanu y'Akarere ka Gasabo.

    Yagize ati 'Kudufasha gushaka mituelle z'abaturage bacu batishoboye ni ikintu gikomeye cyane. Turashimira itsinda rya ba mutima w'urugo muri I&M Bank bagize igitekerezo cyiza cyo gufasha Abanyagasabo bataragira ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.'

    Umuyobozi w'itsinda ry'abagore bo muri I&M Bank, Giraneza Christine, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye batekereza iki gikorwa ari uko Abanyarwanda benshi bahungabanyijwe bikomeye n'ingaruka za Covid-19, bakaba barifuje kubafasha mu bijyanye n'ubuzima.

    Yakomeje agira ati 'Ndashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo babidufashijemo, by'umwihariko nkaba nshimira abari n'abategarugori ba I&M Bank bishatsemo ubushobozi bwo gutera inkunga iki gikorwa cyo kubungabunga amagara ku muryango nyarwanda.'

    Kugeza ku itariki ya 29 Ukuboza 2021, abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza muri aka Karere bangana na 76%, umubare muyobozi w'Akarere yagaragaje ko ari muto ugereranyije n'aho umwaka wa mutuelle ugeze.

    Ati 'Buriya iyo tutaragira nibura 80% bishyira 90% tuba tukiri hasi. Tugeze muri kimwe cya kabiri cy'umwaka tukibura abarenga 20%, gusa kubera iyi nkunga umubare urahita uzamukaho gato.'

    Aka Karere kahisemo imirenge y'Akarere ka Gasabo ifite abaturage benshi batishoboye bananiwe kwiyishyurira mituelle ariyo Rutunda, Kinyinya, Remera, Gikomero na Ndera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndera, Nkusi Fabien, yashimye inkunga bahawe, avuga ko izaziba icyuho gikomeye kuko hafi 70% by'abatuye uyu murenge ari abari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'Ubudehe, baba bafite amikoro make.

    Iki gikorwa ni icya mbere itsinda ry'abari n'abategarugori bo muri I&M Bank bakoze cyo gufasha abaturage mu gihe gito bamaze batangije iri tsinda, aho bavuga ko bazakomeza ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Abanyarwanda n'u Rwanda muri rusange.

    Abayobozi n’abari bahagarariye imirenge ndetse n’abakozi b’Akarere ka Gasabo bishimiye inkunga yahawe abatishoboye

    Abagore bakora muri I&M Bank bari babukereye, baje kwihera amaso igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho

    Akarere ka Gasabo ntikaresa umuhigo w’abantu benshi batanga ubwisungane mu kwivuza, aho bageze kuri 76%

    Abagore bakora muri I&M Bank bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza

    Uhagarariye itsinda ry’abari n’abategarugori muri I&M Bank, Giraneza Christine, yashimye abitanze kugira ngo ubu bufasha buboneke

    Umuhango wo gushyikiriza inkunga Akarere ka Gasabo wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi b’itsinda ry’abagore muri I&M Bank

    Umuyobozi w akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abari n’abategarugori bakora muri I&M Bank bishyuriye abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

    Umwali Pauline yashyikirijwe bordereaux yishyuriweho mituelle y’abantu 1000

    Umwali yahise ashyikiriza bordereaux abari bahagarariye imirenge itanu yahawe iyo nkunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuyobozi-bw-akarere-ka-gasabo-bwashimye-abagore-bakora-muri-i-m-bank

  • Guverineri Gasana yashimiye uruhare rw'abikorera mu bikorwa by'ikingira rya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu Karere ka Rwamagana ubwo hasozwaga icyumweru cy'ubukangurambaga bwakorwaga n'Urugaga rw'abikorera (PSF) mu Ntara y'Iburasirazuba. Iki cyumweru PSF ikaba yari yariyemeje ko buri muntu wese wikorera azajya abanza kubaza umukiliya ati 'Ese warikingije?'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye PSF ku bukangurambaga yakoze, avuga ko bakurikiranye uko bwagenze bagasanga bwaratanze umusaruro hirya no hino mu mirenge.

    Ati 'Nk'ejo nari ndi i Ngoma ahari hari abagorozi, Abahamya ba Yehova n'abandi bavuga ngo ntibakwiriye kwinkingiza, twafashe umwanya turabigisha kuva Saa munani bemeye kwikingiza mu ma saa Cyenda, bafashe isaha imwe yo kwikingiza.'

    Yavuze ko ubukangurambaga ari ingenzi cyane muri iki gihe kuko bwongera gushyira abantu mu myumvire ikwiriye, atanga urugero rwa Bugesera, aho abantu 90 bari barinangiye bakingiwe.

    Ati 'Twanagiye Nyagatare hakingirwa abantu 150 na Gatsibo na Kayonza niko byagiye bigenda, ni byiza rero ko ubukangurambaga nk'ubu bukorwa, nibura turabara abantu barenga 500 bikingije kubera ubu bukangurambaga kandi turabashimira cyane.'

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yashimiye abikorera bagiye bubahiriza amabwiriza yo kwikingiza no gukangurira ababagana kubikora.

    Ati 'Twakoze inama tubyemeranywaho twese twemera gufata iki Cyumweru cy'ubukangurambaga bwo kubwira bagenzi bacu kwikingiza, niba umucuruzi ari mu iduka akakira umukiliya akamusuhuza ubundi akamubaza niba yarikingije, umukiliya yajyaga mu maduka atatu bamubaza icyo kibazo nawe agahita abona ko kwikingiza bikwiriye.'

    Mugabo Delphin yavuze ko iki cyumweru cyatumye nk'abacuruzi nabo ubwabo bikubita agashyi bongera gushyiraho zituma birinda Covid-19, zirimo aho gukarabira no kwibutsa ababagana guhana intera.

    Imibare y'abandura COVID-19 mu Rwanda ikomeje gutumbagira cyane, mu minsi irindwi hamaze kwandura abantu 6 373 bangana na 5%.

    Guverineri Gasana yashimiye uruhare rw'abikorera mu bikorwa by'ikingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-gasana-yashimiye-uruhare-rw-abikorera-mu-bikorwa-by-ikingira-rya

  • AS Kigali yabonye amanota atatu nyuma y’imikino ine idatsinda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali yari imaze imikino 4 idatsinda yabonye amanota atatu itsinze Mukura VS mu mukino wagiye ugaragaramo uburyo butandukanye, aho nko ku munota wa 21 kuri koruneri Nyarugabo Moise na Akuki Aboubakar Gibrin bakinnye hagati yabo, Gibrin agahindura umupira ashakisha Opoku Mensah, ariko umupira ntiyawufatisha neza, awuteye uca ku ruhande gato rw’izamu rya Bate Shamiru wari wabanje mu izamu rya As Kigali.

    Ku munota wa 22 Kayitaba Jean Bosco ku mupira yahawe na Rukundo Denis, yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Mukura VS ariko umunyezamu, Sebwato Nicolas arawufata.

    Ku munota wa 31 ku mupira yari ahawe Shaban Hussein wagoye ikipe ya Mukura VS, yateye ishoti rikomeye ryanyuze irunde rw’izamu rya Mukura VS mu gihe ku munota wa 40 Opoku Mensah wa Mukura VS, na we nyuma yo kubona ko umunyezamu Bate Shamiru ahagaze nabi yamuteye ishoti ariko ryaciye hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 41, Biramahire Abed yarijije abakinnyi n’abakunzi ba AS Kigali nyuma yo guhabwa umupira na Habamahoro Vincent wa Mukura VS, ariko arebana n’izamu umupira akawutera kure y’igiti cy’izamu, gusa ku munota wa 43 Shaban Hussein yakosoye amakosa ya Biramahire Abeddy abonera AS Kigali igitego cya mbere ku mupira yahawe na Rugirayabo Hassan, maze acenga rimwe atera mu izamu rya Sebwato wari wamaze kurara ugereranyije n’ahanyuze umupira wagiye mu izamu, amakipe yombi akajya kuruhuka AsSKigali ifite igitego 1-0.

    Mu gice cya kabiri ku munota wa 57 AS Kigali yabonye igitego cya 2 binyuze ku mupira wahinduwe na Kayitaba Jean Bosco ku ruhande rw’ibumoso, awuha Shaban Hussein yatsinze igitego cye cya gatandatu muri shampiyona, cyari icya 2 cya AS Kigali muri uyu mukino.

    Ku munota wa 76 ariko Mukura VS yishyuye igitego 1 binyuze ku mupira waturutse kwa Mugisha Patrick ugakinwa hagati ya Kubwina Cedric wawuteye kwa Mukongotya Robert utawuteye neza ugaruka kwa Kubwimana Cedric, wahise awutera mu izamu agatsinda igitego cyatumye umukino urangira AS Kigali itsize Mukura VS ibitego 2-1.

    Gutsinda uyu mukino kuri AS Kigali byatumye igira amanota 20 ku mwanya wa gatatu mu gihe Mukura VS gutsindwa uyu mukino byayishyize ku mwanya wa munani n’amanota 13.

    Kuri stade Umuganda i Rubavu ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Gorilla FC maze iyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Munyurangabo Cedric ku munota wa 11. Rutsiro FC yagize amanota 11 iri ku mwanya wa 10 na ho Gorilla FC Iguma ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi (7).

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yabonye-amanota-atatu-nyuma-y-imikino-ine-idatsinda

  • Perezida Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza SADC ziri muri Cabo Delgado #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Nyusi yasuye Ingabo muri Cabo Delgado

    Perezida Nyusi yasuye Ingabo muri Cabo Delgado

    Yakiriwe na Brig Gen Vidigal, Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique (FADM) w’agateganyo wasobanuriye Perezida uko umutekano wifashe mu Ntara za Cabo Delgado na Niassa. Yahuye kandi n’abahagarariye Ingabo z’u Rwanda na SADC (SAMIM).

    Perezida Nyusi yashimiye ibihugu byose byaje gutanga ubufasha mu bikorwa byiza byakozwe mu kurwanya iterabwoba, anabasaba gukomeza gukaza umurego mu bikorwa bya gisirikare mu turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, Nangade Mueda ndetse no ku kirwa cya Ibo.

    Perezida Nyusi yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange bemeye kohereza abana babo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba kandi yongeraho ko igitambo cyabo kitazibagirana.

    Yakomeje ashimira kandi abari mu butumwa bwa SADC muri Mozambike (SAMIM) ahari Ingabo zidasanzwe za Bostwana; kubikorwa bakoze. Yashimye Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Lesotho ku nkunga yabo yo gutanga amazi, ibiryo ndetse no gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byabaturage byangijwe mu turere dutandukanye.

    Yasabye ko bakomeza kuba maso mu Karere ka Macomia kuko ho inyeshyamba zigikomeje guteza umutekano muke.

    Perezida Nyusi yasabye ko Ingabo za Mozambique ziga binyuze mu bunararibonye bw’Ingabo zaje kubatera inkunga, kuko abafatanyabikorwa batazahoraho iteka muri icyo gihugu.

    Perezida wa Mozambique yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Ingabo ziri mu bikorwa bihuriweho byo kurwanya iterabwoba muri icyo gihugu, umwaka mushya muhire wa 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-nyusi-yasuye-ingabo-z-u-rwanda-n-iza-sadc-ziri-muri-cabo-delgado

  • Kigali: Abamotari icyenda bakurikiranyweho guhindura pulake za moto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abasiba irangi ku mubare umwe wa pulake bigatuma camera itayibona

    Hari abasiba irangi ku mubare umwe wa pulake bigatuma camera itayibona

    Abo bamotari bose uko ari icyenda bahuriye ku buryo babikoragamo kuko bahisha cyangwa bagahindura umubare n’inyuguti biranga Moto, ku buryo iyo bandikiwe na Camera ikosa ryakozwe ritabarwa kuri moto batwaye.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kane, bemeye ibyaha banagagaraza impamvu zabateye kubikora n’ubwo harimo abavuga ko batari babigambiriye.

    Uwitwa Olivier Mizero, avuga ko guhindura pulake yabikoze nkana agamije gukwepa camera zari zimaze kumwandikira inshuro ebyiri akabona ko atazajya abona amafaranga yo kwishyura nakomeza kwandikirwa aribwo yahinduraga inyugu ya Z.

    Ati 'Kuri Camera ya kabiri nabonye amafaranga ntazayabona, ndavuga nti ko umuvuduko wa 40 ari mucye koko nzabigenza nte? Ndangije mfata uwo mwanzuro mubi ariko ndabisabira imbabazi, kuko kuva bashyiraho camera ya 40 kugera ubu nari ngitwara, kuva nayihisha ntabwo bongeye kunyandikira ngo imfate'.

    Emmanuel Bavuganeza avuga ko yahaye umuntu moto nyuma bakamuhamagara bamubwira ko bayifunze, agiye kuyifunguza atungurwa no kubwirwa ko bayihinduriye ibirango.

    Ati 'Jyewe ntabwo nari nzi ko pulake umushoferi yayisibye, twarahuraga simbyiteho cyane kuko hari igihe rimwe na rimwe yabaga afite konterevasiyo, n’uwo munsi bamufata yari afite konterevasiyo y’uwo munsi, ni yo nari ngiye kwishyura nsanga moto bayijyanye. Nanjye nabimenye ari uko ngeze aha babimbwiye, jye yarambwiye ngo nzajye kuzana ikinyabiziga cyanjye ngo ntabwo azasubirayo kubera ko pulake yari yarayisibye kugira ngo batazajya bamwandikira'.

    Hari abashyiraho irangi ry

    Hari abashyiraho irangi ry’umuhondo hagamijwe ko inyuguti n’imibare bitagaragara

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano w’umuhanda, SSP Irere René, avuga ko ibisobanuro n’ubwo babiganisha ku gutinya kwandikirwa na Camera ariko bitandukanye cyane.

    Ati 'Izi pulake zose mubona aha iyo uzishyize muri sisitemu ushaka kureba inshuro zandikiwe cyangwa se n’amande baba barimo usanga atari menshi, ntabwo camera zabafashe inshuro nyinshi ku buryo aricyo bashyira imbere kugira ngo bahindure pulake. Ibyo rero bigaragaza ahubwo y’uko hari izindi gahunda baba barimo, haba gutwara ibiyobyabwenge, hari abashikuza abakobwa amashakoshi, amatelefone, baba bafite ibindi byaha bagendereye'.

    Baramutse bahamijwe icyaha n’urukiko bahanishwa ingingo ya 276 itegeka ko bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000), ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-abamotari-icyenda-bakurikiranyweho-guhindura-pulake-za-moto

  • Ya nzoga yitwa UMUNEZA yari imaze iminsi yica abantu yakuwe ku isoko #rwanda #RwOT

    Ikigo kigenzura ubiziranenge bw'ibiribwa n'imiti RWANDA FDA cyakuye  ku isoko inzoga yitwa UMUNEZA ikorwa n'uruganda rwitwa RWABEV Ltd.

    Ni icyemezo gifashwe nyuma yaho kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021,  Ikibazo cy'inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge, cyahagurikije Abaminisitiri 4 barimo  uw'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Viannye , uw'ubuzima Dr Ngamije Daniel, uw'Ubucuruzi n'Inganda Habyarimana Beatha n'uw'Umutekano Alfred Gasana. kugira ngo bige kuri iki kibazo.

    Ni inama yarimo N'Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza,  n'abayobozi b'Intara n'Umujyi wa Kigali ndetse n'Abayobozi b'uturere.

    Iyi nama yAbaye hifashishijwe ikoranabuhanga yanzuye ko  hagiye kongerwa  ubugenzuzi buhuriweho n'inzego zitandukanye, kandi  inganda  zose zikora zidafite ibyangombwa n'ubuziranenge n'izikora ibyo zitaherewe ibyangombwa  zigahagarikwa.

    Biteganyijwe ko uyu munsi ikigo kigenzura ubiziranenge bw'ibiribwa n'imiti  Rwanda FDA gisohora urutonde rw'inganda zikora ibiribwa n'ibinyobwa zemewe.

    Inzego z'ibanze n'inzego bakorana, zasabwe kongera ubugenzuzi bwo gukurikirana inganda zikorera mu ifasi bayobora; n'inzoga zitemewe zihacururizwa.

    Hanzuwe kandi ko mu gihugu hagomba Gushyirwaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwanga ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubitangaho amakuru.

    Kuva tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo amakuru y'impfu zitewe n'inzoga y'inkorano yitwa umuneza yatangiye kumvikana mu itangazamakuru.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, iyi yari imaze kwica abantu 8 mu Murenge wa Kimihurura.

    The post Ya nzoga yitwa UMUNEZA yari imaze iminsi yica abantu yakuwe ku isoko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/30/ya-nzoga-yitwa-umuneza-yari-imaze-iminsi-yica-abantu-yakuwe-ku-isoko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ya-nzoga-yitwa-umuneza-yari-imaze-iminsi-yica-abantu-yakuwe-ku-isoko