Category: Uncategorized

  • Covid-19: Umujyi wa Kigali wasubitse igikorwa… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umunsi umwe gusa Umujyi wa Kigali utanze itangazo ryo kumenyesha abaturage ko mu gusoza umwaka hazaturitswa urufaya rw'urumuri, itangazo ryashyizwe ahagaragara mu rwego rwo kugira ngo abaturage batazazikanga cyangwa ngo bahungabane, hamaze gusohoka irindi tangazo rigamije kumenyesha abaturage ko icyo gikorwa gihagaritswe; ibi bikaba bibaye mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya covid-19 muri iyi minsi kiri gukwirakwira ku buryo buteye inkeke.

    Iri tangazo riragira riti: 'Mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry'ubwandu bw'icyorezo cya Koronavirusi buzamuka umunsi ku munsi, turabamenyesha ko gahunda yari iteganyijwe yo guturitsa urufaya rw'urumuri mu kwizihiza isozwa ry'umwaka no gutangira undi, isubitswe mu bice byose uko byari byatangajwe…'

    Muri iri tangazo, umujyi wa Kigali wakomeje usaba abantu gukomeza kwitwararika no gukaza ingamba mu guhangana na koronavirusi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113058/covid-19-umujyi-wa-kigali-wasubitse-igikorwa-cyo-guturitsa-urufaya-rwurumurifireworks-mu-g-113058.html

  • Ubwoko bumwe bw'inzoga ziherutse guhitana abantu ,bwakuwe ku isoko ryo mu Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho abantu bagera ku munani bahitanywe na bumwe mu bwoko bw'inzoga z'inkorano mu Rwanda, kuri ubu RwandaFDA yavanye ku isoko inzoga yitwa UMUNEZA ikorwa n'uruganda RWABEV nyuma yaho bigaragaye ko iyi nzoga irimo ikinyabutabire cyitwa methanol ku kigero cyo hejuru nk'uko babitangaje mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ukuboza 2021.

    Iyi nzoga yengerwaga i Bugesera, ni imwe mu ziherutse guteza urupfu rw'abantu mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/ubwoko-bumwe-bwinzoga-ziherutse-guhitana-abantu-bwakuwe-ku-isoko-ryo-mu-rwanda/

  • Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yasubitswe – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu mupira w'amaguru w'abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports yari iyoboye n'amanota 24, irusha inota rimwe APR FC ifite Ibirarane bibiri.

    Muri Volleyball, hari hamaze gukinwa ibyiciro bibiri by'irushanwa ryateguwe na Forzzabet, ibindi bitatu byari kuzakinwa muri Mutarama 2022.

    Ibikorwa by'imikino byahagaritswe mu gihe hari amakipe menshi yavugwagamo ubwandu bwa Covid-19 arimo Kiyovu Sports, APR FC, AS Kigali, Rayon Sports, Gasogi United, Police FC, REG VC n'andi.

    Mu yandi mabwiriza yashyizweho na Minisiteri ya Siporo, harimo ko ibikorwa bya siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. lmyitozo y'amakipe ndetse n'amarushanwa bigengwa n'ingaga za siporo byasubitswe.

    Amakipe y'lgihugu n'andi makipe asanzwe ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo. lyi myitozo igomba kubera mu muhezo.

    Ni mu gihe Abakinnyi 26 bahamagawe mu Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Guinée bazitabira umwiherero ku wa Gatanu aho bazapimwa Covid-19 mbere yo kwitegura imikino yombi izaba tariki ya 3 n'iya 6 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro.

    Usibye ibyahagaritswe, hari ibikorwa byemewe bigomba gukomeza nko kuba abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe COVlD-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y'imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy'amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.

    Amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino, n'ababahagarariye.

    Aho imyitozo n'amarushanwa bibera hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ibikorwa by'imyitozo n'imikino y'amatsinda y'abatarabigize umwuga ndetse n'ibikorwa by'imyitozo yigisha abakiri bato, ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

    Minisiteri ya Siporo irashishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo hose ko bagomba kwikingiza byuzuye kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yahagaritswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shampiyona-y-umupira-w-amaguru-mu-rwanda-yasubitswe

  • Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi b'abagore kuba intangarugero – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y'iminsi ibiri yagenewe abagore bo mu Ntara y'Amajyepfo batowe mu Nama y'Igihugu y'Abagore agamije kubategura kwinjira mu nshingano nshya z'ubuyobozi.

    Yabereye mu Karere ka Huye ahahuriye abagore 63 barimo abatowe muri Komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Intara n'abatowe ku rwego rw'uturere uko ari umunani tugize iyo ntara.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, Kampororo Jeanne d'Arc, yavuze ko ayo mahugurwa agamije kubategura kuba abayobozi beza.

    Ati 'Ni amahugurwa Inama y'Igihugu y'Abagore yateganyirijwe yo kubategura kujya mu nshingano nshya batorewe mu mezi ashize. Ni amahugurwa yo kubaha ubumenyi n'ubushobozi kugira ngo basohoze neza inshingano zabo.'

    Bamwe mu bagore bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko bungukiyemo byinshi kandi bagiye gushyira imbere ubufatanye mu gukemura ibibazo biri mu turere bahagarariye.

    Uzamushaka Selaphine uhagarariye Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko agiye kwita ku kibazo cy'abana bataye ishuri n'icy'umwanda.

    Ati 'Icyo ngiye kwitaho ni ikijyanye no guta amashuri kw'abana ndetse n'ibijyanye no kurwanya umwanda duhereye mu ngo.'

    Guverineri Kayitesi yabasabye kuba intangarugero mu bikorwa byose, abibutsa ko badakwiye kubwiriza abandi gukora ibyo bo badakora.

    Ati 'Iyo uvuga ibyo udakora ugashaka ko abandi babikora kandi wowe utabikoze, buriya uba uri icyapa kiri kuyobya abandi aho kugira ngo kibayobore. Icyiza cyane buriya iyo uri umuyobozi ukora ibyo wifuza ko abandi bakora kurusha uko wabibabwira gusa ntubikore.'

    Yabijeje ko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze buzakomeza gukorana nabo kugira ngo bafatanye guteza imbere igihugu n'imibereho myiza y'abaturage.

    Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi b'abagore kuba intangarugero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-kayitesi-yasabye-abayobozi-b-abagore-kuba-intangarugero

  • Perezida Kagame yashimye ubwitange bw'Ingabo z'u Rwanda mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza, Perezida Kagame yavuze ko 'Mu izina rya Guverinoma, Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza abasirikare n'abandi bakozi ba RDF ndetse n'izindi nzego z'umutekano n'imiryango yanyu, iminsi mikuru myiza n'umwaka mushya muhire w'uburumbuke.'

    Nubwo ari umwaka waranzwe n'ibibazo by'umwihariko aho Isi yari igihanganye n'icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yashimiye Ingabo z'u Rwanda n'abakora mu nzego z'umutekano, uburyo batahwemye kugaragaza umurava.

    Ati 'Ndashaka kubashimira ku muhate wanyu mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu zitandukanye zo kurinda abaturarwanda mu mwaka wa 2021, umwaka waranzwe n'ibibazo bitandukanye haba imbere mu gihugu no mu mahanga.'

    Yakomeje agira ati 'Nubwo habayeho izo ngorane zose harimo n'icyorezo cya Covid-19, mwakomeje kwitanga murangajwe imbere n'ubunyamwuga. Igihugu cyacu kirabishimiye.'

    U Rwanda nk'igihugu gishimwa muri Afurika mu bijyanye n'umutekano, uyu mwaka cyakomeje kwitabazwa n'amahanga mu kugarura amahoro n'umutekano aho byabaga bigoye.

    Nko muri Nyakanga uyu mwaka, ingabo zisaga igihumbi zoherejwe muri Mozambique ku busabe bw'icyo gihugu, kugira ngo zifatanye n'abandi mu guhashya imitwe y'iterabwobwa mu ntara ya Cabo Delgado.

    Abo baje biyongera ku bandi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye nka Centrafrique n'ahandi.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo bari kure y'imiryango yabo, umuhate wabo n'ubwitange Abaturarwanda babizirikana.

    Ati 'Mfashe uyu mwanya ngo nshimire cyane by'umwihariko abari mu nshingano zitandukanye mu mahanga ahaba abagiye mu butumwa bushingiye ku masezerano y'ibihugu n'abari mu butumwa bwo kurinda amahoro.'

    'Kuba muri kure y'imiryango yanyu by'umwihariko muri ibi bihe by'iminsi mikuru, ni ikimenyetso kidasanzwe cy'umuhate wanyu n'ubwitange bigamije amahoro n'umutekano ku Mugabane wacu n'ahandi. Igihugu cyose kirabashimira.'

    Perezida Kagame yavuze ko 'Mu gihe dutangira umwaka mushya, ndabasaba gukomeza kurangwa n'indangangaciro zituranga no gukomeza umuhate uturanga nk'Abanyarwanda.'

    Yabasabye kuzirikana indahiro barahiye yo gukomeza gukorera u Rwanda n'Abanyarwanda mu bushishozi, avuga ko ari byo bategerejweho no mu mwaka utaha 'kugira ngo muhorane icyizere cy'abaturage bacu n'inshuti zacu.'

    Perezida Kagame yifurije iminsi mikuru myiza ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano

    Ubutumwa Perezida Kagame yageneye ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-ubwitange-bw-ingabo-z-u-rwanda-mu-2021

  • Indahiro 15 za 2021 – #rwanda #RwOT

    Mu ndahiro Umukuru w'Igihugu yakiriye harimo iz'Abaminisitiri batanu, Umunyamabanga wa Leta umwe, abacamanza batatu, abayobozi babiri b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa; Umuyobozi wungirije muri Polisi, Umusirikare mukuru umwe n'abandi.

    Gatabazi Jean Marie Vianney na Beata Habyarimana ni bo babaye ba Minisitiri barahiye bwa mbere mu 2021. Ni mu gihe umwaka wa 2020 wari washojwe harahiye abarimo Ngabitsinze Jean Chrysostome nk'Umunyamabanga wa Leta muri Minagri na Nshuti Mannaseh muri Minaffet.

    Gatabazi yari abaye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu wa Gatandatu mu myaka 17 mu gihe Beata Habyarimana we yari uwa gatanu mu myaka 13.

    Indahiro z'abo baminisitiri babiri, Perezida Kagame yazakiriye tariki ya 19 Werurwe 2021.

    Gatabazi yari asimbuye Shyaka wari umaze iminsi 879 ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu mu gihe Beata Habyarimana we yasimbuye Soraya Hakuziyaremye nawe wari umaze iyo minsi ayobora Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Ku wa 14 Gicurasi nabwo Perezida Kagame yakiriye izindi ndahiro. Icyo gihe bwo ntabwo zari iz'abantu bagize Guverinoma ahubwo zari iz'abacamanza.

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yarahiriye kuba Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga arahirira kuba Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire na Clotilde Mukamurera warahiriye kuba Perezida w'Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi.

    Bose uko ari batatu barahiye hashize ibyumweru bibiri bashyizwe muri iyo myanya n'Umukuru w'Igihugu.

    Nyuma y'icyo gihe hashize amezi ane nta zindi mpinduka ziraba mu nzego nkuru z'igihugu cyane ku bayobozi bo muri Guverinoma. Izindi zabaye muri Nzeri ubwo hashyirwagagaho Minisiteri nshya y'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu.

    Dr Bizimana Jean Damascène yarahiriye kuyobora iyo minisiteri yari ishinzwe bwa mbere mu mateka y'igihugu ku wa 6 Nzeri 2021.

    Minisiteri y'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu ni iya 21 muri Guverinoma ubusanzwe yari imaze igihe kinini igizwe na Minisiteri 20.

    Icyo gihe kandi Perezida Kagame yakiriye indahiro za Lt Gen Mubarakh Muganga wari uherutse kugirwa Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka. Juvenal Marizamunda yarahiriye kuba Komiseri Mukuru w'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, Ujeneza Jeanne Chantal arahirira kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi Ushinzwe Ubutegetsi n'Imari mu gihe Col Jean Paul Nyirubutama yarahiriye kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iperereza n'Umutekano.

    Nyuma y'iminsi 16 Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Dr Bizimana yakiriye n'iya Dr Emmanuel Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w'Ubutabera. Uyu mugabo yabaye Minisitiri w'Ubutabera wa Gatatu w'u Rwanda mu myaka 15 kuko iyi minisiteri ari imwe mu zitarakunze guhinduka cyane.

    Mu Ugushyingo bwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi batatu barimo Komiseri Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, DCGP Rose Muhisoni.

    Undi warahiye ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alex Kamuhire.

    Indahiro zishoje umwaka wa 2021 ni iza Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana wahawe iyi minisiteri nyuma y'igihe itagira umuyobozi kuko Gen Patrick Nyamvumba yari yayambuwe hashize iminsi mike igarutseho nyuma yo guseswa mu 2016.

    Beata Habyarimana yarahiriye kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda wa gatanu mu myaka 13

    Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi nyuma yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’Umudepite

    Dr Emmanuel Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w'Ubutabera. Uyu mugabo yabaye Minisitiri w'Ubutabera wa Gatatu w'u Rwanda mu myaka 15 ishize

    Perezida w'Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi, Clotilde Mukamurera, nawe yararahiye

    Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda yarahiriye kuba Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga

    François Régis Rukundakuvuga yarahiriye kuba Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire

    Dr Bizimana Jean Damascène yarahiriye kuyobora Minisiteri y’Ubumwe abereye umuyobozi wa mbere

    Lt Gen Mubarakh Muganga yarahiriye kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka

    Juvenal Marizamunda ni Komiseri Mukuru w'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa

    Ujeneza Jeanne Chantal yahiriye kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari

    Col Jean Paul Nyirubutama yarahiriye kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iperereza n'Umutekano

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alex Kamuhire, yahawe izi nshingano ku wa 13 Ukwakira 2021

    Komiseri Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, DCGP Rose Muhisoni

    Indahiro zishoje umwaka wa 2021 ni iza Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indahiro-15-za-2021

  • Koperative Umwalimu SACCO yinjije miliyari 21 Frw mu myaka itatu – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu Nteko rusange ya 23 yahuje abanyamuryango basaga 400 bahagarariye abandi muri iyi Koperative, baturutse hirya no hino mu gihugu, yabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021.

    Mu 2019, Umwalimu Sacco yungutse miliyari 6.7 Frw zivuye mu mafaranga aturuka ku nyungu ku nguzanyo aba yahawe abarimu muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere.

    Mu 2020, Covid-19 yatumye ibintu bitagenda nk'uko byifuzwaga kubera ko inguzanyo zari zatanzwe zimwe zahagaritswe kwishyurwa ndetse n'amaserano yazo aravugururwa, bituma inyungu igabanuka igera kuri miliyari 5.9 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwabo.

    Yagize ati 'Nk'uko byagiye bigenda n'ahandi, umwalimu SACCO nawo wagizweho ingaruka na Covid-19 cyane ko abarimu bigisha mu bigo byigenga bari bahagarikiwe kubona umushahara bituma batabasha kwishyura inguzanyo zabo, nabyo bituma n'umwalimu SACCO ubigiriramo igihombo.'

    Yagaragaje ko mu 2022, Umwalimu SACCO iteganya inyungu ya miliyari 10 Frw, inyongera ya miliyari 1 Frw kuko mu 2021, iyi Koperative yungutse miliyari 9.8 Frw.

    Uwambaje yavuze ko biteguye ko inyungu y'iyi Koperative iziyongera, ati 'Muri uyu mwaka byariyongereye cyane kuko abarimu basubiye mu kazi batangira kwishyura inguzanyo ndetse n'abandi bashya barinjizwa bituma tubona abanyamuryango benshi bakoresha serivisi zacu.'

    Uyu muyobozi yavuze ko hari impinduka zatangiye gukorwa ku buryo zizatangirana na Mutarama 2022, zikazagirira akamaro abanyamuryango b'iyi banki.

    Muri izo mpinduka harimo kuba inyungu ku nguzanyo y'ingoboka izagabanuka ku kigero cya 2%, ikava kuri 16% ikaba 14%, kandi ni iyi ni imwe mu nguzanyo zikunze kwitabirwa n'abanyamuryango.

    Hari kandi kuba inguzanyo yo kubaka inzu yongererewe igihe ntarengwa cyo kwishyura, kikava ku myaka 10 kigashyirwa kuri 12 , ariko bikaba binashoboka ko mu gihe kiri imbere, ishobora kuzashyirwa ku myaka 15.

    Ku bijyanye n'inguzanyo ku mushahara, igihe ntarengwa cyo kwishyura cyari gisanzwe ari imyaka ine cyongereweho umwaka umwe ndetse n'amafaranga ntarengwa akurwaho ahubwo hazajya harebwa ingano y'umushahara w'umwarimu.

    Umwalimu SACCO yashinzwe mu 2006 ariko itangira gutanga inguzanyo mu 2008 ku gitekerezo cyo guharanira kuzamura ubuzima bwa mwarimu binyuze mu kumuha inguzanyo yunganira umushahara abona.

    Umwalimu SACCO ifite ubwoko butandukanye bw'inguzanyo bugera kuri 11, kandi buri wese ahitamo iyo afata bitewe n'icyo agiye kuyikoresha.

    Kugeza ubu iyi Koperative ifite amashami 30 ndetse imikoranire n'Umurenge SACCO yarahujwe ku buryo umwarimu yafatira amafaranga ahamwegereye.

    Ikoranabuhanga ryarimakajwe

    Umukozi Ushinzwe Igenamigambi n'Isuzumabikorwa mu Mwalimu SACCO, Kavatiri Fronçois, yavuze ko Covid-19 yagaragaje ko ibintu byose bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga birushaho gutanga umusaruro.

    Koperative Umwalimu SACCO yazanye serivisi z'ikoranabuhanga zitandukanye zirimo na serivisi ya Mobile Banking, mu gihe hatangijwe 'application' (Mobile App) igamije gufasha abanyamuryango kubona serivisi bitabagoye.

    Muri ubu buryo bwa Mobile Banking, umunyamuryango abasha kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo ya 'overdraft' hakoreshejwe telefoni. Ashobora kandi kureba amakuru yose ajyanye na konti ye, akishyura amazi n'amashanyarazi, ama-inite yo guhamagara, ifatabuguzi rya televiziyo (Startimes, DSTV, Canal+, etc.) no kwishyura amafaranga y'ishuri bakoresheje serivisi y'Urubuto ku bufatanye bw'Umwalimu SACCO na BK Techhouse.

    Iyi serivisi ifasha ababyeyi kwishyura amafaranga y'ishuri bakoresheje telefoni zigendanwa, ibigo by'amashuri na byo bikamenyeshwa ko ubwishyu bwakozwe bidasabye ko basaba umubyeyi kuzana inyemezabwishyu ku ishuri.

    Uwambaje yagaragaje ko hari gahunda yo gukomeza konoza serivisi z'Umwalimu SACCO by'umwihariko mu bijyanye n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Muri iyi nama hamurikiwe ku mugaragaro Mobile Banking App izashyirwaho n'uburyo umunyamuryango yafata inguzanyo y'ingoboka akoresheje telefoni, na internet banking (Gukoresha interineti mu kohereza amafaranga no gukurikirana ibibera kuri konti).

    Harateganywa kandi serivisi z'inguzanyo zisanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga, umuntu agasubizwa atiriwe agera ku ishami ry'Umwalimu SACCO (online loan application).

    Ubuyobozi bw'Umwalimu SACCO kandi buvuga ko buteganya kongera amahugurwa y'abanyamuryango ku birebana no gucunga imishinga, kugira ngo barusheho kumenya uko bashobora gucunga imishinga yabo mu buryo burambye, bakarushaho kwiteza imbere.

    JPEG - 50.8 kb
    Abanyamuryango ba Umwalimu SACCO batangarijwe iterambere yagezeho mu myaka itatu ishize, na gahunda ifite mu mwaka uri imbere
    JPEG - 24.9 kb
    Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwabo

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/koperative-umwalimu-sacco-yinjije-miliyari-21-frw-mu-myaka-itatu

  • Huye: Abarenga 110 bamaze guterwa inkunga ya miliyoni 108 Frw mu guhangana n'ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyo nguzanyo bayihabwa na Leta y'u Rwanda binyuze mu Kigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund) aho abakora ubucuruzi buciriritse bagenerwa amafaranga y'inkunga bahabwa nk'inguzanyo bazishyura mu gihe kirekire ku nyungu nto.

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Huye Leta yahatanze miliyari 350 Frw binyuze mu Kigega Nzahurabungu, aho hamaze gufashwa imishinga 111 ihabwa agera kuri 108.050.000Frw.

    Mukabatsinda Esperance ni umwe mu bahawe inguzanyo ya miliyoni 1 Frw kugira ngo akomeze ubucuruzi bwe bw'inkweto. Avuga ko ayo mafaranga yahawe azayishyura mu gihe cy'imyaka ibiri yongereyeho inyungu y'ibihumbo 80 Frw gusa.

    Ati 'Inguzanyo bampaye narayishimiye cyane kuko Covid-19 yangizeho ingaruka mbi kuko narayirwaye n'uburuzi bwanjye burahomba. Amafaranga bampaye yamfashije kongera gucuruza kandi nizeye ko bizagenda neza. Bampaye miliyoni 1 Frw nzishyura mu gihe cy'imyaka ibiri, urumva ko buri kwezi nishyura arenga ibihumbi 45 Frw.'

    Undi wahawe inguzanyo ya miliyoni 1 Frw ni Minani Alexis wavuze ko ayitezeho kumufasha kuzahura ubucuruzi bwe bwasubijwe inyuma na Covid-19.

    Ati 'Leta ndayishimira ko yatwibutse idufasha mu buryo bwo kubona inguzanyo. Amafaranga bampaye nyitezeho kuzamura ubucuruzi bwanjye bukongera kunteza imbere.'

    Abahawe inguzanyo bavuga ko kugira ngo bayihabwe babanje kuzuza dosiye igaragaza imishinga yabo kandi batanga n'ingwate.

    Mukabatsinda Esperance yatanze ingwate y'isambu naho Minani Alexis atanga inzu asanzwe abamo.

    Gusa hari bamwe mu bacuruzi bavuga ko batanze dosiye zabo basaba ayo mafaranga ariko ntibayabona.

    Shirubwiko Jean de Dieu ati 'Twari twateguye dukora umushinga, njyewe nabonye uburyo bitegurwa n'uburyo tuba turi mu irushanwa navuga ko ntabyishimiye kuko n'ubwo tutayahawe ntabwo twamenye impamvu kugira ngo n'ubutaha nihagaruka andi mahirwe tuzamenye icyo dukosora.'

    Uwambaza Christine na we yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyadindije ibikorwa bye kandi yari akeneye iyo nkunga ariko adasobanukiwe neza uko isabwa.

    Ati 'Njyewe ntabwo nigeze menya uko bayasaba mba mbyumva gutyo ariko ntabwo nabisobanukiwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko hari abacuruzi bamaze guhabwa iyo nguzanyo kandi hakomeje ubukangurambaga kugira ngo n'abandi bitabire kuzuza ibisabwa bayahabwe.

    Ati 'Hari abacuruzi basaga 111 bamaze kubona iyi nkunga, bamaze kubona miliyoni zirenga 108 z'amafaranga y'u Rwanda kandi ubukangurambaga burakomeje.
    Icyagaragaye rero aba bose 111 ni abacuruzi bakorana na za Sacco [ikigo cy'imari cy'Umurenge Sacco] bo mu mirenge y'icyaro.'

    Yakomeje avuga ko hari n'abikorera bafite amahoteli n'ibindi bikorwa binini by'ishoramari batewe inkunga na Leta binyuze mu Kigega Nzahurabukungu.

    Sebutege yasobanuye ko abahabwa ayo mafaranga babanza kugaragaza uburyo imishinga yabo ibyara inyungu n'uko ikorwa.

    Ati 'Uko atangwa rero ni imishinga ibyara inyungu yari isanzwe ikora neza batanga umusoro ndetse bubahiriza n'amategeko n'amabwiriza yose agenga umuntu ukora. Hari abantu usanga bakora ariko batubahiriza amabwiriza ugasanga umuntu arareba inyungu cyane ariko atubahiriza amabwiriza.'

    Yibukije ko usabye iyo nkunga hari ibyo abanza kugaragaza birimo ibitabo by'imari, uko igenamigambi ry'ubucuruzi riteye, uko atanga imisoro, uko abakozi bahembwa n'uko bateganyirizwa.

    Ati 'Harimo rero urutonde rw'ibyo umuntu asabwa ariko ibyo twemeranyije ari Akarere, ibigo by'imari na BDF ni uko abantu bose basaba amafaranga cyangwa ubushobozi muri iki Kigega twiteguye kujya tubafasha no kubagira inama y'uko buzuza dosiye zabo. Amafaranga yo arahari ndetse na Leta iherutse gufata icyemezo cyo kongeramo andi.'

    Yasabye abacuruzi bamaze kubona iyo nkunga kuyibyaza umusaruro kugira ngo ibateze imbere.

    Abacuruzi barenga 110 bamaze guterwa inkunga ya miliyoni 108 Frw aturutse mu Kigega Nzahurabukungu cya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abarenga-110-bamaze-guterwa-inkunga-ya-miliyoni-108-frw-mu-guhangana-n

  • RIB yataye muri yombi 13 bakekwaho kwangiza ikiraro gihuza Gakenke na Muhanga – #rwanda #RwOT

    Icyo kiraro cyari cyarubatswe muri Nzeri, cyasenywe ku wa 26 Ukuboza 2021 habanza gukekwa ko ari amazi y'imvura yacyangije. Nyuma iperereza riza gikorwa na RIB, abatangabuhamya bavuga ko biyumviye bamwe mu batawe muri yombi bahiga ko kitazarenza kuri Noheli kitangiritse.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize uruhare mu iyangirika ry'icyo kiraro.

    Yagize ati 'Mu ibazwa ry'abo bakekwa, bamwe basobanuye ko icyabateye gusenya icyo kiraro ari uko Koperative zabo zitwa TITANIC na TUYIZERE IRIHO Ltd zakoraga akazi ko kwambutsa abantu mu mazi bakoresheje ubwato, zari zatangiye guhomba bitewe n'uko cyari kimaze kubakwa abantu batagikenera kwambutswa cyangwa kwambutsa ibicuruzwa byabo mu bwato.'

    Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rushashi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Barimo abanyamigabane b'izo koperative, abayobozi bazo, abasare b'ubwato bwabuze akazi ndetse n'abaguriwe ngo basenye ikiraro.

    Bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gucura umugambi wo gukora icyaha uhanwa n'ingingo ya 20, nicyo gusenya iteme gihanwa n'ingingo 182 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu, n'amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Dr Murangira yavuze ko bidakwiye ko hari abantu bashyira inyungu z'abantu bake imbere bakazirutisha inyungu rusange.

    Yibukije ko RIB itazihanganira uwo ari we wese wangiza ibikorwaremezo, ashishikariza abantu kugira uruhare mu kubirinda, asaba abantu bose kuyitungira agatoki ku baba bari mu mugambi wo gukora icyaha kugira ngo gikumirwe ndetse naho cyabaye kugira ngo ababikoze bahanwe.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi 13 bakekwaho uruhare mu iyangizwa ry'ikiraro gihuza AKarere ka Gakenke na Muhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-13-bakekwaho-kwangiza-ikiraro-gihuza-gakenke-na-muhanga

  • Covid-19: Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe!… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mugoroba wo kuwa 30 Ukuboza 2021, nibwo itangazo rivuye muri Minisiteri ya Siporo rigiye hanze, rikubiyemo ibikorwa bimwe bya siporo bisubitswe ndetse n'amabwiriza ibitasubitswe bigomba kugenderaho. Ibi byose ni mu rwego rwo kurushaho guhangana n'ikwirakwira rya Covid-19.

    Mu itangazo Minisiteri ya Siporo yanyujije kuri Twitter mu minota mike ishize, riragira riti: 'Hashingiwe ku miterere y'icyorezo cya Covid-19 igaragazwa n'ubwiyongere bw'ubwandu mu gihugu hose muri iyi minsi; Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza mashya akurikira atangira kubahirizwa guhera kuwa gatandatu tariki 01 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30…'

    Muri iri tangazo hagaragaramo bimwe mu bikorwa byari biherutse gukomorerwa ariko kubera uburyo ubwandu bushya buri gukwirakwira, bikaba byabaye bisubitswe.

    Dore ibikubiye muri iri tangazo: 

    1. Ibikorwa bya siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza;

    2. Imyitozo y'amakipe ndetse n'amarushanwa bigengwa n'ingaga za siporo birasubitswe;

    3. Amakipe y'igihugu na clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo. Iyi myitozo igomba kubera mu muhezo;

    Ibikorwa byemewe bigomba kubahiriza ibi bikurikira: 

    * Abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y'imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije covid-19 mu gihe cy'amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa; 

    * Nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino n'ababahagarariye;

    Ahabera imyitozo n'amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19;

    4. Ibikorwa by'imyitozo n'imikino y'amatsinda atabigize umwuga ndetse n'ibikorwa by'imyitozo yigisha abakiri bato, ntibyemewe kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza; 

    Minisiteri yasoje ishishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose ko bagomba kwikingiza byuzuye kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Itangazo rya Minisiteri ya Siporo rihagarika bimwe mu bikorwa bya siporo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113057/covid-19-imyitozo-yamakipe-namarushanwa-bigengwa-ningaga-za-siporo-byasubitswe-dore-ibindi-113057.html