Category: Uncategorized

  • Gasabo : Ubuyobozi ntibwifuza ko hari icupa na rimwe ry’inzoga zishe abantu riguma mu baturage #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko ubugenzuzi bwagaragaje ko ba nyiri inganda bakora ibinyuranye n’ibyanditswe ku byangombwa baba barahawe bajya gutangira gukora inzoga.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyahise gihagarika inganda z’izo nzoga ziri mu turere twa Bugesera na Rwamagana, hamwe n’abacuruzi bazo.

    Iki kigo kandi gitangaza ko kugeza ubu abantu bose bamaze guhitanwa n’inzoga zitujuje Ubuziranenge ari 13, kikaba kiyemeje kuzivana mu baturage hirya no hino mu gihugu hamwe no gufunga inganda zizikora.

    Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano na ko kakavuga ko kahagurukiye gukurikirana ahacururizwa izo nzoga hose, kugira ngo zifatwe zikurwe mu baturage.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yagize ati “Ni inzoga zigaragara ko zifite ibirango by’ubuziranenge ariko zikica abaturage, ntabwo ari muri Kimihurura gusa twazivanye, mu Karere aho twazikekaga hose twazikuyeyo”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burakangurira abacuruzi bose kutongera gucuruza izo nzoga ndetse n’abaturage kutongera kuzinywa, kugira ngo zidakomeza guhitana ubuzima bw’abantu.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burasaba abaturage kujya batanga amakuru no ku zindi nzoga zicuruzwa abantu bazinywa basinda mu buryo budasanzwe.

    Akarere ka Gasabo kavuga ko hazajya habaho gukorana n’inzego zibishinzwe zifite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge bw’inzoga, kugira ngo abaturage bajye batabarwa hakiri kare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, avuga ko abanyoye izo nzoga bazinywereye umunsi umwe wa Noheli, ariko bagenda bapfa urusorongo hagendewe ku gukomera k’umubiri wa buri muntu.

    Yagize ati “Ibimenyetso bagaragazaga ni bimwe, bababara mu nda ubundi bagahuma amaso, ariko wakurikirana ugasanga bose barazinyoye.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Ubuyobozi-ntibwifuza-ko-hari-icupa-na-rimwe-ry-inzoga-zishe-abantu-riguma-mu-baturage

  • Ngororero : Abanyeshuri bangije ibikoresho bishimira ko basoje Secondaire bakatiwe gufungwa imyaka itanu #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri batandatu bigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, bari bakurikiranyweho ibyaha bakoze ubwo batwikaga ibikoresho by'ishuri bishimira ko barangije ayisumbuye, bahamijwe ibyaha bakatirwa gufungwa imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw mu gihe ababyeyi babo bo batabyumva ndetse bamwe byabarijije.

    Aba banyeshuri bagarutsweho cyane mu mpera za Nyakanga ubwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraga amafoto n'amashusho y'abanyeshuri batandukanye barangije ayisumbuye n'abarangije icyiciro rusange cyayo bagaragaye bakora ibikorwa bidahwitse bishimira iyo ntambwe.

    Bamwe bagaragaye bacagaguye amakayi n'imyenda y'ishuri yabo, abandi bari gutwika amakayi bigiragamo mu gihe abigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano, riherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, bo banatwitse ibikoresho by'ishuri birimo ibitanda, banamenagura ibirahuri by'inzugi z'amashuri, banasenya uruzitiro rw'aho barara.

    Batandatu bahise batabwa muri yombi ndetse bari bamaze iminsi bakurikiranyweho, ubu bamaze kubihamywa n'Urukiko rw'Ibanze rwa Ngororero rwanabakatiye gufungwa imyaka itanu n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri umwe.

    Abakatiwe ni Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean De Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian bose bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy'undi.

    Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Bamwe mu babyeyi bakimenya imyazuro y'urukiko, bavuga ko ubutabera bwihanukiriye bityo ko bwari bukwiye guca inkoni izamba.

    Umwe mu babyeyi wageze ku cyicaro cy'urukiko aje kureba imyanzuro y'uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko yatunguwe no kumva Umucamanza amubwira ko abana babo bakatiwe biriya bihano.

    Ati 'Yabimbwiye numva ndikanze cyane kuko njye ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye habe na gato, ndamubwira nti 'ngo iki ?' arambwira ngo 'ni uko bimeze ngo abana banyu mugomba kujya mubashyira kuri discipline [ahita aturika ararira].'

    Akomeza agira ati 'Mu by'ukuri nabaye nk'ufashwe n'amashanyarazi ndicara mu ntebe ibyakurikiyeho nahise numva mfashwe n'ikiniga.'

    SRC:Ukwezi

    The post Ngororero : Abanyeshuri bangije ibikoresho bishimira ko basoje Secondaire bakatiwe gufungwa imyaka itanu appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/31/10634/

  • Ruhango: Meya Habarurema yibukije abatarikingiza ko bishobora gufatwa nko kwigomeka #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yibukije abaturage bari hejuru y'Imyaka 18 bose ko bakwiye kwakira gahunda ya Leta yo gukingirwa kugirango nibandura COVID-19 itazabazahaza kuko urukingo rubongerera ubudahangarwa bwo kutazahazwa nayo. Yibukije ko kutakira izi nkingo bifatwa nko kwigomeka, avuga ko hari ababihaniwe n'inkiko aho bahanishijwe imyaka 5 y'igifungo.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro n'Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 ku cyicaro cy'Aka karere hagamijwe kuganira ku cyorezo cya COVID-19 n'umutekano w'isozwa ry'umwaka wa 2021.

    Yagize ati' Icyo dushyize imbere nuko buri wese akwiye kumva gahunda yo gukingirwa kubera ko byongerera umubiri ubudahangarwa mu gihe wanduye COVID-19 ntabwo ikuzahaza kuko urukingo rwongera abasirikare barwanya iyi virusi mu gihe yakugezemo'.

    Akomeza avuga ko kudafata urukingo ndetse no gushishikariza abandi kutarufata bishobora gufatwa nk'icyaha kuko uba urimo gutuma abaturage bigomeka ku buyobozi kandi icyo bushyize imbere ari ugushakira ineza abaturage bayo.

    Yagize ati' Kugeza ubu kudafata urukingo ndetse no kubuza abandi bishobora kubyara icyaha kuko uwabikoze yitwaje imyemerere ye ku bijyanye n'amadini bishobora ku muteza ibyago'.

    Meya Habarurema, yagarutse kuri bamwe mu baturage bagaragaye bemeza ko bafite imyemerere ifite ibyo ibabuza birimo kwiga ndetse no gukangurira abandi kudafata inkingo zo guhangana na COVID-19, avuga ko bamwe muri bo bamaze gukatirwa n'inkiko ibihano by'imyaka 5 kuri buri umwe wabihamijwe.

    Habarurema ati' Murabizi ko muri aka karere kacu twigeze kugira abantu bagaragaza ko hari imyemerere ibabuza kwitabira gahunda zishyirwaho na Leta kuko 3 muri bo bamaze kubihanirwa n'inkiko ndetse bahabwa ibihano by'imyaka 5 y'igifungo kuri buri umwe kubera uruhare rwo gutuma abaturage bamwe bigomeka ku byemezo bifatwa n'inzego, ariko hari n'abatangiye kwisubiraho bakemera icyo gahunda zibasaba bakabikora ndetse bakigisha abandi'.

    Umutekano wo wifashe gute ?

    Meya Habarurema, yavuze ko muri raporo yashyizwe hanze n'umushinjacyaha mukuru igaragaza aka karere nk'akarere gafite umutekano kuko kaza ku mwanya wa 5 mu turere tumeze neza kabone nubwo hari bimwe mu byaha bihungabanya umutekano nk'imfu za hato na hato. Avuga ko ikiraje inshinga ubuyobozi ari ugufasha abaturage kwitwararika no kwirinda ibyaha muri izi mpera z'uyu mwaka no gutangira undi neza muri Ruhango ikeye.

    Aka karere ka Ruhango, gatuwe n'abaturage ibihumbi 366.557, abamaze gufata urukingo rumwe basaga ibihumbi 169.358 naho abamaze gufata inkingo 2 zombi bagera ku bihumbi 121.392. Abamaze gufata urukingo rushimangira bagera ku bihumbi 3.543 nkuko bigaragara mu mibare ya buri munsi y'ikingira ndetse hamaze gupimwa abaturage basaga gato ibihumbi 40.285, ibihumbi 3.659 basanzwemo COVID-19 aho 3.571 bakize naho 78 barwariye mu rugo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-meya-habarurema-yibukije-abatarikingiza-ko-bishobora-gufatwa-nko-kwigomeka/

  • Abashakanye: Murasabwa kujya mutera akabariro… – #rwanda #RwOT

    Gutera akabariro ntabwo bifasha mu gukemura ibyiyumviro by'inyuma gusa, ahubwo bifasha no mu gukemura iby’imbere mu mitima cyangwa mu zindi ngingo z'abakundana cyane. Nta zindi mpamvu zikenewe hagati y'abakundana uretse kuba bakundana cyane bikaba byabahuza bigatuma mu kora ibirenze. Imyumvire yo mu mutwe wa muntu no mu buzima bwe ni uko asabwa kubaho yishimye kandi ibyo bizava kuri we cyangwa uwo bakundana, gusa ntabwo ari ngombwa ko birangirira mu buriri.

    1.      Gutera akabariro ku bashakanye bibafasha gukemura ibibazo byo mu rukundo rwabo.

    Kuba mutakumvikana ku kintu runaka bituruka mu kuba hari ibindi bibazo mufitanye cyangwa mwagiranye. Niba wowe n'uwo mwashakanye mufite ibibzo murasabwa gutera akabariro. Kuganira no kuganira gukemura ibibazo byanyu birakenewe cyane.

    2.      Bikomeza umubano wanyu

    Gutera akabariro biruta ikindi cyose mwakora kuko bituma muba mwe, bituma mu menya neza aho mukwiriye kuba muri. Ibi bikomeza ubwonko bwanyu bigatuma murema ibindi byiyumviro birenze ibyo mwari mufitanye.

    3.      Bibazanira umunezero

    Niba mu rugo rwanyu nta munezero warangwagamo nimumara gutera akabariro bizagenda neza kandi muzamererwa neza cyane, mugire umunezero mwinshi. Gutera akabariro bitunguranye ni ingenzi cyane.

    Iyo abashakanye bari gutera akabariro baba baganira cyane bigatuma uburyo bwabo bwo gukemura ibibazo bwiyongera bukaba bwiza kurushaho.

    Inkomoko: Timeofindia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113059/abashakanye-murasabwa-kujya-mutera-akabariro-cyane-kandi-bitunguranye-dore-impamvu-3-zinge-113059.html

  • Ihene yavugishije benshi kw'isi nyuma yo kubyara igisa nk'umuntu (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'ihene wavutse afite isura nk'iy'abantu yatunguye benshi ndetse ihita ikwira hose.

    Uyu mwana w'ihene wari amaso,izuru n'umwunwa bisa n'iby'abantu. Amatwi yayo yari ameze nk'ihene. Yavutse ifite imbavu ibiri.

    Amakuru akimara gukwirakwira, imbaga y'abantu yateraniye muri uwo mudugudu bashishikajwe no kureba icyo kiremwa kidasanzwe.

    Ibi byabereye mu gihugu cy'Ubuhinde ariho hakunze kugaragara udushya twinshi kw'isi.

    Source : https://yegob.rw/ihene-yavugishije-benshi-kwisi-nyuma-yo-kubyara-igisa-nkumuntu-amafoto/

  • Shampiyona yasubitswe mu gihe cy’ukwezi kubera COVID-19 #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Minisiteri ya Siporo yashyize hanze rigaragaza ambawiriza mashya agomba kubahirizwa guhera tariki ya 01 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30, yavuze ko aya mabwiriza yafashwe bitewe n’ubwandu burimo gukomeza kwiyongera mu gihugu.

    MINISPORTS yavuze ko siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye zizakomeza.

    Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bingengwa n’ingaga za siporo byo byasubitswe, gusa amakipe y’igihugu n’andi makipe (clubs) ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo ariko ikaba ingomba kubera mu muhezo.

    Aya mabwiriza avuga ko amakipe yemerewe gukomeza gukina abayagize bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 18) kandi bakerekana ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.

    Nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino n’abayahagarariye. Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere isubitswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports ari yo yari iyoboye urutonde n’amanota 24, APR FC 23 AS Kigali ifite 20.

    Imikino ya gicuti 2 Amavubi agomba kuzakina Guinea tariki ya 3 na 6 Mutarama 2022 yo ikaba izaba nk’uko byari biteganyijwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Shampiyona-yasubitswe-mu-gihe-cy-ukwezi-kubera-COVID-19

  • Imikino itandukanye irimo na shampiyona y'u Rwanda yahagaritswe iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Kubera kwiyongera gukabije k'ubwandu bw'icyorezo cya Covid-1 mu Rwanda, Shampiyona y'Umupira w'Amaguru n'andi marushanwa ategurwa n'ingaga za siporo byahagaritswe mu gihe cy'iminsi 30.

    Mu itangazo Minisiteri ya Siporo yashyize hanze rigaragaza ambawiriza mashya agomba kubahirizwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30, yavuze ko aya mabwiriza yafashwe bitewe n'ubwandu burimo gukomeza kwiyongera mu gihugu.

    MINISPORTS yavuze ko siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye zizakomeza.

    Imyitozo y'amakipe ndetse n'amarushanwa bigengwa n'ingaga za siporo byo byasubitswe, gusa amakipe y'igihugu n'andi makipe (clubs) ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo ariko ikaba igomba kubera mu muhezo.

    Aya mabwiriza avuga ko amakipe yemerewe gukomeza gukina abayagize bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y'imyaka 18) kandi bakerekana ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy'amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.

    Nta muntu n'umwe wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino n'abayahagarariye. Ahabera imyitozo n'amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ibikorwa by'imyitozo n'imikino y'amatsinda atarabigize umwuga ndetse n'ibikorwa by'imyitozo yigisha abakiri bato ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere isubitswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports ari yo yari iyoboye urutonde n'amanota 24, APR FC 23 AS Kigali ifite 20.

    Muri Volleyball, hari hamaze gukinwa ibyiciro bibiri by'irushanwa ryateguwe na Forzzabet, ibindi bitatu byari kuzakinwa muri Mutarama 2022.

    Ibikorwa by'imikino byahagaritswe mu gihe hari amakipe menshi yavugwagamo ubwandu bwa Covid-19 arimo Kiyovu Sports, APR FC, AS Kigali, Rayon Sports, Gasogi United, Police FC, REG VC n'andi.

    Abakinnyi 26 bahamagawe mu Mavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Guinée bazitabira umwiherero ku wa Gatanu aho bazapimwa Covid-19 mbere yo kwitegura imikino yombi izaba tariki ya 3 n'iya 6 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imikino-itandukanye-irimo-na-shampiyona-y-u-rwanda-yahagaritswe-iminsi-30

  • Ngororero : Abanyeshuri bangije ibikoresho bishimira ko basoje Secondaire bakatiwe imyaka 5, ababyeyi babo barize #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bagarutsweho cyane mu mpera za Nyakanga ubwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraga amafoto n’amashusho y’abanyeshuri batandukanye barangije ayisumbuye n’abarangije icyiciro rusange cyayo bagaragaye bakora ibikorwa bidahwitse bishimira iyo ntambwe.

    Bamwe bagaragaye bacagaguye amakayi n’imyenda y’ishuri yabo, abandi bari gutwika amakayi bigiragamo mu gihe abigaga mu ishuri rya ESECOM Rusano, riherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, bo banatwitse ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda, banamenagura ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

    Batandatu bahise batabwa muri yombi ndetse bari bamaze iminsi bakurikiranyweho, ubu bamaze kubihamywa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwanabakatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri umwe.

    Abakatiwe ni Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean De Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian bose bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi.

    Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Bamwe mu babyeyi bakimenya imyazuro y’urukiko, bavuga ko ubutabera bwihanukiriye bityo ko bwari bukwiye guca inkoni izamba.

    Umwe mu babyeyi wageze ku cyicaro cy’urukiko aje kureba imyanzuro y’uru rubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko yatunguwe no kumva Umucamanza amubwira ko abana babo bakatiwe biriya bihano.

    Ati 'Yabimbwiye numva ndikanze cyane kuko njye ibyo bintu yari avuze ntabwo nari mbyiteguye habe na gato, ndamubwira nti 'ngo iki ?’ arambwira ngo 'ni uko bimeze ngo abana banyu mugomba kujya mubashyira kuri discipline [ahita aturika ararira].'

    Akomeza agira ati 'Mu by’ukuri nabaye nk’ufashwe n’amashanyarazi ndicara mu ntebe ibyakurikiyeho nahise numva mfashwe n’ikiniga.'

    ABABYEYI BARARIRA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Abanyeshuri-bangije-ibikoresho-bishimira-ko-basoje-Secondaire-bakatiwe-imyaka-5-ababyeyi-babo-barize

  • Ingurube yaciye agahigo ishushanya igihangano cyaguzwe akayabo(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingurube yo muri Afurika y'Epfo yaciye agahigo maze inaha gushushanyije igishushanyo cyagurishijwe akayabo.

    Iki gishushanyo cyaguzwe n'umushoramari wo mu Budage ku gaciro k'ibihumbi makumyabiri na bitatu by'amayero (€23,000) ni ukuvuga 27,030,980Frw, bityo ihita ikuraho agahigo k'igishushanyo cyashushanyijwe n'inguge yiswe Congo nacyo cyagurishijwe agera kuri €16,380 (19,268,613Frw) mu mwaka wa 2005.

    Iki gishushanyo cyiswe 'Wild and Free' cyaguzwe kuwa mbere w'icyumweru dusoje kiguzwe n'umushoramari w'umudage witwa Peter Esser nyuma y'amasaha macye gishyizwe ku isoko.

    Pigcasso byayisabye ibyumweru bitari bicye ngo ishushanye iki gishushanyo ikoresheje amarangi y'amabara atandukanye arimo ubururu, icyatsi kibisi, umweru n'ayandi.

    Si iki gishushanyo cyonyine Pigcasso yashushanyije, kuko imaze gushushanya ibishushanyo birenga magana ane (400) mu myaka 5 ishize nyuma yo gutabarwa na nyirayo witwa Joanne Lefson mu nzu ibagirwamo amatungo ubwo yari igiye kubagwa.

    Source : https://yegob.rw/ingurube-yaciye-agahigo-ishushanya-igihangano-cyaguzwe-akayaboamafoto/

  • Abantu 1.488 banduye Covid-19 mu masaha 24 ashize – #rwanda #RwOT

    Iyi Minisiteri yatangaje ko nta muntu witabye Imana kuri uyu munsi, bituma umubare w'abamaze kwitaba Imana uguma kuri 1.349.

    Mu barwayi bahari uyu munsi, ni 796 mu gihe abandi 692 badafite ibimenyetso.

    Uyu munsi abantu 16.331 bahawe dose ya mbere, mu gihe abagera kuri 26.002 bahawe dose ya kabiri. Abagera kuri 29.341 bahawe dose ishimangira.

    Abamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo ni 7.666.507, abamaze guhabwa dose zombi ni 5.493.915 mu gihe abamaze guhabwa dose ishimangira ari 176.605.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-1-488-banduye-covid-19-mu-masaha-24-ashize