Category: Uncategorized

  • Mango 4G na Infinix zatangiye ubufatanye buzifashishwamo Ish Kevin na Junior Giti – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano y'umwaka izi sosiyete zombi zagiranye aho umuntu azajya agura telefoni iyo ariyo yose ya Infinix Mobile, agahabwa internet y'ubuntu ya Mango 4G.

    Hamurikwa ubu bufatanye Junior Giti umaze kwamamara mu gusobanura filime ndetse n'umuraperi Ish Kevin nibo bagiye kwifashishwa mu kumenyekanisha ubu bufatanye bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Cynthia Uwase, ushinzwe imishinga muri Mango 4G, yavuze ko ashimishijwe n'uko uyu mushinga watangiye cyane ko wanashyizweho kugira ngo ufashe abantu muri iyi minsi mikuru.

    Ati 'Nshimishijwe n'umushinga watangiye. Muri iki gihe turimo twashyizeho poromosiyo aho umuntu agura telefoni iyo ari yo yose ya Infinix agahabwa internet y'ukwezi ya Mango 4G. ibi bikunda kuri telefoni yose iguzwe ariko ijyamo internet ya 4G.'

    Rugomboka Yvan wari uhagarariye Infinix muri iki gikorwa yatangaje ko ubu bufatanye buzamara igihe cy'umwaka kandi babwitezeho buzabyara umusaruro. Yashimiye Ish Kevin kuko mu gihe bamaze bakorana hari umusaruro byatanze.

    Ati 'Mu 2017 nibwo Infinix yageze mu Rwanda yari imaze imyaka itatu itangiye gukorera mu bindi bihugu bitandukanye ariko twishimira ibyo tumaze kugeraho. Buriya telefoni nziza ijyana na internet nziza niyo twatekereje gukorana na Mango 4G. Ish Kevin ni umwaka wa kabiri turi gukorana.'

    Yongeyeho ati 'Telefoni za Infinix zakorewe urubyuruko ni nayo mpamvu twashatse gukorana nawe. Ikindi ahagaze neza. Ni umuhanzi buri wese ashobora kureberaho, ikindi mu gihe tumaranye ibikorwa twakoranye byabyaye umusaruro.'

    Eric Niyomugabo, uyobora Mango 4G yavuze ko batekereje gukorana na Infinix bashaka gufasha Abanyarwanda kubona internet yihuta.

    Ati 'Twabitekereje dushaka gufasha Abanyarwanda kubona internet yihuta. Twashatse kugira ngo abakiliya ba Infinix bajye babona internet yihuta. Dufitanye ibikorwa byinshi birenze ibi ariko ibi nibyo twatangiriyeho.'

    Junior Giti na Ish Kevin bose bashimye ibikorwa izi sosiyete zimaze kugeraho, ndetse banishimira iyi gahunda nshya.

    Eric Niyomugabo uyobora Mango 4G yavuze ko batekereje gukorana na Infinix bashaka gufasha abanyarwanda kubona internet yihuta

    Ish Kevin agiye kumara umwaka akorana na Infinix

    Junior Giti agiye kwifashishwa mu kumenyekanisha ubu bufatanye

    Junior Giti yashimye ubu bufatanye bwabaye hagati y’izi sosiyete zombi

    Rugomboka Yvan wari uhagarariye Infinix muri iki gikorwa yatangaje ko ubu bufatanye buzamara igihe cy’umwaka kandi babwitezeho umusaruro

    Ubu bufatanye buzamara umwaka wose

    Lucky Nizeyimana niwe wayoboye ibi bikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mango-4g-na-infinix-zatangiye-ubufatanye-buzifashishwamo-ish-kevin-na-junior

  • Ubukwe bwa Arsne na Flavine bwaranzwe nudus… – #rwanda #RwOT

    Arsène na Flavine, ni abageni bavugishije abatari bacye mu gihugu cy’u Burundi nk’uko ikinyamakuru Jimberemagazine kibitangaza. Aba bombi basezeranye kubana akaramata mu nyubako ya Mairie Bujumbura.

    Bigaragara ko umusore watangajwe izina rimwe rya Arsène, yari yabukereye mu ikositimu nziza y’umukara, ariko umugore we aza kurahira kuzabana akaramata n’umukunzi we yabyoroheje mu myenda asanzwe yambara, twavuga ko nawe yari yambaye ikositimu ijya kuba umweru. Ubukwe bwabo bwabaye igitaramo  ku mbuga nkoranyambaga.

    Ubukwe bwa Arsene na Flavine bwabaye igitramo ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113061/ubukwe-bwa-arsene-na-flavine-bwaranzwe-nudushya-umugeni-yari-yambaye-ipantaro-ibyagatimba–113061.html

  • Ibitangaje kuri Niyigena Jeanine umukobwa wa mbere ugiye guhagararira Rutsiro muri Miss Rwanda 2022[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mumateka ya Miss Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 11 habonetse umukobwa witwa Niyigena Jeanine ugiye guhagararira akarere ka Rutsiro muri aya marushanwa yo gushaka nyampinga w'u Rwanda wa 2022.

    Mu irushanwa rya Miss Rwanda aka karere ntikumvikanye cyane nk'utundi turere. Kavuzwe bwa mbere muri Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo umukobwa witwa Ishimwe Carine ukavukamo yiyandikishakaga muri Miss Rwanda ahagarariye Akarere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo.

    Muri Miss Rwanda biremewe ko umukobwa yiyandikisha mu Karere ashaka kwiyamamarizamo n'ubwo yaba atakavukamo. Anemerewe kwiyandikisha mu Ntara ashaka cyangwa se Umujyi wa Kigali.

    Bivuze ko Ishimwe Carine yari ahagarariye Akarere ka Muhanga muri Miss Rwanda 2017 atari ahagarariye Akarere ka Rutsiro avukamo.

    Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 ryatangijwe ku wa 24 Ukuboza 2021, abakobwa bahabwa rugari batangira kwiyandikisha.

    Abategura Miss Rwanda baherutse kubwira ikinyamakuru cya Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko Umujyi wa Kigali uri imbere mu mubare w'abakobwa bamaze kwiyandikisha.

    Mu bakobwa bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa harimo abaryitabiriye mu myaka ishize ntibabasha kwegukana ikamba, harimo n'abitabiriye Miss Supranational n'andi anyuranye.

    Miss Rwanda ya 2022 irimo impinduka haba mu baterankunga no mu bihembo. Kuri iyi nshuro yiyandikishijemo umukobwa wa mbere witwa Niyigena Jeanine uhagarariye Akarere ka Rutsiro, ni ubwa mbere aka karere kagizemo umukobwa ugaharariye muri iri rushanwa.

    Niyigena Jeanine usanzwe utuye Murenge wa Mushubati Akagari ka Bumba mu Karere ka Rutsiro Amashuri abanza yize ku kigo cya Bumba asoreza kuri TTC Rubengera mu 2021, ubu akaba ari umwe mu banyeshuri biga i Nyamashake kuri Kibogora Polytechnic.

    Jeanine yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko kuva akiri muto yakuze ashaka kuba icyamamare ariko akabona abahanzi ari bo bakunda kwamamara kandi akaba adashoboye kuririmba. Abona ko inzozi ze zigenda zicyendera.

    Akomeza avuga ko inzozi ze zo kumenyekana zaje kuba impamo ubwo Rwanda Inspiration Back Up yashyiragaho irushanwa rya Miss Rwanda, abona ko ari ryo azanyuramo mu kumenyekana no gufasha sosiyete binyuze mu bwiza bufite intego.

    Kuva icyo gihe yiyemeza kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022. Ni icyemezo avuga ko yafashe nyuma yo kubona ko mu bihe bitandukanye nta mukobwa wigeze userukira Rutsiro, ndetse hakavugwa ko haturuka abakobwa batari beza.

    Ati 'Ariko naje gusanga abakobwa bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ngo turi babi, nta bwenge tuzi ngo kubera ko dukomoka ahantu hagizwe n'amashyamba menshi cyane.'

    'Byatumye ngira umuhate ukomeye aho nabaga ndi hose wo kuzatinyura abakobwa bo mu Karere kacu nkiyamamariza kujya muri Miss Rwanda.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibitangaje-kuri-niyigena-jeanine-umukobwa-wa-mbere-ugiye-guhagararira-rutsiro

  • Kanyombya n'abandi bantu 9 bafashwe bari gukina Filimi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ibanze muri aka gace, buvuga ko Kayitankore Ndjoli wamamaye nka Kanyombya yafatanywe n'abandi bantu benshi bari muri ruriya rugo bari gukina film batubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Aba ngo basanzwe muri uru rugo, barimo abari baturutse mu Mujyi wa Kigali barimo Kanyombya, bose nta numwe wari ufite icyemezo kigaragaza ko yipimishije cyangwa yikingije.

    Amabwiriza agenderwaho kugeza ubu, yahagaritse ibikorwa by'inama z'imbonankubone ndetse n'abitabira ibikorwa binyuranye basabwe kubanza kwisuzumisha ndetse hakaba harashyizweho umubare ntarengwa.

    Niyonziza Felicien uyobora Umurenge wa Remera, avuga ko Kanyombya yazanye n'abandi batanu bose bari baturutse i Kigali bagenzwa no gukina film bigatuma bamwe mu baturage bo muri kariya gace bahita bamenyesha inzego ko hari abantu baturutse kure kandi ko bashobora kuba batubahirije amabwiriza.

    Avuga ko ubwo inzego zajyaga kubafata, zasanze aria bantu 10 bari mu rugo rumwe 'bari kumwe na Kanyombya, ngo bari baje gukina filime […] rero icyaha cyari kirimo ni uko batabwiye ubuyobozi, ikindi ni uko batipimishije kandi kugira ngo abantu bangana gutyo bahure amabwiriza avuga ko bagomba kwipimisha.'

    Ubuyobozi bwahise bubaca amande y'ibihumbi icumi (10 000 Frw) kuri buri muntu ndetse bagakora n'ibindi byose byateganyijwe nko kwipimisha.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kanyombya-n-abandi-bantu-9-bafashwe-bari-gukina-filimi-barenze-ku-mabwiriza-yo

  • Umugore yamenye amavuta ashyushye ku mugabo we arashya kubera gufuha #rwanda #RwOT

    Polisi yatangiye guhiga bukware umugore wo muri Zambia w'imyaka 32 wahunze nyuma yo gushinjwa gusuka amavuta ashyushye ku mugabo we akamutwika bikomeye.

    Nk'uko amakuru abitangaza, ukekwaho icyaha witwa Elizabeth Mweete yasutse amavuta ashyushye ku mugabo we, Bwana Alex Muleya w'imyaka 39, ku wa kabiri, tariki ya 28 Ukuboza ku nzu nimero ya 116 ya Kuku muri Zambiya aho abo bashakanye babaga.

    Bivugwa ko uyu mugore yasutse amavuta ashyushye ku mugabo we nyuma yo kumva ikiganiro cye kuri terefone n'uwari umuhamagaye utazwi yaketse ko ari ihabara baryamana.

    Ubuyobozi bwasabye kandi abaturage kumenyesha abapolisi aho ukekwa aherereye kugira ngo afungwe.

    Ku wa gatatu, tariki ya 29 Ukuboza, umuvugizi wa Polisi, Rae Hamoonga, yemereye itangazamakuru ko ibi byabayeho, avuga ko uwahohotewe yahiye cyane mu mugongo,ku ruhande rw'ibumoso rw'isura ye, mu maso, ubu akaba yajyanwe mu bitaro bya Chawama kubera ubu bushye bwo ku rwego rwa mbere.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yamenye-amavuta-ashyushye-ku-mugabo-we-arashya-kubera-gufuha

  • Abanyeshuri bakora ubutinganyi bagiye gucibwa mu mashuri abacumbikira muri Kenya #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'uburezi mu Gihugu cya Kenya, George Magoha avuga ko abanyeshuri bose b'abatinganyi bakwiye kubuzwa kwiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri kugira ngo badahindura imyitwarire y'abandi banyeshuri.

    Yavuze ko ahubwo bakwiye kujya biga mu mashuri abegereye, aho abanyeshuri biga bataha iwabo. Yongeyeho ko abanyeshuri b'abatinganyi basanzwe biga mu mashuri acumbikira abanyeshuri bakwiye kwimurirwa mu yandi mashuri.

    Yasabye abayobozi b'amashuri gushyira imbere ibiri mu nyungu za benshi, aho gushyira imbere ibiri mu nyungu z'abantu bacyeya.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaze kuvuga ko izitabaza inkiko igahangana n'aya mabwiriza, ivuga ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahonyora uburenganzira bw'abanyeshuri.

    Muri Kenya, imibonano mpuzabitsina y'abatinganyi ihanishwa igifungo kigera ku myaka 14 — ubujurire kuri iri tegeko bwateshejwe agaciro mu 2019.

    Bwana Magoha nkuko BBC ibitangaza, yanashyigikiye abasaba ko biba itegeko gupima ibiyobyabwenge abanyeshuri ubwo amashuri azaba yongeye gufungura imiryango mu mwaka utaha, avuga ko byagabanya ikoreshwa ryabyo, yavuze ko riri kwiyongera mu gihugu.

    Avuze aya magambo nyuma y'inkubiri yo mu kwezi gushize yo gutwika amashuri n'ibyumba byo kuraramo by'abanyeshuri, byose hamwe bibarirwa muri za mirongo, byatumye amashuri menshi aba afunze imiryango by'igihe gito, mbere yuko igihembwe kirangira.

    Amagambo ye yazamuye imbamutima zikakaye mu Banya-Kenya, bamwe bashinja uyu Minisitiri gukoresha imvugo y'ivangura ku banyeshuri b'abatinganyi.

    Uyu Minisitiri uzwiho kutarya indimi, si ubwa mbere agize ibyo avuga bigateza impaka, ndetse yashyizeho impinduka zikomeye, zirimo nk'integanyanyigisho nshya itavugwaho rumwe yahinduye burundu urwego rw'uburezi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/abanyeshuri-bakora-ubutinganyi-bagiye-gucibwa-mu-mashuri-abacumbikira-muri-kenya/

  • Hagaragajwe amananiza ashyirwa kubacuruzi bashaka amafaranga mu kigega nzahurabukungu #rwanda #RwOT

    Impuzamiryango iharanira Uburenegnzira bwa Muntu CLADHO, wasabye Leta ko yakoroshya amabwiriza asabwa abantu bashaka amafaranga, yashyizweho yo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19.

    Ikigega nzahurabukungu cyashyizweho kigenewe gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka ku kigero cya 30% ugereranyije n'uko bwari buhagaze mbere ya covid-19. 

    Amwe mu mabwiriza asabwa  umucuruzi  wahombye kuri iki kigero kugira ngo  abashe guhabwa aya mafaranga y'iki kigega,  agomba kwerekana ko yasoraga neza kugeza muri Gashyantare 2020, niba asanzwe yari afite inguzanyo akwerekana ko yayishyuraga neza mbere y'icyorezo, kuba afite ubucuruzi bwanditswe kandi abifitiye icyangombwa gitangwa na RDB n'ibindi.

     Ku rundi ruhande ariko mu gutanga aya mafaranga ngo habayemo amakosa aho hamwe na hamwe, ibigo by'imari byagiye biyatanga nk'inguzanyo isanzwe bikanasaba ingwate.

     Uku niko Me Safari Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Impuzamiryango y'Amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa Muntu (CLADHO) abisobanura.

    Ati ' Ikintu cyiza cyakozwe ni uko amafaranga yacishijwe muri za SACCO kandi murabizi ko zegereye abaturage. Muri buri murenge hose harimo Sacco, bisobanura ko muri buri murenge haba hari amafaranga Leta yohereje kugira ngo itere inkunga abacuruzi bo muri uwo murenge. Ni ukuvuga ngo nta Koperative yo muri uwo murenge ikwiye gukinga, nta muntu ufite agasalon k'iwe wakagombye gukinga. Niba yarahuye n'ikibazo cya Covid agahomba, iyo ni ingoboka yari ibonetse.'

    Me Safari  yakomeje agira ati 'Za Sacco uko zakoraga, Banki uko zakoraga zitanga inguzanyo, bakomereje aho ngaho, kandi nyamara amafaranga afite irindi zina. Si amafaranga yo kuvuga ngo baracuruza. Yego uyahawe yagombaga kuyacuruza, ariko za Condition zose, bavuga ngo uhabwa inguzanyo agomba kuba afite ingwate, izo condition zose zarakomeje.'

    Uyu muyobozi muri CLADHO kandi asanga imikorere y'ikigega nzahurabukungu ikwiye kumenyakanishwa, kuko ngo ukurikije uko ibintu bimeze gisa n'igikorera mu bwiru.

    Ati 'CLADHO dusanzwe dukora kubintu by'ingengo y'imari y'igihugu, kuburyo amafaranga nk'ayo ntiyatangwa ngo tureke kubimenya. Ariko niba ari ikintu kije gifasha abantu, buriya bari gushyira n'imbaraga mubukangurambaga bakavuga bati mwa bacuruzi mwe, hari uburyo Leta yatanze. Ntabwo bigomba kuba ubwiru.'

    Twashatse kuvugana n'inzego zsihinzwe ikigegza nzahurabukungu ntibyadukundira, ariko ihururiro ry'ibigo by'imari iciriritse AMIR  ryo ryatubwiye ko nta mananiza rishyira kubacuruzi bifuza ubufasha bw'iki kigega.

    Icyakora Nkuranga Aimable uyobora AMIR yabwiye itangazamakuru ryacu, ko ikigega kigitangira, hari amabwiriza yagongaga abacuruzi bato n'abaciritse  ariko ngo bakoze ubuvugizi avanwaho.

    Ati ' Mu bigo by'imari iciriritse dukorana n'abantu bato badakora ibaruramari muburyo bugaragara, ntabwo baba bafite ubwo bushobozi. Icyo twakoze ni ukubivuganaho n'inzego zashyizeho iki kigega kugira ngo twemeranye ko abakiriya bo mubigo by'imari iciriritse, babasha kugaragza ingaruka bagizweho na Covid-19 babivuze mu nkuru yabo. Mu magambo umuntu atubwiye ko yakoraga mbere uko byahungabanye, kuko uramutse usabye ibaruramari nk'irikorwa n'amasosiyete manini, ukarisaba abantu bakorera mu dutanda two mu isoko cyangwa abamotari ntabwo bihura.'

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru rya Leta, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Habyarimana  Beata, nawe aherutse kugezwaho ikibazo cy'abasahaka ubufasha mu kigega nzahurabukungu bagashyirwaho amananiza n'ibigo by'imari, ariko avuga ko atari akizi kandi ko Minisiteri ayoboye  bagiye kugikurikirana bikanyura mu nzira ikwiye.

    Miliyira 100 zashyizwe mu Kigega nzahurabukungu kigitangira, ariko Guverinoma y'u Rwanda irateganya kongeramo andi.

    Daniel Hakizimana

    The post Hagaragajwe amananiza ashyirwa kubacuruzi bashaka amafaranga mu kigega nzahurabukungu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/31/hagaragajwe-amananiza-ashyirwa-kubacuruzi-bashaka-amafaranga-mu-kigega-nzahurabukungu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagaragajwe-amananiza-ashyirwa-kubacuruzi-bashaka-amafaranga-mu-kigega-nzahurabukungu

  • Kayonza : imvubu yarashwe nyuma y'igihe izigera kuri eshatu zonera abaturage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bufatanyije n'inzego z'umutekano barashe imvubu imwe muri eshatu zimaze imyaka ine zona imyaka y'abaturage.

    Iyi mvubu yarashwe ku wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, irasirwa mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon, yabwiye bagenzi bacu ko iyi mvubu yarashwe ihita ipfa ariko ko hasigaye izindi ebyiri nazo zimaze imyaka ine zarajujubije abaturage zibonera imyaka.

    Yagize ati ' Ni imvubu yabaga mu cyuzi gihangano (damu) kiri hagati ya Rugunga na Nyabugogo, aho gifite amazi asa n'aho agaburira Umurenge wose kuko akoreshwa n'abaturage benshi mu buhinzi, iyo mvubu rero yatangiye ari imwe ikajya yonera abaturage Akarere kitabaza Ingabo zacu ntibyahita bikunda ko iraswa, zigera aho ziba nyinshi zigera muri eshatu bagerageza kuzirasa ntibyakunda.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kuva 2017 hari abaturage benshi cyane bahoraga batanga ibirego, cyane cyane abahinga ibishyimbo, ibigori, ibijumba n'ibindi bihingwa ngandurarugo. Yavuze ko izindi ebyiri zisigaye muri iki cyuzi gihangano bagiye gukorana na Pariki kugira ngo hashakwe uko zahakurwa.

    Abaturage bahuruye baje kureba uko imvubu ngo iba imeze banasabwe kujya basura Pariki y'Akagera bakamenya ibyiza biyirangwamo birimo inyamanswa zitandukanye n'ibindi byiza byinshi.

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/kayonza-imvubu-yarashwe-nyuma-yigihe-izigera-kuri-eshatu-zonera-abaturage/

  • Dore uko wakwivura uburwayi bwo gusarara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo umuntu yasaraye, utugozi dutanga ijwi (vocal cords), cyangwa agasanduku kabamo ijwi, tuba twabyimbye bitewe n’impinduka z’ikirere cyangwa inkorora.

    Uko wakwivurira mu rugo:

    1. Amazi y’akazuyazi arimo akunyu gake ugasa n’ugiye kuyamira ariko ntamanuke, ukayakaraga mu muhogo ukongera ugacira.

    2. Vinegre ya paume: Gufata utuyiko tubiri twayo, ukadushyira mu karahure gato k’amazi, ukongeramo akayiko gato k’ubuki, ukabifata 1 cyangwa 2 ku munsi.

    3. Vinegre isanzwe: Gufata utuyiko tubiri twayo, ugashyira mu mazi y’akazuyazi nko mu gatasi cyangwa akarahuri, ukayakaraga mu muhogo ukongera ugacira.

    4. Icyayi cya mukaru kirimo ubuki mu mwanya w’isukari.

    5. Tungurusumu na yo ni umuti mwiza, kandi si ku muntu wasaraye gusa, ifasha n’abagira ibibazo by’uburwayi bwo mu mazuru buzwi nka sinusitis (sinezite). Ukata uduce duto twa tungurusumu, ukadushyira mu isosi ishyushye ari tubisi.

    Dore ibyo ugomba kwirinda:

    Kuririmba, gusakuza, kugerageza gukoresha ijwi risaraye (kongorera), kunywa itabi n’inzoga, gufata imiti ivura inkorora bita decongestants, (aho kugufasha ahubwo ituma gusarara birushaho).

    Ni ryari wajya kwa muganga?

    Gusarara bikabije ubusanzwe birikiza nko mu gihe cy’icyumweru kimwe, ariko bigasiga mu muhogo hasenzekaye ku buryo biba byoroshye kugiramo infection.

    Niba uri umuririmbyi cyangwa akazi ukora kagusaba gukoresha ijwi ryawe uko byagenda kose (umunyamakuru, umwarimu…) ugomba kujya kureba muganga akakwandikira imiti yitwa 'corticosteroids’, ifasha kugabanya ibibazo byatumye utugozi dutanga amajwi tubyimba.

    Niba gusarara kwawe bimaze igihe kirenze icyumweru cyangwa bibiri, ushobora kuba ufite uburwayi bwa karande bugutera gusarara.

    Icyo gihe ugomba kureba muganga kuko bishobora kuba biterwa na aside nyinshi iri mu myanya y’ubuhumekero cyangwa infection ziterwa n’utundi dukoko.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-uko-wakwivura-uburwayi-bwo-gusarara

  • Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa Omicron #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda, abenshi ari abafite ubwoko bwa Omicron buteye impungenge kubera uburyo bukwirakwira byihuse.

    Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yabwiye Abanyamakuru ko icyorezo cya Covid-19, cyamaze gufata intera iri hejuru cyane ndetse mu gihe hatabaho ubwirinzi no gufata inkingo kw'Abaturarwanda bishobora kuba bibi kurushaho.

    Dr Ngamije Daniel yagize ati 'Dusesenguye turabona ko twageze mu cyiciro cy'aho icyorezo kiba cyamaze gufata intera iri hejuru.

    Ni ikigaragaza ko Omicron ifite umwihariko wo kwandura cyane. Kandi namwe murabibona hirya no hino hari abantu barwaye Covid-19, urahura n'umuntu umwe cyangwa babiri ugasanga bararwaye bitandukanye n'uko byari bimeze mbere.'

    Kuri uyu wa Kane,abantu 1.488 nibo banduye Covid-19 mu Rwanda, mu bipimo 24.501 byafashwe.Abantu 796 nibo barwaye mu gihe abandi 692 badafite ibimenyetso.

    Abamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo ni 7.666.507, abamaze guhabwa dose zombi ni 5.493.915 mu gihe abamaze guhabwa dose ishimangira ari 176.605.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abenshi-mu-bari-kwandura-covid-19-mu-rwanda-bari-gusanganwa-ubwoko-bwa-omicron